Kigali, 13 Ukwakira 2011 Lemigo Hotel
Transcription
Kigali, 13 Ukwakira 2011 Lemigo Hotel
MIJESPOC - MIGEPROF Promoting freedom, responsibility and professionalism of the media INAMA NYUNGURANA-BITEKEREZO KU ITANGAZAMAKURU N’UMUCO WA KINYARWANDA Kigali, 13 Ukwakira 2011 Lemigo Hotel Promoting freedom, responsibility and professionalism of the media ©Media High Council, 2012 P.O. Box 6929, Kigali - Rwanda Phone: +250 252 570 333/4 Email: [email protected] Website: www.mhc.gov.rw All rights reserved. No part of this publication may be reproduced in any form or by any means without the prior permission of the MHC. IBIRIMO 1. Gufungura inama ku mugaragaro .............................................................................1 Intangiriro ..............................................................................................................................2 2 .Ibiganiro .............................................................................................................................3 2.1. Itsinda rya 1 ...............................................................................................................3 2.1.1. Kugereranya umuco wa kinyarwanda mu gihe cyo hambere no muri iki gihe............................................................................................................3 2.1.2 Politiki y’igihugu yo kwimakaza umuco w’u Rwanda mu muryango nyarwanda..............................................................................................................4 2.1.3 Kungurana ibitekerezo.........................................................................................5 2.2. Itsinda rya Kabiri.....................................................................................................6 2.2.2. Isesengura ry’ibiganiro, inkuru, n’amafoto bitambuka mu bitangazamakuru byo mu Rwanda.................................................................7 2.2.3: Ubwisanzure bw’itangazamakuru (media freedom) n’uburenganzira bw’abana urubyiruko n’abagore.......................................8 2.2.4 Kungurana ibitekerezo.........................................................................................9 Abanyamakuru batanga ibiganiro birebana n’ubuzima bw’imyororokere batanze ibitekerezo bikurikira ...................................................................................13 2.3. Itsinda rya gatatu....................................................................................................15 2.3.1 Uruhare rw‘itangazamakuru mu gutanga inyigisho zirebana n’ubuzima bw’imyororokere, habungabungwa umuco w’abanyagihugu ..................................................................................................15 2.3.1. Itangazamakuru, umuco n’amahoro ..............................................................16 2.3.2. Agaciro k’umuco nyarwanda mu nkubiri y’iterambere mu ikoranabuhanga n’itumanaho ................................................................................16 Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda iii Imyanzuro y’Inama ................................................................................................................17 IMIGEREKA : IBIGANIRO BIRAMBUYE ............................................................... 19 IKIGANIRO CYA MBERE: Kugereranya umuco wa kinyarwanda mu gihe cyo hambere n’uko uhagaze muri iki gihe ......................................................... 21 IKIGANIRO CYA KABIRI: Politiki y’igihugu mu kwimakaza umuco nyarwanda mu muryango nyarwanda .................................................................................24 IKIGANIRO CYA GATATU: Uruhare rw’itangazamakuru mu guteza imbere umuco............................................................................................................................ 28 IKIGANIRO CYA KANE: Isesengura ry’inkuru, ibiganiro n’amafoto bitambuka mu bitangazamakuru byo mu Rwanda muri iki gihe ................................. 36 IKIGANIRO CYA GATANU: Ubwisanzure bw’itangazamakuru n’uburenganzira bw’abana urubyiruko n’abagore ............................................................45 IKIGANIRO CYA GATANDATU: Uruhare rw’itangazamakuru mu gutanga inyigisho zirebana n’ubuzima bw’imyororokere, habungabungwa umuco w’igihugu ......................................................................................................................48 iv Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda Ijambo ry’ibanze Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) ni urwego rwigenga, rufite inshingano ruhabwa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 mu ngingo yaryo ya 34, zikaba zarasobanuwe ku buryo burambuye mu ngingo ya 6 y’itegeko N° 30/2009 ryo ku wa 16/09/2009 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’Inama Nkuru y’Itangazamakuru. Mu ngingo yaryo ya 6 (8) MHC yahawe inshingano yo kugenzura ko ibitangazamakuru biha agaciro umuco w’igihugu. Mu Rwanda, itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu guha agaciro umuco nyarwanda binyuze mu biganiro, ibitaramo, imivugo, inyandiko zigisha ndetse n’izisesengura. Mu igenzura (monitoring ) Inama Nkuru y’Itangazamakuru yakoze yasanze hari ibitangazamakuru bitambutsa ibiganiro, imvugo n’amashusho biganisha ku mibonano mpuzabitsina. Ibyo rero bikaba bitavugwa ho rumwe n’abantu batandikanye n’uko babigejeje ku Nama Nkuru y’Itangazamakuru, aho bamwe bemeza ko ari hari mo inyigisho zikenewe kandi ko n’uburyo bukoreshwa ntacyo butwaye. Ku rundi ruhande, hari ababyamagana babona ko ishyano ryaguye, ko ari ukwangiza umuco nyarwanda. Ni muri urwo rwego hateguwe inama nyungurana-bitekerezo ku itangazamakuru n’umuco wa kinyarwanda kugirango harebwe igikwiye gukorwa kugira ngo inyigisho ziri muri ibyo biganiro zitangwe bitabangamiye umuco w’ u Rwanda. Iyo nama yateguwe ku bufatanye bwa MHC, MIJESPOC na MIGEPROF nk’inzego zirebwa cyane n’iki kibazo, kugirango hasuzumwe uburyo itangazamakuru ryaba umusemburo w’umuco w’igihugu aho kuwubangamira. Uyu kandi wari umwanya wo kureba uburyo habaho ubwisanzure mu kugaragaza ibitekerezo bitabangamiye imibereho y’umuryago, urubyiruko, abana n’abagore. Muri iyi nama hatumiwemo impuguke mu birebana n’ubuzima, umuco, uburezi, inzego zinyuranye za Leta, ibitangazamakuru byose bikorera mu Rwanda, abanyamakuru batanga ibiganiro biganisha ku mibonano mpuzabitsina n’abandi. Bikorewe i Kigali kuwa 12 Kamena 2012 Umunyamabanga Nshingwabikorwa Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda v 1. Gufungura inama ku mugaragaro: Afungura inama, Minisitiri w’urubyiruko, umuco na siporo yerekanye ko abanyarwanda barangwa n’ umuco n’ururimi rwabo aribyo ndangagihugu byabo. Ni yo mpamvu ibyinjizwa mu muco wa kinyarwanda bigomba kuba ari ibiwubaka bishingiye ku bunyangamugayo, ikinyabupfura n’izindi ndangagaciro z’umuco w’abanyarwanda. MITALI Protais, Minisitiri w’Umuco na Siporo Yahwituye abanyamakuru batanga ibiganiro bavuga amagambo y’urukozasoni, ndetse n’abayobozi babo bemera ko bitambuka mu bitangazamakuru byabo. Yavuze ariko ko ntawakwanga inyigisho zirebana n’ubuzima bw’imyororokere nyamara ko zigomba gutangwa mu buryo bw’ikinyabupfura, hirindwa imvugo nyandagazi, kuko zisenya ingo n’ubwo ababitegura bo batekereza ko bazubaka. Kuri we asanga umuco wa kinyarwanda utari wajegajega, utari wahura cyane n’umutingito n’ubwo hari ibibazo bituruka ku ruhurirane rw’imico inyuranye ituruka mu bindi bihugu. Minisitiri MITALI Protais yakanguriye abanyamakuru kwita ku nshingano nziza zabo zo kwigisha, no guhugura, bubahiriza amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru n’agenga umuryango nyarwanda. Yifuje ko muri iyo nama abantu basasa inzobe ntihagire abatsimbarara ku bitekerezo runaka, ahubwo ko habaho kungurana inama kugirango habeho abavugizi b’umuco nyarwanda. Yakomeje asaba ko inama yavamo imyanzuro isobanutse, asaba abakora ibiganiro nabo bari bitabiriye inama bose ko baza kwerekana ukuri kw’ibiganiro batanga maze habeho kungurana inama ziganisha ku bumuntu, ku bunyangamugayo no ku bupfura. Yashoje agaragaza ko itangazamakuru ari umusingi w’iterambere, asaba ko iyo nama ikwiye kuvamo inama zifatika ziteza imbere umuco. Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 1 Intangiriro Mu ijambo nsobanurampumvu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru Patrice MULAMA yagejeje ku bitabirye inama, yashimiye MIJESPOC na MIGEPROF kuba barakiriye igitekerezo cyo gufatanya iyo nama kandi bakakigira icyabo. Yakomeje agaragaza imvano y’iyo nama ndetse n’akamaro kayo, ashimira cyane abayitabiriye. Yagarutse ku biganiro, inkuru n’amafoto bitambuka mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, bibangamiye umuco w’igihugu, akaba ari na cyo cyatumye hategurwa iyi nama kugirango iki kibazo kiganirweho, maze itangazamakuru ryisanzure ritabangamira umuco ahubwo riwubaka. Patrice MULAMA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MHC Nyuma y’uko bimaze kugaragara ko bimwe mu bitangazamakuru mu Rwanda; amaradiyo, ibinyamakuru ndetse n’imbuga za interneti bisigaye birangwamo ibiganiro n’inkuru birebana n’imibonano mpuzabitsina, ku bufatanye bw’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) Minisiteri y’Urubyiruko, Umuco na Siporo (MIJESPOC) ndetse na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango hateguwe inama nyungurana-bitekerezo ku itangazamakuru n’umuco wa kinyarwanda. Iyo nama yabaye tariki 13 Ukwakira 2011 ibera muri Lemigo Hotel, ihuza inzego zinyuranye arizo zikurikira: • Inzego zitandukanye za Leta; • Abayobozi b’ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda; • Amashuri makuru; • Ibigo by’ubushakashatsi; • Impuguke zinyuranye; • n’izindi. Iyo nama yari igamije kungurana ibitekerezo ku biganiro bitambuka ku maradiyo, inkuru n’amafoto bitambuka mu binyamakuru n’imbuga za internet, kugirango harebwe uko byajya bikorwa bitabangamiye umuco wa kinyarwanda. 2 Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 2 .Ibiganiro: 2.1. Itsinda rya 1: Umuyobozi w’ibiganiro (Moderator): Ku birebana na biriya biganiro, umuyobozi wa ORINFOR Bwana Willy RUKUNDO abona hakwiye kubaho ahantu hihariye hatangirwa ubujyanama mu bashakanye (Marriage counseling) nk’uko bimeze mu bihugu byateye imbere, kuko umunyamakuru atabihugukiwe, bityo akaba atasimbura umunjyanama w’abubatse ingo (marriage counselor). Willy RUKUNDO, Umuyobozi wa ORINFOR. 2.1.1. Kugereranya umuco wa kinyarwanda mu gihe cyo hambere no muri iki gihe. GASANA Vincent, umwe mu bagize Inteko izirikana yagaragaje ko umuco wacu usigaye ufite ibyonnyi byinshi bituruka hanze, tukaba tugomba kuwusigasira. GASANA Vincent, Inteko izirikana Umuco wacu ni umurage gakondo twasigiwe n’abatubanjirije, ngo na twe tuzawusigire abazadukomokaho kuko ari nk’ifumba, ugenda urandaranda. Yerekanye ko abakobwa ba kera batorezwaga mu rubohero bakahigira n’imirimo bazakora mu ngo zabo; mu gihe abahungu bajyaga mu itorero bakabavanamo ubufura, bakigishwa kuba inyangamugayo Ingero z’ibyo umuco wacu udashobora gutsimburwaho: • Nta gihe umuco wacu uzemera ko umwana asuzugura umuntu mukuru; • Kumena amabanga, kutagira rutangira ni ubupfura bucye; • Nta gihe umuco uzemerera abagore kuvuga amazina ya ba nyirabukwe; Gasana yavuze ko nyamara umuco wacu ugomba kujyana n’igihe tugezemo bityo atanga urugero ko kera nta mugore wuriraga inzu kuko batabaga bafite umwenda w’imbere, bityo uri hasi akaba yamurunguruka, na ho ubu bambara n’amapantalo kandi barubaka. Yagaragaje ingamba zafatwa kugira ngo umuco nyarwanda usigasirwe: • Kwibanda ku burere cyane cyane bw’urubyiruko, • Kumenya indangagaciro z’umuco nyarwanda, • Kumenya amateka y’ingenzi yaranze uru Rwanda, • Kugira umuco wo gukunda igihugu. Yasoje avuga ko abanyamakuru batanga ibiganiro bavuga amagambo y’urukozasoni bashora kuba babura ubumenyi buhagije ku muco nyarwanda. Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 3 2.1.2 Politiki y’igihugu yo kwimakaza umuco w’u Rwanda mu muryango nyarwanda. NSANZABAGANWA Straton, Umuhuzabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco/ MIJESPOC, yasobanuye umuco icyo ari cyo: Ni isangano ry’ibimenyetso byihariye biranga umuryango runaka w’abantu bikagaragarira mu mitekerereze no mu mikorere, mu bumenyi no mu marangamutima by’imbaga igize uwo muryango. NSANZABAGANWA Straton, Umuhuzabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco/ MIJESPOC Umuco wacu uhura n’inzitizi nk’ubukene, no kubura abashoramari mu nganda z’umuco. Ati “mu bindi bihugu inganda z’umuco zinjiza amafaranga menshi kurusha iz’intwaro”. Yerekanye icyo amategeko avuga ku muco wa kinyarwanda, aho mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riwuvuga mu ngingo zikurikira: Ingingo ya 50: Umwene gihugu wese afite uburenganzira ku biteza imbere umuco w’igihugu. Hashyizweho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco. Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere byayo. Ingingo ya 51: Leta ifite inshingano zo guteza imbere imigenzo myiza gakondo ishingiye ku mibereho no ku mitekerereze gakondo ndetse no ku biranga umuco w’igihugu muri rusange, mu gihe bitabangamiye uburenganzira bwa muntu, ituze rusange n’imyifatire iboneye. Leta kandi ifite inshingano zo kwita ku mutungo ndangamurage w’igihugu no ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi. Yerekanye kandi ibiranga umuco ari byo ibi bikurikira: • Umurage dukomora ku basokuru; • Ibyo abantu bahanga mu gihe barimo; • Ibitirano. Yagaragaje akamaro ko kubaha umuco, ko bituma iterambere ryihuta nk’ubudehe, imihigo, n’ibindi. Naho ku birebana n’amahame y’umuco, yavuze ko ukwiye kugaragara mu byo dukora byose. Yerekanye icyakorwa kugirango gahunda ya Leta igerweho: • Kurengera no guteza imbere imirage; • Kwita ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda; • Gushyiraho ibyangombwa byose bituma abantu bashobora guhanga; • Kubahiriza umurage, inzu ndangamurage, inteko nyarwanda y’ururimi, gushyiraho amategeko n’amabwiriza ateza imbere umuco. 4 Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 2.1.3 Kungurana ibitekerezo Mu mwanya wo kungurana ibitekerezo habajijwe ibibazo hatangwa n’ibitekerezo bikurikira: CYIZANYE Allen, GMO CYIZANYE Allen ushinzwe amategeko n’imiyoborere myiza/GMO, yavuze ko mu bushakashatsi bakoze basanze umuco nyarwanda ariwo utuma gahunda nyinshi z’uburinganire zitubahirizwa. UWIMANA Noëlla, Umutara Polytechnic UWIMANA Noëlla yabajije niba hari gahunda ihari yo gukora urutonde rw’amagambo akwiye gukoreshwa, mu rwego rwo kwirinda kwerura amazina y’imyanya ndangagitsina. Tom NDAHIRO yabajije impamvu abantu babuzwa kuvuga amazina y’ibitsina kandi na musenyeri Bigirumwami yarabyandikaga mu bitabo ntibigire ikibazo bitera. Mu gusubiza ibibazo, Straton yashubije Allen ko bishoboka ko mu bushakashatsi bakoze barebye ku bisubizo byihariye (exception) maze bakabigira rusange (General ) kuko ubusanzwe umuco nyarwanda ariwo utuma iterambere ryihuta. Tom NDAHIRO Ku kibazo cya Tom, Straton yasubije ko amagambo Musenyeri Bigirumwami yakoreshaga, ntawayagenderaho kuko inzego z’ururimi zigomba kubahirizwa. Umunyamakuru uri kuri radiyo we agomba gukoresha ururimi abantu bose bumva. Niba umwalimu yigisha isomo ry’umubiri w’umuntu we agomba kubivuga byose ntacyo asize inyuma. Ku kibazo cya Noella, straton yamusubije ko amagambo ahari kandi ko impamvu atari byiza kwatura ngo uvuge ibitsina mu mazina ari uko ariho abantu baturuka, akaba ari ahantu ho kubahwa ari nako kubaha umuntu. Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 5 2.2. Itsinda rya Kabiri: Umuyobozi w’ibiganiro: Faustin GACINYA, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya MHC yagaragaje ko muri iyo nama hagiye hagarukwaho ko itangazamakuru rihohotera umuco, rigahungabanya abana, abagore, abagabo ndetse n’abantu bose. Faustin GACINYA, Umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya MHC. Musangabatware Clément yakomeje yerekana uko itangazamakuru ryariho kuva na kera aho ryavugaga ibyabereye ku rugamba, uwari urikuriye akaba yaritwaga “UMUVUZI W’AMACUMU’’, naho irindi tangazamakuru ryari iry’ibwami, rishinzwe gutangaza gahunda zose z’ubuyobozi bw’igihugu ndetse n’amatwara mashya igihugu cyabaga kigezemo. Uwari ukuriye iryo tangazamakuru bakaba baramwitaga ’’UMUMOTSI’’. Clément MUSANGABATWARE Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO. 6 Yasabye ko abanyamakuru bakwihatira gukoresha ururimi mu buryo buboneye kuko itangazamakuru rigera ku bantu benshi kandi imvugo ikoreshwa ihita ifatwa nkaho iboneye na bamwe kandi yenda atari ko bimeze. Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 2.2.2.: Isesengura ry’ibiganiro, inkuru, n’amafoto bitambuka mu bitangazamakuru byo mu Rwanda. Bwana Eugène RUHINGUKA, umuyobozi w’ishami ryo kugenzura no gutanga uburenganzira ku bitangazamakuru/MHC, yerekanye zimwe mu nshingano za MHC zishingirwaho mu gukora isesengura ry’ibiganiro bitambuka mu bitangazamakuru arizo zikurikira: - Kureba ko amategeko n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru yubahirizwa; - Kugenzura ko ibitangazamakuru biha agaciro umuco nyarwanda; - Guharanira ko uburenganzira bw’itangazamakuru bwubahirizwa; RUHINGUKA Eugène, MHC. Yavuze ko mu igenzura ryakozwe byagaragaye ko bimwe mu biganiro, inkuru n’amafoto bibangamiye umuco, bikaba bigiye kwerekanwa kugirango abari mu nama babitangaho ibitekerezo. MUGABE Rachelle ushinzwe kugenzura ubuziranenge mu bitangazamakuru/MHC, yerekanye amagambo n’amafoto by’urukozasoni bigaragara muri ibyo biganiro n’inkuru,ndetse yumvisha abari aho uduce duto twa bimwe biganiro bivuga mu mibonano mpuzabitsina. MUGABE Rachelle, MHC. Yakomeje yerekana amategeko n’amahame bigenga umwuga w’itangazamakuru yabangamiwe mu gutangaza inkuru n’ibiganiro byavuzwe haruguru. Ibiganiro, inkuru n’amafoto bitambuka mu bitangazamakuru bivuga ku muco nyarwanda, ku mibanire y’abantu no ku buzima bw’imyororokere. No. Ikiganiro Umunyamakuru ugitanga Igitangazamakuru 1 Imenye nawe Emma Claudine Salus 2 Mu mabanga y’umutima Mugabushaka Jeanne de Chantal, uzwi Isango Star cyane ku izina rya Eminente 3 Zirara zishya UWINEZA Liliane na DUSABE Vestine. Radiyo Flash FM 4 Ijoro ry’urukundo Eddy Mwerekande City Radio 5 Inkuru n’amafoto mu binyamakuru - 6 Inkuru n’amafoto kuri interineti Emma Claudine Umusingi Ishema Emmaclaudine.blogspot.com i). Amahame Ingingo ya 25: Umunyamakuru akwiye kwirinda inkuru cyangwa amafoto n’amashusho y’urukozasoni, yahungabanya umuco n’ituze by’igihugu. ii). Itegeko ry’Itangazamakuru Ingingo ya 12 (4): Umunyamakuru afite inshingano yo gutangaza amakuru afitiye gihamya Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 7 2.2.3: Ubwisanzure bw’itangazamakuru (media freedom) n’uburenganzira bw’abana urubyiruko n’abagore. Hon. Ignatiènne Nyirarukundo, umwe mu bagize ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu Nteko-Nshingamategeko (FFRP), yavuze ko abanyamakuru bakwiye kugaragaza ubuhanga mu mwuga wabo bamenya abo babwira ; aha ni ukuvuga ko bagomba kuzirikana ko babwira abana n’abakuze. Yifuje ko mu Rwanda, abana bajya bigishwa itangazamakuru mu mashuri kugirango bakure bazi ko ikivuzwe mu itangazamakuru atari ugupfa kwakira ahubwo ko habaho gusesengura. Yatanze urugero rw’aho bikorwa mu gihugu cya Canada. Hon.Ignatiènne NYIRARUKUNDO FFRP Hon.Ignatiènne yerekanye ingingo z’itegeko-nshinga zivuga ku mwana n’umuryango, arizo zikurikira: Ingingo ya 27: umuryango, ni wo shingiro kamere ry’imbaga y’abanyarwanda, urengerwa na Leta, ababyeyi bombi bafite uburenganzira n’inshingano zo kurera abana babo. Leta ishyiraho amategeko n’inzego bikwiye bishinzwe kurengera umuryango, by’umwihariko umwana na nyina, kugirango umuryango ugire ubwisanzure; Ingingo ya 28: umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi banyarwanda na Leta, bitewe n’ikigero n’imibereho ndetse n’amategeko mpuzamahanga. Yifashishije itegeko mpanabyaha (penal code), Hon.Ignaciènne yerekanye ibihano bigendanye n’ibyaha by’urukozasoni: Ibyaha by’urukozasoni (umutwe wa vi: ibyaha binyuranyije n’imyifatire myiza) Ingingo ya 181: Ibyaha by’urukozasoni: ni ibikorwa cyangwa imyitwarire itandukanye n’imyitwarire myiza n’imyifatire mbonezabupfura bitesha umuntu agaciro kandi bikamubangamira mu muco; Yakomeje yerekana kandi ibirebana n’Ihohoterwa rishingiye ku mvugo yifashishije itegeko mpanabyaha (penal code) ingingo ya 201: Ibihano ku cyaha cy’ihohoterwa rikoresheje imiti, ibiyobyabwenge, amashusho, ibimenyetso, imvugo cyangwa inyandiko : Umuntu wese ukoresha imiti, ibiyobyabwenge, amashusho, ibimenyetso, imvugo cyangwa inyandiko, agamije gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu (500.000-2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. 8 Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda Yerekanye inzitizi ziri mu iyubahiriza ry’aya mategeko: • Amategeko mpuzamahanga arengera abatangazamakuru ntarengere abayabwirwa : (art.19, Déclaration universel des droits de l’homme, 1948: « tout individu a droit a la liberté, ce qui implique le droit de ne pas être inquiété par ses opinions et celui de chercher, de recevoir et de répandre les informations et les idées par quelques moyens d’expression »; art.11, decl.des droits de l’homme et du citoyen, 1789: « tout citoyen peut parler, écrire et imprimer librement» • Kutamenya amategeko. 2.2.4 Kungurana ibitekerezo : Muri uyu mwanya hagaragaye ishyaka ry’abitabiriye inama mu kubaza no gutanga ibitekerezo mu buryo bukurikira: We yavuze ko mu byavuzwe byose hakubiyemo ubumenyi, ubushobozi no kujyana n’igihe (update). Yasobanuye ko bagiye mu itangazamakuru babikunze ariko ko usanga bose badafite ubumenyi mu itangazamakuru. Yifuje ko MHC itaha agaciro igice cy’amakuru gusa, ngo yibagirwe ibindi biganiro. Yasabye ko babategurira amahugurwa kuko umurimo bakora ufitiye abanyarwanda akamaro. Mugabushaka Jeanne de Chantal (Eminente) Ikindi ni uko hashyirwaho umurongo ngenderwaho (Framework) w’ibiganiro birebana n’ubuzima bw’imyororokere, uburyo byatangwamo (Methodology) na n’inyobozi (Guidelines). --------------------------------------------Karasira yavuze ko adashidikanya ko hari abanyarwanda bakunze ibiganiro bivuga ku mibonano mpuzabitsina, kuko ubutumwa bohereza muri iryo joro byerekana ko bataryama. Hari n’abandi noneho bumva biriya biganiro bibabaza, bishengura umutima. Yakomeje agira ati:”Icyo twakora kugirango abo bantu bose bahurizwe hamwe n’uko twakwigana ibindi bihugu usanga hari aho ugera bakakubwira ko umwana uri hasi y’imyaka 18 ntiyemerewe kwinjira muri iyi nzu”. KARASIRA Peter, Ushinzwe itumanaho Transparency Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 9 Pasteur Jean Pierre Uwimana, Umwalimu w’itangazamakuru (NUR), akaba n’umuyobozi wa GLMC. Willy RUKUNDO, ORINFOR Pasteur Jean Pierre yatavuze ko ku birebana n’amategeko yabangamiwe n’ibiganiro byavuzwe harimo n’ingingo ya 71 y’itegeko ry’itangazamakuru: Ibitangazamakuru bigenewe abana ntibigomba gutangaza amashusho, amajwi, inkuru mu birebana n’ubujura, ibinyoma n’ubusambanyi, kuko biriya biganiro byerekeza ku busambanyi. We yavuze ko n’ubwo mu muco habaho gutira, hajya habaho kujora, ntidutire ibibonetse byose ngo ni uko turi mu ihuzasi (Globalisation). Yongeyeho ko Umunyamakuru nyawe agomba gutangaza akurikije ibyo abo abwira bakeneye (Les besoins du public/ Public needs). N’ubwo itangazamakuru ari ubutegetsi bwa kane, ubwa gatanu ni abaturage. Ntacyo tugomba gutagaza rero kibangamiye abaturage. Ati:” Mu muco icyo utabwira umwana wawe imbonankubone ntugomba kukibwire rubanda”. Yagarutse ku nshingano z’umunyamakuru: Gutangaza amakuru, kwigisha cyangwa kurangaza(Entertainment), abaza niba ibyo biganiro biri muri izo nshingano. Ati:”Bibaye bitarimo bikwiye kuvaho”. ----------------------------------------Willy RUKUNDO yavuze ko abona ibiganiro ubwabyo ntacyo bitwaye, ahubwo ikibazo ari uburyo ibyo biganiro bikorwa n’amagambo akoreshwamo. Yagaye abayobozi b’amaradiyo n’abashinzwe gahunda (Programmes) batumva isoko (trade) barimo, kuko yibaza niba umunyamakuru uzanye igitekerezo cyo gutangiza icyo kiganiro abayobozi babanza gusesengura, bakemeranya uburyo icyo kiganiro kizajya gikorwa n’uko abanyamakuru babiri kuri radiyo bagomba kuvugana ubwabo. Yasabye Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) gutegura ku buryo bwihuse amahugurwa y’abanyamakuru n’abayobozi b’ibiganiro, aho kugaragaza amakosa yakozwe gusa. Yagaragaje icyakora amahirwe ahari ko ari uko mu mpinduka z’itangazamakuru (Media reform) iri gukorwa MHC irebwa cyane no kwigisha kuruta uko yari imeze nka polisi yo mu muhanda n’ubwo yo iha abantu uburenganzira bwo gutwara ibinyabiziga, maze igahana abatubahiriza amategeko yabigishije. Ku birebana n’uko ikinyarwanda cya cyera gikomeye, Rukundo yavuze ko abona nta mpamvu n’imwe sosiyete ifite yo gutakaza ireme ry’ururimi rwayo, ahubwo urwo 10 Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda rurimi buri wese yigishe umwana we kugirango ayo magambo amufashe mu buzima bwa buri munsi aho kuyatakaza. Gregg Schoof Radiyo Ubuntu butangaje Gregg yishimiye ibiganiro byabaye, avuga ko akunda u Rwanda cyane kuko ari igihugu cyiyubashye (Honorable), gifite gahunda (Organised), kandi cyateye imbere, kuko tutarebera iterambere ku mafaranga gusa ahubwo n’umuco. Yakomeje yerekana ko abona ibyavuzwe byose birimo ibice bibiri: Ubwisanzure bwo kuvuga ibyo ushaka (freedom of expression) no gutanga abana bacu ho ibitambo. Yatanze urugero rw’aho mu Budage imiryango ibiri yahunze igihugu kuko basabwaga gushyira abana babo mu mashuri ya leta kandi muri ayo mashuri abana batozwa gukora imibonano mpuzabitsina y’abahuje ibitsina (Homosexuality) kandi ubyanze akabihanirwa. Yavuze ko iyo uhisemo gutanga uburenganzira busesuye uba unahisemo gutanga abana bawe ho ibitambo. Ati: “Ni nako bizaba biri, mu Rwanda nibemera itegeko ryo gukuramo inda, bazaba batanze abana ho ibitambo”. Gregg yongeye gutanga urugero rwo muri Amerika, ahitwa San Francisco, aho abantu baje ku rusengero batera hejuru ngo babahe abana bakorane imibonano mpuzabitsina ku bahuje ibitsina, kandi polisi nayo yari ihari ntiyagira icyo ikora. Yarangije avuga ko izo ngero yumva zitazaba mu Rwanda nk’uko biriho muri Amerika. Yatanze ibyifuzo bikurikira: • Guverinoma y’u Rwanda ikwiye gufunga burundu imbuga za interneti zerekana filimu z’urukozasoni (Pornography) kandi biroroshye. • Inama Nkuru y’Itangazamakuru igomba kugira umurongo utishyurwa (Hot line), abaturage bajya batangaho ibitekerezo n’amakuru kuri radiyo yaba yatanze ibiganiro by’urukozasoni radiyo izagaragaza ibirego byinshi izafungwe. -------------------------------------------------- NIYOMUGABO cyprien Umwalimu n’umushakashatsi, KIE NIYOMUGABO Cyprien yavuze ko ashyigikiye amaradiyo yafashe iya mbere mu gutanga ibiganiro byavuzwe haruguru n’ubwo zaciye inzira y’ubusamo. Yerekanye ko imvugo Clément yise iz’ibyononnyi nka “wamukura he” “jama” “wangu”, atari izo kurwanywa, ahubwo ko icy’ingenzi ari Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 11 ukumenya ko zidakoreshwa ahariho hose. Zakoreshwa nko mu rungano abantu basabanye, ariko, ntizakoreshwa mu ruhame cyangwa kuri Radiyo. Yavuze ko ashyigikiye ko hashakwa amagambo yakoreshwa n’agomba kwirindwa, yongeraho ko hashakwa ibyiciro byakorerwamo biriya biganiro, atari kuri radio. Yongeyeho ko muri iyo nama abantu batakumva ko byacitse, kuko ari ubuzima abantu babamo. Icyakorwa: Kwandikira abantu imfashanyigisho zibereka uko izo mvugo zikoreshwa n’aho zikoreshwa, kandi abanyamakuru bagahabwa amahugurwa. Gukora ubushakashatsi ku bumva (Public), abana, abasore, ingimbi, abakuru, abagabo n’abagore, kugirango hagaragare niba bakeneye inyigisho ku buzima bw’imyororokere cyangwa ku mibonano mpuzabitsina. Gutegura amahugurwa ku bantu batanga izo nyigisho mu mashuri mu matsinda yo kuganira (Club), nk’abagore bakuze mu midugudu n’abandi. --------------------------------------------------KAGEMANYI Léonard yavuze ko biriya biganiro babikura kuri interneti uko byakabaye badashunguye ngo bamenye igikwiye gutangazwa kuri Radiyo. Nawe yifuje ko haba amahugurwa y’abanyamakuru kuko abona biriya biganiro bisenya ingo. Ati:”iyo bavuze ngo ufite igitsina giteye gutya niwe ushimisha uwo bakorana imibonano mpuzabitsina, bituma buri wese areba mugenzi we yasanga atabyujuje akabona ko yibeshye, akajya gushakira ahandi”. Yatanze ibyifuzo bibiri: Kagemanyi Léonard, Ishuri ry’ubuzima KHI: 12 • Hakwiye kubaho abajyanama mu mibonano mpuzabitsina bihariye kandi babisobanukiwe; • Abanyamakuru mbere yo kuvuga ikiganiro kuri radiyo bagomba kujya kubaza ababizi kandi bagakoresha imvugo idasesereza. Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda Abanyamakuru batanga ibiganiro birebana n’ubuzima bw’imyororokere batanze ibitekerezo bikurikira: UWINEZA Liliane Radio Flash FM DUSABE Vestine Radio Flash FM UWINEZA Liliane yasobanuye ko izina ry’ikiganiro akora rituruka ku mugani mugufi w’ikinyarwanda ukurikira: “Zirara zishya bwacya zikazima”. Yagaragaje ko intego yacyo ari ukureba igituma ingo zisenyuka, zirara zishya bwacya zikazima. Akaba avuga ko muri izo mpamvu harimo n’uburyo bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Yongeyeho ko nyuma y’ikiganiro begera abaturage kugirango bumve uko bacyakiriye. Avuga ko icyo babonye ari uko inyito y’ibitsina mu kinyarwanda iremereye, iryana mu matwi. Ikindi, ngo urubyiruko ntiruzi n’ibice bigize umubiri wabo.Yifuje ko habaho amagambo yumvikanyweho ashobora kuba yakoreshwa ntakomeretse amatwi y’abantu. Emma Claudine yabajije niba ibiganiro birebana n’ubuzima bw’imyororokere byavuzwe bikwiye guhagarara? Emma CLAUDINE Radiyo Salus Eddy MWEREKANDE City radio Aha Gacinya Faustin wari uyoboye itsinda yamusubijwe ko ikibazo cye cyasubijwe, ko ibiganiro ubwabyo bidateye ikibazo ahubwo uburyo bikorwa ari cyo kibazo. Emma yakomeje avuga ko leta ariyo yabashishikarije gukora ibyo biganiro, kuko hari ubukangurambaga bwakozwe cyane mu minsi yashize, busaba ababyeyi kuganiriza abana ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere, kandi bababwira ibintu uko biri batabahishahisha. Ati: “Iyo ukoze ubushakashatsi usanga kutabwira umwana ibintu uko bimeze uba umugirira nabi, ni nko kuvuga ngo umwana ava mu mukondo”. Yakomeje avuga ko baganira n’abayobozi b’ibitangazamakuru n’ababakurikira, bakareba ibikwiriye kuvugwa n’ibidakwiye. -------------------------------------------------------Eddy Mwerekande yavuze ko hari ikiganiro yakoze maze umuturage avuga amagambo y’urukozasoni, akaba yumva atari kumubuza uburenganzira bwe.Yasabye Inama Nkuru y’Itangazamakuru kujya yerekana ibiganiro bifite icyo byamaze, kandi haba hari ikiganiro kirimo ibidashimishije abanyarwanda, bikamenyeshwa ubuyobozi bw’igitangazamakuru cyangwa umunyamakuru ku giti cye hatarindiriwe ibiganiro nk’ibi. Ibyo bizatuma mu kiganiro cy’ubutaha umunyamakuru agitegura azirikana impanuro yahawe. Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 13 Museminali Marcel umuyobozi w’ikinyamakuru Business Daily yavuze ko ibiganiro birebana n’imibonano mpuzabitsina iyo umuntu abigezemo agira impinduka mu mubiri ku buryo adashobora no kwicunga (control). Yemeje ko amafilimu y’urukozasoni ari mabi haba ku mwana haba n’umuntu mukuru. Yagaragaje impungenge zihari ko abantu bakora ibi biganiro batari inararibonye (Experts) ko bashobora kuba bataranashatse. Yatanze icyifuzo cy’uko bajya bahamagara ababifitemo ubumenyi bakabisobanura, bitabaye ibyo byaba ari ugusenya sosiyeti nyarwanda. MUSEMINALI Marcel Business Daily --------------------------------------------------- Bahati Innocent, umunyamakuru kuri radiyo 10 akaba n’umuyobozi wa ABASIRWA (Ihuriro ry’abanyamakuru barwanya SIDA) yatanze igitekerezo cy’uko hazakorwa ubushashatsi kugira ngo herekanywe niba abaturage babyishimira cyangwa se niba babirwanya, maze hashakwe uko byagororwa. Yasabye kandi ko abayobozi b’amaradiyo nabo bahugurwa kuko bashobora kubitambutsa kubera amafaranga; nka PSI ibasaba kwigisha agakingirizo bavuga ibitsina mu mazina yabyo. Bahati Enock, Radiyo 10 ---------------------------------------------------- Hon. NYIRARUKUNDO Ignatiènne (FFRP) 14 Hon. NYIRARUKUNDO yavuze ko abanyamakuru bavuze ko batanga biriya biganiro kugirango bafashe leta babwira abana uko ibintu bimeze, bari mu murongo utariwo kuko itegeko nshinga ribisobanura: Uburere bw’umwana ni ubwa se na nyina, byavaho hakajyaho ishuri. Ntabwo amaradiyo akwiye gusimbura izi nzego zombi, hanyuma ngo ajye kwigisha abana batarebye ikigero. Yongeye ho nta mubyeyi wakwishimira ko abana bumva biriya biganiro. Yashyigikiye ko habaho ubushakashatsi hakamenyekana icyo ibyo biganiro byakijije n’icyo byangije. Yongeyeho nyamara ko abanyarwanda batandukanye babagejejeho impungenge z’uko ibyo biganiro bibangamira uburere bw’abana babo. Gacinya yasoje itsinda rya kabiri agaragaza ko abari mu nama bahurije ku gitekerezo cy’uko ibiganiro birebana n’ubuzima bw’imyororokera bikenewe ariko ko bigomba guhabwa umurongo, n’uburyo byakorwamo. Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 2.3. Itsinda rya gatatu: Umuyobozi w’ibiganiro: Alphonse NKUSI yerekanye ko mu biganiro byatanzwe harimo inama y’uko niba twifuza amahoro mu muco w’u Rwanda tugomba kunonosora ururimi rwacu, kandi ko twakosora amakosa cyane cyane avugirwa kuri radiyo na televiziyo kuko urwo rurimi arirwo rujya no mu miryango y’abantu kandi ho tukaba tutashobora kuhagera Alphonse NKUSI, RGAC Ku kibazo yabajije Nsanzabaganwa cy’aho inteko nyarwanda y’ururimi nyarwanda n’umuco igeze ngo itangire, yamusubije ko kuva yakwemezwa mu ngingo ya 50 y’ Itegeko Nshinga, ikemezwa n’Inteko-Nshingamategeko mu itegeko riyishyira mu bikorwa mu itegeko rwo mu 2010, ubu ari igihe cyo gushaka abakozi n’uko inzego z’imikorere yayo zemezwa n’inama y’abaminisitiri. 2.3.1 Uruhare rw‘itangazamakuru mu gutanga inyigisho zirebana n’ubuzima bw’imyororokere, habungabungwa umuco w’abanyagihugu Bahati Innocent, Radiyo 10 Gatabazi J.M.V, RBC/IHDPC Muri iki kiganiro Gatabazi JMV yabanje gusobanura ubuzima bw’imyororokere icyo ari cyo: “Ni ubuzima bujyanye no kwibaruka kandi tuzi ko kororoka biterwa n’uko imyanya myibarukiro ikora ndetse n’uko ikoreshwa”. Yakomeje agaragaza ko iyo umwana yumvise neza akiri muto imikorere y’umubiri we ntihagire ikimutungura, bimufasha kudashaka gufindura ngo abe yakwibeshya bimuviremo gukoresha nabi imyanya myibarukiro ye. Aha umwana agomba gutozwa guha agaciro imyanya myibarukiro ye no kuyirinda ibyayangiza aho byaturuka hose. Yerekanye kandi imyitwarire ikwiye yafasha abangavu n’ingimbi kudahungabana: • Kwimenyereza kuganiriza abana b’ibitsina byombi mbere yuko baba abangavu cyangwa ingimbi ku byerekeye ihinduka ry’imibiri yabo aho kubacyaha cyangwa kubabeshya; • Kubera ingimbi n’abangavu urugero rwiza muri byose, kubabera inshuti zikomeye, bityo bakababitsa amabanga y’iyo mihindukire y’imibiri yabo; • Guhumuriza abangavu n’ingimbi babumvisha ko ibibabaho atari ishyano ryabagiyeho. Kubasobanurira ko ari inzira buri mwana wese anyuramo kugira ngo azabe umuntu ukuze Muri icyo kiganiro hagaragajwemo ko bishoboka kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere hakoreshejwe ikinyarwanda kiboneye. Yasoje avuga ko ibiganiro biganisha ku buzima bisaba kuba ubitanga afite ubumenyi ku bumenyamuntu . RBC yemeye ko abazajya bashaka kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bashobora kuzajya babisaba bagahabwa inzobere. Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 15 2.3.1. Itangazamakuru, umuco n’amahoro. Tom NDAHIRO Muri iki kiganiro, Tom NDAHIRO yagarutse ku makosa y’ururimi rw’ikinyarwanda ajya aboneka mu bitangazamakuru, nko kuvuga: “ingo, igo”. Yasabye ko muri buri gitangazamakuru habamo ishami risinzwe kugenzura amakosa akorwa (monitoring). Bityo gukosora amakosa mu itangazamakuru bizaba ari no kuyakosora mu muryango nyarwanda. Yakomeje avuga ko kandi Minisiteri ifite Umuco mu nshingano zayo (MIJESPOC), Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) na Minisiteri y’Uburezi, zifatanyije n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), byashyiraho politiki yo gukosora amakosa yabayeho mu rurimi rw’ikinyarwanda, akaba amaze agihe. Izo nzego kandi zose zikwiye kongera gucapa igitabo cy’urutonde rw’amuga rukazaza rwuzuza urwakozwe na Minisiteri y’uburezi mu 1983, kuko gishobora gufasha abanyamakuru no muri ibi biganiro tubasaba gutsinda amagambo amwe n’amwe. 2.3.2. Agaciro k’umuco nyarwanda mu nkubiri y’iterambere mu ikoranabuhanga n’itumanaho. NKURIKIYIMFURA Didier, RDB 16 Nkurikiyimfura Didier yerekanye imikoreshereze y’ibitangazamakuru nyamubano bigezweho “Social media”(Facebook na twitter). Izo akaba arizo zizwi kandi zinakoreshwa cyane n’ubwo atari zo zonyine. Yerekanye ko ubu “facebook” ikoreshwa n’abantu bagera kuri miliyoni Magana abiri na mirongo itanu (250,000,000), naho “twitter” imaze imyaka itanu ikaba ikoreshwa n’abantu bagera kuri miliyoni ijana (100,000,000). Ubutumwa butambuka kuri “twitter” burenga miliyoni maganabiri na mirongo itatu (230,000,000) buri munsi. Abantu batohereza ubutumwa ariko bakurikira abandi kuri internet, kuva uyu mwaka watangira biyongereye ho abarenga mirongo inani ku ijana (80%) ugereranyije n’umwaka ushize. Abakurikiranira ibintu hafi, bavuga ko umubare w’abakoresha “facebook” umwaka utaha wa 2012 uzagera kuri Miliyali (1,000,000,000). Bakaba bagereranya urwo rubuga nk’igihugu cya gatatu nyuma y’Ubushinwa n’Ubuhinde. Yavuze ko ikoranabuhanga ryari rikwiye guhuzwa n’umuco nyarwanda, kugirango rifashe mu iterambere. Kubera ko bishobora kuyobya urubyiruko hagomba kubaho ingamba zikurikira : • Gushyiraho amategeko ahana abashora urubyiruko mu myitwarire mibi bifashishije ikoranabuhanga; • Gushyira imbaraga mu burezi hagamijwe kwerekana ko iyo ikoranabuhanga rikozwe nabi riyobya aho kubaka; • Kongera ibishyirwa ku mbuga za interineti mu rurimi rw’ ikinyarwanda (Local content). Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda Imyanzuro y’Inama: • Abanyamakuru bakwiye guhugurwa ku mvugo ikwiye gukoreshwa igihe batanga ibiganiro byabo muri rusange, n’ibirebana n’ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko, ndetse no ku muco wa Kinyarwanda; • Inama Nkuru y’Itangazamakuru igomba gutegura amahugurwa yihuse y’abanyamakuru n’abayobozi b’ibiganiro, ku magambo n’imvugo zigomba gukoreshwa mu ibiganiro. • Umunyamakuru w’Umunyarwanda agomba kubahiriza indangagaciro z’umuco nyarwanda. • Itangazamakuru rigomba kwita ku nkingi z’umuco nyarwanda arizo umuryango nyarwanda, ururimi, uburezi n’uburere, ibiganiro, amategeko n’izindi. • Ibihangano bivuga ku buzima bw’imyororokere bikwiye kubanza kwemezwa na komite ishinzwe ubutumwa bugamije guhindura imyifatire y’abantu mu Rwanda; • Kwinjiza muri za kaminuza n’amashuri makuru gahunda zigisha zikanakora ubushakashatsi ku byerekeye umuco wa kinyarwanda ubuhanzi na muzika; • Kwandika imfashanyigisho ku nzego z’imvugo; • Hifujwe ko haba abashoramari mu nganda z’umuco zaha n’abantu akazi; • Inama yifuje ko hakorwa ubushakashatsi ku myumvire y’abantu kuri ibi biganiro birebana n’imibonano mpuzabitsina (audience survey); • Guharanira ko uburenganzira bw’abanyamakuru butabangamire ubw’abana, urubyiruko n’abagore; • Guhuza n’igihe ibya gakondo n’amajyambere (modernisme); • Kwita ku iyubahirizwa ry’ itegeko ribuza gutambutsa ibiterasoni mu itangazamakuru; • Indangagaciro z’intirano ntizimire bunguri iza gakondo n’ubwo turi mu ihuzasi (Globalization); • Itangazamakuru rikwiye kwigishwa abana mu mashuri kugira ngo bakure bazi uko ikivuzwe mu itangazamakuru atari ugupfa kwakira ahubwo ko habaho gusesengura; • Hakwiye gukorwa Integanyangigisho ku buzima bw’imyororokere kuva umwana avutse kugeza aminuza; • Hagomba gushyirwaho ibigo bitanga inama ku mibanire y’abashakanye n’imibonano mpuzabitsina ; • MHC igomba gushyiraho “aho” (reference) abanyamakuru bajya bakura ubumenyi mu ngeri zinyuranye; • Hakwiye gushyirwaho inyobozi (Guidelines) n’amagambo byafasha abanyamakuru mu gukora ibiganiro birebana n’ubuzima bw’imyororokere; • Ibiganiro birebana n’ubuzima bw’imyororokere byakomeza gutangwa ariko bitangirwa ahantu hihariye atari mu ruhame cyangwa kuri radiyo, aho bashobora kubuza abana kubyitabira; • Abayobozi b’ibitangazamakuru bakwiye kujya babanza gusesengura ibiganiro biba byateguwe n’abanyamakuru, bareba niba bitabangamiye umuco wa Kinyarwanda, amahame n’amategeko y’itangazamakuru; Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 17 • Inama Nkuru y’Itangazamakuru igomba kugira umurongo utishyurwa (Hot line), abaturage bajya batangaho ibitekerezo mu gihe babangamiwe n’itangazamakuru maze Radiyo yaba yaragaragaye ho ibirego byinshi igahanwa; • Gushyiraho amategeko ahana abashora urubyiruko mu myitwarire mibi bifashishije ikoranabuhanga; • Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) na Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo bagomba gukora isesengura ry’imvugo z’ikinyarwanda zikoreshwa mu bitangazamakuru; • Itangazamakuru ntirigomba kubangamira umuco w’amahoro. • Kongera ibishyirwa ku mbuga biri mu Kinyarwanda (Local content) kuko usanga ibiriho byinshi biri mu ndimi z’amahanga. • Muri buri gitangazamakuru hakwiye kubamo ishami rishinzwe kugenzura amakosa akorwa (monitoring). 18 Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda IMIGEREKA : IBIGANIRO BIRAMBUYE IKIGANIRO CYA MBERE KUGERERANYA UMUCO WA KINYARWANDA MU GIHE CYO HAMBERE N’UKO UHAGAZE MURI IKI GIHE Muri iki kiganiro kigamije kungurana ibitekerezo ku muco wa Kinyarwanda, tuwugereranya n’uko wari umeze mu gihe cyo hambere, n’uko wifashe muri iki gihe turimo; ni amahirwe cyane, kuko biduhaye uburyo bwo gusuzuma uko umuco wacu wakurikizwaga, n’uko uhagaze ubungubu, cyane cyane ko ufite ibyonnyi byinshi biwugarije, ari ibiva hanze y’u Rwanda cyangwa se ibiri no mu gihugu cyacu; ibyo bigatuma tugomba gufata ingamba zihamye zo kuwubumbatira ngo utaducika. Nk’uko tubizi, umuco nyarwanda ni umurage gakondo twasigiwe n’abakurambere ngo ujye uturanga aho turi hose, uzatubeho karande; tukaba twawugereranya n’ifumba, abasokuru badushyize mu biganza, tugahora tuyipfumbatije ngo itazima; maze izahore itumurikira mu mibereho yacu, natwe tuzayirage abazadukomokaho, uko ibihe bizahora bisimburana iteka. Nk’uko byari bisanzwe kuva kera, umuco nyarwanda watorezwaga mu miryango abantu bakomokamo kuva bakiri bato; bamara gukura, abahungu bamaze kuba ingaragu bakajya mu matorero, bakigishwa indangagaciro z’umuco nyarwanda; bagahabwa imyitozo ngororamubiri ibategura kuzaba intwari zizarengera igihugu kandi zikazagura amarembo yacyo. Naho mu bitaramo bagatozwa kuba intore n’ingenzi, kugirango batazaba ibifura n’ibigwari. Naho abana b’abakobwa, iyo bamaraga kuba abangavu, bajyaga mu rubohero, bakahasanga ababyeyi b’inzobere, bakabigisha umuco wa Kinyarwanda; bakabaha uburere bwuzuye bagamije kubategura ngo ejo hazaza bazavemo ababyeyi, mu Kinyarwanda bita umutima w’urugo; banabatozaga kumenya imyuga n’ubukorikori bizabafasha mu mirimo yo kubaka ingo zabo, bataretse no kubatoza kuba intore: bakiga kubyina, kuririmba n’imidiho inyuranye, bakamenya kwizihiza ibirori. Muri iki kiganiro, ni ukureba icyatuma umuco wacu usugira, tugafata ingamba zo kuwubungabunga, kugirango udahungabana tugafatanya n’itangazamakuru kubera ko rigera ku mbaga nyinshi y’abanyarwanda. Iyo usomye mu nyandiko zisohoka mu binyamakuru, cyangwa ukabona amashusho abirimo, niho wibuka wa mugani wa Kinyarwanda ugira uti “Umuco ntuvukanwa urarerwa, kandi ntawe utanga icyo adafite”. Ariko muri iki gihe, bitewe n’uko hari abanyarwanda benshi batagize amahirwe yo gutozwa umuco, bivuye ku mpamvu nyinshi kandi tuzi tutakwirirwa turondora muri iki kiganiro amwe mu makosa akorwa mu itangazamakuru niho akomoka. Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 21 Hakaba kandi ko muri iki gihe, ibihugu byacu byabaye isibaniro ry’amahanga, n’abantu babikomokamo bakaba barangwa n’imico n’uburere butandukanye n’ibyacu; ukongeraho n’ibyo ikoranabuhanga ritwoherereza, ari mu majwi, ari mu binyamakuru cyangwa mu mashusho, noneho ba bantu batigeze bigishwa umuco nyarwanda kandi bakora umurimo w’ubwanditsi bakabura icyo bafata n’icyo bareka, akaba ariyo mpamvu usanga abantu babinuba kuko baziko umunyamakuru wese afite inshingano zikomeye zo kwigisha no kurerera igihugu ari nta mpamvu ituma yatambamira umuco. Mu kugereranya uko umuco wacu wubahirizwaga n’uko bimeze kuri ubu, reka dutange ingero zimwe zifatika, zerekana ibyo umuco wacu udatsimburwaho, kandi bigomba kubahirizwa n’ibyo wemera guhindura bitewe n’uko ujyana n’ibihe ugezemo. Dore zimwe mu ngero umuco wacu udashobora gutsimburwaho: - - - - - Nta gihe umuco uzemerera umuntu uwo ariwe wese kutubaha abakuru, ari ababyeyi cyangwa se abandi bakuriye umuryango w’abanyarwanda: aha twavuga nk’abayobozi. Ariko muri iki gihe hari abanyamakuru batinyuka gusebya no kwandarika abo bari bakwiye kubaha no kubahiriza, ngo bitewe n’uko bafite uburenganzira busesuye, ari mu maradiyo cyangwa mu binyamakuru. Ibyo ni ugutatira umuco wa Kinyarwanda. Nta gihe umuco wa Kinyarwanda uzemerera abantu kutubahiriza kirazira, cyangwa kuziririza ikizira, twavuga nko kumena ibanga cyangwa gutangaza icyo utagombaga kuvuga. Ariko hari abiha kumena amabanga ndetse babigendereye, ngo kugirango abantu bamenye ko ari ba “nyiranzakaha”. �������������������������������� Ibyo ni ukuzimura, si umuco. Kutagira rutangira ni ubupfura buke. Nta gihe umuco wa Kinyarwanda uzigera wemerera abategarugori guhamagara ba nyirabukwe mu mazina, kuko babagomba icyubahiro kubera ko bababyariye abagabo. Uwabitinyukaga bavugaga ko atazabyara ngo aheke, ari ukubiremereza. Hari n’amagambo akoreshwa batabanje kuyatoranya ugasanga kuyavuga ku mugaragaro ari nko ugushira amanga. Urugero rwa hafi: aho kuvuga imibonano mpuzabitsina wavuga imyororokere y’abantu. Ibintu tubona mu binyamakuru by’urukozasoni, bita pornographie mu ndimi z’amahanga ntibikwiye kwerekwa abana kuko ari ukubatesha umuco. Niyo mpamvu abashinzwe kurengera umuco nyarwanda, bagomba guhora bari maso, kugirango amaherezo umuco utazacika, ukaba “akari aha kajya he!” Twavuze ko umuco wacu ugomba kujyana n’ibihe ugezemo,kugirango udasigara inyuma nabyo bikaba byaba bibi. Ingero ziriho: - Kera nta mutegarugori wuriraga inzu cyangwa ngo ajye mu nsi y’inka ashaka kuzikama, cyaraziraga, bitewe nuko birindaga kumutesha icyubahiro, kubera 22 Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda ko icyo gihe nta myenda y’imbere bagiraga, bambaraga inkanda. Ubu biremewe ko abari n’abategarugori bashobora kurira amazu, kubera ko babyiga mu mashuri kandi hakaba n’imyenda ijyanye n’uwo mwuga, twavuga nk’ingofero, amasalopette n’amapantalo nta cyubahiro bibatesha kandi ni byiza. - Kera nta mutegarugori wavuzaga ingoma, kuko zavugiraga Umwami na Karinga; ariko ubu biremewe ko abategarugori bavuza ingoma mu matorero anyuranye, ari ay’amadini cyangwa mu bitaramo ndetse baranabyiga mu mashuri. - Kuvuga ko nta mugore urya ihene ngo ayiriye yamera ubwanwa, cyangwa ngo intama ziribwa n’Abatwa, ibyo ntibikiriho ni umuco ushaje. Nonese ko uburere aribwo burera ubupfura, kandi imfura ikaba ihora yirinda ikintu kibi cyose cyayiturukaho cyangwa kikayivugwaho; ingamba zikwiye gufatwa ni izihe, kugirango duhore tubungabunga ubusugire bw’umuco nyarwanda? Iz’ingenzi ni izi: - - - - Kwibanda ku burere, kuko aribwo burera ubupfura, tukabutoza cyane cyane urubyiruko rw’u Rwanda kugirango ruzakurane umuco. Kumenya indangagaciro z’umuco nyarwanda, kuko arizo abakurambere bacu bashingiyeho bubaka u Rwanda, n’abana b’u Rwanda. Kumenya amateka y’ingenzi yaranze u Rwanda n’abanyarwanda, kugirango atubere urugero, tumenye uko twitwara mu mibereho yacu. Kugira umuco wo gukunda igihugu cyatubyaye, kuko igihugu atari ubutaka ari abantu bagituye. Ubwo rero umwana w’u Rwanda namara kumenya izo nkingi z’ingenzi, maze akazigira ize, azumva afite ishema ryo kuba umunyarwanda, aharanire kubaka igihugu gishimwa n’abagituye, ndetse n’abakigenderera; yihatire no kugiteza imbere, kugirango kigire ijabo n’ijambo mu ruhando rw’amahanga. GASANA Vincent Inteko Izirikana Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 23 IKIGANIRO CYA KABIRI Politiki y’igihugu mu kwimakaza umuco nyarwanda mu muryango nyarwanda. 1. INTRODUCTION GENERAL CONSIDERATION After recovering their independence, African people came back to their culture, destroyed by colonialism, as the source of their behavior, welfare and thinking. Rwanda did the same. In fact, since its independence recovery, bad political trends, as sectarianism and divisionism, have transformed culture in activities of propaganda, praising high authorities and mobilizing the population. But, since more than ten years ago, new leadership really came back to national cultural values and deemed necessary to elaborate a national cultural policy as the way to political, economic and social sustainable development. 1.1. DEFINITION OF CULTURE The definition given by UNESCO is preferred: “Culture is set of distinctive spiritual, material, intellectual and emotional features of a society or a social group, and that it encompasses, in addition to art and literature, lifestyles, ways of living together, value systems, traditions and beliefs.“ 1.2. PLACE OF CULTURE 1.2.1. At national level Rwandan culture has to be dynamic so that it could give responses to situations faced and orientations for the future. It is the basis of political, social and economic national development. 1.2.2. In welfare and governance Some cultural factors utilized to praise ant values of sectarianism and divisionism shall be used in instilling main cultural values like unity, democracy, fight against genocide and corruption. 1.2.3. In welfare and economy Cultural values could be used to restore national social fabric destroyed by genocide and promote economy. 24 Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 2. NATIONAL GENERAL ORIENTATIONS 2.1. 2020 VISION Government of Rwanda gives to culture the mission of being the spearhead of national development and fundamental change aiming to shape a new destiny. 2.2. POVERTY REDUCTION STRATEGY AND NATIONAL INVESTMENT STRATEGY Cultural sector, as one field of production, will attract investors for creative (cultural) industries. 2.3. SEVEN YEARS GOVERNMENT PROGRAMME As a cross-cutting issue culture will be implemented in different areas of activities: in education, mass mobilization, cultural heritage institutions, and other institutions to be set up like Academy and Chancellery. 2.4. INTERNATIONAL DEVELOPMENT PROGRAMS • NEPAD (New Economic Partnership for Africa’s Development) NEPAD promotes Culture as source of peace, good governance and democracy. As far as globalization is considered, NEPAD recommends to enter in new era of thinking and doing without abandoning his culture. • UNESCO (United Nations Science and Culture organization) UNESCO, in its different gatherings and documents, recommends that a great role be attributed to culture in national and international development. 3. CULTURAL SECTOR SITUATION ANALYSIS Cultural values have been neglected, the role of culture in development has been ignored: in general, during these past fifty years culture has been sullied so that it needs to be purified. 3.1. CULTURAL SECTOR PROBLEMS • Insufficient and inadequate personnel • Insufficient infrastructures, structures and funding • Lack of investment in cultural sector • Neither cultural education nor emulation • Destruction of cultural monuments and sites 3.2. STRENGTHS AND CONSTRAINTS 3.2.1. Strengths and opportunities • Rich cultural field. • Visible political will. • Important cultural heritage and developing cultural tourism. Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 25 3.2.1. Constraints • Poverty impeding population to accede to cultural products • Lack of interactions in cultural issues between the three sectors: public, private and civil society. 4. CULTURAL POLICY PRINCIPLES Culture and human rights Culture and gender equity Culture and youth Culture and development Culture and language Culture and education Culture and health Culture and tourism Culture and research Culture and national fundamental principles Culture and information and communication technologies (ict) Culture and globalization 5. CULTURAL SECTOR VISION As culture has to be engine of development, it has to be renewed and reinforced so that professionalism and cultural industries could be developed in manner to create employment. 6. CULTURAL SECTOR MISSION Rwandan and universal cultural values have to be engine of individuals and nations progress. 7. CULTURAL SECTOR OBJECTIVES 7.1. GENERAL OBJECTIVES • Instilling cultural values in all sectors of national life • Protecting and promoting tangible and intangible heritage • Putting in place good conducive conditions to creativity and to access to cultural products. 7.2. SPECIFIC OBJECTIVES • Developing adequate and qualified human resources • Instilling culture of peace in Rwandan Community • Reviewing or adopting laws • Rendering culture the basis of development and promoting investment in cultural industries 26 Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda • • • • Promoting reading culture and promoting cultural curricula in education Creating conducive conditions of cultural relations, competitions and meetings Creating or reinforcing cultural structures, organs, infrastructures and fundraising and equipment acquisition Promoting cultural international cooperation 8. CULTURAL SECTOR STRATEGIES 8.1. Strategies on developing adequate and qualified human resources 8.2. Strategies on instilling culture of peace in Rwandan community 8.3. Strategies on reviewing or adopting laws 8.4. Strategies on rendering culture the basis of development and promoting investment in cultural industries 8.5. Strategies on promoting reading culture and promoting cultural curricula in education 8.6. Strategies on creating conducive conditions of cultural relations, competitions and meetings 8.7. Strategies on creating or reinforcing cultural structures, organs, infrastructures and fund-raising and equipment acquisition 8.8. Strategies on promoting cultural international cooperation 9. CULTURAL SECTOR PROGRAMS 9.1. Progr.1: reinforcing cultural heritage structures 9.2. Progr.2: culture as the basis of national development 9.3. Progr.3: reviewing or adopting laws 10. NATIONAL CULTURAL POLICY IMPLEMENTATION 10.1. Responsibilities and partnerships 10.2. Monitoring and evaluation NSANZABAGANWA Straton --------------------------------------------------------------------- Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 27 IKIGANIRO CYA GATATU URUHARE RW’ITANGAZAMAKURU MU GUTEZA IMBERE UMUCO UMUCO NI IKI ? Umuco ni ihuriro ry’ ibigize imibereho y’ abantu ya buri munsi, ni uburyo bw’ uko abenegihugu aba n’ aba, babona ibintu. Umuco ni isangano ry’ ibyiza nyabyo by’ igihe cyahise, ibihangwa ubu n’ ibizagerwaho by’ ahazaza : uburyo abanyarwanda basaba umugeni,uburyo abanyarwanda biyogoshesha. Umuco ni urwunge rw’ ibitekerezo-hame n’ umurage dukomora ku bakurambere. Umuco ni intera igenda igerwaho, ivuka ku myivugururire y’ imibereho y’ ububanyi n’ amahanga. Umuco ni urusobe rw’ imyihariko abantu baba bafite ibatandukanya n’ abandi batari bo. Birumvikana ko umuco w’ abatuye igihugu iki n’ iki ari ya ngingo ituma bagira bati : “Ni aba ,ni bariya”. Bityo bakaba batakwitiranya Abanyarwanda n’ Abatanzaniya, Abazambiya n’ ababirigi. Umuco ni icyo abantu babura ntibabe icyo bari bo. Ni ukuvuga ko iyo umuntu abuze umuco, abura ubumuntu akaba nk’ inyamaswa. Umuco si ikintu umuntu amenya mu mutwe we cyangwa ngo agisome mu bitabo by’ imitumba myinshi(Ibitabo binini kandi byinshi), ahubwo ni ukumvira umutimanama mu byo ukuyoboramo byo gukora iki cyangwa kudakora kiriya, kidatunganye :Gutegura no gukora genocide si umuco. Muri make, umuco ni imitekerereze, imigenzereze , imyifatire yihariye y’ umuryango w’ abantu aba n’ aba, byaba mu mibereho isanzwe, mu kwidagadura, iyobokamana n’ ibindi. Ugaragarira kandi mu mateka no mu bindi birangamuco, nk’ inzibutso, ahantu nteramatsiko nk’ amatongo, ibisigazwa by’ abakurambere, ibikoresho byabo n’ ibindi 2. INKINGI Z’UMUCO NYARWANDA URURIMI Ururimi ni intwaro ikomeye ifasha mu gusobanura no gukwirakwiza amahame ngenderwaho y’umuco. Ururimi nirwo ruhuza abantu, rukanabasabanisha. 28 Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda Ururimi nirwo ntangiriro y’umuco kubera ko arirwo rukubiyemo imigenzereze, imikorere n’imyifatire y’abantu. Uririmi ni inganzo y’umuco, umuco nawo ukaba inganzo y’ururimi. Ibyo bigatuma umuco uha byose ireme rirema ubwenge bw’ingeri zose. UMURYANGO Umuryango ni ihuriro ry’abantu benshi baba basangiye isano cyangwa ntaho bahuriye, abakiri bato bakunze gufata inyigisho zivuye ku rugero rwiza bahabwa n’ababakuriye. Niyo mpamvu ababyeyi mu muryango barebwa ku buryo bwihariye n’uburere mbonezamuco bw’ababakomokaho n’abo bashinzwe muri rusange. Umuryango ni inkingi y’umuco ikomeye ,ni isoko nyamukuru y’umuco.Abanyarwanda bakunze kugaragaza ko iyo umwana adafite umuco no mu muryango ntabwo uba uharangwa. « wirenganya umwana wawe ngo yifashe nabi uko wamureze ni ko azakura », « isuku igira isoko », «umwana wa samusuri avukana isunzu »…. UBUREZI Burya “Uburezi bw’umwana butangirira ku kiriri, bugakomereza mu mashuri, bukarangirira ku kiriyo”. Niyo mpamvu abarezi mu mashuri batagomba gutanga ubumenyi gusa, ahubwo bagomba no gutanga uburere mbonezamuco bigisha amahame remezo y’umuco ari nako ubwabo bagaragara nk’intangarugero, kuko “Isuku igira isoko, umwanda ukagira akazu.” Mgr Bigirumwami yavugaga ko bana ari batatu :Baribwira Tereriyo na Ntamwete. AMATORERO/ITORERO Amatorero niyo yari amashuri yo hambere, akaba ari naho higishirizwaga bimwe mu biri mu nkingi z’umuco, bakanigiramo uburere mbonera bw’umuryango nyarwanda, tutibagiwe n’imwe mu myuga yo mu Rwanda rwo hambere nk’ubucuzi, ububaji, kuboha, kubaka n’ibindi. Mu matorero niho bigiraga gutarama, guhamiriza, gukirana, imirimo ikorerwa ku rugamba n’ibindi. Ibi bikaba bigaragaza ko kera habagaho amatorero n’ibitaramo byigishirizwagamo umuco. Ay’ubu nk’ayo hambere agomba kuba umuyoboro wanyuzwamo uburere mbonezamuco, dore ko kenshi aba agizwe n’abantu b’ibitsina byombi ndetse bakaba bari no mu ngeri zitandukanye (abakuru n’abato). UBUVANGANZO Ubuvanganzo niho havuye izina ubuhanzi, akaba ari kimwe mu nganda zikomeye zaRaporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 29 curirwagamo ibintu byinshi bikomoka ku rurimi nyarwanda, ibyavaga muri iryo curiro nibyo byafashaga abanyarwanda mu bitaramo byabo bya buri munsi, bikanabafasha kurushaho guha agaciro ibibakomokaho, bakanabyifashisha mu gushyiraho amategeko y’imiyoborere ndetse n’ay’imbonezamubano. Muri ubwo buvanganzo twavuga : Ubusizi, amazina y’inka, ibyivugo, ubwiru, imbyino, ingoma, imbyino n’ubundi buvanganzo. Ibi bikaba bigaragaza ko ubuhanzi nyabwo ari ubuhangira ku muco, ibyo bikaba bishaka kuvuga guha agaciro umuco w’igihugu cyawe no kubahiriza uburenganzira bw’abagituye. ITANGAZAMAKURU Mu Rwanda rwo hambere, narwo rwabagamo itangazamakuru, hakaba hariho uburyo bw’itangazamakuru bubiri : itangazamakuru ry’ibyabereye ku rugamba, uwari urikuriye akaba yaritwaga “UMUVUZI W’AMACUMU’’, naho irindi tangazamakuru ryari iry’ibwami, rishinzwe gutangaza gahunda zose z’ubuyobozi bw’igihugu ndetse n’amatwara mashya igihugu cyabaga kigezemo. Uwari ukuriye iryo tangazamakuru bakaba baramwitaga ’’UMUMOTSI’’ Itangazamakuru ni umwe mu miyoboro y’ingenzi yanyuzwagamo ubutumwa bujyanye n’ibyiza bikubiye mu muco nyarwanda ndetse rifite uruhare rukomeye mu gucengeza uburere mbonezamuco mu Banyarwanda. Itangazamakuru rigomba kugira gahunda ihamye y’ibiganiro mbonezamuco. INYANDIKO Ubu buryo bwo kunyuzamo inyigisho mbonezamuco ntiwabagaho mu Rwanda rwa mbere y’umwaduko w’abazungu. Bwadutse nyuma yaho abanyarwanda bamaze gucengererwa n’umuco wo gusoma no kwandika. Akenshi umuntu yandika ibyo atekereza,ibyo akunda n’ibyo yemera.Niyo mpamvu inyandiko zose zikwiye kugusha kenshi ku burere mbonezamuco, kuko aribwo buranga umunyarwanda nyawe. AMATEGEKO Uruganda rw’amategeko,nirwo rwari icuriro nyaryo ry’amategeko ahamye yo kurinda umuco nyarwanda no kuwusengasira ngo usugire ,usagambe mu benegihugu n’abanyamahanga.Icyo yari ashinzwe cyane,ni ukurinda ukwangirika k’uburere mbonezamuco,umuco n’ubusugire bwawo mu benegihugu n’abanyamahanga. Haba mu muryango,haba mu gihugu muri rusange,amategeko agaragara nk’umuyoboro uboneye ushimangira amahame y’umuco no kuyarinda. 30 Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda Aya mategeko mu muco wacu akaba agamije ahanini guca umuco wo kudahana,ntabwo aca iteka,ahubwo arahanura.Ubwo buryo bukumira umuntu n’imbaga y’abanyarwanda ngo batikorera ibyo bishakiye.Itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu kwigisha amategeko n’amabwiriza atandukanye bigomba kubahirizwa. IBIGANIRO Ibiganiro nabyo ni uruganda rukomeye mu muco niho hunguranirwa inama zubaka igihugu n’umuco wacyo ,bityo kigasugira kigasagamba.Ibiganiro ni uburyo abantu babiri cyangwa benshi bungurana ibitekerezo ku bintu runaka bakabifatira n’umwanzuro runaka,ku bwumvikane bw’abagize ikiganiro,ni ukuvuga uwatanze igitekerezo n’ibitekerezo byagitanzweho n’abandi bari kumwe,abagikurikiranye n’abazashyira imyanzuro yacyo mu bikorwa. 3. AKAMARO K’ITANGAZAMAKURU MURI SOSIYETI Itangazamakuru ni uburyo bwose bukoresheje inyandiko, amashusho, amajwi, cyangwa amajwi n’amashusho, amarenga cyangwa interineti, bukwirakwiza kandi bumenyekanisha muri rubanda ibyabaye, ibyo umuntu yemera, n’ibindi bitekerezo byose bishyizwe ahagaragara, hagamijwe cyane cyane kumenyesha amakuru, kwigisha no guhugura, guteza imbere imyidagaduro cyangwa kuruhura abantu; Umunyamakuru ni umuntu ukora nibura umurimo wo gutara inkuru ; kunonosora inkuru ; gutangaza inkuru agamije gukwirakwiza amakuru cyangwa ibitekerezo muri rubanda. Agomba kandi kuba yarize itangazamakuru cyangwa itumanaho abifitiye nibura impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza cyangwa impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cy’Ishuri Rikuru ry’Itangazamakuru n’itumanaho cyangwa iy’ikindi kigo gitanga impamyabushobozi yo muri urwo rwego yemewe na Leta cyangwa akaba afite nibura impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu ishami iryo ari ryo ryose ariko akaba afite impamyabushobozi y’amahugurwa mu itangazamakuru yatanzwe n’ishuri cyangwa ikigo cyemewe na Leta. (ingingo ya 2 ITEGEKO N° 22/2009 RYO KUWA RIGENGA ITANGAZAMAKURU ). itangazamakuru rigamije kwigisha no kuyobora abaturage mu nzira igamije iterambere.Itangazamakuru rigamije guhugura abaturage rikabagezaho amakuru y’ukuri kandi yuzuye yerekeye politiki,ubukungu,imibereho myiza y’abaturage ,umuco,…. Mwalimu Malonga Pacifique yigisha abantu igiswayire,itangazamakuru ritandukanye ryigisha kuboneza urubyaro,ubuhinzi,ubworozi,.. Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 31 Itangazamakuru rimenyesha abaturarwanda ibintu bishya bifitiye akamaro abanyarwanda ,amakuru agezweho ivugururwa mu nzego z’imiyoborere,… Itangazamakuru rifasha abantu kuruhuka mu biganiro bitandukanye bibasetsa ,urwenya, 4. GAHUNDA YA GUVERINOMA MU GUTEZA IMBERE UMUCO N`ITANGAZMAKURU Guverinoma izakomeza guhesha agaciro umuco nyarwanda ,indangagaciro zawo zibe umusemburo w`iterambere.Kugira ngo bigerweho Guverinoma izibanda kuri izi ngingo zikurikira: Guteza imbere umuco w`u Rwanda cyane cyane binyuze mu rwego rw`uburezi n`itorero Gushyiraho Inteko y`ururimi n`umuco ,no gushyiraho urwego rw`Igihugu rushinzwe intwari z Igihugu,impeta n`imidari by`ishimwe Gushyiraho ingamba zifatika zo guteza imbere ibigo ndangamuco na ndangamateka ndetese n`ubukererugendo bubishingiyeho Guverinoma ifite umugambi wo gukomeza kubaka itangazamakuru ry`umwuga rifite ubushake ,ubumenyi n`ubushobozi byo kugeza ku banyarwanda amakuru abafitiye akamaro,azamura imyumvire igamije kubageza ku majyambere arambye. Guverinoma kandi izafasha mu kubaka itangazamakuru ry`ingeri zinyuranye rimenyekanisha isura nyayo y`u Rwanda mu mahanga. . 5.ITANGAZAMAKURU RYATEZA GUTE IMBERE UMUCO NYARWANDA? INSHINGANO Z’ITANGAZAMAKURU Umunyamakuru afite inshingano z’ingenzi zikurikira: kumenyesha amakuru; kwigisha abaturage, kubahugura no guteza imbere imyidagaduro; guharanira ubwisanzure mu gutangaza amakuru, mu kugira icyo ayo makuru avugwaho no mu gusesengura ibiriho; gutangaza amakuru afitiye gihamya; guha ijambo buri ruhande ruvugwa mu nkuru; gukosora inkuru yose yatangajwe bikaza kugaragara ko itari iy’ukuri; kubahiriza ibiteganywa n’amategeko akurikizwa mu Rwanda; kubahiriza imibereho bwite y’umuntu ku giti cye igihe cyose iyo mibereho idahura n’imirimo ashinzwe y’igihugu; kubahiriza ibanga ry’imibereho bwite ya buri muturage; kubahiriza uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge. (ingingo ya 12 ITEGEKO N° 22/2009 RYO KUWA 12/08/2009 RIGENGA ITANGAZAMAKURU ). IBYO UMUNYAMAKURU ABUJIJWE 32 Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda Umunyamakuru abujijwe: gukoresha uburyo bunyuranyije n’amategeko kugira ngo abone cyangwa atangaze amakuru, amafoto n’izindi nyandiko nk’igihe hagomba kubahirizwa ibihangano, inyandiko z’abandi cyangwa gusaba uruhushya; kwirengagiza amakuru ya ngombwa, guhindura ibitekerezo bikubiye mu nkuru cyangwa inyandiko iyi n’iyi; kwitiranya umwuga w’umunyamakuru n’uwo kwamamaza; gutangaza amafoto cyangwa inyandiko z’abandi uziyitirira; gusesereza, gutukana no gusebanya; gutanga ruswa no kuyakira; kurigisa no kwiba inyandiko, amajwi cyangwa amashusho byagombye gutangazwa no gukwirakwizwa ahandi; kwivanga mu buzima bwite bw’undi muntu hakoreshejwe itangazamakuru ari byo gufata amajwi, amafoto cyangwa amashusho yerekeye ubuzima bwe bwite no kuyatangaza nyirayo atabishaka;guca urubanza mu gihe atangaza amakuru. (ingingo ya 13 ITEGEKO N° 22/2009 RYO KUWA 12/08/2009 RIGENGA ITANGAZAMAKURU ). ESE ITANGAZAMAKURU RIBIFITIYE UBUSHOBOZI? Itangazamakuru rifite ubushobozi bwo guteza imbere umuco nyarwanda kuko rifite imbaraga kandi aho rikora neza rifatwa nk’ubutegetsi bwa kane nyuma y’ubutegetsi nshingamategeko ,nyubahirizategeko n’ubucamanza .Itangazamakuru ryagaragaje ko rishobora gukora impinduka zikomeye mu buzima bw’imiyoborere:Ahagana mu myaka ya 1970 mu gihugu cya USA abanyamakuru Bob Woodward na and Carl Bernstein bakoreraga The Washington Post batangaje amakuru yatumye Perezida NIXON yegura asimburwa na Gerald Ford. Impinduramatwara mu bihugu by’abarabu ,…. URURIMI Itangazamakuru rigomba gukoresha UMURYANGO Umuryango ni ingobyi iduhetse tuvukiramo tugakuriramo.Itangazamakuru rigomba kwigisha no gutoza umuryango umuco uboneye :kuvuga neza , kwambara neza , kwitabira umurimo ,kwihesha agaciro,ubusugire bw’umuryango , Inyandiko zigomba kwitonderwa .Akarenze umunwa karushya ihamagara.Ibyanditswe byose mu nyandiko zitandukanye si ko bigomba kunyuzwa mu itangazamakuru hagomba ubushishozi, gushungura no gusesengura.Kudafata amafoto y’urukozasoni ngo tuyashyire mu binyamakuru naho twagaragaza inkomoko y’inkuru nkuko amategeko abisaba. AMATEGEKO N’AMABWIRIZA Amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru agomba kubahirizwa .Uburenganzira n’inshingano by’abanyamakuru bigomba gushyirwa mu bikorwa nta rengayobora. ITEGEKO N° 22/2009 RYO KUWA 12/08/2009 RIGENGA ITANGAZAMAKURU Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 33 Amasezerano Nyafurika Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubw’abaturage yo kuwa 27 Kamena 1981, Itegeko-Teka n° 21/77 ryo kuwa 18 Kanama 1977 rishyiraho Igitabo cy’Amategeko Ahana; Itegeko nº 13/2004 ryo kuwa 17 Gicurasi 2004 ryerekeye imiburanishirize y’Imanza z’inshinjabyaha nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu; UBUREZI Itangazamakuru rifite inshingano ikomeye yo kurera no kwigisha .Uburere butegura umuntu urangwa n`ubunyangamugayo n`icyubahiro.Ibi bigaragazwa ni ingingo zikurikira ;kumenya gusesengura ibintu,gucunga neza igihe ,kwifata aho bikwiye,kugira isuku,kujyana n`ibihe byiza no kugira umuco w`ipiganwa.Ibi bikorwa byose itangazamakuru rigomba kubitoza abaturarwanda mu biganiro bitandukanye n`amakuru. Itangazamakuru rigomba kudufasha kugira uburere bugira uruhare mu kubaka umuryango urangwa n`ubumwe,gukunda igihugu,kubaha uburenganzira bwa muntu,kubaha ibidukikije no gukunda umurimo ukozwe neza.Ibi bikagaragazwa no gusabana,gufatanya n`abandi,kugira ubutwari bwo kuvuga ibitangenda no gusaba ko bikosorwa , kugira ishyaka ryo guharanira ukuri mu biganiron`amakuru ,kutarangwa n`imvugo ndetse n`imyyitwarire y`amacakubiri n`ivangura nk`ibishingiye ku giitsina ,idini akarere ,…Kubaha amategeko n`amabwiriza,kubaha ibitekerezo n`imyemerere by`abandi,ubwihanganirane,ubworoherane mu biganiro ,guha buri wese ibyo akwiye no kutabogama,kwitwara neza mu bihe byose no kugira ikinyabupfura ntusabirize cyangwa se ngo urangwe n`ubuzinzi. IBIGANIRO N’AMAHUGURWA Ibiganiro byafasha mu gusesengura inyandiko n’imvugo zitandukira hagatangwa ibitekerezo uko bigomba gukorwa .Amahugurwa yafasha mu kongerera ubumenyi abanyamakuru kugira ngo bashobore kwigisha uko bikwiye bakoresha imvugo inoze.Muri buri gitangazamakuru habaho kujya inama gusobanuza no gutegura ibyo umunyamakuru aributangaze. UMWANZURO Itangazamakuru rifite uruhare rukomeye muguteza imbere umuco.Umuco ni umurage w’abaturage bahabwa n’abobakomotseho bakagenda bawuhererekanya.Umuco urakura ukagira ingingo zitakara n’izindi zigenda ziyongera.Itangazamakuru nk’umuyoboro ufite imbaraga ugera kuri benshi ryafasha mu guteza imbere umuco mu biganiro ,mu makuru byigisha abaturage.Kugira ngo abanyamakuru bashobore kuzuza inshingano zabo bagomba kugira ubumenyi buhagije.Umuntu atanga icyo afite. Kuki hatabaho ishyirahamwe ry’abanayamakuru bashinzwe by’umwihariko gutara no 34 Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda gutangaza amakuru ku muco ? Ibyo twifashishije mugutegura iki kiganiro : 1.inyandiko za NSANZABERA Jean de Dieu ku muco 2. itegeko n° 22/2009 ryo kuwa 12/08/2009 rigenga itangazamakuru 3. Dickinson, William B.; Mercer Cross, Barry Polsky (1973). Watergate: chronology of a crisis. Washington D. C.: Congressional Quarterly Inc.. pp. 8 133 140 180 188 4.Gahunda ya guverinoma 2010-2017 MUSANGABATWARE Clément Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 35 IKIGANIRO CYA KANE Isesengura ry’inkuru, ibiganiro n’amafoto bitambuka mu bitangazamakuru byo mu Rwanda muri iki gihe INTANGIRIRO ZIMWE MUSHINGANO ZA MHC - MHC ifite inshingano yo kureba ko amategeko n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru rikoresha inyandiko, amajwi, amajwi n’amashusho cyangwa irikoresha interineti yubahirizwa; - MHC ifite inshingano kandi yo kugenzura ko ibitangazamakuru biha agaciro umuco w’Igihugu; Ikiganiro cyatambutse tariki ya 27 Gashyantare 2011, kivuga kikanigisha abantu uburyo bakwiye kwitwara mu mibonano-mpuzabitsina. Muri iki kiganiro hakoreshejwe amwe mu magambo y’urukozasoni no kutiyubaha akurikira: - imboro ; - imishino yarese - igituba kimeze nk’amabya y’ingurube - ibituba biteye nk’ipapayi - kurigata imboro - kunyaza Muri iki kiganiro havuzwe ibirebana no kwikinisha, abayoboye ikiganiro bageza ku bagikiriye ibyo baganiriye na Dr Kanimba ari we. Amoko y’ibitsina by’abakobwa n’ibibiranga na byo byagarutsweho, uburyo bwo kurongora (positions) n’ibindi. Muri iki kiganiro hagaragayemo amagambo y’urukozasoni, adakwiriye kuvugirwa kuri radio yumvwa n’abantu benshi nk’uko biri mu muco nyarwanda .Ayo magambo ni akurikira: -Konka igitsina cy’umugabo -Imishino -Amabya -Kumena amazi 36 Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda -Kunyaza -Kurigata imboro Mu kiganiro “Ijoro ry’urukundo”,cyo kuwa 05/10/2011, umunyamakuru yahaye ijambo abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe aho baganira ku rukundo muri rusange. Abaturage bavuganye n’umunyamakuru bagiye basobanura uko bakunda abo bashakanye, uko babashimisha mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, uko abatarashaka basobanukiwe n’ubuzima bw’imyororokere. Amagambo y’urukozasoni yagaragayemo Ijambo ry’urukozasoni ryumvikanyemo ni IGITUBA. Umunyamakuru yagombye kuba yararikuyemo na cyane cyane ko ikiganiro yari yabanje kugifata mbere, nyuma akagikosora (editing) Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 37 AMWE MU MASHUSHO Y’RUKOZASONI AGARAGARA MU KINYAMAKURU ISHEMA Mu kinyamakuru ISHEMA No.16 cyasohotse tariki ya 29 Mutarama ku rupapuro rwa 15 haboneka inkuru ifite umutwe w’amagambo akurikira“ Ibyo Ugomba kumenya ku ikoreshwa ry’agakingirizo”. Iyo nkuru iherekejwe n’ifoto y’urukozasoni, ku buryo umuntu yavuga ko ari ifoto « pornographique »(Umukobwa wambaye imyenda y’imbere gusa “ikariso, isutiye”, yegamiye imodoka, asutamye, atandaraje). Indi foto iri hepfo yayo nayo ntijyanye neza n’ibyo umwanditsi yavuze ku ikoreshwa ry’agakingirizo, kandi ntigaragaza inkomako yayo. Mu Kinyamakuru ” Ishema n˚19 cyo kuwa 12-22 Mata 2011, urup.15 handitswemo inkuru ifite umutwe w’amagambo akurikira: “ Sobanukirwa n’imvugo y’abagore” umwanditsi avuga uburyo abagore n’abakobwa bakunze gukoresha imvugo zijimije (Zidahita zumvikanisha igisobanuro) buri gihe iyo bafite icyo bashaka kubwira aba38 Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda kunzi babo mu birebana n’imibonano mpuza bitsina. Iyo nkuru iherekejwe n’ifoto y’umukobwa. Mu kinyamakuru ISHEMA No.18 cyo kuwa 18-31 Werurwe 2011, harimo inkuru ifite umutwe: Icyitonderwa: icyo ukwiye kumenya mbere yo kwifuza umukobwa cyangwa umusore!, yanditswe na Eddie. - Umwanditsi yakoresheje amagambo y’urukozasoni: “ruboro, imboro” - Inkuru iherekejwe n’ifoto y’umukobwa wambaye ubusa - Umwanditsi agira inama abantu yo kwikinisha. Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 39 40 Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 41 42 Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda Zimwe mu ngero zigaragara ku mbuga za interineti zikorera mu Rwanda Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 43 INGINGO Z’ AMAHAME AGENGA ABANYAMAKURU N’UMWUGA W’ITANGAZAMAKURU NDETSE N’IZ’ITEGEKO RIGENGA ITANGAZAMAKURU MU RWANDA BYABANGAMIWE 1. Amahame Ingingo ya 25: Umunyamakuru akwiye kwirinda inkuru cyangwa amafoto n’amashusho y’urukozasoni, yahungabanya umuco n’ituze by’igihugu. 2. Itegeko ry’Itangazamakuru Ingingo ya 12 (4): Umunyamakuru afite inshingano yo gutangaza amakuru afitiye gihamya Ingingo ya 29(4): Amafoto cyangwa inyandiko bitangajwe bikuwe ahandi bigomba kwandikwaho amazina y’ukuri cyangwa ikiranga uwayafashe cyangwa uwanditse inkuru cyangwa iby’uwatanze uburenganzira bwo gutubura amafoto cyangwa gukoporora inyandiko. UMWANZURO Mu Rwanda itangazamakuru rigomba kugira uruhare rukomeye mu guha agaciro, gusigasira no kwimakaza umuco nyarwanda haba mu biganiro, ibitaramo, imivugo, inyandiko zigisha, bityo rikagera ku ntego yo guteza imbere no gusakaza hose umuco nyarwanda ukamenyekana mu mahanga. Ibyo bizagerwaho mu gihe abakora uwo mwuga baharaniye ubwisanzure bw’Itangazamakuru bubahiriza umuco nyarwanda, bazirikana uburenganzira bw’abwarubanda rwokubona amakuru ayunguruye. RUHINGUKA Eugène, na MUGABE Rachelle 44 Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda IKIGANIRO CYA GATANU UBWISANZURE BW’ITANGAZAMAKURU N’UBURENGANZIRA BW’ABANA URUBYIRUKO N’ABAGORE INTANGIRIRO Itangazamakuru ni iki? Uburyo bwose bukoresheje inyandiko, amashusho, amajwi, cyangwa amajwi n’amashusho, amarenga cg internet, bukwirakwiza kandi bumenyekanisha muri rubanda ibyabaye, ibyo umuntu yemera n’ibindi bitekerezo byose bishyizwe ahagaragara, hagamijwe cyane cyane kumenyesha amakuru, kwigisha no guhugura, guteza imbere imyidagaduro cg kuruhura abantu.(art.2. loi 22/2009); Umunyamakuru ni nde? Ni umuntu ukora nibura umurimo wo gurara inkuru, kuyinonosora, gutangaza inkuru agamije gukwirakwiza amakuru cg ibitekerezo muri rubanda; Agomba kuba yarize itangazamakuru cg itumanahoabifitiye nibura impamyabumenyi cg impamyabushobozi(itangazamakuru&itumanaho& indi mpamyabushobozi₊amahugurwa mu itangazamakuru mu ishuri cg ikigo cyemewe na Leta. Umwana ni muntu ki? Umuntu wese utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko uretse mu gihe andi mategeko abiteganya ukundi.(art. 216) Inyito y’urubyiruko isobanuye iki? Umuryango w’Abibumbye(ONU): rugizwe n’abantu babarirwa mu gice cy’imyaka iva kuri 15 ikagera kuri 19(abo ni ingimbi) no kuva ku myaka 20 ukagera kuri 24 (urubyiruko rw’abakuze). Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika: guhera ku myaka 15 kugeza kuri 35. Mu Rwanda itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko rivuga ko umuntu wese ufite kuva ku myaka 14 kugera ku myaka 35 y’amavuko ari urubyiruko; • Imyaka y‘ubukure mu by‘imbonezamubano ni 21. ITEGEKO NSHINGA, 4 Kamena 2003 Umwana n’umuryango Art.27: umuryango , ari wo shingiro kamere ry’imbaga y’abanyarwanda, urengerwa na Leta, ababyeyi bombi bafite uburenganzira n’inshingano zo kurera abana babo. Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 45 Leta ishyiraho amategeko n’inzego bikwiye bishinzwe kurengera umuryango, by’umwihariko umwana na nyina, kugirango umuryango ugire ubwisanzure; Art.28: umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi banyarwanda na Leta, bitewe n’ikigero n’imibereho ndetse n’amategeko mpuzamahanga; Ubwisanzure Art.33: Ubwisanzure mu bitekerezo, mu kubigaragaza, mu mutimanama, mu guhitamo idini, mu gusenga no kubigaragaza mu ruhame burengerwa na Leta mu buryo buteganywa n’amategeko; Art.34: ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo kumenya amakuru buremewe kandi bwubahirizwa na Leta. Ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo kumenyaamakuru ntibugomba kubangamira ituze rusange rya rubanda n’imyifatire iboneye, uburenganzira bw’ubwenegihugu bwo kugira icyubahiro n’agaciro mu maso y’abandi, ubwo kutagira uwivanga mu mibereho ye bwite n’iy’umuryango we; bwemerwa kandi iyo butabangamiye irengerwa ry’urubyiruko n’abana; Umuco w’igihugu Art.5o: Umwenegihugu afite uburenganzira ku biteza imbere umuco w’igihugu… Art. 51: Leta ifite inshingano zo kurengera no guteza imbere imigennzo myiza gakondo, ishingiye ku mibereho no ku mitekerereze gakondo ndetse no ku biranga umuco w’igihugu muri rusange mu gihe bitabangamiye uburenganzira bwa muntu, ituze rusange n’imyifatire iboneye ITEGEKO MPANABYAHA(penal code) Ibyaha by’urukozasoni (UMUTWE WA VI: IBYAHA BINYURANYIJE N’IMYIFATIRE MYIZA) Art. 181:Ibyaha by’urukozasoni ni ibikorwa cyangwa imyitwarire itandukanye n’imyitwarire myiza n’imyifatire mbonezabupfura bitesha umuntu agaciro kandi bikamubangamira mu muco; Art. 182(art. 30 GBV): Icyaha cy’urukozasoni cyakozwe ku mwana cyangwa kitashoboye gusozwa gihanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu -100.000-200.000; Ihohoterwa rishingiye ku mvugo Art. 201: Ibihano ku cyaha cy’ihohoterwa rikoresheje imiti, ibiyobyabwenge, amashusho, ibimenyetso, imvugo cyangwa inyandiko Umuntu wese ukoresha imiti, ibiyobyabwenge, amashusho, ibimenyetso, imvugo cyangwa inyandiko, agamije gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu (500.000-2.000.000) 46 Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. INZITIZI (gushyira mu bikorwa amategeko) Urwego rw’amategeko Amategeko mpuzamahanga arengera abatangazamakuru ntarengere abayabwirwa (art.19, Déclaration universel des droits de l’homme, 1948: « tout individu a droit a la liberté, ce qui implique le droit de ne pas être inquiété par ses opinions et celui de chercher, de recevoir et de répandre…les informations et les idées par quelques moyens d’expression »; art.11, decl.des droits de l’homme et du citoyen, 1789: « tout citoyen peut parler, écrire et imprimer librement » Kutamenya amategeko Umwuga w’itangazamakuru Ubuhanga mu mwuga w’itangazamakuru; Kumenya uwo ubwira (utandukanya abana n’abakuze) Umuco n’uburezi Umuco w’itangazamakuru(eg. Canada, enseignement sur les medias a l’ecole Urwego rw’amategeko Amategeko mpuzamahanga arengera abatangazamakuru ntarengere abayabwirwa (art.19, Déclaration universel des droits de l’homme, 1948: « tout individu a droit a la liberté, ce qui implique le droit de ne pas être inquiété par ses opinions et celui de chercher, de recevoir et de répandre…les informations et les idées par quelques moyens d’expression »; art.11, decl.des droits de l’homme et du citoyen, 1789: « tout citoyen peut parler, écrire et imprimer librement » Kutamenya amategeko Umwuga w’itangazamakuru Ubuhanga mu mwuga w’itangazamakuru; Kumenya uwo ubwira (utandukanya abana n’abakuze) Umuco n’uburezi Umuco w’itangazamakuru(eg. Canada, enseignement sur les medias a l’ecole INGAMBA Kubahiriza amategeko (abanyamakuru abanyarwanda; Kwinjiza umuco w’itangazamakuru mu muco nyarwanda binyuze mu iteganyanyigisho mu byiciro byose by’uburezi; • Integanyangigisho ku buzima bw’imyororokere kuva umwana avutse kugeza amashuri makuru; Gushyiraho ibigo bitanga inama ku mibanire y’abashakanye n’imibonano mpuzabitsina bikava mu ruhame cg ku karubanda; kugana abaganga NYIRARUKUNDO Ignatiènne Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 47 IKIGANIRO CYA GATANDATU URUHARE RW’ITANGAZAMAKURU MU GUTANGA INYIGISHO ZIREBANA N’UBUZIMA BW’IMYOROROKERE, HABUNGABUNGWA UMUCO W’IGIHUGU UBUZIMA BW’IMYOROROKERE MURI RUSANGE (REPRODUCTIVE HEALTH) Ibisobanuro Iyo havuzwe ubuzima bw’imyororokere umuntu akwiye kumva ubuzima bujyanye no kwibaruka kandi tuzi ko kororoka biterwa n’uko imyanya myibarukiro ikora ndetse n’uko ikoreshwa. Ibyiciro abantu banyuramo kuva bavuka kugeza bashaje Kuva umwana akivuka hari ibigenda bihinduka mu buzima bwe ari nayo mpamvu ubuzima bw’imikurire ye bunyura mu byiciro binyuranye. KU GITSINA GORE KU GITSINA GABO Uruhinja Igisekeramwanzi Umwana ukurikira abandi Umwana uragira inyana Umwangavu Inkumi Umwari Ikirongore Ijigija Uruhinja Igisekeramwanzi Umwana ukurikira abandi Umwana uragira inyana Ingimbi Umusore Umusore Umugabo Igikwerere Igicambyaro Umukecuru Nyogokuru Igihumuza Umusaza -umukambwe Umukambwe • Ubuzima bw’imyororokere bujyanye n’imiterere y’ imyanya myibarukiro y’umuhungu n’iy’umukobwa, uko bikura akamaro kayo n’uko ikora kugeza mu busaza n’ubukecuru bw’abantu. Ubwana (kugeza nko ku myaka icumi): • N’ubwo icyiciro cy’ubwana kidakunze kwitabwaho mu kwigisha ibijyanye 48 Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda • • n’uburere mbonerabitsina (Education sexuelle), nyamara ni igice cy’ingenzi ababyeyi bakwiye kwitaho bakagaragariza urukundo ruhagije abana ndetse bakabasobanurira bikwiye itandukaniro riri hagati y’umuhungu n’umukobwa n’uko buzuzanya. Iyo umwana yumvise neza akiri muto imikorere y’umubiri we ntihagire ikimutungura bimufasha kudashaka gufindura ngo abe yakwibeshya bimuviremo gukoresha nabi imyanya myibarukiro ye. Aha umwana agomba gutozwa guha agaciro imyanya myibarukiro ye no kuyirinda ibyayangiza aho byaturuka hose. Ubwangavu n’ubugimbi: • Ubwangavu n’ubugimbi ni ibyiciro by’imikurire y’umuntu, muri rusange bibarirwa hagati y’imyaka 10 na 14, kikaba hagati y’ubwana n’ubukumi cyangwa n’ubusore. • Iriya myaka ivugwa si ko ihura ku bantu bose hari abo ibimenyetso by’icyo kigero bibaho kare cyangwa bagakererwa. None se ntimwumvishije umwana wabyaye (umukobwa) afite imyaka icyenda gusa! Ibiranga ubwangavu • Muri rusange, abakobwa bari muri iki kigero barangwa no: • Gukura mu gihagararo • Gutangira kumera amabere agenda akura uko n’umukobwa akura, • Kumera insya • Kumera inshakwaha • Kugara kw’amatako, mu rukenyerero hakaba hato, • Guhinduka k’uruhu rwo mu maso; rugira amavuta menshi, ibyo bigatera umwangavu kugira ibishishi cyangwa ibiheri (Na byo n’ibisanzwe kandi birikiza nyuma y’igihe kitari kirekire). • Kujya mu mihango bwa mbere. Imihango ni amaraso ava mu gitsina cy’umukobwa cyangwa icy’umugore buri kwezi igihe adatwite cyangwa atonsa nk’ikimenyetso ko atasamye kandi byashobokaga). • Muri rusange kujya mu mihango bwa mbere biba hagati y’imyaka 12 na 14. Iyo mihango ishobora no kuboneka mbere y’icyo gihe nko ku myaka 9, 10 cyangwa nyuma nko hafi y’imyaka 16. Ibiranga ubugimbi • Muri rusange iki kigero kirangwa no: • Gukura ku gihagararo, • Kwiyongera kw’ingifu z’umubiri, • Kumera insya n’inshakwaha, • Guhinduka kw’ijwi: riragara, rikaba imvange y’ijwi ry’umwana n’iry’umugabo, rigahindagurika (rifite amakaraza). • Kugara kw’ibitugu n’igituza Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 49 • • Guhinduka k’uruhu rwo mu maso no mu mugongo; rugira ibinure bigatera ibishishi. Kimwe no ku bakobwa bo muri iki kigero, ibyo bishishi n ’ibiheri biza ku mubiri, ahanini ku ruhu rwo mu maso ahagaragara. Bikunze kubangamira ubifite, ariko kandi ntacyo bitwaye, ni ibisanzwe kandi bigeraho bigakira nta n’inkovu bisize iyo utabishimye cyangwa ngo ubimene. Ariko iyo bikabije kuba binini cyangwa byinshi bigomba kuvuzwa kwa muganga. Icyitonderwa: Mu gihe umwangavu cyangwa ingimbi abonye ku mubiri we ibishishi yihangayika ngo abeshywe ko hari ukundi byakira Imyitwarire ikwiye ifasha abangavu n’ingimbi kudahungabana • Kwimenyereza kuganiriza abana b’ibitsina byombi mbere yuko baba abangavu cyangwa ingimbi ku byerekeye ihinduka ry’imibiri yabo aho kubacyaha cyangwa kubabeshya; • Kubera ingimbi n’abangavu urugero rwiza muri byose, kubabera inshuti zikomeye, bityo bakababitsa amabanga y’iyo mihindukire y’imibiri yabo; • Guhumuriza abangavu n’ingimbi babumvisha ko ibibabaho atari ishyano ryabagiyeho. Kubasobanurira ko ari inzira buri mwana wese anyuramo kugira ngo azabe umuntu ukuze • Gufasha abangavu mu myambarire igihe bari mu mihango, kubaha ibikoresho by’isuku bya ngombwa no kubakangurira kugira isuku nyinshi muri iki gihe; • Ku bigo by’amashuri n’ahandi hahurira abantu benshi hagategurwa aho abangavu bakwiherera n’aho bajugunya imyanda (hari ahao usanga hari imisarane ya kizungu nta kindi cyateguwe bikagorana). • Kubafasha no kubasobanurira kumenya neza kwirinda uwabashuka ashaka kubagusha mu ngeso mbi zibaviramo gutakaza ubusugi n’ubumanzi, gutwita cyangwa kwandura indwara zandurirwa mu mibonano mpuzabitsina harimo na Virusi itera SIDA. Uruhare rw’ababyeyi, abarezi, abanyamakuru mu burere mbonerabitsina Ababyeyi/abarezi bagomba kugira ubumenyi buhagije ku birebana n’mikorere y’umubiri cyane cyane ku bijyanye n’ibitsina kugira ngo babe biteguye guzubiza ibibazo bisanzwe abana bababaza. • Guha abana ibisobanuro nyabyo bikumira amakuru atari yo yerekeye ku burere mbonera bitsina. Usanga mu rungano, hatemberamo amakuru avanze n’ibihuha bishobora kuyobya abana. • Ababyeyi/abarezi bagomba kubera abana babo isoko y’ibanze yo kumenya no kubona amakuru yose yizewe baba bakeneye, cyane cyane ku birebana n’iby’ibitsina. Ukuri ni ko kugomba kuranga ababyeyi/abarezi igihe cyose baganira n’abana babo. Isano iri hagati y’ubuzima bw’imyororokere na Virusi itera SIDA • Mu mikurire y’ingimbi n’abangavu, umubiri wabo kubera imisemburo iba itari imenyerewe bamwe bumva bagize irari n’ishyushyu ryo gukora imibonano mpuzabitsina. Iyo imyitwarire imwe yabo ishobora kubaganisha ku 50 Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda • • • • kwandura Virusi itera SIDA. Ikigero baba bagezemo cyo kwiyitaho no kugaragara neza imbere y’abo badahuje igitsina cyane cyane bishobora kubashora mu gufatiranwa mu bukene bagakoreshwa imibonano mpuzabitsina bahawe ubuhendabana. Gutangira gukora imibonano mpuzabitsina bakiri bato batuma kubyigobotora bitoroha bikaba byongera ibyago byo kandura Virusi itera SIDA. Igisabwa abayobozi, Abakangurambaga n’Abavuga rikumvikana (harimo n’abanyamakuru) Guha abana amakuru nyayo barinda ko batwarwa n’ibihuha bigira ingaruka ziremereye ku buzima bwabo. kubarinda ba Shuga Mami na ba shuga dadi. Kuganiriza abato bigomba gushyirwa imbere aho kubahisha no kubereka ko ibijyanye n’ibitsina ari ibitavugwa (ibishitani). Ibi byose bizagerwaho abakuru batojwe kuba urugero rwiza. • UKO RBC IBONA AMAKURU YATANGWA Ushaka kwigisha abaturarwanda nabanze asubize yitonze ibibazo umunani bikurikira: 1. Ni iyihe myitwarire cyangwa imyumvire itari myiza ubu butumwa bugamije guhindura? 2. Ni irihe tsinda ry’abantu rigenewe ubu butumwa? ( Mukugaragaza ibibatandukanya n’abandi mu byiciro harebwa : ibijyanye n’iterambere mu bukungu n’imibereho myiza, imiterere y’ahantu baba, ibijyanye n’imiterere y’ibyiciro by’abaturage cyangwa ibindi) 3. Ese ubutumwa bw’ingenzi bugamije guteza imbere iyihe myumvire cyangwa imyitwarire (imyiza yatezwa imbere)? 4. Ni iyihe nyigo mbonezabumenyi( study) yagufashije gutegura ubu butumwa (Garagaza uko yitwa, umwaka yakorewemo, icyiciro cy’abantu cyari kingenderewe kigwaho ni ikihe?) 2. Ni irihe tsinda ry’abantu rigenewe ubu butumwa? ( Mukugaragaza ibibatandukanya n’abandi mu byiciro harebwa : ibijyanye n’iterambere mu bukungu n’imibereho myiza, imiterere y’ahantu baba, ibijyanye n’imiterere y’ibyiciro by’abaturage cyangwa ibindi) 3. Ese ubutumwa bw’ingenzi bugamije guteza imbere iyihe myumvire cyangwa imyitwarire (imyiza yatezwa imbere)? 4. Ni iyihe nyigo mbonezabumenyi( study) yagufashije gutegura ubu butumwa (Garagaza uko yitwa, umwaka yakorewemo, icyiciro cy’abantu cyari kingenderewe kigwaho ni ikihe?) RBC mu gutanga ubutumwa • 5. Garagaza impamvu zatumye muhitamo uwo muyoboro wo guhana ibitekerezo/ ubutumwa mugereranyije n’icyiciro cy’abantu mushaka kubugezaho. • 6. Garagaza neza ubutumwa muteganya ko bugezwa ku bantu benshi mwifuza Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda 51 • 7. Ese hari igerageza ry’ubutumwa mushaka gutanga mwakoreye ku itsinda ry ‘abantu mushaka kugezaho ubutumwa ? ���������������������������������� Mugaragaze aho byakorewe kandi mutange raporo irambuye ibigaragaza. • 8. Ese haba hari igeragezwa rya gihanga ryakozwe ku bafatanya bikorwa cyangwa izindi mpuguke (bagaragazwe, kandi bikorerwe raporo) Umwanzuro • • • Ibiganiro biganisha ku buzima bisaba kuba ufite ubumenyi scientifique hakiyongeraho talents Ubutumwa (ibiganiro, films, Adverts, indirimbo etc…. kuri SIDA na HR no ku buzima mbere yo gutangazwa byemezwa na CNCCC/NCBCC umuntu azana CD ,DVD ngo nshyiriramo ntibikwiye kwakirwa Diversity VS generation conflict Umurongo uterefonaho ku buntu • • • • 52 Telefona RBC-IHDPC kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatandatu 3334 3335 Kuva saa moya kugeza saa mbiri Raporo y’Inama nyungurana-bitekerezo ku Itangazamakuru n’umuco wa Kinyarwanda
Similar documents
Kinyarwanda - WE-ACTx
Iyi mfashanyigisho iboneka mu Kinyarwanda no mu cyongereza ku rubuga rwa Internet www.we-actx.org. Iki gitabo n’ibikirimo s’inama mu by’amategeko; bityo rero ntagikwiye gufatwa nk’inama y’avoka n’u...
More information