integanyanyigisho ya muzika igenewe icyiciro cya mbere cy
Transcription
integanyanyigisho ya muzika igenewe icyiciro cya mbere cy
REPUBLIC OF RWANDA IKIGO GISHINZWE GUTEZA IMBERE UBUREZI (REB) P.O.BOX 3718 KIGALI INTEGANYANYIGISHO YA MUZIKA IGENEWE ICYICIRO CYA MBERE CY’AMASHURI ABANZA (UMWAKA WA 1, 2, 3) ABANDITSE IYI NTEGANYANYIGISHO 1. RUTAKAMIZE Jozeph, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubumenyi n’ubugeni muri REB/CPMD, Kigali 2. BURASA Maurice, Umwarimu ku Kigo cy’Amashuri abanza cya Académie De La Salle Byumba, Gicumbi 3. HAKUZIMANA Félécien, Umwarimu ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kageyo, Gicumbi 4. MANIRAGUHA Theoneste, Umwarimu ku Kigo cy’Amashuri abanza cya Immaculée Conception Ngarama, Gatsibo 5. MWIZERWA Bonaventure, Umwarimu mu Ishuri Nderabarezi-TTC Byumba, Gicumbi 6. NDAGIJIMANA NYANDWI Géerard, Umuteganyanyigisho wa Muzika muri REB/CPMD, Kigali 7. NYIRANDAGIJIMANA Anathalie, Ushinzwe guhuza imitegurire y’amasomo muri REB/CPMD, Kigali 2 ISHAKIRO ABANDITSE IYI NTEGANYANYIGISHO ....................................................................................................................... 2 INTEGANYANYIGISHO YA MUZIKA IGENEWE ICYICIRO CYA MBERE CY’AMASHURI ABANZA............... 4 I. INTANGIRIRO ................................................................................................................................................. 4 II. INTEGO RUSANGE Z’ICYICIRO CYA MBERE .............................................................................................. 4 III.UBUSHOBOZI BUZATEZWA IMBERE.......................................................................................................... 5 IV. IMYIGIRE N’IMYIGISHIRIZE ........................................................................................................................ 6 V. ISUZUMABUMENYI ......................................................................................................................................... 6 VI. IBIKORESHO MFASHANYIGISHO ............................................................................................................... 7 UMWAKA WA MBERE ...................................................................................................................................................... 8 I. UMUTWE WA MBERE: GUTOZA KUMVA AMAJWI (6h) ...................................................................... 9 II. UMUTWE WA KABIRI: KURIRIMBA UTURIRIMBO TUGUFI NO KUGORORA IJWI (8h) ............. 11 III. UMUTWE WA GATATU: KURIRIMBA INDIRIMBO N’INJYANA YAYO (6h)............................... 13 IV. UMUTWE WA KANE: GUKINA WIGANA IBIVUGWA MU NDIRIMBO (10h) ............................... 15 UMWAKA WA KABIRI .................................................................................................................................................... 17 I. UMUTWE WA KABIRI: GUTOZA ABANYESHURI KUBYINA BAGENDA KURI GAHUNDA (7h) 20 II. UMUTWE WA GATATU: GUTOZA ABANYESHURI KUBYINA IMISHAYAYO YIHUTA (10h) .... 22 III. UMUTWE WA KANE: GUHUZA INDIRIMBO N’AMARENGA (6h) ................................................. 24 UMWAKA WA GATATU ................................................................................................................................................. 26 I. UMUTWE WA MBERE: GUHEREKESHA INDIRIMBO INGOMA (3h) ................................................ 27 II. UMUTWE WA KABIRI: KURIRIMBA INDIRIMBO Z’INSUKIRANYA ZOROHEJE (4h) .................. 29 III. UMUTWE WA GATATU: KURIRIMBA INDIRIMBO YUBAHIRIZA IGIHUGU (6h)...................... 31 IV. UMUTWE WA KANE: GUTOZA ABANYESHURI KUBYINA IMISHAYAYO AGENDA BUHORO (11h) 33 V. UMUTWE WA GATANU: GUKINA WEREKANA IMBAMUTIMA (6h) ............................................... 35 IBITABO BYIFASHISHIJWE .......................................................................................................................................... 37 3 INTEGANYANYIGISHO YA MUZIKA IGENEWE ICYICIRO CYA MBERE CY’AMASHURI ABANZA I. INTANGIRIRO Kuririmba, kubyina cyangwa gukina bifite uruhare runini mu burere n’ubuzima bwiza bw’umwana wo mu mashuri abanza; kuko bimufasha gusobanukirwa n’ibyo yumva, ari nako bimucengezamo umuco. Ni muri urwo rwego, iyi nteganyanyigisho ikubiyemo amasomo agamije gutoza abana bato kugira ikinyabupfura, kubana n’abandi, isuku, kurengera ibidukikije, gukunda igihugu, ururimi n’umuco. Muzika yigishwa mu mashuri abanza, si iyo gutuma abana babibamo abahanga, ahubwo ni ukugira ngo bamenye iby’ibanze umuntu wese wageze mu ishuri yagombye kuba azi, ari na ko bituma ijwi rigenda riba ryiza uko umwana akura. Gutoza umwana ugitangira amashuri abanza kuririmba, kubyina cyangwa gukina hakiri kare, bituma acengerwa n’umuco wo guhimbarwa, maze bigatuma akomeza kuwukurikirana ku giti cye uko agenda akura, haba mu matorero cyangwa mu buzima busanzwe. Bongeye kandi, inyigishoya Muzika yunganira izindi nyigisho. Koko rero, iyo umwarimu yifashishije indirimbo, imbyino cyangwa imikino mu kwigisha andi masomo, bituma umunyeshuri ayakurikira neza. II. INTEGO RUSANGE Z’ICYICIRO CYA MBERE Umunyeshuri urangije icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza azaba ashobora: 1. Kuririmba, kubyina no gukina agaragaza imbamutima n’ibitekerezo bikubiye mu ndirimbo, mu mbyino cyangwa mu mikino ku buryo byizihira ababyumva n’ababireba 4 2. Gutandukanya injyana zigize indirimbo, imbyino n’imikino nyarwanda 3. Guherekesha indirimbo amashyi, ingoma,… 4. Gukurikira neza isomo rya muzika mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri abanza. 5. Kuririmba neza indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda III.UBUSHOBOZI BUZATEZWA IMBERE UBUSHOBOZI IBIKORWA BY’INGENZI BY’UWIGA BIZATEZA IMBERE UBUSHOBOZI Gutinyuka kuvugira imbere y’abandi Kuririmba, gusoma, gusobanura amagambo, kubara inkuru, Kwigirira icyizere Kuganira n’abandi, kungurana ibitekerezo, kuririmbira imbere y’abandi,… Gusetsa Gukina,kuganira, Kwigana ijwi, imiyego… Kuririmba, kuganira, gukina,.. Kugaragaza imbamutima Kuririmba, kubyina,kuyega, Ubuhanzi Guhimba, gukina akaririmbo kagufi, Imigenzo mbonezabupfura Gushima, kunenga,… Kwita ku muco nyarwanda Kuririmba, kubyina, guhimba, kwiyereka,… Kwidagadura Kuririmba, kubyina, kwivuga, kwiyereka, guseruka,… Kubana neza n’abandi Kuririmbira hamwe n’abandi,… Gukurikiza gahunda Kuririmba, kubyina, gukina, kwiyereka… 5 IV. IMYIGIRE N’IMYIGISHIRIZE - Mwarimu aha abanyeshuri uruhare rugaragara mu isomo: basoma indirimbo yanditse, basobanura amagambo mashya ari mu ndirimbo, baririmba umwe ukwe mu matsinda cyangwa bose hamwe. - Mwarimu atanga urugero rwiza mu kuririmba, abanyeshuri nabo bakamwigana baririmba. Asubiramo kenshi kugira ngo bumve injyana y’indirimbo cyangwa y’imbyino, ari nako abasubirishamo kenshi. - Mwarimu ahozaho mu gufasha abana kugorora no kunoza ijwi uko bagenda bakura. - Mwarimu akosora abanyeshuri akurikije icyigero cyabo. V. ISUZUMABUMENYI Mu isuzuma, buri mwitozo umwarimu aha abanyeshuri ugomba kumuha umwanya wo kumenya intambwe buri munyeshuri yateye muri iryo somo, akaboneraho n’akanya ko gukosora ibitagenze neza. Buri munyeshuri abona umwanya wo gukora umwitozo wa wenyine cyangwa mu marushanwa y’amatsinda. Mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, isuzumabumenyi rikorwa mu mutwe hasubirwamo indirimbo yizwe mu isomo riheruka, no mu isoza ry’isomo ku ndirimbo cyangwa mu mbyino yizwe uwo munsi. Buri munyeshuri ahabwa kandi isuzumabumenyi mu mutwe nyuma ya buri gihembwe. Ibi ariko ntibibuza umwarimu guteganya amasuzumabumenyi nyuma y’igihe runaka bitewe n’intego ashaka kugeraho. Igihe asuzuma, mwarimu akwiye gushingira ku ngingo: ijwi, gufata mu mutwe, kutagira ubwoba imbere y’abandi, guhuza imbamutima n’ibikubiye mu ndirimbo,… 6 Mwarimu ashobora kandi no gutegura amarushanwa yo kurirmba, kubyina no gukina. Icyitonderwa: Isaha (period) isomo rimara ni iminota 40 VI. IBIKORESHO MFASHANYIGISHO Ingoma, ibyuma ndangururamajwi: inanga ya kinyarwanda, iya kizungu, gitari, umuduri, umwirongi,… 7 UMWAKA WA MBERE INTEGO RUSANGE Umunyeshuri urangije umwaka wa mbere w’amashuri abanza azaba ashobora: - Kumva, gutandukanya no kwigana ijwi yumvise. - Kunoza ijwi no kuririmbana n’abandi 8 I. UMUTWE WA MBERE: GUTOZA KUMVA AMAJWI (6h) 1. INTANGIRANWA Kugira ngo intego z’uyu mutwe zigerweho, umunyeshuri yagombye kuba ashobora gutandukanya ibitanga amajwi asanga mu bimukikije: umuntu, inyamaswa, inyoni, umuyaga, ibikoresho bitandukanye… 2. IMFASHANYIGISHO Ingoma, icupa, isuka, ifilimbi, indangururamajwi… 3. UBUSHOBOZI BUZATEZWA IMBERE - Kumva - Gutandukanya icyo wumvise - Gusetsa 4. INTEGO Nyuma y’uyu mutwe, umunyeshuri azaba ashobora gutandukanya amajwi aturuka ku bintu binyuranye bimukikije. 9 Intego zihariye Umunyeshuri Icyigwa azaba ashobora: - kumva no gutandukanya Ibikorwa by’umunyeshuri 1. Gutega ugutwi no - Umunyeshuri ahereye ku bikoresho binyuranye bitanga gutandukanya amajwi amajwi biri imbere ye agenda akora kuri buri gikoresho ku anyuranye buryo gitanga ijwi; amajwi y’ibintu binyuranye. - kwigana amajwi yumviswe 2. Gukurikira no kwigana ijwi - Umunyeshuri akora kuri buri gikoresho gitanga ijwi, ryatanzwe mwarimu akamusaba kwigana iryo jwi yumvise; - Abanyeshuri bagenda basimburana kwigana amajwi ya buri gikoresho bumvise; - Umunyeshuri asubira mu ijwi ryatanzwe na mwarimu; - Abanyeshuri bose basubira muri ya majwi inshuro nyinshi - Abanyeshuri baririmba amajwi atandukanye; - Abanyeshuri basubira mu majwi yaririmbwe mu rwego rwo kuyanoza 10 II. UMUTWE WA KABIRI: KURIRIMBA UTURIRIMBO TUGUFI NO KUGORORA IJWI (8h) 1. INTANGIRANWA Abanyeshuri bagombye kuba bashobora kwigana ijwi ryatanzwe no gutandukanya amajwi anyuranye. 2. IMFASHANYIGISHO Ingoma 3. UBUSHOBOZI BUZATEZWA IMBERE - Kumva - Gutandukanya icyo wumvise - Gufata mu mutwe - Gusubira mu byo yumvise - Kunoza ibyo aririmba 4. INTEGO Nyuma y’uyu mutwe, umunyeshuri azaba ashobora kugorora ijwi no kuririmbira hamwe n’abandi. 11 Intego zihariye Icyigwa Umunyeshuri azaba ashobora : - gusubira mu karirimbo yumvise, agorora ijwi kandi agendana n’abandi. - kuririmba kagufi akaririmbo anoza arangurura kandi ijwi, 1. Kwigana yumvise Ibikorwa by’umunyeshuri akaririmbo - Abanyeshuri batozwa kuririmba akaririmbo nibura k’interuro imwe ,ebyiri cyangwa eshatu - Umunyeshuri umwe umwe asubira muri ka karirimbo bagenzi be bamuteze amatwi; - Abanyeshuri basubira muri ka karirimbo inshuro nyinshi zishoboka. - Umwarimu asaba umunyeshuri kuririrmba akaririmbo azi; 2. Gutoza abana - Abanyeshuri basubira muri ako karirimbo; kuririmbira hamwe - Umwarimu yereka abanyeshuri uko batangira indirimbo atanga ikimenyetso cyo gutangira; adasakuza, atangira kandi - Bagendeye ku kimenyetso cya mwarimu, abanyeshuri batangira akarangiriza indirimbo; n’abandi rimwe - Umwarimu yereka abanyeshuri uko barangiza indirimbo; - Abanyeshuri bigana umwarimu uko atangira n’uko asoza indirimbo; - Abanyeshuri basubiramo inshuro nyinshi, umwarimu akosora amajwi yabo 12 III. UMUTWE WA GATATU: KURIRIMBA INDIRIMBO N’INJYANA YAYO (6h) 1. INTANGIRANWA Abanyeshuri bagombye kuba bashobora: - kwigana ijwi ryatanzwe no gutandukanya amajwi anyuranye. - kuririmba uturirimbo tugufi bize mbere. 2. IMFASHANYIGISHO Ingoma, amashyi,… 3. UBUSHOBOZI BUZATEZWA IMBERE - Kumva - Gufata mu mutwe - Gusubira mu byo yumvise - Kunoza ibyo aririmba - Gukurikiza injyana y’indirimbo 4. INTEGO Nyuma y’uyu mutwe, umunyeshuri azaba ashobora gutahura injyana y’indirimbo ngufi no guherekesha indirimbo injyana yayo. 13 Intego zihariye Icyigwa Umunyeshuri azaba ashobora: - gutahura injyana y’indirimbo Ibikorwa by’umunyeshuri 1. Gutahura injyana y’indirimbo - Abanyeshuri batozwa kuririmba akaririmbo nibura yize. k’interuro imwe, ebyiri cyangwa eshatu; ngufi. - Umunyeshuri umwe umwe asubira muri ka karirimbo bagenzi be bamuteze amatwi; - Abanyeshuri basubira muri ka karirimbo inshuro nyinshi zishoboka. - Umwarimu yereka abanyeshuri injyana y’iyo ndirimbo; -Abanyeshuri batahura injyana y’iyo ndirimbo. - guherekesha indirimbo injyana 2. Guherekesha yayo. indirimbo injyana yayo. - Abanyeshuri baririmba indirimbo bazi; - Umwarimu abereka injyana yayo; - Umunyeshuri umwe umwe aririmba indirimbo ayiherekesha injyana; - Umwarimu akosora umunyeshuri amakosa yagaragaye; - Abanyeshuri basubira mu ndirimbo bayiherekesha injyana yayo; - Abanyeshuri bakora imyitozo ihagije yo kuririmba baherekesha indirimbo injyana yayo. 14 IV. UMUTWE WA KANE: GUKINA WIGANA IBIVUGWA MU NDIRIMBO (10h) 1. INTANGIRANWA Abanyeshuri bagombye kuba bashobora: - kuririmba indirimbo zifite injyana yoroheje - kubyina no kugedera kuri gahunda. 2. IMFASHANYIGISHO Ingoma, amashyi, umugeri, ifirimbi… 3. UBUSHOBOZI BUZATEZWA IMBERE - Kumva - Gufata mu mutwe - Gusubira mu byo yumvise - Gukina indirimbo - Gukurikiza injyana y’indirimbo 4. INTEGO Nyuma y’uyu mutwe, umunyeshuri azaba ashobora gukina yigana ibivugwa mu ndirimbo. 15 Intego zihariye Icyigwa Umunyeshuri azaba ashobora: 1. Guhuza - kuririmba ahuza imiyego n’indirimbo n’indirimbo Ibikorwa by’umunyeshuri imiyego - Abanyeshuri batozwa kuyega bagendeye ku njyana y’indirimbo; - Umunyeshuri umwe asubira mu ndirimbo yubahiriza umuyego n’injyana by’indirimbo; - Abanyeshuri basubira mu ndirimbo bahuza imiyego n’injyana yayo inshuro nyinshi zishoboka. - - kuririmba ahuza imiyego n’amajwi 2. Guhuza Abanyeshuri bashaka indirimbo zifite imiyego imiyego itandukanye; n’amajwi - Abanyeshuri batozwa kuyega bagendeye ku njyana n’amajwi by’indirimbo; - Abanyeshuri babifashijwemo na mwarimu, bahuza imiyego amajwi n’indirimbo; - Umwarimu afasha abanyeshuri gukosora aho imiyego yabusanye n’amajwi n’indirimbo. - Abanyeshuri bakora imyitozo basubiramo inshuro nyinshi zishoboka. 16 UMWAKA WA KABIRI INTEGO RUSANGE Umunyeshuri urangije umwaka wa kabiri w’amashuri abanza azaba ashobora: - Kuririmba/kubyina indirimbo yubahiriza injyana y’imishayayo yihuta - Kuririmba yigana igitekerezo kiri mu ndirimbo 17 I. UMUTWE WA MBERE: KURIRIMBA INDIRIMBO ZIFITE IBITERO N’INYIKIRIZO (7h) 1. INTANGIRANWA Umunyeshuri yagombye kuba ashobora kuririmba uturirimbo tugufi, dufite injyana n’imiyego 2. IMFASHANYIGISHO Ingoma, amashyi 3. UBUSHOBOZI BUZATEZWA IMBERE - Kumva - Gufata mu mutwe - Gutandukanya ibitero n’inyikirizo 4. INTEGO Nyuma y’uyu mutwe, umunyeshuri azaba ashobora kuririmba indirimbo ifite ibitero n’inyikirizo. 18 Intego zihariye Icyigwa Umunyeshuri azaba 1. Kuririmba indirimbo ifite - Umunyeshuri aririmba indirimbo asanzwe azi; ashobora: - ibitero n’inyikirizo kuririmba zinyuranye Ibikorwa by’umunyeshuri indirimbo zifite - Umwarimu atekerereza abanyeshuri agakuru gakubiye mu ndirimbo agiye kubigisha; ibitero - n’inyikirizo Bamaze kugasobanukirwa, umwarimu abigisha uko bakaririmba ahereye ku nyikirizo; - Abanyeshuri basubiramo ya ndirimbo interuro ku yindi batandukanya ibitero n’inyikirizo bigize indirimbo; - Abanyeshuri baririmba indirimbo zifite ibitero n’inyikirizo bifashishije amashyi/ingoma 2. - kuririmba Kubahiriza injyana - Umunyeshuri aririmba indirimbo asanzwe azi; indirimbo y’indirimbo no kuyinoza akurikije injyana yayo - Abanyeshuri baririmba indirimbo bajyanisha inyikirizo n’ibitero kandi ku buryo bunoze. - Abanyeshuri bakora imyitozo myinshi yo kuririmba bubahiriza injyana kandi banoza. 19 I. UMUTWE WA KABIRI: GUTOZA ABANYESHURI KUBYINA BAGENDA KURI GAHUNDA (7h) 1. INTANGIRANWA Abanyeshuri bagombye kuba bashobora kuririmba indirimbo no kuyiherekesha injyana yayo. 2. IMFASHANYIGISHO Ingoma, amashyi, umugeri, ifirimbi… 3. UBUSHOBOZI BUZATEZWA IMBERE - Kumva - Gufata mu mutwe - Gusubira mu byo yumvise - Kunoza ibyo aririmba - Gukurikiza injyana y’indirimbo - Kubyina no kugenda kuri gahunda 4. INTEGO Nyuma y’uyu mutwe, umunyeshuri azaba ashobora kubahiriza injyana y’indirimbo ngufi, kubyina no kugenda kuri gahunda. 20 Intego zihariye Icyigwa Ibikorwa by’umunyeshuri Umunyeshuri azaba ashobora: 1. Guhuza ikirenge n’injyana - Abanyeshuri batozwa kubyina bakurikiza injyana - guhuza ikirenge n’injyana y’indirimbo; y’imbyino yoroshye. - Umunyeshuri umwe asubira mu ndirimbo yubahiriza injyana yayo; - Abanyeshuri basubira mu ndirimbo bahuza ikirenge - kubyina adasobanya, agendeye ku njyana y’indirimbo 2. Kwishima umubyimba mu n’injyana yayo inshuro nyinshi zishoboka. mbyino - Agendeye ku njyana y’imbyino, umwarimu yereka abanyeshuri uko babyina bishima umubyimba; - Abanyeshuri bigana uko umwarimu abyina; - kuririmba indirimbo azijyanisha 3. na 3. Kugenda kuri gahunda - Abanyeshuri babyina bishima umubyimba; gahunda. - Umunyeshuri yitegereza uko mwarimu aririmba indirimbo ayijyanisha na gahunda; - Umunyeshuri yigana uko mwarimu aririmba indirimbo ayijyanisha na gahunda; - Umunyeshuri asubira mu ndirimbo ayijyanisha na gahunda - Umwarimu agenda akosora abasobanya indirimbo na gahunda. 21 II. UMUTWE WA GATATU: GUTOZA ABANYESHURI KUBYINA IMISHAYAYO YIHUTA (10h) 1. INTANGIRANWA Abanyeshuri bagombye kuba bashobora kuririmba indirimbo no kuyiherekesha injyana n’umuyego bishima umubyimba. 2. IMFASHANYIGISHO Ingoma, amashyi. 3. UBUSHOBOZI BUZATEZWA IMBERE - Kumva - Gufata mu mutwe - Gusubira mu byo yumvise - Kunoza ibyo aririmba/abyina - Gukurikiza injyana y’indirimbo/imbyino 4. INTEGO Nyuma y’uyu mutwe, umunyeshuri azaba ashobora kubyina yubahiriza injyana y’umushayayo wihuta. 22 Intego zihariye Icyigwa Umunyeshuri azaba ashobora: 1. Gutahura - gutandukanya injyana y’indirimbo isanzwe Ibikorwa by’umunyeshuri injyana - Abanyeshuri baririmba indirimbo basanzwe bazi; y’imbyino -Umwarimu ahitamo imbyino basanzwe bazi bakayiririmba; y’umushayayo - Umunyeshuri atozwa n’imbyino y’umushayayo. guherekeza indirimbo ifite injyana y’umushayayo amashyi/ingoma; - Abanyeshuri bose basubira muri ya ndirimbo bubahiriza injyana yayo; - Abanyeshuri basubira mu ndirimbo n’injyana yayo inshuro nyinshi zishoboka. - kubyina akurikiza injyana y’umushayayo wihuse. 2. Kubyina umushayayo - Umwarimu asaba umunyeshuri kubyina imbyino asanzwe azi; wihuse - Umwarimu yereka abanyeshuri uko babyina imbyino y’umushayayo; - Abanyeshuri bigana uko umwarimu abyina umushayayo wihuse; Umunyeshuri ashobora kubyina umushayayo wihuse adasobanya. - Umwarimu yereka abanyeshuri uko bishima umubyimba mu mbyino 3. Kwishima umubyimba y’umushayayo wihuta. mu mbyino - Abanyeshuri bitegereza uko mwarimu abyina umushayayo wihuse y’umushayayo wihuse yishima umubyimba; - Abanyeshuri babyina umushayayo wihuse bishima umubyimba, mwarimu agakosora intambwe n’umubyimba; - Abanyeshuri bakora imyitozo myinshi; 23 III. UMUTWE WA KANE: GUHUZA INDIRIMBO N’AMARENGA (6h) 1. INTANGIRANWA Abanyeshuri bagombye kuba bashobora: - gukina bigana ibivugwa mu ndirimbo; - kuririmba indirimbo zifite ibitero n’inyikirizo; - guherekesha indirimbo injyana n’imiyego; 2. IMFASHANYIGISHO Amashusho agaragaza imirimo imwe n’imwe abanyarwanda bakora 3. UBUSHOBOZI BUZATEZWA IMBERE - Kumva - Gufata mu mutwe - Gusubira mu byo yumvise - Kwitegereza - Guhuza amagambo n’igikorwa 5. INTEGO Nyuma y’uyu mutwe, umunyeshuri azaba ashobora kuririmba kandi yigana igitekerezo kiri mu ndirimbo. 24 Intego zihariye Icyigwa Umunyeshuri azaba ashobora: 1. Gutahura - gukoresha yumvikanisha amarenga Ibikorwa by’umunyeshuri igitekerezo - Umwarimu yereka abanyeshuri ibishushanyo bigaragaza n’amarenga biri mu ndirimbo igikorwa imirimo inyuranye y’abanyarwanda; - Umwarimu agirana ikiganiro n’abanyeshuri ku mirimo gikubiye mu ndirimbo igaragara ku gishushanyo/amashusho; - Abanyeshuri berekana amarenga akoreshwa kuri buri gikorwa; - kuririmba ahuza amarenga n’igikorwa kiri mu ndirimbo 2. Guhuza amarenga n’ibivugwa mu ndirimbo - Abanyeshuri baririmba indirimbo irimo amarenga; - Abanyeshuri bahuza amarenga n’indirimbo - Umwarimu akosora abanyeshuri babusanya amarenga n’amagambo. 25 UMWAKA WA GATATU INTEGO RUSANGE Umunyeshuri urangije umwaka wa gatatu w’amashuri abanza azaba ashobora: - Kuririmba anoza indirimbo zisanzwe n’iz’insukiranya - Kubyina yubahiriza injyana y’imishayayo igenda buhoro - Gukina ahuza imbamutima n’igitekerezo kiri mu ndirimbo 26 I. UMUTWE WA MBERE: GUHEREKESHA INDIRIMBO INGOMA (3h) 1. INTANGIRANWA Umunyeshuri yagombye kuba ashobora kuririmba uturirimbo tugufi, dufite injyana n’imiyego 2. IMFASHANYIGISHO Ingoma 3. UBUSHOBOZI BUZATEZWA IMBERE - Kumva - Kuririmba indirimbo iherekejwe n’ingoma - Gukunda muzika nyarwanda 4. INTEGO Nyuma y’uyu mutwe, umunyeshuri azaba ashobora kuririmba indirimbo iherekejwe n’ingoma 27 Intego zihariye Icyigwa Umunyeshuri azaba ashobora: 1. Guhuza ingoma n’injyana - Umunyeshuri aririmba indirimbo asanzwe azi; - kuririmba indirimbo zinyuranye y’indirimbo ziherekejwe w’ingoma n’umurishyo Ibikorwa by’umunyeshuri - Umwarimu yereka abanyeshuri uko baherekesha indirimbo umurishyo w’ingoma; - Abanyeshuri baririmba indirimbo bifashishije ingoma; - Abanyeshuri baririmba indirimbo bajyanisha n’ingoma; - Abanyeshuri bakora imyitozo myinshi yo kuririmba bahuza injyana n’umurishyo w’ingoma; 28 II. UMUTWE WA KABIRI: KURIRIMBA INDIRIMBO Z’INSUKIRANYA ZOROHEJE (4h) 1. INTANGIRANWA Umunyeshuri yagombye kuba ashobora: - gutangira no kurangiriza indirimbo ku kimenyetso cyatanzwe n’uririmbisha. - gutega amatwi no gukurikiza ijwi ryatanzwe - gufata mu mutwe - kuririmba neza adategwa. 2. IMFASHANYIGISHO Ingoma, amashyi 3. UBUSHOBOZI BUZATEZWA IMBERE - Kumva - Gufata mu mutwe - Gutandukanya ibitero n’inyikirizo - Kuririmbira mu matsinda 4. INTEGO Nyuma y’uyu mutwe, umunyeshuri azaba ashobora kuririmba adategwa indirimbo z’insukiranya zoroheje. 29 Intego zihariye Icyigwa Ibikorwa by’umunyeshuri Umunyeshuri azaba ashobora: Kwiga indirimbo z’insukiranya - Umunyeshuri aririmba indirimbo asanzwe azi; - kuririmba no gutandukanya indirimbo z’insukiranya n’indirimbo zisanzwe. - Umwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda abiri cyangwa atatu; - Umwarimu yigisha abanyeshuri uko baririmba indirimbo z’insukiranya; - Umwarimu aririmbisha buri tsinda abaterera mu bihe bitandukanye; - Umwarimu agenda akosora abasobanya; - Abanyeshuri bakora imyitozo ihagije. 30 III.UMUTWE WA GATATU: KURIRIMBA INDIRIMBO YUBAHIRIZA IGIHUGU (6h) 1. INTANGIRANWA Umunyeshuri yagombye kuba ashobora: - kuririmba indirimbo zifite ibitero n’inyikirizo. - kuririmbira mu matsinda 2. IMFASHANYIGISHO 3. UBUSHOBOZI BUZATEZWA IMBERE - Kumva - Gufata mu mutwe 4. INTEGO Nyuma y’uyu mutwe, umunyeshuri azaba ashobora kuririmba neza indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda 31 Intego zihariye Icyigwa Umunyeshuri azaba ashobora: Indirimbo - kuririmba neza Ibikorwa by’umunyeshuri yubahirirza - Umwarimu yandika indirimbo ku kibaho; indirimbo igihugu cy’u Rwanda: Rwanda - Umunyeshuri umwe asoma amagambo agize indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda, mu nziza igika ku gika; bitero byose abikurikiranya akandi - agaragaza imyitwarire ikwiye. akomeye ari mu ndirimbo yubahiriza igihugu; Umwarimu asobanurira abanyeshuri amagambo - Umwarimu abanza kuririmba igitero cya mbere yitonze abanyeshuri bateze amatwi nyuma akaririmba interuro imwe imwe. - Umwarimu yigisha indirimbo, interuro ku nteruro, nyuma abanyeshuri bakaririmba igitero, umwarimu akabafasha kugifata mu mutwe. - Abanyeshuri bakomeza gutyo kugeza indirimbo irangiye. - Abanyeshuri bayisubiramo kenshi kugira ngo barusheho kuyifata mu mutwe. - Umwarimu agenda akosora abanyeshuri imyifatire n’imiririmbire y’indirimbo yubahiriza igihugu; - Umwarimu asobanura imyitwarire ikwiye kuranga uririmba indirimbo yubahiriza igihugu. 32 IV. UMUTWE WA KANE: GUTOZA ABANYESHURI KUBYINA IMISHAYAYO AGENDA BUHORO (11h) 1. INTANGIRANWA Abanyeshuri bagombye kuba bashobora: - kuririmba no kubyina imbyino zisanzwe. - kubyina imishayayo yihuta bahuza umugeri n’injyana kandi banishima umubyimba 2. IMFASHANYIGISHO Ingoma, amashyi. 3. UBUSHOBOZI BUZATEZWA IMBERE - Kumva - Gufata mu mutwe - Gusubira mu byo yumvise - Kunoza ibyo aririmba/abyina - Gukurikiza injyana y’indirimbo/imbyino 4. INTEGO Nyuma y’uyu mutwe, umunyeshuri azaba ashobora kubyina yubahiriza injyana y’umushayayo ugenda buhoro. 33 Intego zihariye Icyigwa Ibikorwa by’umunyeshuri Umunyeshuri azaba ashobora: 1. Gutahura injyana y’imbyino - Abanyeshuri babyina imbyino y’umushayayo wihuta; - kubyina umushayayo ufite y’umushayayo injyana buhoro. yihuta n’iy’ugenda ugenda - Umwarimu ashaka imbyino y’umushayayo ugenda buhoro; - Umunyeshuri atozwa buhoro kandi akamenya no guherekesha amashyi/ingoma imbyino ifite injyana y’umushayayo ugenda buhoro kubitandukanya. - Abanyeshuri basubira muri ya mbyino bubahiriza injyana yayo; - Abanyeshuri basubira mu mbyino n’injyana yayo inshuro nyinshi zishoboka. - kubyina akurikiza y’umushayayo injyana ugenda buhoro . 2. Kubyina umushayayo ugenda buhoro - Umwarimu yereka abanyeshuri uko babyina imbyino y’umushayayo ugenda buhoro basanzwe bazi; - Abanyeshuri bigana uko umwarimu abyina umushayayo ugenda buhoro. - kubyina umubyimba y’umushayayo buhoro adasobanya. yishima imbyino 3. Kwishima ugenda mbyino umubyimba y’ ugenda buhoro mu - Umwarimu yereka abanyeshuri uko bishima umubyimba umushayayo mu mbyino y’umushayayo ugenda buhoro. - Abanyeshuri bitegereza uko mwarimu abyina umushayayo ugenda buhoro yishima umubyimba; - Abanyeshuri babyina umushayayo wihuse bishima umubyimba, mwarimu agakosora intambwe n’umubyimba; - Abanyeshuri bakora imyitozo myinshi; 34 V. UMUTWE WA GATANU: GUKINA WEREKANA IMBAMUTIMA (6h) 1. INTANGIRANWA Abanyeshuri bagombye kuba bashobora: - gukina bigana ibivugwa mu ndirimbo; - kuririmba indirimbo zifite ibitero n’inyikirizo; - guherekesha indirimbo injyana n’imiyego; 2. IMFASHANYIGISHO - Amashusho agaragaza imbamutima z’abantu babyina (bishimye, babaye…) - Ibishushanyo bigaragaza abantu bishimye cyangwa bababaye 3. UBUSHOBOZI BUZATEZWA IMBERE - Kumva - Gufata mu mutwe - Kwitegereza - Guhuza amagambo n’igikorwa 4. INTEGO Nyuma y’uyu mutwe, umunyeshuri azaba ashobora gukina ahuza imbamutima ze n’igitekerezo kiri mu ndirimbo. 35 Intego zihariye Icyigwa Ibikorwa by’umunyeshuri Umunyeshuri azaba ashobora: 1. Kuririmba/Gukina - Umwarimu yereka abanyeshuri ibishushanyo bigaragaza - kuririmba/gukina yerekana werekana imbamutima ze n’imigenzo myiza (ibyishimo, imbamutima imbamutima zinyuranye urukundo, - ivugwa mu ndirimbo cyangwa mu akababaro) Umwarimu agirana ikiganiro n’abanyeshuri ku mbamutima zigaragara ku bishushanyo/amashusho; mbyino - Abanyeshuri berekana imbamutima zakoreshejwe kuri buri gishushanyo; - Abanyeshuri baririmba indirimbo zirimo imbamutima 2. Guhuza imbamutima n’ibivugwa mu ndirimbo zinyuranye; - Abanyeshuri bahuza imbamutima n’indirimbo - Umwarimu akosora abanyeshuri babusanya imbamutima n’imvugo; 36 IBITABO BYIFASHISHIJWE 1. Grand Séminaire Saint Charles Nyakibanda, Manuel de Musique : solfège, Cercle Saint Paul, 2006 2. HANSEN, J., DAUTREMER, A.M, et al. : Cours compte d’Education Musicale et de Chant Chorale, livre I, Paris, 1970 3. Inyoborabarezi ya Muzika igenewe icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, REB, Kigali, 2010 4. MAURICE C., Solfège scolaire, Editions Alphonse Leduc, Paris, 1966 5. Ubuyobozi bw’integanyanyigisho z’amashuri abanza n’iz’agamije amajyambere y’imyuga : Rubyiruko turirimbe I, Kigali, 1983 6. Ubuyobozi bw’integanyanyigisho z’amashuri abanza n’iz’agamije amajyambere y’imyuga: Imyigishirize ya muzika, Icyiciro cya mbere, Kigali, 1986 37