Mme Jeannette Kagame yashoje umwiherero w`abana b`abakobwa

Transcription

Mme Jeannette Kagame yashoje umwiherero w`abana b`abakobwa
Icyizere
Ikinyamakuru cya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) N°36, Nzeri 2013
Mme Jeannette Kagame yashoje umwiherero
w’abana b’abakobwa bacitse ku icumu
IBIRIMO
Ijambo rya Madame
Jeannette Kagame mu
gusoza umwiherero
w’abanyamuryango ba AERG
....Urup. 4
Abafashwe ku ngufu muri
Jenoside n’abo babyaye
bafite ibibazo…Best Hope
Rwanda irabisobanura
.......Urup. 5
Inka yahawe ashimirwa
ubutwari bwe........Urup6
Ahantu hose hiciwe Abatutsi
ntihakwiye kwibagirana….
(ubuvumo bwa Kigarama mu
Bisesero)
Basoza ingando, byari akanyamuneza kwakira Mme Jeannette Kagame no kumva impanuro ze.
Abo bakobwa bakoreye umwiherero i Rwamagana mu Ntara y’iBurasirazuba ni
abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi biga mu mashuri
makuru na za Kaminuza za Leta n’izigenga bakaba bari no mu muryango
ubahuza wa AERG.
M
uri uwo muhango
wo gusoza uwo
mwiherero wabaye
ku itariki ya 6 Ukwakira,
Mme Jeannette Kagame
yari aherekejwe na Minisitiri
w’Uburezi,
Dr
Vincent
Biruta, n’Umunyamabanga
wa Leta muri MINALOC,
Dr Alivera Mukabaramba.
Uyu mwiherero wari ugamije
kongerera aba bakobwa
imbaraga zatuma bigiramo
icyizere cyo kwiyubaka,
no
kwisungana
kugira
ngo bahangane n’ubuzima
bw’ishuri
batabura
guhuriramo
n’ibishuko
byinshi. Uhereye nko ku
magambo Karigirwa Judith
wo mu Kaminuza yigenga
ya Kigali (ULK) yatangarije
Umuseke, bigaragara ko aba
bana b’abakobwa imitego
bahura
nayo
bayibona,
ariko bagerageza guhangana
nayo. Yagize ati : « twifitemo
imbaraga
ku
buryo
tudakwiye gufatiranwa na
ba Rusahurira mu nduru
ngo badushuke, baduteshe
intumbere yacu. Nkatwe
twiga mu mashuri makuru,
hari
ababa
barekereje
gufatira mu nkovu twasigiwe
n’ahashize ».
Ariko hejuru y’ibyo bibazo
bahura nabyo, abo bana
b’abakobwa usanga bifitemo
n’imbaraga zo guhangana
nabyo.
Nk’uwitwa
Dukuzimana
na
we
waganiriye n’Umuseke, agira
ati : « nubwo ntakwibagirwa
burundu ubwigunge nasigiwe
n’amateka,
ntibyambuza
kubaka
umuhamagaro
wanjye. Mfite imbaraga
zihagije zo gutegura ahazaza
hanjye ». Byumvikana ko
biteguye kwima amatwi
n’umutima icyo ari cyo cyose
cyabatesha gahunda y’ishuri
bashyize imbere. Ijambo
Nyakubahwa Mme Jeannette
Kagame
yabagejejeho
barangiza umwiherero wabo
riri muri urwo rwego rwo
kubahanura no kubakomeza
muri iyo nzira barimo yo
kwiyubaka nyuma y’amateka
mabi banyuzemo. (Ijambo
Nyakubahwa Mme Jeannette
Kagame
yabagejejeho
murarisanga uko ryakabaye
ku rupapuro rwa kane).
Ubwanditsi
Turwanye Jenoside, turandure burundu ingengabitekerezo yayo
...Urup. 8
Bakiriwe muri St Lawrence
University....Urup.9
Ngororero, muri Jenoside
Abatutsi barashize…. Aha hubatse
urwibutso rwa MUHANDA ni ku
gasozi Abagogwe bagera ku 1405
bari bahungiyeho.
....Urup. 13
Ibimenyetso bya Jenoside Bufundu/
Bunyambiriri : Umugezi wa
Mwogo ntiwishe abawizaniye,
ubitse abishwe bazira ubwoko
bakajugunywamo ..... Urup 14
AMAKURU
N
Ijambo ry’Ibanze
Ibi ni impuruza
tawe ubasha kumva akababaro k’abishwe nta n’ushobora kuvuga agahinda
k’abarokotse, ariko byibura tujye dushyira ikimenyetso aho biciwe kugira ngo
tubungabunge ayo mateka, tugire n’icyo dukorera abasaza, incike n’abapfakazi
badafite ubaha amazi, udukwi cyangwa se n’ubagaburira ku bafite ibyo barya bakaba
badashoboye kubyitamika.
Uyu munsi twazinduwe no guhuruza buri wese wemera ko Jenoside yadusigiye
amateka mabi, ariko ayo mateka mabi akaba ari ayacu twebwe Abanyarwanda, akaba
adakwiye kwibagirana. Hari henshi haguye Abatutsi benshi, kandi bamwe bagiye
bicwa urubozo, hakaba hashyirwa ibimenyetso byiyongera ku nzibutso za Jenoside zari
zisanzweho. Hari aho bajugunye Abatutsi mu mazi cyane cyane mu biyaga, inzuzi no
mu migezi, nk’abajugunywe mu Kanyaru, abajugunywe mu Kagera, abaroshywe muri
Nyabarongo, abajugunywe mu cyuzi cya Nyamagana i Nyanza, bamwe batawemo ari
bazima ; abatawe mu cyuzi cya Cyamwakizi mu Karere ka Gisagara bagambaniwe
n’uwitwa Gakwaya Narcisse wari Konseye wa Segiteri Gikore, watanze igitekerezo mu
nama, cyo kujya bafata Abatutsi bakabica, ubundi bakabajugunya muri icyo cyuzi.
Abaguye muri Muhazi ku matariki ya 14 na 16 Mata 1994 aho Abatutsi bumvise
ku maradiyo ko Inkotanyi zageze muri Murambi maze bagatangira koga bazisanga,
Interahamwe zikabatangira muri Muhazi zikabica zigahita zibajugunyamo.
Abajugunywe mu byobo by’ahacukurwaga amabuye y’agaciro nk’i Musha, Rwinkwavu
n’ahandi, abagiye bagwa mu nsengero no ku biro by’ubuyobozi aho bari bahungiye.
Nk’abaguye muri Kiriziya ya Mukarange, abaguye mu rusengero rw’abadivantisiti rwa
Nyakanyinya mu cyahoze ari Rwamatamu, n’abaguye mu rusengero rw’abadivantisiti
b’umunsi wa karindwi rwa Mukamira/Hesha, muri kiliziya ya Nyange aho uwari
padiri Seromba yategetse ko abari bahahungiye bose basenyerwaho kiliziya hakoreshejwe
kateripirari, maze bamaze kuyirimbura abagera ku bihumbi bitatu bose bagatikiriramo
harokoka gusa abantu umunani birukanse igiye gusenywa.
Abaguye mu ngoro ya MRND hafi y’ahari ibiro bya Superefegitura ya Ngororero.
Abatutsi bahungiye muri iyo ngoro babanje kubateramo gerenade, nyuma baza kuzana
lisansi babatwikiramo harokokamo abana babiri gusa mu bantu 14500 bari bahahungiye.
Abagiye bagwa mu mashyamba hirya no hino mu Gihugu, nk’abaguye muri Gishwati
aho bagendaga babundabunda interahamwe zibirukankaho zibahigisha imbwa, abagiye
bagwa mu bigo bya gisilikare aho bari babajyanye kwicirwa, urugero ni urw’i Byumba
aho babishe barangiza bakabatwika. Ahandi, bishe umwana wese witwa umuhungu
kabone n’ubwo yabaga ari mu mugongo wa nyina, kugeza ubwo utwo duhungu ba nyina
bize amayeri yo kutwambika amakanzu ariko ntibyabuza Interahamwe kubica, kuko
zabacurikaga zikabanza kureba igitsina, maze zikabajugunya munsi y’umuhanda,
nyuma bagategeka ababyeyi ngo nibajye guterura iyo mirambo bajye kuyihamba. Ibyo
byabereye muri Musambira.
Ntawabura kuvuga i Sovu ya Rwamagana ho mu Murenge wa Kigabiro ahari
hatuye Abatutsi 625 hagapfa 360 n’ubu hakaba hasigaye abagera kuri 265. Bivuze ko
hapfuye 58 ku ijana. Abahungiye ku mashuri abanza ya Sovu, bakorewe iyicarubozo
n’ubushinyaguzi bukabije, harimo gufatwa ku ngufu no kubabazwa hakoreshejwe
urusenda n’ubundi bugome bwinshi. Hari naho bicaga abagore n’abakobwa, nk’ahitwa
i Nyamagabe kuri site ya Mushubi, aho abagore barenga ibihumbi bitanu bashyizwe
mu mwobo ari bazima barenzaho igitaka.
Ni impuruza kuri bose, ahantu haguye abantu nk’aha ndetse no kuri za bariyeri
zari zikaze hari hakwiye kujya ikimenyetso niyo yaba ibuye ryanditseho ko haguye
abantu muri Jenoside. Igihe uburyo bwazabonekera, hakajya ikimenyetso gikomeye
cyanditseho amagambo Abanyarwanda bahisemo. Aho guceceka gusa, ejo bundi
tukibagirwa ayo mateka kandi ari ayacu nayo, n’ubwo adashimishije.
CNLG yifuza ko za Kaminuza mu Rwanda
zigira uruhare mu gutegura isabukuru
y’amasezerano mpuzamahanga yo
gukumira no guhana Jenoside
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Bwana
Jean de Dieu Mucyo (hagati) yishimiye kwakira abaje
bahagarariye amashuri makuru na za Kaminuza muri iyo
nama nyunguranabitekerezo
Komisiyo
y’Igihugu
yo Kurwanya Jenoside
irimo gutegura inama
izavugirwamo ibijyanye
no gukumira Jenoside
iteganyijwe tariki ya 9
Ukuboza, mu rwego rwo
kwizihiza isabukuru ye
y’ishyirwaho umukono
ry’amasezerano
mpuzamahanga
yo
kurwanya
Jenoside
yemejwe mu mwaka
w’1948.
(NDLR:
icyo
gihe hari hashize imyaka
micye Jenoside yakorewe
Abayahudi irangiye, ibihugu
by’amahanga byo ku isi
byiyemeza ko nta Jenoside
izasubira kubaho ku isi
“never again”, nyamara
ntibyabujije ko ibaho mu
Rwanda n’ahandi).
Ku itariki 10/10/2013,
Komisiyo y’Igihugu yo
Kurwanya Jenoside yari
yatumije inama yahuje
abahagarariye
ibigo
bya za kaminuza zo mu
Rwanda kugira ngo bigire
hamwe uko icyo gikorwa
cyategurwa,
barebere
hamwe na gahunda y’uwo
munsi.
Umwaka ushize mu
kwizihiza umunsi nk’uwo,
Komisiyo y’igihugu yo
Kurwanya Jenoside yari
yateguye ibiganiro ku
ngingo
zitandukanye
zirimo nka “ ihakana
rya Jenoside, ugukumira
Jenoside,
ugukumira
ishingwa
ry’amatsinda
y’abahezanguni n’umuco
wo kudahana n’ibindi.
Uyu
mwaka Komisiyo
y’Igihugu yo Kurwanya
Jenoside yifuza ko ibigo
bya za kaminuza byagira
uruhare
rufatika
mu
gutegura uwo munsi ku
byicaro byazo, kugira
ngo ibiganiro nka biriya
byegere Abanyarwanda.
Ubwanditsi.
Gaspard Gasasira
Icyizere
P.O Box 7035 KIGALI Toll Free: 3560
E-mail : [email protected]
2
Bamwe mu bari bahagarariye amashuri makuru na za
Kaminuza bitabiriye inama
Icyizere N°36, Nzeri 2013
AMAKURU
ICYIZERE ni ikinyamakuru cya
Komisiyo y’Igihugu yo
Kurwanya Jenoside
Umwanditsi Mukuru:
Gaspard Gasasira
Umwanditsi Mukuru Wungirije:
Antoine Rwagahirima
Ushinzwe Maquette:
Jean Pierre TWIZEYIMANA
Inama y’ubwanditsi:
Bideri Diogène,
Gasasira Gaspard,
Jean Pierre Twizeyimana,
Karengera Ildéphonse,
Ndahigwa J.Louis,
Nzayikorera Christophe,
Rutagengwa Philibert,
Ruzindaza Jean,
Rwagahirima Antoine,
Urujeni Solange
KWIBUKA KU NSHURO YA
19 JENOSIDE YAKOREWE
ABATUTSI - 2013
INSANGANYAMATSIKO/THEME:
“TWIBUKE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
DUHARANIRA KWIGIRA”
“LET US COMMEMORATE THE GENOCIDE
AGAINST THE TUTSI BY STRIVING FOR SELFRELIANCE”
“COMMEMORONS LE GENOCIDE PERPETRE
CONTRE LES TUTSI EN LUTTANT POUR LA
NON- DEPENDANCE”
Icyizere N°36, Nzeri 2013
Bamwe mu Batutsi baguye kuri
Muhazi, bishwe barimo bahungira
aho Inkotanyi zari zimaze gufata
Mu cyahoze ari Komini Murambi ubu hakaba ari mu Karere ka Gatsibo, mu
Murenge wa Kiramuruzi, akagari ka Gakoni, mu mudugudu wo Kumana ni
hamwe mu hantu habaye ubwicanyi ndengakamere. Ibi bikunze kugaragara mu
buhamya bw’ abaharokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi, kuva mu myaka ya
za 90.
U
bwicanyi
bwo
muri
ako
gace,
bwari
buyobowe n’ uwahoze ari
umutegetsi w’ iyo komini
ariwe
Burugumesitiri
Gatete ukunze kugaruka
cyane muri ba ruharwa
kubera ibyo yakoze muri
Murambi.
Nkuko
bitangazwa
n’ abacitse ku icumu
batanga
ubuhamya
bw’ibyahabaye,
aha
hegeranye n’ ikiyaga
cya Muhazi, mu gihe
abantu bashakaga gukiza
ubuzima ubwo Jenoside
yakorewe
Abatutsi
muri mata 1994 yari
irimbanyije, benshi mu
batutsi bari baturiye
Muhazi nk’abari batuye
Gakoni,
Nyabisindu
n’ ahandi, bagerageje
kwambuka
berekeza
mu cyahoze ari komini
Muhazi yitwaga Murambi
w’ inyambo, ubu akaba ari
mu Karere ka Kayonza.
Gasangwa
Dismas
uhagarariye
Ibuka
mu Kagari ka Gakoni
akaba n’ umwe mu
baharokokeye,
avuga
ko Ibyo babitekereje
nkuko byagiye bigenda
kubahungiye mu nsengero
za kiriziya Gatolika kuko
mu mwaka w’ 1991 mu
gihe hariho igerageza
rya Jenoside mu duce
dutandukanye , Murambi
nayo ntiyasigaye inyuma,
Abatutsi bahungiye muri
Murambi y’ inyambo
kuko ho hari agahenge
biturutse kuwari ukuriye
“gendarmerie”
ya
Rwamagana wagerageje
kubihosha bikamuviramo
no kwimurwa.
Hagati y’ amataliki 14
na 16 nibwo batangiye
kumva ku maradiyo
ko Inkotanyi zageze
muri Murambi, maze
batangira koga baza aho
ziri nibwo Interahamwe
zabatangiriraga
kuri
muhazi
zirabica
zibajugunyamo.Icyo gihe
bagerageje kwirwanirira
ariko ntibyagira icyo
bimara kuko haguye
umubare
munini
“
Abarokotse
Jenoside yakorewe
Abatutsi bifuza
kuhibukira mu
gihe hari ababo
batabashije
gushyingura
ndetse byaba
byiza hakaba
hashyirwa
n’urwibutso.
“
cyane ku nkengero z’
amakomini yombi, ariko
nkuko bigaragazawa na
Padiri Rutinduka mu
bushakashatsi
yakoze
kuri
Jenoside
muri
Murambi,imibare
y’
ababashije kumenyekana
baguye kuri muhazi ikaba
igaragaza ko basaga
maganarindwi(700).
Abarokotse
Jenoside
yakorewe Abatutsi bifuza
kuhibukira
mu
gihe
hari ababo batabashije
gushyingura ndetse byaba
byiza hakaba hashyirwa
n’urwibutso.
Ahandi
naho
muri
komini Murambi nkuko
twabitangarijwe
na
Ndagambiye Yozefu, ni
mu Kagari ka Gakenke,
Umudugudu wa Kayita
ku
rusengero
rw’
Abaporoso, haguye cyane
abagore n’ abana basaga
ijana.Bashishikarizwaga
kuhahungira bikozwe n’
Interamwe zirimo uwitwa
Nziramuhindo, Kazigaba
na Karekezi mu rwego
rwo
kubegeranyiriza
hamwe
ngo
babone
uko babica biboroheye
bakabarunda mu cyobo
kimwe. Mu mwaka wa
2010 iyo mibiri y’ izi
nzirakarengane yarimuwe
ishyingurwa
mu
mu
rwibutso rw’ AKARERE
rwa Kiziguro .
Mujawamariya
Elisabeth
Umuhuzabikorwa wa
CNLG Gatsibo&Nyagatare
3
AMAKURU
Ijambo rya Madame Jeannette Kagame mu gusoza
umwiherero w’Abakobwa ba AERG
akenewe ku isoko ry’umurimo.
Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi,
Nyakubahwa Munyamabanga wa Leta
muri Minaloc,
Nyakubahwa Gouvernor,
Ba Nyakubahwa bahagarariye Ingabo
na Police
Ba Nyakubahwa mwese muteraniye
hano
Banyamuryango ba AERG, bana bacu,
Birashoboka ko amashuri abanza
n’ayisumbuye mwayize muri mu
buzima
butoroshye,
bigatuma
rimwe na rimwe mutiga neza. Ariko
niba mushaka guhangana ku isoko
ry’umurimo, birakenewe ko muhora
mutyaza ubwenge. Umuntu ntarangize
kaminuza atazi icyongereza, atazi
igifaransa, yemwe na accounting
cyangwa management wize ntayo uzi ;
maze wagera mu kizamini cy’akazi
ntushobore kwisobanura, hanyuma uti
« akazi karabuze. »
Mwiriwe neza ?
Nagira ngo nshimire AERG ku butumire
mwampaye no kuba mwarateguye uyu
mwiherero. Kuba mwaratekereje guha
umwihariko abanyamuryango banyu
b’abakobwa bagitangira amashuri
makuru na kaminuza, bishimangira wa
muco mwiza mwahisemo wo kurerana,
natwe nk’ababyeyi tukaba twariyemeje
kubegera ngo tubunganire.
Muri Werurwe uyu mwaka, Foundation
Imbuto yateguye umwiherero nk’uyu
ku bakobwa batangiye Kaminuza
kugira ngo tuganire bisesuye, maze
bifatire ingamba zo kuyobora ubuzima
bwabo bafite intego.
Muri uwo mwiherero byagaragaye
ko hakenewe impanuro kuva abana
bakiri mu mashuri yisumbuye, kugira
ngo bazagere muri kaminuza bazi
imbogamizi bahura na zo, n’uburyo
bwo kuzivanamo neza.
Twifashishije igitabo cyitwa “ Seven
Habits of the Highly Effective People”
cyanditswe na Stephen Covey, kugira
ngo tuganire uburyo umuntu agomba
gutangirana n’intego mu mutwe
we “ Begin with the end in mind”,
bikazamufasha kuba indashyikirwa mu
buzima bwe.
Twibukiranije kandi ko iyo umuntu
afashe urugendo agomba kuba azi aho
ajya, uko azagerayo, agateganya kandi
n’uko yabigenza aramutse uburyo
yateganyije buhuye n’imbogamizi.
Nishimiye kandi ko mu nyigisho nabonye
mwahawe na byo mwabigarutseho,
ndetse mukongeraho n’ubundi bumenyi
bubishimangira.
Hari umwanditsi witwa Martin
Gray warokotse Jenoside yakorewe
Abayahudi, mu gitabo cye yise “ Au
nom de tous les miens” yagize ati « On
sort du cercle de la mort par la vie et
l’action ». Muri rusange twishimira ko
abana bacitse ku icumu mwahisemo
kubaho, ariko tukaba twemera ko
mukwiye no kubaho neza.
Ntawasiba
amateka
yatubayeho,
ntawabasha
gusimbura
ababyeyi
n’abavandimwe
mutagifite,
ariko
mufite igihugu n’ubuyobozi buzima
kandi burimo ababyeyi ! Igihugu
kibakunda, cyumva inzira y’umusaraba
mwaciyemo, kibarinda kuzongera
gutonekara kandi kigamije kubafasha
kwiteza imbere. Igihugu kandi kirwanira
iteka kwihesha agaciro, kugira ngo
4
Madame Jeannette Kagame ageza ubutumwa ku banyeshuri b’abakobwa
bibumbiye muri AERG basoje umwiherero.
tutazongera gupfa ! Igihugu gihora
giterwa amacumu n’abafite ikimwaro
cy’uko batasohoje umugambi wabo ;
ariko icyo gihugu kikanga kigakomeza
kubaho no kubaka ubunyarwanda
nyabwo.
Ubwo mwahisemo kubaho rero, mukaba
munafite ubushobozi bwo guhindura
ayo mateka, hari indi ntambwe
mugomba gutera kugira ngo muve
muri cya gicucu cy’urupfu n’agahinda
umwanditsi yavuze ! Ni umurimo,
guharanira kwiteza imbere.
Kugira ngo mugire ubuzima bwiza,
birasaba ingufu zanyu nyinshi. Binyuze
mu kurerana, guhanana, gufatanya
kugira intego, mukagena n’uburyo
bwo kuzigeraho. Birabasaba kandi
gukomeza kwegera abantu bakuru
kugira ngo bashobore kubaherekeza.
Bumwe mu buryo bwo kugera ku
ntego mwihaye, ni ukugira ubumenyi,
kumenya impano zanyu, kumenya
kuzikoresha no gutizanya ingufu.
Ikindi gikomeye ngira ngo ngarukeho,
ni uguhagarara ku gaciro k’umukobwa
muri rusange, by’umwihariko nk’
uwarokotse Jenoside, kandi ufite
inshingano
zo
kongera
kubaka
umuryango Jenoside yasenye.
Byaragaragaye ko mu kigero cyanyu
abakobwa
baca
mu
bigeragezo
bitandukanye, kuko ni cyo gihe
umwana w’umukobwa aba atangiye
ubundi
buzima
bwo
kwigenga.
Imibare y’umwaka ushize, iratwereka
ko mu banyamuryango banyu 3957
b’abakobwa batangiye kaminuza, 48
batwaye inda, 32 bahita bava mu ishuri.
• Ni iki mwakora kugira ngo hatagira
abandi bongera gutakaza amahirwe
yo kwiga ?
• Ese wowe ku giti cyawe, wakwirinda
ute kugira ngo usohoke neza muri
ibyo bigeragezo ?
• Ni iki mwakora kugira ngo abatakaje
ishuri bagaruke ?
Ubuzima bwa Kaminuza habamo
ibishuko
bitandukanye,
twagira
ngo
tubasabe
mwige
kumenya
guhitamo, kandi mumenye kuvuga
« oya idacagase ! » Muri mwe hari
abazabishobora, ni cyo twe nk’ababyeyi
n’abarezi tubifuriza, ariko tuzi neza
ko uko ibyiza byose dushaka atari
ko tubigeraho ; hari ab’intege nke
bagwa muri ibyo bishuko, abo na bo
twabasaba kumenya kwirinda ! Ariko
kandi singombwa kwemera kunyura
muri ibyo bigeragezo. Muzirikane ko
abo bahungu cyangwa ba sugar daddy
babashuka, kuko ingaruka ntabwo
zibageraho kimwe.
Bakobwa bacu, ndagira ngo mbabwire
ko mutagira urwitwazo rwo kwishora
mu ngeso mbi kubera ubukene
cyangwa ubuzima bubi. Mukeneye
kugira indangagaciro zihamye, kugira
ngo abazabakomokaho bazagire aho
bafatira urugero rwiza.
Baca umugani ngo “Itutu ryo ku
zuru riruta akuya ko mu ntege” .
Ibyo byose ntimushobora kubigeraho
mutabikoreye ! Ni yo mpamvu mbasaba
gukorana ingufu mu byo mukora byose,
cyane cyane amasomo mwiga, kuko ari
ko kazi kanyu ka none ; kandi kakaba
ari imwe mu nkingi zo gutuma mutera
imbere.
Buri wese amenye icyo akunda, icyo
ashoboye kandi agikore neza ahereye
ku byo yumva yifitemo. Mutinyuke
no kugerageza ibyo mutekereza ko
bikomeye, kuko niba mufite ubushake
n’umuhate ntacyababuza kubishobora.
Nabajije amashami mukunze kwiga
nk’abakobwa–banyamuryango
ba
AERG, bambwira ko abenshi biga
Accounting, sociology, management and
finance. Nagira ngo mbashishikarize
no gutinyuka amasomo ajyanye
n’ubumenyi n’ikoranabuhanga ndetse
n’ubumenyi-ngiro, kuko ni amashami
Mwisuzume mumenye aho mufite intege
nke mufatanye kuzamurana. Muri
familles mwashyizeho, mwihe gahunda
yo kwiyigisha indimi, guhugurana
ku bintu bitandukanye, mukoreshe
umwanya wa nyuma y’amasomo mu
gusoma no kwiyongera mu bumenyi.
“Umwana uzi ubwenge baramusiga
akinogereza !” Kuba mwarabonye
ubufasha bwo kwiga byari bikwiye
kubatera ingufu zo gushakisha
icyabazanira
inyungu
cyabateza
imbere.
Ntimwicare ngo mutekereze ngo
Leta izaduha byose. Usibye ko
bitanashoboka, ni n’umuco utari mwiza
abantu bakwiriye gucikaho. Niba
abajya kwiga mu mahanga bashakisha
uturimo tw’amasaha make twabaha
uburyo bwo kubaho bitababujije kwiga,
kuki hano mu Rwanda bidashoboka ?
Kuki usohotse mu ishuri cyangwa niba
wiga ku gicamunsi utagira uwo usaba
kujya umukorera isuku, gusigarana
umwana, kwigisha abana bato n’indi
mirimo yoroheje ariko izana inyungu ?
Ndabasaba
kwagura
amaso
ntimwihugireho, ahubwo mutinyuke
kujya mu nzego z’ubuyobozi, kugira
ngo mureberere umuryango nyarwanda
muri rusange, ariko by’umwihariko
mukomeze
guharananira
kubaka
ubunyarwanda.
Ibi nta handi muzabikura uretse
kubyitoza hakiri kare, muyobora
bagenzi banyu mu ishuri, aho mutuye
no mu yindi mirimo itandukanye kugera
aho muzagera mu nzego zo hejuru.
Nagira ngo nsoze nsaba ababyeyi
n’abayobozi batandukanye gukomeza
kubaba hafi, kugira ngo mukomeze
kwiteza imbere no kwanga gupfa
bwa kabiri nk’abantu, ariko na none
nk’igihugu.
Bakobwa bana bacu, buri wese muri
mwe niyiyemeza gukomeza guhitamo
kubaho kandi neza, agatangirana
intego kuko azi icyo ashaka, mwese
mugakomeza umuco wo kurerana,
mukagira uruhare mu byemezo
bibafatirwa, buri wese azaba ashobora
kuvuga koko ngo “I’m stronger !”
Murakoze !
Icyizere N°36, Nzeri 2013
AMAKURU
Abafashwe ku ngufu muri Jenoside bakabyara
abana b’interahamwe bafite ibibazo
“BEST HOPE RWANDA” irashaka ibisubizo
abandi bana bose nk’uburenganzira
bwo kwitabwaho, guhabwa akato,
ihohoterwa, uburenganzira bwo
kurererwa mu muryango n’ibindi..
Jenoside yakorewe Abatutsi
muri mata 1994 yakoranywe
ubugome bw’indengakamere aho
miriyoni irenga yishwe mu minsi
100 gusa, ikaba yarifite umugambi
wo kwica abagabo bose ndetse
no gufata kungufu abagore
n’abakobwa. maze basigara ari
abapfakazi, bamwe barandujwe
SIDA ndetse n’abana bavuka
bitwa abana b’interahamwe.
U
Icyizere N°36, Nzeri 2013
GAHIZI GANZA Dieudonne
Uwashinze akaba n’Umuyobozi
w’uyu muryango.
kenshi kandi ahantu hatandukanye.
Ikirenze kuri ibyo, abo bana
bavutse mu gufatwa ku ngufu
babuzwa uburenganzira bugenerwa
“
Yambwiye ko ashatse
gutanga ubu buhamya
kugira ngo aruhuke
kandi afashe abandi
gukira ibikomere
n’agahinda batewe na
jenocide ndetse no
kugirango batinyuke
kubwira ukuri abana
bavutse muri uko
gufatwa ku ngufu ko
aribwo buryo bavutsemo
“
bushakashatsi bwakozwe
n’umuryango w’Abibubye
wagaragaje ko abana
icumi
mugihumbi
bavutse
mugufatwa kungufu mugihe cya
jenoside yakorewe abatutsi muri
mata 1994(UNDP report 1997),
abo bana bavutse muri ubwo buryo
bakaba bafite ibikomere bikomeye
byo gutabwa, guhabwa akato ndetse
no kudafatwa neza mumuryango
kumpamvu z’uburyo bavutsemo,
kuko bitwa interahamwe nto.
Tugendeye kubushakatsi twakoze
nk’umuryango nyarwanda utari
uwa leta Best Hope Rwanda,
twasanze aba bagore n’abana babo
bavutse mugufatwa kungufu bafite
ibikomere byo gutabwa, guhabwa
akato, amacakubiri ndetse no
gutereranwa mumiryango. Kubera
ibibazo by’amikoro ndetse no
kutagira kirengera nk’abandi bana,
usanga bariya bana barahindutse
mayibobo, abandi indaya, kandi
uko bakura niko bagenda bagira
ibibazo by’ihungabana bagakurana
ubugome kuko bavutse batabashaka
kandi
badakunzwe.
Kubura
inkomoko bituma bakura babwirwa
amagambo mabi, nko kubita abana
b’interahamwe, abana b’umuvumo,
cyangwa abana b’urwibutso rubi
ndetse n’ayandi mazina mabi menshi.
Kubura aho bakomoka ndetse
nuwo bakomokaho bibaviramo
gutakaza
uburenganzira
bwo
kubona ibyangombwa kuko batazi
ba papa wabo cyangwa umuryango
we
batazigera
banamenya,
bibaviramwo kwitwa abana ba
se batazwi (les enfants des pères
inconnus or the children of unknown
fathers). Kuko banyina usanga
barafashwe kungufu n’interahamwe
irenze imwe, bagafatwa kungufu
Bamwe muri abo bana bafite
ibibazo
by’ubuzima
bituruka
mu buryo bavutsemo harimo
agakoko gatera SIDA, ibibazo
by’ihungabana
bikurikirana
ba nyina wabo usanga bigira
uruhare rukomeye ku mikurire
yabo bana, ikibazo cyabo bana
cyagiweho impaka kenshi n’inzego
zitandukanye ariko ntihafatwe
ingamba z’icyakorwa ngo abo bana
bafashwe mu buryo bwihariye kuko
nabo bafite ibibazo byihariye kandi
bikomeye ndetse batiteye.
Best Hope Rwanda nk’umuryango
nyarwanda utari uwa leta wafashe
icyemezo cyo gufasha abo bagore
bafashwe ku ngufu mu gihe cya
Jenocide yo muri mata 1994
ndetse n’abana bavutse muri uko
gufatwa ku ngufu, washinzwe
na GAHIZI GANZA Dieudonne
nyuma y’ubushakashatsi ndetse
na film documentaire yakoze
igaragaza imibereho yabo, aho
niho igitekerezo cyo gushinga uwo
muryango cyavuye kugirango
abo bagenerwabikorwa babashe
gukorerwa
ubuvugizi
maze
bahindurirwe imibereho. Best Hope
Rwanda rero ikaba yaratangiye
ifite intego yo kubafasha mu
bibazo by’ihungabana, ubuzima,
uburezi n’imirimo ibyara inyungu
ndetse by’umwihariko bafashwa
kwiyakira
nk’abantu
bafitiye
akamaro umuryango nyarwanda,
ubwo bufasha bahabwa bubafasha
kugira ngo nabo bifashe.
“Numva kiriya cyana ntashaka
kukireba mu maso”…Bakeneye
ubufasha.
Thacienne yafashwe ku ngufu
n’interahamwe mu gihe cya jenoside
yo muri mata 1994 ishuro nyinshi.
Yambwiye ko ashatse gutanga ubu
buhamya kugira ngo aruhuke kandi
afashe abandi gukira ibikomere
n’agahinda batewe na jenocide
ndetse no kugirango batinyuke
kubwira ukuri abana bavutse muri
uko gufatwa ku ngufu ko aribwo
buryo bavutsemo.
“Ni abagome babi ntabwo bafite
ubumuntu nkatwe, narasakuje
mbabwira ko nkiri isugi ariko
ntibanyitaho” yabivuze amarira
amanuka ku matama!
Thacienne yatubwiye ko ishuro
ya mbere afatwa ku ngufu,
interahamwe zamutoranyije hamwe
n’undi mukobwa umwe bababwira
ngo bazajya babatekera, “numva
ngize amahirwe kuko twari dushonje
cyane ariko uko twageraga ku nzu
yabo natangiye kugira ubwoba
bwinshi, ntangira gutekereza ko
ngiye gupfa, tugeze mu nzu, buri
wese atangira kudukora ibyo
ashaka maze badusimburanwaho
sinakubwira ndetse na nyuma yaho
ibyatubayeho ni agahomamunwa”
Jenoside
irangiye,
Thacienne
asubira iwabo ariko nyuma y’igihe
gito yumva aratwite afata icyemezo
cyo kuyikuramo ariko ntiyabishora.
“nari kuzicuza ubuzima bwanjye
bwose, kumva nkoze amaraso
ya Malayika udafite icyaha,
utaransabye ngo mutwite, ndetse
ubanza nari kuba mbaye umwicanyi
nka se” iyo niyo mpamvu ntakuyemo
inda y’uwo mwana, ariko iyo nibutse
ubuzima nanyuzemo bwose uburyo
ba se babanje kunyicira umuryango,
bakamfata ku ngufu bakongeraho
kuntera SIDA numva kiriya cyana
ntashaka no kukireba mumaso,
mpita nicuza impamvu inda ye
ntayikuyemo……..nareba n’ibibazo
ndi kunyuramo by’ubukene, nkubu
ntacyo nkora cyinjiza amafaranga,
rimwe na rimwe turaburara, uwo
mwana ntabwo yiga nk’abandi,
twese turwaye SIDA, ikibazo cyo
kuva, ibi byose bintera umutwe
nkumva no kubaho ntacyo bimariye
nkumva
mbifitemo
uruhare
ubuzima bubi bw’uwo mwana nawe
arigucamo.
Address:
Best Hope Rwanda
www.besthope-rwanda.org
E-mail: [email protected]
Phone: 0788 428 201
Near remera sector
Kimironko road
Martin plaza, 2nd floor, room 4
5
AMAKURU
Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kagari ka
Sovu, Umurenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana
Akagari ka Sovu kari mu murenge wa
Kigabiro mu Karere ka Rwamagana
mu Ntara y’Uburasirazuba. Kimwe
n’ahandi hose mu Rwanda, Jenoside
yakorewe Abatutsi ntiyasize aka
kagari kuko mu Batutsi bageraga kuri
625 hasigaye gusa 265, Jenoside ikaba
yarahitanye abagera kuri 360.
Abahungiye ku mashuri y’i Sovu, nta
kibi kibaho batakorewe
Abenshi baguye mu bwicanyi
bwakorewe ku gasozi ka Mwurire,
abandi bagwa mu bitare bya
Rutonde.
Abakecuru,
abana
n’abagore batashoboye guhungira
i Mwurire n’i Rutonde bahungiye
ku mashuri abanza ya Sovu
aho
bakorewe
iyicarubozo
n’ubushinyaguzi bukabije harimo
gufatwa ku ngufu no kubabazwa
hakoreshejwe urusenda n’ubundi
bugome bwinshi. Abo bantu baje
kwicwa, bajugunywa mu misarane
y’amashuli.
Mu mwaka wa 2005, Abacitse ku
icumu bo muri aka kagali bafatanyije
n’inzego
z’ubuyobozi
ndetse
n’abandi baterankunga bagerageje
gutaburura no gushyingura mu
cyubahiro izo nzira karengane mu
rwibutso rwubatswe aho abo bantu
biciwe ku mashuri abanza y’i Sovu.
Urwibutso rukaba rushyinguyemo
abantu bagera kuri 315 harimo
n’abaturutse mu yindi Mirenge.
N’ubwo abo bantu bashyinguwe
mu
cyubahiro,
ni
ngombwa
ko
urwibutso
bashyinguwemo
rutunganywa kugira ngo rutangirika
dore ko runyagirwa ndetse n’amazi
y’umuvu uturuka ku mashuri akaba
yarusenya hatabayeho kururinda.
Amateka ya Jenoside mu Kagari ka
sovu
Mbere ya jenoside yakorewe
abatutsi muri Mata 1994, akagari
ka Sovu kitwaga Segiteri Sovu ikaba
yari imwe mu masegiteri yari agize
icyahoze ari Komine Rutonde. Iyi
segiteri yayoborwaga na Turatsinze
Francois wari umwambari wa
MRND akaba n’interahamwe nkuru
muri uyu Murenge. Uyu kandi yari
inshuti magara ntunsige y’uwahoze
ayobora iyi Komini witwa Bizimana
Jean Baptiste wakatiwe igifungo
cya burundu y’umwihariko kubera
uruhare yagize mu bwicanyi
bwayogoje Akarere ka Rwamagana
atanibagiwe umurenge wa Sovu.
6
Mu Batutsi bageraga kuri 625 hasigaye gusa 265.
Ku italiki ya 07 Mata 1994 ubwo
inkuru yari imaze gusakara ko
Perezida Habyalimana yapfuye, i
Sovu hatangiye kuvuka udutsiko
tw’abantu
bibazaga
ikiza
gukurikiraho dore ko gahunda
yo kurimbura Abatutsi yari itari
yasobanuka n’ubwo imisozi ituranye
na Sovu cyane cyane Nawe na
Rubona byahoze bibarirwa mu
cyahoze ari Komine Bicumbi bahise
batangira kwica rugikubita kuri uwo
munsi.
Hagati y’italiki ya 7 na 11 Mata
ku gasozi ka Sovu hari hataricwa
umuntu n’umwe ahubwo hari huzuye
impunzi zavuye imihanda yose. Ku
italiki ya 12 Mata habaye inama
yahuje inzego zose z’ubuyobozi
muri Komini Rutonde na Komini
Bicumbi maze bemeza ko ku italiki
ya 13 Mata agasozi ka Sovu kagomba
guterwa n’abahutu baturutse ku
misozi igakikije.
Kuri iyo taliki nibwo mu gitondo
cya kare Sovu yatewe n’abantu
baturutse i Nkungu, Munyaga, Nawe
na Rubona maze biyunga n’abahutu
b’i sovu bari bayobowe na Konseye
Turatsinze Francois n’abandi babaye
abakuru b’ibitero barimo abitwaga
ba Gatera, Ruzindana Faustin
bitaga Kadugu, Nyeshongi Petero,
Kamuhanda, Rujigo, Rwigemera,
Nteziryayo
n’abandi
benshi
baturukaga i Sibagire dore ko bose
bahagurukiye rimwe maze barica
barasahura baranatwika bahereye ku
miryango y’Abanana n’Abega bari
batuye mu kagari ka Rugobagoba.
Umuyobozi wa Komini ubwe niwe
waje gutangiza gahunda y’ubwicanyi
Uwari Burugumesitiri wa Komini
Rutonde Bizimana J. Baptiste muri
icyo gitondo yaje i Sovu kugenzura
ko gahunda yatangiye ndetse aha
imbunda Konseye, anakwirakwiza
grenades mu Nterahamwe zari
ahongaho. Kuri uwo munsi agasozi
kose kari kuzuye imyotsi kuzuye
induru n’imiborogo kandi hahise
hashyirwaho bariyeri zirenga 25
ahantu hose bakekaga ko Abatutsi
banyura, izo bariyeri bazirirwagaho
bakanaziraraho.
Kuri iyo taliki ya 13 Mata,
abantu barokotse ni abakijijwe
n’amaguru yabo bagahungira mu
bitare bya Rutonde n’i Mwurire,
abandi barokotse ni abagore,
abana b’abakobwa n’abakecuru
batashoboye
guhunga
kuko
amabwiriza yo kwica abagore yari
ataratangwa.
Ku italiki ya 15 Mata abayobozi
batanze amabwiriza y’uko abagore
bose, abakecuru n’abana b’abakobwa
bakusanyirizwa ku mashuri y’i Sovu
bababwira ko bagiye kubarinda
ariko byari amayeri yo kugira ngo
babegeranye babone uko babica
urw’agashinyaguro.
Iminsi
3
abagore bagera kuri 60 bamaze
muri ayo mashuri, yababereye
inzira y’umusaraba ikomeye kuko
nta kibi kibaho batakorewe cyane
cyane guterwa urusenda mu maso,
kwicishwa inyota n’inzara, gufatwa
ku ngufu no gukorerwa iyica rubozo
rishingiye ku kwangizwa imyanya
y’imyororokere.
Ku italiki ya 18 Mata nibwo
habaye imperuka kuko abicanyi bari
bavuye mu gitero cyari kigamije
kwica Abatutsi bari bahungiye
i Mwurire, baje bica ba bagore
bose
babatemaguye
barangije
babajugunya mu byobo by’imisarane
yo ku mashuri.
Mu bagore barusimbutse uwo
munsi n’ubu bakiriho batanga
ubuhamya
harimo
Véronique
Mukasinafi, Mujawayezu, umukecuru
Nyirabundi
Mafubo,
Kayitesi,
Murerwa Christine, Mukankuranga
n’umwana
witwa
Mukabagire
watemwe akajugunywa mu rwobo
ariko agakurwamo n’umugiraneza.
Abarokotse kandi bose babikesha
ingabo zari iza FPR-Inkotanyi kuko
zarwanye inkundura zigafata agasozi
ka Sovu ku italiki ya 19 Mata 1994.
Mu Nterahamwe zishe abo bagore
harimo uwitwa Pascal na Ndunderi
ubu bakaba barafunguwe batuye mu
ngo zabo.
Jean Pierre NKURANGA
Icyizere N°36, Nzeri 2013
AMAKURU
Twarabasomeye
Cyamwakizi: Icyuzi kibitse benshi bishwe muri Jenoside
Iki cyuzi giherereye mu mu Karere ka Gisagara,hagati y’imirenge ya Mugombwa, Kigembe na Kansi.
Mu majyaruguru yacyo hari Akagari ka Sabusaro (Kansi),mu burasirazuba bushyira amajyepfo
hari Akagari ka Mukomacara (Mugombwa),Mu majyepfo hari Akanyaru hakurya y’ako ni i Burundi
naho mu burengerazuba hakaba akagari ka Rubona ko mu murenge wa Kigembe.
Icyuzi “CYAMWAKIZI” nacyo cyamize abantu muri Jenoside.
I
ki cyuzi gifite amateka
maremare ku bijyanye na
Jenoside yakorewe abatutsi
, cyahoze ari urufunzo rugenda
rucika hasigara amazi.Mu 1959
cyari icyuzi gito cyane kitaraguka
ngo kingane uko kigana ubu.Igihe
ivangura n’amacakubiri byari
bitangiye, imiryango y’Abatutsi
itangiye
kwibasirwa,
hari
n’abaroshywemo nk’umuryango
wo kwa Zikamabahari.
Mu
1994
igihe
Jenoside
yarimo gukorwa n’interahamwe
n’abapawa, inama ya Komini
NYARUHENGERI yarateranye
iyoborwa
na Burugumesitiri
witwa KABEZA Charles mwene
HABARUGIRA Venuste, maze
muri iyo nama uwitwa GAKWAYA
Narcisse wari Konseye wa Segiteri
GIKORE, atanga igitekerezo cyo
kujya bafata Abatutsi bakabajyana
kuri icyo cyuzi bakabica ubundi
bakabajugunyamo.Icyo
cyuzi
kibitse benshi bishwe muri
Jenoside. Konseye akaba yaratanze
icyo gitekerezo mu rwego rwo
Icyizere N°36, Nzeri 2013
kugira ngo abo bishe bo kujya
birirwa banamye ku misozi.
Icyo
gitekerezo
cyahise
cyemerwa n’abari mu nama
maze inama irangiye, bariyeri
ihita ishyirwa muri centre ya
Gikore, kugira himirwe Abatutsi
bahungaga bajya i Burundi. Aho
hashyizwe iyo bariyeri ni nko
muri kilometero imwe uvuye ku
cyuzi Cyamwakizi.Mu bicanyi,
hari abari bashinzwe kubaboha
bakababohera aho kuri Bariyeri
bakabashorera bakabageza ku
cyuzi bakabashyikiriza abari
bashinzwe kubica, bamara kubica,
abari bashinzwe kubajugunyamo
nabo bakabikora.
Umuntu
wa
mbere
wajugunywemo
n’uwo
mu
muryamgo wa NZABONAKURA
Frederic akaba yari umugore we
witwaga Mariya. Yajugunywemo
ku itariki ya 10/04/1994.Icyi cyuzi
kitwaga Bus ijyana abishwe i
Burundi.
Nkuko byagiye bigenda hamwe
na hamwe mu gihugu mu gihe cya
Jenoside, bamwe mu banyarwanda
bagiye bagira umutima mwiza
wo guhisha abaturanyi cyangwa
inshuti zabo za batutsi, hagati aho
rero nko mu matariki 25/05/1994
muri Gikore hatanzwe itegeko
rivuga ko ababa bahishe Abatutsi
bagomba
kubatanga bakicwa.
Uwari Konseye wa Segiteri Gikore
yagize ati:”Iyo inzoka yinjiye
mu gicuma urakimena ukabona
uko uyica” Bishatse kuvuga ngo
abari bahishe Abatutsi badashaka
kubatanga ngo bicwe bagombaga
gupfana nabo.
Nyuma rero igihe cyarageze
uwari superefe wa Superefegitura
ya
Gisagara
Bwana
NTAWUKURIRYAYO Dominique
yakoresheje inama abwira abicanyi
ati:”Byanze bikunze tuzatsindwa
kandi tuzakenera ubuhungiro muri
Loni kandi Satellites zabo zirabona
iyi mirambo twishe ikaba ireremba
hejuru y’amazi ntabuhungiro rero
bazaduha kandi babona twarishe
abantu.”
Niyo mpamvu hafashwe icyemezo
cyo kuyikuramo bacukura icyobo
ku musozi iruhande rw’icyo cyuzi
bayishyiramo.
Abatutsi biciwe Cyamwakizi
babaga
baturuka
impande
zitandukanye
z’amajyepfo
yose.Hari
ababaga
bavuye
Nyaruguru,mu
yahoze
ari
amakomine yose ya Perefegitura
ya BUTARE n’ahandi.
Kugeza uyu munsi imibiri
yashoboye gushyingurwa n’iyo
bari bashyize muri icyo cyobo
yaje gukurwamo ishyingurwa mu
rwibutso rwo mu Gahabwa ruri
mu murenge wa Kigembe.Naho
igera kuri 3000 yaburiwe irengero .
Uyu munsi wanone iki cyuzi
gikorerwamo
n’ishyirahamwe
ry’uburobyi
ryitwa KUKAC
(Koperative y’Ubworozi no Kuroba
Amafi Cyamwakizi).
Iyo ari mu gihe cy’impeshyi
amazi
yacyo
aragabanuka
kuburyo hari aho bashobora
kwambuka n’amaguru.Akaba ari
nayo mpamvu ntawe bashoboraga
kujugunyamo batabanje kumwica
kuko batekereza ko kubera nta
bujyakuzimu gifite yashoboraga
kudapfa akakivamo.Kubera iyo
mpamvu hari impungenge ko
bishoboka ko aba barobyi iyo
bashyizemo imitego bashobora no
kubona imibiri.
Ese ku bijyanye n’amateka ya
Jenoside hakorerwa iki?
Ubu hashyizweho ibuye ry’ifatizo
ry’uko hemewe nk’ahantu haguye
abantu benshi bishwe muri Jenoside
yakorewe Abatutsi.Ariko ibyo mu
by’ukuri ntibihagije. Hakozwe
Jardin de la Memoire(Ubusitani
bw’Urwibutso)byaba ari byiza
cyane kugira ngo igihe cyo kwibuka
bijye bifasha abajya kwibukirayo.
Hakwiye
kandi
kubakwa
Monument de la Memoire
yakwandikwaho amateka y’icyo
cyuzi.
NTEZIRYAYO J.Damascène
Umuhuzabikorwa wa CNLG/
Huye- Gisagara.
7
AMAKURU
Karongi yari ituwe n’Abatutsi benshi: Aho
biciwe ntihakwiye kwibagirana
Akarere ka Karongi
ni kamwe mu Turere
twari dutuwe n’Abatutsi
benshi, mu gihe cya
Jenoside
yakorewe
Abatutsi.
Mu mwaka
w’1994 abantu bagiye
bicirwa
ahantu
hatandukanye;
mu
nsengero, mu mashuri,
mu nyubako z’ubuyobozi
bw’icyo gihe, ku misozi
aho bari bahungiye,
mu ma sitade, mu
mashyamba
no
mu
bihuru aho bagendaga
bihisha.
Nyuma
ya
jenoside
yakorewe
Abatutsi
Ubuyobozi
bwubatse
inzibutso ahantu hagiye
hatandukanye
hiciwe
abantu benshi ariko hakaba
hari ahandi hantu hagiye
hicirwa abantu hatari
inzibutso nta n’ikindi
kimenyetso
kerekana
amateka y’aho. N’ubwo
ubu nta kimenyetso gihari,
amateka y’aho hantu nayo
ntakwiye kwibagirana.
Mu
Karere
ka
Karongi dufite ahantu
hatandukanye
hatari
inzibutso ariko hiciwe
abantu benshi mu gihe cya
abantu benshi.
Mu murenge wa Gishyita
aho bita Kigarama naho
haguye abantu benshi. Mu
Murenge wa Ruganda mu
ishyamba ry’aho ryitwa
Muhigi
naho
haguye
abantu beshi mu gihe cya
Jenoside kimwe n’ahandi
hitwa Rwamuramira aho
batangiriye Abatutsi bari
bahungiye mu rusengero
rwa EPR bakahabicira
Mu murenge wa Gashali
ku biro by’i cyahoze ari
komine Mwendo naho
hiciwe abantu benshi bari
bahahungiye mu gihe cya
jenoside
Mu murenge wa Murambi
ku biro by’icyahoze ari
komine Bwakira hiciwe
Amateka y’abari bahungiye mu buvumo bwa Kigarama mu Bisesero bagera kuri 200 hafi ya bose
abantu benshi, kimwe no
bakicwa, ntakibagirane, n’ubwo imibiri yabo yagiye gushyingurwa mu cyubahiro ku rwibutso rwa
mu Murenge wa Twumba
Bisesero.
ku musozi wa Muyira aho
Jenoside. Twavuga aha kwirwanaho ariko nyuma naho hiciwe abantu benshi.
Abasesero
birindiraga.
hakurikira:
babona
Interahamwe Mu murenge wa Bwishyura
Aho hose nta kimenyetso
Mu
murenge
wa zigenda
zibarusha aho bita i Nyamishaba ku
kigaragaza amateka y’aho
Rwankuba
aho
bita imbaraga, bamwe muri nkengero z’ikiyaga cya
gihari, ariko ayo mateka
Gitwa, muri Jenoside hari bo bahungira mu Bisesero kivu, icyo gihe hari mu kigo
ntakibagirane.
hahungiye Abatutsi benshi ahari abandi Batutsi benshi cy’amashuri yisumbuye,
hari hahungiye Abatutsi
cyane bavuye ahantu , abandi babatsinda aho.
Uwamariya
hatandukanye bahakora
Muri uwo Murenge kandi benshi. Baje kuhabicira
Pascasie
CNLG/Karongink’inkambi. Mu maza wa Rwankuba ku mugezi abandi babatsinda mu Kivu
Rutsiro
kwambuka,
ya mbere Interahamwe w’aho witwa Kiraro uhuza bagerageza
haraguyemo
ziza
kubica
babanje Imirenge
itandukanye hakaba
Mbega ikinyoma! Ngo bishwe
n’ibisasu byaturukaga mu birunga
Ku itariki ya 12-041994 mu cyahoze ari muri
komine Nyarutovu, kuri sous
prefecture ya Busengo hiciwe
abantu benshi cyane bari
bahahungiye. Hanyuma ngo
baba baraje kubona imirambo
iri bube myinshi bakabura
aho baza kuyishyira(uko
niko abarokotse babivuga) ni
uko sous/Prefet NZANANA
ahamagara
perefe
wa
Ruhengeri Basille, perefe
ahita amwoherereza bus ebyiri
bapakiramo abantu benshi
babatsindagiramo.
8
A
ho
Busengo
havuye izo bus
ebyiri na hilux yari
ipakiyemo inkomere. Icyo
gihe babwiye abo bicwaga ko
babahungishirije mucyahoze
ari Zaire. Imodoka zigiye
kwinjira mu mugi wa
Ruhengeri zankomere zimwe
bazijugunye ahantu hitwa
kuri konkasere izindi bageze
mu mugi wa Ruhengeri
bazijyana mu bitaro bya
Ruhengeri zicirwayo. Bus
zarakomeje zigera muri
court d’Appel bakuramo ba
bantu babashyiramo, icyo
gihe haje n’abandi batutsi
baturutse mu mujyi no
munkengero. Bucyeye kuwa
13 interahamwe abasederi
abasirikare biroshye muri ba
bantu barabica babamaraho
barokokamo abantu babiri.
Icyo gihe leta yari iriho
yavuze ko abo bantu bishwe
n’inkotanyi ngo zohereza
ibisasu biturutse mu birunga
ariko byari ibinyoma.
Gahongayire Marie Louise
CNLG/Musanze
Itangazo ryo gushima
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya
Jenoside
irashimira
Uturere
twatangiye gushakisha uburyo
bwo kubonera ilitiro y’amata
abasaza n’abakecuru b’incike,
igashimira by’umwihariko ikigo
cy’ubwisungane mu kwivuza
(mutuel) cya Kaminuza y’u Rwanda,
kimaze kugenera litiro y’amata
ndetse n’ubwisungane mu kwivuza
Abakecuru batatu.
Icyizere N°36, Nzeri 2013
KWIBUKA
URUTONDE RW’ABAKOZI BA OCIR CAFE NA OCIR THE BAZIZE
GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 BASHYINGUYE MU
RWIBUTSO RWA NYANZA YA KICUKIRO
1. ABARI BATUYE MU KIGO CYA OCIR CAFÉ
NA OCIR THE N’ IMIRYANGO YABO
1. GASASIRA Jean Baptiste
2. GASASIRA Joséphine
3. GASASIRA Arsène
4. GASASIRA Fils
5. RUTAYISIRE Alex
6. RUDAHANWA Etienne
7. RUDAHANWA UWAMALIYA Christine
8. RUDAHANWA Ituze Steve
9. RUDAHANWA ICYUSA Omella
10. UWIZEYIMANA Jeanne
11. RUKAKA Assinapaul
12. RUKAKA UWAMALIYA Beatha
13. RUKAKA SHINGIRO Didier
14. RUKAKA NKUSI Yves
15. RUKAKA Angelo
16. RUKAKA SHYAKA Hyacinthe
17. RUKAKA Patrick
18. Marie (Umukozi wa RUKAKA)
19. NSHIMYUMUKIZA Côme
20. NSHIMYUMUKIZA Jacqueline
21. NSHIMYUMUKIZA Robert
22. NSHIMYUMUKIZA Gilbert
23. SHYIRAHAYO Augustin
24. SHYIRAHAYO NYIRABAGANDE Espérance
25. SHYIRAHAYO INGABIRE Peace
26. RUTEMBEKA Evariste
27. MUKAMANA Rachel
28. UWAMALIYA Alphonsine
29. NDORI Vivense
30. MUGANZA Stanis
31. MUGANZA Claude
32. NIYONZIMA Vincent
33. NIYONZIMA TWISHIME Yves
34. NIYONZIMA KANTENGWA Marie Claire
2. ABAGUYE HANZE Y’ KIGO CYA OCIR CAFÉ
NA OCIR THE N’ IMIRYANGO YABO
1. BIMENYIMANA
2. KARARA Apollinaire
3. MASABO Samson
4. NYANDEKWE Virginie
5. NTEZIMANA Antoine
6. NTEZIMANA Alice
7. NTEZIMANA Alain
8. NTEZIMANA Clystère
9. NYANDEKWE Natharie
10. NYANDEKWE Nadine
11. NYANDEKWE Pierre
12. NYIRINGOGA Irène
13. MAHINDA Augustin
14. UWINEZA Euphrasie
15. KAMBANDA Déogratiace
16. KAMBANDA Flora
17. KAMBANDA Fils
Icyizere N°36, Nzeri 2013
18. KAMBANDA Fillette
19. MUKAGASANA Annonciata
20. UMUTESI Marie Chantal
21. NYIRARYAKA
22. Jeannette
23. KAYITESI Béatrice
24. NYIMBUZI UWIMANA Bibiane
25. NYIMBUZI Aloys
26. NYIMBUZI Yves Chevaille
27. UWIMANA Bibiane
28. MBANDA Canisius
29. Mme MBANDA
30. Abana ba MBANBA Batatu
31. RUZIRABWOBA Thaddée
32. RUZIRABWOBA UWANKUNDA Clarisse
33. RUZIRABWOBA UMUTONI Laissa
34. NDOLI MUKANDUTIYE Olive
35. NDOLI RWABAKIKA Olivier
36. NDOLI IRIBORI Marie Noël
37. NDOLI Bertra
38. NDOLI UMUBYEYI Viviane
39. NDOLI MPUHWE Aimé
40. NDOLI Denis
41. NDOLI Denyse
42. GASASIRA Théoneste
43. MUKANYONGA Annonciata
44. BURUMA Gaston
45. GASANA Augustin
46. MUGOREWERA Claudine
47. MUGOREWERA Fils
48. KAYITANKORE François xavier
14. MAHINDA Augustin (Agronome)
15. BIMENYIMANA (ZAMU)
16. NDORI Vincent (Chauffeur)
17. KARARA Appolinaire (Manoeuvre)
18. NYANDEKWE Virginie (Gestionaire)
19. UWINEZA Euphrasie (Sécretariat)
20. UWIMANA Bibiane (Dactylographie)
21. GASASIRA Theoneste (Mécanicien)
22. BURUMA Gaston (Capta chef )
23. MUKANYONGA Annonciata (Dactylographie)
24. MUKAGASANA Annonciata (Dactylographie)
25. KAYITESI Beatrice (Dactylographie)
26. MBANDA Canisius (Manoeuvre)
27. GASANA Augustin (Planton)
28. Judithe (Sécretaire)
29. BIMENYIMANA Innocent
30. RUTEMBEKA Evariste
UWIMANA
Bibiana
Evariste
RUTEMBEKA
MUKAGASANA
Annonciata
URUTONDE RWA’ABAKOZI BA OCIR CAFE
NA OCIR THE BAZIZE GENOCIDE YAKOREWE
ABATUTSI MU 1994.
1. GASASIRA Jean Baptiste (Comptable)
2. RUTAYISIRE Alex (Chauffeur)
3. RUDAHANWA Etienne (Chef Quality)
4. UWAMALIYA Beatha (Sécretaire)
5. NSHIMYUMUKIZA Côme (Cashier)
6. SHYIRAHAYO Augustin (Inspecteur)
UMUTESI Marie Chantal
wa MUKAGASANA Annonciata
7. UWAMALIYA Alphonsine (Sécretaire)
8. MASABO (Agronome)
9. MUGANZA Stanis(Chef Export- licence)
10. NIYONZIMA Vincent (Production)
11. KAYITANKORE François Xavier (Contrôl
service budgetaire)
12. MUGOREWERA Claudine (Laboratoire)
13. RUKAKA Assinapaul (Chef Service
technique)
KAYITESI
Beatrice
BIMENYIMANA
Innocent
9
KWIBUKA
URUTONDE RW’ABAKOZI BA OCIR CAFE NA OCIR THE BAZIZE
GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 BASHYINGUYE MU
RWIBUTSO RWA NYANZA YA KICUKIRO
GASARASI
Jean
Baptiste
GASARASI Jean Baptiste
RUTAYISIRE Alexis
Umuryango wa NSHIMYUMUKIZA Come
Umuryango wa Etienne
RUDAHANWA
SHYIRAHAYO Augustin n’umugore we
n’umwana wabo
MASA
Sams
UWAMALIYA Alphonsine
MASABO Samson
UWAMARIYA Beata n’Umuryango we
a
10
Icyizere N°36, Nzeri 2013
KWIBUKA
URUTONDE RW’ABAKOZI BA OCIR CAFE NA OCIR THE BAZIZE
GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 BASHYINGUYE MU
RWIBUTSO RWA NYANZA YA KICUKIRO
KAYITANKORE
François Xavier
(Contrôl service
budgetaire)
KAR
Appol
MAHINDA
Augustin
NIYONZIMA Vincent (Production)
MAHINDA Augustin
NYANDEKWE
Virginie
&
NTEZIMANA
Antoine
Mugorewera Claudine
NYANDEKWE Virginie
&
NTEZIMANA Antoine
RUKAKA Assinapol (Chef Service technique)
n’Umuryango we
KARARA Appolinaire
NDOR
Viven
NDORI Vivens
UWINEZA Euphnasie n’umugabo
we n’abana babo
KAYITANKORE François Xavier
(Contrôl service budgetaire)
Abana ba MUKANTAGANIRA Immaculée n’umugabo we
Icyizere N°36, Nzeri 2013
11
TUZAHORA TUBIBUKA
Hamwe mu hiciwe Abatutsi muri Jenoside yakorewe
Abatutsi haba harangwa n’iki kugeza ubu ?
N
12
K
iliziya y’Umuryango
Mutagatifu (Sainte
Famille) : Aha hari Abatutsi
bahahungiye,
batagize
amahirwe yo gutabarwa
n’ingabo za FPR (nk’uko
abari
muri
« Saint
Paul batabawe) kubera
imiryango
yari
ifunze
n’uburebure bw’amadirishya
y’iyo
Kiliziya.
Abari
bahungiye muri iyo Kiliziya
bayisohowemo,
baraswa
urufaya
n’Interahamwe
imbere
ya
Kiliziya.
Uhageze ntuhasanga nibura
n’urukuta
rugaragaza
amazina
y’abahiciwe
babashije kumenyekana.
Ababizi bazi ko aha ari
naho umupadiri witwa
Munyeshyaka yiyambuye
umwambaro wo kuragira
izo ashinzwe, akazigabiza
ibirura .
Ku
kiliziya
cy’Abasaleziyani
ku
Kimihurura : Aha niho
abari bahungiye bizigiye
ko bazarindwa n’Ingabo za
MINUAR biciwe. Aha naho
nta kimenyetso wahasanga.
K
u
Kinamba
cya
mbere n’icya kabiri,
mu Mujyi wa Kigali, mu
rugabano rw’Akarere ka
Nyarugenge na Gasabo,
Abatutsi bagiye bahanurwa
mu muhanda wo hejuru (ku
kiraro ) bajugunywa muri
Kaburimbo hasi cyangwa
ku nkuta zamabuye zubatse
ibyo biraro, ariko nta
kimenyetso
kigaragaza
Jenoside yakorewe Abatutsi
bahiciwe.
u migezi y’Akanyaru,
N y a r u g e n g e
na
Nyabarongo:
Iyi
migezi, ariko tutibagiwe
n’ibiyaga byinshi, yagiye
ijugunywamo
Abatutsi.
Igikorwa mu rwego rwo
kubibuka, ni uko muri ibyo
bihe byo kwibuka abantu
bajugunya indabo muri
izo nzuzi n’ibiyaga, bibuka
abaroshywemo(bamwe
baziritswe
amaboko
n’amaguru),
ariko
nta
kimenyetso
usanga
ku
K
mwaro w’izo nzuzi n’ibiyaga
kigaragaza ayo mateka
mabi, cyangwa n’amazina
y’ababa barajugunywemo.
Amwe mu mateka mabi
twibutswa n’izo nzuzi ni
ijambo ryavuzwe n’umwe
mu bari mu ishyaka
ryateguye Jenoside Léon
Mugesera,
wavuze
ko
Abatutsi bazanyuzwa iya
Nyabarongo bagasubizwa
muri Ethiopiya, ukaba
wagira ngo abishe Abatutsi
babajugunya muri iyi migezi
yavuzwe bakurikizaga ibyo
bigishijwe.
Kugira
ngo
amateka
y’abantu
bishwe
bakajugunywa muri iyi
migezi byaba byiza hagiye
hashyirwa
ibimenyetso
“
Kiliziya y’Umuryango
Mutagatifu (Sainte
Famille) : Aha hari
Abatutsi bahahungiye,
batagize amahirwe yo
gutabarwa n’ingabo
za FPR (nk’uko abari
muri « Saint Paul
batabawe) kubera
imiryango yari
ifunze n’uburebure
bw’amadirishya
y’iyo Kiliziya. Abari
bahungiye muri iyo
Kiliziya bayisohowemo,
baraswa urufaya
n’Interahamwe imbere
ya Kiliziya.
“
Iyo
witegereje
uko
igihugu cy’ u Rwanda
kimeze
mu
mwaka
w’2013,
ukanasubiza
amaso inyuma mu mwaka
w’1994, usanga cyarateye
imbere ari ibigaragarira
amaso ndetse n’ibiganiro
bitangwa
n’abazi
u
Rwanda muri iyo myaka
yose batanga amasura
atandukanye agaragaza
aho rwari ruri n’aho
rugeze.
ta
watekerezaga
ko rwaba rufite
iterambere nk’iryo
rufite kugeza ubu. Ariko
icyo ngirango ngarukeho
ni amwe mu mateka atari
meza
y’ahantu
henshi
hatandukanye
hagiye
hicirwa
Abatutsi
muri
Jenoside yabakorerwaga.
Hamwe hagiye hubakwa
inzibutso
za
Jenoside,
ariko hari ahandi utasanga
ikimenyetso na kimwe cy’uko
hiciwe Abatutsi benshi mu
mwaka w’1994. Hamwe mu
hubatse inzibutso zigiye ziri
mu nzego zitandukanye ;
hari inzibutso ziri ku rwego
rw’Igihugu(urwibutso rwa
Ntarama, urwa Nyamata,
urwa Nyarubuye, Urwibutso
rwa Murambi, n’urwibutso
rwa
Bisesero,
kimwe
n’urwibutso rwa Kigali ku
Gisozi), hakaba n’inzibutso
zo ku rwego rw’Akarere,
bitewe
n’aho
Akarere
kaba karagennye ko urwo
rwibutso ruzubakwa).
Hari
n’ahandi
haba
harashyinguwe
imibiri
y’abazize Jenoside, akenshi
usanga hatanafashwe neza
ari byo usanga bikomeretsa
abahafite ababo, bitewe
n’uko baba batitabwaho
nk’uko byakagombye, ariko
Komisiyo y’Igihugu yo
kurwanya Jenoside ikora uko
ishoboye mu kubungabunga
ibimenyetso bya Jenoside
yakorewe Abatutsi.
Mu hantu haguye Abatutsi
benshi ariko ubu udasanga
n’ikimenyetso na kimwe
kigaragaza
ibyahabereye
twavuga nko kuri
nibura nko ku biraro
biyambukiranya, urugero
nko
ku
kiraro
cya
Nyabarongo
kigabanya
Nyarugenge na Kamonyi,
ikiraro kigabanya Muhanga
na Ngororero ahitwa Ku
Cyome, cyangwa ikigabanya
Muhanga na Karongi na
Kicukiro
na
Bugesera.
Uturere
dukora
kuri
ibyo biraro ku bufatanye
na Komisiyo y’Igihugu
yo kurwanya Jenoside,
dukwiye gutekereza kuri
iki kibazo no kugishakira
umuti, kugira ngo amateka
ya
Jenoside
yakorewe
Abatutsi atazasibangana, no
mu gihe abarokotse Jenoside
yakorewe aho hantu bazaba
barashaje.
Si imigezi gusa yanyoye
amaraso y’Abatutsi bishwe
mu gihe cya Jenoside,
hari n’imisozi izwi cyane
kuba yaraguyeho Abatutsi
batagira ingano.
musozi wa Gitwa
uri mu Kagari ka
Nyarusanga,
Umurenge
wa Rwankuba, Akarere
ka
Karongi,
kiciweho
Abatutsi
benshi
ku
bantu ibihumbi 15 bari
bahahungiye, n’ubwo hari
bamwe babashije guhunga
bagana mu Bisesero, aho
bamaze kurushirizwa ingufu
n’ibitero by’Interahamwe
bari bahanganye bagerageza
kwirwanaho.
N’ubwo kuri aka gasozi
hajya habera igikorwa cyo
kwibuka Abatutsi bahiciwe,
nta kimenyetso na kimwe
kugeza ubu kirahashyirwa.
musozi wa Muyira
,mu
Kagari
ka
Bisesero mu Murenge wa
Rwankuba mu Karere ka
Karongi, ni umusozi ufite
amateka yihariye. Mu gihe
cya Jenoside yakorewe
Abatutsi wari wahungiyeho
Abatutsi
bagera
ku
bihumbi 50. Bamaze ukwezi
birwanaho
bahanganye
n’Interahamwe, ariko baza
kurushwa ingufu aho abo
bishi babo batijwe ingufu
n’Interahamwe zaturukaga
U
U
Ku Gisenyi, Ruhengeri
na
Bugarama
ndetse
n’abasilikare baje bafite
imbunda zikomeye. Uwo
musozi wiciweho Abatutsi
batabarika nawo ukwiye
kugira ikimenyetso kibutsa
ayo mateka yihariye, dore
ko mu myaka yabanjirije
1994, igihe cyose Abatutsi
baho
bagiye
bahigwa
bahahungiraga bakarwanya
abashakaga kubica kandi
bakabanesha.
Undi musozi wiciweho
Abatutsi benshi ni umusozi
wa Kizenga, uri mu Murenge
wa Gihombo mu Karere ka
Nyamasheke. Uwo musozi
wari wahungiyeho Abatutsi
baturukaga mu Makomini
ya Rwamatamu, Gisovu
na Gatare. Kimwe n’abari
bahungiye mu Bisesero,
abari bahungiye ku musozi
wa Kizenga nabo babanje
guhangana
n’abicanyi
bo muri ako gace ariko
baza kurushwa imbaraga
kubera ibitero bikomeye
bagabweho biturutse ahandi
harimo igitero cya Obedi
Ruzindana. Ku buryo hafi
ya bose bishwe bakarangira.
Ni byiza ko abiciwe
kuri uyu musozi bose
bashyinguwe mu cyubahiro,
ariko nta kimenyetso na
kimwe kibutsa amateka ya
Jenoside yabereye kuri uwo
musozi, n’ubutwari bw’abari
bahahungiye.
Muri rusange ni byiza
ko ahantu hiciwe Abatutsi
benshi,
hashyirwa
ibimenyetso,
kubera
ko uko imyaka izataha
abagiye barokoka Jenoside
yahakorewe
bazagenda
basaza, amateka asibangane
niba abariho ubu batanditse
amateka
y’aho
hantu,
cyangwa ngo habe hari
n’ibimenyetso bivuga ayo
mateka.
Ababishoboye batangira
ritararenga.
Mugabaligira Stanley
Umukozi ushinzwe
urwibutso rwa Jenoside rwa
Ntarama
Icyizere N°36, Nzeri 2013
AMAKURU
Ngororero muri jenoside abatutsi baho barashize
Kimwe n’ahandi henshi
mu Rwanda, Akarere ka
NGORORERO nako kari mu
turere twaguyemo abantu benshi
mu gihe cya Jenoside yakorewe
Abatutsi,
ahaguye abantu
benshi kurusha ahandi ni ahari
mu Murenge wa NYANGE
n’ahahoze ingoro ya MRND
hafi y’ahahoze Superefegitura
ya NGORORERO ubu hari
ibiro by’Akarere.
KIBIRIRA
Icyahoze ari Komini ya
KIBIRIRA
niho
hantu
hageragerejwe
Jenoside
guhera mu 1990 ku buryo
byageze mu 1994 abatutsi
baho basa n’abamenyereye
gutotezwa bazira ubwoko
bwabo, bagiye bicwa abandi
bagafungwa ngo ni ibyitso,
bakajya
babarira
inka
ntacyo bishisha bakabuzwa
uburenganzira mu kazi mu
mashuri n’ibindi byinshi
byo kubavangura n’abandi
banyarwanda.
Jenoside itangiye mu 1994
bahungiye ku Kiliziya ya
KIBIRIRA nk’uko muri 90
bigeze kuhahungira ariko bwo
ntibyabahiriye kuko ku itariki
ya 13 Mata interahamwe
zaraje zica abari bahahungiye
bose barengaga ibihumbi
12 hamwe n’abihaye Imana
bari kumwe nabo banze
kubasiga barimo Musenyeri
Louis
RWAGASORE,
Padiri Rwigenza Francois
n’ababikira bari kumwe,
harokotsemo abana 2 gusa.
NYANGE:
Ku Kiliziya ya NYANGE
naho ni hamwe mu hiciwe
Abatutsi benshi mu gihe
cya Jenoside kandi bicwa
nabi cyane. Uwari Padiri
SEROMBA yategetse ko
abari
bahahungiye
bose
babasenyeraho
Kiliziya
hakoreshejwe
kateripilari,
Kiliziya bayibarimburiyeho
uko
yakabaye
abarimo
bageraga
ku
bihumbi
3000
bose
batikiriramo,
abaharokokeye ni abantu
bageraga ku munani babashije
gutoroka
batarayisenya.
Iyo ugeze aho I NYANGE
ntushobora
kumenyako
higeze Kiliziya, ubu niho
hashyizwe imva z’abahiciwe
ndetse hakaba hari icyifuzo
cyo kuhubaka urwibutso
rw’abazize Jenoside biciwe
muri iyo Kiliziya.
NGORORERO :
Aha ni ahahoze INGORO
YA MRND hafi y’ahari
ibiro bya Superefegitura
ya Ngororero ubu hakaba
hari ibiro by’Akarere ka
Ngororero. Abatutsi bahiciwe
ni abari bahungiye muri iyo
ngoro babanje kubateramo
gerenade
nyuma
bigira
inama yo kuzana essence
bakabatwikiramo,
niko
byagenze
babatwikiyemo
habasha
kurokokamo
abana 2 gusa mu bagera
ku bihumbi 14500 bari
bahahungiye.
Haruguru
yaho gato ahubatse ibiro
by’Akarere naho bahiciye
abandi batutsi bagera ku
180 bazanwe mu ma bisi
babavanye I Kabgayi aho bari
bahungiye. Abari bayoboye
ubwicanyi barimo uwitwa
KABARIRA wari perezida
w’Interahamwe mu cyahoze
ari Komini SATINSYI, abari
bahagarariye
amashyaka
nka CDR n’abandi bacuruzi
bari bakomeye bo mu
Ngororero
babonyeko
Urwibutso rwa KIBIRIRA rwubatse hafi y’ahari Kiliziya Gatolika yiciwemo abatutsi barenga ibihumbi 12.
Aha ni mu rwibutso rwa Ngororero ni inzu yahoze ari INGORO YA MRND yavuguruwe igirwa urwibutso.
hari
abantu
babacitse
niko gushakisha amakuru
bamenya ko bahungiye i
Kabgayi bahita boherezayo
amabisi yo kujya kubazana
ngo babicire ahongaho, ubwo
babazanaga rero haziyemo
n’abandi
batutsi
batari
abavukaga mu Ngororero
gusa.
Aba
bazanwaga
babambuye imyenda yose
Aya ni amatafari yari yubatse Kiliziya Gatolika ya NYANGE, utahazi ntiwakwemerako hari Kiliziya.
Icyizere N°36, Nzeri 2013
babageza
aho
bagahita
babatemagura
imashini
iracukura barabataba. Ubu
aho hari ingoro ya MRND
niho
hagizwe
urwibutso
rw’abahaguye.
MUHANDA Aha ni mu gace kari
gatuyemo Abagogwe benshi,
ubwo Jenoside yatangiranga
bahungiye
ahantu
ku
gasozi
bose
hanyuma
bagerageza
kwirwanaho
ariko ntibyabahiriye, kuko
ubwo Abajepe bazanaga
umurambo w’uwari Perezida
HABYARIMANA
ku
ruganda rw’icyayi bahise
babahukamo
barabarasa
barabamara.
Aha
hari
hahungiye abagogwe bagera
ku 1405.
Aha hubatse urwibutso rwa MUHANDA ni ku gasozi abagogwe
bagera ku 1405 bari bahungiyeho.
13
UBUHAMYA
Ibimenyetso bya jenoside yakorewe Abatutsi mu
Bunyambiriri no mu Bufundu ntibigasibangane
Akarere ka Nyamagabe ni akarere gahuje ahitwaga kera Ubunyambiriri ( mu majyaruguru y’aka karere )
ndetse n’Ubufundu ( amajyepfo y’akarere) kandi aha hombi bizwi ko hatangiriye Jenoside guhera mu myaka
ya 1959 mu gihe cy’intambara yiswe Muyaga. No mu 1994, hari uduce twiciweho Abatutsi benshi mu gihe cya
Jenoside ariko ubu hakaba nta bimenyetso bihari bigaragaza ayo mabi yahakorewe. Hari impungenge rero
ko uko imyaka igenda isimburana, amateka avugwa aho habereye ubu bwicanyi ndengakamare yagenda
yibagirana ndetse n’ibimenyetso byarangaga aha hiciwe Abatutsi mu gihe cya Jenoside bigasibangana!
Umugezi wa Mwogo ntiwishe abawizaniye, ubitse abishwe bazira ubwoko
bakajugunywamo.
H
amwe mu hiciwe
Abatutsi
nko
kuri
bariyeri
zikomeye, mu Bigugu,
mu byobo, mu nzuzi no
mu migezi haragenda
hahinduka ndetse n’ahandi
hagakorerwa
ibindi
bikorwa by’ubuhinzi. Ibi
se ntibishobora gutuma
amateka ya Jenoside
yakorewe
Abatutsi
yaranze iki gihugu cy’u
Rwanda asibangana.
Dukurikirana iki kibazo,
twasanze nko mu Karere ka
Nyamagabe, mu Kigugu
(ahantu hacitse inkangu)
cy’ahitwa mu Rubanga,
Akagari ka Gashwati,
Umurenge wa Mushubi
ngo hariciwe Abatutsi
bagera ku bihumbi 2.000.
Nk’uko
bitangwamo
14
Musebeya na Musange.
Ngo bakiva rero kuri
iyo
Komini
basanze
bategewe
hafi
y’icyo
kigugu n’uruvunganzoka
rw’abicanyi
bitwaje
intwaro
gakondo,
babiraramo
maze
si
ugucocagura
Abatutsi
sinakubwira, dore ko
nta kirengera bari bafite
kuva ngo bari bakimara
kuhurwa n’uyu mutegetsigito
utashakaga
ko
amaraso amenekera aho
kuri Komini!
Ngo
iryo
bagiro
ntiryarokotsemo Abatutsi
mbarwa.
Uyu mutangabuhamya
akomeza
avuga
ko
mu
gihe
ubuyobozi
bw’Umurenge wa Mushubi
bwageragezaga gutaburura
imibiri y’abo bahatikirijwe
ngo bashyingurwe mu
cyubahiro, ntibyashobotse
ko bose bakurwamo kubera
ubujyakuzimu
bw’iki
kigugu. Ibyo ngo bituma
mu gihe cyo kwibukangarukamwaka Abatutsi
bazize Jenoside muri 1994
bahagana iteka bakajya
kuhasengera bibuka abo
bose bahiciwe, cyane cyane
ariko banazirikana n’abo
batashoboye gukurwamo
ngo bashyingurwe mu
cyubahiro mu nzibutso
zigenewe
kwakira
imibiri igenda iboneka
hirya no hino. Nk’aha
hashyizwe
ikimenyetso
kigaragaza
abahiciwe
byatuma amateka yaho
atazasibangana mu bihe
bizaza.
Hari n’ahandi muri aka
Karere hafite amateka
atagomba kwibagirana:
Aho ni ku nzuzi za
Rukarara na Mwogo.
Abatutsi batari bake
baroshywe muri izi nzuzi,
ari bazima, baboshye
ubuhamya
n’uwitwa
M U S H I M I Y I M A NA
Marie warokokeye aho
nawe w’i Mushubi.
Nk’uko abivuga, ku
itariki 19/04/1994, uwari
Burugumesitiri w’icyari
Komini Muko iki kigugu
giherereyemo
witwaga
RUTAYISIRE
Albert,
yategetse ko Abatutsi
bari
bahungiye
kuri
iyo Komini bapakirwa
amamodoka bakajyanwa
ahitwa i Kaduha kuri
Paroisse Gatolika ari
naho
hahungirwaga
n’imbaga
y’Abatutsi
baturukaga
imihanda
yose y’amakomini yari
agize icyari Superefegitura
Kaduha
nayo
yari
igizwe
n’Amakomini Buri mwaka, aha ku iteme ryubatse ku mugezi wa Mwogo, twibuka Abatutsi batagira ingano
bishwe bazira ubwoko bwabo bakajugunywamo
ya
Karambo,
Muko,
a
Icyizere N°36, Nzeri 2013
IMIBEREHO Y’ABACITSE KU ICUMU
Ibimenyetso bya jenoside yakorewe Abatutsi mu
Bunyambiriri no mu Bufundu ntibigasibangane
Umugezi wa Rukarara ntiwishe abawizaniye, ubitse abishwe bazira ubwoko
bakajugunywamo
abandi batemaguwe ari
intere cyangwa bapfuye.
Hari nko kuri Rukarara
ku kiraro gihuza akagari
ka Nyagisozi(ubu ni mu
Karere ka Nyanza ariko
icyo gihe hari muri Komini
Rukondo ya Perefegitura
Gikongoro) n’Umurenge
wa Mbazi ubu w’Akarere
ka Nyamagabe
Hari kandi ku ruzi rwa
Mwogo ubu naho hagiye
mu Karere ka Nyanza
ariko icyo gihe hakaba na
ho hari mu cyari Komini
Rukondo.
Ku mwaro
wa
Rukarara
hiciwe
Abatutsi batagira ingano
bakajugunywa muri uru
ruzi. Hari bacye bashoboye
gucika bihishe mu rufunzo
ruhari rukikije uru ruzi
nabo
bahokeragamo
kuko ngo batashoboraga
kuvamo ngo bapfe kubona
ubahisha.
Ibi
tubihamirizwa
Icyizere N°36, Nzeri 2013
n’umudamu
witwa
ILIBAGIZA
Liberata
wahaburiye umuryango
we. Uyu mutangabuhamya
yadusobanuriye
ko
aha kuri Mwogo hari
bariyeri
yayoborwagwa
na
MUDAHUNGA
Jean,
ubundi
wari
Diregiteri wa “primaire”
ya Mweya, akaba ariwe
wayoboye
ubwicanyi
bwahabereye. Aha kuri
uru ruzi hari mu rugabano
rw’amakomini
atatu
ariyo Murama(Gitarama),
Nyabisindu(Butare)
na
Rukondo(Gikongoro)
yatwarwaga
na
Burugumesitiri
witwa
HATEGEKIMANA
Didace, ubu ufungiye muri
Gereza ya Nyamagabe
kubera uruhare rukomeye
yagize muri Jenoside
yakorewe Abatutsi muri
iyi Komini yatwaraga.
Kwicirwa
kandi
muri uru ruzi, ntibyari
iby’icyo gihe muri 1994
gusa, ahubwo ngo byari
byarahereye mu ntambara
ziswe
Muyaga(kwica
abatutsi:1959-1960), gusa
ngo kuri iyi nshuro(MataGicurasi
1994)
byaje
gukorwa ku buryo burimo
ubugome bukabije! Ngo
“Abatutsi baturiye uru
ruzi niho bacunshumuriwe
bahondagurwa amahiri(nta
mpongano),
babakubita
imihoro
n’imipanga,
inkota,…bakabacuza nuko
imirambo yabo ikarangiriza
muri ayo mazi”
Nk’uko rero tubibona
muri
iki
gihe,
aha
hantu
hose
hagiye
hicirwa
Abatutsi,
haragenda
hahindurwa
isura,
hagakorerwa
ibikorwa bitandukanye,
iby’ubuhinzi
cyangwa
hakaba
hashyirwa
n’ibikorwa remezo, hamwe
hakagenda
hahindura
amazina bitewe n’uko
amazina y’Uturere yagiye
ahinduka.
Kuhashyira
ibimenyetso ni bimwe
mu bizatuma amateka
ya Jenoside yahakorewe
atibagirana,
kandi
abahaguye
bagahora
bibukwa.
Tujye inama rero kandi
twanabisabwe
n’abahaburiye imiryango
yabo itabarika - aho hose
hakorewe
ayo mabi,
ntihakwiye gusibangana.
N’amateka
y’ahari
za bariyeri zaguyeho
Abatutsi batagira ingano
hakwiriye kwigwa uburyo
hatasibangana.
NKOMEZAMIHIGO
Alphonse/
Umuhuzabikorwa wa
CNLG/ Nyamagabe &
Nyaruguru
Buri mwaka, aha ku rutindo rwubatse ku mugezi wa Rukarara, twibuka Abatutsi benshi
bishwe bazira ubwoko bwabo bakajugunywamo
15
AMAKURU
Nyanza: Icyuzi cya Nyamagana cyajugunywemo
Abatutsi batabarika
Muri
Jenoside
yakorewe
Abatutsi
mu
1994,
Abatutsi
bishwe
mu
buryo
bunyuranye
kandi
bw’agashin yaguro.
Hamwe mu hantu hiciwe
abantu
benshi
mu
Karere ka Nyanza ni ku
cyuzi cya Nyamagana
giherereye mu Murenge
wa Busasamana.
batutsi
biciwe
ku cyuzi cya
Nyamagana
banajugunywamo,
bari baturutse mu bice
bitandukanye by’Igihugu
aha twavuga mu cyahoze
ari
Perefegitura
ya
Gikongoro, Perefegitura
ya Kibuye mu bice bya
Kirinda, icyahoze ari
Segiteri ya Rwabicuma,
Nyarusange mucyahoze
ari Komine ya Nyabisindu,
bakaba
baribahungiye
I
Nyanza
bizeye
amakiriro kubera ko aho
baturukaga
ubwicanyi
bwari
bwaratangiye
gukorwa mbere ariko
ntibyabahiriye.
Icya
mbere
bari
bizeye
A
Iyi ni foto y’icyuzi cya Nyamagana ahajugunywe abazize Jenoside
Mu gihe imibiri yabaga
myinshi
bayimuriraga
mu cyobo rusange hafi
ya Sitade ya Nyanza,
iyindi
ku
ibagiro
ryubatswe na Komine
Nyabisindu hafi y’icyuzi,
hari
n’iyajugunywaga
mu mugezi wa Mwogo.
Kubyerekeye
kumenya
umubare
w’abahiciwe,
abo twaganiriye bavuze
Iyi ni foto igaragaza imwe muri za kareremba yororerwamo amafi uyu munsi
16
ko bitoroshye kuwumenya
kuko hiciwe abantu benshi
cyane kandi n’ababishe
ntibatanga
amakuru
nyayo.
“
Ku bijyanye
n’icyakorwa mu
rwego rwo kubika
amateka ya Jenoside,
abo twaganiriye
bifuje ko hatakomeza
kororerwa amafi
nkuko bimeze
ubu ahubwo
hagatunganywa
neza byanashoboka
hakazajya hasurwa no
kuhibukira.
“
kurokoka kubera amateka
y’imibanire myiza y’abari
batuye i Nyanza cyane
cyane mu gihe cy’ubwami,
ikindi hari ku cyicaro
cya
Superefegitura
ya Nyabisindu bizeye
kurindwa n’Ubuyobozi.
Nyuma yo kubegeranya
Interahamwe zabiciye ku
cyuzi cya Nyamagana ari
nacyo bajugunywagamo.
Ku bijyanye n’icyakorwa
mu rwego rwo kubika
amateka ya Jenoside,
abo twaganiriye bifuje ko
hatakomeza
kororerwa
amafi nkuko bimeze ubu
ahubwo hagatunganywa
neza
byanashoboka
hakazajya
hasurwa
no kuhibukira. Ikindi
hakubakwa
Urwibutso
rwakwandikwaho amwe
mu mazina y’abahiciwe.
Twabibutsa ko iki cyuzi
cyubatswe ku ngoma
y’Umwami RUDAHIGWA
Charles
Léon
Pierre
hagamijwe
korora
amafi, ndetse kugeza
ubu haracyakorerwa ubu
bworozi.
Usibye ku cyuzi cya
Nyamagana, hari ahandi
hiciwe Abatutsi hafite
amateka yihariye mu
Karere. Aha twavuga
mu Murenge wa Kibilizi
ahiciwe abagore barenga
350, harabiciwe i Kibaga
mu rusengero rwa EAR mu
Murenge wa Busasama,
harabiciwe mu ishyamba
i
Mushirarungu
mu
Murenge wa Rwabicuma,
abandi biciwe ku biro
by’ubuyobozi bw’icyahoze
ari Komine Muyira uyu
munsi hakorera Umurenge
wa Muyira, harabaroshwe
mu mugezi wa Mwogo,
abandi benshi biciwe
ku musozi wa Nyamure
kubera ko baribagerageje
kwirwanaho,
ubu
ni
Murenge wa Muyira,
harinabiciwe mu bigo
by’amashuri nka Koleji ya
Kristu Mwami n’ahandi
hatandukanye
hafite
amateka yihariye.
Mutabazi R. Moïse
Umuhuzabikorwa wa
CNLG/Nyanza-Ruhango
Icyizere N°36, Nzeri 2013
UBUHAMYA
Abatutsi b’i Musambira bishwe nabi muri jenoside
Icyizere N°36, Nzeri 2013
yabereye kwa Karane
Dominiko
wari
Burugumesitiri wa Komine
Musambira, ariko muri icyo
gihe yari yarahinduriwe
imirimo.
Abari
ku
isonga
nka
Iyaremye
Abudalahamani
bahise
batangira gutanga imihoro
n’ubuhiri cyane bifashisha
insoresore zari zibumbiye
mu mitwe y’amashyaka
nka
MDR,
MRND,
hamwe
n’abakombozi
ba PSD. Nyuma yo
guhabwa
izo
ntwaro,
bumvishwaga ko umwanzi
ari Umututsi kandi ko
bagomba
kumutanga,
dore
ko
babwirwaga
ko Inkotanyi zohereje
imbunda zikaba zitabye
ahantu hose hateye indabo
ku rugo rw’Umututsi,
ikindi kimenyetso ngo
nuko usanga ku rugo
rw’umututsi hariho ibyobo
bari
kuzajugunyamo
Abahutu.
Ibyo
byatumye
bashimangira umugambi
wabo
wo
kurimbura
Abatutsi ngo ejo umwana
w’umuhutu ajye abaza
uko umututsi yasaga, uwo
mutego wa Budalahamani
Abahutu
benshi
bawugwamo.
Ubwo hatangiye gusakwa
Abatutsi ngo bafite izo
mbunda; urugero basatse
kwa Munyengabe Matthias
kunzuki baranarasa ari
nabwo isasu ryo gutinyura
Abahutu
ryumvikanye
bwa mbere mu giturage.
Muri ayo matariki, kuri
paruwase i Musambira
hatangiye
gusesekara
Abatutsi
baturutse
i
Bugesera, Kigali, Runda
na Taba kwa Akayezu,
ari bwo natwe twahise
tumeneshwa mu ngo zacu,
abashoboye guhunga mu
gitondo cyo ku wa kabiri
kuri 18, bagiye i Kabgayi
ndetse no ku wa gatatu
kuri 19.
Kuri iyo tariki yo kuri
19, byageze nka saa yine
za mugitondo, amayira
agana i Kabgayi yamaze
gufungwa.
Ababashije
kugera i Musambira kuri
Paruwase, twumvaga ko
ari nk’amahirwe kuko
byageze nka saa sita
hamaze kujyaho bariyeri
ikumira abajyagayo, biza
kugera naho kugerayo
byabaga ari indya nkurye
kubera ko iyo bariyeri yari
ikaze cyane.
Ibyo ntibyabujije ko
uwari Padiri Mukuru wa
Paruwase
Musambira
yakinnye icyo nakwita
ikinamico
kuko
yatangiye
kwivugisha
ko
nta
buhungiro
buri i Musambira, ko
n’abahageze babashakira
uko bajyanwa i Kabgayi.
Bigeze nka saa munani
haje abasilikare bo muri
“
Bayatse uwa
mbere, basanga ni
Umututsi, bayaka
uwa kabiri bageze
kuwa gatanu,
umwe aravuga
ati ikigaragara
cyo mwese muri
Abatutsi, niko
kubahukamo
barabarasa
bakoresheje imbunda
na grenade. Kuri
icyo gicamunsi
hapfuye Abatutsi
169.
“
Jenoside
yakorewe
Abatutsi mu mwaka
w’1994 mu Rwanda,
by’umwihariko
mu
Karere ka Kamonyi mu
Mirenge ya Nyarubaka
na Musambira, usanga
yaragize indi sura utapfa
gusanga ahandi…Ubwo
Jenoside
yatangiraga
ku
mugaragaro
mu
Rwanda ku itariki ya 7
Mata. Abaturage bo muri
Musambira na Nyarubaka
twabanje kubyumva iyo
za Kigali bigakubitiraho
ko n’umwuka wagendaga
urushaho kuba mubi,
byatumaga
turushaho
kwiyakira,
ubundi
tugategereza
igihe
natwe
bizatugereraho.
Hakurikiyeho
igikorwa
cyo
gusaba
abantu
kudasohoka mu nzu, ariko
nk’ababashaga gukurikira
amaradiyo yo hanze bo
babashaga gusobanukirwa
byinsyhi kuri Jenoside
yarimo gukorwa kuko hari
imiryango y’Abatutsi imwe
n’imwe twari twamaze
kumenya yamaze kuzima.
Ubwo
hakurikiyeho
kubona
impunzi
zaturukaga
i
Kigali,
ariko zikaza zivuga ko
nta Mututsi usigaye i
Kigali, ko barimo kwicwa,
ko
nta
n’uwabasha
kuyisohokamo. Kuri za
bariyeri mu nzira naho
hahigwaga
bukware
Umututsi.
Hejuru
y’amatariki icumi ibintu
byatangiye kuba bibi cyane,
ubwo impunzi zaturukaga
i
Kigali
zatangiye
gusesekara i Musambira
zirimo Abanyamusambira
n’abandi
bakomezaga
urugendo
ariko
nabo
bakaza bashimangira ibya
Jenoside yarimo kuba,
bakabikubira mu ijambo
rimwe bati « ako dusize
inyuma ntikadukurikire ».
Amanama
ategura
Jenoside
yaratangiye,
aha twavuga nk’inama
présidence. Nyuma yo
kuvugana
na
Padiri
Ndagijimana Laurent wari
Padiri mukuru, basabye
Abatutsi bari ku Kiliziya
kugana i Kabgayi. Ubwo
abantu
barahagurutse
bagana i Kabgayi mu ma
saa cyenda ariko babuzwa
kunyura indi nzira itari
kaburimbo, uretse ko
n’andi
mayira
yahise
afungwa. Ubwo abantu
bose bamanuka kaburimbo
bagana i Kabgayi, bageze
hepfo gato akamodoka
kazanye ba basilikare
kanyuze kuri izo mpunzi
z’Abatutsi, kageze ku
iteme
rya
Kayumbu
karahagarara abasilikare
bavamo mu rwego rwo
kwiyenza,
batangira
kwaka amarangamuntu.
Bayatse
uwa
mbere,
basanga ni Umututsi,
bayaka uwa kabiri bageze
kuwa
gatanu,
umwe
aravuga ati ikigaragara
cyo mwese muri Abatutsi,
niko
kubahukamo
barabarasa
bakoresheje
imbunda na grenade. Kuri
icyo gicamunsi hapfuye
Abatutsi
169.
Hari
abakomeretse
bikabije
nk’abacitse
amaguru,
dore ko hari n’umudamu
wari utwite wagerageje
kwiruka yikubita hasi
arashwanyuka, cyangwa se
nk’uwari uhetse umwana
isasu
rikamumena
agahanga akitura aho,
mu by’ukuri umwana
akiri muzima. Aho abari
bitwaje imihoro n’amahiri
akazi kabo kari gatangiye
niko kwahuka muri iyo
mirambo
n’inkomere
bakora icyo bagombaga
gukora barica karahava.
Muri make, nguko uko
Jenoside
yatangiye
muri iyo Mirenge yombi
Nyarubaka na Musambira.
Bishe abari baturutse ku
Mugina, i Bugesera i Kigali,
muri Taba n’ahandi…
Bahereye
mu
gitondo
bacyurwa n’ijoro
Kuri
uwo
mugoroba,
Abatutsi
basigaye
bagerageje
kwiyegeranyiriza hamwe
ku misozi itandukanye mu
rwego rwo kwirwanaho,
ariko abari ku isonga
rya Jenoside mu cyahoze
ari komine Musambira
bari
bafite
amayeri
menshi, kuko batahise
bahuka mu basigaye.
Interahamwe zakoresheje
Abahutu bamwe bajya
kubeshya
Abatutsi
ko nabo bataramenya
ibyabaye, ko nta mpamvu
yo kubishisha, batanga
urugero rw’Abatutsi bari
ku Kubutare kwa Higiro
nabo babeshye muri ubwo
buryo bituma abateguraga
ibitero
biborohera
gukomeza
gukusanya
imbaraga kugeza na n’ubu
mpamya ko nta wari
kumenera mu Batutsi bari
bateraniye kwa Higiro.
Iyo batiga ayo mayeri
yo
kubashukashuka.
Abakuru b’Interahamwe
bagiye gusaba ubufasha
mu
yandi
masegiteri
haza abitwaje imipanga,
amacumu n’impiri. Ibyo
biza bisanga abari bamaze
guhabwa
imbunda.
Nkuwitwaga
Frodouard
wari
umujandarume,
Aphrodice wari umwarimu
n’abandi
bafashijwe
n’abari
Abapolisi
ba
Komine
Musambira.
Kuri 19 hapfuye Abatutsi
bacye barimo nka Muzehe
Rubayiza Evaritse wishwe
saa tanu z’amanywa ku
kigega cy’amazi i Kavumu.
Kuri uwo mugoroba
nibwo Abahutu bishe
mugenzi
wabo
utari
uhuje nabo, babigereka
ku Batutsi, ibyo bikaba
byarabereye mu Kagarama.
Mu gitondo cyo kwa
gatanu, ni umunsi wabaye
uw’amaraso mu mateka ya
Nyarubaka na Musambira,
Komeza ku rup.18
17
UBUHAMYA
Abatutsi b’i Musambira bishwe nabi muri jenoside
kuko Interahamwe zari zimaze
kwitegura,
zimwe
zaturutse
ku Mukunguri na Cyambwe,
izindi zituruka i Musambira na
Shaka, bose bateranira aho bita
Kunzuki
hejuru y’Akagarama
maze
bigabanyamo
ibitero
bitandukanye, ariko buri gitero
kikagira umwe muri bo ufite
imbunda.
Guhera mu ma sa mbiri n’igice
nibwo igitero cya mbere cyari
gihagurutse, kimanukira i Kavumu
kibifashijwemo na Frodouard
wari witwaje imbunda.Yabanje
kwahura amasasu mu Batutsi bari
ku Kubutare kwa Higiro, maze
abanza kurasa André Shumbusho
abandi baranyanyagira abarasa
umugenda.
Muri ako gace hishwe Abatutsi
benshi bamwe bagwa mu bikombe
bya Nyakariba na Rwamukobe.
Icyo gitero cyatewe ingabo mu
bitugu n’ikindi gitero cyari
cyaturutse i Mbari na Kirengere
bica abari kuri Kazenga na
Rugarama.
Ikindi
gitero
cyaturutse Kunzuki kigana mu
Kagarama na Gatagara, icyo ikaba
cyarishe cyane abo mu miryango
y’Abasinga n’abakozi bo mu
Gatagara, kigeze aho mu Gatagara
kihahurira n’ikindi gitero giturutse
mu Ngamba na Tare kiyobowe
n’abari
bitwaje
imbunda,
nk’umuhungu witwaga Misago na
Karane Dominiko. Ikindi gitero
kigana i Kambyeyi kimanukira
mu Batambyi gikubanuka i
Kavumu na Kabungo. Ibyo
bitero byose abo bitahitanye
byabakusanyirije hamwe bibicira
aho bita mu Gikuyo mu ishyamba
rya Nyarubaka. Niko gukomeza
bajagajaga iryo shyamba ryose
dore ko bahahuriye n’ibindi bitero
biturutse mu Kigusa na za Mbuye.
Uwo munsi hapfuye Abatutsi
benshi cyane ku buryo ngira ngo
ntawabasha kugereranya ngo
abe yavuga imibare y’abapfuye
uwo munsi kuko Interahamwe
zatangiye mu gitondo zicyurwa
n’ijoro.
Impamvu
ntawabasha
kumenya imibare nuko hari
Abatutsi bari baturutse ku Mugina,
Bugesera, Kigali, Taba n’ahandi,
bari bahahuriye ku bw’uko i
18
Nyarubaka yari inzira igana i
Kabgayi, noneho bagera mu nzira
bukumva uburyo Abatutsi bari ku
Kubutare » bihagazeho bigatuma
baza kubisunga.
Ababashije
kurokoka
bucyeye bwaho babonye ko
nta
buhungiro
ntibirirwa
basasa imigeri bajya mu bihuru
kwihisha kuko n’ababigerageje
imbwa zarabavumbuye. Nibwo
nk’abagabo babashije kurokoka
uwo munsi bagiye gusaba ko
babarasa kuri Komine ariko biba
ibyubusa ntibabarasa. Ahubwo
inkomere
zabashije
kugera
kwa muganga i Musambira,
Iyakaremye Abudulahamani wari
Interahamwe nkuru asaba ko
hatagira umuganga wibeshya ngo
avure izo nkomere z’Abatutsi kuko
ngo imiti ihari ivura Abahutu
naho Abatutsi bo kuri gahunda
nta miti yabo yari yarateganyijwe.
Aho i Musambira bakomeje
kuhakusanyiriza Abatusi maze
bamwe
batozwa
umurongo
imbere ya kiriziya barabarasa,
ababyeyi, abana babo b’abahungu
hacurwa gahunda yo kubica ngo
kuko na Rwigema yahunze ari
muto. Urugero ni nk’ababyeyi
bakusanyirijwe mu matongo mu
Giheta mu muryango wo kwa
Gashema Théodore. Interahamwe
zarahabasanze
zibambura
abana babo 24 b’abahungu
babajugunya muri WC yo kwa
Lawuriyane. Nyuma Abatutsi
bari bagitaratamba bahungiye
kuri Komine bavuga bati igihe
cyacu nikigera wenda bazatwicire
hamwe.
Inzira ya Gorogota ku babyeyi
bajyaga i Kabgayi
Ku itariki 23, Interahamwe
ziyobowe
na
Iyakaremye
Abdalahamani zategetswe ko
zihurira i Musambira kuri centre
de santé, ku kizu cyari kitaruzura
aho Abatutsi bari bahuriye, ari
abagore abana abagabo ndetse
n’abasore. Ubwo Interahamwe
zitwaje imihoro n’amahiri niko
kubagota zibiraramo zica abagabo
n’abasore bari hejuru y’imyaka
nka 17, barangije bategeka abagore
ngo nibajye guhamba abagabo
babo. Benshi nubwo tuvuga ngo
barishwe mu byukuri ntibishwe
kuko uretse guhinduka ibisenzegeri
bategekaga ko baterurwa bakajya
kujugunywa mu byobo byari
hafi ya Komine. Muri rusange
hari benshi bahambwe babona,
aho kuri Komine, muri ibyo
byobo byari byarateganyijwe
kumenwamo amayezi ku ibagiro
ryari inyuma ya IGA. Bukeye
bwaho Interahamwe zaragarutse
zijonjoramo abana b’abahungu
bari hejuru y’imyaka 10 nabo
baricwa. Icyaje gutungurana cyane
ariko noneho, ni uko batishwe
n’Interahamwe nkuru, ahubwo
bishwe n’utwana tw’uduhutu
twari mu kigero cyabo twari
tumaze gutozwa ubuterahamwe.
Barangije niko gutegeka abagore
n’abana ngo nibajye i Kabgayi ngo
imyaku yabo ntawayikira.
Babahaye igitero kibaherekeza
kuva i Musambira berekeza
iya
Kagarama-GaseregeMusumba mu Misizi n’i Kabgayi.
Bagihaguruka
batangiye
gukubitwa umugenda, ubundi
bagasabwa kwiruka barenga
metero nk’100 bakicazwa hasi
bagakubitwa. Ubundi bakavuza
amafirimbi bagahaguruka, biba
“
Aho i Musambira
bakomeje kuhakusanyiriza
Abatusi maze bamwe
batozwa umurongo imbere
ya kiriziya barabarasa,
ababyeyi, abana babo
b’abahungu hacurwa
gahunda yo kubica ngo
kuko na Rwigema yahunze
ari muto. Urugero ni
nk’ababyeyi bakusanyirijwe
mu matongo mu Giheta mu
muryango wo kwa Gashema
Théodore. Interahamwe
zarahabasanze zibambura
abana babo 24 b’abahungu
babajugunya muri WC yo
kwa Lawuriyane.
“
Ibikurikira urup 17
bityo kuva i Musambira kugera
mu Kagarama babahereza ikindi
gitero, cyaje kubakomezanya
kugera ku Gitega, ari naho basanze
umugore witwa Mukangango.
Ikibabaje nuko abo babyeyi
bose nyuma yo gucuzwa, nta
n’umwe byibura wari ufite icyo
kwambara
uretse
utwenda
tw’ababyeyi bambarira imbere
y’imyambaro yabo. Uwo mudamu
Mukangango niko gusaba ko
abo babyeyi bururutsa abana
babo, abahungu bagashyirwa ku
ruhande n’abakobwa ukwabo. Abo
babyeyi niko kurizwa umukingo
bajya hejuru y’umuhanda, maze
babikora uko babitegetswe. Ubwo
inkoni ziri mu bitugu abana bataka
bati ntituzongera kuba Abatutsi.
Icyaje gutera agahinda nuko
no muri ba bana b’abakobwa wa
mugore Mukangango yategetse
nanone ko babafata ukuguru
bakacurika bakareba igitsina
cy’umwana ngo hato hatagira
umwana w’umuhungu ubacikira
kuri iyo bariyeri. Abana mu
gutakamba dore ko n’uwari
ataramenya kuvuga yatoboye
ati « sindi Umututsi abandi bati
ntituzongera kuba Abatutsi».
Ibyo
byo
gutakamba
Mukangango
ntacyo
byari
bimubwiye kuko yahise ategeka
ko
babahukamo
n’amahiri
n’imipanga, abandi bajugunywa
bucumu
bakanagwa
munsi
y’umuhanda ku cyobo cyari gihari.
Barangije bategeka abo babyeyi
guterura iyo mirambo y’abana
babo, ubwo igiti kiravuza ubuhuha
mu migongo yabo babyeyi ngo
nibajye kuyihamba muri icyo
cyobo cyari munsi y’umuhanda.
Umubyeyi akenshi yajyaga
guterura umurambo w’umwana
we yagaruka gutwara usigaye
agatungurwa nuko asanze we
atashizemo umwuka agacika intege
zo kumuterura, yareba kuruhande
umwana akamuhamagara ati ko
utanjyanye. Hari n’abaramburaga
amaso bari mu cyobo babona ba
nyina bakabahamagara bati : « wintokoza mama ».
Uwo munsi ku Gitega hiciwe
abana 78 bakaba bari bafitwe na
ba nyina bari baturutse mu bice
bitandukanye by’igihugu.
komeza ku rup.
18
Icyizere N°36, Nzeri 2013
UBUHAMYA
Abatutsi b’i Musambira bishwe nabi muri jenoside
Ibikurikira urup 18
Urugendo
rwarakomeje
bageze i Musumba bahasanga
Interahamwe zari zibategereje niko
kubicaza noneho barabakubita.
Icyaje kubagasha cyane ni
iminyururu y’amagare bakubiswe
noneho batangira gupfa umugenda
kubera izo nkoni. Abari batwite
babyara igihe kitageze. Aha
twavuga nk’umudamu umwe wari
asize abana be b’abahungu kuri
ya bariyeri yo ku Gitega, noneho
nyuma yo gukubitwa ahita abyara
umwana bamufubika mu bya
byatsi nyina ahembuzwa amazi yo
hagati y’imigende mu gishanga.
Kwinjira i Kabgayi nabyo ni
ubuhamya bukomeye cyane ariko
ababashije kwinjira babayeho
mu buzima bubi nkubwo abatutsi
bandi bose bari babayemo aho
i Kabgayi, kuko uwararaga
atatekerezaga ko ejo azirirwa.
Icyabaye igitangaza ni uko ba
babyeyi babyariye muri ya nzira
ya gorogota abana babo baraho.
Bamwe ni inkumi, abandi ni
abasore .
Ingaruka zizengereza abacitse ku
icumu bakicuza impamvu basigaye
Kugeza
ubungubu
nyuma
y’imyaka hafi 20, kugira ngo
hagire umubyeyi ubasha kuvuga
ibyamubayeho
biracyagoranye
cyane, bamwe bafite ubwigunge
bukabije, ibikomere byo ku
mutima, kwihererana ubuzima
bwabo , ku buryo ibyo kuba
wamenya ufite ikibazo bigoranye
cyane kuko benshi usanga bibera
mu bukene bukabije, indwara
zidakira,
bamwe
batangiye
kwicwa na za nkoni zo muri
ya nzira ya gorogota, abandi
babana n’ubumuga budakira.
Nk’ubu hari umucyecuru umara
igice
y’umwaka
atarabasha
kurambika urubavu hasi. Igihe
cyo kururambika ajya kuryama
mu bitaro.
By’umwihariko iyi myaka yose
ishize ntarabasha kugera aho yari
atuye ku matongo, mu gihe atuye
muri kilometero imwe uvuye ku
matongo.Muri macye, ngiyo inzira
igoranye ababyeyi banyuzemo
bagana i Kabgayi.
Ubu buhamya bwateguwe na
Musoni Aimable
Ku musozi wa Rebero n’uwa Kayumba naho hibutsa
amateka ya jenoside mu Karere ka Bugesera
Henshi
mu
Rwanda
hamenyerewe ko inzibutso
za Jenoside ari zo zibutsa
zikanaranga
amateka
ya
Jenoside yabaye mu Rwanda.
Izi nzibutso zikaba ziri hirya
no hino mu Turere tw’Igihugu
ariko hari n’ahandi hantu
hatandukanye
haranze
amateka ya Jenoside n’ubwo
hatubatse inzibutso cyangwa
hakaba hatarashyirwa n’ibindi
bimenyetso.
karere
ka
Bugesera
kahuje icyari komini
Kanzenze, Gashora na
Ngenda, ni kamwe mu Turere
twabayemo amateka ya Jenoside
akarishye
ubu kabarurwamo
inzibutso zigera kuri enye (4):
Nyamata, Ntarama, Ruhuha na
Gashora, muri izo hakaba harimo
ebyiri (2) zari kiliziya ubu zikaba
zarahindutse inzibutso za Jenoside
kubera ubwicanyi bwazibereyemo
ubwo Abatutsi bahahungiraga
bakaza kwicirwamo. Izo ni kiriziya
ya Nyamata ubu hari urwibutso
rwa Nyamata na kiriziya ya
Ntarama nayo yabaye urwibutso.
Uretse izi nzibutso hari ahandi
hantu hatandukanye muri aka
Karere naho hafite amateka ya
Jenoside yihariye twavuga nko
ku musozi wa Kayumba no ku
musozi wa Rebero, aha naho
hafite
amateka
atandukanye
n’ay’ahandi.
A
Icyizere N°36, Nzeri 2013
kiriziya i Nyamata ari naho biciwe.
Abarokotse
muri
kiriziya
basubiye mu ibanga ryo ku musozi
Ahitwa mu Ibanga ku musozi wa Kayumba. Ngo hari umugabo
wa Kayumba, ni ahantu ku w’umuhutu wari utuye hafi aho
gasozi hirengeye hakaba ubu hari afite urugo rugari ndetse n’amazu
ishyamba ndetse na mbere rikaba ahagije wabahishe iwe. Nubwo
ryari rihari, aka gasozi rero ka bahabaye ariko ngo ntibamaze
Kayumba ni mu Murenge wa igihe kinini kuko Interahamwe
Nyamata, akagari ka Kayumba, zahabasanze maze benshi baricwa.
Badusobanuriye
ko
nubwo
Umudugudu wa Karambi ariko
mbere ya 1994 hakaba hari muri bitoroshye kumenya umubare
nyakuri w’abaguye muri urwo rugo
segiteri ya Kayumba.
Amakuru dukesha abarokokeye ariko ngo bagereranije abahaguye
kuri uyu musozi bavuga ko basaga ibihumbi 3000.
iyi segiteri ya Kayumba yari
ituwe n’Abatutsi benshi ikaba Gushyira ikimenyetso kuri iyo
yarahanaga imbibi na segiteri misozi byagira icyo bimara mu
ya Murama, Kanzenze, Mwogo, kubungabunga ayo mateka
Kanazi na Ntarama. Ubwo indege
Kimwe no ku musozi wa
y’uwahoze ari umukuru w’igihugu
yahanurwaga, ku itariki 6/04/1994, Kayumba, ku musozi wa Rebero
Abatutsi batangiye kwicwa. Nibwo nawo uherereye mu Murenge wa
rero abari bakikije uyu musozi wa Nyamata icyo gihe yari segiteri
Kayumba batangiye kuhahungira ya Maranyundo naho habereye
maze bihuza n’abari batuye muri ubwicanyi bukomeye. Iyi misozi
yombi irateganye iyo uri kuri
Kayumba.
Mu
matariki
8-10/04/1994, umwe uba ureba undi hakurya
batangiye kugabwaho ibitero yawe. Nawo ni ahantu hirengeye
biturutse ku mpande zose zikikije hakikijwe n’icyahoze ari segiteri
uyu musozi maze nabo batangira ya Mayange, Nyagihunika, n’igice
kwirwanaho bakoresheje imiheto kimwe cya Kanazi. Ubwicanyi
n’imyambi. Interahamwe zimaze butangiye Abatutsi barahahungiye
kubona ko zineshejwe nibwo baturutse muri izi segiteri zari
bitabaje abasirikari bari i Gako zikikije aka gasozi maze bakaba
maze ku itariki 11/04 babasha ariho bibera. Bagiye bagabwaho
kuhabakura babazana i Nyamata ibitero bitandukanye maze nabo
kuri Komini ya Kanzenze nyuma nka bagenzi babo bari ku musozi wa
baza kuhabakura babatwara ku Kayumba birwanaho bagasubiza
Ku misozi ya Kayumba na Rebero
hiciwe benshi
inyuma ibyo bitero.
Ntibyatinze
rero
nkuko
byagendekeye abari ku musozi wa
Kayumba, Interahamwe zibonye ko
zitagishoboye kwinjirira Abatutsi
bari aho nibwo bitabaje abasirikari
bari i Gako barabarasa n’imbunda,
babateramo ama grenade hagwa
umubare munini, inkomere nyinshi
zabaga zitarashiramo umwuka
Interahamwe zigasubira inyuma
zikabasonga zikoresheje imihoro,
udufuni, impiri n’izindi ntwaro
gakondo bakoreshaga.
Nubwo bishwe urwo rupfu
ariko bari bagerageje kwirwanaho
bagaragaza
ubutwari
gusa
abasirikari
baje
n’imbunda
ntacyongeye gukorwa kuko bo
birwanagaho bakoresheje intwaro
gakondo. Birumvikana rero ko
intwaro gakondo zitashoboraga
guhangana n’intwaro za kizungu.
Amateka
y’abaguye
kuri
iyo misozi ibiri twavuze nayo
ntazibagirana. Byaba byiza nko
kuri iyo misozi habayeho urukuta
rwanditseho amazina y’abahaguye
abaharokokeye babasha kwibuka.
Ni mu rwego rwo kugira ngo
batazibagirana.
Biteguwe na:
Philomene MUSENGIMANA
Umuhuzabikorwa wa CNLG
KICUKIRO-BUGESERA
19
IBUKA, AMAGANA URWANYE JENOSIDE
Gucira imanza za Jenoside ku misozi
Ubushakashatsi ku manza za Gacaca mu Rwanda (2006-2012).
Uyu ni umutwe w’igitabo gikubiyemo ubushakashatsi bwanditse n’umufaransa Hélène Dumas. Yabukoze
kandi abushyira ahagaragara tariki ya 22 werurwe 2013 kugira ngo ahabwe impamyabumenyi
y’ikirenga (doctorat), yongera kubusyira ahagaragara tariki ya 30 Nzeri ku cyicaro cya Komisiyo
y’igihugu yo kurwanya Jenoside.
Hélène Dumas amurika ubushakashatsi bwe. Kuri iyi foto akikijwe na Bwana Jean de Dieu Mucyo, Umunyamabanga
Nshingwabikorwa wa CNLG na Jean Damascène Gasanabo uyobora ikigo cya CNLG cy’ubushakashatsi n’ububiko shakiro
kuri Jenoside.
umuryango
w’Abibumbye
nyito y’iyo « thèse de doctorat » imbonankubone ubuhamya bwa bamwe 1994,
ni : Juger le génocide sur les mu bayigizemo uruhare bitabye inkiko wohereje mu Rwanda intumwa
kureba ibyahaberaga, ariwe René
collines, une étude des procès Gacaca, ndetse n’abacitse ku icumu.
Icyakora ngo kugira ngo abashe Degni –Segui wari « rapporteur
Gacaca au Rwanda(2006-2013).
Iki gitabo ni umutumba ufite gufata ubuhamya bw’abacitse ku icumu spécial » wa komisariya y’Umuryango
amapaji 603. Icyo uwanditse iki gitabo ku byababayeho mu gihe cya Jenoside, w’Abibumbye w’uburenganzira bwa
yari agamije ni ukwandika amateka ya ngo byafashe igihe kinini kuko byabaye Muntu, akaza kugaragaza ko ubwicanyi
Jenoside yakorewe Abatutsi ahereye ngombwa ko abanza kubimenyereza no bwakorerwaga Abatutsi icyo gihe
kubyivugiwe n’abafite aho bahuriye kubagira incuti, naho ku bagize uruhare bugomba kumvikana ko ari Jenoside.
Aribwo nyuma yaho mu kwezi kwa
nayo( ni ukuvuga abakoze Jenoside muri Jenoside baburanishwaga, bo ngo
yakorewe Abatutsi, n’abayikorewe) mu mu buhamya bamuhaga bageragezaga kane 1995, itsinda ry’abapererezi
gihe cy’imanza z’inkiko Gacaca, kuko kubworoshya kugira ngo bagerageze ryari ryaroherejwe mu Rwanda na
komisariya y’Umuryango w’Abibumbye
asanga ngo ibyinshi mu byanditswe kwigaragaza neza.
y’uburenganzira
bwa
muntu
ku nkiko gacaca byaribanze ku
bushobozi bw’inkiko Gacaca mu kunga Yakurikiranye imirimo y’Inkiko Gacaca ryagaragaje ko Jenoside yakorewe
kuva muri 2006
Abatutsi yabayeho kuko habayeho
Abanyarwanda.
akagambane k’abari abayobozi.
Iki gitabo kigizwe n’ibice bibiri. Igice
Ubu bushakashatsi Hélène Dumas
Izindi mpuguke nazo zari zigize
cya mbere gitanga ubumenyi rusange
umuntu yagombye kugira kugirango yabutangiye mu mwaka w’2006. Aho iryo tsinda zitaburura imibiri y’abari
ubashe kumva ibyanditsemo, ubashe yakurikiranye imanza za Gacaca barajugunywe mu byobo rusange
kumva Jenoside yakorewe Abatutsi, aho muri Shyorongi, yabaga afite birindwi, kugira ngo berekane uburyo
intwaro
zakoreshejwe,
ukuntu byashobotse ko Abatutsi bicwa umusemuzi, ariko yari yarahawe bishwe,
n’Urwego
rwari kugira ngo haboneke ibimenyetso
n’abari abavandimwe n’abaturanyi n’uburenganzira
babo, impamvu byabaye ngombwa rubishinzwe bwo gufata amajwi byari gukoreshwa mu gushinja
koJenoside iburanishirizwa ku misozi, n’amashusho y’ibyavugirwaga mu abagombaga gukurikiranwa n’Urukiko
nkiko. Akaba nyuma yarashatse undi mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyimuri Gacaca.
Igice cya kabiri cyibanda ku manza musemuzi wamusemuriye ayo majwi riweho u Rwanda (TPIR), rwari
za Jenoside zaburanishirijwe mu yafashwe igihe cy’imanza, kugira ngo rwarashyizweho n’umwanzuro wa 955
Nkiko Gacaca za Shyorongi ya Kigali, abigereranye n’ibyo yari yaranditse w’Umuryango w’Abibumbye, mu kwezi
umwanditsi
agamije
kugerageza yicaranye n’umusemuzi yitwazaga k’Ugushyingo 1994, kandi babashe no
kwandika amateka ya Jenoside Inkiko gacaca zateranye. Mu mpera kunyomoza abari bakomeje kwemeza
yakorewe Abatutsi muri ako gace, z’iki gitabo, hariho umugereka ugizwe ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi
yabayeho.
kandi ahereye ku byavugiwe muri izo n’ubuhamya butandukanye.
Uwakoze
ubu
bushakashatsi
manza, ibyavuzwe n’abakoze Jenoside,
n’ibyavuzwe n’abayikorewe. N’ubwo yerekanye ko mu gihe Jenoside yarimo Ikihutirwaga kwari ugushyingura mu
yagiye asubira inyuma akanafata gukorwa, mu kwezi kwa gatandatu cyubahiro abacyambuwe bajugunywa
I
mu byobo rusange
Nko
kubyerekeranye
n’uburyo
abantu bishwe, iryo tsinda ryerekanye
ukuntu abicaga Abatutsi bibandaga
ku bice bimwe by’umubiri nk’umutwe
w’abahigwaga, ngo kuko umutwe
ariwo umenyeraho umuntu. Bityo mu
gutaburura imibiri, amagufa y’umutwe
akaba ariyo cyane cyane yapimwe
ngo harebwe n’intwaro zakoreshejwe
mu kubica, nk’ibishashi bya gerenade
cyangwa amasasu n’ibindi.
Dore ko abo bapererezi b’Umuryango
w’Abibumbye
bagombaga
no
kunyomoza abemezaga ko nta Jenoside
yabayeho, ahubwo ari abaturage bagize
umujinya ngo bakirara mu Batutsi,
babonye uwari Perezida (wabo) amaze
gupfa.
Agakomeza avuga ko muri icyo gihe
mu Rwanda ho icyari gishishikaje
abantu atari ugushakisha ibimenyetso
bya Jenoside, kuko mu Rwanda
byagaragariraga
buri
wese
ko
ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ari
jenoside. Ahubwo ko ikihutirwaga
ari ugutaburura imibiri kugira ngo
ishyingurwe mu cyubahiro. Ibyo
akaba aribyo byakozwe n’itsinda
ryashyizweho muri Minisiteri ishinzwe
urubyiruko n’umuco icyo gihe, kugira
ngo batahure ahantu hose abishwe
bajugunywe mu byobo rusange, kugira
ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Hélène Dumas yerekana n’ukuntu
ubutabera bwari bwifashe mbere
y’uko Inkiko Gacaca zitangira gukora,
akerekana ukuntu nko muri Kamena
1995, hari umubare munini w’amadosiye
yagombaga gukorerwa iperereza, kandi
umubare w’abashinjacyaha ari muto
cyane (i Kigali Prokireri yari afite
abasubusititi bane gusa), akagera no ku
biganiro byo mu Rugwiro byageze ku
gitekerezo cyo gushinga Inkiko Gacaca.
Iki gitabo kiri mu bitabo bicye, niba
atari icya mbere cyanditse amateka ya
Jenoside y’agace runaka, gishingiye ku
byavugiwe mu manza z’Inkiko Gacaca
n’impande zombi. Ibitabo byinshi byari
bimenyerewe, byandikaga amateka ya
Jenoside bihereye ku bushakashatsi
bukorwa habazwa abatuye ako gace
babonye ibyabaye, atari ngombwa ko
byavugiwe mu rukiko.
Umuntu yakwizera ko iki gitabo
kizakurikirwa
n’ibindi
byinshi,
dore
ko
inyandiko
zakomotse
mu mirimo y’Inkiko Gacaca ubu
zakusanyijwe bikaba ubu ari umutungo
w’Igihugu, ushobora kuzakoreshwa
n’abashakashatsi.
Antoine Rwagahirima
“TWIBUKE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI DUHARANIRA KWIGIRA”

Similar documents

x.,Bi~ ~o...ï.. - The Rwanda Documents Project

x.,Bi~ ~o...ï.. - The Rwanda Documents Project busobanura ko ibyo N]YII’EGEKA David,GATONGORE Andréha NSENGUMUREMYI JeanDamascène bavuga ntashingiro bifite kubera kongoamategeko yubahirijwe koumuntu wese wafashwe mbereya 30/08/1996 adashobora k...

More information

n° 32

n° 32 guhindura uko zitwa gusa, ahubwo bisobanura ububasha busesuye bw’Abepiskopi kuri Diyosezi zabo. Kiliziya iba yigenga ariko kandi yunze ubumwe na Kiliziya ziri ahandi hose babumbwe n’Umushumba wa Di...

More information

Kinyarwanda - WE-ACTx

Kinyarwanda - WE-ACTx ikibazo kuko atari yambaye imyenda y’ishuri kandi yari afite umwenda wo kuba adufashe! N’umufasha ugoboka umuryango atarishyuye amafaranga y’agahimbazamusyi. wanjye” numva ko hari n’abana atera in...

More information