AUCA irateza imbere ireme ry`Ubumenyi n`Ubumuntu

Transcription

AUCA irateza imbere ireme ry`Ubumenyi n`Ubumuntu
vi
Nshya
Gicurasi, 2014
Imvaho Nshya Sobanukirwa No 22Imvaho
Tariki
ya 15 06,
Ukwakira
2015
AUCA irateza imbere
ireme ry’Ubumenyi
n’Ubumuntu
TUMUKUNDE GEORGINE
K
aminuza y’Abadivantisiti yo
muri Afurika yo hagati (Adventist University of Central
Africa [AUCA]), izwi ku izina rya
MUDENDE iherereye mu mujyi wa
Kigali, i Masoro mu karere ka Gasabo ikomeje guteza imbere ireme
ry’uburezi binyuze mu bumenyi iha
abayigamo ikanabatoza kugira ubumuntu butuma bagira icyo bigezaho
bo ubwabo ndetse n’igihugu. Ikaba
ikomeje no kwegereza Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga
amashami bashobora kuvomaho
ubwo bumenyi.
AUCA ifite amashami ahitwa i
Masoro(main campus) no ku
Gishushu mu karere ka Gasabo, n’i
Ngoma mu murenge wa Mugonero,
mu karere ka Karongi.
Amasomo AUCA itanga
AUCA itanga amasoma atandukanye n’ impamyabumenyi zo ku
rwego mpuzamahanga mu mashami
y’Ikoranabuhanga (Information Technology); Ubucuruzi
(Business Administration);
Uburezi (Education) n’Iyo-
Imvaho Nshya Sobanukirwa
B.P 6383 Kigali-Rwanda
Geography (Major) and History
(Minor)
History (Major) and Geography
(Minor)
UBUTUMWA
NURSING
Nursing (Major)
Midwifery (Major)
Accounting
Network and Communication Systems (Major)
Muri AUCA kandi hari na gahunda
zigenerwa abarimu bigisha bakiga mu biruhuko hamwe n’abandi
bakozi batabona uko biga mu minsi
y’akazi bakiga mu minsi y’ikiruhuko. Umuntu wese ushaka kwiga
muri za “Weekends” na we afite
umwanya wo kwiga muri AUCA.
Finance
Software Engineering (Major)
Amateka ya AUCA
Management
Information Management (Major)
Marketing
THEOLOGY
Umuyobozi wungirije wa AUCA
ushinzwe amasomo Dr Ndahayo
Claver asobanura ko iyi kaminu-
EDUCATION
Theology (Major)
bokamana (Theology).
Mathematics (Major) and Economics (Minor)
INFORMATION
TECHNOLOGY
BUSINESS ADMINISTRATION, MAJORS IN
English (Major) and French Literature (Minor)
French (Major) and English Literature (Minor)
Educational Psychology (Major)
and Religion (Minor)
Religion (Major) and Psychology
(Minor)
Accounting (Major) and Information Technology (Minor)
Economics (Major) and Mathematics (Minor)
Dr Ndahayo Claver umuyobozi
wungirije wa AUCA
Information Technology (Major)
and Accounting (Minor)
Yandikwa n’ Imvaho Nshya buri cyumweru
Nshya
06, Gicurasi,
2014 B.P 6383 Kigali-Rwanda
Imvaho Nshya Sobanukirwa No 22Imvaho
Tariki
15 Ukwakira
2015
AUCA irateza imbere ireme
ry’Ubumenyi n’Ubumuntu
UBUTUMWA
vii
Amasomo atangwa hifashishijwe ikoranabuhanga
(Masters in Business Administaration,
Education Administration) ndetse
n’abanyeshuri biga muri Undergraduate muri Information Technology
n’abiga nijoro bariho bahigira.
Ishami ry’Ubuforomo (Nursing)
n’Ububyaza (Midwifery)
Abanyeshuri batozwa gukoresha Ikoranabuhanga
za yashinzwe mu 1978 ku bufatanye
bw’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi (SDA) bo mu Rwanda, Afurika
no muri Amerika ari na ho habarizwa
icyicaro gikuru cy’Itorero mu rwego
rw’Isi. AUCA yafunguye imiryango
yayo ku wa 15/10/1984. Yatangiye ifite
amashami menshi harimo kwigisha
iby’Icungamari, Uburezi, Itumanaho
n’Ikoranabuhanga, n’Iyobokamana,
Ubwubatsi, Imibare, Ubugenge , Ubumenyi rusange n’ayandi.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe
Abatutsi mu Rwanda, iyi kaminuza
yaje gusenywa, ariko Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi
ryayishinze ntiryacitse intege ahubwo ryakoze ibishoboka kugira ngo
ryongere riyubake. AUCA yatangiriye i Mudende, muri Mutura, ubu
ni mu karere ka Rubavu mu Ntara
y’Iburengerazuba, aho yigwagamo
n’abanyeshuri babaga baturutse mu
bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba, iy’Iburasirazuba n’iyo hagati
barimo n’abo mu Rwanda.
Imaze gusenywa mu gihe cya Jenoside,
Itorero ryayigabanyijemo ibice bine;
igice kimwe cyashyizwe i Kigali, ibindi
bishyirwa mu bihugu birimo Congo,
Cameroun na Madagascar.
Mu 1996 ni bwo ishami (campus) riri
ku Gishushu ryatangiye gukora. Muri
2007 AUCA yimuriwe i Masoro ubu
hakaba ariho hari Campus nkuru
(main campus) ya AUCA. Iyi Kaminuza yakomeje gukura no kwagura
ibikorwa byayo ari na bwo ahahoze
amazu mato aciriritse i Gishushu, ayo
mazu yaje gusenywa n’uko ubuyobozi
bw’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi
wa karindwi bahubaka indi nyubako
igezweho ijyanye n’icyerekezo u Rwanda rufite. Aho i Gishushu hashyizweho icyiciro cya gatatu cya Kaminuza
Yandikwa
n’ Nshya
Imvahoburi
Nshya
buri cyumweru
Yandikwa
n’ Imvaho
cyumweru
AUCA irakura muri byinshi. Ubu
imaze no gufungura ishami ry’Ubuforomo (Nursing) n’Ububyaza (Midwifery) i Ngoma (Mugonero) mu
karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba. Iri shami ryitwa Ngoma
Adventist College of Health Sciences,
ryashyizweho mu rwego rwo kwigisha
ubuzima no kubungabunga amagara y’abantu nk’uko biri mu burezi
bw’Abadivantisiti buhamye. Iri shami
ry’Ubuforomo ryafunguye imiryango yaryo ku itariki ya 11/10/2015.
Abanyeshuri ba mbere bigamo
bishimiye cyane ubwiza bwa Ngoma
Adventist College of Health Sciences.
Intumbero ya AUCA
Mu byo iyi kaminuza ishyize imbere ni
uguteza imbere ireme ry’uburezi ryubakiye ku musingi w’Ubumenyi bwo
mu mutwe (Intellectual), kwiyitaho no
kurinda umubiri (Physical), gukunda
abandi (Social) no kubaha/gukunda
Imana (Spiritual).
Kwimakaza imyitwarire myiza
y’abanyeshuri
Umuyobozi wungirije wa AUCA ushinzwe amasomo avuga ko Ubumuntu
ari yo ntango yo kugira icyo umuntu
yageraho akigejejeho nk’umuntu,
akanakigeza ku gihugu. Ati “Ubumuntu ni bwa bundi Imana yaremye
mu muntu kugira ngo uwo muntu abe
muzima mu buryo bw’ubwenge bwo
mu mutwe (intellectual), kwiyitaho no
kurinda umubiri: yirinda ibimwangiriza ubuzima nk’ibiyobyabwenge,
ubusinzi n’ibindi (Physical), gukunda
abandi (Social) no gutinya/kubaha/
gukunda Imana (Spiritual)”.
Bimwe mu bifasha abanyeshuri kugira
imyitwarire myiza harimo n’ amategeko abayobora kugira ngo bagere
kuri buriya bumuntu. Umunyeshuri
akamenya ko natitwara neza azahura
n’ingaruka. Nizompamvu Umunyeshuri ufatiwe mu busambanyi, mu kunywa
ibiyobyabwenge n’ubusinzi arirukanwa.
Ingamba mu mitsindire
y’abanyeshuri
Mu rwego rwo gushishikariza
abanyeshuri kwiga cyane bagatsinda,
ubuyobozi bwa AUCA bwashyizeho gahunda zitandukanye zibafasha
zirimo kumenyereza abanyeshuri
bashya binyuze muri gahunda imara
icyumweru yiswe “Induction Week”.
Abanyeshuri bashya babereka amasomo bagomba kwiga, bakabagira inama
mu bijyanye no kwiga neza bagaharanira gutsinda, bakigishwa n’amategeko
y’icyigo.
Hari na gahunda ya “Academic Monitoring” ku banyeshuri. Iyi Monitoring cyangwa se “Gukurikirana” ni
uburyo AUCA ifasha umunyeshuri ngo
imenye uko agenda atsinda cyangwa
atsindwa. Urugero ni uko gutsindwa
kwa mbere cyangwa kugira amanota
ari hasi ya 12/20 muri Semester ya
mbere, umenyeshuri ashyirwa muri
status AUCA yita “Probation”. Probation byasobanurwa nk’aho ari “igihe
cy’imbabazi cya mbere”! Iyi probation
igamije kureba uko umunyeshuri
Imvaho Nshya Sobanukirwa
viii
Nshya
Gicurasi, 2014
Imvaho Nshya Sobanukirwa No 22Imvaho
Tariki
ya 15 06,
Ukwakira
2015
B.P 6383 Kigali-Rwanda
UBUTUMWA
AUCA irateza imbere ireme ry’Ubumenyi n’Ubumuntu
Ibindi bikorwa by’iterambere
Kaminuza ikora
AUCA ikora n’ibindi bikorwa bigamije iterambere. Ifite uruganda rukora
amatafari yagenewe gusaswa mu nzira
y’abanyamaguru ku mihanda (pavements) yo mu bigo (campuses) bya
AUCA ku buryo kaminuza iyo iyakeneye itagomba kugura ayo ikoresha
kandi ikabona n’ayo igurisha hanze.
Ikora kandi ububaji no gusudira. Iyi
Kaminuza igira n’ibi bikorwa bifasha
abanyeshuri badafite amafaranga yo
kuriha ishuri; bahabwamo akazi kugira ngo babone ayo kwishyura ishuri.
Iyi kaminuza ijya ikora n’ibijyanye
n’ubushakashatsi (research) n’ubwo
butaragera aho yifuza.
Buri mwaka habaho kwakira abanyeshuri bashya no kubamenyereza
Imbogamizi AUCA ifite
atsinda muri buri gihembwe (semesters), ugize amanota (11,9/20) ari
munsi y’amanota fatizo (12/20), aba
yatsinzwe ariko agahabwa imbabazi.
Probations cyangwa se ibihe by’imbabazi biba bine (4). Ni ukuvuga ko
nyuma ya Probations 4 cyangwa se
nyuma ya Semesters 4 (ubwo ni
nyuma y’imyaka 2) niba umunyeshuri
atarisubiyeho ngo agere kuri 13/20
arirukanwa. Muri AUCA amasomo
atangwa mu bihembwe (Semesters)
umunani ku banyeshuri biga ku
manywa mu gihe cy’imyaka ine. Naho
ku biga nijoro biga ibihembwe 10.
Ibi bihembwe ni byo bishingirwaho
harebwa uko umunyeshuri atsinda.
Ariko uwagize amanota ari munsi
y’amanota fatizo (12) mu gihembwe
ntibimubuza gufata amasomo y’ikindi
gihembwe. Ariko iyo bikomeje gutyo
akageza ku bihembwe bine agifite
amanota make AUCA ibabazwa cyane
no kwirukana uwo munyeshuri!
N’ubwo ariko hariho ingamba zikarishye mu mitsindire y’abanyeshuri,
habaho no kubafasha kugira ngo
batsinde kuko AUCA ntiba igambiriye
kwirukana, ahubwo ni ukugira ngo hasohoke abanyeshuri bafite ubumenyi,
kandi ufite amanota ari hejuru ya 12
/20 ni we uhabwa impamyabumenyi.
Kwagura AUCA
Ibikorwa byo kwagura kaminuza birakomeje.
Ishuri ry’Ubuganga
(Medical School) na Sciences
Imvaho Nshya Sobanukirwa
Abanyeshuri bitorera inzego zibahagararira mu kwimakaza imyigire
n’imyitwarire byiza muri AUCA
Ubuyobozi bwa AUCA buteganya
gushyiraho irindi shami rijyanye
n’ubuvuzi (Medical School or Faculty
of Medicine) hamwe n’irijyanye na
Sciences (Mathematics, Statistics,
Biology and Chemistry) i Masoro.
Ibi bizatuma abanyeshuri bari bahasanzwe bimurirwa ku Gishushu.
AUCA kandi igiye gushyiraho icyiciro
cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye
n’ikoranabuhanga (IT). Harateganywa
no kubaka amacumbi (dormitories)
cyane cyane bikazatangirira ku baziga
mu ishuri ry’ubuganga. Amacumbi
(dormitories) y’abanyeshuli basanzwe
nayo akazakurikiraho.
Ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda
na AUCA
Leta yagiye igira uruhare rukomeye
mu iterambere rya AUCA. Leta y’u
Rwanda ikaba ibishimirwa n’abanye-
shuri ndetse n’abayobozi ba kaminuza. Kimwe mu byishimirwa cyane ni
imihanda; Perezida wa Repubulika y’u
Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame
yahaye AUCA impano y’umuhanda
ujya muri “campus” y’i Masoro. Bityo
ikibazo cy’ibyondo n’umuhanda mubi
wadidindizaga ibikorwa byinshi kiba
kirakemutse. Ku Gishushu na ho hakaba harashyizwe umuhanda wa kaburimbo, uwo ku Mugonero ( Karongi)
na wo ugiye kuzura. Iyi kaminuza
kandi igirana ubufatanye na Minisiteri
y’Uburezi, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Minisiteri y’Ubuzima ku
buryo abanyeshuri barangije bakorera
Leta. Abayobozi ba AUCA hamwe n’
abayobozi b’Itolero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi (SDA) mu
Rwanda, Afurika n’Amerika barashima
cyane Leta y’u Rwanda kubufasha Leta
igaragaza mu iterambere rya AUCA.
Yandikwa n’ Imvaho Nshya buri cyumweru
Kugeza ubu iyi kaminuza ifite imbogamizi z’uko hari abanyeshuri baza
gutangira bafite Icyongereza kiri hasi
cyane. Mu guhangana n’iyo mbogamizi, abanyeshuli baje kwiga muri
AUCA babanza guhugurwa ku rurimi
rw’Icyongereza, kuko ari rwo rukoreshwa mu gutanga amasomo. Indi
mbogamizi ijyanye n’uko iyi kaminuza
itagira amacumbi bigatuma imyitwarire myiza y’abanyeshuri itagerwaho
neza nkuko AUCA ibyifuza kubera
icyo kibazo. AUCA irimo irashaka uko
yabonera umuti ikibazo cyo kutagira
amacumbi.
Ubu iyi kaminuza yigamo abanyeshuri
bagera ku 3,000. Barimo n’abanyamahanga cyane cyane abaturuka mu
bihugu bituranye n’u Rwanda.
Ibivuzwe haruguru byose ndetse n’ibindi byiza byinshi bivugwa kuri AUCA
birakangurira ababyeyi kujyana abana
babo kwiga muri AUCA. Muri AUCA,
abana batozwa gukunda Imana,
bigishwa BIBILIYA (BIBLE) bikabafasha kuba abantu bazima. Kuko ibyo
wakwiga byose nta kamaro byagira
bitubakiye ku bumuntu bwo gutinya
no kubaha Imana, kubana n’abandi
neza no kwirinda ibyangiza ubuzima
bwabo. Ibi ni na byo bigaragazwa
n’intero kaminuza (AUCA) ifite igira iti
“KUBAHA IMANA NI RYO SHINGIRO RYO KUMENYA”.
Murakaza neza muri AUCA /
Welcome to AUCA!

Similar documents

Business professionals Network

Business professionals Network zwa byinshi bitandukanye. Muri 2012 nibwo namenye BPN Rwanda. Nasobanuriwe ko igamije gufasha ba rwiyemezamirimo binyuze mu kubahugura, kubaha inguzanyo ndetse no kubaherekeza mu mikorere yabo. Ni ...

More information

Hashize iminsi itatu gusa ku ya 28 Nyakanga 1959. ibyo byegera by

Hashize iminsi itatu gusa ku ya 28 Nyakanga 1959. ibyo byegera by Amatora yo ku ya 25 Nzeri 1961 arangiye, Geregori Kayibanda yatorewe kuba Perezida wa Repubulika, maze ahita ashyiraho Guverinoma nshya. Mu nama yayo yo ku ya 17 Kamena 1962, Inteko Rusange ya ONU ...

More information