Umurabyo n°25.

Transcription

Umurabyo n°25.
Agahomamunwa :
Avoka yatanze
uwo yunganira
gufungwa!
N° 07 Umwaka wa VI N° 25, 02 - 16 Kamena 2010, B.P 4305 Kigali - Rwanda, Tel: (+250) 0785207524, Email: [email protected],
Ikirunga
gitangiye kuruka
Umutungo wa FPR uzwi
na Kagame wenyine
Frw 500
Amatora
akeneye
umusifuzi Ntaganda
arategura
imyigaragambyo
Bamubitse
muri kasho
kugira ngo
atavugana
na Kagame
Ikinyamakuru
Umurabyo
Amerika iramagana urugomo
muri
rukorerwa abatavuga rumwe na FPR
Purigatori
2
UMURABYO No 25
02 - 16 Kamena 2010
« Muri demokarasi abantu bajya mu
nkiko ariko mu gitugu abantu bahungisha
amagara yabo » Nyamwasa
-Ngo Kagame si inyangamugayo (honest) ngo kandi yakira ibihembo bya Baringa- Kayumba
K
u wa 23 Gicurasi
2010, Perezida Paul
Kagame yagiranye
ikiganiro n’ikinyamakuru cyo
muri Uganda kitwa Sunday
Monitor, aho yasobanuye ko
abantu benshi mu Rwanda
bahunga inshingano
(responsability) ngo ko nta na
hamwe Kayumba yagaragaza
ko hari umuntu wavuze ikintu
muri FPR bakanga kumva
cyangwa ngo uwo muntu
akizire.
Perezida Kagame aganira
n’icyo kinyamakuru yavuze
ko mu myaka ya 1994, 1995,
1996 bamwe mu banyarwanda
bahungaga harimo n’abahungaga
Nyamwasa ndetse hakaba
harimo n’abahungaga ibyaha
birimo za ruswa, n’ibindi
ariko ngo iyo bageze hanze nta
n’umwe uvuga ibyo yahunze
ahubwo batangira kuvuga ko
bahunze Leta ngo irabatoteza,
ngo gusa igitangaje ni uko
bava mu gihugu bajyanywe
n’ibintu bitandukanye ariko
bagera hanze bose impamvu
ikaba guhunga Leta
Muri icyo kiganiro Kagame
yagarutse no kuri Ingabire
Victoire aho yasobanuriye uwo
munyamakuru ko umuryango
w’abibumbye ONU ariwo
wabanje gutanga ubuhamya
kuri Victoire ko akorana na
FDLR, ndetse kugeza ubu akaba
yararezwe ibyaha 10 birimo
ngo birindwi yemera ubwe
ku giti cye, n’ubwo Ingabire
Victoire atabashije guhakana
ibyo umukuru w’u Rwanda
yamuvuzeho, ariko yasohoye
itangazo rinyomoza avuga ko
nta byaha 10 aregwa ngo kuko
mu rukiko kugeza ubu aregwa
ibyaha bitatu gusa
Kayumba Nyamwasa we rero
amaze kumva ibyo Perezida
Kagame yatangarije Sunday
Monitor yo ku wa 30 Gicurasi
2010, yahise na we yihutira
kunyomoza ibyamuvuzweho
muri icyo kinyamakuru,
Nyamwasa yatangiye avuga ko
yavuye mu Rwanda afite gahunda
yo guhura n’umuryango we,
kugira ngo yibagirwe politiki,
yibagirwe igisirikari, kandi ngo
abone ikiruhuko kirambye kuri
Perezida Kagame.
Ariko ko ngo ntabwo byabaye
kubera ko izina rye ryakomeje
gushyirwa mu itangazamakuru,
kuko ngo Kagame yahise akorana
ikiganiro n’abanyamakuru
atangira kubita abaterorrist,
haciye agahe gato na none asoza
Cadette ngo yabise abajura,
mu nteko ishinga amategeko
arongera abita isazi azakubitisha
inyundo, naho muri Jeune
Afrique abita abagambanyi no
muri Monitor avuga ko batari
Accountability
Nyamwasa akomeza avuga
rero ko kubera impamvu
z’imiryango yabo, inshuti
n’abavandimwe basomye iyo
nyandiko bashatse kwisobanura
bityo atangaza ko Kagame atari
inyangamugayo (honest) kuko
atavugishije ukuri ngo kuko
ikibazo cyabo gishingiye ku
miyoborere, ubworoherane,
amatiku, n’ubugambanyi
We
kubwe
ngo
baharaniye kugira igihugu
kirimo ubwisanzure
bw’itangazamakuru no
kwishyira hamwe ngo ariko
uko imyaka igenda ishira ibintu
byose byahindutse iby’umuntu
umwe kandi bitezwa imbere
n’abatoni ku bwa Nyamwasa
rero ngo ibyo arabigaya cyane
Ikindi agaya ngo ni uburyo
yahamagawe mu bunyamabanga
bwa FPR, mbere yuko ahunga
ngo byari bisuzuguritse cyane,
ariko kandi avuga ko mu mwaka
wa 2003 yigeze asaba kuva mu
gisirikari Perezida Kagame
aranga , ngo arategereza kugira
ngo arebe ko yazahindura uburyo
ariko ngo biranga birananirana
Yanyomoje kandi ku kibazo
Perezida Kagame yavuze
ko nta Accountability bafite,
bityo Kayumba we akaba
yaratangarije Sunday Monitor
ko Acountability mu bisanzwe
igomba gutangirira hejuru mu
buyobozi , aha akaba ashinja
Perezida Kagame kuba afite
indege akodesha Leta ajya mu
gihugu cya Amerika kabiri buri
kwezi kandi ngo uko izo ndege
zihagurutse zihagarara byibuze
miliyoni imwe y’amadorari
Aha Nyamwasa avuga ko
Kagame azikoresha ajya kwakira
ibihembo bya baringa, yakira
we n’umugore we cyangwa
ajya gusura abana be, aha rero
ashimangira avuga ko Kagame
akwiye kwitaba umuvunyi we
n’abajyanama be ndetse na
Minisitiri w’imari agasobanurira
inteko uko yemerera indege ziri
prive gukodeshwa gutyo.
Ngo Kagame kandi akwiye
gusobanurira abanyarwanda
kandi nyir’inzu ambasasade
y’u Rwanda i Londre mu
bwongereza ikoreramo,
akabasobanurira impamvu
ishyaka abereye umuyobozi
ritagira umubitsi cyane cyane ko
ariryo shyaka kugeza ubu rifite
abaturage batanga imisanzu
myinshi, ari naryo rifite society
zikora ubucuruzi bukomeye mu
gihugu n’imisoro myinshi
Akomeza avuga ngo Kagame
kuki adasobanura impamvu
Arab Contractors yubakaga
MINADEF inamwubakira inzu
ye iri ku Muhazi icyarimwe
kandi bakoresha ibikoresho
bya Leta ariko Bikoro we akaba
yarasobanuye iby’amakaro ?
Nyamwasa yabwiye iki
kinyamakuru ko akenshi
Kagame avuga cyane kugira
ngo batagira ibyo bamubaza,
ngo ibyo kugira ngo abigereho
akoresha igitugu no gukangata
Nyamwasa we ngo umutungo
we wose yawutangaga
ku Muvunyi kandi ku gihe
cyabigenewe ngo ntiyigeze
atinda kandi afite gitansi
zibyemeza ngo kuko iyo aza
gutinda Perezida Kagame ntiyari
gutinda kuvuga ngo bamufunge,
ariko ngo gusebanya kwe
abanyarwanda barabimenyereye
.
Atanga urugero rw’ifungwa
rya Muhire wari umaze
icyumweru kimwe ari
umuyobozi w’inkeragutabara na
mugenzi we Karake, aha akaba
abaza ngo iperereza ryakozwe ni
irihe kuri Muhire cyangwa ngo
ninde wareze Karake kugira ngo
babone kubafunga ?
Akomeza avuga ko no
kwa Habyarimana ndetse na
Kayibanda abantu iyo bahungaga
babagerekagaho ko bahunze
iterambere, none na Kagame
Perezida Kagame ari kumwe n’umunyamakuru wa Monitor
Daniel Kalinaki (Photo: Monitor)
iyo atavuze ingengabitekerezo,
abashinja ubuteroriste cyangwa
ruswa (corruption)
Nyamwasa yabwiye iki
kinyamakuru ko Kagame
yiyumvamo ikimwaro ngo kuko
mu hihe Kayumba yari umukuru
wa Etat Major Kagame we
ubwe yavuze ko ari umusirikari
w’intangarugero ngo ndetse no
mu gihe yabaye ambasaderi mu
Buhindi ntiyigeze ahagarikwa
ngo kimwe na Karegeya Patrick
wamaze imyaka 10 ari maneko
mukuru, none ubu nibwo
abazwa Accountability,Kagame
akamwita ubusa ngo ntacyo
amaze nyuma y’imtyaka yose
Yatanze urugero kandi rwa
Amini Idi watumiraga abantu
hanyuma akabica nyuma bamaze
kubonana, aha akaba yarabajije
Kagame niba abantu bahungaga
Amini asanga barahungaga
ubusa koko nk’uko nawe abyita
ubu ?
Ku kibazo cy’uko Perezida
Kagame amushinja ku kuba
yaragize uruhare ku bantu
bahungaga muri za 94, 95, na 96
aha Kayumba ngo yibaza arinde
wayoboraga icyo gihe, ngo
kandi niba ari we bahungaga,
ngo noneho ubu azareba abagiye
kugaruka
Ngo abana be n’umugore
birukanwe mu nzu bamburwa
pasiporo zarimo na Viza mu
Buhinde, baranafungwa,
aha akaba yibaza impamvu
bahohoteye abana be kandi
bo ntacyo bapfa, kandi ngo
mu gihe Kagame yakoraga
ibyo we ngo yiteguraga kujya
gusura umwana we wiga West
Point i NewYork wigira ku
mafaranga y’u Rwanda ngo bose
baharaniye gushyiraho
Kayumba avuga kandi ko
yakijije Kagame inshuro
ebyiri zose ahitwa Nkana na
Kanyantanga, aha akaba yibaza
icyo gihe abandi barihe ko nta
n’umwe waje kumutabara icyo
gihe ?Ko bari bamutaye, ibyo
rero abivuga asubiramo ko
amateka azavuga umugambanyi
uwo ar we ngo kuko abo bari
kumwe muri icyo gihe bazi
ukuri kose.
Yagarutse kandi na none ku
ijambo rya Perezida Kagame aho
avuga ko atazi impamvu abantu
bahunga, ku bwa Nyamwasa
we ngo Kagame ashobora kuba
yibuka gato ngo kuko mu myaka
30 ababyeyi be bamaze mu
buhungiro ntabwo bari bagiye
gutembera.
Asoza avuga ko igisubizo
cyoroshye muri demokarasi
kuko abantu bajya mu nkiko
gusobanura ubwumvikane
bucye ariko ngo mu gitugu
abantu bahungisha amagara
yabo ngo kandi umuyobozi utazi
impamvu abaturage be bahunga
nta bushobozi aba afite bwo
kuyobora
Amakuru dukesha Sunday
Monitor
UMURABYO No 25
02 - 16 Kamena 2010
3
Umubano w’u Rwanda
n’Ubufaransa nurambe!
M
Ikinyamakuru
Umurabyo muri
Purigatori
N
yuma y’isohoka ry’ibinyamakuru bibiri nimero 21 na
nimero 23 tweretse abasomyi bacu ku kinyamakuru
inyuma ku ipaji ya 16, inkuru ebyiri zari zifite umutwe
uvuga ngo ; « Kagame mu bihe bikomeye, ibijya gucika bica
amarenga » n’indi ifite umutwe uvuga ngo « Indunduro, Bilan
y’ubugome mu myaka 16 ishize ».
Izo nkuru zombi zakuruye impaka ndende, umuyobozi
w’ikinyamakuru Umurabyo Agnès Uwimana Nkusi
atanga ibisobanuro kuburyo buhagije ariko inama
y‘itangazamakuru ntiyanyurwa yerekana ko hari amakosa
yagiye agaragara mu nyandiko, aho umunyamakuru yandika
inkuru isesenguye(Analyse) agafata ibitekerezo byavuzwe
n’abanyapolitike akabyiyitirira aho kwerekana inkomoko
y’inkuru (sources).
Agnès Uwimana yasobanuye ko nta mugambi mubisha yari
afite wo gutanya abanyarwanda yari afite mu gihe yandikaga
inkuru ze ko gusa yakoresheje amagambo azimije kuburyo
umusomyi atabasha guhita yumva neza icyo ubutumwa
umunyamakuru ashaka gutambutsa, ibyo bikaba bigomba
gukosorwa mu nimero zose z’ibinyamakuru bizakurikira.
Agnès Uwimana akaba yarahamagajwe n’inama nkuru
y’itangazamakuru ibyibwirije nta muntu wayiregeye inyandiko
iyo ari yo yose yaba yarasohotse muri izo nimero ebyiri
z’ikinyamakuru Umurabyo. Ngo itegeko rirabibemerera
ariko umunyamakuru nawe akarengerwa n’ingingo ya 59
y’itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda, ivuga ko
mu gihe nta werekanye ko inyandiko yamuvuzeho atari
yo ngo yerekane ukuri ku byo bamwanditseho cyangwa se
ngo aregere inama nkuru y’itangazamakuru mu nyandiko,
umunyamakuru atakagombye kubazwa, ko ahubwo inama
nkuru y’itangazamakuru yakagombye gutanga ikirego mu
rukiko igatanga n’ibimenyetso hanyuma umunyamakuru nawe
agatanga ibye bimenyetso abishyikirije Perezida w’urukiko
kandi na bwo mu ibanga.
Si ko byagenze k’umunyamakuru Agnès Uwimana kuko
inama nkuru y’itangazamakuru yari imeze nk’ihagarariye
ubushinjacyaha muri iryo bazwa yategekaga ko umunyamakuru
ari buhabwe amasaha kugirango abe atanze ibyo bimenyetso
kandi abishyikirize inama nkuru y’itangazamakuru.kurashya
imigeri umunyamakuru aburana n’umuhamba ntibyari
gushoboka, hemejwe ko inkuru zimwe na zimwe zagaragayemo
amakosa agomba gukosorwa, Agnès Uwimana asaba imbabazi
z’ayo makosa ajyanye n’imyandikire, kandi abwirwa ko
yihanangirijwe bwa nyuma.
Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda riri mu bibazo, aka ya
mvugo nyarwanda ngo urwishe ya nka ruracyayirimo, nyuma
yo gufunga Umuseso n’Umuvugizi, ubu Umurabyo na wo
ntiworohewe.
Ubwanditsi
u gihe habura
iminsi mike
gusa ngo
mu Rwanda hizihirizwe
umunsi wo kurengera
ibidukikije ku rwego
rw’isi, Perezida wa
Repuburika y’u Rwanda
Paul Kagame yitabiriye
inama mu gihugu
cy’Ubufaransa aho ku
murongo w’ibyigwa
harimo n’ibyerekeranye
n’imihindagurikire
y’ikirere
Perezida Paul Kagame
ku wa 30 Gicurasi
2010, yageze i Nice mu
gihugu cy’u Bufaransa
aho yitabiriye iyo nama
y’iminsi ibiri.
Perezida w’u Bufaransa,
Nicholas Sakozy, niwe
wamuhaye ubutumire
muri iyo nama ubwo
aheruka I Kigali, cyakora
iyo nama yanatumiyemo
abakuru b’ibihugu na za
Guverenoma z’ibihugu
by’Afurika mu nama
ya 25 isanzwe ihuza
ibihugu by’Afurika n’u
Bufaransa (France – Africa
summit).
Uretse ibijyanye
n’imihindagurikire
y’ikirere muri iyo nama
hazigirwamo kandi
n’ibijyanye n’imiyoborere
myiza, ndetse no
kubumbatira amahoro
n’umutekano.
Iyo nama izabera
mu muhezo izitabirwa
n’ibihugu by’Afurika
bigera kuri 40 u Rwanda
rukaba rwaherukaga
kuyitabira ubwo yaberaga
i Paris mu mwaka wa
2002.
Mu bandi bayobozi
baherekeje Perezida
Kagame muri iyo nama
y’i Nice barimo Minisitiri
w’Ububanyi n’Amahanga
n’Ubutwererane, Madamu
Louise Mushikiwabo,
Minisitiri w’Imari
n’Igenamigambi, Bwana
John Rwangombwa,
Umunyamabanga
Uhoraho muri Minisiteri
y’Ubucuruzi n’Inganda,
Emmanuel Hategeka
Perezida Sarkozy na Perezida Kagame
(Photo Archive)
na Perezida w’Urugaga
rw’Abikorera mu
Rwanda, Bwana Robert
Bayigamba.
Nyuma y’iyo nama
bikaba biteganijwe ko
hazaba indi yihariye
y’Abaminisitiri bafite
ubucuruzi n’ubukungu
mu nshingano zabo
baganira ku bijyanye
no gukora ubucuruzi.
Biteganyijwe kandi ko
Perezida Kagame azatanga
ikiganiro mu nama yiswe
“World Summit for the
Future of Haiti” (Inama
mpuzamahanga ku hazaza
ha Hayiti) ikazabera i
Punta Cana muri
“Dominican Republic”,
icyo kiganiro kizaba
kijyanye n’uburyo bwo
kwiyubaka hashingiwe
ku byo u Rwanda rumaze
kugeraho mu gihe gito
ruvuye muri Jenoside
yakorewe abatutsi mu
mwaka wa 1994.
Iyo nama y’i Punta
Cana izibanda cyane ku
byerekeranye no gusana
ibyangiritse muri icyo
gihugu mu gihe nta nzego
z’ubuyobozi zikomeye
zihari.
Perezida wa “Dominican
Republic”, Dr Leonel
Fernández, ni we watumiye
iyo nama izaba igamije
ahanini gushimangira
icyifuzo cy’Umuryango
Mpuzamahanga cyo
gufasha igihugu cya Hayiti
kongera kwiyubaka nyuma
y’ibibazo by’umutingito
cyahuye nabyo hibandwa
cyane mu kugenzura
neza ibikorwa ifashwamo
ndetse abari mu nama
barusheho gusobanukirwa
neza uko icyo gihugu
kibayeho muri iki gihe
hagamijwe kureba ko yava
mu kaga kayigwiririye.
Inama y’i Punta Cana
izitabirwa n’abakuru
b’ibihugu byinshi
byo muri Amerika
y’Amajyepfo, ibihugu byo
mu Karere ka Caribbean
n’abazaturuka mu bihugu
bisanzwe bitera inkunga
Hayiti, twababwira ko
mu gihe cy’ibiza muri
Haiti gishize u Rwanada
ruri mu bihugu byatanze
inkunga yo gufasha
abasizwe iheruheru,
Hagati aho urujya n’uruza
rurakomeje mu Bufaransa
no mu Rwanda, umenya
rwa rwikekwe ruzagera
aho rugashiraho.
Birungi Kessia
4
UMURABYO No 25
02 - 16 Kamena 2010
Ikirunga gitangiye kuruka
“Umutungo wa FPR uzwi na
Kagame wenyine” Nyamwasa
P
erezida Kagame
yirunzeho ibintu byose
n’ububasha bwose.
Kutabona ibintu kimwe na we
no gushaka kumuvuguruza
ni bimwe mu bibazo bitera
kwicwa, gufungwa no
guhunga. Ibi ni ibitangazwa
n’abasirikare bakuru bahunze
bahoze ari inkoramutima ze.
Kuri uyu wa gatandatu ushize,
tariki ya 28 Gicurasi 2010, Radiyo
mpuzamahanga y’abongereza
BBC, mu kiganiro cyayo
cy’imvo n’imvano, yaganiriye
n’abahoze ari inkoramutima za
Perezida Kagame Paul Kagame
ubu bari mu buhungiro muri
Afurika y’Epfo aribo Général
Kayumba Nyamwasa na Col.
Patrick Karegeya. Tubibutse
ko aba bagabo bombi babaye
abasirikare bakomeye mu ngabo
z’u Rwanda . Jenerali Kayumba
Nyamwasa akaba yarabaye
umugaba mukuru w’ingabo
z’u Rwanda igihe kitari gito
ndetse anaba Ambasaderi w’u
Rwanda mu Buhinde. Col.
Patrick Karegeya na we yabaye
za FPR-Inkotanyi kandi ni
n’abanyamuryango ba FPR.
Muri icyo kiganiro abo
bagabo bombi bavuze byinshi
ku mikorere ya Kagame na fPR
ayoboye kugeza aho bashyiriye
ahagaragara n’akari i Murori.
Col.Karegeya yari amaze
imyaka ibiri mu buhungiro
yaranze kugira icyo atangariza
abanyamakuru, none igihe
kirageze ngo avuge.
Ku birebana n’impamvu
zatumye bahunga, batangaje
ko bahunze kubera ko batinyaga
kugirirwa nabi nyuma yo
kutavuga rumwe na Kagame
ngo kubera kutabona ibintu
kimwe na we. Gen. Kayumba
Nyamwasa yavuze ko hari ibintu
byinshi atavugagaho rumwe
n’Ubutegetsi bwa Kagame na
FPR. Patrick Karegeya kimwe
na mugenzi we nawe ngo hari
byinshi atabonaga kimwe
n’Ubutegetsi bwa Kagame
ndetse we yaranafunzwe,
nyuma yo gufungurwa arangije
igihano uburenganzira bwe
ngo bwakomeje guhohoterw
Zimwe mu nshuti ze magara zaje
Gen. Kayumba Nyamwasa
(Photo: Archive)
umusirikare mukuru mu ngabo
z’u Rwanda anayobora urwego
rushinzwe iperereza ryo hanze
y’igihugu. Bombi barwanye
urugamba rwa FPR-Inkoytanyi
kuva mu mwaka w’1990
kugeza mu mwaka w’1994.
Iyi ntambara ya FPR ikaba
yariswe intambara yo kubohoza
igihugu.
Uretse kuba barabaye
abasirikare bakuru mu ngabo
kumwibira ibanga ko ashobora
kugirirwa nabi kurushaho
maze ahitamo atyo kwerekeza
iy’ishyanga. Cyakora ubu
ngo kubera ko aho ari afite
uburenganzira bwo kwishyira
akizana, aravuga ko n’ifungwa
rye ngo kwari uguhohoterwa
kuko ngo yari afitanye ibibazo
n’Ubutegetsi bugahitamo
kumufunga bukoresheje ngo
ibinyoma.
Kayumba Nyamwasa
we yahunze nyuma y’aho
atumirijwe mu bunyamabanga
bukuru bwa FPR-Inkotanyi.
Nk’uko akomeza abitangaza ngo
icyo gihe bamutegetse kwemera
amakosa yose yashinjwaga
kandi akanasaba n’imbabazi.
Kayumba ngo yahisemo gupfa
kigabo, ahitamo kwinangira
ntiyakora ibyo yasabwaga.
Kayumba Nyamwasa kandi
ubwo yari akimara guhunga
yatangaje ko gusaba imbabazi
z’amakosa rimwe na rimwe
atanakozwe byabaye nk’umuco
karande cyangwa umugenzo
ufite ibyo uhamura. Ndetse
ngo hari n’abahitamo kujya
imbere ya Perezida Kagame
ngo bakarira bagahena
bagahenura kugera n’aho
ngo bagombye kwambara
ubusa basaba imbabazi. Ku
bwe Kayumba nyamwasa
ibyo ntabikozwa ngo akaba
ari nayo mpamvu yatumye
afata iy’ubuhingiro. Ngo nta
mugabo (Général) wo kurira
no kwambara ubusa imbere
y’undi mugabo!
Umunyamakuru kandi
wa Radiyo mpuzamahanga
y’Abongereza BBC, yababajije
impamvu bahisemo guhungira
mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
Mu gusubiza iki kibazo
basobanuye ko impamvu
bahungiye muri icyo gihugu
ngo ari uko bizeyeyo umutekano
uhagije. Muri icyo gihugu
ngo uburenganzira bwa muntu
burubahirizwa uko bikwiye
kandi ngo n’ubutabera bwaho
burigenga. Bityo ngo barumva
ko nta wapfa kubahohotera
uko yishakiye ngo nk’uko
bijya bigenda mu Rwanda.
Kuri bo ngo icyakorwa cyose
cyabanza gucishwa mu nzira
zemewe n’amategeko harimo
n’iz’ubutabera.
Ibyo banenga Kagame na
FPR
Aba basirikare bakuru bahunze,
Gen.Kayumba Nyamwasa
na Col.Patrick Karegeya
baranenga byimazeyo imikorere
y’Ubutegetsi bwa Perezida Paul
Kagame n’ishyaka rye ayoboye
rya FPR-Inkotanyi.
Bimwe mu byo aba bagabo
Perezida Kagame
(Photo: Archive)
babaye ibikomerezwa mu
gisirikare cy’u Rwanda, muri
FPR ndetse no mu gihugu
muri rusange harimo ngo
ikinyoma na munyangire
bikoreshwa n’ubutegetsi bwa
FPR bo bemeza ko bushingiye
ku nyungu z’umuntu umwe
rukumbi ariwe Perezida Paul
Kagame. Baravuga ko ikinyoma
gikoreshwa mu kugerekaho
ibyaha umuntu wese badashaka
mu butegetsi bwabo kubera
impamvu zitandukanye zirimo
nk’ibibazo bwite hagati y’abantu
ku giti cyabo, kutavuga rumwe
n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi
n’ibindi.
Ku birebana na munyangire
ikoreshwa n’ubutegetsi bwa
FPR-Inkotanyi , aba basirikare
bahunze baravuga ko umntu
wese ugiranye ikibazo na
Perezida Kagame ahabwa
akato ntihagire uwongera
kumwegera, kumuvugisha,
kumusura n’ibindi. Aha
Kayumba Nyamwasa akaba
anatanga n’ingero z’ukuntu
yapfushije umubyeyi we
bakanga ku mutabara kandi
yari Ambasaderi ahubwo nyuma
yaho bakaza kumubaza niba ari
ntacyo byamubwiye.
Tu b i b u t s e k o a m a k u r u
atugeraho ari uko ngo ubwo
yapfushaga umubyeyi we Gen.
Kayumba Nyamwasa umuntu
ukomeye wabashije kumutabara
ngo ari Gen.James Kabarere.
Icyakora ubwo yamutabaraga
ngo James Kabarere
ntiyamutabaye nk’ umutegetsi
woherejwe n’Ubuyobozi ngo
ahubwo yamutabaye nk’inshuti
ye magara babanye igakomeza
kumunambaho. Tubibutse ko
abanyarwanda baca umugani
ngo inshuti nyanshuti igaragarira
mu byago.
Urundi rugero rwa munyangire
Kayumba Nyamwasa atanga
ndetse anemeza ko aricyo yazize
ngo ni ukuba yarakomeje kubana
na colo.Patrick Karegeya. Uyu
ngo ni we wabaye intandaro yo
kutavuga rumwe na Kagame
ndetse bikaza kumuviramo
guhunga amaze gushyirwa
mu kato katoroshye . Tukiri
kubirebana n’ako kato kavugwa
haruguru na Nyamwasa na
Karegeya gahabwa abatajya
imbizi na Perezida Kagame
abaturage twahuye imvo
n’imvano irangiye batubwiye
ko akato ngo kaboneka no mu
zindi nzego zo hasi nko mu
Ntara, mu Turere, mu mirenge,
mu tugari, mu midugudu, no
mu mirimo itandukanye nko
mu burezi, mu bucamanza, mu
buganga n’ahandi.
Aba baturage batashatse
ko tubavuga amazina kubera
impamvu z’umutekano wabo,
batubwiye ko iyo umuntu runaka
ngo agiranye ubwumvikane
buke n’umuyobozi runaka
akenshi ngo biturutse ku gusaba
ibyo yemererwa n’amategeko
ntabihabwe bikagera n’aho
ndetse yiyambaza inzego
zisumbuyeho zo hejuru, ngo
uriya muyobozi amuteza inzego
zose akuriye zikamuha akato
agasigara ari ruvumwa yitirirwa
ibibi byose bibaye kandi
arengana (bouc emissaire).
Usibye ikinyoma na
munyangire, ikindi aba bagabo
banenga ni ubutabera . Baravuga
ko mu Rwanda nta butabera
buhari ngo n’ubwo hagaragara
inzego z’ubucamanza. Baragira
bati umucamanza ni umwe
ni Kagame wenyine. Icyo
ashatse ni cyo kibaho. Iyo
ashatse ko umuntu afungwa
ahita afungwa kabone n’ubwo
yaba arengana. Mu Rwanda
umuntu abanza kugenerwa
UMURABYO No 25
02 - 16 Kamena 2010
5
Ikirunga gitangiye kuruka
“Umutungo wa FPR uzwi na
Kagame wenyine” Nyamwasa
igihano agafatwa agafungwa
ataraburana bakabona gutangira
gupfundikanya ibirego bidafite
ishingiro bitanagira gihamya,
ngo ubutabera ntibwigenga
bukorera kandi bukoreshwa mu
nyungu za Kagame gusa.
Ikindi banenga ni politiki
yo mu Rwanda, baravuga ko
amatora ashingiye ku mashyaka
menshi ari urwiyerurutso. Bati
Madame Ingabire Umuhoza
Victoire yaje mu Rwanda
yibwira ko aje kwiyamamaza
ngo kubera ko atari azi iby’aho.
Bati izo ni inzozi atazageraho
kandi byatangiye kwigaragaza
ngo kuko yatangiye gusiragizwa
mu bucamanza aho aregwa
ibyaha by’incamutwe birimo
icyaha cy’amacakubiri
n’ingengabitekerezo ya
jenoside, icyaha cyo gukorana
n’imitwe y’iterabwoba ndetse
no gushinga umutwe w’abagizi
ba nabi ngo witwa CDF.
Madame Ingabire Victoire,
umukuru w’Ishyaka FDUInkingi, ibi byaha byose aregwa
akomeje kubihakana yivuye
inyuma avuga ko ari uburyo
bwo gushaka kumutambamira
ngo atazabasha kwiyamamaza
no kwandikisha ishyaka rye rya
FDU-Inkingi ubu ritaremerwa
n’ amategeko kumugaragaro.
Tukiri ku birebana n’ibinengwa
muri politiki na bariya bagabo
babiri harimo n’ibyaha bishinjwa
abanyapolitiki batavugwa
rumwe n’Ubutegetsi bwa Kigali,
hari n’abandi banyapolitike,
batorohewe n’umuzigo w’ibyaha
bitoroshye. Muri bo, harimo
Déo Mushayidi ufungiye mu
Rwanda nyuma yo gufatirwa
mu Burundi. Uyu akaba yari
yaratangaje ko aziyamamaza mu
matora y’umukuru w’igihugu
ahagarariye ishyaka rye rya
PDP-Imanzi. Undi utorohewe
ni Me Ntaganda Bernard
umukuru wa PS-Imberakuri
ukunze gutumizwa mu nteko
ndetse ishyaka rye rikaba
rivugwamo n’ibice bibiri we
akomeza kuvuga ko byaturutse
ku kagambane k’abagaragu
b’inda na FPR. Cyakora
ubu bugambanyi FPR nayo
irabuhakana.
Ntaganda na we yavuze ko
aziyamamaza. Undi utavuga
rumwe na FPR ukomeje
kugenderwa runono ni Habineza
Frank Umukuru w’ishyaka
ritaremerwa Green Party.
Nyuma y’aho bakubitiwe mu
nama, bimwe ibyangombwa byo
kongera gukoresha indi nama
yo gutangiza ishyaka. Na we
yavuze ko aziyamamaza. Uretse
aya mashyaka twababwiye
kandi, mu minsi ishize ishyaka
RPP-Imvura ryavukiye mu
Bwongereza riyobowe
n’uwitwa John Karuranga na
ryo ryatangaje ko riziyamamaza
mu matora.
Babajijwe icyo bateganya
Francois Ngarambe, Umunyamabanga Mukuru wa FPR
(Photo: Archive)
gukora kimwe no
kubibavugwaho ko baba bari
inyuma y’iterwa ry’ibisasu
bikunze guturikira mu mujyi
wa Kigali, bongeye guhakana
bivuye inyuma ko batari mu
batera izo gerenade. Gusa
bakomeza kuvuga ko abazitera
bari mu gihugu kandi ko bafite
umugambi uzihishe inyuma.
Bahishuye ko abazitera,
batangira kuzitera ngo bashobora
kuba barashakaga uburyo bwo
kuzabyegeka kuri Ingabire
Victoire umukuru wa FDUInkingi, bagamije kwerekana
ko ari kumwe n’abahungabanya
umutekano no kumwangisha
abanyagihugu. Igitangaje ngo
n’uko umuntu wese atavuze
rumwe na FPR bamugerekaho
izo gerenade. Ngiyo FDLR,
nguwo Mushayidi Déo, ngabo
Nyamwasa na Karegeya
n’abandi ngo bashobora
kuzavugwa mu minsi iri mbere,
byumvikane ngo ko bizagerekwa
ku batavuga rumwe n’ubutegetsi
bwa Kagame.
Ku birebana no kuba baba
barimo gucura umugambi
wo gushoza intambara,
barabihakanye ndetse
banaboneraho kwamagana
n’ibindi bikorwa byose
by’Ubutegetsi bibangamira
ubumwe bw’abanyarwanda.
Baramagana imvugo za
Kagame zirimo kuvuga ko
ngo hazacurwa inyundo yo
kwica isazi no kuba ngo yita
abantu umwanda. Bati abantu
bakwiye guharanira gushaka
ikibahuza aho gushakisha
ikibatandukanya.
Ku birebana n’impapuro
mpuzamahanga zo kumufata
z’abacamanza b’uBufaransa
n’uwa Espagne bamurega
ubwicanyi burimo n’ihanurwa
ry’indege yari itwaye
abaperezida babiri bayiguyemo
aribo Juvenali Habyarimana
w’u Rwanda na na Cyprien
Ntaryamira w’u Burundi,
Nyamwasa yavuze ko icyaha
ari gatozi. Ngo nta bwoba afite
kandi yiteguye kuburana no
kuvugisha ukuri igihe yaba ari
imbere y’ubutabera.
Ikindi bavuga ni ubucuruzi
bwa FPR-Inkotanyi na Perezida
Kagame, ngo umutungo wa
FPR uzwi na Kagame wenyine,
Col. Karegeya Patrick
(Photo: Archive)
ngo ubajije n’umunyamabanga
Mukuru wa FPR Francois
Ngarambe ngo ntiyawumenya.
Ngo nta n’inama y’inteko
rusange yaterana ngo ibwirwe
ingano y’umutungo w’Ishyaka.
Ibyo ni Gen.Kayumba
Nyamwasa ubishimangira
nk’umwe banyamuryango ba
FPR INKOTANYI. Yavuze
ko baheruka kumenya
umutungo w’Ishyaka Senateur
Inyumba Aloyiziya akiri
umubitsi. Barashinja Kagame
gukora ubucuruzi hirya no
hino mu gihugu ndetse no
mu mahanga. Muri ubwo
bucuruzi baravugamo indege
ebyiri ziba muri Afurika y’Epfo
zitwara Perezida Kagame.
Nk’uko byakunze kwandikwa
n’ibinyamakuru bitandukanye
harimo n’Umuseso, baravuga
ko izi ndege 2 ari iza Kagame
ngo akaba yarazandikishije
ku Bantu batagira umutungo
kuburyo bugaragarira buri
wese.
Ibyifuzo
Babajijwe ibyo bifuza, Gen.
Kayumba Nyamwasa na Col.
Patrick Karegeya barifuza ko
mu Rwanda habaho ibiganiro
mpaka (débats) nk’uko biba
n’ahandi hose ku isi. Kuri bo ngo
ibibazo byose biri mu Rwanda
biterwa n’uko ubutegetsi
bwa Kagame butemera kujya
impaka n’abo batabona
kimwe ibintu harimo n’abo
batavuga rumwe (opposition).
Ngo ibiganiro mpaka (débat)
nibabyemera hazabaho
ubumwe bw’abanyarwanda,
ikinyoma kizacika, munyangire
ntizongera kubaho ukundi, nta
macakubiri n’ingengabitekerezo
ya jenoside bizongera kubaho
ukundi, nta mwiryane, imvururu
n’intambara bizongera kubaho
ukundi; kwicwa , guhunga no
gufungwa ntibizongera kubaho
ukundi.
Cyakora ngo nihatabaho
kwemera kujya impaka ku
kintu abantu batumvikanaho
(débat) ngo ibibazo bizarushaho
gukomera kuko n’abo basize
mu gihugu, abenshi baraye bari
bubakurikire mu buhungiro.
Ngo ni isaha itaragera cyangwa
uburyo bwo guhunga batarabona.
Baravuga kandi ko bazakomeza
guharanira ko amakosa akorwa
n’ubutegetsi yakosorwa ngo
babashe gutahuka.
Ku bw’abo ngo ntibazemera
guhera mu buhungiro.Amakosa
nadasokosorwa kuburyo babasha
gutahuka neza ngo bazakoresha
ubundi buryo buzaba busigaye
kuri bo.
Mu rwego rw’inshingano
twiyemeje mu kinyamakuru
Umurabyo yo kurengera
ubuzima, turasanga
hakagombye gufatwa ingamba
zatuma abanyarwanda bose
iyo bava bakagera babana neza
mu bwumvikane. Ubumwe
n’ubwiyunge bukaganza.
Ibibazo by’ihunga, ifungwa,
ubwicanyi, amacakubiri,
umwiryane n’ibindi bibi byose
bikaranduka burundu mu
Rwanda. Ahubwo ubuvandimwe
, ubumwe, ubwiyunge, ineza,
urukundo n’amahoro bikaganza,
maze ahari urwango hakajya
urukundo aho abatumvikanaga
bazunga ubumwe akayamvugo
yo muri Bibiliya ngo aho inyana
izabana mu kiraro kimwe
n’intare.
Amakuru dukesha BBC
6
UMURABYO No 25
02 - 16 Kamena 2010
« Amatora akeneye
umusifuzi » Nayinzira
A
Kagame nareke abakinnyi bose binjire mu kibuga
matora akeneye
umusifuzi utabogamye
kandi utari n’umukinnyi.
Ibi ni ibitangazwa n’umukandida
wigenga ku mwanya wa
Perezida wa Repubulika Bwana
NAYINZIRA Jean Népomsen.
Nk’uko byakomeje kwifuzwa
n’abakuru b’amashyaka atavuga
rumwe na FPR basaba ko
hashyirwaho Komisiyo y’igihugu
y’amatora yigenga kandi bibonamo,
ubu noneho na Nayinzira Jean
Népomsen uherutse gutangaza
ko aziyamamaza ku mwanya
w’Umukuru w’igihugu mu matora
ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama
uyu mwaka wa 2010 nawe intero ni
imwe n’iya bagenzi be bahuriye ku
guhangana na FPR-Inkotanyi.
Nayinzira aherutse gutangaza ko
Komisiyo y’amatora ibogamye.
Kubera izo mpamvu ngo arasanga
iyi Komisiyo ikwiye guhinduka
kuko ngo ntiyiyumvisha ukuntu
umukinnyi ashobora no kuba
umusifuzi mu kibuga ngo bizagire
ukuri kubivamo. Nayinzira
Me Ntaganda Bernard
(Photo Archive)
waniyamamaje mu matora
y’Umukuru w’igihugu aheruka
yo mu mwaka w’2003 aratanga
urugero agaragaza ko Komisiyo
y’amatora nk’umusifuzi ntaho
itaniye na FPR kandi FPR nayo
ikaba umwe mu bakinnyi bari mu
kibuga.
Ibi Nyinzira avuga birunga mu rya
Me Ntaganda Perezida w’ishyaka
PS Imberakuri wakunze gusaba ko
muri Komisiyo y’igihugu y’amatora
hashyirwamo n’abatavuga rumwe
n’ubutegetsi batari ku ruhande rwa
FPR. Ku bwa Me Ntaganda na
Nayinzira ngo hagiyeho Komisiyo
y’igihugu y’amatora yizewe na
buri ruhande byazatuma buri wese
yemera adashidikanya ibizava mu
matora y’Umukuru w’igihugu
ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama
uyu mwaka.
Kubw’aba bagabo ngo nibitagenda
bityo nta kizere bagomba kugirira
iyi Komisiyo dore ko bamwe mu
bayigize ari ibishyitsi muri FPR.
Cyakora nyuma y’aho Me Ntaganda
asabiye ishyaka rye kujya muri
Komisiyo y’igihugu y’amatora
ngo kuko igizwe n’abo muri FPR
ndetse n’abo mu mashyaka bita
aya baringa ngo kuko akorera mu
kwaha kwayo, Chrysologue wari
usanzwe ari umukomiseri mukuru
muri FPR yahise yegura kuri uwo
mwanya.
Gusa yahakanaga ko ateguye kuri
uwo mwanya kubera ibivugwa
n’abatavuga rumwe nawe harimo
na Me Ntaganda Perezida
w’ishyaka PS Imberakuri. Iri
akaba ari naryo shyaka rimwe
rukumbi ryremewe n’amategeko
y’u Rwanda ryiyemeje kwambarira
guhangamura igihangange FPR
binyujijwe mu nzira y’amahoro ya
demokarasi ishingiye ku matora.
Kuri iki kibazo cy’uko abatavuga
rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda
bakomeje kunenga Komisiyo
y’igihugu y’amatora, Muzehe
Chrysologue nawe yagize icyo
akivugaho maze avuga ko ibyo
bidashoboka kandi ko ngo kwibwira
ko Komisiyo y’amatora ikorera mu
bwisanzure no mu mucyo byaterwa
no kuba irimo abo abatavuga
rumwe na Leta bashaka byaba ngo
ari ukwibeshya cyane.
Umuyobozi wa Komisiyo
y’igihugu y’amatora yongeyeho
ko abatekereza batyo ngo bose ari
abanyenzozi(reveurs/dreamers).
Yibukije kandi ko ngo Komisiyo
y’amatora yigenga ngo ko itagira
ibyo ibwirizwa gukora n’uwo
ariwe wese. Nyuma yo kumva
ibisabwa n’abatavuga rumwe na
FPR Inkotanyi ndetse n’ibisubizo
umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu
y’amatora mu Rwanda abaha,
twifuje kumenya icyo abaturage
batekereza kuri iki kibazo.
Ni muri urwo rwego twegereye
bamwe mu bakambwe bafite
byinshi bazi ku mateka atandukanye
harimo na politike y’u Rwanda
maze batubwira uko babona icyo
kibazo cya Komisiyo y’igihugu
y’amatora mu Rwanda itavugwaho
rumwe. Cyakora aba bakambwe
batwihanangirije kudahingutsa
na gato amazina yabo ngo kuko
bumva bishobora kubagwa nabi.
Baragira bati ; « No muri Bibiliya
biranditse ngo uwiringira umwana
w’umuntu azavumwe ». Bati ese
uhereye ku iyo mvugo ya kera na
kare yo muri Bibiliya, wahera he
uvuga ko ibivugwa n’abatavuga
rumwe na FPR bidafite ukuri Bati ese niba Chrysologue ari
umwe mu bambari bakomeye
Prof. Karangwa Chrysologue
Perezida wa NEC
(Photo Archive)
ba FPR-Inkotanyi urumva koko
Nayinzira na Ntaganda impungenge
zabo zidafite ishingiro mu gihe
bon ta n’umurwanashyaka wabo
byibuze ukora akazi k’izamu
cyangwa ako kuvomerea indabo
ku biro by’iriya Komisiyo !
Bakomeje batubwira bati
ese Chrysologue we urabona
impungenge ze zidafite ishingiro.
Yaramenyereye gukorera mu
bwisanzure bwe bwite uko abyumva
none urabona yifuza kugira abo
babyiganira mu biro bagabana
umushahara, bafatanya gutegura
amatora no kubarura amajwi kandi
batabyumva kimwe !
Aba bakambwe barambwiye bati
nawe ari wowe sinzi ko washobora
kubona imbaraga zituma ubyemera
ku neza. Bati keretse hitabajwe
ubundi bubasha. Tubabajije uko
babona byari bikwiriye kugenda,
aba bakambwe baratubwiye bati
kuva kera na kare abanyarwanda
baravugaga bati ; « uwanga
amazimwe abandwa habona, kandi
findi findi irutwa na so araroga »
Bati niba muri FPR ntacyo
biyotsa bagombye kwemera
hakajyaho Komisiyo y’igihugu
y’amatora yigenga kandi idafite
aho ibogamiye. Bati ntitwumva
impamvu FPR itinya iyo Komisiyo
yigenga kandi ari ishyaka rimaze
igihe ku butegetsi, rifite byinshi
ryakoreye abanyarwanda bityo
rikaba ryakagombye no kuba rifite
abayoboke batagira ingano.
Ku bw’aba bakambwe ngo
Komisiyo y’igihugu y’amatora
yigenga itabogamye kandi
ihuriweho na bose yatanga ikizere
ko amatora azakorwa neza, ibikorwa
by’ibarura ry’amajwi bigakorwa
neza nta bujura bw’amajwi kandi
ngo n’ibikorwa byo kwiyamamaza
byazagenda neza, abakandida
ngo bazagira amahirwe angana
imbere y’amategeko no mu
bitangazamakuru bya Leta.
Ibi kandi ngo byazatuma nta
muntu wongera kuvuga ko
yangiwe kwiyamamaza cyangwa
ko hari umukandida uyu n’uyu
wahohotewe. Ngo ibi byazatuma
abakandida bose babasha
kugira ababahagarariye ku biro
by’amatora no mu byumba byose
by’amatora ngo ibyazava mu
matora byakwizerwa na buri wese
kandi ngo byatuma n’abandi
banyapolitike b’abanyarwanda
bakorera mu buhungiro mu
mahanga biyemeza gutaha mu
mahoro bakaza gukorera politike
yabo mu Rwanda.
Tubabajije icyo bifuza cyakorwa
cyangwa cyakosoka, batubwiye
ko babona kiriya kibazo gifitwe
n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi
kirebana na Komisiyo y’igihugu
y’amatora bavuga ko itigenga ngo
ntigikwiye gusubizwa n’umuyobozi
wiriya Komisiyo cyangwa umuntu
wo muri FPR. Baratubwiye bati
ntawishyira ahabi aheza hahari,
bati kandi ntawemera kwikura
amata mu kanwa.
Bati ese Chrysologue yakwemera
ko bamuzanira abandi bantu baza
kumusimbura cyangwa bashobora
gutuma anatakaza uriya mwanya !
Bati ese FPR yo yakwemera
ko bayizanira abandi bantu
b’intavugirwamo bamaramaje
idashobora guha amabwiriza mu
butekinisiye bwayo. Kuri abo
bakambwe ngo babona inzego
nkuru za Leta zikuriye amashyaka
na Komisiyo y’amatora arizo
zigomba kwiga kuri kiriya
kibazo. Barifuza ko hategurwa
amatora afitiwe ikizere na bose ku
bizayavamo ngo kuko ariyo nzira
imwe rukumbi iganisha igihugu
ku mahoro arambye ku bumwe
n’ubwumvikane bw’abagituye
aho buri wese yishimira uko
ayobowe kandi akizera ko inzego
z’ubuyobozi igihe cyose zigamije
kurengera ubuzima bwe.
« Amatora agomba kwigizwayo »
Ntaganda
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi
bw’u Rwanda barasaba ko amatora
yakwigizwayo mu gihe ibyo basaba
bitarubahirizwa.
Mu gihe hasigaye gusa amezi
abiri n’iminsi mike ngo amatora
y’Umukuru w’igihugu mu Rwanda
abe, Maitre Ntaganda Bernard,
Perezida w’ishyaka PS Imberakuri
aratangaza ko abona ayo matora
agomba kwigizwayo. Ibi akaba
aherutse kubitangariza Radiyo
mpuzamahanga y’abongereza
BBC ? aho yavugaga ko abona
ko hari byinshi bibura kugirango
amatora azakorwe mu mucyo no
mu bwisanzure.
Maitre Ntaganda Bernard Perezida
w’ishyaka PS Imberakuri akaba
ari na we washinze iri shyaka,
aremeza ko inzira zose amatora
ari gutegurwamo ari izo kongerera
amahirwe ishyaka riri ku butegetsi
rya FPR-Inkotanyi ngo na ho
abatavuga rumwe nayo bakaba
ntaho bisanga muri aya matora
ategurwa.
Ku bwa Maitre Ntaganda
Bernard washize amanga dore
ko yiyemeje guhitamo gupfa
aho guhara demokarasi, ngo hari
abarimo gufungwa kubera ko
batemera kujya mu ishyaka riri ku
butegetsi rya FPR-Inkotanyi ngo
hari kandi abatotezwa n’ababura
uburenganzira bwabo bwo
guhitamo umurongo wa politike
ubaboneye.
Ku bwa Chrysologue Karangwa
ukuriye Komisiyo y’igihugu
y’amatora ngo kwigizayo amatora
Nayinzira J. Nepomsene
(Photo Internet)
ntibishoboka. Uyu musaza ukuriye
iyi Komisiyo y’amatora mu
Rwanda aravuga ko nta mpamvu
n’imwe ngo yatuma amatora
yigizwayo. Ngo ikirangaminsi
cyayo cyatekerejweho cyiganwa
ubushishozi ngo bityo ntawe
ufite uburenganzira bwo kuba
yagihindagura uko abyumva.
Chrysologue kandi aravuga ko
Komisiyo y’amatora mu Rwanda
ngo itavugirwamo kandi ngo ko
itanaterwa ubwoba. Yongeyeho
ko mu bikorwa byo kwitegura
no kwitabira amatora, imitwe ya
politike yemewe n’amategeko nayo
ifite inzira igomba kunyuramo
zigenwe n’amategeko ngo ibitari
ibyo ni ibitekerezo by’umuntu ku
giti cye.
Kabalisa Florent
UMURABYO No 25
02 - 16 Kamena 2010
7
Ntaganda: Nelson
Mandella w’u Rwanda
* Ntaganda arategura imyigaragambyo
* “Igihe kirageze ngo amaraso yanjye ameneke ariko abanyarwanda bahumeke” Ntaganda
N
yuma y’amezi abiri
gusa abahoze ari
abarwanashyaka ba
PS Imberakuri bakoze inama
yo gukuraho Me Ntaganda
Bernard, ubu noneho abiyimitse
batangiye gusubiranamo,
kuburyo umwe muri bo yari
agiye kuhasiga ubuzima nk’uko
tubikesha ubuyobozi bwa polisi
y’uRwanda.
Tubibutse ko aba bavugwa ko
biyimitse ku buyobozi bw’ishyaka
ari Madame Mukabunani Christine
na Pasiteri Hakizimfura Noël.
N’ubwo aka gatsiko kiyimitse
kakunze gushyirwa imbere mu
guhabwa ijambo mu itangazamakuru
rya Leta y’u Rwanda kimwe n’ibindi
bitangazamakuru bibogamira cyane
ku butegetsi bwa FPR, gasebya Me
Ntaganda Bernard washinze iri
shyaka, Ntaganda we akomeje
kuvuga ko atemera ibitanganzwa
n’aka gatsiko.
Kuri we ngo ibyakozwe
byo kuvuga ko bamwirukanye
ku buyobozi bw’ishyaka
ntibyakozwe n’abarwanashyaka
ba PS Imberakuri, ahubwo
Pasteur Hakizimfura Noel
(Photo Archive)
ngo byakozwe n’intore za FPR
hagamijwe kumukumira ngo
atazashobora kwiyamamaza mu
matora ya Perezida wa Repubulika
ateganyijwe kuwa 9 kanama 2010,
amatora we yemeza ko azatsinda
nta shiti. Cyakora ibi birego FPR
irabihakana.
Uwari ugiye guhitanwa
n’iri subiranamo ritunguranye
akaba ari Madame Mukabunani
Christine, we n’umuryango we.
Uyu Mukabunani ni we uvuga ko
ayoboye ishyaka PS Imberakuri,
uruhande rw’abiyimitse, rutavuga
rumwe na Ntaganda we akunze
kwita abagaragu b’inda kuko
avuga ko bashobora kuba barahawe
amafaranga ndetse bakanemererwa
n’imyanya myiza mu nzego
z’ubuyobozi mu gihe kiri imbere
kugira ngo bagambanire ishyaka.
Uyu mudamu Mukabunani
Christine akaba yari yungirijwe
na Pasiteri Hakizimfura Noël wari
waranirukanywe rugikubita mu
ishyaka.
Ku cyumweru tariki ya 16
Gicurasi, nibwo Madame
Mukabunani Christine ngo yatewe
n’umuntu witwaje agakapu karimo
buji n’ibindi bintu ngo bibasha
kugurumana, yitwaje na essence
ndetse na acide ngo byose byo
gutwikisha inzu Mukabunani
Christine abanamo n’umuryango
we i Kabarondo.
Icyakora Imana yakinze ukuboko
kuko inzu itabashije kugurumana.
Mukabunani yahise ageza ikirego
kuri polisi, kuri uwo munsi akaba
ari bwo abakekwaho uruhare muri
ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi
n’ubugome batawe muri yombi.
Umwe mu bafashwe akaba ari
uwitwa Uwizeye Theophille ngo
wagiye ubwe gutwika urugo rwa
Mukabunani Christine. Amakuru
dukesha umuvugizi wa polisi
nk’uko yabitangaje ku maradiyo
atandukanye, uyu wafashwe
ngo aratangaza ko yatumwe na
Pasiteri Hakizimfura Noël, ngo
wari ufite umugambi wo kuvutsa
Mukabunani Christine ubuzima
ngo kugira ngo azabashe kuba ari
we wiyamamariza kuba Perezida
wa Repubulika mu izina ry’ishyaka
PS Imberakuri ryashinzwe na Me
Ntaganda Bernard.
Ku ruhande rwa polisi y’igihugu,
umuvugizi wayo Eric Kayiranga
aratangaza ko abafashwe babonwa
nk’abagizi ba nabi, ngo ntibatawe
muri yombi nk’abanyapolitike.
Mu gihe iperereza rigikomeza,
Madame Mukabunani Christine
aratangaza ko azategereza icyo
iperereza rizatanga.
Nyuma yo kumva iyi nkuru,
twifuje kumenya icyo abaturage
babitekerezaho n’uko bakiriye
ifungwa rya Pasiteri Hakizimfura
Noël. Ni muri urwo rwego
twegereye bamwe mu bakurikiranira
hafi ibya politike y’u Rwanda,
maze batubwira uko babitekereza.
Baragira bati : umunyabyaha wese
iyo ava akagera akwiye guhanwa
nta gukingirwa ikibaba na gato.
Aba twaganiriye baravuga
Me Ntaganda Bernard
(Photo Archive)
kandi ko bagaya imyitwarire ya
Pasiteri Hakizimfura Noël mu
ishyaka PS Imberakuri ngo kuko
bamubona nk’umugambanyi ndetse
n’umunyenda nini.
Cyakora n’ubwo bagaya
imyitwarire ye muri PS Imberakurin
ngo bahangayikishijwe
n ’ i b i m u v u g w a h o
nk’ikiremwamuntu. Baragira bati
kuba Pasitei Hakizimfura akekwaho
ubugizi bwa nabi bwo kugambanira
Mukabunani Christine ngo yicwe
birashoboka ko byaba ari ukuri bati
kimwe n’uko bitaba ari ukuri.
Kuri bo ngo uyu mugabo
ni umunyapolitike. Bityo
bahangayikishijwe n’uko
ibimuvugwaho byanatumye
atabwa muri yombi ngo byaba ari
amayeri n’amacenga ya politike.
Baragira bati ese gutwika inzu
ni yo nzira yonyine yoroshye
yabonye yamufasha gusimbura
Mukabunani Christine ? Bati ese
uwo mugambi wo gutwika inzu
n’iki cyatumye utagerwaho ngo
inzu ishye igurumane kandi essence
yari ihari ? Ibi ni ibibazo aba
abaturage bibaza, ariko bakanagira
bati : polisi y’u Rwanda tuyiziho
ubuhanga buriya yarabitahuye
koko.
Gusa bamwe muri aba baturage
ntibatinya kuvuga ko bishoboka
ngo ko byaba ari umugambi ngo
ushobora kuba waramucuriwe
ngo biturutse ku mpamvu
zitandukanye inyinshi zerekeye ku
bivugwa ku mikoranire ye na FPR
n’ukutumvikana kuri mu ishyaka
rye PS Imberakuri.
Zimwe mu mpamvu aba baturage
bakeka harimo ko ngo ashobora
kuba atarabashije kuzuza umugambi
mubisha we wo guhirika burundu
Ntaganda Bernard ku buyobozi bwa
PS Imberakuri. Bati ashobora kuba
yarariye amafaranga ntiyuzuze
amasezerano cyangwa akaba
yaranarimo gucura umugambi wo
kubahinduka.
Nsengiyumva Moise we yemeza
adashidikanya ko gufunga Noheli
byaturutse ku mupango wa FPR
kuko babonaga Maitre Ntaganda
atangiye kubadomina, Ngo
bahitamo gufunga Noheli kugirango
Mukabunani ahabwe imbaraga
zidasanzwe abafashe guhirika
Ntaganda. Hagati ya Mukabunani
na Noheli ngo hari hatangiye
kugaragaramo urunturuntu
ngo kuko bombi barwaniraga
kuyobora PS Imberakuri PAWA.
Nsengiyumva avuga ko bapangiye
Noheli ahibereye kandi ko yiteguye
kuzabivugira mu rukiko ko
adashobora kwemera ko Noheli
acibwa umutwe kandi ashinjwa
ikinyoma cyambaye ubusa.
Noel Hakizimfura akimara
gutabwa muri yombi, Maitre
Ntaganda Bernard yahamagaje
abanyamakuru kugira ngo
abatangarize uruhande ahagazemo
ku ifungwa ry’uwahoze ari
umunyamabanga Mukuru
w’Ishyaka PS Imberakuri,
yabwiye abanyamakuru ko Noheli
atari umurwanashyaka wa PS
Imberakuri ko ngo ari umugaragu
w’inda ukoreshwa n’ishyaka FPR
INKOTANYI mu gusenya ishyaka
PS Imberakuri.
Ibyo akabishimangira yerekana
ibaruwa Noheli yandikiye
Senat ayisaba miliyoni icyenda
z’igihembo yari yaremerewe ngo
igihe yari kuba amaze kuvugurura
ishyaka (kurisenya no kuricamo
ibice). Maitre Ntaganda yakomeje
avuga ko Noheli yari yahawe
misiyo na FPR igihe ayirangije
yagombaga guhabwa igihembo
kandi ko ngo na Mukabunani
usigaranye iyo misiyo nawe ari
uko azahembwa ngo kuko nta
muntu wahemukiye PS Imberakuri
uzagira amahoro.
Polisi y’igihugu yashatse
kuburizamo icyo kiganiro cyari
kigiye kubera ku kicaro gikuru
cy’ishyaka i Nyamirambo, iteza
umutekano muke kuko yaritangiye
kurwana n’insoresore za Ntaganda
ziba ziri ku burinzi zimucungiye
umutekano, Maitre Ntaganda na we
yihagararaho bya kigabo ashyiraho
ingufuri maze atanga ikiganiro
icyumba cy’inama gifunze.
Polisi yabujije Maitre Ntaganda
gukoresha inama imusaba
gufungura umuryango, Ntaganda
arinangira ababwira ko igihe kigeze
ngo amaraso ye ameneke ariko
abanyarwanda bahumeke gato.
Icyo gihe yabwiye polisi ngo nirase
cyangwa se imene urugi yinjire
maze urugamba rutangire dore ko
Mukabunani Christine,
(Photo Archive)
yari amaze kubwira imberakuri ze
ngo ziyegeranye zitegure urugamba
ngo ufite ubwoba bamufungurire
asohoke.
Abanyamakuru babonye ibyari
inama bihindutse isoko basabye
Maitre Ntaganda gufungura
umuryango ngo basohoke bitahire.
Maitre Ntaganda yanze gufungura
kugira ngo polisi itamwinjirana
maze abanyamakuru bahamagara
umuvugizi wa polisi Eric Kayiranga
ngo abarwaneho basohoke mu
cyumba cy’inama, bakomeje
kubura inzira yo gusohoka
buri munyamakuru yirwanaho
bamwe banyura mu madirishya
barasohoka.
Maitre Ntaganda yabwiye
abayoboke be ko bagomba
gufatanyiriza hamwe bagatsinda
iterabwoba bashyirwaho na Leta
ya Kigali, ngo nta shiti kandi
bazabigeraho ngo nibinaba
ngombwa ngo bazagera ikirenge
cyabo mu cya Nelson Mandella
Komeza ku rup. rwa 13
8
UMURABYO No 25
02 - 16 Kamena 2010
Akarengane: abaturage
bakomeje guhohoterwa inzego
z’ubuyobozi zirebera!
M
Bamubitse muri kasho kugira ngo atavugana na Kagame
u murenge wa Masaka,
abana b’imfubyi
bambuwe isambu
yabo, barakubitwa barameneshwa,
abayobozi bikanze ko umwana
mukuru yajya kubaza icyo kibazo
Perezida wa Repubulika ubwo
yasuraga Nyabugogo, bamubika
muri kasho iminsi 3.
Ibyo byabereye mu Kagari ka
Gitaraga, Umurenge wa Masaka,
Akarere ka Kicukiro, ahamaze iminsi
havugwa ikibazo cy’umugabo Karenzi
Mutsinzi Augustin ubusanzwe utuye
i Gikondo. Mu mwaka w’2006, uyu
mugabo yarakugendeye aho i Masaka,
yihererana umudamu witwa Nakure
Valantine wari waratijwe isambu
n’abana b’imfubyi ba nyakwigendera
Ubereyimfura Angrebert, kugirango
abe ayibacungira, amushukisha
udufaranga tw’intica nkikize, bavuga
ko bayiguze. Nk’uko bigaragazwa
n’amasezerano bagiranye. Iyo
sambu ifite 30m/300m, uyu
Nakure yari yarayitijwe n’abo bana
nk’umuturanyi kugirango abe ayihinga
anayibacungira.
Mu buryo bw’uburiganya rero
nk’uko binagaragara mu nyandiko uyu
mugore yagiye ashaka abifashijwemo
n’uwo Mutsinzi Augustin uvuga ko
baguze, yaje kuvuga ko iyo sambu
yayihawe mu buryo bw’isaranganya.
Aha ariko ntagaragaze icyemezo
cy’ubuyobozi bwamusaranganyije
nk’uko aho isaranganya ryakozwe
cyatanzwe.
Ikindi abayobozi b’inzego z’ibanze
guhera ku mudugudu, kugeza ku
murenge nabo bazi neza ko iyo
sambu y’izo mfubyi itasaranganijwe
uretse ko n’iyo yasaranganywa itari
guhabwa uwo Nakure Valantine kuko
ari kavukire akaba afite isambu ye hafi
aho nta kibazo cy’aho gutura yari afite.
Umuyobozi w’akagari Hakuzimana
J.Bosco kubera umubano afitanye
na Karenzi Mutsinzi akaba ariwe
wenyine ubyemeza.
Inzego z’ubuyobozi zarebereye
urugomo
Hari igihe abantu bamwe bavuga ko
urugomo rukibaho mu gihugu abandi
bakabihakana. Uyu mugabo Karenzi
Mutsinzi uvuga ko yaguze iyo sambu,
akimara kumenya ko abo bana bene
yo batangiye gutakambira inzego
z’ubuyobozi, ku itariki ya 11/07/2007,
yabagabyeho igitero ku manywa
y’ihangu yitwaje umuhoro aherekejwe
n’abapagasi be. Abana bamubonye
bihindiye mu nzu barakinga ariko
ntiyatinya kubatura urugi hejuru.
Icyo gihe induru yaravuze abaturage
barahurura, baramutesha ariko abana
amaze kubahungabanya, ntibyaciriye
aho uwo munsi ku mugoroba Karenzi
Mutsinzi yaje kugaruka n’imodoka
ye, aza guhura n’umwe muri abo
bana witwa Uwamahoro Claudine
aramwirukankana kugeza amugonze
amurenza umuhanda.
Yavuye mu modoka asanga uwo
mwana w’umukobwa aho amukura
iryinyo ndetse anamwangiza mu
nda bimuviramo ubumuga nk’uko
abaganga babyemeje. Urwo rugomo
rw’ako kageni, polisi yakorerago
i Masaka niyo ubwayo yaje
kuruhagarika kuko abaturage bahise
bayihuruza dore ko bo ngo bari batinye
kwegera uwo mugabo bitewe nuko
ngo yababwiye ko afite ububasha bwo
guhana abantu nk’abo bamusuzugura
(ngo avuga ko ari umuntu ukomeye
cyane mu cyama).
Polisi rero yaje kumutwara, ariko ihita
imurekura. Icyo kirego cyaje kugezwa
mu nzego z’ubutabera, urubanza
rwagombaga kuburanishwa mu
rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge
kuwa 25/05/2010, ruza kwimurirwa
kuwa 28/07/2010 Karenzi Mutsinzi
n’umwunganira bamaze kuvuga
ko batamenyeshejwe urwo rubanza
nyamara yarashyikirijwe ihamagara
n’umunyamabanga nshingwabikorwa
w’akagari akanga kuyakira.
Hagati aho kubera ibyo bikorwa
byo kwambura abana isambu yabo
no kubahohotera, urukiko rw’ibanze
rwa Nyarugunga rwategetse ko
ibikorwa byose biyikorerwamo
byaba bihagaritswe kugirango ikibazo
kibanze gisobanuke. Ibyo byakozwe
nyuma y’aho Karenzi Mutsinzi yari
amaze kwirara mu ntoki n’ishyamba
byari muri iyo sambu agatemagura
agatwika amakara. Mugihe rero
igikorwa cyo kwandika ubutaka
cyari kigeze muri ako gace, haje kuba
akandi gashya.
Umwana mukuru muri izo mfubyi
Uwinzaniye Editha, yaje kujya
kuvugana n’abo bashinzwe kwandika
ubutaka mu gihe bashakaga kwandika
iyo sambu kuri Nakure Valantine
wayigurishije, uyu mwana yasabye
ko batayimwandikaho kuko iri mu
rubanza, asaba ko baba bategereje
iyo litige ikabanza ikarangira nk’uko
amabwiriza agenga ibyo kwandika
ubutaka abivuga.
Yanaberetse ibyangombwa byayo
ariko umugore ushinzwe icyo gikorwa
amwuka inabi amubwira ngo ibyo
ni ubunajyuwa azana. Uwo mwana
yaje kuvuga ko atabyemeye , ashaka
Mayor wa Kicukiro, Paul
Jules Ndamage (Photo: Archive)
kwigendera. Bitewe n’uko bukeye
bwaho Perezida Kagame yagombaga
gusura abaturage ba Nyabugogo,
inkuru y’urwo ruzinduko ikaba yari
yabaye kimomo, abo bayobozi bikanze
ko uwo mwana yazajyana icyo kibazo
kwa Perezida, bigira inama igayitse yo
kuba bamubitse muri kasho.
Mukanya gato, nibwo yahise
yurizwa panda gare yerekezwa
muri kasho ya polisi i Masaka,
aza gufungurwa nyuma y’iminsi 3
atamenyeshejwe icyo yari afungiwe.
Uwo mudamu ushinzwe ubutaka
ndetse ngo yanihaye ububasha bwo
gukuraho icyemezo cy’urukiko,
yemerera Karenzi Mutsinzi gukorera
muri iyo sambu.
Mbere y’ibi kandi, aba bana bari
baragerageje kwitabaza inzego
z’ubuyobozi ariko ntizagira icyo
zibamarira. Uwahoze ari umuyobozi
w’akarere ka Kicukiro ubu akaba
ari umuyobozi wungirije ushinzwe
imibereho myiza, yigeze kubwira
abo bana bamwitabaje ngo
“ibibazo by’amasambu y’i Masaka
birimo amanyanga menshi ntacyo
yabikoraho…”.
Uwari umunyamabanga
nshingwabikorwa w’umurenge wa
Masaka kuri ubu ukorera mu Karere
Rukebanuka Adarbert nawe ngo
yabanje kumva ikibazo amenya
uburyo abo bana barenganyijwe, ariko
nyuma amaze kubonana na Karenzi
Mutsinzi, arabisubirana, ahubwo
ararenga aha icyemezo cy’umutungo
abo babarenganyije.
Icyakora nk’uko bigaragazwa n’izo
nyandiko Nakure na Karenzi Mutsinzi
bagiye bashaka, bigaragara neza
ko ari inyandiko zivuguruzanya
ukurikije ibihe zatangiwemo. Nk’aho
bagaragaza ko Nakure yagabanye
iyo sambu mu mwaka w’2006 kandi
akagira icyemezo cy’umutungo cyo
mu mwaka w’2005. Amagambo uyu
Nakure yagiye yivugira kandi nayo
ubwayo agaragaza ko iyo sambu
yayigurishije atari iye.
Ubwambere abazwa uko yabonye
iyo sambu yavuze ko bene yo bashize
akaba ariwe wayizunguye. Nyuma aza
kuvuga ko yasaranganyijwe. Abajijwe
impamvu yayigurishije asubizako
ngo ubukene bwari bumumereye
nabi yabuze amafaranga y’ishuri
y’abana. Uko byagenda kose niba
koko mu Rwanda abantu bareshya
imbere y’amategeko, kikaba ari
n’igihugu kigendera ku mategeko
nk’uko bivugwa, ntampamvu yo
gutesha umutwe aba bana bafite
ibyangombwa byose byemeza ko iyo
sambu ari iyabo.
Uyu mugabo Karenzi Mutsinzi izo
mbaraga akangisha ngo afite muri FPR
zituma ahohotera imfubyi zikwiye
guhagarikwa, agasubiza abana isambu
yabo, Niba yaraguze n’igisambo,
yakwirengera igihombo kandi urwo
rugomo yakoze akarubazwa. Mu
gihe twataraga iyi nkuru abo bana
badutangarije ko ikibazo cyabo
bakimenyesheje umuyobozi w’akarere
ka Kicukiro mu mpera z’umwaka
ushize, ariko nan’ubu ngo nta gisubizo
barabona. umuyobozi w’akagari ka
Gitaraga nawe yemera ko ikibazo akizi
ariko ngo ntacyo yagikoraho. Icyakora
imbaraga z’uyu mugabo zo zakomeje
gukora kugeza n’aho n’uwagombaga
kunganira aba bana mu rukiko
yabiretse mu buryo budasobanutse
kandi yarishyuwe.
Si muri Kicukiro urugomo rukorwa
gusa
Mu murenge wa Remera mu Karere
ka Gasabo, ahitwa mu Migina, naho
uwitwa Twahirwa J.Bosco bakunda
kwita Rucumu, nyuma ya jenocide
ya 1994, yafashe ikibanza cy’uwari
umuturanyi we witwa Mudaheranwa
Gaspard acyubakamo inzu amaze
gusenya igikoni na WC byarimo.
Aho umuryango w’uyu Mudaheranwa
uhungukiye, wamusabye kubasubiza
ahantu habo. Aho kugirango
ashake uko yakemura ikibazo mu
bwumvikane, yatangiye gukoresha
inzira y’iterabwoba dore ko nawe
ngo ari umuntu wigize indakoreka
aho muri Remera nkuko abaturanyi
be babyemeza.
Ibi bikagarazwa n’ukuntu yafashe
umuhanda nyabagendwa wahuzaga
umuhanda mukuru wa kaburimbo
n’abaturage batuye munsi yawo(imbere
ya stade Amahoro) arawufunga,
yubakamo wc y’utubari twe, none
abaturanyi be bagomba kuzenguruka.
Rucumu rero yumvise ko murumuna
wa nyakwigendera Mudaheranwa
ariwe Munyaneza Adrien arimo
kwegera ubuyobozi ngo bumusubize
ahantu habo habohojwe atangira
kumuhiga bukware, kumurigisa
binaniranye, yamupangiye gufungwa
amugerekaho ibyaha, bikorwa inshuro
2 zose kuri police ya Remera ariko
akarekurwa. Adrien amaze kubona ko
bitoroshye, yahisemo kuba yiheje gato
yisubirira muri komine ariko akomeza
kwiyambaza ubuyobozi. Ikibazo
cyagejejwe ku nzego z’umurenge, mu
gihe Adrien yerekanaga ibyangombwa
byose by’umwimerere bw’icyo
kibanza, Rucumu we yemezaga ko
ibyangombwa ngo byahiriye mu nzu.
Nyuma yaje kwerekana ibyangombwa
birimo ifishi iriho ibibanza bitatu
birimo n’icyo yabohoje, icyakora
ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo
bumubajije aho noneho abikuye
ntiyabona ibisobanuro.
Mugihe uwari umuyobozi w’akarere
Mme Nyinawagaga Claudine yari
yiyemeje kurangiza iki kibazo yahise
avaho. Ikibazo gikomeza gukururana
bitewe n’uko abandi ngo banga
kwiteranya. Hagati aho niko Rucumu
yakomeje gukoresha iterabwoba avuga
ko ngo niba uwo muvandimwe wa
nyiri icyo kibanza ariwe Munyaneza
Adrien atemeye gufata miliyoni 1
n’igice akazibukira icyo kibanza
harimo n’inzu iri muri icyo kibanza,
ngo azabura byose. Kugeza ubu rero
ikibazo kiri mu maboko y’Akarere
n’umuvunyi, mugihe cyari ikibazo
kitakagobye kurenga umurenge
ukurikije uko kigaragara. Hagati
aho abantu baribaza niba Perezida
Kagame azabona umwanya wo gusura
uturere twose kugirango akarengane
abantu bakorera abandi bitwaje FPR
karangire.
Aha kandi nk’uko ubushakashatsi
butandukanye bwakozwe
bubigaragaza, ibibazo by’ubutaka
n’abantu bigabiza imitungo y’abandi
ni bimwe mu biza ku isonga mu
guhungabanya umutekano no
kubangamira ubumwe n’ubwiyunge
mu Rwanda. Abayobozi b’uturere
bo abenshi kuri ubu ntibifuza ko
Perezida yasura uturere bayobora
kubera gutinya ko abaturage
babashyira ku karubanda. Nguko
uko akarengane gakomeje gahabwa
intebe.
Byiringiro Jean
UMURABYO No 25
02 - 16 Kamena 2010
Intwari itabarira igihugu,
umusindi yarenze akarwa
G
9
Gukunda igihugu : Indangagaciro ya buri munyarwanda
ukunda igihugu
cye kuva kera byari
inshingano ya
buri munyarwanda ku buryo
yakwigomwaga n’amaraso ye
bibaye ngombwa. Abe umwami,
abe igikomangoma, abe
umuturage usanzwe, abe yewe
umugore cyangwa umukobwa
bose bari bafite umutima wo
gukunda kugeza aho bitanga
bagapfira igihugu cyabo.
Tuzajya tubagezaho abantu
bakunze igihugu bakakitangira
ishyanga duhereye ku bo munda
y’ingoma (abakomoka i bwami).
Abo tuzavugaho ni Ruganzu I
Bwimba na mushiki we Robwa
NYIRAMATEKE bene NSOLO
I MUHIGI (Samukondo) na
GIHANA NYAMIHANA mwene
CYILIMA II RUJUGIRA.
Uyu NSOLO I MUHIGI
wasingizwaga
irya
SAMUKONDO akaba ari ryo
rihama bikamenyekana muri
rubanda kurusha irye ry’ukuri
rya MUHIGI yabyaranye na
NYAKANGA umusingakazi abana
babiri umuhungu n’umukobwa.
Amazina yabo ni BWIMBA
na ROBWA wahimbwaga irya
NYIRAMATEKE bombi barakura
kandi baba beza byahebuje.
Mu GISAKA naho hari yo
umwami waho KIMENYI I
MUSAYA amenye ko ROBWA
amaze kuba inkumi yohereza
abajya kumumusabira kwa NSOLO
I MUHIGI (Samukondo) wari
umaze kuba umukambwe. Niko
gutumiza ubukara (nibo bahanuzi :
abapfumu bari bahari, baraguzaga
umutwe dore ko ubundi buraguzi
bwaje nyuma ya RUGANZU
I BWIMBA). Bamubwira ko
umwana ROBWA azabyara mu
GISAKA ari we uzomeka u
Rwanda ku GISAKA. NSOLO
I MUHIGI yima KIMENYI I
MUSAYA umugeni.
Haciyeho iminsi mike,
umwami yumva atangiye
kuganzwa n’izabukuru ahamagara
umuhungu we BWIMBA amuraga
ingoma ariko amwihanangiririza
kutazashyingira KIMENYI
kuko umwana yabyarana na
ROBWA yazamuteza ibibazo.
Ati : Nushyingira mushiki wawe
mu GISAKA, uzahite ushaka
n’umutabazi. Amaze kumuraga
atyo, aratanga.
UBUTABAZI BWE N’UBWA
MUSHIKI WE ROBWA.
1. NSORO I SAMUKONDO
amaze gutanga, umuhungu
we BWIMBA arima, yima ari
RUGANZU. Amaze kwima,
umurwa we umwe uba i Gasabo
mu BWANACYAMBWE, undi
uba i TANDA rya RUZIZI,
muri BUGANZA MU
MAJYARUGURU. KIMENYI I,
Umwami w’i GISAKA yohereza
indorano kwa RUGANZU
I BWIMBA, yohereza
n’amaturo ku MUGABEKAZI
NYIRARUGANZU
I
NYAKANGA; yohereza ibindi
kuri musaza we NKURUKUMBI,
nyirarume wa RUGANZU I,
KIMENYI I
arabanoza
bose; haciye iminsi yohereza
a b a z a k u m u s a b i r a R O B WA
NYIRAMATEKE , mushiki wa
RUGANZU.
Ariko RUGANZU I wenyine
akamenya umurage wa se
NSORO I, wo kwima KIMENYI
uwo mugeni; NYAKANGA na
NKURUKUMBI ntibabimenye.
RUGANZU I rero aramwimana,
kuko bari barabwiwe ko
umwana ROBWA azabyara, ari
we uzabumba i GISAKA n’u
RWANDA.
2. KIMENYI I abonye
RUGANZU I amwimye
umugeni, yungikana amaturo
ku MUGABEKAZI no kuri
NKURUKUMBI wari intebe
y’umwami. NYAKANGA rero
na NKURUKUMBI bashegera
gutanga umugeni, barusha abandi
amaboko. NYAKANGA akagira
ati: «None nâgira Imana i GISAKA
na ho hakazîma umwana wanjye
nkabyara ingoma ebyiri». Ati:
«Nemeye uwo mugeni, atajyayo
nakwiyahura». RUGANZU I
abonye ko bigiye kuba bibi, agîsha
mushiki we inama, amusobanurira
ko NSORO I yasize amubujije
gushyingira KIMENYI . ROBWA
ati: «Waba se warabimbwiraga kare
kose. Witinya kunshyingirayo,
hato bitaguteranya na nyoko.
Nta bwo nzabyarayo umwami.
Ariko rero uramputire: nimbona
nsamye nzagutumaho; na we
usigare wibwira uko bizagenda.»
Bemeranya ko ROBWA azatabarira
ingoma ya bo, aho kubyara
uzayitsinda.
3. Abajya-nama ba RUGANZU I
bakaba CYENGE cya NYACYESA
cya MUKOBWA wa NDOBA, na
GITANDURA cya KINGALI
cya NDAHIRO I RUYANGE, na
NYARUHUNGURA w’umutsobe,
na MUKUBU wa MUSHYOMA
«urukuba-nzoka, umuntu wiciye
kw’ibuga rya RWISHWIMA».
RUGANZU I rero amaze
kubinoganya n’abiru be, aragenda
y e m e r e r a N YA K A N G A n a
NKURUKUMBI ko azashyingira
KIMENYI, umwami w’i GISAKA.
KIMENYI abyumvise arishîma
rwose : yitegura iby’ubukwe,
baramushyingira. Ugiye
kubânayo na we mu bagaragu
babo bakuru, aba MUKUBU wa
MUSHYOMA.
4. Haciye iminsi, ROBWA atuma
umutwa we bari bajyanye, aza
kubwira RUGANZU I BWIMBA
ko afite inda. RUGANZU I
rero n’abiru be basubira mu
by’ubutabazi , bashaka umucengeri
ujya gufatanya na ROBWA ngo
ataba umutabazi w’Igihugu
wenyine, kandi ari umukobwa .
Bakoze kuri NKURUKUMBI,
arabyangira. RUGANZU I ati: «
Ni wowe wabiteye, bikubitiyeho
ko n’ingoma yakugombye.
Naragukijije, ingoma
turayifatanya: ni ko bisanzwe
Abanyiginya bayifatanije na
mwe, kuko bayibyarira impfizi
mukayiha insumba. None tabarira
ingoma.» NKURUKUMBI nibwo
yihaditse amatugunguru, ati:
« Si ndi uwo gutabarana ibyo
byago mu bakwe.» RUGANZU
I ati: «Ngaho waba umucengeri
uboneye, ubwo wazanye amagara.
Ibyo mu GISAKA byose ubitere
kuyazana.» NKURUKUMBI
aranga noneho byeruye. Bêreza
se wabo wa RUGANZU I wari
w a h u n g u y e N YA K A N G A :
umugabekazi aramwimana, ati:
« Napfushije NSORO nkiri muto
none umpunguye na we apfuye?
Sinzitwara ruhanga rubi mu
banyiginya se?» N’ibyo bibura
bityo.
5. Bigeze aho rero, bereza ko
RUGANZU I ubwe atabarira
ingoma: umunsi wabyo ugeze
arahaguruka, yambara imyambaro
y’Abacengeli, ali bo Abatabazi
bagiye kugwira ingoma. Ubwo
abami bombi bari i GASABO
: RUGANZU I ahisha nyina
ko agiye gutabara kuko ubwe
yari yanze ko umugabo we
atabara, kandi na musaza we
yabyanze. Ahagurutse umuja
we ajya kubwira NYAKANGA
ati: «RUGANZU arahagurutse,
ariko ukuntu yambaye nta bwo
nigeze mbibona.»NYAKANGA
yumvise igugu ry’ingabo zihurura
n’ingoma zisûma ku mugendo, aza
i kambere kubaza ibyo ari byo.
Aje arahamagara ati: « Yemwe
abari muri uru rugo.» CYENGE
wari wasigaye ku ngoma z’ingabe
i Bwami, ati: «Uracyahamagara
se bene urugo bandi bahe, ko
nyirarwo ari nguriya agiye
abasinga mukaba murumukûyemo.
Ko musaza wawe yanze gutabalira
ingoma, ukanga ko umugabo
wawe ayitabarira, none umwami
akarinda kwîgîrayo : ngwino
ga ahari aho uyime ubwawe
tukuramutse» !
6. NYAKANGA yumvise ibyo,
arataka ati : «Ni mujye kumugarura,
harajyayo undi. Nta bwo twamenye
ko ari we uzîgîrayo : twagiraga
ngo mu kigwi cye hazajyayo
undi». Intumwa ye igenda yiruka,
ijyana umweko iwutambika
mu nzira, iti : «NYAKANGA
ngo nturenge uyu mweko,
ugaruke none aha. Harajyayo
NKURUKUMBI ubwe cyangwa
nibinanirana NYAKANGA yigire
yo ubwe». RUGANZU I umweko
arawutambuka, ati : «Umusindi
y a re n z e a k a r w a » . A k a r w a
mu kinyarwanda cya kera kari
agasozi nk’uko ubu umurwa ari
umusozi Umwami yubatseho cyangwa ikirwa kikaba umusozi
ukikijwe n’amazi impande zose.
Bavuga ko uwo mugani wo
kugira ngo : Umusindi yarenze
akarwa, ari ho waturutse.
Usobanurwa ngo : «Icyo ngiye
gukora nabanje kugitekereza
neza. Ubwo natangiye ntabwo
nzaguranura naho byagenda
bite». Ibyo ahanini kandi
byatewe n’uko nta mutabazi
w’umucengeri usubiza amaso
inyuma. Iyo yahagurutse
yambaye, agenda arangamiye
imbere ye gusa, aguranuye
yaba atinyiliye ingoma.
7. RUGANZU I rero aragumya
aratabara ; ariko agenda ahîga
inyamaswa mu BUGANZA bwose,
ategereje kumenya igihe umugore
we azabyarira kuko ubwo nta
mwana n’umwe yari afite wo
kuzasigarana ingoma. Yatabaye
akiri umusore muto. Rimwe
haza ingwe mu ijoro ihagarara
hejuru y’imyugariro y’urugo
yari acumbitsemo ; asohokana
umuheto ayigira umwambi
umwe. Bukeye barayibaga uruhu
rwayo bararubamba. RUGANZU
I ahamara iminsi. Uwo musozi
witwaga TABIRAGO. Bukeye
abona NKURUKUMBI araje ati :
«Nje kukwitwaraho naragomye.
None nje gutabarira ingoma».
RUGANZU I aramusubiza ati :
«Ingoma bihumbi ABASINGA
mutarasubira kubyara umwami».
NKURUKUMBI arikubura
arataha. Bavuga ko yacikiye mu
NDORWA. Ni bwo ABASINGA
bavuye ku ngoma. Biracyaza mu
nimero itaha ntimuzacikwe.
Munyandamutsa
Umunyamerika mu
buroko bw’u Rwanda
10
UMURABYO No 25
02 - 16 Kamena 2010
- Agahomamunwa : Umwavoka yatanze uwo yunganira gufungwa
- « Arazira ko yareze ubwicanyi Kagame muri Amerika » Nyamwasa
U
m w a v o k a
w’umunyamerika
w a r i
w a j e
kuburanira umwe mu
batangaje kuziyamamariza
umwanya w’Umukuru
w’igihugu yatawe muri
yombi kuwa 28 Gicurasi 2010
ashinjwa gupfobya jenoside
yakorewe abatutsi mu mwaka
w’1994. Ibi ni ibitangazwa
n’inzego za Parquet na polisi
y’u Rwanda.
Hashingiwe ku itegeko
ryatowe mu mwaka w’2003,
mu Rwanda umuntu wese
ukekwaho gupfobya cyangwa
guhakana jenoside yakorewe
abatutsi mu mwaka w’1994
cyangwa umuntu wiha gushaka
gusobanura ukundi jenoside
akatirwa igihano kiki hagati
y’imyaka icumi na makumyabiri
y’igifungo.
Mu kwezi kwa Mata
muri uyu mwaka wa
2010, umunyamategeko
w’umunyamerika Peter
ERLINDER yabaye umwe
mu batanze ikirego muri
Amerika bashinja Perezida
wa Repubulika y’u Rwanda
Paul Kagame kuba ngo ariwe
watanze amabwiriza n’ibisasu
byo mu bwoko bwa missile byo
kurasa indege y’uwari umukuru
w’igihugu cy’u Rwanda muri
icyo gihe Juvénal Habyarimana
mu ntangiriro z’ukwezi kwa
Mata mu mwaka w’1994.
Tubibutse ko iyo ndege ya
Habyarimana yari irimo n’uwari
Umukuru w’igihugu cy’u
Burundi Cyprien Ntaryamira
yari irimo kandi n’abandi bantu
barimo uwari umugaba mukuru
w’ingabo z’u Rwanda z’icyo
gihe Déogratias Nsabimana
ndetse n’abafaransa harimo
n’uwari uyitwaye.
Ihanurwa ry’iyi ndege
rikunzwe gufatawa
nk’imbarutso ya jenoside
yakorewe abatutsi mu mwaka
w’1994. Iyi jenoside ikaba
yarahitanye abantu bagera ku
bihumbi maganinani b’abatutsi
ndetse n’abahutu batavugaga
rumwe n’ubutegetsi bwariho
icyo gihe.
Av o c a t P e t e r E r l i n d e r
yari amaze igihe kigera ku
cyumweru mu Rwanda aho yari
yaje kunganira mu mategeko
Madame Ingabire Umuhoza
Victoire Umukuru w’Ishyaka
FDU-Inkingi, ishyaka ridacana
uwaka n’ishyaka riri ku butegetsi
rya FPR-Inkotanyi. Cyakora iri
shyaka rya FDU-Inkingi rikaba
ritaremerwa n’amategeko
y’u Rwanda ku mugaragaro
n’ubwo rivuga ko rizagira
uruhare mu matora y’Umukuru
w’igihugu ateganyijwe kuwa 09
Kanama 2010, iri shyaka rirasa
n’irigiye kurengerwaho n’izuba
kuko kugeza nan’ubu ryimwe
uruhushya rwo gukoresha
inama yo kuritangiza, ahubwo
Umukuru w’iri shyaka Madame
Ingabire Umuhoza Victoire
akaba ubu akurikiranwa
n’inzego z’ubutabera z’u
Rwanda.
Arashinjwa ibyaha
biremereye nawe ubwe akaba
aherutse gufatwa arazwa mu
buroko. Cyakora bukeye bwaho
nibwo yarekuwe ariko ahabwa
amabwiriza ntarengwa agomba
gukurikiza. Amwe muri ayo
mabwiriza harimo kutarenga
imbibi z’Umujyi wa Kigali,
kwitaba ubutabera byibura
inshuro ebyiri mu kwezi no
gutanga urupapuro rwe rw’inzira
rumuhesha uburenganzira bwo
kubasha kujya mu mahanga.
Mu gihe yafatwaga agafungwa
muri Mata uyu mwaka wa 2010
kandi urugo rwe rwasatswe
n’inzego zishinzwe umutekano.
Nk’uko yabitangaje Madame
Ingabire Victoire yavuze ko
icyo gihe batwaye imashini
zandika(Ordinateurs), terefone
zose zo mu rugo harimo
ndetse n’iz’abakozi bo mu
rugo ndetse n’inyandiko za
politike zirimo n’iz’ishyaka rye
rya FDU-Inkingi ritaremerwa
n’amategeko y’u Rwanda ku
mugaragaro.
Bimwe mu byaha Ingabire
Prof. Peter Erlinder
(Photo Archive)
Victoire akurikiranyweho,
harimo icyaha cyo gukorana
n’imitwe y’iterabwoba ndetse
no kurema umutwe w’abagizi
ba nabi n’ingengabitekerezo
ya jenoside. Tugarutse ku
birebana n’uyu munyamategeko
w’umunyamerika Peter Erlinder,
ubu urimo kunnyabirira
mu munyururu nyafurika
w’abirabura, nk’uko bitangazwa
n’umuvugizi wa polisi y’u
Rwanda Eric Kayiranga ngo
bimwe mu byaha uyu mugabo
akurikiranyweho harimo kuba
yaravuze ko ngo nta jenoside
yabaye mu Rwanda, ko ngo nta
mututsi n’uyu n’umwe wigeze
wicwa n’abahutu.
Nk’uko bitangazwa
n’Umushinjacyaha Mukuru wa
Repubulika y’u Rwanda Martin
Ngoga ngo uyu mwavoka
w’umunyamerika yafashwe
nyuma y’amanama yagiye
akoresha n’amatangazo yagiye
ashyira ahagaragara. Amakuru
dukesha ibiro ntaramakuru
by’abongereza Reuters aravuga
ko uyu mushinjacyaha Mukuru
wa Repubulika atigeze agira icyo
avuga ku birebana n’uruzinduko
rw’umunyamerika ruvugwa.
Nk’uko dukomeza tubikesha
ibiro ntaramakuru Reuters
ngo Ambasade ya Leta
Zunze Ubumwe z’Amerika
i Kigali iremeza ifatwa
ry’uyu munyamategeko
w ‘umunyamerika Peter
Erlinder wunganira abakekwaho
ibyaha bya jenoside mu rukiko
mpuzamahanga mpanabyaha
rwashyiriweho u Rwanda
rukorera Arusha muri
Tanzaniya(TPIR).
Ifatwa ry’uyu munyamerika
rikaba ryarabaye nyuma y’iminsi
mikeya rikurikira ibyatangajwe
na Guverinoma ya Leta Zunze
Ubumwe z’Amerika zivuga ko
zifite impungenge ku birebana
n’ubwisanzure bwo kuvuga icyo
umuntu atekereza mu Rwanda
mu gihe amatora y’Umukuru
w’igihugu ateganyijwe kuba
mu kwezi kwa Kanama muri
uyu mwaka wa 2010 agenda
yegereza.
Izi mpungenge kandi zo
kutubahiriza uburenganzira bwo
kwisanzura mu kuvuga icyo
umuntu atekereza mu Rwanda
zikaba zaranagaragajwe
n’imiryango mpuzamahanga
iharanira uburenganzira
bw’ikiremwamuntu nk’uko
tubikesha ibiro ntaramakuru
Reuters.
Ifatwa ry’uyu mwavoka
w’umunyamerika Peter Erlinder
kandi ryagarutsweho n’abantu
batandukanye buri wese agira
icyo abivugaho. Bamwe mu
bagize icyo babivugaho harimo
Gen.Kayumba Nyamwasa
wahungiye muri Afurika
y’epfo ndetse na bamwe mu
banyamategeko.
Gen.Kayumba Nyamwasa
mu kiganiro cy’imvo
n’imvano yagiranye na Radiyo
Mpuzamahanga y’abongereza
BBC kuwa gatandatu tariki ya
28 Gicurasi 2010, yavuze ko
uriya mwavoka Peter Erlinder
ifungwa rye ngo ari nk’uburyo
bwo kumwihimuraho bwakozwe
n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Yavuze ko ngo uriya mwavoka
ari umwe mu batanze ikirego
ahitwa Oklahoma muri Leta
Zunze Ubumwe z’Amerika
barega Perezida Kagame
ubwicanyi.
Mu bwicanyi bamureze muri
urwo rukiko hakaba harimo
ngo kuba yarahanuye indege ya
Perezida Juvénal Habyarimana.
Ihanurwa ry’iyi ndege rikaba
rikunzwe gufatwa nk’imbarutso
ya jenoside yabaye mu Rwanda
mu mwaka w’1994.
Nyuma y’ifatwa ry’uriya
mwavoka kandi bamwe mu
banyamategeko batangarije
ku maradiyo mpuzamahanga
arimo Radiyo BBC na
Radiyo Ijwi ry’Amerika ko
ibyakozwe n’u Rwanda ngo
ari agahomamunwa. Aba
banyamategeko batangaje ko
kuba ubutegetsi bw’u Rwanda
buvuga ko uriya mwavoka
ahakana jenoside ngo
akanayipfobya ngo mu rwego
mpuzamahanga ngo ibyo si
icyaha.
Batangaje ko mu bihugu
byubahiriza uburenganzira
bw’ikiremwamuntu kandi
byubahiriza ubwisanzure bwo
kuvuga icyo umuntu atekereza
ngo ko kuba yaravuze ariya
magambo bitagombye gufatwa
nk’icyaha. Kuri we ngo ubwo
niko abizi cyangwa abyumva.
Ngo si byiza ko abihisha mu
mutima ahubwo ahubwo
agomba kubivuga kuko ari
uburenganzira yemererwa ngo
bwo kuvuga icyo atekereza.
Ku bw’aba banyamategeko
ngo icyo babona ubutegetsi
bw’u Rwanda bwakagombye
gukora ngo ni ukumwegera
bukamwumvisha ko ibyavuga
ataribyo bakamuha ingingo
n’ingero zifatika. Bati ibi
byatuma abyemera n’umutima
we wose aho kugenda
abiririmba nyamara ku mutima
we atabyemera. Barifuza ko
ubutegetsi bw’u Rwanda
bwakwitoza umuco mwiza wo
kujya impaka(Debat) ku bo
batabona ibintu kimwe, aho
gukoresha gufunga uwo ariwe
wese badahuje ibitekerezo ngo
kuko amaherezo yabyo atazaba
meza.
Byegeranyijwe na Birungi
Kessia
UMURABYO No 25
02 - 16 Kamena 2010
11
Amerika iramagana urugomo
rukorerwa abatavuga rumwe
na FPR
Amerika irashingana Ingabire Victoire
U
munyamabanga
wa Leta wungirije
m u r i
L e t a
Zunze Ubumwe z’Amerika
ushinzwe ibibazo by’Afurika
aramagana imyitwarire
itari myiza mu mubano w’u
Rwanda n’amahanga. Ibi ni
ibitangazwa n’ikinyamakuru
Jeune Afrique.
Amakuru dukesha
ikinyamakuru Jeune Afrique
aratangaza ko ubwo yabazwaga
niba hari umuntu babona
watanga isomo rya demokarasi,
niba byibuze mu baperezida
bake baboneka harimo Perezida
w’u Rwanda Paul Kagame, asa
nk’aho yaruciriye ararumira
yirinda kugira igisubizo atanga
kuri icyo kibazo.
Uyu Johnie Carson ukubutse
i Kigali yabitangaje imbere
y’itsinda ry’abadepite ba Leta
Zunze Ubumwe i Washington ku
wa 25 Gicurasi uyu mwaka wa
2010. Yatangaje ko umwuka wa
politike mu Rwanda atari mwiza,
kuri we ngo ishyamba si ryeru
mu gihe amatora y’Umukuru
w’igihugu ateganyijwe ku
wa 09 Kanama 2010 agenda
yegereza.
Uyu Johnie Carson aravuga
ko uko bwije n’uko bucyeye
ngo hagenda hagaragara
ibikorwa biteye ubwoba kandi
bihangayikishije. Ngo bikorwa
Perezida w’Amerika Barack Obama
(Photo Internet)
kuvuga icyo umuntu atekereza.
Ibi bikaba ari ibitangazwa na
Johnie Carson, Umunyamabanga
wa Leta wungirije ushinzwe
ibibazo by’Afurika muri Leta
Zunze Ubumwe z’Amerika.
Nk’uko ikinyamakuru Jeune
Afrique gikomeza kibitangaza
ngo mu mezi make, ubutegetsi
bw’u Rwnda bwahagaritse
ibinyamakuru bibiri bubyambura
uburenganzira bwo gukora.
Ngo ubu butegetsi bwa Kigali
kandi bwabujije umushakashatsi
w’umuryango mpuzamahanga
uharanira uburenganzira
bw’ikiremwamuntu Human
Rights watch.
Carson Johnie kadi akomeza
n’ubutegetsi bw’u Rwanda
Madame Ingabire Umuhoza
Victoire n’ubwo yarekuwe
by’agateganyo nyuma y’umunsi
umwe gusa ariko akaba ngo
yarakomeje gushyirwaho inzitizi
ngo zimubuza gukora politike
neza kandi mu bwisanzure.
Nk’uko uyu muyobozi
ushinzwe ububanyi
n’amahanga wa Leta Zunze
Ubumwe z’Amerika akomeza
abisobanura ngo hashize igihe
hagaragara ibikorwa bitari byiza
bikorerwa amwe mu mashyaka
atavuga rumwe n’ubutegetsi
ariyo Green Party na FDUInkingi (Forces Démocratiques
Unufiées) rya Madame Ingabire
Umuhoza Victoire kugeza
nan’ubu aya mashyaka ngo
akaba atarabasha guhabwa
uburenganzira bwo kuyemerera
gukora ku mugaragaro. Ngo
nk’uko yabikurikiranye Johnie
Carson arakomeza avuga ko
aya mashyaka ashyirwaho
amananiza mu mayeri n’ishyaka
riri ku butegetsi mu Rwanda
FPR riyobowe na Perezida
Kagame.
Gusaba ko amatora
yazakorwa mu bwisanzure
Ingabire Victoire.
(Photo Archive)
n’ubutegetsi bw’u Rwanda ngo
bugamije gucecekesha abantu
bubambura uburenganzira bwo
avuga ko ubutegetsi bw’u
Rwanda bwafashe bukanafunga
Umukuru w’abatavuga rumwe
Uyu mutegetsi w’igihugu
cy’igihangange ku isi cya Leta
Zunze Ubumwe z’Amerika
aravuga ko bahangayikishijwe
cyane n’uburyo biriya bikorwa
bibi birushaho kwiyongera
kandi we akaba yemeza ko ngo
bitizwa umurindi n’ubutegetsi
bw’u Rwanda.
Uyu munyamerika
arahamagarira ubutegetsi bw’u
Rwanda gusaba abayobozi bo
mu nzego zo hejuru kubahiriza
ubwisanzure bwa buri wese
mu bitekerezo, ubwisanzure
bw’itangazamakuru,
ubwisanzure bwo kwishyira
hamwe no gukora amanama.
Johnie Carson yongeyeho ko
kuburyo bwihariye bategetse
abayobozi kwemerera imiryango
mpuzamahanga n’ikorera
imbere mu gihugu hamwe
n’ibitangazamakuru gukora
no gusohora raporo zabo mu
bwisanzure.
Nk’uko dukomeza
tubitangarizwa n’ikinyamakuru
Jeune Afrique ngo Washington
kandi yasabye abategetsi
b’u Rwanda gufata Madame
Ingabire Umuhoza Victoire mu
buryo bwubahiriza amategeko
mpuzamahanga kandi
agahabwa ubutabera bwihuse,
butabogamye kandi bukorera
mu mucyo.
Carson Johnie akomeza agira
ati: “Twasabye ubutegetsi bw’
u Rwanda kimwe n’ababutera
inkunga baba abo mu rwego
rw’akarere cyangwa abo mu
rwego mpuzamahanga gukorera
hamwe kugirango hazabashe
kubaho amatora akozwe mu
bwisanzure, atabogamye kandi
akozwe mu mucyo kuburyo
bubereye u Rwanda”. Yongeyeho
ati niba ibyo numva bivugwa ko
ashobora kutabaho ataribyo.
Carson Johnie arakomeza agira
ati birakwiye ko hashingiwe
ku mateka ya vuba u Rwanda
rwanyuzemo ya jenoside, ari
ngombwa umutekano, umutuzo,
ubwiyunge kandi bigaragara.
Ati ariko ibyo byose bikwiriye
kuba bihamye kandi aribyo igihe
kirekire. Ati ibi bigomba kubaho
ari uko habayeho ubutegetsi
bwemera kandi bwubahiriza
demokarasi n’uburenganzira
bw’ikiremwamuntu. Ati ibi
bigomba guharanirwa.
Dushingiye ku mpungenge
zagaragajwe n’uyu mutegetsi
mukuru wo muri Leta
Zunze Ubumwe z’Amerika,
Umunyamabanga Mukuru
wungirije ushinzwe
by’Afurika nk’uko bitangazwa
n’ikinyamakuru Jeune Afrique,
turasanga hakwiye gukorwa
ibishoboka byose u Rwanda
rukagaragaza ibikorwa
by’ubutabera na politike bitanga
ikizere cy’uko amatora azagenda
neza nk’uko byifuzwa na buri
wese.
Hakazabaho amatora akozwe
mu bwisanzure, mu mucyo
kandi atarangwamo ubujura
bw’amajwi nk’uko bikunze
kugaragara hirya no hino mu
bihugu by’Afurika. Byabaye
byiza kandi n’ibikorwa bya
politike bibanziriza amatora
birimo kwiyamamaza
kw’abakandida, kwemera
amashyaka mashya bikozwe
neza maze buri wese akibona
nk’umunyagihugu wisanzura
kandi wishyira akizana mu
gihugu cye.
Bityo nyuma y’ibyo abaturage
nabo mu kwishyira ukizana
kwabo nta gitugu, nta terabwoba,
nta nduru, nta muvundo
bazashobora gukemura impaka
bagaca urubanza rutabera kandi
rutabogamye maze bakagaragaza
uwo bifuza ko yabayobora.
Ibi bikozwe neza byakuraho
impungenge za benshi mu
banyarwanda n’abanyamahanga
bibwira ko amatora ateganyijwe
ngo atazakorwa neza ndetse
ko ngo yaba ari ayo kurangiza
umuhango nk’uko hari ababa
babitekereza batyo.
U b u r e n g a n z i r a
bw’ikiremwamuntu
nibwubahirizwa, buri wese
azisanzura mu bitekerezo no
mu kwishyira akizana. Buri
wese niyishyira akizana amatora
azagenda neza. Amatora nagenda
neza nta bibazo bizavuka.
Hatagize ibibazo bivuka, buri
wese yagira amahoro, ubumwe
n’ubwumvikane byaganza mu
Rwanda rwa Gasabo urukundo
rugashinga imizi hose muri
bose kandi igihe cyose. Ahari
urukundo, ubuzima bwa buri
wese burarengerwa maze
igihugu kigatemba amata
n’ubuki kigashashagirana
amahoro.
Amakuru dukesha Jeunne
Afrique
12
UMURABYO No 25
02 - 16 Kamena 2010
Musee mobile mu bikorwa
by’amahoro mu banyeshuri
M
usee mobile
ni gahunda
yashyizweho
n’ikigo cy’ingoro z’igihugu
z’umurage w’u Rwanda
umuco n’imyuga yo
kwibeshaho, ikaba imaze
kugira uruhare mu kwigisha
abanyeshuri umuco no
gukoresha imvugo nziza.
Mu birori by’umuhango
wiswe „Imvugo nziza“
byabereye ku biro by’ishami
ry’ikigo cy’ingoro z’igihugu
z’umurage w’u Rwanda riri i
Kanombe ku wa 30 Gicurasi
2010, Bwana Jean Butoto
yatangarije ikinyamakuru
Umurabyo ko hashyizweho
gahunda y’Imvugo Nziza
kugira ngo bakangurire
urubyiruko kugira umuco
Bamwe mu basaza bigisha umuco
(Photo Umurabyo)
Niyo mpamvu rero
ikigo cy’ingoro z’igihugu
z’umurage w’u Rwanda
(Institut of National
Museums of Rwanda)
Bigishijwe gusimbuka urukiramende
(Photo Umurabyo)
wo kuvuga neza kuko biri mu
bintu birandura amakimbirane
mu bantu.
Ngo ubusanzwe mu itorero
rya kera bigaga no kuvuga
neza kuko byagaragazaga
ko umuntu yarezwe kandi
ngo byarindaga abantu
kurakara cyane cyangwa
kuba igifura.
Imvugo nziza kandi ngo
yari igamije kwunga abantu
kandi ikemura amakimbirane,
kuko iyo wabaga waratojwe
imvugo nziza washoboraga
gucyocyorana n’abandi
ntibikurakaze cyane kuko
abantu bakundanaga
basangira nta rwikekwe.
cyahisemo gushyiraho iyo
gahunda yo kwigisha mu
mashuri imvugo nziza kuko
bari bamaze kubona ko
hari amakimbirane akenshi
ashingiye ku kutamnenya
gukoresha imvugo nziza mu
rubyiruko.
Bwana Butoto John akomeza
avuga ko batangiriye mu
mashuri bigisha abanyeshuri
mu turere dutandukanye
ibijyanye n’imikino ya kera
nko gusimbuka, gufora no
kurasa byo hambere, n’ibindi
ngo kuko bituma abantu
bashyira hamwe bagahurira ku
gikorwa kimwe kandi bikaba
byabafasha no kwiyunga,
cyane cyane ko umuco
nyarwanda ukize ku bintu
byinshi bitandukanye kandi
byafasha abantu kwiyunga
nko gukina amakinamico,
Banigishwa kurashisha umuheto
(Photo Umurabyo)
siporo n’ubugeni.
Impamvu nyamukuru
y’Imvugo nziza rero harimo
guhuza ibyo hambere
n’iby’iki gihe bubaka
amahoro y’ejo hazaza,
ibyo bakaba babigeraho
bifashishije abasaza
b’inararibonye babayeho
ku ngoma zitandukanye,
bakaba bigisha abana umuco
bahereye kubyo babona ubu
n’uburyo hambere byari
bimeze
Abo basaza bakaba
barasobanuriye abo bana
uburyo bakwirinda gucikamo
ibice bakareka kuvuga amoko
kuko ngo kuva na mbere nta
moko yahozeho ko ahubwo ari
inyungu za bamwe zatumye
bagoreka amateka
Abo basaza basaba
afite icyizere ko bizatanga
umusaruro mu gihugu
hose, dore ko kugeza ubu
bamaze kwigisha bamwe mu
banyeshuri bo mu Karere
ka Rusizi ho mu Ntara y’i
burengerazuba, Umujyi wa
Kigali ndetse na Nyanza mu
Ntara y’Amajyepfo.
Nk’uko twabitangarijwe na
bamwe mu banyeshuri bari
bitabiriye ibyo birori kuri
uwo munsi,bavuze ko hari
ibintu byinshi byigishijwe
kandi byabafashije kuko
abenshi batari basobanukiwe
amateka y’igihugu ariko
ngo ubu bamaze gutahura
ikinyoma cy’ibyabatanyaga
ndetse bakaba bariyemeje
no kuba intangarugero iwabo
aho baba mu biruhuko no kuri
bagenzi babo bataramenya
Hatangwa ibihembo ku bakurikiranye amasomo y’umuco
(Photo Umurabyo)
urubyiruko kugira uruhare
mu kuzana amahoro ndetse
byaba ngombwa bakegera
abasaza b’inararibonye
kugira ngo babasobanurire
uko u Rwanda rwari rumeze
ha mbere n’uburyo abantu
babanaga neza kugira ngo
na bo bakomerezeho kandi
bagere ikirenge mu cyabo
Cyakora ku bwa John Butoto
asanga gahunda yashyizweho
n’ubuyobozi bwa Musee
yaragize impinduka igaragara
mu banyeshuri, kuko ubu
abenshi bamaze kumenya
gukoresha imvugo nziza
ndetse bamenya bimwe mu
byarangaga umuco, akaba
amateka y’ukuri.
Tw a b a b w i r a k o i k i
gikorwa cyatewe inkunga
n’umuryango w’abadage
DED/ZFD (Service Allemand
de Developemment) ukorera
mu Rwanda ndetse inkunga
yabo ikaba yarafashije Musee
gutanga impano ku bigo
byitabiriye uwo muhango,
muri izo mpano hakaba harimo
ama CD ariho amakinamico,
ibitabo bigaragaza amateka ya
Musee, bimwe mu bikoresho
by’ishuri birimo n’imipira yo
gukina.
M.Louise Uwizeyimana
UMURABYO No 25
02 - 16 Kamena 2010
13
Abana b’abakobwa bibasiwe
no kunywa itabi
I
byo byagaragajwe
n’ubushakashatsi
bwakorewe mu bigo 25
byo mu Rwanda mu Ntara
zitandukanye nk’uko bitangazwa
na Gasherebuka Jean Bosco
wakoze ubu bushakashatsi
Ibyo bigo byakorewemo
ubushakashatsi byatoranyijwe
na Minisiteri y’uburezi maze
amajyaruguru havayo ibigo 5,
Amajyepfo 4, Iburengerazuba
7 Iburasirazuba 8, n’umujyi wa
Kigali 1
Ubushakashatsi bwerekana ko
nibura 1,8 by’abana bo muri biriya
bigo byatoranyijwe bari hagati
y’imyaka 13 na 15 banywa itabi
buri munsi
Ikindi cyagaragaye ni uko abana
bakiri bato batumwa itabi n’ababyeyi
babo dore ko abo babyeyi gito
badatinya no kurinywera iruhande
rwabo, bakabatera ishyushyu ryo
gushaka kunywa nk’uko bitangazwa
na Minisitiri w’ubuzima Bwana
Richard Sezibera
Umubare munini wagaragaye
ko unywa itabi muri bariya bana
wari igitsina gabo ariko ngo ubu
abana b’abakobwa akaba aribo
bibasiwe nk’uko bitangazwa nyine
na Sezibera ko ubu igitsina gore
ari cyo kibasiwe cyane cyane
n’iyamamazabucuruzi aho bagenda
babwirwa ko kugira ngo umukobwa
abe mwiza agomba kuba anywa
itabi
Muri ruriya rubyiruko
rwakoreweho ubushakashatsi
abarenga 40% ngo batangiye
kunywa itabi batarageza ku myaka
10.
Ingaruka zaryo ngo ni nyinshi
kandi ngo zose ni mbi, iya mbere
ngo ni uko itabi ritera abagabo
uburemba, ngo umubiri w’umuntu
unywa itabi urapfunyarara yaba
ari inzobe agahinduka ukundi,
bagapfuka umusatsi, bakarwara
kanseri yo ku munwa no mu kanwa
n’iyo mu gifu
Ku bagore bo rero ngo birakabya
cyane cyane iyo batwite, umugore
unywa itabi ingaruka zaryo zigera
no ku mwana atwite, impamvu
ikaba ari uko umwana iyo akiri
mu nda ya nyina aba atunzwe
n’amaraso ya nyina
Niba rero ayo maraso yaramunzwe
n’itabi n’uwo mwana azaba atunzwe
na ya maraso yuzuyemo rya tabi
bityo nta cyizere azaba afite kuko
ingaruka yazitangiriye mu nda ya
nyina
Umugore utwite rero ashobora
gukuramo inda, ashobora kubyara
umwana utuzuye.
Icyari kigenderewe rero muri
biriya birori byari ugushishikariza
Minisitiri w’Ubuzima
Dr. Richrd Sezibera
(Photo Archive)
urubyiruko kwirinda kunywa itabi
ari nako abagore bakangurirwa
kutanywa itabi
Minisitiri Sezibera yagize ati :
hari abagore bumva ko uburinganire
n’ubwuzuzanye bugomba kuba no
mu bibi, birimo no kunywa itabi,
sibyo kuko abagore bafite umubare
uyingayinga uw’abagabo kandi
mbere bari bake cyane, byatewe
no kumva nabi uburinganire
n’ubwuzuzanye bw’umugore
n’umugabo
Ntaganda: Nelson
Mandella w’u Rwanda
* Ntaganda arategura imyigaragambyo
* “Igihe kirageze ngo amaraso yanjye ameneke ariko
abanyarwanda bahumeke” Ntaganda
Bikurikira P. ya 7
ngo ariko abanyarwanda basubizwe
uburenganzira bwabo.
Maitre Ntaganda aribaza
impamvu FPR iterwa ubwoba
n’ishyaka rye kandi guhitamo ari
ukw’abanyarwanda, ngo niba bazi
ko bakorera ibyiza abanyarwanda
bahangayikishijwe n’ iki baretse
abaturage bakihitiramo? Maitre
Ntaganda ngo biriya byose ni
imiyaga nta bwoba bimuteye cyane
ko ngo ibyakora bishingiye ku
mategeko ngo naho Leta ya Kigali
yo ikaba yica amategeko nkana
kandi ari yo yayishyiriyeho.
Ubu umugambi mushya ngo
ni uwo gufata Maitre Ntaganda
bakamufunga kugira ngo amatora
azagende uko babishaka n’uko
babyifuza, twandika iyi nkuru
twahamagaye Ntaganda tumubaza
niba yarabonye urupapuro
rumuhamagaza kwitaba inzego za
polisi z’iperereza mbere yo kuza
kumufata, adutangariza ko bageze
ku biro by’ishyaka bakanga gusiga
urwo rupapuro ngo bashakaga
kubona Ntaganda ku giti cye, ngo
ubwo baragiye bamutera iwe mu
rugo Ntaganda agerageza kwiruka
arabacika hari kuwa gatanu tariki
ya 28 Gicurasi 2010 ku isaha ya
nimugoroba.
Maitre Ntaganda yadutangarije
ko abanyapolitike batavuga
rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi
mu Rwanda FPR INKOTANYI
batorohewe na gato ngo barahigwa
bukware uko bwije n’uko bukeye,
ariko nabo ngo barakaniye ngo
inzira ya demokarasi irimo amahwa
n’imifatango ntibazahagarara
batageze aho basiganirwa. Ngo
azemera amaraso ye ameneke ariko
abanyarwanda babone demokarasi
nyayo.
Twandika iyi nkuru Me Ntaganda
yadutangarije ko ari gutegura
imyigaragambyo izakorwa mu
rugendo rutuje rugamije guharanira
demokarasi nyayo mu gihugu
cy’u Rwanda, akaba yaratubwiye
ko ajyiye kwandikira inzego
zibishinzwe asaba uburenganzira
bwo gukora imyigaragambyo.
Gusa ibyo mu Rwanda ni
amayobera bucya bucyana ayandi
aka ya mvugo nyarwanda kandi ngo
utazi akaraye i Fumbwe araza ifu
mu cyibo. Ugufungwa, uguhunga,
ukwicwa n’ibindi bikorwa bibi biba
ku banyarwanda byari bikwiye
guhagarara abanyarwanda aho
kugambanirana bagamije indonke
z’isi zitaramba, bagaharanira
kubana neza mu rukundo no mu
mahoro aho ineza iganza inabi.
Birungi Kessia
Ingamba za Minisiteri w’ubuzima
nk’uko insanganayamatsiko
y’uwo munsi yabivugaga nta
muntu uri munsi y’imyaka 18
ugomba kugurishwa itabi, ryaba
ari irye cyangwa ari umuntu
umutumye, bagomba kurwanya
kandi iyamamazabiciro riteza
imbere itabi, hagashyirwaho ibyapa
byamagana ahahurira abantu benshi
nko mu manama atandukanye, mu
tubari aho bidagadurira n’ahandi
Itegeko rirwanya ubunywi
bw’itabi ubu ngo riri mu nteko
rigomba kwihutishwa.
Dr Bonaventure Nzeyimana ,
impuguke mu gutegura za politiki
z’ubuzima no gukurikirana
ubuzima rusange bw’abaturage
(Expert in Policy Formulation,
Monitoring and Evaluation of
Public Health Facilities) muri
Minisiteri y’Ubuzima we yavuze
ko mu rwego rwo kurwanya
ubunywi bw’itabi yahamagariye
abashaka kurireka kubagana kuko
hashyizweho gahunda igamije
gufasha ababyifuza
Yongeyeho ko ashishikariza
urubyiruko rwose n’abagiye
kuzashinga ingo ngo ntihazagire
ushaka umuntu unywa itabi
Insanganyamatsiko yo ku rwego
rw’isi ni : « uburinganire n’itabi,
dushyira imbaraga ku guhashya
iyamamaza bucuruzi bw’itabi
cyane cyane ku bagore »
Naho insanganyamatsiko
yashyizweho na Minisiteri
w’ubuzima igira iti : « ntitugurisha
itabi ku bantu bafite imyaka iri
munsi ya 18 »
Cyakora kugeza ubu ishami
ry’Umuryango w’Abibumbye ryita
ku Buzima (OMS), ritangaza ko
umuntu umwe mu bantu bakuru
icumi ku isi bapfa bazira ingaruka
z’itabi. Ibyo bigatuma itabi riza
ku mwanya wa kabiri mu ndwara
zica abantu.
Muganga Nzeyimana akomeza
atangaza ko uwo munsi hatumiwe
urubyiruko ruturutse mu bigo
by’amashuri atandukanye basaga
300 kugira ngo bazageze ubwo
butumwa ku rundi rubyiruko mu
bigo by’amashuri.
By’umwihariko kandi muri
Kaminuza nkuru y’u Rwanda
iri i Butare hari hateganyijwe
gahunda yihariye kuri uwo munsi
Kuva mu mwaka wa 1987 ni
bwo OMS yatangiye gukora
ubukangurambaga no
kumenyekanisha ububi bw’itabi,
abakinywa itabi bakaba basabwa
kurushaho kuzirikana ko ryica.
Munyandamutsa
14
UMURABYO No 25
02 - 16 Kamena 2010
6% babana na virusi itera Sida mu
Murenge wa Kimisagara-PSI
B
irakomeye kuko imibare
y’ubwandu mu rubyiruko
rwa Kimisagara yikubye
kabiri igipimo cya 3% kigaragazwa
ku rwego rw’igihugu.”
Ibyo ni ibyatangajwe na Madamu
Mukamusoni Concessa ushinzwe
ibikorwa byo gupima Virusi ya
Sida muri PSI/Rwanda ubwo ku
nzu y’urubyiruko iri ku Kimisagara
“Maison des jeunes”, haberaga
igikorwa cyo gupima virusi itea
Sida ku rubyiruko rwa Kimisagara
rubyifuza.
Icyo gikorwa cyatangiye ku itariki
ya 24 kugera ku wa 26 Gicurasi
2010, aho inzu y’urubyiruko ya
Kimisagara ikorera mu bisubizo
byagaragajwe na PSI/ Rwanda
yakurikiranaga iki gikorwa, basanze
6% by’urubyiruko rwipimishije
rubana na Virusi ya Sida.
Madamu Mukamusoni yatangaje
ko kuba umubare w’abanduye
warikubye ari ikibazo gikomeye
bityo hakaba hagomba gufatwa
ingamba zo gushaka uburyo iyo
mibare yaganuka ikareka gukomeza
N
kwiyongera
Icyo gikorwa cyateguwe
n’Ishyirahamwe ry’urubyiruko
rikorera muri maison des jeunes
rigamije guharanira uburenganzira,
iterambere rirambye n’imibereho
myiza y’umuryango “ADBEF”,
bafatanyije na PSI/Rwanda
n’Umurenge wa Kimisagara bakaba
barasoje ku mugaragaro igikorwa
bateganije cyo guhugura urubyiruko
n’abakozi bo mu rugo 600, ku
ikoreshwa ry’agakingirizo.
Ndagijimana Lyhotely uyobora
ADBEF, yatangarije ikinyamakuru
Izuba Rirashe ko byagaragaye ko
Sida yibasira cyane urubyiruko,
ati “muri aya mahugurwa twibanze
cyane ku bakozi bo mu rugo kuko
nabo ari urubyiruko kandi tukaba
twarasanze, bari mu byiciro
byibagiranye.”
Mu bushakashatsi ADBEF
yakoze mu bakozi bo mu rugo ku
bijyana n’ubumenyi bafite kuri
Virusi ya Sida, yagaragaje ko 100%
bazi neza ko Sida iriho, 33% bazi
uko Sida yandura, naho 26,9 nibo
Umuyobozi wa CNLS, Anitha Assimwe
(Photo Archive)
bazi uko yirindwa.
Ndagijimamana avuga ko
amahugurwa menshi n’amanama
akorwa hirya no hino ku birebana
na Sida atajya agera ku bakozi
bo mu ngo, nyamara ngo mu
bushakashatsi bakoze basanze
abakozi bo mu ngo ari urubyiruko
rugikeneye kwigishwa kuko
abenshi bari hagati y’imyaka 13
na 17, bibanzemo ab’igitsina gore
kandi batageze no mu ishuri.
Ndagijimana ati “abenshi
muri abo bahinduka indaya
bagakwirakwiza Sida.”
Umwe mu bakozi bo mu rugo
wakurikiranye ayo mahugurwa
Uwimana, yatangarije
abanyamakuru ko ko kuba
urubyiruko rwa Kimisagara
rwagaragayemo benshi babana na
Sida bidatangaje, ati “uyu Murenge
urimo urubyiruko, benshi bafite
amaraso ashyushye kandi bigenga,
ugasanga nta bumenyi bafite mu
bijyana n’ingaruka z’imibonano
bishoramo n’uko bakwirinda.”
Rukwavu Etienne ushinzwe
imibereho myiza muri uyu
Murenge yavuze ko abakozi bo mu
rugo ni igice cy’urubyiruko cyari
cyaribagiranye nyamara biboneka
ko bafite ibibazo kandi batitaweho
ingaruka zabyo zagera no ku bandi
baturage
M. Louise Uwizeyimana
Abanyeshuri bafite uruhare mu
kubungabunga ibidukikije
ta mahoro ariho
ibidukikije
byahungabana
kandi ibidukikije
bihungabanye nta mahoro
yabaho.”Ibi ni ibyatangajwe
na Niyonizeye Nadia wo
muri “Mere du verbe”. Mu
muhango wo kwizihiza
umunsi mpuzamahanga
wahariwe kwita ku rusobe
rw’ibinyabuzima
Uwo muhango wateguwe
mu rwego rwo gukangurira
abatuye isi kwita ku rusobe
rw’ibinyabuzima, ku itariki ya
21 Gicurasi amashuri akorana
n’ishami ry’Umuryango
w’Abibumbye ryita ku
burezi n’umuco (UNESCO)
bitabiriye gutera ibiti ku
migabane yose y’isi.
Mu Ntara y’Amajyepfo
y’u Rwanda, iki gikorwa
cyabereye mu karere ka
Nyaruguru.
Mu gihe hizihizwaga uwo
umunsi mpuzamahanga
wahariwe urusobe
rw’ibinyabuzima
ishami ry’Umuryango
w’Ababumbye ryita ku burezi
n’umuco rirahamagarira
abatuye isi kwita ku rusobe
rw’ibinyabuzima.
Ni muri urwo rwego
ku italiki ya 21 Gicurasi
amashuri 5000 akorana na
UNESCO mu biguhugu
150 byo ku isi yitabiriye
ibikorwa byo gutera ibiti
bifite uruhare runini mu
buzima bwa muntu.
Mu Majyepfo y’ u Rwanda
icyo gikorwa cyabereye
mu Karere ka Nyaruguru.
Abanyeshuri mu rwunge
rw’amashuri “Mere du
Verbe” n’ishuri ryisumbuye
rya Rasaniro akorana n’iri
shami ry’Umuryango
w’Abibumbye, bakaba
bitabiriye gutera ibiti. Muri
aya mashuri hasanzwemo
amatsinda yita ku muco
w’amahoro no kurengera
ibidukikije.
Abanyeshuri bayagize
bakaba baragaragaje ko
nta mahoro yagerwaho mu
gihe ibidukikije byangizwa.
Mu butumwa yatanze,
umuyobozi w’itumanaho
muri komisiyo ikorana
Umuyobozi Mukuru wa REMA, Mme Rose Mukankomeje
(Photo Archive)
na Unesco mu Rwanda
Musangabatware Clement,
yahamagariye urubyiruko
muri rusange n’ururi mu
mashuri by’umwihariko
gucengerwa n’umuco wo
kurengera ibidukikije kuko
aribyo buzima. Ku banyeshuri
by’umwihariko, yabasabye
ko mu gihe bari mu biruhuko
bajya bakangurira abaturage
kwita no kubungabunga
ibidukikije. Yagize ati ”Icyo
tubasaba ni uko bakomeza
umurego, babitangiye ari
batoya tukabasaba ko bageze
mu rugo babikangurira
n’abaturanyi ndetse n’abo
babana.”
I b i
n i
n a b y o
b a y a g a r u t s w e h o
n’umuyobozi w’urwunge
rw’amashuri Mere du Verbe
Soeur Uwizeramariya
Brigitte wagaragaje ko
iri shuri ritazahwema
gukangurira no gufasha
abanyeshuri kwita no
kubungabunga ibidukikije.
Ati”Ibi mukoze ni byiza
muzabyigishe n’abandi
ntibigarukire aha aha.”
Iyi gahunda yateguwe
na ENO (Environment on
line) ariyo gahunda yigisha
ibijyanye no kurengera
ibidukikije ku murongo wa
internet.
Ibidukikije bifite
uruhare runini mu
buzima bw’ibinyabuzima
kutabyitaho bikaba bimeze
nko gutema ishami umuntu
yicariye.
N’ubwo bimeze bityo
ariko ibikorwa bya muntu
ntibihwema kototera
ibidukikije. Ibihugu
bikomye ku isi byakataje
mu nganda ntibihwema
kohereza mu kirere ibyuka
bigihumanya kandi mu
nama zibihuza ntibirumvika
ku buryo ibi byakosoka
n’ibyumvikanyweho
ntibyubahirizwa.
Birungi Kessia
UMURABYO No 25
02 - 16 Kamena 2010
15
Urubuga rw’imikino
APR FC itwaye igikombe
Irushanwa ryatangiye ,u
Rwanda ku wa 15 Gicurasi
risozwa ku wa 29 Gicurasi
rirangiye APRFC yo mu Rwanda
ariyo yegukanye igikombe
nk’uko byagenze kuri abiri
yayibanjirije iri, nyuma yo
guhangana na St George kugeza
mu minota y’inyongera ubwa
APR ifashijwe na Chuekepo
MUSOI wamaze kugurwa
n’ikipe ya Orlando Pirates yo
muri Afurika y’Epfo ayitsindira
ibitego 2 mu minota 5 ya mbere
y’agace ka mbere k’inyongera
N’ubwo Saint George
yakinnye neza, byarangiye
itahiye aho nayo APR izamura
igikombe
Birangiye abakinnyi
ba APRFC cyane cyane ba
basore tudahwema kubabwira
b’abanyarwanda Jean Baptiste
Migi na Nshutimagara Codo
bose bishimiye igikombe cyabo
cya mbere mpuzamahanga
batwaye muri APRFC
Migi ati : nibwo bwa natwara
CECAFA kuva nava muri
la jeunesse, yongeraho ko
ashimira abanyarwanda bose
muri rusange ati : iki gikombe
twagikesha abanyarwanda
bose kuko batugiye inyuma,
turabibashimira cyane
Ibyo kandi byahamijwe na
President w’ikipe ya APRFC
Afande Alex Kagame aho
yagize ati: abanyarwanda
berekanye ubufatanye bwiza
cyane bashyigikira ikipe ya APR
ni ibyo gushimirwa
Hanyuma igikombe
cyatwawe n’ikipe nziza nk’uko
byatangajwe na bamwe mu
bakinnyi ba SOFAPAKA, nawe
Alex Kagame ati : twariteguye
bihagije, none tubonye
umusaruro
ATRACO yo yegukanye
umwanya wa kane nyuma yo
gutsindwa na SOFAPAKA 1-2
Mbere kandi yo gukinira
umwanya wa gatatu, habaye
umukino wa nyuma w’igikombe
cy’Umurenge cyitiriwe Kagame
perezida w’u Rwanda gitwarwa
n’umurenge wa Gisenyi, wo
mu Karere ka Rubavu utsinze
Akarere ka Ruhango kuri
TRANSFERT : Chamakh
muri Arsenal
penaliliti
Tugarutse kuri CECAFA,
nubwo bwana Musoni
umuyobozi wayo yemezako
irushanwa ryabaye ryiza, siko
byakwemerwa na buri wese kuko
iyi CECAFA yagaragayemo
kutagira fair play
None se APRFC itwaye
igikombe niyo yagize amakarita
menshi atukura 3 mu mikino 6,
igira ay’umuhondo yatumye
abakinnyi babiri bakomeye
nka Ngaboyisibo Albert na
Kafoteka Elvis badashobora
gukina umukino wa nyuma
hakiyongeraho abakarateka
n’abakungufumani bagiye
bongerwamo mu buryo butazwi
byabaye kuri APR na Rayon
Ikindi cyabaye kikagaragara
mu irushanwa amategeko
ashyirwaho mbere yaryo,
bigatangazwa bikamenywa na
bose ko amategeko ari ayo.
Mu gihe banganije byagenda
bite ? ubu turabizi ko mu gikombe
cy’isi cyenda gutangira hepfo
aha muri Afurika y’epfo ibyo
bita Tirs au but (amapenaliti )
I
kipi ya Arsenal imaze
gutangaza ku mugaragaro ko
yarangije gusinyisha umunya
Maroc Marouane Chamakh uyu
musore w’imyaka 26 ageze muri
Arsenal ya Arscène Wenger na
Francesc Fabregas urimo kuvugisha
abantu benshi kuko ashaka gusubira
ku ivuko muri FC Barcelone,
yaravuzwe kenshi ndetse no mu
kwa mbere byari bigiye kurangira
ariko Jean Louis Triaud umuyobozi
wa Bordeaux ariyo CHAMAKH
yakinagamo arabyanga, asaba
WENGER amafaranga menshi
(kandi atazwi ho kuyarekura) maze
basezerana ko CHAMAKH arangiza
amasezerano ye muri Bordeaux.
Akimara kubona uyu mukinnyi,
WENGER yagize ati : Ni amahirwe
atangaje tugize kubona uyu musore
twamwitegereje kuva kera. Agiye
rero gutanga uruhare rwe n’imbaraga
ze ndetse n’ubuhanga bwe mu
ikipi yacu. Ni rutahizamu mwiza
ukoresha imbaraga mu kibuga, ni
mwiza cyane ku mpande kandi ni
umukinnyi uzi gukinana n’abandi.
Kuwa 08/05 nibwo uyu musore
ukomotse kwa Laurent Blanc
(nawe wamaze gusinyira gutoza
ikipi y’igihugu cy’Ubufaransa)
yatangarije ikinyamakuru le Parisien
ko yakunze Arsenal kuva akiri
U
Chamakh
muto aho yagize ati : Arsenal ni
ikipi nziza nayikunze kuva kera
ngiye gukabya inzozi, umukino
wayo uzaba uwanjye kandi nizeye
ko nzahagirira ibihe byiza nko
muri Bordeaux. Nkunda cyane
Premier League kuva nkiri umwana.
Ibyo ariko ntibyashimishije Jean
Louis Triaud we yatangaje ko kuba
CHAMAKH agiye hari abajyanama
babi yagize. Tubamenyeshe ko
Marouane CHAMAKH azambara
nomero 29 muri Arsenal.
Ikipe ya APR FC
ari uguhitamo kwa kabiri, ukwa
mbere ni iminota 30 y’inyongera
n’ibyo byitwa prolongation
cyangwa extratime
None CECAFAmuri 1l4 Rayon
yanganyie na SOFAPAKA bati
duhite twitabaza Tirs au But
1l2 St Geprge inganije na
AT R A C O b a t i t u b a n z e h o
prolongation.amategeko
yagombye kuba yaragiyeho
mbere hagateganywa icyakorwa
biramutse bibaye ngombwa ko
amakipe atiosobanuye muri ya
minota 90.
Aho kugira ngo abafana
babe bazi ko hagiye guterwa
penaliti bakabona haje iminota
y’inyongera cyangwa se haje
amapenaliti
Munyandamutsa
MURINHO :
Intahanabitatu
yu mugabo José
MURINHO yerekanye
ubuhangage bwe ubwo
yatwaraga igikombe cy’amakipi
yabaye aya mbere iwayo ku
mugabane w’i Burayi atsinda
uwo yahoze yungirije mu ikipi ya
FC Barcelone umuhorandi Louis
Van Gaal mu ikipi ya Bayern
Munich yo mu Budage ibitego
2-0 byose bitsinzwe n’umusore
Diego Milito umunya Argentine
ukinira Internazional da Milano kwa
Massimo Moratti.
Ikipi rero ya Internazional
y’i Milan mu Butariyani itwaye
ibikombe bitatu bikomeye bwa
mbere mu mateka ya champiyona
yo muri icyo gihugu nta yindi kipi
yari yabikora. Itwaye igikombe
cy’igihugu igiheshejwe n’uriya
Milito ku gitego kimwe rukumbi
uyu mugabo yatikuye AS Roma
inter bayiha igikombe. Umukino
wabahesheje Escudetto bakinnye
na Sienna ubu yibereye mu cyiciro
cya kabiri maze Milito yongera
kubasengerera kimwe ku busa,
Murinho amanika icya kabiri
(igikombe). None Champions
League bayicyuye i Milan.
mu makipi atatu atandukanye.
Ese naho azitwara uko yitwaye i
Milan? Tubitege amaso. Iki gikombe
kandi intermilan yagiherukaga muri
1965 aho Massimo Moratti yagize
ati : Nabonye Papa agiterura ari
perezida w’iyi kipi nanjye nkiri
akana none ngeze ikirenge mu cye.
Ibyo yabivugaga asa nurira kubera
ibyishimo.
Dore uko amakipi yagiye
atwara iki gikombe mu myaka
10 ishize.
José MURINHO
Akimara gutwara icyo gikombe,
Murinho yagaragaje ko akomeye
dore ko ari ubwa kabiri agitwaye
nyuma yo kucyegukana muri 2004
ari kumwe na FC Porto yo muri
Portugal. Gusa ahise yerekeza mu
ikipi ya Real Madrid aho agiye
gukomereza ubutoza bwe kandi afite
gahunda yo kugitwara bwa gatatu
2000: Real Madrid (Espagne)
2001: Bayern Munich
(Allemagne)
2002: Real Madrid (Espagne)
2003: Milan AC (Italie)
2004: FC Porto (Portugal)
2005 : Liver Pool (Ingrande)
2006 : FC Barcelonne (Espagne)
2007 : Milan AC (Italie)
2008 : Manchester UTD
(Ingland)
2009 : FC Barcelonne (Espagne)
2010 : Internazional (Italie)
Munyandamutsa
16
UMURABYO No 25
02 - 16 Kamena 2010

Similar documents