bimwe mu bibazo bimwe mu bibazo bimwe mu bibazo bimwe mu
Transcription
bimwe mu bibazo bimwe mu bibazo bimwe mu bibazo bimwe mu
BIMWE MU BIBAZO BYATORANYIJWE BYATUMYE URUBYIRUKO RUYOBOKA UKURI. AFRICA DEVELOPMENT AND EDUCATION FOUNDATION(A.D.E.F) 1 IRIBURIRO Ubu ni ubutumwa bwerekezwa ku itsinda ri�ite ubushobozi bwo kuba ryarenga amacakubiri ashingiye ku matsinda (Madhehebu), ndetse n’ibisigisigi bya kera, itsinda rishobora koko gufata ukuri rikanagusigasira hakoreshejwe imbaraga, rikaba rinashobora kukwamamaza mu mitwe yose, ridatinya kubera Imana umwikomo w’uwo ariwe wese, ibyo bakabikora bifashishije guhagarara ku bintu biriho by’ukuri ndetse no kugushyira ahagaragara, bakuraho ingufuri n’ibikinga byose byashyizweho n’abakuru babo, kandi rikima amatwi ibinyoma by’ababeshyi ndetse no gutaka ikinyoma, uku ni ko kuri gusesuye ntawabasha kugira ubutwari bwo kubwamamaza, usibye itsinda ryemeye Nyagasani waryo, rigamije kubona ingabire z’Imana Nyagasani. SULAYIMAN MWENE SWALEH AL KHARASHIY [email protected] IBIBAZO NDETSE N’INSHINGANO. 1. Abashiya bemera ko Alliy (Imana imwishimire) ari Imamu w’intungane Imana yarinze gukora ibyaha, hanyuma tukaza gusanga –dushingiye k’ubyo biyemerera ubwabo- ko we ubwe yashyingiye umukobwa we Umu Kul’thum “mushiki wa Hasan na Husein” Umar mwene Khatwab (Imana imwishimire), ibyo rero bikaba bisaba Abashiya kwemera ibintu bibiri, bisharira: A: Kuba Alliy (Imana imwishimire) Atari umuziranenge Imana yarinze gukora ibyaha, kuko yashyingiye umukobwa we umuhakanyi!, kandi ibyo binyuranye n’imisingi ya Madhebu, ndetse ibi binagaragaza ko aba Imamu bandi batari we nabo atari intungane. B: Kuba Umar (Imana imwishimire) ari umuyislamu mwiza kuko Alliy (Imana imwishimire) nawe yishimiye ko yaba umukwe we, ibi bisubizo bibiri rero biteye urujijo. 2. Abashiya bavuga ko Abubakar na Umar (Imana ibishimire bombi) bari abahakanyi, hanyuma tukaza gusanga Alliy ubwe yarishimiye ubuyobozi bwabo kandi 2 arabashyigikira umwe k’uwundi ndetse ntiyigeze abarwanya cyangwa atavuga rumwe nab o, ibyo rero bikaba bisaba kwemera ko Alliy atari intungane Imana yarinze gukora ibyaha, kuko yashyigikiye abahakanyi b’abanyamahugu, kuko yabemeye, ibyo bikaba bibusanye no kuba intungane kuko ari ugushyigikira umunyamahugu mu mahugu ye, kandi ibyo ntibishobora kuba k’umuntu w’intungane na rimwe Imana yarinze gukora ibyaha, ibi nanone bishobora kugaragaza ko igikorwa Alliy yakoze ari ukuri!! 3. Abashiya bavuga ko Fatwimat (Imana imwishimire) ufatwa nkaho ari igice cy’intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ko yateshejwe agaciro ku gihe cya Abubakar (Imana imwishimire) ndetse bakamuvuna urubavu, agashaka no gutwika inzu ye agatuma akuramo inda y’umwana bise Al Muh’sinu! Ikibazo: Alliy (Imana imwishimire) yari arihe igihe ibyo byose byabaga? Ibyo ni ibikorwa umuntu wese nubwo yaba Atari intwari atakwemera, ni kuki Alliy atarwaniye ukuri k’umugore we, kandi azwi nk’intwari ikomeye?! 4. Tubona abenshi mu basangirangendo bakuru baragiye bashyingira cyangwa babongora mu bantu bo mu muryango w’Intumwa, cyane cyane abayobozi babiri (Abubakar na Umar) muri bo, nkuko ibyo byemeranywaho n’abanditsi bose b’amateka n’abimvugo zindi baba Abasuni cyangwa Abashiya. - Intumwa Muhamadi (Inama imuhe amahoro n’imigisha) yarongoye Aishat umukobwa wa Abubakar (Imana imwishimire). - Yanarongoye kandi Ha�isa umukobwa wa Umar (Imana imwishimire). - Na none Intumwa Muhamadi yashyingiye abakobwa be babiri (Ruqayat hanyuma Umu Kul’thum), umuyobozi wa gatatu, w’umunyabuntu kandi w’umunyesoni cyane Othuman mwene Khatwabi (Imana imwishimire), kubera iyo mpamvu yaje kwitwa Dhiy Nurayini. Kandi dusanga abo mu muryango w’Intumwa barajyaga bita abana babo amazina y’Abasangirangendo b’intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), ibi bikaba ari ibintu byemezwa n’abanyamateka n’abandi banditsi b’inkuru bose, Abasuni muri bo ndetse n’Abashiya. Dore nka Alliy (Imana imwishimire), nk’uko bivugwa mu bitabo by’Abashiya, yise umwana we yabyaranye na Layila 3 umukobwa wa Mas’udi Al Handhaliyat, izina rya Abubakar, akaba rero Alliy ariwe wa mbere wise umwana we Abubakar mu muryango wa Baniy Hashimu. 5. Niba kuvuza ingoma no kuboroga no kwikubita mu bituza, bi�ite ibihembo byinshi nk’uko Abashiya babivuga, ni kuki abayobozi babo (Mulas) batavuza ingoma? 6. Niba Abashiya bavuga ko abantu bari Ghadir Khumi ari ibihumbi by’abasangirangendo kandi bakaba barumvise bose umurage w’ubuyobozi wahawe Alliy mwene Abi Twalibi (Imana imwishimire), nyuma y’Intumwa ako kanya, ni kuki nta n’umwe muri ibyo bihumbi by’abasangirangendo wigeze ababazwa no kuba Alliy atari we wahise akurikira intumwa k’ubuyobozi, yaba Amari mwene Yasiri, cyangwa Miq’dad mwene Amuri na Salimanul Farisiy (Imana ibishimire), ngo avuge ati “Yewe Abubakar! Kuki wambuye Alliy ubuyobozi kandi uzi neza ibyo intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yavugiye Ghadir Khumi. 7. Ese Abashiya sibo bavuga ko inyinshi mu mvugo ziri mu gitabo Al Ka�iy atari ukuri? Ko nta gitabo cy’ukuri du�ite kitari Qor’an. 8. Niba Alliy (Imana imwishimire) azi neza ko ariwe muyobozi wavuzwe ni Mana, ni kuki yashyigikiye Abubakar na Umar na Othumani (Imana ibishimire)?! Muramutse muvuze muti “Alliy yagize intege nke, intege nke ntizikwiye kuri Imamu, kandi muramutse muvuze muti Alliy yari a�ite ubushobozi bwo kurwanya Abubakar ariko ntiyabikora, ibyo nabyo byaba ari ubuhemu, kandi we ari kure yabyo. 9. Abashiya bavuga ko Abayobozi basimbuye Intumwa (Al khalafau rashiduna) bari abahakanyi, ni gute Imana yaba yarabateye inkunga, ndetse akanabashoboza gufungura ibihugu byinshi, Islamu ikagira icyubahiro n’agaciro ku gihe cyabo, kuko abayislamu batigeze babona igihe Imana yahayemo icyubahiro Islamu kuruta igihe cyabo. Ese ibyo byaba bigendana na gahunda y’Imana yo gusuzuguza no gucisha bugu�i Abahakanyi n’Indyarya? 10. Abashiya bavuga ko Muawiyat (Imana imwishimire) ko yari umuhakanyi, hanyuma tugasanga Hasan umuhungu wa Alliy (Imana imwishimire), yemeye kumuharira ubuyobozi, kandi ari Imamu w’intungane, ibi bikaba byakwerekana ko Hasan yahariye ubuyobozi umuhakanyi, kandi ibyo bihabanye n’ubutungane bwe! Bikaba nanone byagaragaza ko Muawiyat yari umuyislamu mwiza! 4 11. Mwebwe Abashiya muvuga ko impamvu yo kubura (kuzimira) kwa Imamu wabo wa cumin a kabiri muri Siridabu, ari ugutinya amahugu, ubwo rero uko kubura kwakomeje kubaho kandi impamvu nyamuku yatumye kubaho yaravuyeho, kubera ko hashinzwe bimwe mu bihugu by’Abashiya uko ibihe byagiye bisimburana nk’igihugu cya Ubayidiyina, Bawayihiyina, Swafawiyina n’igihugu cyabo cya nyuma ni Irani kiriho ubu?! 12. Abashiya babeshya ko Umari (Imana imwishimire) yangaga Alliy, hanyuma tugasanga Umari yararongoye umukobwa wa Alliy, hanyuma tugasanga nanone Alliy yarasigiye Alliy ubuyobozi bw’umujyi wa Madina ubwo yari agiye kwakira imfunguzo za Bayitul Maq’dasi! Icyo tugomba kumenya nuko Alliy (Imana imwishimire) yari gusigarana ubuyobozi bw’Abayislamu iyo Umari aza guhura n’ingorone iyo ariyo yose, ubwo urwo rwango ni bwoko ki? 13. Abashiya bemera ko Qor’an yahanaguwemo inahindurwamo zimwe muri ayat kubwa Abubakar na Umari (Imana ibishimire), izo ayat Abashiya bemeza ko zavugaga k’umugaragaro ubuyobozi bwa Alliy (Imana imwishimire), ngo ariko Abubakar na Umar bazihanaguyemo nkuko bivugwa n’Abashiya. Hano rero hari ikibazo cyabazwa Abashiya: Niba koko Abubakar na Umari barahanaguye mo izo ayat, ni kuki Alliy amaze kuba umuyobozi w’Abayislamu atahagurutse ngo abwire abantu icyo kibazo?! Cyangwa se nibura ngo agarure izo ayat muri Qor’an nk’uko yamanutse?! Ntwabwo twigeze tubona Alliy akora icyo gikorwa, ahubwo Qor’an yahamye uko yari iri k’umuyobozi bw’abayobozi bamubanjirije, ndetse nuko yari imeze no ku gihe cy’intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), kuko Qor’an arinzwe n’uburinzi bw’Imana yavuze iti “Mu by’ukuri, nitwe twamanuye urwibutso (Qor’an) kandi ni natwe tuzarurinda” Al Hujurat: 9. Ariko Abashiya ntibasobanukiwe. 14. Ntabwo Abashiya bashobora guhakana ko Abubakar, Umari na Othumani bashyigikiye Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) munsi y’igiti, kandi Imana yamaze kuvuga ko yabishimiye, inamenya ibiri mu mitima yabo, “Imana yishimiye abemeramana igihe bagushyigikiraga munsi y’igiti, imenya ibiri mu mitima yabo….”, ni gute bikwiye ko Abashiya bakwita abahakanyi abavuzwe n’imvugo y’Imana, bakavuga ibinyuranye 5 nabyo? Ni nkaho bavuga ngo (wowe Nyagasani ntabwo uzi ibyo tubaziho)! Imana ibiturinde. 15. Mu gihe dusanga Abashiya biyegereza ku Mana batuka abasangirangendo bakuru, kw’isonga ryabo hakabaho abayobozi basimbuye intumwa batatu: Abubakar na Omar na Othumani (Imana ibishimire), mu gihe tutarabona umusuni n’umwe utuka uwo ariwe wese wo mu muryango w’Intumwa! Ahubwo ugasanga biyegereza Imana mu kubakunda. Ibi kandi Abashiya bakaba badashobora kubihakana n’ubwo baba babeshya. Ni gute byashoboka ko ubutumwa bwa nyuma, bukaba n’idini yuzuye mu madini, ikaba n’umuryango w’indobanuye washyiriweho abantu, ko watangirira amateka yawo meza n’urugendo rwawo rukomeye nyuma y’intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ku bayobozi batatu, aribo –nk’uko Abashiya babeshya ko – aribo mutwe w’ubuyobe n’ubuhakanyi. 16. Idini ya Islamu yaruzuye ku gihe cy’intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha), hashingiwe ku ijambo ry’Imana rigira riti “Uyu munsi mbujurije idini yanyu” Maidat:3. Kandi agatsiko k’Abashiya kabayeho nyuma y’uko intumwa yitaba Imana?! 17. Imana ubwayo yamanuye ukubeshyuza ababeshyeraga Aishat (Imana imwishimire) mu nkuru yiswe IF’KI izwi cyane, maze Imana imwezaho uwo mwanda mubi, hanyuma tugasanga bamwe mu bashiya nanubu bagikomeza kumushinja ubuhemu!! -Imana ibiturinde- ibi kandi hamwe nu ko harimo gutesha agaciro intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha), harimo no gutesha agaciro Imana Nyagasani yo izi ubumenyi bw’ibyihishe, maze ikaba itaraburiye intumwa yayo ko umugore wayo ari umuhemu?! –ibyo Imana iri kure yabyoNta gatsiko kabi nk’agatsiko gatesha agaciro abagore b’intumwa naba nyina b’abemera. 18. Ni gute intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yashyingurwa mu cyumba cya Aishat (Imana imwishimire), maze mwe mukaba mubeshyera Aishat ko ari umuhakanyi n’uburyarya –Imana ibiturinde- ese icyo si ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko intumwa yamukundaga kandi yamwishimiraga? 19. Ni nk’uko intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha), yashyinguwe hagati ya Abubakar na Omar, kandi bo –kuri mwe mubita abahakani, kandi birazwi ko umuyislamu adashobora guhambwa mu bahakanyi, ni gute 6 rero intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) Imana itamurinze gushyingurwa iruhande rw’abahakanyi nyuma y’uko apfa – nkuko mubivuga? Hanyuma Alliy (Imana imwishimire) yari he muri ibyo byose?! Kuki atarwanyije ibi bintu bikomeye?! 20. Abashiya babeshya ko kuba Alliy (Imana imwishimire) yaragombaga kuba umuyobozi nyuma y’intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha), ko ari we wari ukwiriye ubuyobozi ari imvugo ihamye iri muri Qor’an, ngo ariko abasangirangendo barayihishe. Mu by’ukuri iyo mvugo siyo, kuko dusanga abasangirangendo (Imana ibishimire), batarigeze bahisha Hadith Abashiya batangaho gihamya z’ubuyobozi bwa Alliy, urugero: Hadith “Wowe kuri njye u�ite urwego nk’urwa Haruna kuri Mussa” n’izindi Hadith zimeze nk’ibyo, ni kuki izo batazihishe zo?! Ni na gute Abasangirangendo bahisha Qor’an, kandi irinzwe n’itegeko ry’Imana? 21. Imana yavuze ibigwi by’abasangirangendo ahantu hatandukanye mu gitabo cyayo Gitagatifu, Imana yaravuze iti “Babandi bakurikira intumwa umuhanuzi utazi gusoma no kwandika basanga yanditswe iwabo muri Tawurat ni Ivanjili, ibategeka ibyiza ikanababuza gukora ibibi, inabazirurira ibyiza ikanaziririza kuri bo ibibi, ikanabakuriraho ibibaremereye ndetse n’ ingoyi (by’ amategeko) byari bibariho. N’abayemeye (intumwa Muhamad), bakayubaha, bakanayishyigikira bakanakurikira urumuri yamanuriwe, abo ni bo bakiranutsi”. Surat A’araf: 156 – 157. Na none Imana iti “Abitabye umuhamagaro wa Allah n’ Intumwa (Muhamad), (bagakurikirana abahakanyi) nyuma yo gutsindwa (mu ntambara ya Uhudi); hamwe n’ububabare ndetse n’ibikomere bari ba�ite, bagakomeza gukurikira umuyoboro w’intumwa, abazagira neza muri bo bakanaganduka bazahembwa ibihembo bihambaye“. “Babandi babwiwe n’abantu bati „Mu by’ ukuri abantu (Abu Suf’yani n’agatsiko ke) bikoranyirije (kugira ngo babarimbure bityo), nimubatinye. Ibyo bibongerera (imbaraga), ukwemera, maze baravuga bati “Allah araduhagije ni we Uwiringirwa mwiza“. Surat Al Imuran: 172 173. Na none Imana iti “Ni we wagushyigikije ubutabazi bwe ndetse n’abemera. Yanahuje imitima yabo, n’iyo uza gutanga ibiri mu isi byose, ntiwari gushobora guhuza imitima yabo. Nyamara Allah yarayihuje. Mu by' ukuri we 7 ni Utsinda, Ushishoza”. Surat An’fal: 62-63. Na none Imana iti “Yewe ntumwa, Imana iraguhagije, wowe n’abagukurikiye mu bemeramana kubarinda ibibi by’abanzi banyu“. Surat An’fal: 64. Na none Imana iti “ Muri umuryango mwiza uboneye washyiriweho abantu; mutegeka gukora ibyiza mukanabuza gukora ibibi, mukanemera Allah“. Surat Al Im’ran: 110. Na none Imana iti “Urwo ni urugero rwabo muri Tawurat, n’urugero rwabo muri Injil ni nk’ikimera cyasohoye igihimba n’amashami yacyo, hanyuma amashami arakura aba menshi maze kirakomera kiraringanira neza ku gihimba cyacyo kiba cyiza gishimisha abahinzi. Kugira ngo abemeramana mu bwinshi bwabo n’ubwiza bwabo bibabaze abahakanyi. Allah yasezeranyije abemeye bakanakora ibikorwa byiza muri bo kubabarirwa ibyaha, no guhabwa ibihembo bihambaye’’. Surat Al Fat’hu: 29. Ese hari ushobora gukeka nyuma y’izi Ayat zose zikomeye, ko habaho agatsiko kabarirwa ku ntoki z’ikiganza kimwe, ese Imana Nyagasani ishobora guha ingabire zayo nyinshi intumwa yayo (Imana iyihe amahoro n’imigisha) abasangirangendo babaye abahakanyi nyuma ye bakanahindura idini ye bakanahishamo bimwe bakanahinduramo ibindi nyuma ye ?! Abashiya bose bemera ko abasangirangendo bari ba�ite ukwemera ku gihe cy’intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha), ariko nyuma Abashiya bakavuga ko abasangirangendo baje kuva mu buyislamu nyuma, ni igitangaza, ni gute abasangirangendo bose hamwe bafata icyemezo cyo kuva mu idini nyuma y’intumwa? haba habaye iki? Ni gute bashyigikira intumwa (Imana imuhe amahoro n’imigisha) mu bihe bikomeye, bakanamurwanirira bakoresheje ubuzima bwabo n’imitungo yabo ihenze, hanyuma bakaza kuva mu idini nyuma yo gupfa kwe nta mpamvu ?! wenda muramutse muvuze ko babaye abahakanyi kubera kwimika Abubakar (Imana imwishimire), twababwira tuti ‘’Ni kuki Abasangirangendo bose b’intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) bemeranyijwe ku gushyigikira Abubakar (Imana imwishimire), ese niki batinyaga kuri we ? ese Abubakar yaba yari umunyengufu n’ubutegetsi kuri bo, maze akabahatira kumushyigikira ku ngufu ? hanyuma Abubakar (Imana imwishimire), yakomokaga muri Baniy Tamimu mu bwoko bw’Abakurayishi, yari mu ba Kurayishi ba�ite 8 umuryango muke cyane, mu gihe Baniy Hashimu na Baniy Abdu Dari ndetse na Baniy Mah’zumiy aribo bari ba�ite abantu benshi n’ijambo. Niba rero, batarashoboye guhatira Abasangirangendo b’intumwa (Imana imuhe amahoro n’imigisha) kumushyigikira, ni gute Abasangirangendo (Imana ibishimire) bakwihatira kujya k’urugamba, kugira ukwemera, no kurwana ku idini no kuba aba mbere ku isi yabo no mubuzima bwa nyuma bwabo babikorera undi utaribo, ariwe Abubakar ?! 22. Dusanga na none Alliy (Imana imwishimire) atarigeze yita abahakanyi abamurwanyije, yewe n’abamwiyomoyeho bakamurwanya bakamubuza amahoro ndetse bakanamwita umuhakanyi. Ni gute Abashiya batakurikiza Alliy ? aribo bita abahakanyi abeza mu basangirangendo b’intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ndetse n’abagore bayo aribo ba nyina b’Abemera ?! 23. Na none tubona Abashiya bita abahakanyi itsinda rya Zayidiyat , hamwe n’uko Zayidiyat aria bantu bakunda abo mu muryango w’intumwa, ibyo bikaba bigaragaza ko inkingi ikomeye mu bashiya ari ukwanga Abasangirangendo ndetse n’abatubanjirije beza, ntabwo mu by’ukuri ari ugukunda abo mu muryango w’intumwa nk’uko babivuga. 24. Abashiya bavuga ko Alliy ariwe ukwiriye ubuyobozi bw’Abayislamu nyuma y’intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) kubera Hadith igira iti «Wowe kuri njye u�ite urwego nk’urwa Haruna kuri Musa » hanyuma dusanga Haruna atarigeze asimbura Musa (Imana imuhe amahoro) ! ahubwo uwasimbuye Musa ni Yushuu mwene Nuni ! 25. Ibun Hazimi yavuze kuri Alliy (Imana imwishimire) ati «Gutsimbarara kw’Abashiya ko Alliy yashyigikiye Abubakar (Imana imwishimire) nyuma y’amezi atandatu, yakererewe kumushyigikira, ingaruka zabyo ntiziva mu bintu bibiri: A: Bishobora kuba ari ishyano gukererwa kwe, yaba yarakoze ikosa igihe yamushyigikiraga. B: Cyangwa na none bikaba ishyano gukererwa k’umushyigikira, akaba yarakoze ikosa gukererwa kumushyigikira »! 26. Abashiya bavuga ko Alliy (Imana imwishimire) a�ite Kopi ya Qor’an ipanze hakurikijwe uko yamanutse!, twavuga tuti « Alliy yagiye k’ubuyobozi nyuma ya Othuman (Imana imwishimire), kuki atasohoye uwo musafu wose uko wakabaye ?! Kuko imisafu yacu yose du�ite ubu ni mubyo Alliy yakiriye kandi ntabwo ipanze hakurikijwe uko yamanutse. 27. Ibitabo byizewe ku bashiya muri Hadith ni : (Al Wasail) 9 cyanditswe na Al Huru Al Amiliy wapfuye mu mwaka wa 1104H » ndetse n’igitabo (Al Biharu ) cyanditswe na Al Majilisiy wapfuye mu mwaka wa 1111H n’igitabo « Mustadrakul Wasaili » cya Twab’risiy wapfuye mu mwaka 1320H, ibyo bitabo byose ni bya vuba aha!, niba barakusanyije ziriya Hadith mu nzira z’urukurikirane rw’abazakiriye n’uburyo bazakiriye, ni gute umuntu umunyabwenge yakwizera ibyakiriwe ntibyandikwe ibinyejana 11 byose cyangwa ibinyejana 13 ?! 28. Abashiya mu bitabo byabo bavuga ko ukujya kwa Husein mu bantu ba Kufat hanyuma bakamutererana bakamwica, ibyo byabaye intandaro yo kuva mu buyislamu kwa benshi usibye abantu batatu. Ese niba yari azi ibizaba imbere –nk’uko babivuga- ntabwo yari kwirirwa abajyamo. 29. Abashiya bavuga kenshi Hadith ya (Ghadiri) n’ibyo intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yahavugiye ngo « Ndabibutsa gutinya Imana ku bantu banjye » maze bakiyibagiza ko aribo ba baye aba mbere kutubahiriza uyu murage w’Intumwa, ubwo bagiriraga ubugome abenshi mu muryango w’intumwa ! 30. Turabwira Abashiya tuti «Iyaba Abasangirangendo barahishe kuba Alliy (Imana imwishimire) ariwe wagombaga kuba umuyobozi, bari guhisha n’ibigwi bye ntibagire na kimwe bavuga, kandi ibyo bitandukanye n’ukuri, ibyo bikaba bigaragaza ko iyaba hari kuba hari ikintu icyo aricyo cyose kivuga kuri ibyo bari kuba barakivuze, kuko imvugo igaragaza ubuyobozi, ni ikintu gikomeye, kandi ibintu bikomeye bigomba kwamamazwa cyane, iyo uko kwamamara kuba kwarabayeho rero byari kumenywa n’ababyemera ndetse n’abatabyemera. 31. Umar (Imana imwishimire) yatoranyije abantu batandatu bagomba kugishwa inama k’uwaba umuyobozi nyuma yo gupfa kwe, hanyuma batatu baza guharira abandi batatu muri bo, hanyuma Abdurahman mwene Awu�i nawe aza guharira abandi hasigaramo Othuman na Alliy (Imana ibishimire), kuki Alliy atavuze kuva mbere ko ariwe wahawe umurage w’ubuyobozi ? ese yaba hari uwo yatinyaga nyuma yo gupfa kwa Umari (Imana imwishimire). UMUSOZO: Turasaba Imana ko ibi bibazo byagirira akamaro urubyiruko rw’Abashiya, kandi ikabigira urufunguzo rw’ibyiza kuri bo, bibayobora ku kuri, kandi bikabatera akanyabugabo ko gushakisha uko kuri no kugushikamaho, batitaye ku mwikomo w’uwo ariwe wese kuri ibyo. 10