ikibazo ni umuntu - Kamonyi Reseach Center

Transcription

ikibazo ni umuntu - Kamonyi Reseach Center
IKIBAZO
NI
UMUNTU
Iyo muntu ahindutse ikibazo
isi iba igushije ishyano
NSENGIMANA Evase
Ikigo cy’Ubucurabwenge
www.ubucurabwenge.org
Kamonyi - Rwanda
Kwakira 2013
A
B
Nzariturande
Nzariturande
Iki gitabo ngituye : Muri rusange umwana w’umunyarwanda aho ari hose ku isi.
Byumwihako ngituye : Umukobwa wanjye w’imfura mu bakobwa akaba n’umuhererezi
muri bo : « Mushikiwabo Nsenga Diane ».
i
ii
Ijambo ryo gushimira
Ijambo ryo gushimira
Ndashimira mbere na mbere ababyeyi banjye batumye nza kuri iyi si ya Rurema,
bakandera bakankuza, kugera nanjye nibarutse nkabyara abandi bantu. Ndashimira
byimazeyo ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu, tutigeze tugira kuva u Rwanda rwabaho,
kuko bwazanye umutekano usesuye mu Rwanda. Ndashimira inzego z’umutekano
Polisi n’ingabo z’i gihugu, iyo batemera kurara bahagaze amanywa n’ijoro, simba
narashoboye gutekereza neza ngo nandike iki gitabo nisanzuye nta nkomyi. Ndashimira
abayobozi b’inzego zose kuko bakora cyane ngo dutere imbere, no gushishikariza
cyane abantu gusoma ibyanditswe. Ndashimira mbikuye ku mutima kandi abantu
mwese muzi ko mwagize uruhare mu kumfasha kwandika iki gitabo, cyantwaye imyaka
myinshi kugirango kibashe gusohoka. Birangoye kuko ntabasha kuvuga abantu bose
mu mazina, kandi kubarondora byatwara amapage menshi. Ndagira ngo munyemere
wenda mvuge bamwe muribo gusa, numva ntaruhuka ntabagejejeho ishimwe rimvuna
ku mutima. Ndahera ku mugore wanjye twashakanye, kandi dusazanye, Bankundiye
Elisabeth, uko yihanganiye amajoro naraye atambona, nandika iki gitabo. Ndashima
na none rero ikipi yange yo ku Kamonyi, igizwe na Uzamukunda Ednasse, Mukamutesi
Jacqueline, Kangabe Constance, na Karamuka Narcisse. Baramfashije muburyo bwose
ntashobora kurondora hano, kuko iyo batahaba iki gitabo nticyashoboraga gusohoka.
Nongeye gushimira icapiro rya Genius Printers Limited, ryamfashije cyane mu nama
no mu gukora édition y’iki gitabo, hamwe n’abansomeye bose nka Mukabirasa Grace
Mahoro umwana wanjye nkunda cyane, na Dusabirane Joseph twasangiye umuceli i
Rwamgana, tukiri abana bato. Ndashimira cyane uwansomeye bwa nyuma akabasha
guhandura amakosa yose uko yanganaga, uwo ni Mugabo Davidi akaba na musanzire
wanjye w’imena. Ishimwe ni iryanyu rwose ntacyo nanjye muzamburana. Mwarakoze
cyane !
iii
iv
Ibirimo
Nzariturande.........................................................................................i
Ijambo ryo gushimira.................................................................................... iii
Ubusobanuro bw’amagambo akomeye yakoreshejwe................................ 1
Iriburiro.........................................................................................................5
Intangiriro.....................................................................................................7
Igice cya 1: Isi iri mu mwijima w’icuraburindi
1. Isi iri mu mwijima w’icuraburindi.......................................................13
1.1. Nashatse uwo natuma i Rwanda mbura n’umwe......................19
Igice cya 2 : Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.com
2. Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.com........................................................35
2.1. Ibibazo ni abaturanyi, ni abarimu bacu......................................38
2.2. Ni nde nyirabayazana w’ibibazo.................................................52
2.3. Ibibazo bya bamwe ni amaramuko y’abandi..............................59
Igicye cya 3: Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi
3. Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi..............................................69
3.1. Uwari umutware w’isi yahindutse umuja wayo.........................69
3.2. Amajyambere ko aza yirukanka arasanga nde...........................72
3.3 Umuntu watakaje indangamuntu...............................................76
Igicye cya 4: Iyo umuntu ahindutse ikibazo isi iba igushije ishyano
4. Iyo umuntu ahindutse ikibazo isi iba igushije ishyano.......................93
4.1. Umuntu wese abaye ikibazo byagenda bite?.............................93
4.2. Inzozi zigira nkana iyo urose ukazikabya.....................................97
4.3. Ubundi muntu aba ikibazo ate? ...............................................105
Igicye cya 5: Inyamaswa mbi ni umuntu
5. Inyamaswa mbi ni umuntu.................................................................111
5.1. Kanzanire Veneranda ati « Navuye muri Nyabarongo inshuro
ebyiri ».............................................................................................111
Umwanzuro.................................................................................................114
Ibitabo twasomye.......................................................................................127
E
F
Ubusobanuro bw’amagambo akomeye yakoreshejwe
Ubusobanuro bw’amagambo akomeye yakoreshejwe
1. Agahomamunwa : akumiro, Kirenze uko katekerezwa.
2. Aho wama : mu nkomoko yawe, mu mizi yawe
3. Akabaye icwende ntikoga : icwende kari akabya, akeso, agakono, gatoya kari
kagenewe kubikwamo amavuta y’inka. Ntikozwaga bahoraga bongeramo andi
mavuta kandi n’iyo kari kozwa impumuro y’amavuta ntiyari gushiramo. Niyompamvu
umugani uvuga ko akabaye icwende katoga n’iyo koze kadacya.
4. Amasaka ya jenoside abagarwa, narabagawe : imbuto mbi ya jenoside yabibwe
muri 1959, muri 1963, 1972,...iruhirwa, irabagarwa, mu 1994 irasarurwa.
5. Bazirunge zange zibe isogo : umuntu udashobotse, icyo wamukorera cyose kiza,
ntigishobora kumunyura cyangwa kumunezeza cyangwa kumuhindura
6. Cyera cya kindi cyeza imana mu Rwanda : Kera cyane. Ni mu gihe baragurizaga
igikorwa runaka bakareba ko imana zera cyangwa zirabura.
7. Gutera umutima amabuye : Umuntu ushonje cyane ukeneye kubanza kugira icyo
yatamira kugirango aramire umutima.
8. Guca akayogi : Kwihingira
9. Guca umugani ku manywa : Gukora ibidashoboka.
10. Gucika ururondogoro : kuvuga menshi atarangira bitewe n’akababaro
11. Guhonga : gutanga ruswa
12. Guhunyeza : kuba utarebaga ugatangira kureba gahoro gahoro
13. Gukeza ubuhake : kwishimira guhakwa
14.Gukimirana : Guhindukira uva aho wari wagiye.
15. Gukomozaho : kuvugaho gato cyangwa make
16. Gutwama : Kwihaniza udasakuje.
1
Ubusobanuro bw’amagambo akomeye yakoreshejwe
17. Gupfa agasoni : kugira impuhwe,ariko nkeya.
18. Gusetsa imikara : gukora igikorwa udashoboye mu buryo bushekeje, kwiha
urw’amenyo
19. Gushyomoka : kuvuga ibintu utemerewe kuvuga, ugahangara ugatinyuka imvugo
utemerewe kuvuga mu bijyanye n’umuco(gushyanuka)
20. Gusigara wimyiza imoso : Kubura byose ntugire nabusa usigarana.
21. Gutabira amacumu : Guhakanira ugatsemba uvugira ibintu cyangwa abantu.
22. Guteza ubwega : gutanga abagabo
23. Gutora ingoma mu giteme : kugira amahirwe adasanzwe, kubona ibintu byikoze
utavunitse
24. Hangaharya : indakoreka(ikiruhije kubonera igisubizo)hanyuma bakamureka
agakora icyo ashaka.
25. Hataka nyir’ubukozwemo naho nyirubuteruranywe n’akebo ntaruha akoma :
Utwawe utuntu duke aba agifite uruvugiro ariko utwawe twose we ntaruha avuga.
26. Ibisare: inkovu
27. Ibweramasimbi: i Burayi
28. Imitunu y’igikeri ntiyabujije abavomyi kuvoma : Uyu ushatse kuvuga ko ushobora
kurebesha ibintu amaso gusa ntugire icyo ubikoraho,ntubibuze kuba, kuko nta cyo
wishoboreye kandi byari ngombwa
90. Indekwe: N’impeta y’ubutwari riva ku ijambo kurekera
30. Inkono y’ubupfu: abantu bata igihe mu biganiro by’imburamumaro, bakibagirwa
inshingano bari bafite.
31. Isibantu: Isi ni umubumbe uriho abantu ukuyemo ibidukikije bindi byose.
Itandukanye n’isi bidukikije igizwe n’ibidukikije ukuyemo abantu.
32. Isogi y’agasi: Ni umuntu ugaragara nkaho ari muto nyamara afite imyaka myinshi.
33. Iyihuse ibyara ibihumye: gukora hutihuti, uhubutse, bitanga umusaruro mubi
2
Ubusobanuro bw’amagambo akomeye yakoreshejwe
34. Iyo bweze : aho igihugu kiruta ikindi, ahari ibintu, nkenerwa abantu bifuza
35. Iyo gihera : aho amaso y’abantu agarukira
36. Iyo igihugu giterwa inkingi : kure aho ureba imisozi isa n’ishyigikiye ijuru
37. Iyo irya mukuru rijya : biva ku mugani w’ikinyarwanda uvuga ngo ijisho rya mukuru
ntirizinduka, riba ryagiye kureba.
38. Kariramaguru : umuntu wamenyereye kugenda, aho ugeze hose ukahamusanga
39. Kogeraho uburimiro : Gusuzugura bikabije .
40. Ku hanega cyane : aho ni ho hankora ku mutima cyane(hababaje)
41. Kugira amadago : gukina mu bikomeye
42. Kugwa ahashashe : kugera ku bintu utavunitse
43. Kugwa ruhabo : kuyoba cyane.
44. Kugwirwa n’urugogwe : urugogwe ni umutego. Ni ugutungurwa ukagwirwaho
n’ishyano utari witeguye rikakugwa nabi cyane.
45. Kuningurana : Kunegurana
46. Kurimba uw’inkoko : Kwambara neza ako kanya ugahita ubyanduza
47. Kurira ayo kwarika : kuba cyane wibaza icyo wakora n’icyo wareka
48. Kuyobya uburari : kujijisha
49. Kuza : gutekereza bihagije (Mu mvugo isanzwe bivugwa ku nka iyo iri kugarura i
byatsi yariye ikongera ikabihekenya ituje iryamye mu kiraro.)
50. Kwenyegeza : kwenyegeza ni ugusunikira inkwi zacitse mu ziko kugira ngo umuriro
ukomeze wake.
51. Kwica isari :Kurya duke two kwica inzara
52. Kwigira nyoni nyinshi : Kwiyoberanya
53. Kwitana bamwana : Kwikuraho ibintu ukabishyira ku bandi na bo bakabiguhererezaho.
3
Ubusobanuro bw’amagambo akomeye yakoreshejwe
54. Ndacura ndenga : Ndasaza
55. Ndagahumuje : Ndakarangije
56. Ndatanya : Ndihutira
57. Nta mbwa ntasereye igikoma kereka iyabwaguye ntahari : Ntakitarangezeho,
ntacyasize kitamvunnye .
58. Nta na kimwe cyansobye : Ntacyancitse cyangwa Ntacya nyibagiye.
59. Sakwesakwe : Urusaku rudasobanutse.
60. Ubujondwe : Nutuntu tw’ubusabusa tw’aho ikintu cyahoze.
61. Ubukene bunuma : Ubukene bukabije,( bwinshi).
62. Umuryango w’inkeho urasana wisunga amasaka : Umuryango wa banyakamwe
(umuryango udafite abandi bene wabo).
63. Urudanyango : Ibisetso.
64. Urudengero : Agahimbaza musyi(nicyo urenza kugihembo kugirango,umuntu agire
umurava wo gukora)
65. Uruhwiko : N’ikintu gitwikira ubwenge kigatuma wibagirwa ibyo wagombaga
gutekereza.
66. Usenya urwe bamutiza umuhoro : Igihe umuntu arimo yigirira nabi bakamugira
inama akanga.
67. Uticaniye ntarahurira undi : Utifashije ntafasha abandi.
68. Uwarose nabi burinda bucya : Ikibi kirakurikirana, usanga kigenda gihamagara
ibindi bisa nacyo.
69. Uwo ni jye ku gahuru :Uwo ni jye nyirizina.
70. Uvuze ko nyir’urugo yapfuye si we uba amwishe : Uvuze ukuri ntiyakagombye
kubizira.
4
Iriburiro
Iriburiro Hari muri Mata 2012, igihe twatangiraga kwandika iki gitabo, gifite umutwe
w’amagambo ngo« (IYO UMUNTU AHINDUTSE IKIBAZO ISI IBA IGUSHIJE ISHYANO) ».
Muntu wahindutse ikibazo, yatumye igihugu cy’u Rwanda gihindura nacyo isura yacyo
mu buzima bwacyo bwose. Dore bimaze kumenyerwa ko Mata, ari ukwezi kwihariye
mu mezi yandi y’umwaka. Muri Mata nibwo usanga ishusho y’igihugu cyacu cy’u
Rwanda, bigaragara ko kiba kiri mu bwirabure bukomeye. Ubona amabendera mu i
gihugu aho ari hose yururukijwe, abantu bose bari mu gahinda gakomeye, imirimo
yose yahagaze, haba muri Leta haba no mu bikorera.
Ni ukuri kera siko byahoze, ahubwo ni ishyano twagushije, dore nk’ubungubu uwaba
aje aturutse hanze, abaririza icyabaye, twamusobanurira ko igihugu cyacu cy’u
Rwanda, ko iteka muri Mata kiba kiri mu bihe by’icyunamo. Nibwo twibuka ku buryo
ngarukamwaka umwijima w’icuraburindi watwikiriye u Rwanda, maze hakabaho
jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994. Miliyoni y’abatutsi yaratikiye mu
minsi ijana gusa, amaraso y’inzirakarengane yaramenetse, igihugu gicura imiborogo.
Ntibyoroshye kubisobanurira abanyamahanga !
Muntu ahindutse ikibazo mu Rwanda rero, nibwo twabonye imirambo itabarika
y’ababyeyi n’ibibondo yorosa ubutaka bw’u Rwanda. Ubu hashize imyaka 19 yose,
ayo marorerwa akorewe mu Rwanda, akozwe n’abanyarwanda ubwabo, nta muntu
ubagiriye inama. Bahitamo gushyira igihugu mu icuraburindi ry’umwijima, bikaba
bitazwi neza n’igihe tuzawuviramo. Ni ibintu byatangaje isi yose kubona mu kinyejana
cya makumyabiri na rimwe, hongeye kubaho jenoside nyuma y’iy’abayahudi, n’izindi
zayibanjirije. Nyamara byari byarabaye intego nyamukuru isi yari yarihaye ngo
ntibizongera ukundi (Never again).
Iyo jenoside yahuruje abanditsi benshi mu banyarwanda n’abanyamahanga, bose
bayanditseho. Yewe biranazwi ko yanabanjirijwe n’izindi zabarirwa ku ntoke z’ikiganza
kimwe. Bibanze cyane mu kwerekana ishyano u Rwanda n’isi yose byagushije.
Banditse cyane ku bayikoze n’ukuntu bayiteguye. Ubukana bwayo n’ubugome
bw’indengakamere bayikoranye. Tutirengajije kandi n’ingaruka zikaze ku bayikoze
n’abayikorewe yasize iheruheru. Ndetse ikaba yarasize ihekuye u Rwanda irusiga ibara
ribi ry’ubwicanyi. Berekanye kandi akaga kadasanzwe isibantu yabonye, gasa nko
kugwirwaho n’urugogwe, rumeze nk’inkuba itagira amazi yakubise, igahitana imbaga
nyamwinshi y’abantu.
Ntabwo bwari ubwa mbere ariko, Muntu abaye ikibazo muri iyi si dutuye, kuko isi
yabanje gusogongera ku mahano n’ingaruka z’ibyigeze kuba ku mugabane w’u Burayi.
5
Iriburiro
Ibyo nibyo bise intambara ya mbere n’iya kabiri z’isi yose, bikaba byaranayihungabanije
cyane. Nabyo kandi byatumye ibihugu byinshi by’i Burayi ndetse na Amerika bihindura
isura mu buzima bw’ababituye. Ndetse na n’ubu kandi usanga abanyaburayi benshi
batarakira ibikomere n’ingaruka by’icyo gihe. Iyo dufashe ayo marorerwa yose
yashyikiye iyi si, ayabanjirije jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994,
umuntu yakwibaza niba hadakwiye kwibazwa ibibazo byatuma habaho ubucukumbuzi
bwihariye, ngo hakurikiranwe kureba umwijima mwinshi n’urujijo rukabije bigaragara
ko bitwikiriye isi dutuyemo. Biraboneka ko nta muntu wari wabasha kumara amakenga,
ndetse n’igihunga abantu benshi bibaza ku by’ izo jenoside zabaye mu isi muri rusange,
n’iyo mu Rwanda by’umwihariko iherutse kubaho muri Mata 1994.
Ni ngombwa ko habaho ubwenge bw’abashakashatsi n’abacurabwenge, ndetse
n’abanditsi b’ingeri zose, ngo bibaze ibibazo byinshi, bajye kure cyane bavumbure
ikihishe inyuma ya jenoside yakorewe abatutsi. Nibyo byaduteye kwandika ngo dutange
umusanzu wacu mu rwego rw’ubucurabwenge tugerageza kubaka muri uru Rwanda.
Urebye bisanzwe, usanga bitumvikana ukuntu byashobotse, ngo haboneke impamvu
zifatika zatumye umunyarwanda atinyuka guhangara mugenzi we basangiye byose,
akamukorera amarorerwa arenze ukwemera. Jenoside yakorewe abatutsi rero, yatera
umushakashatsi wese guhaguruka, ndetse agashikama ngo amenye adashidikanya
impamvu zayo nyakuri. Kuko rwose igihe cyose nta busobanuro buhagije buraboneka,
ku gitera amarorerwa nk’ariya kubaho, inzira y’ubushakashatsi iracyari ndende rwose.
Ubu se koko, ko mubona imyaka yenda gusingira makumyabiri, murabona ukuri kuri
jenoside yakorewe abatutsi bo mu Rwanda, kwari kwamenyekana kwose?
Twavuga ko ibi byose ari ifumba y’ibitekerezo, ikigo y’Ubucurabwenge cyo ku Kamonyi
kigerageza kurahurira abantu bose, ntavangura na rimwe iryo ariryo ryose. Ngo
kimenyekanishe kandi mu basomyi umurage w’ubucurabwenge wabo watakaye,
ukabura kirengera. Icyo kigo gitangiye vuba aha, mu by’ukuri kikaba kikigerageza
kwiyubaka. Ingingo nyamukuru mu ntego zacyo, ni uko kigamije ibyo twakwita mu
kinyarwanda« ITERAMBERE RYA MUNTU » (Human Development). Umwanditsi ni we
watekereje bwa mbere, anashinga icyo kigo, ashaka na we gutanga umusanzu we mu
kubaka u Rwanda rushyashya, n’isi yacu byajahajwe n’urusobe rw’ibibazo by’ingutu.
Iki gitabo cyanditswe nyuma y’imyaka 19 « Jenoside yakorewe abatutsi » bo mu
Rwanda ibayeho, kuko niyo mbarutso yatumye icyo kigo gishingwa. Jenoside nicyo
kimenyetso cyangwa igipimo ku isi, cyagaragaje uko iterambere rya Muntu rihagaze
mu Rwanda ndetse no ku isi yose
Ngiyo rero impamvu nyamukuru yatumye dufata ikaramu tugatangira kwandika iki
gitabo, tucyandikiye wowe musomyi aho uri hose ku isi, niba wumva ikinyarwanda.
6
Intangiriro
Intangiriro
Iki gitabo kigizwe n’ibice bitanu, bigenda byuzuzanya ngo ubutumwa bukubiyemo
bubashe kugera ku basomyi benshi, bakunze nabo bakwibaza cyane ku bintu bikomeye
bidakunze gusobanukira buri wese muri twe.
Igitabo gitangira mu gice cyambere ku biganiro biri hagati y’umwanditsi n’umusomyi,
aho uwiswe umusomyi bigaragara ko akiri mu mwijima w’icuraburindi, adafite
n’agahurihuri k’amajyambere bamuzaniye, bakayamwegereza, nyamara we akaba
ntacyo abiziho. Nawe se kuba uraho wiyambariye inkanda, bagaterura ishuri, ivuriro,
kiriziya bakabyubaka mu murima wa So na Sogokuru, barangiza ngo ngwino wige,
uvurwe, ureke iyo Mana y’i Rwanda, usenge iyabazungu, ngo niwambare uberwe ?
Nawe ubishyize mu bwenge, ubundi kuva mu nkanda ukajya mu ikositimu ni ikintu
cyoroshye rwose ? Tubona ko ubaze imyaka ishize, wabona ijya gusaga ijana, ubukoloni
buje mu Rwanda. Mu kwibaza kwacu kuko ariwo mwuga dukora, twakwibaza ku
ntambwe umuturage w’u Rwanda yateye, kandi ni ibintu bidapfa gupimishwa ijisho
gusa.
Uwahakana umwijima, yareba ukuntu umunyarwanda atera amasaka amisha mu
murima, n’ibishyimbo abiteza umunwa, kuva ku ngoma ya Gahindiro kugeza kuri
Leta y’inkotanyi. Dore umuti utari kure ikitwa nyakatsi kivaho twari twaratangiye no
kubakisha isima, ibyo byose bije ejo bundi aha. Uretse no kuba umuturage rwimbyi
yari ataranamenya no kwimyira adasiga ku nkingi. Naho ikirenze ibyo, kandi kibi
cyane noneho, ni ukwadukira ibimukikije birimo n’abantu basa nawe, basangiye
byose akabahukamo, agakindagura nkutema amasaka. Hagomba rero ubushakashatsi
n’ubucurabwenge bwimbitse bwamenya niba amajyambere yo hanze aha turebesha
amaso yacu, hari icyo yamariye ba nyirubwite.
Igice cya kabiri n’icya gatatu, bivuga ku bibazo duhura nabyo muri iyi si : Dufatiye nko ku
rugero rw’u Rwanda, dusanga abantu bagifite ukuntu bafata ibibazo abarutuye bahura
nabyo, kuko usanga ibibazo aribyo biyobora abafata ibyemezo, gushyiraho amategeko
agenga imirimo no kurengera abaturarwanda bose. Ububasha bw’abantu batuye iki
gihugu bwo guhangana n’ikitwa ibibazo, buracyari hasi cyane, kuko umuntu ku giti
cye atabashije guhindura imitekerereze ye, aribyo kwibaza. Duhereye kungoma ya
gikolonize, kugera kuri jenoside yakorewe abatutsi, ngirango ahubwo iryo terambere
rya Muntu ryasubiye irudubi. Icyakora si mu Rwanda gusa, ahubwo ku isi yose, ibibazo
nibyo bayobozi b’isi. Urebye neza uko ibyemezo bifatwa ni ukwiganana gusa, ni ukureba
uko ahandi babigenje, dore ko n’abatanga imari yo gukoresha, baba bafite aho bashaka
kubiganisha bagennye ubwabo.
7
Intangiriro
Nyamara uruhare rw’abenegihugu usanga ari ruto cyane, cyangwa se nta narwo rwose.
Bitewe nuko abakemura ibibazo ahubwo babyishakiramo indonke n’amaramuko.
Nyamara ariko uretse kurwanya ibibazo Muntu ahura nabyo, banashoramo imari
itubutse, abayobozi b’iyi si, ntibarakamenya ko ikibazo nyamukuru isi ifite, ari « Umuntu
ubwe » wahindutse ikibazo. Uwo muntu niwe ku busanzwe wimitswe agirwa umutware
w’isi kuva mu ntangiriro, kuko yagombaga gutwara isi hamwe n’ibiyirimo byose.
None ahubwo asigaye atwarwa nayo, imuganisha aho yishakiye, nk’agati gahuhwa
n’umuyaga. Isi iyo ishatse ko yimuka ngo ave aho yakagombye gutura, buracya
agaturumbuka akirukanka, ahari iwabo akahahunga, ubwo nyine agahinduka impunzi,
akajya gusabiriza aho bweze. Ubundi umuntu usanga yaramenyerejwe guhora ahanze
amaso abashinzwe kumutekerereza, no ku mugezaho ibyemezo bimureba we ubwe.
Bigakorwa we nta ruhare abifitemo, ahubwo agatwarira iyo ribogamiye, agasigara ari
imbarwabukeye n’ingaruzwamuheto.
Ikintu umusomyi wese atareka kwitaho, ni aho dusanga ko Muntu yatakaje ikintu
gikomeye cyerekanywe na jenoside yakorewe abatutsi bo mu Rwanda. Aho yataye
ibyamurangaga byamufashaga kuba umuntu nyine (indangamuntu), ahubwo
akifatira indangabunyamaswa, akadukira imbaga y’inzirakarengane, ataremye
akayitsembatsemba. Umwanditsi yakoresheje ubuhanga, afata umupolisi wafunze
abantu benshi abaziza ko badafite indangamuntu. Ni amayobera yuzuye ubuhanuzi,
uko u Rwanda aricyo gihugu cyonyine ku isi cyabatije indangagihugu, kikayita
indangamuntu ikenewe n’umuntu wese kuri iyi si. Dusanga ko abashaka gukemura
ibibazo, batabishakira aho biri, ahubwo bahuzagurika bashakisha guhimba imirimo
ibihera akazi. Musesenguye neza muraza kumva ko umushinga w’indangamuntu
uzagera kure, ngo abatuye isi bawumenye kandi bawitabire.
Igice cya kane ari nacyo gikuru, gihura n’umutwe w’amagambo y’iki gitabo, kitwereka
ko umuntu wese iyo ahindutse ikibazo, ubwo aho abarizwa naho hahindura isura, bityo
hakaba hagushije ishyano ridasanzwe. Abakuru bavuga ko ntakabura imvano, umuntu
ahinduka ikibazo habayeho impamvu zikomeye.
Ariko iyo dusubije inyuma mu bucurabwenge, dusanga ko yaba yarigeze kuva mu
birindiro bye, ubwa wa mwana w’ikirara wavuye kwa se akajya kuragira ingurube,
akajya yifuza guhazwa n’ibyo zishigaje, akabura n’uwabimuha. Iby’uwo mugani wa
kizwi na bose, ni uko uwo musore yabanje kwinezeza bihagije, bisa neza neza n’ibyo
tubona hanze aha, biri no mu mitwe ya benshi mu buryo bw’inzozi zidashira.
Isi irasa uko abantu batayitekereza, kuko bakora ijoro n’amanywa ngo bayigire paradizo,
nyamara ahubwo ikaba umuriro w’iteka, itanura ryaka ibihe byose. Ingeri z’abantu zose
zagezweho n’akaga kabera muri iyi si, kandi bigaragara ko nta muti nta n’urukingo.
8
Itangiriro
Icyo gice gisozwa na impanuro zuzuye ubwenge z’abakuru, abo twibwiraga ko wenda
batakiriho, bahagarariwe na Nyagakecuru mu bisi bya Huye, aho umwanditsi yatujyanye
ngo twigireyo ubucurabwenge.
Igice cya gatanu gisoza igitabo, « Inyamaswa mbi ni umuntu », kiganisha ku
ndangabunyamaswa mu bikorwa ; ni ubuhamya bw’umudamu warokotse jenoside
yakorewe abatutsi muri mata 1994, akava mu ruzi rwa Nyabarongo inshuro ebyiri. Iyi
shusho y’ibyabaye kuri Veneranda Kanzanire, ihagarariye amarorerwa yose yabereye
mu gihugu cy’u Rwanda, agitegereje kwandikwa. Twashatse kutabivugaho byinshi,
kuko ubushakashatsi bwimbitse butarakorwa, kubyabaye muri 1994 mu Rwanda.
Umwanzuro mugari w’igitabo, wahariwe umunyabwenge Bamenya, wigishije neza
umwanditsi n’abasomyi, ku bibazo bakagombye kwibaza. Bamenya ni umuhanga
w’umucurabwenge, uzi ibintu byose adategwa, kandi n’ibihishe mu mitima y’abantu
we aba abizi cyane. Yashubije 99% by’ibibazo abasomyi bari kuzajya kwibaza,
cyangwa bakabibaza umwanditsi batareba. Reka mparire umusomyi w’iki gitabo kwari
ukumusogongezaho ngo ibisigaye yisomere, acurure.
9
10
Igice cya 1
Isi iri mu mwijima
w’icuraburindi
11
12
Isi iri mu mwijima w’icuraburindi
1 Isi iri mu mwijima w’icuraburindi
Umwanditsi (Ajya mu biganiro by’icyunamo, ku murenge wa Rugalika-Kamonyi nuko
agenda yivugisha yibaza ibibazo):
Ese ko iyi si yacu imaze kutubana ntoya cyane, ko mbona ibintu byo kuri iki gihe
bisigaye bihanitse mu by’ikoranabuhanga ? Ndabona kandi ibitangazamakuru
birushaho cyane kumenya kuburyo bwihuse, uko muri buri gihugu haramutse,
uko hiriwe, n’uko haraye. Amaradiyo, amatelevisiyo n’imbuga za interineti,
ibinyamakuru byandika, byose byambariye gutangariza isi yose amakuru agamije
kumenyesha abatuye uyu mubumbe w’isi ibyabaye n’ibyitezwe kuba. Amukuru
yose usanga kandi yerekeranye na politiki, ubutabera, imikino, ubuzima, uburezi,
ubuhinzi, ubushakashatsi, intambara, imyigaragambyo, amatora, ubucuruzi,
imyuga, urubyiruko, iterambere ry’abari n’abategarugori n’ibindi byinshi
binyuranye. Ndasanga rwose ibyo byose ari ibigaragaza umuvuduko udasanzwe
w’amajyambere y’isi.
Nkomeje kwibaza kandi, nitegereje neza na none ku rundi ruhande, nsanga
uwo muvuduko utajyanye na busa n’iterambere rya Muntu, navuga ko ari we
nyir’ubwite cyangwa ko ari we mugenerwabikorwa mu mvugo ya kijyambere.
Dufate wenda nk’urugero ku ngamba zose zikunze gufatwa na za Leta z’ibihugu,
imiryango mpuzahanga, itegamiye kuri Leta, amadini n’abikorera ku giti cyabo.
Barakora pe! Ndetse cyane bikomeye ! Ikintu mbona badakomozaho ni amakuru
y’iterambere rya Muntu, ukirambirije gusa ku bwenge kimeza yahoranye kuva
akiri mu ishyamba kimeza. Nsanga yatozwa ubuhanga yakagombye kuba afite buri
gihe, ngo bumufashe guhangana adatsinzwe n’ibibazo ahura na byo mu mibereho
ye ya buri munsi. Iyo nkomeje kwitegereza neza, mbona ko Muntu ari we ahari
umaze guhinduka ikibazo gikomereye isi yose. Ubundi kuva mu ntangiriro umuntu
aremwa, yagizwe umutware ugomba kugenga isi, ahabwa n’ibyangombwa byo
kubasha guhindura isi atuyemo. None aho gutegeka no gutwara ibiyirimo byose,
ubu yahindutse umuja wayo. Nanjye ngo umuja! Umuretwa w’abaretwa ahubwo.
Ahaaaa, ni akamaramaza da! None se niba isi isigaye iyobora uwakayiyoboye,
byakwitwa iki bagenzi!?
Iyo ndebye ibyabaye mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, kuva muri Mata 1994 kugera
muri Nyakanga, nakwibuka ibyo Muntu yakoze muri icyo gihe, ibyo niboneye
n’amaso yanjye, bintera kwibaza.
13
Isi iri mu mwijima w’icuraburindi
Mpera ukuntu nyamara ibikorwa byinshi bikorwa na za Leta n’indi miryango
ariwe bikorerwa byose. Ababitekereza bakanabitegura, rwose baba bagira ngo
ahari Muntu wenda abe yahunyeza, abe yarabukwa n’agashashi na gake, ngo ace
akenge. Si ko biri ariko kuko nyine biboneka ko umwijima ukabije mu bwenge
bwe, bugaragara nk’ubugenda busubira inyuma umunsi ku wundi. Ibyo birangwa
n’ibibazo bitagira ingano yikururiye birimo kwadukira ibimukikije, akabirimbura
mu munsi umwe gusa. Ibyo birimo kandi n’abantu bamukikije basangiye ubuzima,
yakozemo jenoside (irimburabantu). Nawe se ntibyaciriye n’aho gusa, urareba hirya
no hino ugasanga bomboribombori ivuza ubuhuha mu ngo, mu miryango migari,
mu madini y’ingeri zose, mu mirimo itandukanye, abitwa abantu bakoreramo. Haba
mu mashyirahamwe y’ingeri zose bibumbiyemo no mu bihugu batuyemo. Reka
sinakubwira ni sakwe sakwe, bamwe baramarana, abandi bararya abana babo, aka
Bakame Serukwavu. Ahaa, numva hirya no hino imigogoro ari yose ku isi hose! Ni
aka wa mugani ngo ´´ntaho bukikera n’ikuzimu bararira!´´
Yageze ku gasanteri ka Nkoto muri Kamonyi, abona ko yakerewe ibiganiro, yicara ku
gatebe k’abagenzi akomeza kwivugisha
Ndabona rwose tukiri kure cyane mu ntambara yo gukemura ibibazo Muntu ahura
na byo. Nanjye ndavuga iki? Nanjye ngo ndibaza, simbona abantu b’ingeri nyinshi
batakiryama, barahagurukiye guhiganwa, ndetse no gushora imari itubutse ngo
Muntu bamushyirireho ingamba nshya, zo guhashya ibyo bibazo bimwugarije?
Na byo rero wagira ngo ahari bizi ubwenge, usanga aho kugabanuka, ahubwo
bigenda bikomeza kurushaho guhindura amasura. Basigaye babica umugani ngo
nta muti, nta n’urukingo aka wa mugani wa Sida yigize hangaharya. Ahari wenda
navuga ko se bavura ibibazo batabanje kuvura nyirabyo? Ndabona rwose ari we
umerewe nabi, arembye cyane byo gupfa. Ariko uwakumva nivugisha jyenyine
abandi bagiye mu biganiro, ntiyagirango nasaze? Reka singiye guta umutwe nibaza
ibitagira umumaro, niruhiriza ubwonko. (Haba haje undi mugenzi uvuye mu biganiro
aje ku gasanteri kwivumbira, asanga yibaza ibyo, barasuhuzanya. Igitekerezo cyo
kwandika ibyo bintu kiba kiraje, ariko abanza kuvugisha uje amusanga)
Umugenzi : Ndabasuhuza muraho? Murakoma murakomeye?
Umwanditsi : Ohoo!! Mugira impagarike n’ubugingo?
UMUGENZI: Reka Kiriziya yakuye kirazira, iyo ndamukanyo ntikibaho uransubiza mu
bya kera sha? Reka wihoha udusubiza inyuma; Yezu akuzwe ahubwo!
14
Isi iri mu mwijima w’icuraburindi
Umwanditsi: Sinumva se ngo muri we, ni mwo ubwo bugingo buba, murumva
ubwo ntukanye? Bitaniye hehe se? Ubwo se ntitukavuge ngo amashyo? Mbega
gusuzugurwa ye! Sinaruha nkoma ndumiwe! U Rwanda rwaruha rwaruha yemwe!
Ubona ngo batubuze n’indamukanyo yacu? Ngo tumire bunguri ibyabo badutoje
ku ngufu?
Umugenzi: Ntutangare ubu utavuze ngo´´Yezu akuzwe´´, aravuga ngo ´´Yesu
ashimwe´´. Izo gakondo zanyu zavuyeho! Mbese ko mbona ukiri muto kuri jye, ibyo
binyabashenzi by’ibinyarwanda bipfuye wabikuye hehe? Wabyumvanye nde sha?
Umwanditsi: Ahaaa! Nabyumvanye abakuru! Ariko yemwe, harya ngo ubonye
isha itamba, ata n’urwo yari yambaye, gakondo se itwaye iki, umuntu ntiyaba icyo
ashaka, ataretse umurage w’abasokuruza be?
Umugenzi: Reka ntunteshe umurongo narabatijwe, ndimo ndigira no gukizwa, nuko
gusa ntarabasha kureka inzoga n’itabi. Uwampa ariko aka none, ndumva umutima
usimbagizwa, nuko mbona ahantu hose hafunze! Wowe se ko ngeze hano numva
uhaye wivugisha, wavuganaga n’umuntu utaboneka?
Umwanditsi : Ohoo!!! Mbese wanyumvise? Nari nzi ko ndi jyenyine kandi ndimo
kuvuga gahoro, byahe byo kajya? Yooo, koko ngo uwububa abonwa n’uhagaze!
Nuko nuko urakabaho! Ndumva ariko jye nawe ubwo tubaye babiri, hari icyo
twamarirana, ngo burya umugabo umwe agerwa kuri nyina. Numvaga abakera
bahanura ngo abajyanama babiri bishe imbwa y’umwami, biharirwa ababuranama.
Umugenzi : Ese ko uca imigani cyane, uri indushyi kandi mbona uri n’umusirimu?
Umwanditsi : Umva musaza, burya umugani ungana akariho, ahubwo reka nkwihere
akazi, jye nawe twandike igitabo, nikigurwa twazagikuramo ubukungu, tubonereho
gukira nk’abandi bose. Abakize se, ugirango bose ni ko bize?
Umugenzi : Ntarize se mama, ubwo nakwandika iki? Ndumva ari imitwe unzanaho
nk’abandi bose. Urajijutse nanjye ndi rudiha, ngo twandike igitabo urumva
bishoboka?
Umwanditsi : Oya ni ibiganiro hagati yanjye nawe, nzajya nkubaza maze nawe
unsubize, nanjye mbyandike, bizavemo igitabo!
Umugenzi : Wanyigishije gusoma, nabimenya ukabona kumpa ako akazi?
15
Isi iri mu mwijima w’icuraburindi
Umwanditsi : Jyewe nditwa umwanditsi, nawe witwe umusomyi, maze dutangire
tuganire ku bibazo by’abantu n’isi dutuye. Nuko rero ibyo biganiro byacu
nibibaryohera bakemera no kubisoma, bazabigura maze tube twishakiye imirimo.
Uravuga wowe?
Umugenzi : None wampenda ubwenge, ko wize jye nkaba ndi injiji! Ariko wa mugani
ngo ntayitinya itarungurutse, ntiwabona mbonye akazi ! Uzajya umpemba angahe
se?
Umwanditsi : Uratinyuka ukabaza umushahara utaranatangira akazi? Icyo ngusaba
wowe emera gusa witwe umusomyi, nanjye mbe umwanditsi, ubundi tuganire,
naho ibindi ntuhangayike nzabyirengera.
Umusomyi: Nanjye se najya nabona agaciro daweya! Ko ntize se nkaba ndi injiji,
ubwo ndamutse nkwisunze, wenda ahari wabona mpazamukiye.
Umwanditsi : Ntabwo ari umurimo uruhije, ni ukumva ibyo nkuganiriza nawe
ukajya unsubiza gusa, nta kindi rwose ngusaba, ni ukugira ngo ukurikire, ube maso
twiganirire bisanzwe bya kinyarwanda.
Umusomyi : Ngaho wokabyarawe! Ko n’ubundi se ari mwe duhahiraho, wenda
wampfa agasoni ukampa ako kwigurira agacupa dore inyota irambaga.
Umwanditsi : Mbese ubundi wavaga he musaza? Ariko ubundi ugeze hano uturuka
he?
Umusomyi: Nawe urambaza? Mvuye aho abandi bari. Twari twagiye mu biganiro
bijyanye n’icyunamo. Ntabwo se uzi amahano yagwiririye iki gihugu? Wowe se ko
utagiyeyo wabuze akanya cyangwa wari uhugiye mu byo ngusanzemo?
Umwanditsi: Nari ndimo kwirebera amashusho hano, yanteye kwibaza cyane,
none ndagira ngo niba ntacyo byagutwara nawe, nguhe uterereho akajisho, urebe
niba wampanura dore uri mukuru. Ngaho itegereze urebe iyi foto iri haruguru aha,
maze tubanze kuba ari yo tuganiraho. Mbese reba neza witonze maze tubonereho
kuganira.
16
Isi iri mu mwijima w’icuraburindi
Umusomyi: Ahaaa! Ndacyabona se mugabo wa Mama? Reka mpfe guhunyeza
ndebe ko hari icyo natoramo. Ohooo! Mbonye niba ari inguge, niba ari ingagi,
ndabona ariko isa nk’aho yibaza cyane, itekereza nk’umuntu. Burya se na zo zijya
zitekereza? Zibaza ibibazo?
Umwanditsi: Nuko nuko nduzi ukibasha kubona! Uwo ni jye rero ku gahuru! Ni
jye wacitse ururondogoro, nibaza ibyo mbona muri iyi si. Nsanga ntacyo ntakoze
kibaho muri iyi si, imirimo yose nayivuye inyuma. Mbese nta mbwa ntasereye
igikoma keretse wenda iyabwaguye ndahari. Narakubitirije ndashakisha, nta kiri
munsi y’igicu ntari nakora, uretse ahari guhunga igihugu cyanjye. Naje gusanga
nanjye ndimo nsaza, nkaba nshura ndenga, mbona ko nagerageza icyo nasaziraho,
naba mbona ko abandi badakunze kukirwaniramo, mpitamo umwuga wo kwibaza.
Ni bwo nabonye iriya shusho ndayikunda nsanga yambera ikirangantego.
Umusomyi : Ugize ngo iki shobuja ko wenda naba numviranye? Ngo wahisemo
umwuga wo kwibaza? Kwibaza se ni umurimo? Abize namwe muransetsa! Uzi ko
mugera aho mukantangaza. Ngo kwibaza? Ibyo ngira ngo ni byo abanyarwanda
bajya bita gusetsa imikara. Ugize ngo byatumye ucika ururondogoro? Urinda se
umeneka umutweeee, ubwo se ugira ngo uzamanure imvura? Cyangwa se ngo
uzure Data na Mama? Ngo kwibaza? Ibyo ni byo byakuraje ishinga uratunekwa ngo
aha uribaza ? Nta kazi mbonye aho ngaho mba ndoga Sekimondo!!
Umwanditsi : Erega ndakumva cyane, ivugire kuko uvuga aba atarabona. Kandi ga
burya ngo hataka nyir’ubukozwemo, naho nyir’ubuteruranywe n’akebo ntaruha
akoma. Nashatse umurimo batazanteraho nsanga ari uwo, uwo mbese bashyize ku
ruhande ari wo wo ’’kwibaza’’, ari byo”gutekereza”. Mbese benshi babandaraye ku
byoroshye, bahitamo kutibaza. Umunyarwanda yise umwana we «Ntibazirikana».
Umusomyi : Ndabizi ubwo wize, urashaka kundusha ubwenge, reka nigarukire
wenda kuri iriya shusho. Kuki washatse guhitamo inyamaswa? Wabonye ko ari
zo zigezweho? Kuki utafashe umuntu usa natwe? Harya ngo ubwo ni ubuhanga
mwigishijwe n’abazungu bene wanyu?
17
Isi iri mu mwijima w’icuraburindi
Umwanditsi : Nahisemo gukomeza kwibera umunyarwanda, nkomeza kwibanda
kumpanuro nahawe n’abakurambere bacu. Nahisemo nyine kwifatira inyamaswa
nziza iba mu bidukikije, kuko namenye ko inyamaswa mbi ari «umuntu»! Nari
gukura he umuntu wibaza? Ko abo mbona benshi nsanga badafite kwibaza, nta
n’agaciro na gake babiha?
Umusomyi : Ariko koko murahangara, ugatinyuka ukavuga ko umuntu ari inyamaswa
ngo ni imigani y’abakera? Ndumva batazabona n’aho bagufungira kuko urasuzuguye
pe! Ibyo jyewe nanabikuregera rwose, ndumva untesheje agaciro. Mbese n’ubwo
wenda nakumvise jyenyine sinzabura abakumfasha tukagushinja, kandi nakubonye
wanabisubiramo imbere y’abantu! Iyaba nari mfite ka kuma gafata amajwi ye, maze
ngo ndebe ko uzabihakana!
Umwanditsi : Ese harya ngo kuvuga menshi ni byo bigaragaza ukuri? Ntiwari
umbwiye ko uvuye mu biganiro byo mu cyunamo?
Umusomyi : Ni ho mvuye nyine hari ikosa nakoze?
Umwanditsi : Ariko ufite ubwoba bw’iki? Ko ntari umucamanza, si mbe ndi
umutegetsi urihohora mu biki? Turimo kwibuka iki, ko tuzi twese amarorerwa ya
jenoside yakorewe inzirakarengane z’abatutsi? Ntibyabaye ku mugaragaro bose
babireba? Ubwo se ni nde wakwambikwa izina rya nyamaswambi? Ko numva
ubyita ngo ni imigani y’abakera, umugani simperuka ngo ugana akariho? Ababikoze
se wavuga ko ari bantu ki? Abo ni bo bantu bibaza? Ni bo bantu bazirikana se?
Batekereza neza?
Umusomyi : Aho wenda naba ntangiye kumvamo gakeya icyo ushatse kuvuga.
Aho urandashe ndaza kukwishyura. Ariko sindashirwa nakubazaga ko wowe waba
wagiyeyo. Utagiyeyo ubwo se twaba turi kumwe cyangwa se ufite u Rwanda rwawe
wiberamo? Nari nabuze icyo nakurega none ndakibonye pe! Urampa inyoroshyo
wenda nicecekere!!
Umwanditsi : Ngaho re, wa mutego wanga ikinyoma! Uzanye iby’inyoroshyo se
ni byo uvanye mu biganiro? Bimaze iki kujyayo utibaza ngo uzirikane? Ubwo se
uwagize impamvu ariko atekereza ibyo kwibaza no kuzirikana, ni we wo gucirwaho
iteka?
Umusomyi: Kagire inka! Nibutse ko nibagiwe kukwibariza ngo ugume ushyomoke
utuke umuntu mbone urubanza. Ntiwivugiye ko wahisemo inyamaswa ngo umuntu
we ni inyamaswa mbi? Si ko se? Ndagutegera aho kuri iryo jambo ngo usobanure
uko inyamaswa yaba nziza kurusha umuntu. Koko niba haba haboneka abantu
18
Isi iri mu mwijima w’icuraburindi
babi ariko bakeya, ubwo abantu twese ntiwaba utwise inyamaswa? Ndetse ngo
inyamaswa mbi? Urashaka kuvuga ko abantu bose nta n’umwe uvuyemo wakwibaza
kurenza igikoko?
Umwanditsi: Ndumva urwanira kubatizwa akazina ka Muhatigicumuro. Uranshakira
kubura hasi no hejuru? Nagutwaye iki?
Umusomyi: Erega singushakira igicumuro ni wowe wanyihamagariye. Wanshakagaho iki ko duhuye nigendera, ukansaba kukuganiriza? Gutuka abantu bangana
gutya ntibyagukoraho ukaba wanabifungirwa? Mbwira gusa niba nta muntu uzi
utekereza, wibaza, uzirikana ubaho rwose jye ni cyo nishakira.
1.1 Nashatse uwo natuma i Rwanda mbura n’umwe.
Umwanditsi: Hari kera, cya kindi cyeza Imana i Rwanda! Nigeze kujya mu
gihugu cy’amahanga cyitwa u Bugereki, mbona ishusho y’icyuma cyangwa
y’ibumba nuko ndayifotora. Nagira ngo nayo uyirebe, ubone ko hari n’abandi
babonye ko ukwiye igisubizo ku byo wibaza wanshinja. Itonde urebe ni
umuntu si inyamaswa rwose. Kera koko gutekereza byigeze guhabwa agaciro
cyane, muri icyo gihugu habagamo abahanga benshi bubahaga ikintu cyo
kwibaza, babitaga ngo ni abanyabwenge(abafilozofe) bibaza, bakanazirikana.
Nababajwe no kumenya uko icyo gihugu kimerewe. Ubungubu abaturage bacyo
bibera mu mihanda, abandi bariyahura ubutitsa. Iyo mbitekereje birambabaza
cyane! Gusa ubungubu mu bantu batuye isi ntutangare habuzemo n’umwe gusa
19
Isi iri mu mwijima w’icuraburindi
waba yibaza, habe n’uwa kirazira. Igitabo cyemerwa na benshi kitwa Bibiliya na cyo
gihamya ko nta numwe. Ibyo biboneka muli Ezechiel 22:30 ngo ”Narebye mu bantu
bose nshaka umuntu umwe gusa wahagarara mu cyuho ngo antakambire ndeke
kurimbura igihugu, mbura n’umwe habe n’uwa kirazira”. No muri Yeremiya 5:1 ngo
“Nimujye mu miharuro yose ya Yeruzalemu, mubaririze hose, mushakashake mu
midugudu yose, nimumbonera umuntu n’iyo yaba ari umwe gusa waba uca imanza
zitabera kandi uhagaze mu kuri, ndababarira i Yeruzalemu pe!”. None nanjye nti
nashatse uwo nakwitumira i Rwanda mbura n’umwe.
Umusomyi: Wababuriye he se mu Rwanda nta bantu barimo, igihugu nticyuzuye
abantu? Hari abapfira gushira? Turahari, rwose shira agahinda, shobuja. Ikitabuze
ni amakoma mu rutoke wihangayika. Humura uzababona ndetse benshi watuma,
intwari zo kwizerwa zirahari rwose inkeragutabara.
Umwanditsi: Nakubwiye ngo nabuze n’umwe, none urambwira ngo iki?
Umusomyi: Nubura uwo utuma untume hari ikibazo!
Umwanditsi: Ubwo ibyo uvuga urabyumva? Ngo nimbura uwo ntuma ngutume?
Ikinyarwanda cyawe se nk’umuntu mukuru, ko kigerwa ku mashyi? Umunyarwanda
yise umwana we “Mbonyuwontuma!” Sinakurenganya ni amateka twanyuzemo.
Umusomyi : Ndaguturukahe ra ? Ko nari nzi ko ngukuramo na make? Nkaba mbona
uri inyaryenge itoroshye ndabigirante?
Umwanditsi : Ese koko burya urakomeje? Uranshakamo ka ruswa?
Umusomyi: Reka nakuganirizaga kwari ukwivugira si ndi umuryi wa ruswa rwose,
nzi ko kandi Leta iyirwanya yivuye inyuma, kwari ukwivugira da!! Utabanteza
noneho sinabakira!! Bene wacu ndabazi ni ingona!
Umwanditsi: Ubwo se inyaryenge ni nde? Ni wowe cyangwa ni jyewe? Uwise
abantu inyamaswa ni nde? Ingona ni izihe uvuze wa mugabo we?
Umusomyi: Nagira ngo mbasezereho mfite urundi rugendo ndimo, ndumva
twaganiriye bihagije ngiye gutabara ibyangirika mu rugo, ab’iwanjye ntabahari
bagiye gusura iwabo, reka nyaruke!!
20
Isi iri mu mwijima w’icuraburindi
Umwanditsi: Oya, wigenda ntakuzimaniye kandi wamfashije gutangira kwandika
igitabo cyanjye nashakaga kwandika. Ndabona bamaze gufungura amaduka, reka
ntume umwana hano hirya akuzanire wice akanyota.
Umusomyi: Kandi koko ngo iyihuse ibyara ibihumye, reka mireho da! Ese burya
muzi ko tuba twaka kandi ko ubukene bunuma? Reka nongere nicare ducagagure
amagambo!
Umwanditsi: Uhumure kandi singuteza abategetsi, ururimi burya ga ntacyo rupfana
n’umuntu. Navugaga nti: reka mpamagare umwana aze mutume hirya aha, maze
wice akanyota nibirimba agushyirireho twa borosheti wice n’isari.
Umusomyi: Ungana so wakubyaye! Ntubona se ko wari unyicanye ubugingo?
Nushaka ko narara ndarara da! Wasiga ibi ugasanga ibihe?
Umwanditsi: Enda nyabu nyarukira hirya aho, urebe icyo wazanira uyu mushyitsi
wanjye, kugira ngo yice akanyota. Twakomeza kwiganirira? Nta kibazo ugifite?
Nyibutsa aho twari tugeze, Musaza?
Umusomyi: (Mu kanya gato, umwana amuzanira agacupa). Nuko nyabu mpa
mbanze ntere umutima amabuye. Erega ngo ikirima ni ikiri mu nda, kandi ngo
ushyirisheho na twa burusheti dutatu, aya mazi sinayiririrwa ngo mbeho. Ngo harya
twahoze mu biki? Ugira ngo se si ndi injiji! Ugira ngo hari n’icyo nkibuka? Kereka
wenda nunyibutsa da !!
Umwanditsi : Twavugaga ibyo kwibaza no kuzirikana byamaze kwibagirana muri iyi
si ya Rurema. Nta mwanya, nta gaciro bihabwa mu buzima bwa bene Muntu.
Umusomyi : Kagire Imana rwose, wanyeretse kugera ubungubu amafoto agera
kuri abiri, imwe yo kwibaza igizwe n’inyamaswa, n’indi ndabutswe mu kanya ariko
yo iriho umuntu. Mu by’ukuri niba nkibona neza, niba nanahunyeje gusa, ariko
sinasobanukiwe neza n’icyo bivuga, byo byanyobeye.
Umwanditsi: Nayikweretse koko, ariko kuko wari ushonje, birumwikana umutima
wawe wari ahandi, ntiwabyitayeho. Uko ni ko abantu ba none bameze, umutima
wabo ubona ko waruswe n’inda. Amahirwe wenda ni uko atari benshi cyane,
naho ubundi ... Ariko ntunyumve nabi siwowe mvuze, ahubwo ni abo urora abo,
ibisahiranda byo hanze aha.
Umusomyi: Uwaguhera inda se angana iki, ko aba ari Imana y’i Rwanda. Mpa
nirire, ayo mafoto se nayakanjakanja akamara inzara nararanye? Mpa, umpe n’icyo
nishyirira umwana maze wumve nkome. Yego mama! Kandi koko n’ifoto irahaha,
21
Isi iri mu mwijima w’icuraburindi
ngaho nyereka ndebe unsobanurire, ndabona umwana azanye na twa tuborosheti
ngo ntamire nice isari wa! Nuko sha urakoze pe nari ndembye! Murakagira Perezida
n’abafasha be, Mama. Yee, nyereka ndebe da!
Umwanditsi: Iriya foto urabona ko umuntu na we wa kera yabonye ko kwibaza ari
yo ndangamuntu imutandukanya n’inyamaswa. Umwe mu bahanga ba kera witwa
Aristote ni we wavuze ko umuntu ari “inyamaswa izi kubana n’abandi” (Social
animal). Gutekereza ni inshingano z’umuntu, zimwigisha uburyo bwo kubana
n’abandi mu mahoro. Sinahisemo iyi foto nshaka kwigana abagereki babibanjije
kera cyane. Sinatesha abantu agaciro ko badatekereza, ahubwo bataye inshingano
zabo, inyamaswa zirabyitoragurira n’ubwo ntacyo wenda zabimaza(niba ariko
tubyibwira).
Umusomyi: Ndabyumva koko ni byo umuntu akwiye kwibaza, gusa niba nanjye
ndakabije ndumva nabonye iriya foto ya gatatu, yo ko ntacyo uyimbwiraho yo
iravuga iki?
Umwanditsi : Ni ifoto, iri hano, wenda ongera uterereho
akajisho, irerekana ukuntu kwibaza, mbese gutekereza, ari
cyo gikuru mu buzima bw’umuntu wese, iyo ava akagera.
Agomba gutera intambwe ikomeye mu byo atekereza, mu
byo avuga no mu byo akora byose, ngo atinyuke gukoresha
ubwonko bwe yibaza, akava mu mwijima wo kutibaza. Icyo
ni cyo gituma mpitamo kwibaza cyane kuko bitazwi na
benshi, aho usanga ko abenshi kuri iyi si batazi na busa ko
bari mu mwijima ukabije wo kutibaza.
Umusomyi: Komeza umbwire ndumva, ni uko narimo nica akanyota, umuhogo
wari wumye pe! Ndagasoma nkumva karamanuka neza mu magaraaaaa! Erega
inda irimo ubusa ntigira amatwi, uraza kunsubiriramo reka mbanze nkanogozemo.
Naho ubundi nta wuvugana indya mu kanwa wa mugani w’abaturanyi bacu!
Umwanditsi: Ngaho irwaneho sinakwicana ubugingo, banza wiramire rwose nta
mvura itunyagira, nurangiza turakomeza, nta kibazo.
Umusomyi: Ndagutindira se ko agacupa kamwe ari ubusa kuri jye! Umva
ndagahumuje, ni bwo najya nakumva. Naho ubundi ntacyo nari ngisobanukirwa
mu byo twavuganaga. Ngaho noneho ndumva mu nda hacuze umwijima da!! Ariko
niba ntumviranye harya wambwiraga ngo indwara y’umwijima yaciye ibintu mu
bantu?
22
Isi iri mu mwijima w’icuraburindi
Wenda wasanga nanjye ari wo ndwaye njya numva mbabara mu rubavu rw’ibumoso.
Umwanditsi: Icyo ni ikibazo cyo kumvirana, wari ushonje koko! Ndumva ngo mu nda
hajemo umwijima, ubanza nawo wagira akamaro. Ubundi ikinyarwanda ni ururimi
nkene. Ijambo umwijima ndumva rivuga byinshi, wenda nabanza ngasobanura
umwijima nshaka kuvuga uwo ari wo. Ibitabo byanditwe kera bivuga ko isi ijya
kuremwa yari izengurutswe n’umwijima, ni yo mpamvu ngo Imana yavuze ngo
habeho umucyo ukabaho. Uwo mwijima urangwa n’ijoro na n’ubu riza buri munsi,
mbese iryo twese turarizi. Nyamara tujya twumva ko umuhanga w’umuyahudi
uzwi kuba ku izina rya Kristo Yezu cyangwa Yesu, byose ni kimwe, yaje ngo ari
umucyo w’isi. Hari n’aho bavuga ko ngo umucyo waraje umwijima wanga kuwakira.
Abanditsi b’amabaruwa muri Bibiliya, abitwaga Paulo na Petero na Yohani, bose
bavuga umucyo umurikira imitima irimo umwijima. Uwo ni wo mwijima navugaga,
umwijima uzengurutse isibantu. Uwo utandukanye n’umwijima w’ijoro uzenguruka
isi y’imisozi. Uwo mvuga ni wa wundi wo mu mitima, uwo mu bwenge bwa muntu
kuko isibantu itabona aho iva n’aho ijya. Navuga mbese ko isibantu irindagira ku
manywa y’ihangu nk’uko umuhanuzi Yesaya abivuga mu gitabo cye 59:10-11.
Umusomyi: Ndavuga ko wenda tudahuje ngo numve ibyo uvuga. Jye ntabwo
nsobanukiwe kuko ndumva ukabije. Urihanukira koko ukavuga ko isi itabona, itazi
aho iva n’aho ijya? Ko mbona abantu benshi barara amajoro bahatana ngo bamurikire
isi, bazane amajyambere byose byo kurwana ku bantu ngo babakemurire ibibazo
binyuranye bahura na byo? None ngo umwijima wazengurutse isi kandi abigisha,
abavugabutumwa, baza bavuga ko ngo bazanye umucyo umurikira isi?
Umwanditsi: Ndumva rwose ahubwo unyumva kuko igihe cyose umuntu avuga
urumuri ni uko umwijima uba urimbanije. Mbese umwijima ntiwakabayeho iyo
hatabaho urumuri. Imvugo yose iganisha mu gukenera urumuri, gusa ni ikimenyetso
cy’uko urumuri ruhari mu buryo butuzuye, bakabyita umwijima. Ndashaka kuvuga
ko kimwe kitariho ikindi na cyo nticyabaho.
Umusomyi: Urashaka kuvuga ko umwijima nawo ari ngombwa?
Umwanditsi: Ndarengana si jyewe ubivuga, ahubwo ni ukuri kwambaye ubusa. Ni
gute wamenya ko habaho ikiza utazi ko habanje kubaho ikibi? Ntiwamenya ikizamuka
nta kimanuka kibayeho? Ntiwamenya amajyepfo hatabayeho amajyaruguru?
Ntiwamenya rero umwijima hatabayeho urumuri!! Si byo?
Umusomyi: Maze kumenya aho ushaka kwerekeza rero, urashaka kuvuga ko n’ikibi
na cyo cyaba gifite agaciro?
23
Isi iri mu mwijima w’icuraburindi
Umwanditsi: Icyo kibazo ndakiteguye uretse nawe n’abandi basomyi bizabagora
gusobanukirwa n’icyo nshatse kuvuga! Sinafata ikiza ngo nkitiranye n’ikibi,
ahubwo navuze ko kimwe kibaho ngo ikindi kibone nacyo kwitwa izina n’abantu.
Maze ngo bishobore kujya imbu kujya imbere, nabona ikiza akimenye, nanabona
ikitari kiza nacyo akimenye. Naho ubundi uramutse utabyumva, si cyo cyabibuza
kubaho! Igihe isi yarwanirije ikibi ngo kiveho ubanza imaze kunanirwa burundu.
Ngira ngo ni cyo cyahagurukije abashakashatsi b’isi yose ngo bashakishe umuti
nyakuri wabasha gukuraho ikibi. Nakwibutsa kandi nguha urugero ko umwijima
wose uhimwa n’urumuli nk’uko ikibi na cyo kiganzwa iteka n’ikiza. Ariko ushaka ngo
kukirandurana n’imizi yacyo, sinzi niba ari ikizamini cyoroshye.
Umusomyi: Ikibi ni ikibi kandi n’umwijima ni umwijima, nta kindi waba cyo,
uragatsindwa n’Imana yo mu ijuru! Wigeze kumva ngo Satani bamwita ngo ni
Sekibi? Bavuga ko yirukanywe mu ijuru kuko yari yarazanye ikibi aho kitagomba
kuba. Bamuhananturiye ku isi yacu dutuye kandi ngo ni nawe wazanye ubugome
bwe, aza gushuka abantu b’Imana. Natwe uwamutwereka ngo tumwirukane hano
ajye mu muriro utazima yaremewe n’abambari be! Maze ngo ajye gushya iteka
ryose!!
Umwanditsi: None se ko ariko wigishijwe jye nabihinduraho iki?
Umusomyi: Wowe si ko ubizi, si ko nawe wigishijwe, ibyo si ikizwi na bose?
Umwanditsi: Ndakwibariza ariko ntuntwame! Ubwo yirukanwa aho mu ijuru wari
uhari? Ni nde wundi se wakubwiye ko yari ahari? Aho wabereye wari wabona uwo
ngo bita Satani? Ngo ni Sekibi? Kuki umuntu akora amahano agashaka kuyerekeza
ku bitagaragarira amaso y’abantu? Utagera i bwami ngo abeshywa byinshi. Numvise
n’abakoze Jenoside basaba imbabazi ngo ni Shitani cyangwa Satani wari wabateye.
Amatakirangoyi ntaho ataba ngo abantu bagwe mu byo bemera bitagaragara
bashaka kuyobya amarari.
Umusomyi: Aho, aho nyine ni bwo ugaragaje ko uri umugabo, kandi udashyigikiye
abagizi ba nabi.
mwanditsi: Ibyo kuba umugabo no kutaba we, ayo ni amagambo wivugira gusa,
ndaba we none se kuko ubivuze? Nakubwiye kare ko ururimi ntaho ruhuriye
n’umuntu. Uko umuntu yamuvuga kose, ntibimubuza kuba icyo ari cyo mu kuri.
Ashobora no kumubonamo ngo ni za magabo, nyamara wamwitegereza, ukaba
wabura n’izina wamuha. Amagambo aravugwa mu gihe cyayo agahita, andi akaza,
gusa nari umugabo ntihabwa intebe kandi ngo burya akagabo gahimba akandi
kataraza. Naho abagizi ba nabi bahozeho, bariho n’uyu munsi wa none
24
Isi iri mu mwijima w’icuraburindi
kandi n’ejo bazaboneka. Icyo nakwibwirira ni uko bantera kwibaza cyane ubwo
bahangaraga gukora amarorerwa niboneye n’amaso yanjye, igihe bakoraga
jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Emwe banayiteguye batihishe,
ibimenyetso byabyo byagaragariga amaso ya buri wese. Gusa ntawakekaga ko
byagera ku rugero byagezeho, uko twabibonye. Ibyo niboneye n’amaso yanjye
sinabura kuvuga ko byansigiye inguma n’ibisare byinshi, icyakora muri byo na none
nungutsemo umurimo utoroshye. Uwo murimo nta wundi ni ugutekereza mu
rwego rw’ubucurabwenge. Ikiza na none ni uko nsanga ari umurimo nkunze, kandi
untera akanyabugabo. Birumvikana kubera ubwitonzi n’ubushishozi no kwirinda
guhubuka, uwo murimo usaba, nsanga nari ngikeneye ikindi gihe. Yego, n’ubwo
kitaba kirekire ariko nasanze kubyibazaho no kubyuza ngo binoge bizantwara
umwanya munini cyane.
Umusomyi: Ndabibonye noneho, nari naguhushije kare. Ubwo ntiwatanga amakuru
muri Gacaca ku bintu bitasobanutse neza ngo utubwire uko byagenze mu buryo
bw’impamo? Umva wabonye ibintu uri n’umunyamashuri, uritegereza neza ngo
wanabonye babitegura byose, ngo wararebaga. Ubwo ntiwashinja benshi koko?
Umwanditsi: Turaza guhurira he ko numva tutumvikana? Uravuga ibikurimo koko
cyangwa ni ishusho y’ibitekerezwa kuri iki gihe? None se wigeze kumva ko habuze
abatangabuhamya mu Rwanda, ni jye jyenyine wabonye ibyo bikorwa ntibyabaye
izuba riva? Wigeze wumva ko gacaca yabuze amakuru y’impamo y’ababibonye? Ibyo
uvuga humura byarabitswe binashyinguye neza cyane. Gacaca rero ntiwayitindaho
, kuko yararangiye rwose. Kumbaza gutanga ubuhamya ubungubu, si ukunshakaho
umwanduranyo gusa? Mbe muri 1973 wanganaga iki?
Umusomyi: Oya, nanga ko mwigira nyoninyinshi. Winyibarisha ubusabusa turabazi,
abantu batuye mu Rwanda ubungubu, bamwe baje bava hanze, abandi baje
barwana ku rugamba, abandi na bo twakwita benshi, bari basanzwe ino ahangaha.
Ni muri abo kandi nawe nkuzi, harimo rero bamwe bahigwaga bihishahisha, abandi
baragize ubwoba barakutse imitima. Wowe wari mu bahiga abandi? Wari hehe ko
numva ko ngo warebaga? Sha, imanza za jenoside ntizishira urayampa!!
Umwanditsi: Ndumva uri umuhanga wo gucamo ibice byinshi abanyarwanda. Ayo
mazina wita abantu bamwe, batuye igihugu kimwe, si yo yakoze ishyano muri uru
Rwanda? Ngo aba ni aba n’aba, bariya ni aba, n’ibindi n’ibindi! Ahaaaa! Komeza
usenye sinkubujije kandi ngo ushenye urwe umutiza umuhoro! Iyo tuvuze ngo Leta
y’ubumwe bw’abanyarwanda bikubwira iki? Bahora badukangurira kubaka igihugu
twese hamwe, none ngo urankangisha unshakaho ibyo wirira? Ahubwo ni jye
ukujyana maze nguhe abana bagutambikane.
25
Isi iri mu mwijima w’icuraburindi
Umusomyi : Ariko ako si agasuzuguro karenze ubwenge? Ngo bantambikane!
Wabisubiramo? Uzi ndi igiki? Icyi gihe ni icyo kwitonda. Ukwiye kunsaba ndetse
imbabazi, ku magambo uvuze yonyine yagushinja, cyangwa sha reka nshake umuntu
wundi akumfashe. Sinumva uko wankanga ngo Leta y’ubumwe! Urayizi wowe?
Cyangwa wibwira ko undusha kuyimenya? Uzi ndi mu nzego zihe? Nsobanurira
bitaraba nabi se!! Iki kigabo ni icya hehe di? Mpereza indangamuntu yawe ndebe
aho uturuka nonaha! Nta n’ubwo uri umunyakamonyi, wowe vuga uvuye aha!
Umwanditsi : Ariko yee! Ku Kamonyi se si mu Rwanda ? Umugabo Semabinga
yaciwe n’umwami mu gihugu cye, aragenda yurira igiti yigiramo, umwami
amubonye ati ´´ko naguciye mu Rwanda uracyakora iki hano?´´ Agiye kumusubiza,
ati ´´wanyirukanye mu Rwanda rwawe, none nigiriye mu rw’inyoni uracyanshakaho
iki?´´ Nyabusa n’itari iyo narayirwanye, shahu, ndayikira, ntunkangishe ngo ibyo
uri byo, ijoro ribara uwariraye. Iyi mbuto mbi ya jenoside ibibwa muri 1959, nari
mfite imyaka icyenda nararebaga. Ubwo amasaka yari ageze igihe cyo kubagarwa
1973, byatangiriye i Save mu ishuli nderabarezi ryaho. Ni jye wayoboraga abandi
banyeshuli (Doyen). Twatewe n’abanyeshuri biyitaga ibidafungura by’i Save, baje
ari 131 turwana na bo ijoro ryose, turangiriza mu bitaro bya Kaminuza y’i Butare
tumaze gukomereka no kumena amaraso menshi cyane. Nawe urambwira ngo
ibyo abahigaga abandi n’abahigwaga? Nabisogongeyeho kare mbere ya 1994,
ko guhigwa nahizwe kuva icyo gihe, ndetse kugeza nan’ubungubu, sindahwema
guhigwa. Ushatse wese arampiga kuko nta mategeko abimubuza, n’ayariho nayo
abanza kwicwa na banyirayo. Wagirango utampiga yaba ahubwo akosheje, akanaba
yabihanirwa!
Umusomyi : Umva mbese! Nakubonye ko uri umuhanga wo kuyobya amarari.
Nutansaba imbabazi, ntumva mu nzara kuko ibyo bya mbere ntibibarwa, uravuga
ibya za Save muri za 73, ibyo ni iby’ingoma zakurikiye ubukoloni uzabibaze ab’icyo
gihe.Vuga gusa ibyo muri 1994 ni byo tuzi twese, ibindi ni ukujijisha nta gaciro
twabiha, nta n’aho byanditse mu mateka yacu.
Umwanditsi : Urananyibukije ubundi ni iki twihaye kuzirikana muri uyu mwaka
kuri jenoside? Si uko twigira ku mateka yacu twubaka ejo heza? Amateka yacu
wowe uyahera hehe? Uba uroga Sekimondo! Sha wari wasoma igitabo cyanditswe
n’umunyamateka Mugesera ngo”Imibereho y’abatutsi……”? Humura biranditse
byose amateka ntapfa gusibangana uribeshya. Nusoma icyo gitabo uzasanga ku
rupapuro rwacyo rwa 224 aho yatohoje ayo makuru y’i Save. Erega abanyarwanda
bazira kudasoma ibyanditswe, bazi gusoma utuzi gusa!
26
Isi iri mu mwijima w’icuraburindi
Umusomyi: Urakabyara ubyaje inka rwose ndagushyikiriye, urabona igihe
wamvuniye? Ntabwo nzi gusoma ariko nzi kumva, harya ubwo ni ukuvuga ko uri
mwene wabo na Mugesera twafatiye muri Kanada? Uyu ufungiye mu Rwanda?
Nagutahuye pe, ngaho rero ngo mupfana iki? Bimpe neza di! Ngaho guma wivemo
nk’inopfu, ye ngo Mugesera harya muraziranye? Nguye ahashashe ureke kunca
imigani!
Umwanditsi: Ororoo! Ubwo rero uritakuma ngo ubonye imanza, iryo nagatakaga
re! Umwijima uranze ubaye wose! Wabitiranije wogacwa we! Ndavuga Mugesera
Antoine ntabwo ari Mugesera Léon ufungiye i Kigali muri 1930. Warindagiye, rwose
umaze kunanirwa reka wenda ngusure! Enda mwana zanira umusaza dore amaze
kumagara.
Umusomyi: Wabimenye ga, burya abanyabwenge muba muzi kureba kure. Nawe
gusa nsanze n’ubundi ukangwa n’ubusa. Ayo magambo ni ayo nivugiraga. Koko
uruzi ko nari nkomeje, ntiwumvaga ko kwari ukwiganirira? Reka twigarukire ku isi
y’umwijima twiganirire ibyacu.
Umwanditsi : N’ubundi ngo ukuri gushirira mu biganiro da! Niba ari ibyo, sinkivunitse
umwijima ukurimo wonyine urahagije ngo usobanukirwe n’icyo ndimo kuvuga.
Umusomyi : Sekimondo ampa inka! Ubwo rero urimo kuvugana n’umuntu ubonamo
umwijima ukabije? Ndabizi rwose sinize amashuri nk’ayawe, ariko ntiwansuzugura
bigeze aho ngo ni uko ntabasha kwigurira icupa. Umbwire buriya bujondwe umpaye
mbukwishyure ariko ntungire umuswa nk’uko ubivuga di!... Kutiga si ikosa ryanjye,
wenda ni ababyeyi banjye bari abakene ntibabasha kunyohereza mu ishuri. Ibyo
wabinziza?
Umwanditsi: Sekimondo azakongere indi ariko ntiwahunga umwijima uri mu isi
yose. Ni ruri hose nk’uko ntaho bucyicyera ngo n’ikuzimu bararira. None se ko kuba
navuze ko iyi si yacu iri mu icuraburindi, natukanye? Nanjye ubwanjye kandi nzi
neza ko nyirimo! Ndabizi ga nimvuga ntyo uraza kumbwira ngo narize. Gusa wenda
ni uko utazi ko injiji yitwa ko yize ari yo mbi kurusha izindi zose. Ubu se iyo urebye
akaga kugarije iyi si, ugira ngo nta za diporoma n’amadigiri bitagira ingano bitinditse
mu mazu?
Nyamara isi irarira ayo kwarika, buri wese arireba agasanga nta cyo amaze. Nta
n’icyo yahindura ku byo abona birimo kubera imbere ye, amahano gusa gusa!
Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994; urajya kumva ngo umugabo
yishe umugore we, umugore yishe umugabo we, umubyeyi yihakanye umwana we,
umwana yishe se cyangwa nyina, noneho ngo hadutse na jenoside y’impinja zikiri
27
Isi iri mu mwijima w’icuraburindi
mu nda ngo ni amategeko mashyashya.
Umusomyi: Icyo ngukundiye ni uko wubashye Sekimondo wampaye bihogo, ibindi
ni ibyanyu, nimugume muningurane, sindi intyoza yo gusesengura amagambo
y’abanyabwenge. Ubwo uwo mwijima urawuvuga kuko wawubonye, nahakana se
ikintu kindimo ko ntireba nkaba ntaniyizi? Ubwo ni byo, wa musirimu we, uvuze ko
nyir’urugo yapfuye si we aba amwishe!
Umwanditsi: Wazafashe se indorerwamo ukireba niba utiyizi ko byoroshye,
wabuzwa n’iki?
Umusomyi: Indorerwamo ntayo nigirira. Ubundi se ndi umukobwa ko ari bo
bakunze kwireba?
Umwanditsi: Ngira ngo n’uwakuguriza ngo uyigure sinzi ko wakwibona uko umeze
neza neza! Wagira ngo indorerwamo ireba ahatagaragara? Kandi aho ni ho hari
umwijima navugaga.
Umusomyi: Ni nde se wareba mu mutima w’umuntu? Yarebeshamo iki se? Jyeweho
ndanatashye n’ubundi umukene agirwa no kuba mu rugo rwe! Nsezerera ntahe
rwose harakesheje!! Ubwo ukomeje kuvuga umwijima mu kanya barakuzanira
borosheti zawo, naho jye iyo ndi iwanjye, ntunzwe no kwikorera. Reka ngende
rwose inkono y’ubupfu irahiye.
Umwanditsi: Wagenda wagira, uzamenya umwijima icyo ari cyo kuko uravuga
nkawubona uza wose uko wakabaye.
Umusomyi: Ubwo se mvuze uwuhe ko nawe umbonerana? Ariko naruha naruha
yemwe, ubwo uranyogeraho uburimiro koko nta soni? Witoreye rero ingoma
mugiteme, ubonye injiji wigisha! Ariko ako mboneye hano none ni umunsi!
Umwanditsi: Reka unyemereye nakwereka umwijima ukurimo wose! Ni ukuntu
urimo kwivugira.
Umusomyi: Kagire inkuru, ngaho mbwira shobu! Ennhh!!
Umwanditsi: Nyorohera, uba uroga Sekimondo!
Umusomyi : Yokavugwa nyine!!! Usa na So ahubwo!!!
Umwanditsi: Nateruye nkubwira iby’umwijima uri mu isi yacu. Navuga ukiyumvira
uwo mu nda n’uw’ihene botsamo za borosheti hano ku kabari. Ubundi se ahatari
28
Isi iri mu mwijima w’icuraburindi
ubwenge haba iki? Ntihaba umwijima w’ubujiji se! Nakubwiraga rero umwijima
w’urujijo dusanzwe twese tuzi. Mvuga ko ari uwo jye ndimo nandikaho, ariwo uba
mu mitima y’abantu, nyuma tuvugana ibyo kwirebera mu ndorerwamo. Usanga se
wirebye, uretse ayo mabinga yawe nayo utihaye, hari ikindi wakwibonaho?
Umusomyi: Ariko muzi kunegurana yeee!!!
Umwanditsi: Nyoroshya yewe niba ari byiza nawe uzabyige, maze bigukize niba
hari uwo byakijije!!! Wowe se ko uzi kunca mu ijambo? Navugaga nti, nkomereje
aho nari ngereje, nawe ubwawe wageze aho uvuga ko utireba, uvuga neza uti ni yo
mpamvu “ntiyizi” kuko ntawe ureba mu mutima w’undi. Ni aho rero nakubwiraga
ko hari umwijima wo mu mutima hataboneka, ukoresheje amaso yacu asanzwe.
Ushaka kureba uwo mwijima uwubwirwa n’ibikorwa bya nyirawo. Nibwo nakubwiye
ko iyi sibantu yacu iri mu mwijima w’icuraburindi, nubwo izuba rihora riva buri
munsi. Ariko ushatse kubitahura wahera ku bikorwa byayo, mbese nk’ibya jenoside
n’ubundi bugome byuzuye muri iyi si, navuze bugikomeje kwigaragaza cyane mu
bitangazamakuru byo mu isibantu.
Umusomyi: Ngo isibantu? Iyo wayivuze ryari? Nari ndi hehe? Wibeshya, icyo ni bwo
nkicyumva!! Isibantu ni ikirimi kihe, ko atari ikinyarwanda?
Umwanditsi Sinakurahiye? Ntacyo wiyumviyemo mu byo navuze, byanyeretse
umwijima ukurimo uko ungana.
Umusomyi: Wabivuze se koko ntabwo ari amadago? Isibantu? Ni bwo bwa mbere
rwose nyumvise, windenganya mba nibabarijwe n’ubutindi bwanjye, ubundi iyo
nkureba mu maso, mba ngira ngo ube wangirira impuhwe, ariko ab’ubu mwese
nabonye ntawukivumera. Reka ninyakure ntahe natinze wa!!
Umwanditsi: Ariko ko utana utaha, uwaguha umubyizi wa none n’uw’ejo,
ntiwakwemera tukaba ducagagura amagambo?
Umusomyi: Urakagira Sekimondo! Ungana so wakubyaye! Ibyo se bingana iki?
Erega n’ubundi nabaye kariramaguru, ubwo umbona se njya mba mu rugo? Buri
munsi mba nahamagawe ngo nitabe, nitabire, simbona rwose akanya ko kwicira
akayogi. None ubwo mbonye umuhinzi nkaba nahamushyira kabiri, jyewe se icyo
ntagukorera ni igiki? Kereka icyo utansaba!
Umwanditsi: Umuhinzi ni angahe ku munsi?
Umusomyi : Aba none barahenda pepe!! Umwe ni bitanu (5.000Frs) rwose
utayamuhaye ntiyaguhingira n’amabimba abiri.
29
Isi iri mu mwijima w’icuraburindi
Umwanditsi : Ubwo rero ni ibihumbi cumi ku mibyizi ibiri?
Umusomyi: Yego nyakubyara, ni icumi gusa!
Umwanditsi: Urayatahana ihangane twiganirire gusa.
Umusomyi : Ungana Sekimondo wantabaye akampa inka yonsa umutavu!
Nakunganya iki se? Kereka icyo udashaka kandi banyongere ndumva navuuuze,
umuhogo nanone wongeye kumagara.
Umwanditsi : Baguhe rwose nta kibazo, unyibwirire uko mubayeho aho iwanyu
mu misozi.
Umusomyi : Reka nta cyo nakwirirwa nkubwira twararangije, ubukene ni bwose,
nanjye ngo ubukene! Ni ubutindi bunuka gusa. Nawe se ko ibintu by’ubu byose
ari agafaranga kandi kakaba kataboneka, kabonwa n’umugabo kagasiba undi.
Ntihazagire ukubeshya turashonje pe!! Nta myaka yeze muri icyi gihe kuko ibihe
byabaye bibi cyane, n’amajyambere bavuga nta ho adukora, ni ukwipfira gusa
gusa!! Mbese ni ibibazo by’inzitane by’urudaca. Sinakwirirwa nkubwira indwara
zo rero ziranuma pe! Abantu baheze mu mazu, turarwara rwose za maraliya ni cyo
cyeze aho iwacu ! None se ngeho nkubeshye?
Umwanditsi : None se ko numva ubanza nta mituweli mugira, ubwo murwarira
mu ngo aho kujya kwa muganga? Ibibazo byo nta ho bitari ariko hari ibifite
uruhengekero rwabonetse. Kuki mutitabira rwose?
Umusomyi : Wa mugabo we ndumva utangiye nketi, sinzi niba hari abo ukorera
bakuntumye. Wambajije ndagusubiza, ibindi unjyanamo ni ibiki? Ubwo wumva
mvuga ni uko ngikanyakanya, ariko hari benshi baruciye bararumira kubera
kurengwa n’ibibazo. Wazaza ukirebera ni impamo y’Imana, sinzi gukabya rwose!!
Niba hari icyo wandusha umpe ariko we kundondogoza dore uko ngana, naragenze
kandi narabonye. Si ndi umwana n’ubwo ureba ko nazize wenda imibereho mibi,
ubundi ndi mukuru rwose!!
Umwanditsi : Reka humura, si ndi umutasi, ndi umuntu nkawe usanzwe, nta cyo ndi
cyo wakwikanga. Dushobora kwiganirira ibyo nyine by’ibibazo kuko akabi gasekwa
nk’akeza kandi ntawatugaya tuvuga ibibazo kuko ntaho bitari, wa mugani wawe!
Ibyo byo ni nabyo biryo byanjye! Ni wo murimo wanjye wa buri munsi!
Umusomyi : Ariko uzi ko nanjye ndi agacucu? Kuki ntakubajije uwo uri we! Uzi ko
twaganiriye ntazi uwo tuvugana uwo ari we? Uri nde kandi uri muntu ki?
30
Isi iri mu mwijima w’icuraburindi
Umwanditsi : Ubu se aho wabereye n’aho wicariye aha ndetse n’amagambo
twavuganye ubu nturamenya uwo ndi we koko? Ubwo se iyo njya kuba uwo
kukugirira nabi, simba nabirangije kare? Ndi ibyatsi bya muranda, ndi umunyarwanda
ku gahuru, mwene Bukombe bukatura indekwe, iwacu ni i Nkore na Masagara
ni ho nkomoka, ndi isogi y’agasi kandi ndimba uw’inkoko. Ndi Ibiti bibisi, nitwa
Mugabudatsimburwa, irindi ry’akabyiniriro nitwa Bahimbantaraza.
Umusomyi : Urazimiza da!!! Aho nta cyo niyumviyemo, rwose wambwira nkumva!
Umwanditsi : Ubundi icyo nakubwira ndi cyo cyose, ntakinyongereraho, ufate ko
icyangombwa kiruta ibindi, ni icyo duhuriyeho, jye nawe kandi duhuje n’abandi
basomyi batari kumwe natwe! Ni uko uri «umuntu» nanjye nkaba «umuntu» n’abo
bandi ni «abantu» dusangiye «ubumuntu» twese. Nta kindi cyera cyirabura nabona
kirenze icyo, mugabo wa Mama ntaho ngukinze.
Umusomyi: Ngaho mbwira izina ryawe gusa, maze menye uko nakuvuga n’ubundi
turamutse duhuriye n’ahandi.
Umwanditsi: Izina ntacyo rivuze kuko n’abandi barayahindura bayobya uburari.
Izina n’ubwenegihugu birahindurwa da! Numvise ngo hari abihanaguyeho
ubunyarwanda ndumirwa!
Umusomyi : Yewe nta we narenganya urebye ibyabaye muri iki gihugu, nanjye ni
uko ntabishobora, nareka kwitwa umunyarwanda rwose. Nawe se ubwo byacikaga,
bavugaga ngo umunyarwanda, ukumva ari igisimba rwose, nta kundi wabona
wamwita!!
Umwanditsi : Ahoooo!!! Urangarukiye noneho?
Umusomyi: Oya niba n’inyamaswa, ibyo nabonye n’amaso yanjye birenze kure
ubunyamaswa!!
Umwanditsi: Wa mugani wawe reka twigarukire ku bibazo, naho ibyabaye ni
agahomamunwa!! Nta n’aho twanahera tubivuga kuko birenze ukwemera!!
Umusomyi: Ahaaaa!! Nabyo ni byo ariko n’uwavuga yanahera n’aho, kuko ikiriho
kiraganirwa, kandi ngo ukize inkuba se…?
Umwanditsi: Yeee!!Mbese nkwibarije, wumva kubwawe koko umuntu wakingura
iduka ry’ibibazo yazabona abaguzi babyo ino hano?
Umusomyi: Ariko n’ubwo wampishe uwo uri we, genda aho wabaye hose uzi
31
Isi iri mu mwijima w’icuraburindi
kubaza. Icyo kibazo wagiteguye ryari? Cyangwa wakirose? Ubwo se nagusubiza iki?
Umwanditsi: Unsubize icyo nkubajije!!!
Umusomyi: Ngo uwakingura iduka ry’ibibazo yabona abakiriya? Ko umuntu agura
se icyo adafite, kandi ko ntawutagira ibibazo, umuntu yakwirirwa agura iby’iki kandi
asanzwe abifite?
Umwanditsi: Ndakubaza ukambaza? Nsubiza ahubwo!!
Umusomyi: Ndumva jye yahomba, nta baguzi yabona kuko nta muntu wagura icyo
yejeje!!
Umwanditsi: None se Musaza, ibibazo byose birasa? Birangana? Bizira rimwe?
Birashorerana? Ibyo umuntu adafite yabihaha da!! Ntibinganya uburemere n’amoko
yabyo aratandukanye!!
Umusomyi: Ariko koko urakomeje? Cyangwa uriganirira gusa?
Umwanditsi: Ndakomeje nyine. Ubu se aha turi ni iwanjye? Naje nzanywe n’ibyo
nashakaga none ndabibonye, ndicara ngo mbisorome, mpahe maze ningwiza ntahe
iwanjye.
Umusomyi : Waje se uje gucuruza ibibazo nawe?
Umwanditsi: Rwose ni cyo cyanzinduye nta kindi! Nazanywe n’ibibazo nta yindi
nshingano mfite kuri iyi si.
Umusomyi: Nkurangiye isoko ryabyo wampa urudengero? Gusa nakurangira
mu Rwanda ni ho mbona haba byinshi, ahari kurusha ahandi. Ariko se nubibona
uzabimaza iki?
Umwanditsi: Nzabyubakisha urubuga rw’ibibazo maze njye ndugurisha!
Ikoranabuhanga nanjye ringereho. Maze mbone gukira nk’abandi! Simbona bose
basoroma mu bibazo by’abandi? Si ho mbona hari isoko rinini?
Umusomyi : Murahahe simbabujije! Ubonye nawe ibyo uhaha! Ngaho aho mujya
kwikorera imitwaro itabareba jye nigaramiye. Umbwire nanjye nkwihere ibyanjye
nta n’ikiranguzo cyangwa ikindi kiguzi nzakwaka, mba ndoga Sekimondo!!
32
Igice cya 2
Urubuga rw’ibibazo
Ibibazo.com
33
34
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
2 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Umwanditsi: Reka tuve mu rudanyango, dufungure hamwe n’abandi basomyi
urubuga rwo kuganiriramo ibibazo byo muri iyi si yacu. Turwite mu rurimi rwa none
“IBIBAZO.COM” twibarize ibyo dushaka. Twabaza ubusa, twabaza ukuri, maze
dutange ibisubizo uko tubyumva, mbese twungurane ibitekerezo neza. Amaherezo
ngo iyo umuntu acoce cyane igisinde, kigera aho kigashwanyagurika kikaba ifumbire
nziza. Mureke ducunde, twicare mu gacaca ducagagure amagambo!
Umusomyi: Ngo iki? Ibibazo doti komi? Watangira kuko ni wowe nyir’ikibanza, ni
wowe wabishoje, kandi ushoje urugamba ararurwana. Ngaho se gira vuba nanjye
mbonereho.
Umwanditsi: Ese wagize ngo ni ibintu bindi bihambaye? Turakomeza kwiganirira
nk’uko twatangiye kuva kare. Ahubwo noneho nawe utangire umbaze ibibazo,
ngusubize dore aho nahereye. Reka mbe umusomyi nawe ujye mu mwanya wanjye.
Ubwo abantu bazajya badutelefona ngo nabo batange ibitekerezo, ubwo urubuga
rube rufunguye kuri bose.
Umusomyi:Ndakubaza ye na nyiramubaza ize, aho wampereye nanjye mbone
nakwigaranzura! Nkubaze icya mbere cy’abahanga?
Umwanditsi: Rwose nditeguye, ngaho mbaza uko ushaka.
Umusomyi: Ubundi mbere ya byose, ibintu twita ibibazo ni ibiki koko? Wowe ko uri
n’injijuke ubyita ibiki rwose ngo unsobanurire ko maze no kugutinyuka?
Umwanditsi: Aho ngaho ngukunze nk’inka imwe. Unshyize igorora rwose nguye
ahashashe nka ya numa ngo yaranyereye nuko igwa mu mamera; iti ´´nguye
ahashashe mwokanyagwa mwe´´. Ibibazo mu Kinyarwanda cyacu ni ijambo riri mu
bwinshi, naho mu buke bwaryo ni “ikibazo”. Ni ijambo riva ku nshinga ebyiri: kubaza
cyangwa se kwibaza. Iyo umuntu abajije agatanga ikibazo, aba ategereje igisubizo
cyacyo. Buri gihe cyose ubaza aba ashaka kubona cyangwa se gusobanukirwa
n’ikintu. Ikibazo ni ingenzi mu buzima bw’abantu kuko gitera kumenya kandi
kumenya ni bwo bwenge. Mu kinyarwanda ngo “ kubaza si ukuyoba kandi ngo
kubaza bitera kumenya”. Nashimye abantu ba vuba aha babonye ubusobanuro
bw’ijambo “ikizamini” ryari ryaratiwe mu ndimi z’amahanga maze mu kinyarwanda
bakibonera iryacyo bacyita “ikibazo”.
35
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Ntabwo aho ngaho ariko mpatinda kuko nshaka kwibanda kuri iriya nshinga yo
kwibaza ibibazo kuko ari na wo muzi w’ibyo turimo kuganira.
Umusomyi: Nakubajije nti ´´ibintu twita ibibazo ni ibiki?´´ Mbese mbihinire mu buke,
icyo abantu twita ikibazo ni iki koko? Wishaka kunyigisha nk’uwigisha umwana wo
mu kiburamwaka. Ngaho nsubiza icyo nkubajije aho guca i Kibungo, niba tugifite
uburenganzira bwo gukoresha iryo jambo mu Rwanda.
Umwanditsi: Ndagusubiza rwose wivunika. Mu mwuga w’ubucurabwenge
hakoreshwa ururimi rwihariye, aho ijambo nyamukuru rihatse ayandi yose
ryitwa “kwibaza”. “Gutekereza”. Ni ikimenyetso kiranga ikiremwamuntu,
kikamutandukanya n’inyamaswa n’ibindi biremwa bindi. Ikibazo (ikibazwa)
mbona ari igitera umumtu kwibaza, aribyo gutekereza. Kitabayeho numva na we
atabaho kuko ubundi umuntu agizwe ahanini no «Kwibaza» ku busanzwe bizwi
nko «Gutekereza». Ikibabaje kandi giteye agahinda ndetse nkaba navuga ko
cyaba gihangayikishije benshi ni indwara idakunze kumenyekana nyamara iri mu
bantu, indwara yo «Kutibaza, cyangwa Kudatekereza». Bivuga kudaha umwanya
umurimo wo gutekereza, ubundi benshi bakunze guhunga. Iyo witonze usanga mu
bantu benshi bahunga kuba bonyine, ngo batuze, baceceke, biyinjiremo bibaze,
batekereze. Uretse ko no mu mvugo isanzwe ikibazo mu kinyarwanda cyumvikana
ko ari ikintu gitera kwibaza gusa, kikaba cyakumvikana nanone nk’ ikibazwaho.
Iyo ni yo sura ya mbere y’ikibazo nagira ngo isobanuke. Habaho icyo umuntu
ubwe yakwibaza kuko ari muzima, ubwonko bwe bukora neza kandi ubundi ibyo
ni n’ibintu bisanzwe mu mvugo y’abantu no mu ndimi zose nzi. Ariko icyo numva
ushaka kubaza ni isura ya kabiri abantu bakunze kwitiranya n’iya mbere. Ni ikintu
umuntu ahura nacyo yita kibi, kitamubereye cyangwa kibangamiye imigendekere
myiza y’ubuzima busanzwe bw’umuntu. Ni cyo nshaka gusobanura kuko bagihaye
isura mbi kitagombaga kugira. Ni cyo nakubwiye twahaweho impano n’umuremyi
ngo tubashe gukoresha iyo mpano itagira uko isa, itunzwe n’ikiremwamuntu yitwa
“kwibaza” cyangwa gutekereza. Abanyarwanda babivuga mu mvugo yabo ijimije
bati:”Cyago ntugahore kandi ntugahere!”
Umusomyi: Aho ni ho nanegwaga rero utanjyanye mu mahamba y’aba none.
Umwanditsi: Ndumva rwose icyo umbaza cyakumvikana byibura nk’ibintu
ijana(100) bikurikira, bikunze kuboneka mu rurimi rw’ikinyarwanda: twavuga
nk’iyo ikibazo kivuzwe ko ari: ingorane, imbogamizi, inzitizi, ikitagenda, kirogoya,
impamvu se, umugogoro, ingorabahizi, akaga, amajye, amakimbirane, impagarara,
rwangendanyi, igitotsi, amakuba, umwaku, indwara, amahoro make, urwandiko,
umusaraba, uburyo buke, kidobya, simusiga, urupfu, ikibabaje, igiteye agahinda,
36
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
umuze, ugusobanya, uguhangana, intambamyi, umuvurungano, bomboribombori,
imungu, nkongwa, kabutindi, icyago, icyaha, sakirirego, ubuswa, ikicamahirwe,
amarira, serwakira, agatereranzamba, umushito, agasomborotso, inkomyi,
amafuti, igikomeye, umushike, umusonga, amabuye, amagufwa, intirimwe,
impungenge, ihahamuka, ijamarirwa, kubura uko ugira, impanuka, intamenya,
ikosa, ikibi, urujijo, isanganya, uruvagusenya, urubanza , igihirahiro, inyatsi,
ihungabana, ubuhemu, ihohoterwa, amahirwe make, ubuhumyi, ukutanyurwa,
inzara, amayoberane, kurumbya, kuyoberwa, akumiro, gushoberwa, kurenzwa
amaso, kuremererwa, gutabwa, kwangwa, intege nkeya, umugaga, urwitwazo,
ikiruhanije, igihombo, ikigeragezo, ihangayika, kubura epfo na ruguru, icyangira
umuntu, kunangirwa, ibizazane, gisibya, ikandamizwa, icyorezo, itotezwa, ahaga,
aharindimuka n’ibindi…
Umusomyi: Ahaaa! Ntunjyane muri byinshi utancanga, simba nsobanukiwe nkawe!
Uvuze byinshi, sinabifatira icyarimwe da! Ibyo ni iby’abanyabwenge nkawe, rwose
itonde untotorere uce imigemo, ni bwo ndibwumwe kuko maze guhembuka!
Umwanditsi: Reka koko ngende gahoro. Mbese umbajije ngo ikibazo ni iki?
Nkubwiye nkoresheje uko jye mbyumva mu kinyarwanda cyacu ariko nciye bugufi,
ndagira ngo ngusobanurire nciye amarenga mu ngero z’amashusho cyangwa se
amafoto, wenda byakumfasha, ugasobanukirwa neza. Ngaho nazanye amafoto
abiri hano, umbwire ko yerekana koko ikibazo. Ngaho reba nawe umbwire niba hari
icyo bikubwiye.
Umusomyi: Nyoroshya buretse gato, mbere y’amafoto, nkubwire uko mbyumva
nanjye. Rwose ndumva wakoresha amagambo yawe, usibye ko nuvuga indimi
z’amahanga ntaza kuzumva ariko ikinyarwanda cyo ndacyumva cyose. Niba kandi
uhitamo gukoresha amashusho, wabikora ni wowe mwarimu jye ndiga ndi nk’
umunyeshuri.
Umwanditsi: Ariya magambo ijana yose nta cyo akubwiye? Ubwo nta kintu nawe
wibonaho ufite muri ariya magambo?
Umusomyi: Nanze kwirirwa nkugora, numvise byose ari ibyanjye uko ubivuze
ntacyo ndatunze iwanjye. Birahari ahubwo wagira ngo warangendereye umenya
uko narushye uwa Kavuna. Uvuga ngo aba atarabona, utarabona na we kandi
azabona ari i Rwanda. Twikomereze ibyanjye byarenze ihaniro ntibikigira uruhero
rw’imiti na mba! Yego shenge ngo amafoto!!
37
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Umwanditsi : Mbere y’uko twinjira mu mafoto, biriya bintu ijana wabihungirahe?
Wabonye ubuzima bw’abantu butagira biriya bintu ijana, uko wabyita kose, uko
byaba bingana kose wabihinduraho iki? Ntiwavutse ukabisanga? Mbese nutaha mu
rugo rukuru ntuzabisiga uko wabisanze?
Umusomyi: Rwose wintega iminsi, nawe ni uko warabisanze kandi uzabisiga,
simbona ko hari aho bitari, nta muntu utabana nabyo, biri mu ngo zose.
2.1. Ibibazo ni abaturanyi, ni abarimu bacu
Umwanditsi: Ni aho rero nashakaga ko tugera, niba ubona ko koko ibyo bintu
tubana nabyo ntiwanyemerera ko ari abaturanyi bacu? Mbese ubusanzwe hari
uhitamo umuturanyi we? Wahiga nka ba bandi ngo tubirandurane n’imizi yabyo,
bigende buheriheri, oyeeeee!! Abantu bagerageje kurandura burundu abo bari
baturanye byarabananiye none guturana na byo byarabananiye, bamwe bahitamo
guhunga abandi, bibwira ko bahunga ibibazo baterwa na bo. Nyamara kandi n’abo
bajya guturana na bo, ni abantu nk’abo basize inyuma. Umuntu wamuhungira he?
Kereka ugiye munsi y’ubutaka kandi na ho ubanza bari yo benshi. Si njya numva ngo
ntaho bukicyera n’ikuzimu ngo bararira!
Umusomyi: None jye nawe twabikoraho iki? Si twe twabizanye, si twe bishinzwe,
ubwo abo bireba bazabishakira uburyo byakemuka. None niyice? Nigirente koko?
Uburiye umubyizi ga mu kwe nta ko aba atagize! Nimumeneke imitwe simbabujije!
Nari mfite na muto kandi nkawurinda uruguma. Burya umuryango ga w’inkeho
urasana wisunga amasaka birasanzwe!
Umwanditsi: Ubwo se ndagushyira hehe rwose? Muri ba bandi batajya bibaza,
twita kenshi ba bizengarame, ba ntibindeba, ba nyoninyinshi, ba rutemayeze, ba
mutimamuke, ba bihemu, ba ntancuti, ba ntamunoza, ba ziranagana, ba biseseme,
ba ntihabose, ba bandi ngo batizwa umuhoro basenya urwabo? Ubwo koko nta soni
y’ibintu biri iwawe, ubana nabyo bikugarije ngo si wowe ubishinzwe? Bishinzwe nde
wundi watumye uza hano kuri iyi si? Imbere y’amahano, imbere y’akaga, imbere ya
jenoside ngo musase niryamire? Wifashe mapfubyi uzinze amaboko ngo hari abo
bireba? Abo ni bo bande?
Umusomyi: Wa mugabo we ntawakuntumye? Ubwo ko numva untonganya,
nakosheje iki ko ari wowe wampamagaye ngo tuganire, nkakubwira uko numva ibyo
umbajije, tugiye kujya imunanu turinde tuvugana nabi kubera iki?
38
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Wandekeye ibibazo byanjye ko nawe ntacyo wabikoraho? Niba mbifite birakurya
hehe? Wihaye ga kunjora ko ndi injiji! Ndi injiji koko ariko si jye nanjye ni iminsi igira
nabi.
Umwanditsi: Ayo ni amaganya y’inyombya! Yeee, wari wansabye ko twakwikomereza
bimwe by’amafoto nari mvuze. Hano rero mpafite amafoto abiri natoranije ngo
nerekane uko wenda bamwe tubona ibintu twita ibibazo. Iyo bimaze kwitwa bityo,
hakurikiraho kwibaza impamvu yabyo, aho bikomotse, mbese bitewe n’uko
tubyakira, uko twifata imbere yabyo, igihe cyose bidushyikiye. Ngaho reba umbwire
niba hari icyo wamenya, wereke n’abandi basomyi na bo bagire icyo badutangariza.
Umwanda ni ikibazo
Inzoka ni ikibazo
Umusomyi: Sinabona uko navuga ibyo mbonye ni akaga abantu bahura na ko muri
iyi si, mbona ko katagira ukayobora, ntikagira ukazana, ntikagira uwo karobanura.
Icyakora ntubuze byose, gusa urampemukiye kuko unteye agahinda ntari
nsanganywe.
Umwanditsi : Ibyo urabivuga atari wowe biriho cyangwa atari uwawe byashyikiye
kuko ngo burya agahwa kari ku wundi karahandurika kandi mu kinyarwanda ngo
umwana w’undi abishya inkonda. Ibi ni ibyo nakwereka byoroheje, hari byinshi
biteye ubwoba ubikubise amaso ntiwazongera no kurya. Niba ugifite umutima
w’abantu utarahaha uwa kinyamaswa! Ngaho reba andi mashusho umbwire!
39
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Umusomyi : Ariko ubanza wagira ngo ndi ikindi kindi! Wakweretse abanyabwenge
nkawe, jyewe rwose urabona nakungura gitekerezo ki? Umva nawe ndi injiji sinize,
sinzi ururo n’icyatsi! Ubwo ntundenganya wigorera ubusa?
Umwanditsi : Ayo mazina se ni nde wayakwise? Niba ari wowe ubwo ntiwihima?
Ibyo byose ni ubusa icyangombwa ni uko uri “umuntu” nta kindi kirenzeho.
Umusomyi: Ariko ye, nanjye se naba ndi umuntu? Abantu ntuzi iyo bari?
Umwanditsi : Reka nkwereke amashusho umbwire ko abo ubona, niba ari abantu!!
40
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Umusomyi: Yoooo!! Burya koko ngo uvuga aba atarabona! Gusa icyo nakwisabira
ni uko wandeka nkitahira, n’imibyizi yawe wanyemereye uyijyanire. Ndumiwe
mba ndoga Sekimondo! Ubu se navukiye iki ? Ndatashye rwose wansezerera,
utansezerera, ni ha handi, nuvuga ko naguhemukiye ntacyo bitwaye, nawe
uzanyanguhire. Ndatashye mba ndoga databuja Sekimondo! Urabeho pe!!
Umwanditsi : Warukwiye gusa kugenda umaze byibura kumbwira icyo ubonye
icyo ari cyo, ndetse ngo n’abandi basomyi bumve uko wabonye ayo mashusho
nkweretse.
Umusomyi: Iyo umuntu abuze uruvugiro se yavuga iki? Ibyo mbonye ni akaga kuko
sinzi niba ari jye cyangwa nabaye undi muntu. Ndabutswe abana bababaye cyane
birenze gupfa, mbona abagore basinze bishwe n’inzoga, mbigereranije mu bwenge
noneho numva wa mwijima wo mu isi wavugaga ni bwo unjemo pe! Burya nyabusa
bamwe baba barira abandi baririmba. Rwose si igitangaza nsobanukiwe n’uko koko
hari aho bamena ibyo kurya, abandi barishwe n’umudari w’inzara.
Umwanditsi : Uzi ko nahoze nkwita injiji kandi mbona uzi kwitegereza? None
se ubu uramutse utashye icyo wateruye umbaza, waba ugiye uvuga ko ubonye
igisubizo cyacyo? Wagize uti «ibibazo n’iki? » Nanjye nti ´´reka ngusubirishe ingero
z’amashusho wenda wasobanukirwa´´. Si ndi umwarimu n’ubwo nabyigiye ariko
sinabikoze kuko bahembwa make cyane ntakorera. Nigeze kubwira umwe mu
banyigishaga mu mashuri abanza, yari yankubise nti «aho kuba umwarimu nzaba
umukarani w’amakawa njye ndya ruswa».
Umusomyi: Ni koko ubivuze impamo wize kwigisha pe! N’ubwo utabikora, ibyo
unkoreye birampagije. Ndisubiye reka nibonere imibyizi yanjye, ndumva maze
gushira igihunga. Dukomeze umugore nadataha kare ngo asange urugo rwe, ibyo ni
akazi ke n’imituro ye.
UmwanditsiI: Ngaho re! Abana bawe ngo ni imituro? Uratinyuka koko ukavuga ibyo?
Uribuka uko wahoze uvuga ngo ndihanukira? Ndumva undusha kure gutukana,
noneho binarenze urugero.
Umusomyi: Ndabizi rwose ko uzi kuningurana noneho ndakwiteje singukira!
Ni ukwivugira da! Uje n’iwanjye nabakwereka rwose mu rugo iwanjye mpafite
ububeba bune bunanutse bungana n’ishinge. Nyina na we akunda hasi nk’imbuto,
ni umurwayi yarajagamwe pe. Utwo dusyigingiri natwo duhora tundaza ishyanga
ngo mbone ibyo boreza bokarya amabere ya banyina.
41
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Umwanditsi: Ubwo se koko uzi uwo ubwira? Uretse ko ntacyo nagutwara, ubwo
abo bana urabatuka ubahora iki? Ese ubwo ni bwo burere ubaha, ni wo murage
waba ubagenera? Abo bana ni bo bayobozi b’iki gihugu mu bihe biri imbere.
Ni bo bagabo, ni bo bagore b’iki gihugu, ni bo basirikari n’abapolisi bo mu gihe
kizaza. None urabategura ubatuka ibitutsi bingana bityo? Ibyo rwose ni umuco
mubi wa cyera ukwiye ndetse no gucika mu gihugu cyacu. Nyabuneka uwampa
ababyeyi babanyarwanda bose ngo bumve inshingano dufite zo kutaraga abana
bacu ibitutsi. Ibyo bintu by’ibitutsi by’ababyeyi ku bana birazwi mu Rwanda rwo
hambere. Ababitutswe none ubu bamwe ni abasaza, abandi ni abagabo n’abagore
b’ibikwerere. Nawe ndakwihanije ntiwongere gutukana numva kuko bindya mu
matwi rwose, nkababara cyane. Ubwanjye naratutswe bihagije, ndetse na n’ubu
iyo mbyibutse numva iz’ikuzimu zibitse.
Umusomyi: Abo bana se si abanjye? Ni nde wabambuza ko ngomba kwihanira
abo nibyariye? Ubundi igitsure ni cyo kirera umwana. Baragahamba bakunda
kunsuzugara! Reka mbatuke izo mbwa ni aba nyina, bose ni ibicucu nka we.
Nawe uravuga, ni uko utazi uko bameze! Uwabagutiza kabiri nawe waba nka njye,
wabatuka ndetse wanabica ukabakuraho si abo kwifuzwa.
Umwanditsi : Reka nkubwire! Ibuka neza amashusho ubonye mu kanya.
Nkwibarije? Buriya wasanga abana wabonye, kuriya bari, kuriya bameze, ubona
baba barabitutswe na nde? Ni ababyeyi babo, cyangwa ni abanzi babo? Batutswe
na nde? Bazize iki, bakoze iki mu mibereho yabo? Mbese ibyo utuka abo bana
wabona bibabayeho? Nyamara bavuga ko umuvumo w’ababyeyi ufata uwo
bawutukiriye. Ngira ngo mujye mwitonda rwose. Ntiwamenya ibihishe inyuma
y’amagambo yawe kuko umuhanga w’umuyahudi uzwi nka Kristo yavuze ati:
”Ndababwira ko ku munsi w’amateka; abantu bose bazabazwa impamvu y’ijambo
ry’imburamumaro ryose bavuze. Kubera ko amagambo yawe ari yo azakurengera
cyangwa akagukanira urugukwiye”Mt 12:37. Wowe ubwawe urumva atari wowe
kibazo, ibindi ntibirengana?
Umusomyi: Yampaye inka Sekimondo! Urandambiwe rwose n’ukuntu numvaga
nakwizeye? Ko numva umpindukiranye? Rwose ndumva unteye ubwoba!
Sinkubeshya ndumva umutima undiye pe! Kuko ntari nzi ko nkora nabi nitukira
abana. Nari nzi ko ari ukubarera. Erega nanjye ni ko Data umbyara yandeze, kandi
narakuze ntacyo nabaye. Ndumva ariko amagambo umbwiye ancumise mu mutima,
none ntangiye guhindurwa. Ubanza ahari maraliya yamfashe cyangwa ni ubuganga
ntawamenya. Ntangiye rwose kumva mfite umuriro umubiri wose ndashya cyane
aho unyumvishirije ko bishoboka ko ahari ari jye kibazo. None byaba byo akaba ari
jye kibazo najya he bati?
42
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Umwanditsi: Ubwo se ubabajwe n’iki, si ibisanzwe? Urumva ari ki kibi mvuze?
Ijambo rigukomerekeje ni irihe rwose ngo mbashe kukwitwaraho? Ni uko naba
mvuze ko yaba ari wowe kibazo? Ni igitangaza se ntibyashoboka?
Umusomyi: Oya si ibyo gusa, ahubwo cyane mpabuwe n’amashusho mbonye
unyeretse, nkubitiyeho n’amagambo uvuze ko naba ndi ikibazo iwanjye,
ndakangaranye rwose. Nsanze ko bishoboka ko abana banjye iyo mbatuka, mba
mbifuriza kumera nk’ariya mashusho mbonye. Mbaye rwose nk’ukubiswe n’inkuba,
ya yindi ariko itagira amazi. Ndumva rwose nahungabanye, ubishatse wantabara
niba hari icyo wandusha!
Umwanditsi: Yewe mwana nyaruka uzanire na none uyu musaza agacupa asome,
ndamuzi nakabona arahembuka. Irukanka se nyaruka utebuke!!! Ariko se ayo
mashusho ubonye, usanze abo ubonye ari abantu koko?
Umusomyi : Umva sinzi uko nabivuga! Niba ari abantu, niba ari utunyamaswa,
ni imigata gusa, mbega mbega!!! Nuwabampera ubusa sinabona aho nabashyira
weeee!!! Ndumva nzanye urumeza umubiri wose pe!!
Umwanditsi : Ndagira ngo mbwire abasomyi bacu bazatubwire na bo,
badusobanurire «umuntu» icyo ari cyo!! Ikibazo cyabarizwahe? Cyashakirwahe?
Umusomyi: Mbega sha, uratebutse rwose. Ahari nagarura agatima! Nuko nuko
nyabu nzaguhemba urantabaye pe! Ndagasomaaa!
Umwanditsi: Mbese nturumva noneho igisubizo cy’ikibazo wambajije? Wambajije
uti ´´wambwira rwose ibibazo icyo aricyo?´´ Nta cyo urumva na n’ubu?
Umusomyi: Mbega mbega umwarimu uteye ubwoba! Ntangiye gusobanukirwa gake
gake pe! Menye ibibazo ko biri mu bantu, mpereye ku byo mbonye, ntekereje nanjye
ubwanjye ko ndi nyirabayazana wabyo n’ibiri ku banjye ari jye biturukaho. Nyamara
kandi ku busanzwe, nari nigaramiye habe no gucishiriza. Umuntu abana n’ibintu
bikomeye gutya ntarabukwe? Ndi mu bibazo byinshi koko najyaga nivugisha none
menye ukuri, nsanze ndi ikibazo. Nibera gusa mu mazi abira pe! Ndivugisha nivugira
ngo nintaha ndabahingukahe? Abantu se koko ntigeze ngaragariza urukundo na
rimwe, habe n’agaciro na gato nabahaye, ubu rwose si jye wababereye intambamyi?
Nyabura nyina wabo uwo we ni ifu iseye imbere yanjye! Ni bwo ngifunguka amaso
pe! Naramwishe yanga kuvaho! Nsanze narisenyeye ntabizi none ndabona ntazi
n’aho nabihera ngo wenda nongere nubake bundi bushya.
43
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Umwanditsi : Ndacyafite amatsiko yo kukwibariza utubazo niba unyemereye rwose
nkwiseguyeho kuko nzi ko kare nakubabaje. Ndagira ngo unyihanganire.
Umusomyi : Ni jye wo kugusaba imbabazi ahubwo, wowe nk’umwarimu wanjye
wakoraga akazi kawe kandi nagushimiye kuko wampuguye bikangirira akamaro.
Mbaza rwose ndumva maze gutuza gatoya, ndagusubiza uko mbyumva.
Umwanditsi: Urakoze urakagira Imana! Abo bana bawe bane ubundi bitwa bande?
Utuzina twabo wabise ni utuhe?
Umusomyi: Mbese ugira ngo njya menya n’amazina yabo? Nanjye ga nakuze
nitwa Rubyogo, ndiretse aho nzaniye umugore. Ariko ndakubwira ayo njya
mbahamahagara. Ndibuka ko umwe ari “Nyanayimbwa” undi ni “Mabereyanyina”
undi ni “Nyakuvunumuheto”. Ubwo se harya ubwo ni bangahe?
Umwanditsi: Umaze kuvuga batatu, hasigaye undi umwe kuko wambwiye ko ari
bane!
Umusomyi: Ohooo! Nakibutse agahererezi, ni agato k’agakobwa kangana amayara.
Ako ngahamagara ” Gashwari”. Ubundi nyine izina mvuze uwo mpamagaye aba
yiyizi, akanyitaba kandi yihuse. Uko ni ko bimeze iwanjye nyine. Puuu!!!
Umwanditsi: Ubwo se nyina wa bo nta kazina ke, we wamugeneye?
Umusomyi: Uwo ni we wabanje, namwise” Gicucu”. Burya abagore ni ibicucu nta
bwenge bagira kandi yarabyemeye nta kibazo antera, arambona akareba hasi,
ntashobora kuvuga ijambo na rimwe imbere yanjye.
Umwanditsi: Umuhamagara se ngo «Gicucu» akitaba? Ubwo si ukunsetsa gusa?
Umusomyi: Nta kindi Gicucu kiba iwanjye na we arabizi ko ari igucucu cy’umugore.
Yareka kuba umugore se akaba kindi ki? Nawe ugeze iwanjye n’ubwo bwose
utahinjira kubera ubukene bwinshi, wabona ko ari agacucu k’umugore kari aho,
gatereye aho ngaho. Rwose si ukumutuka ni ko ari.
Umwanditsi : Ubwo se uwanjye na we ni igicucu n’ubwo bwose utari wamubona?
Ko uvuze ko abagore bose ari ibicucu? Utuka na nyoko wakubyaye? Ntuzi ko na we
ari umugore?
44
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Umusomyi : Reka reka uba uroga Sekimondo! Uwo mugore wawe, we ni Mabuja!!
Sinahangara kumutuka ntibikabeho. Uwo we ni umubyeyi angana data wambyaye!
Umwanditsi: Ubwo se, we si umugore? Arusha iki uwawe? Ibyo wavuga ku wawe si
byo wamuvugaho? Bose si abagore nyine?
Umusomyi: Reka abantu bararutana rwose wimugereranya n’uwo mutindi wo
mu cyaro! Undi ni Madamu, naho uwo wanjye ni Mama kibwa kuko ari nyina wa
Nyanayimbwa, ako kana k’iwanjye nakubwiye.
Umwanditsi: Nkwibarije twitonze, ubwo muri ibyo biri iwawe, ikibazo ni ikihe?
Ni abo bana bawe babaye ikibazo, ni umugore wawe cyangwa ni wowe kibazo?
Ngaho aho isi yoramiye iyo yiha gusumbanya “abantu”, ikanabarera ibigisha
ubusumbane buteye gutyo, bamwe bakagira agaciro, abandi bakakavutswa. Ibyo ni
byo twakwinjiza mu rubuga rw’ibibazo dushaka gushinga ku isi yose.
Umusomyi: Wabona mukazanyiheramo akazi da! Ngaho wenda ubwo najya
mbatwaza amashakoshi yanyu!
Umwanditsi: Uwakaguha se kakumarira iki, niba kadashobora guhesha agaciro
utwo turemwa tw’Imana ndetse n’uwo nyabura nyiramiruho? Ese ubundi ubwo
uwakubwira ngo tukwinjize mu rubuga rw’ibibazo wakwishyira hehe? Tuvuge nko
mu Rwanda, ku mugabane w’Afurika se, cyangwa se ku isi yose. Ubwo usanga
waba uwa kangahe mu bugarijwe n’ibibazo byinshi kurusha abandi? Usanga utaba
nk’uwa mbere?
Umusomyi : Nakubwiye kuva kare ko ntazi gusoma, ubwo no kubara na byo simbizi.
Ariko ndatsiroye naba uwa mbere mu Rwanda. Mu bindi bihugu by’ Afurika byo
sinamenya ariko ku isi yose wenda uwitwaga Yobu njya numva muri za Bibiliya,
abaye uwa mbere naba uwa kabiri kuri we kandi byacambwa tukaba twagwa miswi.
Urambwira se ngo Afurika, ngo isi n’ijuru, rwose sindarenga hano ku Kamonyi.
Gusa kure navuga njya nyarukira ni i Kigali gusa nabyo ni rimwe na rimwe ngahita
nigarukira.
45
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Aba bo se ni abantu nka we, nka njye?
Umwanditsi : Reka wenda jye wagenze nkwereke ifoto yindi umbwire uko
wakwigereranya na bo. Ndakwereka ishusho imwe gusa, umbabarire ntiwikange
nka mbere, ureke tuganire gusa nta kibazo.
Umusomyi : Mba ndoga Sekimondo! Bariya bo rwose ndabaruta! Bahungu mwe
dore ko bagira ngo iki? Sinzi ko hari umunyarwanda ukirira ku rukoma. Ndabaruta
pe! Ndabaruta rwose! Oya, ntungereranye na bariya, jye ndi umukire. Yoooo!! Ndi
umukire ye! Ndi umuherwe! Sinkubeshya mba nica Sekimondo!!!
Umwanditsi : Ni abantu? Cyangwa se ni inyamaswa?
Umusomyi : Ni abantu, ariko ubanza ari n’impunyu sinzi ko buzuye!!!
Umwanditsi : Ngaho re! Habaho abantu buzuye n’abacagase? Iryo ringaniza se
ryazanywe na nde? Ngira ngo aho ikibazo nyamukuru gishingiye ni aho ngaho, uko
umuntu areba undi ntamubonemo ishusho ye ahubwo akamubonamo ikindi kintu
ntazi, akamubatiza amazina mabi gusa gusa, amazina y’udusimba n’ay’izindi
46
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
nyamaswa none ngo ni inyenzi, ejo akaba ikimonyo, n’ibindi n’ibindi … ari byo biba
bitegurizwa kuzabakorera ibikorwa bibi.
Umusomyi : Nawe ariko ntukwiye gukabya wirengagiza ukuri. Uvuze ko nyir’urugo
yapfuye si we uba amwishe. Abo unyeretse nyuma rwose ni impunyu si abantu,
mbese baturanye n’inyamaswa, na bo ni nka zo kandi kuvuga ukuri ntibyica
umutumirano.
Umwanditsi : Hari ho ikintu wavuze numva ndimo kugarukaho. Wagize uti ´´uvuga
burya aba atarabona´´. Ni koko abazungu bakomeje gusuzugura abirabura kugeza
ubungubu ni ukwiyahura hagati yabo. Naho ubundi «umuntu» afite impande ebyiri,
ashobora kuba mwiza, ukaba wamuha ibyawe byose, ariko iyo yabirindutse akaba
mubi wamuha imbwa zikamurya.
Umusomyi : Gusa genda aho wabaye hose uzi ubwenge pe!! Ibyo ko ntajyaga
mbyibaza wowe ubizanye ubikuye he?
Umwanditsi: Nta bwenge bundi budasanzwe mfite, wingira uko ntari. Iyaba wari uzi
ko ndi umuswa wa wundi wa nyuma ugereranyije ibyo umuntu azi n’ibyo yakagombye
kumenya. Gusa nakomeje kubwira abantu ko ubushakashatsi n’ubucurabwenge ari
byo nkingi yo kumenya, bampa urw’amenyo ngo ibyo nadukanye ni ibiki? Iyo ufite
icyo wita ikibazo imbere yawe, uba ubonye akazi kuko uba ubonye uburyo bwo
kugishakira igisubizo, bikaba ari umwitozo wo kwiga ubwenge bukenewe kuri buri
muntu wese ngo abone kuba umuntu nyamuntu.
Umusomyi: Ndarengana, simbyumva da! Jye ndi rubanda rwose rwihitira mu
nzira, ntacyo nakwimenyera, singiye kwimena umutwe niha imirimo ndashoboye.
Nsanzwe nta n’ubwenge bwo kunjyana ku musarane nifitiye uranteye.
Umwanditsi: Ariko se utagera we ntagereranya? Ubwenge kimeza se bugomba
kwirirwa butujyana mu mashuri aya yadutse ya none? Nanga ko mwipfusha
ubusa muhunga kwibaza! Harya barababwiye ngo nimwice abatutsi murabikora?
Mwabibazwa mukitwaza ngo nta bwenge mwari mufite? Nzaba ndeba ubwo
bupfayongo aho buzabageza! Ese ubundi mwakwemeye uko muri? Niba koko kwica
ari bwo bwenge mufite kandi ko ari ikibarimo, aho kubeshyera ukuri? Nabaza nti
´´mbese igitekerezo cyo kwica undi umuntu, kiza mu bwenge kivuye hehe? Bibase
bitewe n’iki rwose? Bigenze bite se? Mbese aba abisanganywe cyangwa kiravuka
gusa kikamutungura mu mutwe? Kiba ari gishya muri we?´´
47
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Njya mbona hari abantu batinya no kureba aho bica inkoko cyangwa agakwavu ko
kwirira. Ibyo kubahuka bakica umuntu barebana mu maso byo babihera he? Biza
bite?
Umusomyi: Utanjyana mu manza z’abanyarwanda nta muntu nishe rwose. Jyewe
sinzi n’iby’amoko iyo biva n’aho bigana, uzabaze rwose nta dosiye ngira ndi umwere
pe!! Ahubwo nariciwe nawe uravuga?
Umwanditsi: Umva mbese, ubwo se amoko ni amasura? Twese ntitwabizize ntacyo
twakoze? Tuzira amasura adasa n’ay’abandi? Isura ni yo muntu? Umuntu ko atuye
imbere mu mutima? Uwo ni we rero muntu nyamuntu. Mbese iyo tuvuga ngo
“umuntu” ni uwo tuba dutunga agatoke. Uw’inyuma we ni ikote nk’uko turizi twese.
Umusomyi: Buriya se umuzungu ntaturusha ubwiza? Ko bajya badusuzugura
kakahava? Ikote ryabo n’iryacu ntibyakanishirijwe hamwe?
Umwanditsi: Erega ntuzibeshye ubundi bwo ujye umenya ko na bo barwaye
indwara nk’iy’abandi bose kuko burya ku isi umuntu ni umwe. Abantu bose aho bari
hanuka urunturuntu nta kindi. Ntuzikange ngo ni za bazungu. Mbere yo kuba abera
ku ruhu, babanza kuba abantu nkawe, nkanjye. Igikanka cy’abantu bose ni kimwe.
Irangi, isura, imiterere, imico, ubutunzi, byose ni ibikangisho udakwiye gutinya.
Reka nkumare impaka nkwereke amashusho umbwire uko iyo abazungu bayabonye
batekereza mu bwenge bwabo.
48
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Umusomyi: Ngaho rero noneho ndagira nte ko Mama yambyariye ubusa? Ibyo
mbonye ibyo se kandi ni ibiki? Umva rwose uraguma kunyereka ingagi wenda zisa
n’abantu ariko se urashaka kumbwira iki koko? Ko numva imvugo yawe rwose
ihambaye, ntayumva?
Umwanditsi: Urandenganya rwose iyo mvugo si iyanjye kuko nta na kimwe
naremye mu byo ndimo gukoresha nkwereka inzira y’ubushakashatsi yo gucengera
icyo twita ikibazo. Bitandukanye no gufata ibintu uko wibwira mu bwenge bwawe,
uko wabibwiwe, uko wabyumvanye abandi, uko wabyiboneye, uko warezwe, uko
watojwe, uko ibikurimo bimeze, ibyo wonse mu mashereka, ibyo wagaburiwe mu
mabyiruka yawe, ibyo wanduruye mu murage warazwe, ibyo wandurukanye mu
muryango wavutsemo, ibyo wapakiwemo mu mashuri wize, ibyo wakuye mu bitabo
wasomye, mu mafilimi wabonye, uko ibinyamakuru usoma bibivuga, uko amaradiyo
n’amateleviziyo abivuga, uhereye ku bigukikije bikuzengurutse, aho ugeza amaso,
aho ugeza umutima n’ubwenge, ukurikije ibihe isi igezemo, uko amajyambere
agezweho abyita, uko abo wita abahanga b’igihe urimo babivuga, uko Leta iriho
ibisobanura, uko iyobokamana ry’aho uri ribyigisha, uko umuco w’aho uri ubifata,
uko rubanda rwose babizi, uko abakomeye n’abasirimu bariho babyidoga n’ibindi.
Sinazarangiza.
Umusomyi: Oya, none se iriya ibanza si ingagi? Uriya ukurikiye ni igiki? Ni ingagi
yenda gusa n’umuntu w’umwirabura? Indi ikurikira ni umuzungu? Ko nzi ko
abazungu ari beza? Ibyo wabikuyehe rwose? Nsobanurira ni ukuri sindatahura icyo
ushaka kumbwira.
Umwanditsi: Mbese wowe ubona ko hareba ijisho? Cyangwa hareba ubwenge
n’umutima? Ubundi umuntu ureba uko yiboneye abona gusa gusa ibimurimo.
Umuntu abona ikibazo ku bandi uko akizi kandi na we kimurimo. Abanyarwanda
bari bazi ubushakashatsi, igihe bavugaga ko “nyir’amaso yerekwa bike ibindi
akirebera”. Nasomye mu byanditswe bya kera ko Imana ngo ijya kurimbura i
Sodoma, yaramanutse ngo iza kwirebera ko ibyo baharegaga koko ari byo. Amaso
atagira ubushakashatsi ngo abanze ashishoze ashire ibicyezicyezi ntareba neza.
49
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Ahubwo yirebera ibiri mu muntu areba, akareba nk’uwirebera mu ndorerwamo
maze akibona wese. Dore uko nabigushushanyiriza ngo wenda ube wakumva.
? ?? ?? ? ? ? ? ? ? ? ? ? ? ? ? ? ? ? ?
Nyiri amaso yerekwa bike………………….
Umusomyi: Ahaaa! Ninjiye ishuri bahu! Reka wenda nshyitse akabuno hasi nige!
Naho ubundi ndabona bikomeye, yeee! Ndabona ijisho ryiza wee rireba
umunyabibazo nkanjye! Najya nakwibona, mbonye umugabo wambaye ibibazo! Ni
jye ku gahuru rwose, waranyitegereje ntiwibeshye. Wa mugabo we wambwiye koko
ibi bintu bimeze gutya wabikuyehe?
Umwanditsi: Nabyigishijwe n’ibitagaragara kuko nahagurutse, nkajya kubihaha
kure cyane, mu mahanga ya kure.
Umusomyi: Ngo ibitagaragara? Kandi wa muntu we ubanza koko ukorana
n’abapfumu. Ibyo bitaboneka ni ibiki ko nakomeje kugukeka amababa?
Umwanditsi: Nakubwiye ko nabyigiye kure cyane sinzi icyo ushaka kindi!
Umusomyi: Waretse kunyisha amatsiko ukambwira neza ibyo bintu ko wenda
nanjye nazajya kwibariza nkaba nakira nanjye?
Umwanditsi: Ibitagaragara mbese ni nk’uko bavuga ngo ubusa butagaragara nyine.
Umusomyi: Ubusa warabubonye se?
Umwanditsi: Narabubonye nyine!
50
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Umusomyi: Busa bute?
Umwanditsi : Reka mbukubwire mu gisigo nahimbye mvuyeyo, wowe utege amatwi
gusa, urambaza ndangije kukubwira. Si byo?
Umusomyi: Nguteze yombi daweya!
Umwanditsi: BURYA UBIBA UBUSA NI BWO ASARURA
Narazindutse njya iyo iryamukururrijya
Nuko ngana ahitwa iyo bweze
Ndagenda ngera iyo gihera
Njya iyo igihugu giterwa inkingi.
Nasanze agaca gacuranga
Nyiramusambi isabagirira inanga
Nuko mbanza ga guteza ubwega
Nanga ariko gukeza ubuhake.
Ariko kuko nari ngiye kurahura
Nahawe umuriro ndahambira ndataha
Naje mpungiza ngo utazimira mu nzira
Nkabura amahaho nagiye guhaha.
Munzira nkimirana ngaruka iwacu
Nageze ku gahuru kamaze abantu
Mbona ubusa bucanye umuriro
Buhaye bwenyegeza mu ziko!
Nti wa busa we uragira ute?
Nabwo buransubiza buti:
Burya koko utazi ubwenge ashima ubwe!
Wavuye hano uzinduwe n’iki?
Narabusuzuguye ndabusatira
Ngombutwike n’umuriro wanjye
Ngenda natanya ngo mbukange
Ngeze aho bwari buri ndabuheba.
51
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Niyamiriye nibaza aho burigitiye
Buvugira mu muyaga buti:
Ariko ubabajwe n’iki
Ko ubonye icyo washakaga?
Buti si ubusa se washakaga si bwo ubonye?
Nuko ndumirwa ndikubura ndataha
Ngenda ariko nimyiza imoso
Nibaza ukuntu ubusa bunyigishije.
Umusomyi: Aho wagiye ni hehe ko ntahamenye?
Umwanditsi: Ni i Bweramasimbi!!!!
Umusomyi: Ntabwo mpazi, sinamenya imvugo yawe, uraca amarenga gusa.
Umwanditsi : Ubwo ahari ndamara ibinonko, ngire nte se? Ubwo ni ubwenge
naringiye kurahura, kandi naje mbuzanye, ni bwo nkoresha mu kwandika.
Umusomyi : Oyaaa, ibyo birandenze, ahubwo ndakibaza umuntu nabonye wambaye
ibibazo hoseeeee…! Ndumva yankukiyemo yanze kumva mu bwonko! Byanyishe
rwose, ubanza ari yo mpamvu koko ntaho bitari. Ni wowe wigeze kuvuga ngo ntaho
bukicyera n’ikuzimu ngo bararira. Ni koko waritegereje!
2.2. Ni nde nyirabayazana w’ibibazo byo mu isi ?
Umwanditsi : Ese ubundi wasanze nyirabayazana w’ibibazo ari nde? None se,
wasanze ibibazo biri aho tubibona? Cyangwa biri mu mitwe yacu?
Umusomyi : Ubwo ga uravuga ko ari twe ndiri yabyo! Ubwo se natwe twaba turi
ibibazo nk’uko numva ushaka kubivuga?
Umwanditsi: Ubwo abatavunwa no kwibaza bagusubiza ngo ni natwe bisubizo da!
Utankorera ishyano ngo ndatukanye.
Umusomyi : Sinzi ko byashoboka rwose. Umugabo nabonye wambaye umwenda
w’ibibazo ubona se yakwambara umwenda w’ibisubizo bigashoboka? Byaba ari
ubufindo nk’ubundi!
52
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Umwanditsi: Yawambikwa na nde? Uticaniye se arahurira undi? Muri iyi si dutuye
ni nde ufite umwambaro w’ibisubizo, uretse inyaryenge zo hanze aha? Ni nde waba
se afite umuti w’ibibazo byugarije iyi si ntabe yarawutanze? Uwawubika ntugere
kuri bose na we yaba ari umugome mu bandi.
Umusomyi: Ahaaa!! Ibitekerezo byiza bibaho da! Wenda n’aho tugeze ni abahanga
bacu batumye tukiriho, ntubatabire amacumu rwose.
Umwanditsi : Ndumva unganisha wenda mu rubuga rw’ibyo nakwita ibitekerezo
by’impagarike, na byo wenda tuzabigeraho vuba. Icyakora si ibitekerezo byiza
byabuze, ahubwo ahari habuze ababyakira kuko rwose njya nsoma ibitekerezo
by’abahanga batubanjirije nkumirwa, nk’abagereki bitwaga ba Pitagore, ba
Diogene, ba Socrate, ba Plato, ba Arisitoti, n’abandi benshi. Aho hari mbere ya
Yezu bise Kristo w’umuyahudi wari umuhanga cyane ngo wakoraga n’ibitangaza.
Abo bose bazanye ibitekerezo byiza gusa, ariko isi inanirwa kubyakira no kubibyaza
umusaruro ukwiriye. Nibwira ko abo bacurabwenge b’i Bweramasimbi, rwose
bakoze umurimo wabo uko bikwiriye, ariko imbuto babibye zose, zimwe zagiye
zigwa ku kara, izindi zigwa ku rutare ntizagondora, izindi zigwa mu mahwa araziniga
kubera kubura ubutaka bwiza. Iyo ubutaka bwiza buza kubaho, haba harabonetse
umuti w’ibibazo kera kose.
Umusomyi : Ndakica Sekimondo, umugabo wambaye ibibazo yankukiyemo ndumva
ngiye gusara kubera we. Yanze kumvamo ubanza yankukiyemo yo gatsindwa.
Ibyo umbwira byose ntacyo numva ahubwo ndumva ndi ahandi hantu. Ngiye
guturumbuka nirukanke meze nk’uwataye umutwe.
Umwanditsi : Nushaka wiruke ugere iyo gihera. Icyo nzi ni uko utakwiruka ngo
ubisige kuko aho wiruka ugana na ho birahari. Iyo uhageze usanga byakuzengurutse,
ndetse ukabura aho ubikwiza. Nkwereke indi shusho? Cyangwa wahahamutse
ntukibona?
Umusomyi: None se abandi basomyi bo waba ubajijije iki?
Umwanditsi: Dore umugabo wazengurutswe n’ibibazo di! Ureke kwitakisha!!
Umusomyi: Ariko umugabo anyagiranwa n’abandi ati ´´jyewe naboze!´´ Sinumva
uko nakwibabariza umutima kuko mbona atari jye jyenyine! Ibibazo ni gature
mwokabyara mwe! Singaye nawe wavugaga ibyo gukingura iduka ryabyo, koko
birarenze byuzuye isi n’ijuru!!
53
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
IBIBAZO.COM/ URUBUGA
RW’IBIBAZO
Umwanditsi : Uyu mugabo urabona ari nka nde?
Umusomyi : Ahaaaa!!! Uwo wikwirirwa ujya kure uwo ni jye rwose ku gahuru,
wikirirwa uvunika nibonye weeeee!! Rwose ni Sahabo jyewe mwene Sayinzoga wa
Nikobari! Sekimondo yampaye bihogo agira ngo ntazicwa n’ubworo! None Mama
yambyariye ubusa, ndibonye ndimenya pe!!
Umwanditsi : Yooo!!! Menye n’akazina kawe ntarushye, burya witwa Sahabo?
Umusomyi : Yeee!! Mwene Sayinzoga wa Nikobari ntubyibagirwe!
Umwanditsi: Ubwo uzi icyo bivuze, icyo Sayinzoga bisobanura mu Kinyarwanda?
Umusomyi: Ahaaa! Urancyurira se ko wampaye inzoga? Cyangwa urandambiwe
kuko usanze ndi umunyabibazo nk’uriya mugabo mbonye wazengurutswe na byo?
Umwanditsi : Nakubwiye kuva kare kose ko ibibazo ari ibiryo byanjye, ni wo mwuga
wanjye, ndabinezererwa cyane.
Umusomyi: Ariko ugende aho uvuka uri mubi pe! Nari ngiye kwibeshya ngo uri
umugome ndabona uri umurozi wa wundi w’ibisebe. Nushaka inzoga zawe uzireke
maze kuzisesemwa!! Urankina ku mubyimba ngo kuko ndi umunyabibazo byamaze
kurenga? Izo nzoga kuva ubu ndanziretse maze ndebe!!
Umwanditsi : Nagize ngo wacururutse ngo kuko utari wenyine wugarijwe na byo,
none turanyagiranwa ukababara? Ariko kuki wibona mu bivuzwe byose? Ni wowe
utuye isi wenyine nta bandi baturage bayo bahari? Jye si ndi umuntu nkawe, nta
bibazo mfite?
54
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Umusomyi: Erega ni uko ibyigondoye iyo babivuze bitabura kurakara! Ndigaruye,
wavuze data Sayinzoga ndumvirana windenganya. Harya ngo bivuga iki?
Umwanditsi: Bivuga ngo si ay’inzoga ahubwo ngo ni ko bari!!! Sogokuru wawe!!!
Umusomyi: Nuko rero Nikobari yabyaye Sayinzoga?
Umwanditsi: Yeee!!! Sayinzoga abyara Sahabo, nawe wagombaga kubyara
Ndahimana na Nyirasikubwabo, amazina wagombaga kwita twa twana twawe!!
Umusomyi: Ngaho re!!! Ni jye wazanye ibibazo iwanjye? Ndagira nte we? Nkabona
weeee! Iryo nagushije, burya ni jye nyirabayazana rwose w’ibibazo byanjye
n’iby’inzu yanjye!!!
Umwanditsi: Ahubwo ni wowe kibazo ibindi ni ibibwana byacyo bikuzengurutse!
Umusomyi: Aho ariko simpumvise, sinsobanukiwe na busa.
Umwanditsi: Umwanditsi wanditse iby’umugabo w’umuhanga w’umuyahudi
witwaga Yesu, yamwanditse ngo “Ntiyagombaga kubwirwa iby’umuntu kuko yari
azi ikimurimo” (Yoh 2:15). Mbese wibajije neza ikiba mu muntu wasanga ari igiki?
None se iyo nyir’ubwite ari we ubaye ikibazo bigenda bite? Nta kindi, ibyo bimukikije
byose abibonamo ibibazo gusa gusa kubera ibimurimo nyine. Reka wenda nkoreshe
andi mashusho ni bwo dushobora kumvikana.
55
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Umusomyi: Yooooo!! Nimumfate weeee! Ndapfuye rwose, ndapfuye ndarangije!
Ibyo ni ibiki wa mugabo we ko wazanywe no kunyica gusa? Ni nde wakuntumye
rwose, wambabariye ntugume kundya umutima?
Umwanditsi: Humura, humura !!! Ntiziryana wigwa ruhabo, nta cyo zigutwara! Ibyo
ubona ni ibikurimo, ni ubwoba bwawe, rwose wikangwa n’ubusa. Ubundi ga ujya
kwica ubukombe ngo arabwagaza. Wikipfuka mu maso ahubwo yarambure urebe
urumirwa!
Umusomyi: Oyaaaa!!! Uwo ni jye ku gahuru rwose, ibibazo byanjye ni nk’izo
nyamaswa zinkikije. Ndahungira hehe ko mpejeje?
Umwanditsi: Ibyo by’uko muri wowe uziko ziryana, ntabwo ari byo rwose.
N’ibyo bibazo ubona ni uko ari ko ubyita, si ibibazo, ni abarimu bo kukwigisha
gutekereza, ngo ubone gushyira ubwenge ku gihe, maze ubone guca akenge, uve
mu bunyamaswa ukunde ube umuntu.
Umusomyi: Ariko koko ubwo si ugushinyagura? Ibibazo ni abarimu? Ngo abarimu
bigisha ubwenge? Nawe rwose ukwiye kujya hamwe n’abandi, abacamanza
bakaguhata ibibazo!
Umwanditsi : Dore andi mashusho maze nkwereke ibyo watinyaga ko umuntu
yabitinyutse!!
2. Ikibazo urakireka
kikakuzinonga
mu cyondo, ariko
ugakomeza umutsi
ugatwaza.
1. Iyo uhuye n’ikibazo ntugihunga uracyegera,
ukagenda wese uko wakabaye udatinya no gupfa.
4. Ikibazo burya
ni ikinyoma gusa
gusa, insinzi
yacyo iba kure,
ariko amaherezo
ni mu nzu !
3. Kugera kure siko gupfa
56
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
BURYA INYAMASWA MBI NI UMUNTU GUSA, IZINDI ZOSE ZIRAMENYEREZWA!
Umusomyi: Yoooo!! Ubanza ndota disi! Ubwo se hari umuntu wakwegera
inyamaswa ntimurye? Urambeshya nawe!
Umwanditsi: Umuntu we se si inyamaswa? Inyamaswa se yarya indi?
Umusomyi: Icyo rwose ni cyo mpfa nawe. Nanga ko uri umunenganenzi. Ubwo
urateta urahoha? Umuntu ko ari umuntu ni inyamaswa? Widutesha agaciro di!!
Umwanditsi : Umuntu w’umunyabwoba se wamwita iki? Wa wundi udatinya
kugenda nijoro ahubwo agatinya icyo barihuriramo?
Umusomyi : Urantera bya siyasa byawe kandi udutuka! Ndumva aho urengura
uganisha di!
Umwanditsi: Ariko ko numva uvuga mu bwinshi bw’abantu, abo mwebwe ni bande?
Umusomyi: Ni abasomyi bawe, twebwe!
Umwanditsi : Abasomyi banjye? Ubwo se abo nandikiye iki gitabo, urabona
nabasuzugura? Ntubona ko ari bo bakiriya banjye? Twigishwa gufata neza
abatugana badusaba serivisi da! Cyane abacuruzi bacu uko bagombye gufata
abantu ngo babahe service ituma bazagaruka.
Umusomyi: Umucuruzi wo hanze aha se, uzamwigisha uherezehe? Asuzugura ate
se iyo amaze gushyikira urunoti ko atangira kwirarika, yakureba n’irihumye?
Umwanditsi : Ni nde wakugize umugenzuzi w’abacuruzi? Ntukivange mu
bitakureba!!
Umusomyi: Sinivanga, ni ko rubanda hanze aha bavuga, ndarengana, iwacu ni i
Buhoro ku giti cy’Imana, hakuno y’i Bweramvura!!
Umwanditsi : Ibibazo wabyibagiwe ko numva washyomotse?
Umusomyi : Si wowe wandangaje? Wanteyemo rwa ruhwiko rwawe! None
nibagiwe na za nyamaswa nabonye. Nuko urakoze kuko unyibukije.
Umwanditsi : Ndakurangaza se, nkaba nageza aho amadini yesheje imihigo mu
kwibagiza abantu ibibazo ku isi ngo bakaba baza kumwanya wa mbere!
Umusomyi: Aba kabiri ni bande?
57
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Umwanditsi : Umwanya wa kabiri sindamenya uwawegukanye, wahoze urwanirwa
mu gikombe cy’isi yose na bibiri bagwaga miswi ngo ni umupira w’amaguru
n’umuziki!
Umusomyi: Komeza umbwire se uwaba akurikira ndumva uri intyoza mu makuru!!
Umwanditsi : Ukurikira ku rutonde byari ibitanzangazamakuru.
Umusomyi : Hanyuma?
Umwanditsi : Oya, ubanza mbyitiranije ngira ngo nibeshye, ni inzoga n’itabi!
Umusomyi : Naho ibiyobyabwenge babishyira hehe? Ariko jye nabanza ifaranga da!
Umwanditsi : Oya, mperuka ahubwo hakigirwa impaka hagati y’ubusambanyi
n’ifaranga.
Umusomyi : Ariko abo ni bande babitondekanya?
Umwanditsi : Ni ishyirahamwe ry’abashakashatsi ku isi yose.
Umusomyi : Nta politiki bavugamo?
Umwanditsi: Zimya Radiyo yawe na Televiziyo tubone gukomeza.
Umusomyi: Na byo ni ibirangaza mu bindi? Cyangwa birashukana?
Umwanditsi : Ndeka rwose ubundi kwiga no kubona akazi ni byo bitwibabarije!
Umusomyi : Naho ijuru se urishyira hehe?
Umwanditsi : Nintarijyamo ni nde uzamfunga?
Umusomyi : Nutarijyamo uzajya mu muriro utazima, hariho ahandi habaho?
Umwanditsi: Ibyo na byo? Nakwigumira ikuzimu, mu kibahima cyanjye!
Umusomyi : Aho da!! N’ubundi ngo mujyayo mukagaruka!!
Umwanditsi : Ibyo birangaza ni byo byakuruye ubukene mu gihugu. Musaza,
warangaye ibyo si byo bibabaje, va muri ayo manjwe turebe ahakomeye!
Umusomyi : Koko ni byo. Uziko twatakaje ibyo twavugaga bifite ireme?
58
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
2.3 Ibibazo bya bamwe ni amaramuko y’abandi
Umwanditsi : Twavugaga ku bibazo byo muri iyi si byabaye akarande. Abantu bataye
umutwe bashaka kubikemura ngo bicike burundu biveho buheriheri maze batsinde
urugamba rwo kurwanya indwara zigize hangaharya. Reka mfate wenda urugero
rwa malariya rwumvikana kuri bose, yoreka imbaga nyamwinshi y’abaturage b’iyi
si.
Maraliya yarahagurukiwe ahantu hose, baratangatanga ngo bayirwanye cyane!!!
Impuhwe n’urukundo by’abagiraneza byatera kwibaza cyane!
Umusomyi : Noneho amaso yanjye arahumye! Ndabona umubu w’igisore ufite
amabara meza cyane niba ari wo utera Malariya? Ndabona abadoda inzitiramubu,
niba ari mu ruganda simbinzi, umuzungu usekera mushiki wacu n’akana karyamye
mu nzitiramubu.
Umwanditsi: Ubwo icyo utabonye ni amadorali umwana aryamiye!
Umusomyi : Nayabwirwa n’iki? Ko ntazi n’uko asa, sinzi n’icyo bivuze?
Umwanditsi: Ni amafaranga akoreshwa mu gihugu cy’Amerika ujya wumva.
59
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Umusomyi : Yego Mama, ese amanyarwanda ntakorayo?
Umwanditsi: Oya, ahubwo turayavunja tukabona amadorali.
Umusomyi : Ubwo se Maraliya n’amadorali bihurira he?
Umwanditsi: Wikimena umutwe ntiwasobanukirwa!
Umusomyi : Ntiwambwira ibya ruriya ruganda?
Umwanditsi : Nabikubwira byakumarira iki?
Umusomyi : Nkazajyayo kwiyakira akazi mu nganda zikomeye!
Umwanditsi : Uraca umugani ku manywa! Bakaguha kuko kabuze abagakora?
Cyangwa ko uri mwene nde?
Umusomyi : Barakicwa na Sekimondo! Nzakomeza nikenere, nta cyo byari bintwaye!
Umwanditsi : Ubabajwe n’akazi, ubabajwe na Maraliya yayogoje abantu?
Umusomyi : Byombi birambabaje da! Niba ari nketi unshakamo!
Umwanditsi : Urongeye kunkekamo maneko? Icyo nakubwiraga kwari uko washyira
ubwenge ku gihe, maze nawe wibaze ikibazo cyugarije isi kandi gitungishije benshi
ubona kizavaho ryari?
Umusomyi : Ahaaa!!! Abize ni mwe mubwirwa, nimushake akazi, murandure na
Maraliya!
Umwanditsi: Ntiwemera ko Maraliya ari icyorezo ku isi hose? Cyane muri Afurika
yacu?
Umusomyi : Ndabyemera da!
Umwanditsi: Wemera iki?
Umusomyi : Nemera ko Maraliya yatumaze iwacu mu mirenge kandi dukeneye
ubutabazi bwihuse, rwose yatumaze sinakubwira!
60
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Umwanditsi: Buri muntu n’ikimwibabarije! Reka abashakamo akazi bikorere nawe
ukomeze gutakishwa na Maraliya utange akazi nyine! Imitunu y’igikeri ntiyabujije
abavomyi kuvoma.
Hakoreshwa imari itubutse ngo abanduye Maraliya bavurwe kandi bitabweho
cyane, babashe kongera kubaho itabahitanye. Haba mu kuyikingira, haba kuyivura
yamaze gufata umuntu, byose birahenze pe!!
Imiti ntitumizwa mu manyarwanda uramenye!!!
61
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Amahanga abonamo imirimo naho abarwayi ba marariya bite?
62
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Ikibazo cya maraliya kiba ikibazo ku barwayi bayo, kikaba igisubizo ku bahanga
itunze kuko itanga akazi, ikongera ubwenge mu bayishakira umuti nyawo, ikaba
umuyoboro w’ishoramari ku bafite akayabo bashaka gutubura ngo bakabyaze ibya
mirenge. Mu bigaragara ikibazo cya maraliya gihitana benshi, kikaramira benshi
kurushaho. Ikindi kandi ni uko imibu itera maraliya nta ho izajya kuko yiyongera mu
masaha makeya cyane, ikikuba inshuro nyinshi cyane, ikararika imbaga, ari nako
itungisha benshi. Uwariye niwe urya ga!!
Ingabo z’intarumikwa zirwanya Maraliya zambariye urugamba ngo
ziyihashye!!! Marariya yarahagurukiwe rwose!!!
Indege kabuhariwe mu gutera imiti yica imibu!!!
63
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Ubukene bujyana no kwemera ibyo wibwira ko byagukiza ubutindi bwo kudasa
n’abakurusha kuguhakisha ubwenge buhanitse. Bakumvisha ko rwose Imana na Yo
ivura maraliya, iyo uyitayeho ikaba yagusiga inote, ukava mu bukene bukugarije
kandi ntawabyanga.
UFITE AMATWI YO KUMVA YUMVE KUKO MARALIYA IRACYARI YOSE MU SI.
Umusomyi : Yewe ni uko ndi injiji, uranyeretse rwose ayo mashusho yose ni Maraliya
gusa gusa, wayivuye imuzi. Ngaho rero ubwo ikibazo ni ikihe? Urashaka kumbwira
ko Maraliya atari ikibazo mu bantu? Iyo myumvire se ni iya gihanga cyangwa ni iya
giswa?
Umwanditsi : Mu by’ukuri tugeze aho wenda twatangira gusobanukirwa ko
imyumvire yacu ku kitwa «ikibazo» idahwitse na busa. Iyo turebye neza tubona
ko Maraliya atari yo kibazo, ahubwo ifite ikiyitera ari cyo «Umubu». Umubu na
wo ni agasimba karemwe hamwe n’utundi twinshi dufite umurimo wihariye mu
bintu bituzengurutse, mbese bidukikije. None se uwaremye uwo mubu, yaba
yaratwangaga akaturemera ikishi? Yaba se yarashakaga ko dupfa tugashirira ku
icumu tumazwe na Maraliya? Aho ibyo bitekerezo bibi si byo twaba tumutwerereye?
Umusomyi : Ndahamya ko Imana itagirira nabi abayo. Ntangiye ahubwo kubona
nanjye ko ikibazo kitari ku Mana ahubwo wenda ari twe twitera ibyo byose wa
mugani wawe.
Umwanditsi: Dushatse kwanzura mu kibazo cya Maraliya, uko giteye nta cyo
twagihinduraho, gusa navuga ko uburyo bwiza budahenze bwaba bubereye twese
ari ugusubiza ameza icyubahiro yambuwe kuko nitegereje nsanga uwaba arya
byubahirije amategeko y’ubuzima ntabwo yafatwa na Maraliya n’iyo yarumwa
n’umubu wa hehe.
64
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Umusomyi : Umva nawe icyo nanga! Ko mbona abasirimu bize n’abandi bakize
turyamana na bo mu bitaro barwaye Maraliya, ni uko baba bariye nkatwe se?
Umwanditsi : Ntabwo uzi abarya nabi aho bari byihorere!
Umusomyi : Nawe se warya urusosi mbona birenza, ukavuga ko urya nabi!?
Umwanditsi : Turekere aho twoye gutandukira, ibibazo ni byinshi mu isi,
kimwe muri byo nticyakemura ibyugarije umubumbe wacu wose.
Umusomyi : Ndavuga iki se, ko uretse kurya nabi, naba nabonye he ibyo kurya kandi
no kuburara mburara! Kereka iyo nabonye umvumbya nka we uko wangenjeje
none, wandabagije pe! Usa na Sekimondo turi ku Kamonyi.
65
66
Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com
Igice cya3
Ikibazo nyamukuru
isi ifite kandi itakizi
67
68
Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi
3 Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi
3.1. Uwari umutware w’isi yahindutse umuja wayo
Umwanditsi : Ariko kuva aho twaganiririye nturambirwa kuvuga Sekimondo?
Umusomyi : Sekimondo abaye ikibazo nonaha? Ariko kuki muvunwa n’umutwaro
mutikoreye? Uw’abandi yagize ineza itavugwa, ampa bihogo ibyara inkuku
y’urwirungu. Ndamwirahira ye maze ikibyimbye kimeneke kandi nzabiraga
n’abazankomokaho bose. Ngo Sekimondo ateye ikibazo mu Rwanda? Yaruha
yaruha uyu mubyeyi ye! Sinzi icyo yabatwaye rwose, sinzi icyo yishe, sinzi icyo
azira! Turabipfa rwose! Nari nagukunze ariko uvuze nabi Sekimondo, twakwangana
rwose.
Umwanditsi : Urimena se wihora iki? Sekimondo si we kibazo, ibyo yakoze si cyo
kibazo, kuba wamwirahira si cyo kibazo, kuba ariho cyangwa atariho si cyo kibazo,
abazagukomokaho n’umurage uzabaraga si cyo kibazo, bihogo yaguhaye si cyo
kibazo, iyo yibarutse si cyo kibazo, kandi ineza ntiyabyara ikibazo.
Umusomyi : Ubwo se noneho ikibazo kirihe?
Umwanditsi: Ngaho nawe findura aho kiri niba kandi nta cyo ubona, na byo ubivuge.
Umusomyi : Ubwo nta cyo nyine, ndumva ari wowe wari ufite ikibazo ngo
ndamwirahira kenshi, wenda ubwo hari aho bikurya. Mbwira wowe kuko ntiwashoza
urugamba udashobora no kururwana.
Umwanditsi : Nakubwiye ko kumwirahira atari ikibazo kandi aho ikibazo kiri hose
gishingiye muri wowe. Ikigaragara ni uko niba uhora uririmba Sekimondo, isazi
ihise ni Sekimondo, umuyaga uhushye ni Sekimondo, agakomye kose ni we, nta cyo
wimariye na busa. Dore rwose ntukigera iwawe uretse kwirirwa werera, ubungera
uvuga Sekimondo, nta kintu habe na kimwe ufasha Madamu wawe, nta n’icyo
umariye abo wabyaye. Rwose yewe no guhinga ntukikoza mu murima, wirirwa
ugenda imisozi urata Sekimondo, uzenguruka utubari twose ngo Sekimondo
yaguhaye inka. Ubwo abo wabyaye n’uwo mwashakanye bazaba aba nde? Ubwo
ikibazo kibashyikiye kandi kitagombaga kubaho, ntihariho nyirabayazana wacyo?
Byumvikane kandi ko ntawutanga icyo adafite. Uwazanye ikibazo yagikuye ahantu
nshaka ko twembi twafatanya gutahura.
69
Umusomyi : None ubabajwe n’uko yayimpaye? Yagize nabi se? Ikibazo ndumva ari
wowe ugifite muri wowe, naho jye nta cyo mfite. Utangiye no kunyitira umugore
Madamu nkaho ari umusirimukazi nk’uwawe. Urateza ibibazo iwanjye aho bukera
wowe nakumvise.
Umwanditsi : Reka gukina turi mu bikomeye! Banza wumve rwose, twumvikane.
Wowe ubwawe kubaho kwawe kwatumye habaho n’abandi bantu. Ibyo si byo,
si ukuri mvuga? None dore bagiye kubura imibereho kuko uwakababeshejeho
yabaye intumwa idatenguha ya Sekimondo, yirirwa yogeza ivanjili ya Sekimondo
muri Kamonyi yose, ayogoza imisozi ngo bamenye ineza yamugiriye. Ushobora
kumbwira igihe uzavira mu buja bwo kwa Sekimondo? Uzigobotora ryari iyo ngoyi
rwose yakugize imbata ijoro n’amanywa? Ibyo byose ukora byatunga urugo, abana
bagakura bakagana ishuri?
Umusomyi : Si jye ni ukuri watumye nawe ubwawe utamenya Sekimondo. Nawe
iyo uza kumumenya, wari kumera nka njye, ukaba umwigisha kuko we ampa
bihogo sinabimusabye. Ni yo mpamvu iyo neza ingana gutyo intera rero kudasinzira
ntamushimiye ngo mubwire n’abandi bantu!
Umwanditsi : Nkwibarije wanyemerera? Iyo nka bihogo iracyariho? Sekimondo se
we aracyariho?
Umusomyi: Inka narayigurishije ndayikenuza, naho Sekimondo we yaratabarutse
nk’abagabo bose uko uzi nawe bagenda. Ari mu buruhukiro bw’iteka ryose ni ko
Padiri yatubwiye.
Umwanditsi : Noneho ni uguterekera gusa wibereyemo? Uterekera Sekimondo
n’inka yaguhaye, ibintu byombi bitakiriho?
Umusomyi : Reka wamugabo we,
utankorera ishyano bakamfungira
amasakaramentu ngo ndaterekera. Uramenye utanteranya, hano haba umukozi wa
Kiriziya, aratureguza buri gihe.
Umwanditsi : Ibyo se kandi ni kibazo ki? Iyo Kiriziya se yagufunga? Igira pirizo?
Ubwo se ubona atari ubundi buja, guhakwa n’ibyo ubona n’ibyo utabona? Iyo
Kiriziya birashoboka ko rwose yagutungira abana? Ubwo ko numva uhunga ukomeje
inshingano zawe, ubundi uwavuga ko wowe ubwawe umaze guhinduka ikibazo
gihambaye yaba acumuye?
70
Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi
Umusomyi : Mbaye ikibazo nte se, naba narambuye nde? Hari uwo mbereyemo
umwenda ngo umbwire mwishyure? Uba uroga Sekimondo, ndumva nta we
mbereye ikibazo rwose! Ndi umukene kandi gukena si indwara, indwara mbi nzi
ibaho ni maraliya yatumaze, ni yo yatuzonze nabi cyane.
Umwanditsi : Mwayirwanyije se ntimukurikira ibivugwa?
Umusomyi : Twayirwanya dute ko nta ntwaro zo kuyirwanya dufite? Ariko
yihorere Leta yarayihagurukiye ku buryo bukomeye, ubu twese baratubwiye
ngo duhagurukire icyarimwe tuyirwanye kandi ngo tuzayitsinda byanze bikunze.
Umwanzi iteka nta kanya wamuha ko guhumeka, ubundi ugomba gukoresha
imbaraga zose ngo umurwanye wivuye inyuma.
Umwanditsi: Ubwo se barwanya Maraliya ubwayo? Cyangwa se barwanya
umubu? Bazawumaraho se ku isi ntuzongere kuboneka? Sinakweretse ko Marariya
yahagurukiwe n’isi yose? Ariko ko itunze benshi! Ndabona rero bagifite akazi
gakomeye, sinzi wowe icyo umara ngo Maraliya icike iwawe! Mbe uherukayo
ryari niba wirirwa mu gasozi wogeza ivanjiri y’uwaguhaye inka bihogo, warwanya
Maraliya ryari?
Umusomyi: Mu rugo sinkunda kuhaba kuko bahora banshaka, bambaza za mitweli,
umisanzu y’amashuri, imiganda itavaho, za sako, kwicira urugo ruzengurutsweho
n’ibigunda turwanya Maraliya. Baba bampiga nanjye ducungana, nabona bagiye
nkanyarukirayo, umugore akampa utwaka nkongera nkigendera.
Umwanditsi: Ubwo se ni nde uhingira urugo?
Umusomyi : Ni uwo muburanka w’umugore, sinabikubwiye kuva kare? Ubwo kandi
yicara ancungira ba bandi bayobora umudugudu na barudifensi, sinabona ibyo
mbahonga buri gihe, bararya ntibahaga bo gasiga ubusa!
Umwanditsi : Ndumva uhigwa kurusha inkware yo mu gasozi cyangwa umubu
bakomera amashyi kandi bashaka kuwica. Nawe se akantu kangana amara
kagahuruza ingabo z’isi yose zikaza zigahagurukiye ngo kuko ari cyo kibazo
nyamukuru gihangayikishije isi yose. Gusa woweho urabeshya ni ha handi hawe,
amaherezo bazagufata, dore baraguhigisha uruhindu bazashirwa bakubonye.
Humura nagira ngo numve ko uri igikange kandi mbona umaze guca akenge!
71
Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi
Umusomyi : Wishinyagura nawe ngo bampigisha uruhindu? Ahubwo wavuze ko
bazana n’imbunda iyo baje aho iwacu! Iyo bampiga wagira ngo ni jye mubu wa
wundi utera Maraliya. Nawe se uje wese aza azanye n’uhetse imbunda, bakaza
kandi berekeza iwanjye. Sinzi uwabanterereje. Hari aho rero mbarungurukira,
nkicira mu cyanzu, nkacaho, nkambuka ku musozi wundi ntibabe bambona na busa.
Umugore tuba tubiziranyeho.
3.2 Amajyambere ko aza yirukanka arasanga nde?
Umwanditsi: Ngahore! Maraliya ga si cyo kibazo, umubu si wo kibazo, ingamba zo
kubirwanya zose zaregeranijwe, imari itubutse yo kubikora irahari, ntakibura ngo
turwane urwo rugamba. Ikindi ni uko ndetse n’iyo imibu yakwishyira hamwe, ikajya
inama igategura imyigaragambyo ikaze, twayirasa urufaya igashiraho. Amajyambere
rero duharanira, ni uko abatuye isi, ari ababa mu mijyi cyangwa se ababa mu byaro
babaho neza kurushaho. Twakwibaza rero tuti ´´Mbese nk’ubwo araza asanga
bande koko? Niba abaje babasanga babazaniye ayo majyambere, abitwa ko ari
bo banyirayo, ahubwo bakabihisha ngo baje kubaka ruswa, ayo majyambere aza
asanga bande koko?´´ Buri wese yabyibaza rwose kuko bitumvikana uko waba uje
gukiza umuntu, na we agafashamo, akaguhunga izuba riva. Mwigeze mwumva hari
umuntu uhunga umugisha? Bibaho?
Umusomyi : Rwose ntabwo ngenda mpunze umuntu uje ansanga, jyewe iyo
nkubise amaso imbunda, ibikoba birankuka kuko nabonye icyo imbunda yakoze
muri jenoside. Kuyobozwa imbunda bintera ubwoba nkihungira, reka napfa niruka,
nta kundi nabigenza.
Umwanditsi : Ineza baba baje bakubwira ni wowe ifitiye akamaro bwa mbere,
ubundi ni abana bagukomokaho ngo babashe kuzabaho neza mu gihe kiri imbere.
Iyo mbunda ni ibijyanye n’umutekano wawe baba babungabunga, si wowe baba
baje kurasa rwose. Ubwo se ari wowe bashaka bakuburira he? Mukunda kumva
nabi rwose ibyo si ibintu byakagombye kuba ikibazo, wenda si na cyo kibazo rwose,
twashakishiriza ahandi. Imbunda nta cyo itwaye kandi kuyitinya si wo muti ahubwo
ibereyeho kurinda umutekano wawe.
Umusomyi : Ariko murahindira rwose. Waza uje kurwanya Maraliya, waza uje
kurwanya imibu ukazana imbunda irimo n’amasasu? Ukaza wambariye urugamba
nk’uhiga umwanzi? Cyangwa tubyite ko ahari wenda baba baje kurasa imibu itera
iyo Maraliya?
72
Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi
Umwanditsi : Hari ikintu gikwiye kumvikana neza kuri buri muntu wese. Ntabwo
waba uharanira umunsi n’ijoro ko umuntu runaka yatera imbere ngo uce ruhinga
nyuma umuhigire kutamubura, ugira ngo umugirire nabi. Ibyo rwose ntibishoboka
kuko kwaba ari ukumva ibintu uko bitari.
Umusomyi: Ndumva ibyo uvuga ari nko kwitana bamwana, sinzi niba nanjye
navuga ijambo rikumvikana. None se ko uba mu mujyi nanjye nkaba mba mu cyaro,
ubwo ntujya umenya ko ijoro ribara uwariraye? Ni twe tuzi ukuri kuko duterwa
ubwoba ku mugaragaro kugeza igihe duhunga, abo mu rukiga bakajya guca inshuro
mu nduga, abandi mu Mutara, abandi mu burasirazuba ahitwaga i Kibungo cyera.
Kuva mu ngo umuntu agakizwa n’amaguru tugasiga abagore mu ngo, nta kindi
kibitera ni uburyo dushakwamo amafaranga ku ngufu, tutayabona bikaba byatugwa
nabi cyane. Turahigwa kurusha imibu itera Maraliya, imbunda zaguzwe ku bwinshi
zakwirakwijwe hose, nyamara imibu yo iridegembya nta nkomyi.
IKIBAZO NI MARALIYA? IKIBAZO NI UMUBU? IKIBAZO KIRWANYWA NI IKIHE
KOKO?
Reka nibarize n’ubwo ntize. Uwarasa imibu we yabona amasasu yica imibu yose
uko ingana? Ubwo se imibare yayo yabarwa ite? Umubu umwe wagenerwa isasu
ryawo, uwundi iryawo? Ko se njya numva ngo yororoka buri saha, ubwo amagi
yayo aturagwa buri mwanya, utubu duto duto tukimara kuvuka dute? Ndabaza
nti:´´Umuntu yatangirira he, agahereza he?´´
Umwanditsi : Ibyo si umurimo wawe wo kumenya uko barasa, aho bahera n’aho
busiriza. Imbunda wowe uzi n’icyo ari cyo? Uretse kuyirebesha amaso gusa?
Ntugomba kuyitinya kuko ni iyo kukurindira umutekano, si iyo kukugirira nabi!
73
Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi
Umusomyi : Ngaho re! Ubwo se wankanga sinikange koko? Ngaho wapfa imbunda
mu cyaro ubwo se waba uje guhiga inkware, waba uje kwica imibu, waba uje
guhiga imiserebanya, ko ari byo bibayo? Twebwe abahatuye iyo tubonye imbunda,
turayihunga kuko icyo tuyiziho ni uguturika no kumena amaraso nta kindi. Niba
tubaye ingaruzwamuheto, tukaba turagizwa imbunda, ubwo nta kundi tumaze kuba
ibibazo mu isi wa mugani wawe.
Umwanditsi : Ndumva wenda kugera ku ngingo rwose! Ubundi isi ifite ibibazo bizwi
irwanya yivuye inyuma, ubwo na bwo ari na ko ibishoramo imari itubutse cyane. Ibyo
ni nk’ubukene, indwara z’ibyorezo nka Sida, Maraliya, n’izindi, ubujiji, ubushomeri,
ibikorwa remezo, iby’uburinganire bw’umugore n’umugabo, ihohoterwa ry’umugore
n’umwana, demukarasi n’ibindi bijyana na byo. Isi yabishyize mu mirongo migari
ibirwanirizamo, ikurikije uko ababanjije kubaho mbere yacu babitekereje. Mbese
usanga ahari batinya guhanga ibishya kuko wenda gukopera byoroshye. Ikibazo jye
mbona, n’ubwo ahari nanjye naba nibeshya, mbona ikibazo ari uko barangamira
inyungu zabo zitandukanye, bigatuma batagarura amaso n’ibitekerezo byabo ku
mugenerwabikorwa, Nyir’icyubahiro wari waragenewe gutegeka isi. Uwo ni we
Muntu kuri iki gihe wahindutse umugaragu w’isi, ubunyamaswa muntu bugatuma
aba ikibazo nyamukuru, nyamara isi ntiyabimenya, ntiyabyitaho na gato. Ibintu
byasimbuye umuntu, icyubahiro cye cyahoze ari intavogerwa, ndetse n’agaciro
gakomeye yari afite, karutishijwe ak’ibintu ngo agomba gutunga. Ikibigaragaza
gikomeye ni uko nawe ubwe yabaye igicuruzwa mu bindi kandi na we ubwe
arabyemera, ndetse yumva bimubereye.
Umusomyi : Nifuzaga kubasezeraho kuko tumaranye umwanya munini cyane.
Nize rwose kandi nafashe amasomo akomeye, ndumva ningera imuhira nisuzuma
ngashyira ubwenge ku gihe, ngatangira guha madamu n’abana icyubahiro n’agaciro
bibakwiriye. Ndumva narisuzuguye bihagije, binatuma nsuzugura abanjye bose.
Umwanditsi : Ngaho rero utashye wita umugore wawe madamu? Abantu
bose uko bari ni abantu, ntabwo uko bameze ari byo bibagira abantu, bahujwe
cyane n’amaraso ateye kimwe, buryaga ngo bose ni bene mugabo umwe. Bose
bakomoka kwa Sebantu na Nyirabantu. Kuva isi yaremwa kurinda izarangira,
abantu bazakomeza kuba abantu nta kindi bazaba cyo. Nubwo benshi batekereza
kubahindura abamalayika, kubigeraho bizabagora, ubanza isi yashira bataraba
ikirenze umuntu.
74
Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi
Umusomyi : Ntacyo mvuze ntiteranya. None se ko ari mwe mubona ko tutari abantu,
wakwanga izina utihamagara? Uko mwatwise amazina menshi ni ko twabaye da!
Mwebwe muri abanyacyubahiro naho twe turi abatindi bo kubabarirwa kuko turi
abakene bo gufashwa muri byose. Numvise ko ubujiji bwacu, ubukene, indwara,
umwanda, urugomo, ubusinzi, ubusazi, n’ibindi byinshi batubonaho bitanga akazi;
kabeshejeho benshi da!!
Umwanditsi : Ibyo se kubimenya no kuvuga byahindura iki? Byose si wowe
wabyivugiraga ko ariko umeze, hari ubwo wumvise ari jye wabyadukanye?
Babumvishije ko muri ibyo byose, namwe murabyemera. Ubwo se umuntu yakwita
agatebo nawe ukamwemerera maze yakenera kuyora ivu ntakwitabaze? Yaba
akosheje ate kandi akeneye igikoresho cyo gukuraho umwanda? Ikibazo ni wowe,
ikibazo ni jyewe, ikibazo ni uwemera kuba icyo ushaka kumuhaka amwita, ntabashe
kwibaza ibyo guteshwa icyubahiro n’agaciro yaremanywe kuva kera.
Umusomyi : Ngaho ndigendeye wowe wize noneho uzabyandike, wenda
nibabisoma bazikubita agashyi. Ndagiye kandi utankoze mu ntoke, inzara nintsinda
mu nzira urishima?
Umwanditsi : Ndumva ugiye ujyanye n’ingeso zawe! Si wowe wavugaga mu kanya
ibyo gufashwa? Abo wibwira ko ari bo kibazo ngira ngo nawe ni wowe kibazo.
Nubimenya ukabyemera uzaba utangiye inzira yo kubikira. Akira agahamba (amuha
agaceli k’ijana) utazanteza urubwa wokagira Imana we, sinakira imivumo wagenda
umvuma.
Umusomyi : Nuko nuko Databuja!! Ungana Sekimondo wampaye bihogo! Yoooo!!
Urankijije pe! Wa mutindi w’umugore nari kumuhinguka he? Urakabyara ubyaje
inka shenge urantabaye! Murabeho.
Umwanditsi : Ngaho genda amahoro (Yivugisha… . Yewe ngo: Bazirunge zange zibe
isogo pe, koko harya ngo akabaye icwende ntikoga ngo gake?) Yoo! Uwarose nabi
wese… . Dore yibagiwe ya mibyizi ibiri namwemereye none arigendeye nt’antagatima
rwose!!
75
Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi
3.3. Umuntu watakaje indangamuntu
Umwanditsi : Narazindutse kare cyane njya mu gihugu cyiza bandahiriye ngo
gitemba amata n’ubuki. Ngeze ku mupaka wacyo bambaza uwo ndi we, mbasubiza
ko ndi umucurabwenge, nkaba n’umwanditsi mpuzamahanga. Bambajije ikingenza
mbabwira ko nje gusura igihugu cyabo kuko bakivuga neza, abantu bose bakirahirira.
Bambajije aho nturutse mbabwiza ukuri ko nje mva mu Rwanda. Mbabwiye gutyo,
mbona bararebanye bose nyoberwa impamvu. Bambaza niba nzi icyo gihugu
uko kitwa, mbabwira ko ari u Rwanda rw’ahandi, barandeka ndagenda, mfashe
ikaramu yanjye n’ikaye mu ntoke. Nateze imodoka yaho nerekeza mu murwa
mukuru tuhagenda amasaha menshi ntazi umubare kuko naje gusinzirira mu nzira,
nakangutse tugezeyo. Mbega isuku, mbega isuku mu muhanda! Wasukamo amata
hasi ukinywera nta kibazo. Nahingukiye kuri bariyeri yinjira mu mujyi, mu murwa
mukuru, mpasanga abapolisi bitonda cyane bafite ikinyabupfura ntarabona ahandi.
Bambajije ikingenza, mbabwira ko jye ndi umucurabwenge, nkaba n’umwanditsi uje
kugenderera igihugu cyabo, ko nandika cyane ku bibazo bya Muntu. Bambaza niba
ndi umushakashatsi mpuzamahanga wiga ku bibazo bya Muntu koko, mbasubiza
ko atari ibyo gusa, ahubwo ikigeretseho ndi umucurabwenge w’umunyarwanda.
Bampa karibu kuko babonye ko wenda nzanywe n’ikibazo kiri iwabo. Umuntu
twazanye kuva ku mupaka yaje anyitegereza sinamenya impamvu, aho bigeze
mubaza mu Kinyarwanda nti ´´ariko ko undeba cyane waba unzi?´´ Ohoo! Aransubiza
ati ´´nakubonye mbona ko uri umunyarwanda kandi nanjye ndi we´´. Ndamubaza
nti ese witwa nde? Ati ´´nitwa Sabizeze wa Sebiyogera ndi impunzi, nibera ino aha
ngaha´´. Dutangira kuganira ubwo mba mbonye byibura intangiriro.
Sabizeze: Yooo! Iyo iwanyu muraho se?
Umwanditsi : Turaho rwose i Rwanda amahoro arahinda, turarya tukaryama,
amajyambere ni yose, igihugu cyarasubiranye, tumaze gutera intambwe
ishimishije. Ngira ngo amahanga yose araturirimba, raporo z’ibyo twagezeho
zimaze kumenyekana ku isi yose.
Sabizeze: Nanjye ubu nari mpunze ngo mve muri iki gihugu kuko byakomeye, nuko
bangaruriye ku mupaka kuko ntarabona ibyangombwa.
Umwanditsi : Byakomeye se habaye iki?
Sabizeze: Abantu bashiriye muri gereza babafunga, nta mbabazi na gato kuko iki
gihugu cyubahiriza amategeko cyane, mbese buri muntu wese aradagadwa kuko
byadogereye hari umupolisi wigize hangaharya yafunze abantu bayobewe.
76
Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi
Umwanditsi : Ngo iki? Umupolisi wa Leta? Ni we wamaze abo ashinzwe kurinda?
Ubwo se ni nde noneho uteza umutekano muke mu gihugu?
Sabizeze: Wowe uri umushyitsi uravuga ayawe. Hano ni igihugu kigendera ku
mategeko aravuga nyine akabatsinda bose, habuze n’umwe wamuvuguruza!
Umwanditsi : Oyaa, mbwira neza nawe wikabya ngo ni ukubahiriza amategeko.
Ubwo se uwo mupolisi afite irihe pete? Ntabamukuriye bamutegeka?
Sabizeze: Ibyo hano ntibikora! Kuva kuri Perezida kugera ku muhinzi mworozi
bose barareshya imbere y’amategeko pe! Ni ibintu ntarabona ahandi, twarumiwe
twibaza ko ahari isi igiye kurangira.
Umwanditsi : Ngo afunga abantu se, avuga ko abaziza iki?
Sabizeze : Rwose ni ikintu kimwe kitanaruhije rwose, ngo ni «INDANGAMUNTU»
Umwanditsi : None se hano ntihari ibiro by’ indangamuntu zitangirwamo? Icyo ni
ikibazo cyafunga umuntu?
Sabizeze : Wagize ngo ni ibikino? Ndumva wivugira ayawe, wagizengo ni mu Rwanda
rw’iwanyu mwitetesha!
Umwanditsi : Waba uzi aho uwo mupolisi ari ngo nigireyo murebe? Binteye
amatsiko rwose!
Sabizeze: Ndagutungira agatoki gusa, atanyifungira n’ubundi nta byangombwa bya
hano nigiriraga. Ugira ngo ni kure se ko Komisariya iri hano hirya!
Umwanditsi : Tugende, nanjye nashaka amfunge ariko mfite amatsiko yo kureba
uwo mupolisi wahindishije igihugu cyose umushyitsi.
Sabizeze: Ntureba rwose hariya hari amagorofa abiri asa n’abangikanye? Imbere
yayo, nuhagera urabona abantu benshi bagemuriye abafunzwe, aho ni ho akorera
ariko ateye ubwoba ndakubwiye. Genda, ndaguma nkurindire, nimbona utagarutse
ndamenya ko nawe yagushyizemo.
Umwanditsi : Ndagiye igishaka kibe, jye sinjya ntinya aho rukomeye, undinde yenda
waza kunshumbikira nkarara iwawe.
Sabizeze: Genda da! Impunzi se icumbikira abantu na yo idafite aho yegeka
umusaya? Ahubwo ndararira impamba yawe waje witwaje!
77
Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi
Umwanditsi (kuri Komisariya): Ndabasuhuza, ba nyakubahwa, mugire amahoro!
Umupolisi: Ko numva unshyira mu bwinshi, urandebamo bangahe?
Umwanditsi: Ndakubonamo wowe n’abo uhagarariye ku bw’amategeko.
Umupolisi: Ndumva udasanzwe, twagufasha iki ko uje utugana?
Umwanditsi : Numvise inkuru yaciye igikuba, ngo hari umupolisi wamariye
abantu muri gereza abafunga ngo none igihugu cyacitse umugongo, abantu bose
baradagadwa, nje kubaza ko ari ukuri kuko ndi umugenzi muri iki gihugu.
Umupolisi: Uje uturuka hehe?
Umwanditsi: Nje mva mu Rwanda.
Umupolisi: U Rwanda rwa hehe?
Umwanditsi : U Rwanda rwa Kanyarwanda!
Umupolisi: Numvise ko namwe mwakataje sha, ngo birashyushye iwanyu,
imiyoborere imaze gushinga imizi. Ubundi ukora iki, uri umunyamakuru?
Umwanditsi : Ntabwo ndi we, ahubwo ndi umucurabwenge, ni wo mwuga wanjye!
Umupolisi: Iyo uba umunyamakuru ntiwari kumva mu nzara. Nanga ko bashyushya
inkuru bishakira gucuruza ibyabaye. None wowe ngo urashaka kumenya icyafunze
abantu bari hano? Si jye ubafunga ahubwo bafungwa n’amategeko bitoreye, naho
jye ni ukuyakurikiza gusa.
Umwanditsi : Ngo abantu bafungiwe hano baba ari benshi cyane?
Umupolisi: Icyo si cyo kibazo, ngira ngo igikomeye ni ukumenya impamvu ibafunze.
Umwanditsi : Numvise ngo ni indangamuntu bazize baba badafite, ni byo se?
Umupolisi: Ibyo wumvise ni byo rwose, itegeko rivuga ko umuntu wese utuye
iki gihugu agira indangamuntu. Aho ayibarijwe hose akayerekana, atayibona
agafungwa. Nabajije abo nashyize muri gereza bose iyo ndangamuntu bananirwa
kuyinyereka, nkurikiza itegeko, mbabika aho itegeko rinsaba kubashyira.
Umwanditsi : Nonese ino mugira ibiro byihariye bishinzwe icyo gikorwa cyo
gutanga indangamuntu ku baturage bose?
78
Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi
Umupolisi: Icyo nshinzwe ni ukubahiriza itegeko, ibindi wabibaza ababishinzwe.
Umwanditsi : Nabona uburenganzira se bwo kuvugisha abafunzwe ngo numve na
bo uko babyivugira?
Umupolisi : Ngwino rwose ngukingurire ubabaze, si ibanga, ni ku mugaragaro bose
babireba.
Umwanditsi : Ariko ntinya ibintu bibiri cyane, ntinya gereza n’ibitaro! Umbabarire
ntumpezemo, sindigera mfungwa na rimwe.
Umupolisi : Humura ndaguherekeza ntugire ubwoba, ukore umurimo wawe nanjye
ndakora uwanjye, wenda wamfasha kumvisha abantu uko ukuri kumeze.
Umwanditsi : Ko mbona batubona bagahunga, bakagendera kure yawe? Hamagara
umwe aze hano tuvugane.
Umupolisi: Yewe wowe ngwino hano uganirize umushyitsi.
Umwanditsi : Wowe wafungiwe iki, kandi wafunzwe ryari?
Umufungwa(1) : Nafunzwe ejo, kandi nafungiwe indangamuntu.
Umwanditsi : Umuntu ungana gutyo ntagira indangamuntu koko? Ku busanzwe se
ukora iki?
Umufungwa(1) : Nsanzwe ndi umuhinzi, umuturage usanzwe, uwo mupolisi
namweretse icyo nari mfite twese twita indangamuntu, aranga ngo si yo, numva
avuga ibifaransa ntazi niba ngo iyo ari indangagihugu, simbizi nabonye bampa
igipapuro ndigendera.
Umupolisi : Noneho uranyigaritse kandi nawe waranyemereye ko iyo atari
indangamuntu?
Umwanditsi : Wazana nkareba nanjye?
Umufungwa(1): Ngaho nawe irebere dore ngiyi wenda wandenganura.
79
Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi
Umwanditsi : Mbega ukuntu ari keza, uzi ko ikoranabuhanga hano ryakataje koko.
Ko mbona se uyifite wafungiwe iki?
Umupolisi: Ntabwo nawe urasobanukirwa! Reba neza urabona ko hariho
ubwenegihugu, ibendera ry’igihugu, amazina ye, n’ifoto ye, ndetse na sinya ye. Ibyo
se ni byo byaranga umuntu? Cyangwa se ni ukuba ari umwenegihugu runaka?
Umwanditsi : None se ibyo ntibihagije ntibyashyizweho n’itegeko?
Umupolisi: Ni byo rwose ibyo uvuga ariko niba twumvikana, iyi ni “National
Identity” cyangwa “Identité Nationale” mu ndimi z’amahanga yabizanye ino iwacu,
babiha n’amazina yabyo byitwa. Wowe ntiwize ngo usobanukirwe n’icyo mvuga?
Indangagihugu n’indangamuntu bishobora kwitiranywa? Igihugu n’umuntu tubifate
kimwe?
Umwanditsi : Ngaho re! Ko numva utumye nibaza cyane? Ndikanze sinkubeshya
rwose! Ubanza aho hadutsinda koko twabisobanuye nabi mu kinyarwanda. Ariko
ndacyabaza kandi kubaza si ukuyoba. Ko mbona hariho amazina ye n’ifoto ye, ibyo
si ibimuranga ko ari we koko?
Umupolisi: Urumva ko bibaye ibyo, byaba ari ukwanga kumwitiranya n’undi, wenda
bahuje nk’amazina, bahuje ababyeyi se n’ibindi. Nyumva ndavuga ngo “I- nda- ngamuntu” indanga nde? Ikiranga ko ari iki? Cyerekana ko ari……
Umwanditsi : Umuntu
Umupolisi: None? Izina ntirihinduka uko bibaye ngombwa? Ntiwagira izina
ry’umuntu utari umuntu? Wagira izina ry’umwami utari umwami? Rwabugiri
w’iwanyu ntiyitwaga Sezisoni? Ntiyambuye umukene izina rye, akaba ari we witwa
Rwabugiri? Izina se ni ki? Ngo ifoto?
80
Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi
Ubuse wakwemeza ko ifoto yanjye yangira umuntu ndamutse ntari we? Abakobwa
benshi hanze aha ntibatizanya izo mwita indangamuntu? Ndababaza indangamuntu
ni ko itegeko rivuga, ntabwo rivuga indangagihugu. Murazibona mbarekure,
murazibura mugumemo tuzabashyikirize ubutabera mucirwe imanza.
Umwanditsi: Mundeke nshyire ubwenge ku gihe. Itegeko rivuga uko indangamuntu
izaba imeze, ibiyiriho byose, niba kuri iyingiyi abantu bakwereka, ibiteganywa
n’itegeko biriho byose, aba bantu ntibaba barengana, Nyakubahwa?
Umufungwa(1): Urakagira so wakubyaye, wenda ahari watuvuganira tugataha.
Umupolisi: Ndabaha urugero rufatika. Niba witwa Gasimba, icyo unyereka ni
ikiranga Gasimba nk’izina gusa. Witonze wasanga izina wakagombye kwitwa
harimo inyuguti imwe yakoshejwe, ya “a” ikurikira “G”. Ibyiza bari gushyiraho
“i”, bikaba Gisimba. Igipapuro cyanditswe gisobanura uko ababyaye n’ababatije
impinja bashatse kubyita, ariko ntibiranga abo muri bo koko. Ibyanditswe n’uko
muri, bishobora kuba bihabanye cyane. Noneho ga muraza no kumpakanya, icyo
munyereka ninkita ikirangazina? Cya kindi twajyaga twiga mu ishuri! Ubundi izina
barikubajije ntiwarivuga mu kanwa hari icyo byahindura?
Umwanditsi: Ahaa! Zirimwabagabo mba nkwambuye! Ndavuga iki ndeke iki? Iwacu
natwe ni ko biri, ariko nta kibazo dufite.
Umupolisi: Ariko se nkwibarije, abakoze jenoside iwanyu ntibari bafite icyo
mwita indangamuntu? Byababujije gukora amarorerwa ya kinyamaswa? Ubuse
ntimwongeye mukabaha izindi? Nazibambura kuko batagaragaje indangamuntu.
Nta mico y’abantu mbonye aho. Ikiranga umuntu ukibuze, ntugire ubumuntu,
watwara iryo zina udakwiriye kuryitwa? Igipapuro n’umutima bihuriye he?
Umwanditsi: Ndeka undorere izo z’iwacu zari zanditsemo n’ubwoko ndumva
nabuze igifaransa nsubiza!
81
Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi
Umupolisi: Habaho se ubwoko bufite uburenganzira bwo kwica ubundi? Ibyanditse
mu mpapuro n’ibyo bakoze hari aho bihuriye? Ndashaka indangamuntu, niba
twumvikana kandi niba nkosheje munkosore. Ibiranga umurimo umuntu akora,
na byo bibaho, na byo bimeze nk’ibyo mwita ko byaba biranga umuntu. Ngirango
iwanyu aho bashoboraga no kubyita indangamunyarwanda, kuko umunyamahanga
batabimuha, keretse amaze kubona ubwenegihugu. Reka nguhe urugero
rw’indangamirimo:
Ikarita iranga umukozi
Ikarita iranga umwenegihugu
Umwanditsi: Mubinyemereye nakwibariza akabazo kamwe nsigaranye? Nemeye ko
natsinzwe.
Umupolisi: Wabaza ni uburenganzira bwawe.
Umwanditsi: Ziriya mpapuro bakweretse ko wazise
indangagihugu cyangwa indangamwenegihugu,
abantu baramutse bafite iyo ndangamuntu ushaka
kuvuga, ntibakora amarorerwa?
Umupolisi: Sinarinzi ko ngosorera mu rucaca! Si jye
wazise indangagihugu, ni abazituzaniye bazita uko
ziri ngo ni “National Identity”, itandukanya umugande
n’umunyakenya. Igatandukanya uyifite n’undi mugenzi
we ngo batitiranwa, umwe ngo afatwe mu
82
Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi
kigwi cy’uwundi. Uwaramuka afite indangamuntu koko, ubwo yakora iby’abantu
ntiyakora iby’inyamaswa. Nta ndangamuntu iba mu bindi bihugu uretse iwacu
babyanditse ahari bashaka nko guhanura ko wenda mu bihe bizaza iyo ndangamuntu
izabaho ku isi, niba abantu na bo babayeho kuko ubanza kugeza ubu ntawuyifite.
Banihanangiriza abantu kutayisiga imuhira, ngo nibayitwaze.
Umufungwa(2): Banyakubahwa se rwose nanjye nabaza akabazo?
Umupolisi: Rwose baza nta gitugu kiri hano, ni amategeko n’uburenganzira
busesuye.
Umufungwa(2): Ko naberetse indangamuntu yanjye kandi nsanzwe nerekana hose
mukanga, ni ukuvuga se ko ntari umuntu? Murabona ndi inyamaswa?
Umupolisi: Sinigeze jyewe nkubwira ko uri inyamaswa! Ntumbeshyere! Ubundi
se isura ni yo muntu? Turakureba nyine mu gikoba, inyuma usa n’abantu ariko
ushobora kuba wakora nk’ibikoko mu mwanya muto cyane. Waba wakoraga iki
hanze aha?
Umufungwa(2): Nari umushoferi wa tagisi.
Umupolisi: Watwaraga imodoka imeze ite?
Umufungwa(2): Ni kositeri nini.
Umupolisi: Ndakwibutse sha, si wowe ejo bundi wahitanye imbaga y’abantu
benshi muri agisida? Ntibyatewe n’inzoga n’umuvuduko ukabije? Abagore n’abana
wahekuye ni bwo bumuntu uje kugaragaza hano? Uzabarera? Uri igikoko mu bindi
ceceka aho ngaho! Mu kwezi gushize twaje kubaza umugore wawe mu bitaro
yananiwe kugera hano! Ntiwamukubise hafi yo kumwica? Ntiwari ufite urwo
rupapuro urugendana mu mufuka? Mu mutima wagendanaga iki?
Si ubugome gusa gusa? Ko wubika amaso wandebye ko nkuzi rwose. Ubwo se ibyo
ukorera mu rwihisho ntazi bingana iki?
Umwanditsi: Menye icyangenzaga ndabashimiye rwose, ndumva nize amashuri
akomeye munyemereye nakomeza urugendo rwanjye.
Umupolisi: Reka tugukingurire sinzi niba hari icyo wibagiwe kubaza rwose ntujyane
ipfunwe.
83
Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi
Umwanditsi: Ntacyo ahubwo ni jye wo kwibaza, ibyo numviye hano! Murakoze,
ndabashimiye.
Umupolisi: Mwirirwe namwe tubifurije ikiruhuko kiza hano iwacu.
Sabizeze: Mbega ko watinze wabaye amahoro?
Umwanditsi: Reka sinakubwira nahuye na wa Mupolisi ariko yanyumije. Abantu
yabamariyemo koko kandi ni benshi cyane. Ikiri abaturage, abakozi, abagore, abasore
n’inkumi, abasaza n’abakecuru, abihaye Imana, ba pasteri, sinakubwira ingeri zose
bararira ayo kwarika. Ababagemuriye na bo ni uruvunganzoka. Ariko kandi afite
ukuri ni uko tutakumenyereye, aravuga icyo afungira abantu ugashoberwa.
Sabizeze: Twebwe muri iki cyumweru kuva bitangiye ntabwo dusinzira kuko abantu
bafite ubwoba cyane.
Umwanditsi: Ndabona abayobozi b’inzego zose bazahagurukira icyo kibazo mu
maguru mashya, abantu ntibagume guhahamuka, wenda bashyireho amategeko
mashya ariko umutekano w’abantu ugaruke vuba.
Sabizeze: Yewe! Ndabona imodoka nyinshi zerekera kuri Komisariya reka tujye
kwiyumvira.
Umwanditsi: Reka tugende twihuta wenda iryo natakaga abayobozi bo hejuru baba
bahageze.
Umukuru w’umutekano mu gihugu: Bantu mwese muri hano turabasuhuza
kandi twifatanyije namwe muri ibi bihe byo guhangayika aho mufungiye muzira
kutagira indangamuntu kandi amategeko mwitoreye asaba ko buri wese ayigira,
akayigendana, aho ayibarijwe akayerekana. Mugenzi wacu ushinzwe kubahiriza
amategeko yashatse ko yadushyikiriza iyo dosiye ngo tuyisuzumane ubwitonzi, buri
wese ahabwe uburenganzira bwe.
Subutiti: Ndashaka guhumuriza buri wese ko ubwo niyiziye, buri umwe wese
araza kumva ko igihugu cyacu kiyemeje kubahiriza amategeko uko byagenda
kose. Ndenganura urengana wese, ngahana uwo amategeko ansaba guhana koko.
Muranzi mwese muzi ko ndi inyangamugayo ku buryo budasubirwaho.
Umukuru w’akarere: Tumaze iminsi twumva amakuru yerekeranye n’ikibazo
cy’indangamuntu, abantu benshi bafite ubwoba bwacyo, nyamara muzi ko
mwadutoye ngo tubabere aho mutari. Twiteguye kubahagararira uko bishoboka
kose (AMASHYI NGO KACIKACI).
84
Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi
Mu nama rwagati y’abayobozi inama irayoborwa n’ushinzwe umutekano mu
gihugu: Ijambo ry’ibanze: Bavandimwe dusangiye imirimo yacu yo kuyobora iki
gihugu mu mahoro arambye, turi imbere y’ikibazo cyagombye kuduha umutekano
usesuye, none ni cyo kigiye kuduteza akaga mu gihugu cyose. Abantu baradagadwa
batinya gufungirwa kutagira indangamuntu nyamara bazifite mu by’ukuri
dukurikije amategeko dufite mu gihugu. Umwe muri twe we ubyumva ukundi,
yashatse kubahiriza itegeko uko riri, afunga abantu benshi none byashakuje, mu
gihugu imidugararo ni yose. None turi hano ngo turenganure abaturage bacu kandi
twubahirize itegeko mu buryo bwose nta kujenjeka. Buri wese afite umwanya wo
gutanga ibitekerezo uko abyumva.
Subutiti: Ndabashimiye rwose ko mumpaye akanya ko kuvuga kuri iki kibazo
cyaciye igihugu umugongo. Ndabona tudakwiye kwirirwa turenganya abaturage
ahubwo twasaba umupolisi wabigizemo uruhare runini guhagarika igikorwa cyo
gufunga abantu. Tukabanza tukumvikana uko byagenda ngo dushyire ibintu byose
mu buryo.
Umukuru w’akarere: Ndifuza gusobanukirwa icyo cyaha gifunga abantu n’ukuntu
mbona cyaciye ibintu.
Umupolisi: Banyakubahwa, banyacyubahiro muri hano, twiyemeje kubaka igihugu
cya mbere ku isi mu bintu byose bishoboka, cyane kubahiriza amategeko yitorewe
n’abaturage natwe turimo. Amategeko agenga indangamuntu avuga ko buri muntu
wese utuye iki gihugu ategetswe kuba ayifite kuri we kandi akayigendana aho agiye
hose. Igihe cyose abisabwe akayerekana ako kanya! Iyo ayibuze agomba guhita
ahagarikwa, akaba afunzwe agategereza gushyikirizwa abacamanza bakamuhana
bakurikije amategeko yabigenewe.
Umukuru w’akarere: Ibyo byose ni byo kandi izo ndangamuntu ni twe tuzitanga,
sinibaza utayifite aho yaba yarahungiye ngo byoye kumugeraho. Ariko ndatangazwa
n’uko abo nabonye bafunze bose bazifite, ndanabazi neza kuko ni njye abenshi
wazibihereye.
Umupolisi: Nawe Nyakubahwa ibyo uvuze ni byo rwose ariko se wabahaye
indangamuntu cyangwa wabahaye ikindi cyakwitwa indangagihugu?
Umukuru w’akarere: Nta ndangagihugu twigera dutanga. Ibyo ni amagambo
adasobanutse ntabwo twata igihe ku magambo abantu bafungwa, abandi
bahagarika imirimo y’inyungu zubaka igihugu ngo barabagemuriye. Amagambo
ntaho uhuriye n’ubuzima bw’igihugu cyose, tuve mu bikino dukore ibyo abaturage
bacu badutoreye. Murakoze!!
85
Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi
Ushinzwe umutekano: Ibyo Meya avuze ndumva ari byo dukwiriye gukurikiza kuko
tugomba guhumuriza abaturage bacu ngo umutekano w’igihugu usubirane. Naho
indangagihugu niziza na zo tuzazitanga. Ubwo uwagira icyo abaza yabaza, uyu
mupolisi akwiye kurekeraho gufunga abantu tukimara kuva hano.
Umupolisi: Ubu se muranyemeza ko iki gihugu gituwe n’abantu cyangwa se gituwe
n’ibikoko?
Subutiti: Gituwe n’abantu rwose twese turabizi si ibyo kwibazwaho, nuhabona
inyamaswa uzazifunge nakubwira iki. Jya usoma ibyanditse, ibindi wibwira ni
amahamba!
Umupolisi: Ndabona musa n’abihuta nagira ngo nsubize Subititi ko ibyo mbaza ari
ibyanditse, ndabaza indangamuntu kandi ni byo byanditse mu itegeko, ni na ko
ribivuga. Sinigeze mbaza indangagihugu kuko bambwira ko bazifite, icyo babuze ni
indangamuntu. Banyuranije n’itegeko ubwo rero guhanwa ni ngombwa kandi ni ko
twabyumvikanye.
Ushinzwe umutekano: Ndagiye rwose mfite inama yihutirwa cyane, ibi ni ibintu
mwashoboraga kurangiza mutagombye kuntesha igihe kandi muzi ko nkomerewe
n’umutekano w’igihugu cyose.
Umupolisi: Nyakubahwa se ko numva mwigendeye, ubu twakoze inama itagira
umwanditsi! Twavuze gusa amagambo y’umuyaga adafite aho yanditse. Ndahera
he ngo nshyire mu bikorwa ibyo muntegeka gukora? Jye nubahirizaga itegeko
ryanditse, uko twumvikanye mu nama zitandukanye, na zo twarandikaga. None
ndabisimbuza iki ngo ibyo nakoze mubiteshe agaciro?
Ushinzwe umutekano: Mwese ntawafashe inyandikomvugo y’inama? (Ngo ce) Uyu
mupolisi se ibyo avuga si byo koko? N’ubwo nihutaga reka duce bugufi twandike
ibyemezo by’inama tubimuhe abone aho ahera afungura abantu, jye ndamwumva
rwose!
Subutiti: Umuco wo gukora inama mu kirere wari umaze kutwokama. Ngira ngo
igihugu twashakaga kubaka ntaho turakigera na gato. Nibaza ko birangiye byose
mwampa uburenganzira uyu mupolisi nkamukorera idoyiye na we, akisobanura
kuko arakabije kuduteranya n’abaturage bacu kandi muzi ko ari bo baduha amajwi
mu matora.
Umupolisi: Ndumva Nyakubahwa SUBUTITI anyifuriza ibyiza rwose. Mumureke
akore uko abyumva.
86
Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi
Ubwo mwemeye ko twakwicara tugakora inama yanditse, n’ubwo mutarashyiraho
umwanditsi w’inama, nasabaga ko mwantega amatwi gato ngasobanura ibi bintu
mwese numva murimo gutangarira.
Ushinzwe umutekano: Ohoo! Muhamagare sekereteri aho aze hano yandike vuba
na vuba!
Umupolisi: Niba ngifite ijambo ba Nyakubahwa, muribuka ko mu nama twakoreye
mu mwiherero uheruka, turi ku Ijanja ku musozi usumba iyindi, twaganiriye ku
marorerwa y’abaturanyi bacu, jenoside yakorewe abatutsi bo mu Rwanda, muri
1994. Twashatse gukuramo inyigisho byaduha ngo dushobore kubaka igihugu
kigomba kuba icya mbere ku isi yose mu kubahiriza amategeko y’igihugu n’andi
mpuzamahanga tuba twarashyizeho umukono. Ibyabaye mu baturanyi si byo
kubaririza, isi yose yarabimenye kandi hagaragajwe igipimo kidashidikanywaho
cy’ubunyamaswa n’icy’ubumuntu ku isi yose aho bigeze (Degree of civilization).
Byabonetse ko urushinge cyangwa umutima w’umuntu bihengamiye cyane ku
bunyamaswa, urebye uko abantu bishwe urw’agashinyaguro, bahiga umuntu
bukware cyangwa indi nyamaswa bakuharo inyama zo kurya. Mu by’ukuri nta
kantu habe na gato k’ubumuntu kabagaragayeho. Twavuze ko dusanga imari
itubutse ya Leta n’iy’amahanga dushora mu bantu itubutse cyane, tugira ngo
turebe ko abantu bacu, abaturage batuye iki gihugu bagira agatima ka kimuntu.
Nyamara ahubwo usanga barushaho kugira umutima w’ibikoko gusumbya, ari
na byo ahanini byadutera gufata izindi ngamba nshya zazahura ubumuntu kandi
zihashya ubunyamaswa.
Umukuru w’akarere: Rwose sinumva uko uyu mugabo twumvikanye ko yafungura
abantu yafungiye akamama none akaba azana andi mahamba yo kuturangaza kandi
abantu batakamba basaba kurenganurwa! Abaturage duhagarariye ni bo duhoza ku
mutima, igihe cyose batamerewe neza, natwe nta cyo twaba tubereyeho kuko ni
cyo dushinzwe mbere na mbere.
Umupolisi: Niba batangiye kwandika, wambwira ko icyo wowe wita kumererwa
neza ku muturage icyo ari iki?
Umukuru w’akarere: Mbona ko ari ukwishyira akizana, agakora, agatera imbere,
agateza n’igihugu cye intambwe ishimishije mu majyambere yacyo cyiyemeje.
Umupolisi: Gutera imbere k’umuturage se uvuga ni ugukaraba agacya, ni ukwambara
akaberwa, ni ugutura heza akabasha wenda se kwivuza ndetse akabasha no kwiga
akaminuza?
87
Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi
Umukuru w’akarere: Yego nyine n’ibindi wibagiwe byose dushinzwe kumugezaho!
Umupolisi: Ahaho ni ho hanega cyane. Nibwira ko abantu dufite atari imashini
dusukamo amavuta ngo zikore akazi dushaka ko zidukorera. Mbona zaba za
Leta z’ibihugu, amadini dusanga muri buri gihugu, imiryango itegamiye kuri Leta
ikoreramo n’iy’impuzamahanga, byose biharanira ikintu kimwe rukumbi ari cyo
uguteza imbere Muntu ngo abe umuntu ku rugero rushimishije.Turubaka imihanda
myiza, amazu y’akataraboneka n’ibindi byiza bitagira uko bisa. None se nkubaze,
mu Rwanda hakurya aha, hari uko batari baragize? Abantu ntibabyutse mu gitondo
bakamera nk’intare zaramukiye umuhigo, bakica imbaga y’abantu basaga miliyoni
mu minsi ijana? Ndetse bakanasenya ibyubatswe bivuye mu mbaraga zabo ubwabo?
Kandi si mu Rwanda gusa no mu Burayi byarabaye, mu barabu biraba umunsi n’ijoro.
Nakwibutsa uko uwitwa Kadhafi yavugwaga neza mu gihugu cye, uko ngo yagiriye
neza cyane abaturage ba Libiya. Ubundi nta gushidikanya rwose umutima wa
kinyamaswa urarushaho gukomeza kwiyongera mu isi. Nimureke noneho twemere
dutegure abazakora jenoside iwacu, natwe tuzamamare nk’abandi maze twese
umuhigo mu bugome bwa Muntu. Twandikwe mu mateka y’isi ko turi abicanyi
kabuhariwe? Si byo ahari byaduha icyo twaraga abana bacu?
Subutiti: Wowe se umutima wa kimuntu werekana ni ugufunga abantu
ubarenganije? Uko ni ko harya barera abantu kimuntu? Ubu se barishimye cyangwa
barasetse? Ntimugakabye ibyo bya siyasa byanyu ngo mubikangishe abantu, natwe
tuzi gutekereza have!
Ushinzwe umutekano: Ndasaba ko SUBUTITI yafata ibitabo bye akisohokera,
akaduha umwanya wo kumva mugenzi wacu, uwo mutima w’amacakubiri ni wo
usenya kurusha ibindi byose ngo mwebwe, natwe, uraducamo ibice se, twese ntituri
bene mugabo umwe? Bakujyane mu ngororamuco ubanze wigishwe. Nuko akimara
gusohoka, ndasaba ko nk’uko twabyemeje twarangwa n’umuco wo kubahana,
umwe wese akamenya ko uko ashaka ko bamukorera na we ari ko abanza gukorera
abandi. Uyu mupolisi ni umukozi usanzwe, yewe nta n’ipeti rya gaporari afite. Ariko
afite kubahwa nk’umwana w’igihugu. Tumwumve nakosa tumukosore, aho kuzana
umuco wo kwitana bamwana n’igitugu gishingiye ku mirimo twahawe n’igihugu.
Umukuru w’akarere: Ndabona impagarara zigeze no mu buyobozi, ndacyabaza
ngo wenda ndusheho gusobanukirwa. Gufunga umuntu no kumufasha gutera
intambwe mu bumuntu bihuriye hehe?
Umupolisi: Nyakubahwa rwose dukwiye kwemera tukiga kuko icy’ingenzi ni
umuntu ariko uburyo bwagaragaje umusaruro ufatika ni uko yakwigishwa cyane
kubaha amategeko, burya amategeko uko akoze, arengera bose ntakurobanura.
88
Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi
Abantu bakayigishwa, bagatozwa mbese kuyatinya ngo batavaho babangamira
abandi na bo batiretse. Ikimenyetso gikomeye ni uko natangiye kubahiriza
amategeko yanditse, abantu benshi bikabageraho, na bo bagahungabana
simbihakana ariko mu gutekereza ku cyo bafungiwe, barasanga koko indangamuntu
mvuga iboneka nk’iyitiranijwe n’indangamwenegihugu. Byatuma abantu batangira
kumva bayishakisha kandi ikazaboneka ngo babone kuba abantu nyabantu. Naho
kwambara impu zombi inyuma uri umuntu, imbere uri ikirura, nibiveho rwose,
kwitiranya sibyo. Mureke duherere uruhande rumwe rwo kubaka umutima wa
kimuntu mu bantu, tubone duhashye uwa kinyamaswa hariki kare.
Ushinzwe umutekano: Aho wavugiye nanjye nakubaza ijambo rimwe gusa rizira
irya kabiri kuko ndakumva cyane. Ubundi ikiranga umuntu ko ari umuntu nyamuntu
ni igiki? Cyangwa ni ibintu ki niba ari na byinshi?
Umupolisi: Nyakubahwa muyobozi, byanditse mu mitima yacu, ntabwo ari ivanjiri
nshyashya nzanye mu bantu. Hari amateka yo mu baturanyi nigeze kumenya
aranyigisha. Ngo hari umutware wa kera witwaga Kamuzinzi watwaraga ahitwaga ku
Gisenyi, aza gufatwa afungirwa ahitwaga i Gitarama ubu sinibuka uko bahise. Nuko
afungwa n’umupolisi mugenzi wanjye witwaga Nyirarugema, akajya amukubita
buri gitondo, ku manywa na nimugoroba. Umunsi umwe aramukubita byo kumwica
rwose, abantu bari bahari bati shahu Kamuzinzi wasabye imbabazi uwo mugabo,
ataza kuvaho anakwica. Kamuzinzi aho aryamye aho ati ´´nimundeke nipfire, ubundi
se ko umuntu asabwa icyo afite? Muragira ngo ngire nte?´´ Nyirarugema abyumvise
arekeraho kumukubita, isoni ziramwica, kuva ubwo ntiyongera kumukubita ukundi.
Umuntu wese arangwa na byinshi ariko hari ibiza ku rutonde rwa mbere: Icya mbere
ni ukubaha abandi bantu, nta kindi uhereyeho uretse ko ari abantu nkawe. Ikindi
ni imbabazi bita impuhwe mu yandi magambo! Hari icya gatatu isi yananiwe, bita
ngo”Urukundo”. Kuva ruvugwa bwa mbere ku isi, rwaheze mu magambo gusa, mu
kuri ntirurahinguka hano ku isi, ngira ngo benshi baracyarutegereje na njye ndimo.
Ibyo uko ari bitatu; kubahana, imbabazi n’urukundo ni byo bihatse ibindi byose.
Ibyo ni byo nabona ko biranga umuntu hamwe n’ibindi byigishwa bikanga gufata
mu mitima yacu. Ngiyo indangamuntu mvuga mwese mwitiranya n’impapuro
zanditswe n’ubutegetsi bw’iyi si ngo bumenye abaturage babwo babuyobotse.
Izo mpapuro zikunze kwitwazwa n’abakozi bakora mu masosiyete akomeye,
impapuro z’uruhusa rwo gutwara ibinyabiziga n’indangamuturage w’igihugu
runaka, byose byifashishwa mu gutahura abatari mu murongo ushakwa kandi
ngo banakumire ibyaha byahungabanya umutekano w’abantu n’ibintu bashinzwe
kurinda.
89
90
Igice cya 4
Iyo umuntu ahindutse
ikibazo mu isi iba
igushije ishyano
ridasanzwe
91
92
Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe
4 Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije
ishyano ridasanzwe
4.1 Umuntu wese abaye ikibazo byagenda bite?
1. Iyo
rugo
umugabo
ruba
abaye
ikibazo
rugushije
mu
ishyano
rugo;
urwo
ridasanzwe.
2. Iyo umugore abaye ikibazo mu rugo; urwo rugo ruba rugushije ishyano
ridasanzwe
3. Iyo umugabo n’umugore bombi babaye ikibazo mu rugo; urwo rugo ruba
rugushije ishyano ridasanzwe.
4. Iyo umwana abaye ikibazo mu rugo; urwo rugo ruba rugushije ishyano
ridasanzwe
93
Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe
5. Iyo umukuru w’umuryango abaye ikibazo mu muryango; uwo muryango uba
ugushije ishyano ridasanzwe
6. Iyo umuntu abaye ikibazo ku musozi; uwo musozi uba ugushije ishyano
ridasanzwe.
7. Iyo umuturanyi abaye ikibazo mu bo baturanye; abo bantu baba bagushije
ishyano ridasanzwe.
8. Iyo umuturage abaye ikibazo mu Mudugudu; uwo mudugudu uba ugushije
ishyano ridasanzwe.
9. Iyo umuyobozi w’Umudugudu abaye ikibazo mu mudugudu; uwo Mudugudu
uba ugushije ishyano ridasanzwe.
10. Iyo umuyobozi w’akagali abaye ikibazo mu kagali; ako kagali kaba kagushije
ishyano ridasanzwe.
11. Iyo umuyobozi w’umurenge abaye ikibazo mu murenge ; uwo murenge uba
ugushije ishyano ridasanzwe.
12. Iyo umuyobozi w’akarere abaye ikibazo mu Karere; ako Karere kaba kagushije
ishyano ridasanzwe.
13. Iyo umuyobozi w’intara abaye ikibazo mu ntara; iyo ntara iba ugushije ishyano
ridasanzwe.
14. Iyo umuyobozi w’umujyi abaye ikibazo mu mujyi; uwo mujyi uba ugushije
ishyano ridasanzwe.
94
Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe
15. Iyo umuyobozi w’ikigo runaka abaye ikibazo mu kigo; icyo kigo kiba kigushije
ishyano ridasanzwe.
16. Iyo umwalimu w’ishuri abaye ikibazo mu ishuri; iryo shuri riba rigushije
ishyano ridasanzwe.
17. Iyo umunyeshuli abaye ikibazo mu ishuri; iryo shuri riba rigushije ishyano
ridasanzwe.
18. Iyo Musenyeri wa Diyosezi abaye ikibazo muri Diyosezi ; iyo Diyosezi iba
igushije ishyano ridasanzwe.
19. Iyo Padiri mukuru wa Paruwasi abaye ikibazo muri Paruwasi ; iyo Paruwasi iba
igushije ishyano ridasanzwe.
20. Iyo Pasiteri w’idini runaka abaye ikibazo mu idini; iryo dini riba rigushije
ishyano ridasanzwe.
21. Iyo Shekhe uyobora abayisilamu abaye ikibazo mu idini rya Islamu; abo
bayisilamu baba bagushije ishyano ridasanzwe.
22. Iyo umuyobozi w’ibitaro abaye ikibazo mu bitaro; ibyo bitaro biba bigushije
ishyano ridasanzwe.
23. Iyo umuyobozi w’ ibiro runaka abaye ikibazo mu biro; ibyo biro biba bigushije
ishyano ridasanzwe.
24. Iyo umuyobozi w’imirimo abaye ikibazo mu mirimo; iyo mirimo iba igushije
ishyano ridasanzwe.
25. Iyo umuyobozi w’abapolisi abaye ikibazo; abo bapolisi baba bagushije ishyano
ridasanzwe.
26. Iyo umuyobozi w’ingabo abaye ikibazo; izo ngabo ziba zigushije ishyano
ridasanzwe.
27. Iyo umuyobozi w’ishyirahamwe runaka abaye ikibazo mu ishyirahamwe; iryo
shyirahamwe riba rigushije ishyano ridasanzwe.
28. Iyo umuyobozi w’umushinga runaka abaye ikibazo; uwo mushinga uba
ugushije ishyano ridasanzwe.
95
Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe
29.
Iyo umwe mu bageni abaye ikibazo mu birori by’ubukwe; urwo
rugo rushya bagiye kubaka; ruba rugushije ishyano ridasanzwe.
30. Iyo umukuru w’ igihugu runaka abaye ikibazo mu gihugu; icyo gihugu kiba
kigushije ishyano ridasanzwe.
96
Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe
4.2 Inzozi burya zigirankana iyo urose ukazikabya
Umwanditsi : Inzozi burya ni ukuri zigira ayazo, nararose kandi ndota nabi cyane
kuko narose abantu benshi banyirunkana bashaka kunyica, banturumbuye mu
rugo, mu rutondo rwa kare. Nagiye kumva numva barakomanga byo guca urugi,
barahondagura bavuga ngo ninkingure vuba na vuba ntazuyaje. Umutima wahise
umvamo nibaza ikibaye, ubwo mba mbatuye umwenda ndakingura ngira ngo
nsohoke, ndebye hanze mbona iwanjye hazize, urugo rwose rwuzuye abantu
benshi ntanabasha no kubara, bose bitwaje amahiri n’amacumu. Nahise ntekereza
ko jenoside yagarutse mu Rwanda, ariko nibutse ko batubwiye ngo ntibizongera
ukundi (Never again) ubwo mbura igisubizo mba ndacanganyukiwe. Ubwo mu
kanya nk’ako guhumbya baranjuguse, bantura hasi barangarika, ngo ninsobanure
ibyo maze iminsi nandika. Mbaza ibyo ari byo bankubita ibibatira by’imihoro ngo
nimvuge vuba. Narabarebye mbona nta n’umwe nzi nibaza ikintu nzira ndakibura.
Bati wahakana ko utari umwanditsi ? Nti ndi we rwose ariko sinzi icyo nanditse cyo
kunyicisha. Umwe ankubita urushyi rwiza cyane mu musaya w’iburyo ngo nimvuge
ukuntu umuntu aba ikibazo ku gitabo mperutse gusohora. Ngo narabatutse
ninisobanure mvuge abo nashakaga kuvuga ngo ntibumva ukuntu nigize umwanditsi
utukana. Mbasaba kundeka ngo mpaguruke mbabwire, mbona baremeye ariko
benshi basakuza cyane bavugira hejuru ngo nibakureho umwanda. Nazamuye
ukuboko ngo baceceke batuze mbabwire, mbona haje agahenge. Ndatangira nti
´´bavandimwe muraha´´, barasakuza ngo ntacyo bapfana nanjye bantuka ngo ndi
imbwa, ndi igicucu n’ibindi. Ndakomeza nti ´´uwo nanditse ko yabaye ikibazo ni
jyewe ubwanjye´´. Batera hejuru bati ´´nyine ni wowe kibazo, uyu munsi turakikiza
maze uve ku isi´´. Ndavuga nti ´´ariko rwose mugiriye Imana yabaremye byibura
mundeke mvuge. Nuko ndakomeza nti ´´Nta muntu navuze ni jye wivugaga´´.
Umuntu wari nk’umukuru wabo ati ´´ niko sha? Nti ´´karame´. Ngo umva nawe,
ngo karame nawe! Ubwo ati ´´ uba mu rihe shyaka?´´ Nti`` nta na rimwe mbamo``.
Ati``uba mu rihe dini?`` Nti `` nta ryo mbamo!`` Ati ``ufana iyihe kipe muzo ku
mugabane w’u Burayi?`` Nti ``nta n’imwe!`` Ati: ``Izo mu Rwanda?`` Nti ``nta
n’imwe.`` Ati ``ibyo ni ibyaha bitatu biranga umuntu udasobanutse nkawe, ubwo
ukaba ugomba kuva mu bandi kuko tudashaka umuntu utuvangira anatubangamira
kandi dushaka gukorera hamwe!`` Undi hirya ngo nigize umunyabwenge ku buhe
buryo? Naravuze nti`` ese ubwo ni irihe tegeko naba narishe? Batera hejuru ngo ni
bo bashyiraho amategeko, ngo ni na bo bayubahisha, ngo simbarusha kuyamenya.
Nabarebye ku jisho mbona aho namenera, ndacomoka ngenda nk’umurabyo
maze bose banyirukaho induru ivuga, imijugujugu, amabuye, abaturage mpiseho
bakiyirukira bampunga. Nazamutse umusozi wa Huye nerekeza ahantu ho mu bisi
bya Huye.
97
Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe
Nagendaga kibuno mpa amaguru ariko ndiruka ndabasiga kure, cyane ahazamuka
kubera ubwoba bwinshi. Nagize ntya mbona mpingukiye ahantu ho mu gahinga,
abandi bo bakiri hagati y’umusozi bazamuka banshakisha. Ngiye kubona nibona
nzengurutswe n’abagabo barebare cyane ahari bafite nka metero eshatu. Batangira
kumpata ibibazo.
Umwe mu bagabo barebare : Bite wowe ugeze hano ute kandi uje gukora iki ko
hano hatagendwa bibaho ?
Umwanditsi : Ngeze hano mpunga imbaga nini y’abantu bashakaga kunyica,
barankurikiye ni benshi cyane bafite intwaro za gakondo, barashaka kunkura ku isi.
Umwe mu bagabo barebare: Barakwica se bakuziza iki ? Tubwire ikibaye tumenye
uko twagutabara, niba ari ngombwa.
Umwanditsi : Baje iwanjye mu gitondo bahondagura inzugi, nkinguye baramfata
bangarika hasi ngo nimvuge ukuntu nabatutse mu gitabo mperutse gusohora. Ngo
ninsobanure ukuntu umuntu yabaye ikibazo mu isi, ngo ubwo ni bo navugaga.
Nabasobanuriye ko ari jye wivugaga, baba bambonyeho impamvu, ngo barashaka
kwikiza ikibazo ngo bankure ku isi. Mu gihe tukivugana nabashije kubatoroka
ndirukanka banzamura uyu musozi wa Huye, ndiruka ndabasiga, ni bwo ngeze hano
ntabizi, nahungaga rwose. Nimuntabare baranyica dore bafite amahiri n’amacumu
byo kunkuraho!!
Umwe mu bagabo barebare: Abo bantu se ni bariya tureba? Ngaho subiza amaso
inyuma utubwire niba ari bo?
Umwanditsi : (akebutse yipfutse mu maso) Yebaba we!! Noneho ndagira nte ko
Mama yambyariye ubusa we! Aba ni bo bari banyirukanye se? Oyaa, abandi bari
abantu nyabantu rwose, ndabona ibi ari ibintu ntazi ibyo ari byo!!
98
Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe
Umwe mu bagabo barebare: Twe turakubwira ko ari bo baje bakwirukanye nta
bandi tubona. Ubwo nyine ubabonye isura nyayo, ni bo bitwa abantu ahubwo
ari:«Inyamaswabantu». Muntu ni ikiremwa gihambaye gishobora iteka gufata
impu nyinshi zirimo uruhu rw’ubunyamaswa nyine.
Umwanditsi: Inyamaswabantu se ni iki ko ntamenya urwo rurimi muvuga? Umuntu
yaba umuntu akaba n’inyamaswa se birashoboka?
Umwe mu bagabo barebare : Ariko nawe ubanza utabaga mu isi rwose! Ntabajya
bavuga ko umuntu ari n’Imana? Uwo uvugwaho kuba ndeste yaba Imana icyo ataba
cyo ni iki?
Umwanditsi: Ibyo kuba nk’Imana byo najyaga mbyumva ariko ibyo kuba inyamaswa
byo ndumva bikomeye.
Umwe mu bagabo barebare: Ariko ubanza utarabaga mu Rwanda kuko
wakagombye kumenya ko ibyabereyeyo muri Mata 1994, abantu bagaragaje
isura nyayo y’ubunyamaswa ku isi yose. Reka tukwereke andi mashusho wenda
wasobanukirwa.
Umwanditsi: Nimundeke mundorere nanjye nta kindi nsigaje nimunyiyicire birangire
kuko sinkwiye kubaho mbana na ziriya nyamaswa ndeba kuriya. Nimundangirize
rwose na none nta cyo mbereyeho ngomba kuva ku isi uyu munsi.
Umwe mu bagabo barebare : Gupfa ukavaho si wo muti nyakuri ahubwo urabivuze
uti ``nabana na bo?`` Ni aho ipfundo riri kuko si wowe wabaremye kandi aho
wazajya ku isi yose uzahabasanga. Gusa ikiruta ni ukwiga kubana na bo. Ikindi
giteye amatsiko kandi nawe ubwawe ni uko umeze.
Umwanditsi : Uvuze ngo iki? Ngo nanjye ni ko meze? Rwose urantutse nta mutima
w’inyamaswa njya ngira nabusa.
Umwe mu bagabo barebare: Ni ko rwose umeze kuko uri umuntu kandi umuntu
nakubwiye ko ashobora gufata amasura menshi cyane. Reka tuve mu nyamaswa
kuko ndumva byakunaniye gusobanukirwa. Dufate urugero ku muntu usanzwe
tukwereke amasura nk’atatu gusa, ukaba wamuyoberwa. Ngaho itegereze iyi
shusho utubwire uko ubyumva.
Umwanditsi: Mbere y’uko mwanyereka iyo shusho, nagira ngo nanjye mbabwire
ko ibyo nabonye abantu bankorera, ntacyo nabatwaye nagito binteye kumva ko isi
ifite ikibazo gikomeye kuko yakomeje kwibwira ko ituwe n’abantu; nyamara itazi ko
ituwe n’ibikoko, ibirura, amasega aryana gusa, ibisimba bibi,…
99
Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe
Nabanaga n’abantu rwose, nabaga mu bantu, nanjye ndi umuntu ariko nanze
abantu kandi nabazinutswe rwose, bamvuye ku nzoka pee! Numva bananteye
iseseme, banteye icyo ntazi. Sinzi aho nzongera guhurira n’uwitwa umuntu,
ibyanjye na bo byarangiye, nababonye ntibambonye. Mbonye mbakizwa n’Iyakare
hehe no kuzongera kumbona rwose, ku Mana tuzahurira kwa Nyagasani niba
bazanabakingurira simbizi, puuuuu! Mbavumiye ku gahera kandi ndavumye
simvumuye, muragashira!
Umwe mu bagabo barebare: Ibyo turabimenyereye mu bantu, ubwo se ubarushije
iki? Ngaho noneho reba utubwire uko ubibona, n’ubwo wakoresha amarangamutima
yose.
Umwanditsi: Yooo!! Mbega! Ibyo byo ni ukuri, ni byo nirirwa mbona, uko ni ko
nanjye ntahakana ko ari ko meze. Ntaho mubeshye ntawabahakanya na gato ukuri
kuri imbere ye.
Umwe mu bagabo barebare : Ubwo wemeye ibyo ubaye umunyeshuri mwiza
kandi ko nawe wibona muri iyo nzira yo kwihinduranya nk’uruvu kwa Muntu. Ubwo
bubasha ni na bwo bushobora kumuha gufata isura ya kinyamaswa. Maze ibikorwa
bye bigakurikira, ubwo agatekereza kinyamaswa, akavuga kinyamaswa, agakora
kinyamaswa. Ni ukuvuga ko ashobora kwihinduranya bitewe n’ibibaye, agahinduka
ashaka kureba uko yaramuka kuko atabikoze yapfa agashiraho, akarimbuka.
Umwanditsi : Erega nahahamutse sinkiri umuntu! Ndumva nabaye nk’igishushungwe, nta n’ubwenge bukindimo pe! Simbasha kumva neza ibyo mugerageza
kumbwira.
100
Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe
Umwe mu bagabo barebare : Ndagutiza imbaraga, humura urebe ko wagira
agatima ko gusobanukirwa. Ndakubona urimo guhinda imishyitsi, tuza, humura
ntacyo ukibaye ubwo wageze hano. Rwose shira ubwoba, ushire impumu. Icyo ni
cyo ab’isi bose babuze ngo bashobore kuba abantu nk’uko tubishaka. Babuze nyine
igikomeye wavuze urimo kubura, ari cyo kiruta ibindi byose kandi nyamara ni cyo
twaboherereje gushaka ku isi. Twagira ngo mwige «UBWENGE». Bimaze kugaragara
rero ko aho kwiga ubwenge mukomeza ahubwo gusubira inyuma mu bunyamaswa
aho mwatangiriye.
Umwanditsi : Ahuuu! Ndumva ngaruye akenge ni ukuri nari ngiye pe! Numvise niba
atari ukumvirana ngo mwatwohereje hano ku isi kwiga ubwenge? Muri bande abo
uvuga ko mwatwohereje?
None se ubwo abiga amashuri n’abandi bahabwa inyigisho zitandukanye hano ku isi
wenda ntibyaba ari byo bagamije?
Umwe mu bagabo barebare : Ngira ngo ibyo kumenya abo turi bo si umurimo
wawe, wikwiruhiriza ubusa. Icyo mbona ni uko witiranya ubumenyi n’ubwenge.
Ahari kubera ubukene bw’ururimi rwanyu, iyo sura mbi ya kinyamaswa mu zindi
ndimi irasobanuka neza ; mbese nk’uko mwavuze icyo mwita ubwicanyi bwabaye
mu gihugu cyanyu, rimwe ngo ni amarorerwa, ubundi ngo ni jenoside ariko nko
mu giswahili bavuga neza ko ari «Mauwaji ya kinyama». Mugifaransa bavuga neza
ubunyamaswa ko ari: «Sauvagerie». Ntuzikange nubona umuntu mwari kumwe
akoze ibya kinyamaswa. Muri ibi bihe ni byo byeze ahantu hose, cyane cyane abo
mufite icyo mupfana ni cyo kimenyetso kigaragara cyane ni uko mutazi gusoma iyo
nyandiko yacu.
Umwanditsi : Ubwo se mwe mubona bizahereza hehe? Ko byanga bigakomera? Nta
ho byasize urabona ko no mu rubyiruko ari ho hakabije cyane.
Umwe mu bagabo barebare : Ntabwo mubyumva? Mu rubyiruko se byajyayo
bitagira aho bivuye? Biba byabanje mu bakuru kuko ni bo bitwa ko bazi ubwenge.
Nonese byaba ari ibimanuka biva mu kirere bikagwirira urubyiruko? Ibyo
ntibyashoboka, niba biba mu bana ni uko no mu bakuru biba byarahageze na mbere
kose. Ntimuvuga ngo umwera urututse i bukuru bucya wakwiriye hose?
Umwanditsi : Ariko se ko navuga ko maze gushira impumu aha ngaha ndi ni hehe?
Ndabona ntazi ahantu ndi rwose ariko ni heza gusa! Nta ho nari nabona ku isi hasa
n’aha hantu! Bavuga ngo i kuzimu na ho simpazi, ndetse no mu ijuru sinzi uko hasa.
101
Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe
Aha turi ni hehe koko, ko mbona abagabo barebare beza cyane, ibiti byiza koko
ntarabona ku isi, aha hantu ni hehe wa mugabo we?
Umwe Mu Bagabo Barebare : Aha ni kwa Nyagakecuru mu Bisi bya Huye, uwambaye
inyama n’amaraso ntabwo agera hano. Mu kanya turagushyira Nyagakecuru ubwe,
maze akugenze uko ashaka, naho twe turi abagaragu be, tugendera ku itegeko rye
buri gihe.
Umwanditsi: Nyagakecuru se aracyabaho? Ntituzi ko yapfuye atakibarirwa mu isi
y’abazima?
Umwe mu bagabo barebare : Tugende ubwo numubona uze kumubaza niba
yarapfuye cyangwa akiriho. Ubundi se kuri wowe kubaho ni iki uko ubyumva?
Abariho bose bagomba kubaho nkamwe? Ibyo ni ibitekerezo bigufi cyane.
Umwanditsi: (Baranjyanye nkabona ndakoza amaguru hasi, ngenda nguruka)
Ndabona ibyiza gusa gusa, aha hantu simpava pe! Ndigumira hano, rwose sinshobora
gusubira muri ziriya nyamaswa ngo ni abantu. (Tugeze ahantu hagaragara ko ari
i bukuru, mbona umugore mwiza cyane, ntangira gutekereza uwo bavuga ngo ni
Bikiramaliya, mbona abanjyanye bikubise imbere ye icyarimwe, nanjye ndunama
ntanga icyubahiro kuko nari nkikijwe n’abagabo barebare benshi. Nubuye umutwe
mbona wa mugore arabagirana nk’izuba pe! Ubwoba burantaha nibaza uwo ari
we.Gusa narikomeje ndashikama ariko numva ko ibyanjye birangiye.
Nyagakecuru : Abarinzi b’ingoro yanjye barakunzaniye ngo ngucire urubanza, uje
uturuka hehe, iwanyu ni hehe?
Umwanditsi : (narajijinganije nsanga mu mutwe ntacyo nkibuka) Nanjye sinzi uko
ngeze hano, icyo nibuka n’abantu benshi banyirukankanaga n’abagabo barebare
bantabaye ndumva nta kindi nibuka.
Nyagakecuru : Ntabwo uzi iyo uva? Aho waje uva? Aho wama?
Umwanditsi: Ntabwo mpibuka rwose ndumva ntazi uko meze.
Nyagakecuru : Ngicyo ikibazo nyamukuru kiri kuri benshi bo ku isi aho mutuye.
Ntibazi iyo bava, byumvikane rero ko ubwo nyine batanazi n’iyo bajya.
Umwanditsi : (Abanzanye bahise bigendera, nsigara aho jyenyine, nananiwe
kubumbura umunwa kuko nta gisubizo nari mfite. Ndaceceka gusa mbura icyo
navuga. Ntinya no gukomeza kumureba mu maso kubera kurabagirana kwe kwinshi,
nsigara nubitse umutwe gusa).
102
Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe
Nyagakecuru : Tugutize ubwenge ko nduzi washiriwe?
Umwanditsi : (Muri jye hajemo agatima numva sinzi uko mbaye, noneho igitengo
kinshiramo ntangira kumva neza) Ndabashimiye ku byo numva bingezemo ahari
nanjye naba umuntu.
Nyagakecuru : Twabahaye isi nziza yuzuyemo ibyiza byose, ubwo twaremaga
umuntu twamugize umutware wayo, tuyimuhaho umugabane ngo ayitegeke,
ayitunganye, tumuha umugisha ngo yororoke agwire, yuzure isi. None isi yabaye
ubutayu, ibyari biyitatse bimaze gushiraho, ndetse n’abantu twahaye kororoka
baranga bakamarana. Ngaho reba uko umuntu ashaka kubaho wenyine kuri iyi si.
Iyi foto yafatiwe ku isi aho uturutse, iragaragaza ko umuntu yanze akaba abaye
ikibazo mu isi, twamuhayeho kuyibera umutware. Urabivugaho iki wowe?
Umwanditsi : Nyagasani……
Nyagakecuru : Habaho Imana imwe winyitiranya na yo rero, si ndi Nyagasani.
Umwanditsi : Ndaca bugufi kuko ntazi aho ndi aho ariho. Ariko iriya foto iteye
ubwoba, nanjye naje bendaga kunyica, ni uko natabawe n’abarinzi banyu. Ndabona
103
Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe
ku isi kuyibaho byatunaniye kuko ahari ubwenge bwabaye ingume mu isi yose.
Nyagakecuru : Ubwo rero ikibazo kiri ku isi twavuga ko ari ubwenge bwabaye
ingume? Ikibazo nyamukuru twe tubona ari Muntu. Twibaza ko n’ubwo bwenge
nta wo kubushaka uhari kandi ntabwo bujya bwibunza, ahubwo burashakwa
bukabonwa. Ikibazo rero ku isi, si ubwenge ikibazo ni umuntu. Wibaze nawe
umutware w’urugo, umutware w’inzu, umutware w’umuryango ari we ubaye
ikibazo, abo ahagarariye baba babaye abande?
Umwanditsi : Icyo nasaba ni inama, uko byagenda ku isi. Jye mbona nta gisubizo
dufite, ubundi turamutse tumenye aho twagishakira, abantu bose bakora iyo
bwabaga ngo bakagishakisha ingufu kuko hafi ya bose barababaye cyane kandi
nta kundi bafite kugira. Ndumva mwatugira inama yadufasha kuva muri ako kaga
turimo.
Nyagakecuru : Ubuse hari igihe mutabonye inama zacu? Inama zacu ziba mu
mategeko muzi yanditse muri mwe, mu mitima yanyu. Nawe umbwire ubu ku
isi mwubaha ayahe mategeko? Mugira amategeko mutinya? Nsubiza umbwire
amategeko mwumvira, abayobora muri byose?
Umwanditsi : Twumvira amategeko y’abantu bashyizeho, aya Leta zumvikanyeho,
ayo ibihugu byumvikanyeho, andi ajyanye n’ubumuntu yataye agaciro ariko abantu
na bo barabizi ni uko ntacyo babikoraho, bicigatiwe n’udutsiko dufite intwaro zo
kwica abandi bantu. Mbese hakaba n’utundi twabohoje umuco w’amahanga
bihangira ibyabo.
Nyagakecuru : Ubwo se ikibazo ni amategeko? Cyangwa ikibazo ni umuntu?
Umwanditsi : Ndabyumvise koko ubanza umuntu ari we kibazo isi ifite itakizi!
Nyagakecuru: Turashaka kukureka ngo usubire ku isi, ujye kuvuga iyo nkuru,
n’ubwo tuzi neza ko abagomba kukumva batazakumva. Ibyo ntibitangaje kuko
n’uwo twabwiye kuza avuga yogeza urukundo ntabwo bamwumvise na busa. Ariko
ntacyo, ibyo ni byo bizabacira urubanza, ntibazitwaza ko batabibwiwe.
Umwanditsi : Ngaho re! Nanjye se naba mbaye intumwa nk’izindi nzi?
Nyagakecuru : Ntusanzwe uri umwanditsi? Uzabyandike ubundi wicecekere! Uzaba
ushohoje umurimo wawe. Hariho icyakoretse, igihe twabonye isi igiye gushira,
imazwe na Muntu wadukiriye ibibakikije agatemagura uko yiboneye. Twagerageje
gukoresha inzira zikomeye, ibihugu birahaguruka bamukoma imbere n’ubwo bwose
atarekeye aho ariko yagabanije umurego wo kwangiza ibibakikije byose. Yari afite
104
Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe
muri we umutima wo kwangiza gusa, akaramuka yangiza, akirirwa yangiza, akarara
yangiza. Umusaruro wavuyemo ni uko byibura umutima we wafashwe n’ubwo
butumwa, aranabubumbatira, bamushyiriraho n’amategeko atabagaho, n’ubwo
bwose atayubahiriza yose.
Umwanditsi: Nasaba se ba nyakubahwa ko nakwibariza ikibazo kimwe gusa?
Nyagakecuru: Ngaho baza rwose uko wumva ntawe ukwakura.
4.3 Ubundi mumtu aba ikibazo ate?
Umwanditsi: Nagira ngo mumfashe nsobanukirwe ukuntu Muntu ahinduka ikibazo
mu isi, kandi nyine yari umutware wayigabiwe ku mugaragaro? Bigenda bite ngo
abe koko ikibazo? Ndasobanuza! Wenda nanjye nazabazwa n’abandi icyo kibazo!
Nyagakecuru: Ni mu nzira nyinshi ahinduka akaba ikibazo! Kubera ububasha
twamuhaye agenda yishyiriraho ukuntu yakwica amategeko twamushyiriyeho yo
kumuyobora. Ibyo yabikoze kuva yaremwa, na n’ubu ni ko ameze iyo umwitegereje
akivuka mu nda ya nyina, aba ari nk’umumalayika rwose ariko uko agenda akura
ni ko akuza ingeso, akigishwa bibi, agakora bibi kuko ubundi twamuhaye gufata
vuba ibyo yigishijwe. Reka tuguhe urugero rutari kure: ni ukuntu avuka ari intama,
agakura vuba na vuba mu gihagararo, ugasanga
mu gihagararo ari mukuru ariko mu mutima
atarigeze arenga iyogi.
Reba iyi shusho utubwire niba uyu hari icyo
wamubwira kijyanye n’itegeko rimuyobora mu
nzira yo gushyira mu gaciro.
Umwanditsi : Ngaho noneho ndagira nte? Uyu
ni umugabo rwose, dore n’ibyanwa ariko mu
mutima we imbere aracyari mu mbindo rwose!
Nahakana mvuga iki? Ni ko bimeze rwose nta
guca iruhande!
Nyagakecuru : Dore ubutumwa butomoye
wajyana mu bantu ….«Iyo umuntu ahindutse
ikibazo ….(When Man becomes problem)….
(Quand l’Homme devient problème….)».
105
Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe
Ndagira ngo ubyumve neza, turaguha urugero rufatika mubana na rwo iwanyu i
Rwanda. Itegereze umubyeyi w’umugore wabyaye umwana, akamurushya cyane
amubyara, agakora ijoro n’amanywa ngo wa mwana abeho, akure afite ibyangombwa
byose. Aba amutezemo amakiriro yose yo mugihe kiri imbere. Nuko wa mwana ku
buryo butandukanye akaza kurumba, akaba ikigoryi kibi, agapfa umutima ahagaze,
atagira akenge na busa. Ibyo abwirwa kandi akorerwa, ntihagire ikimufataho na
kimwe. Ubwo uwo mubyeyi azagira ngo iki? Azikorera amaboko ati :`` Naruhiye
ubusa, uwo navunikiraga ni we ubaye ikibazo, sinirenganya, sindenganya rubanda,
sindenganya isi, sindenganya Imana, nta cyo itampaye!´´ Ni uko nyine amabere
yamwonkeje nta kundi akikora, umubyeyi agasubiza amerwe mu isaho, akumirwa
ndetse akifuza no kwipfira akava ku isi, aho kubona icyo yabyaye gipfapfana.
Ni byiza ko murwana ishyaka ryo kubaka igihugu cyiza gifite isuku, imihanda myiza
ya kaburimbo, amateme, amashuri, amavuriro meza, amajyambere ahantu hose!
Nonese uwo mubikorera(umugenerwabikorwa) nabaduka mu gitondo akabisenya
byose, nk’uko yashenye ibya mbere muzavuga iki? Loni, imiryango mpuzamahanga,
barara amajoro ngo bashakishe icyo Muntu abura ku isi yose. Bakagishakira kubura
hasi no hejuru ariko kubera kutamenya aho ikibazo kiri, aho gishingiye koko,
bakamara inyaka nyinshi basohora amaraporo menshi bibikaho. Amaraporo se
niwomuti uvura ibyananiranye? Mu kuri baravura ibibazo aho kuvura Nyirabyo.
Mbese «Barica Gitera aho kwica ikibimutera» wa mugani w’iwanyu. Ngirango ni
namwe muvuga ngo «Bazirunge zange zibe isogo». Nyir’ubwite akwiye kubanza
gusubizwa mu cyubahiro yahoranye, naho ubundi muragosorera mu rucaca!
Umwanditsi : Ndabyumvise rwose kuko najyaga ngerageza kubyandikaho gake
gake, kenshi nkabivuga ntanumva neza ibyo ari byo ariko ndumva bisobanutse
noneho, ubanza nanjye nabihagararaho.
Nyagekecuru : Nitwe twabigushyiragamo ngo ube wavuga, tugasanga
ntusobanukirwa neza. None twakuzanye hano ngo ufunguke ubwenge, wumve aho
guhata ingufu!
Umwanditsi : Nimumbwire icyo cyubahiro Muntu yahoranye kugira ngo ndusheho
gusobanukirwa.
Nyagakecuru : Rwose ca ubwenge, umurebye mu biremwa byose usanga aremetse
nk’ibindi? Twakubwiye ko yahawe ubutware bwo gutwara isi n’ibiyirimo byose,
ubutware se ntibugendana n’icyubahiro?
Umwanditsi : Ni byo rwose ni ukuri kuzima!
106
Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe
Nyagakecuru : Icyubahiro yagihawe n’Umuremyi, ni nde wundi wo kukimuvutsa?
Mu biremwa byose nta we ariko ibyo mwamukoreye mu Rwanda muri 1994, ni
iby’icyubahiro? Birya ni ikimenyetso cya nyuma twahaye isi ngo imenye igipimo
cy’aho igeze mu kubaha icyo Umuremyi yubahishije. Ibyo birakomeje mu ngo no
mu miryango yanyu kuko mwanze kubiha agaciro kabyo. Mwagombaga kwigisha
isi yose mubahumura amaso ngo barebe na bo aho isi igeze. None se ni ko birimo
gukorwa? Ni yo mpamvu bigikomeza mu miryango hirya no hino aho guhagarara,
ngo habeho ituze mu bantu no mu miryango yabo.
Umwanditsi : Turashize!
Nyagakecuru : Murashize nyine, twababwiye kera icyubahiro cy’umubyeyi,
tuti:``Umututse gusa byonyine akwiye kwicwa’’.None si ukumutuka gusa byonyine,
aricwa n’uwo yibyariye! Ikibabaje ni uko ahubwo mukomeza mukareberaaa nk’aho
nta buremere bifite. Umubyeyi ni iki kuri wowe? Amerewe ate mu bihugu by’i
Burayi? Muri Amerika ngo bateye imbere, umubyeyi avuze iki? Iwanyu ni mwe
muvuga ngo uriye umusaza aruka imvi! Urwo ni urugero twafata rw’umuntu
w’umubyeyi ariko buri muntu afite icyubahiro cye uko ari mu rwego arimo. Nt awe
usumba undi mwese muri bene Muntu. Nyamara murabizi murabiririmba buri
munsi ariko biri kure nk’ukwezi mu gushyirwa mu bikorwa.
Umwanditsi : Nta cyo mfite cyo kuvuga!
Nyagakecuru : Oya wiceceka! Banza umbwire niba hari umuntu ku isi wabashije
kurema amaraso? Baragerageje ariko barangije barananirwa, barasezera ku
mugaragaro. None bigenda bite ngo mutinyuke kuyasesa mwica abantu nkamwe:
umwana yica se, yica nyina, umuvandimwe yica undi, umubyeyi yica icyo abyaye.
Ijambo nyamukuru rigiye kumara isi ryitwa «Kwica»!
Ndetse nukosheje ngo «yishe itegeko». Ryarabananiye ngo muryigobotore, kuva
kubwa Gahini kugeza uyu munsi imyaka n’imyaniko irashize mutarabasha gutsirimura
ibyo kwica, byabaye igisubizo cya buri kibazo kiri ku isi? Ese ko tubona ikibugarije
cyose ngo muhagurukira icyarimwe ngo mukirwanye, ko mutarwanya «kwica»ngo
mubishyire no mu mihigo ngo bizaranduke burundu ku isi? Ibyo mwabikoreye
kandi uwo twohereje mbere, wari uje gucungura umuntu; Yezu w’umuyahudi
mwamuhembye iki kitari ukumwica? Kwica……… Kwica…….. Kwica……….. Kwica…….
Kwica……. Kwica………. Kwica…………. Kwica……. Kwica……….. Kwica……….. Kwica icyo
utaremye? Ko nta nama mpuzamahanga iraba isuzuma ikibazo cyo Kwica? Ni uko
namwe bibarimo n’ubwo bwose mwitinyira gupfa ariko mugatinyuka kwica.
Umwanditsi : Najye ga naje ndi inkirirahato bari banyishe!
107
Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe
Nyagakecuru : Baguha se icyo badafite? Ni yo mazimano bazimanira abandi!!! Ni
uko mutazi «kwica» icyo ari cyo ko ari ukwikoza ubusa gusa kuko umuntu ni nk’igiti
afite, imizi igera kure kandi ishibuka vuba cyane.
Gutema igiti hejuru imizi irongera igashibuka bidatinze. Icyo ni cyo twita ubwenge
mutashatse kumenya, mwihimbira ubwanyu, mukomeza gukopera ubw’abandi ngo
aha niyo majyambere. Nimuharanire amajyambere ya Muntu ni yo akomeye kuko
amenye ubwenge yatunganya ibisigaye.
108
Igice cya 5
Inyamaswa mbi
ni umuntu
109
110
Inyamaswa mbi ni umuntu
5 Inyamaswa mbi ni umuntu
Umwanditsi yagize atya abona arakangutse, yibaza aho yari ari, yabona abantu
agahunga. Kubera inzozi zikomeye cyane zari zamunanije cyane. Yari ameze
nkuwataye umutwe atabasha kuruhuka bihagije.
5.1 Kanzanire Veneranda ati: ‘’Navuye muri Nyabarongo
inshuro ebyiri’’.
Bitewe rero n’uruzinduko yagombaga kujyamo ahitwa i Mpimba, yarazindutse
ku munsi ukurikiyeho, ajya gusura abantu b’inshuti ze kwa Bwana Ndahimana na
Kanzanire. Mu gihe bamaze kumwakira baraganiriye baza kugusha ku marorerwa
yagwiririye igihugu, akaga ka jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Umugore wo
muri urwo rugo Madamu Veneranda Kanzanire, aza gutekerereza umwanditsi ibyo
yahuye na byo mu gihe cy’iyo jenoside yakorewe abatutsi. Reka tubyumvire hamwe
n’abasomyi!
Ubuhamya bw’umudamu witwa kanzanire veneranda
Uko avuga Imana yamukoreye muri jenoside:Yavuye mu ruzi rwa Nyabarongo
incuro ebyiri
Muri jye nabayeho ndi umuntu ukunda Imana, nkunda gusenga. Umunsi umwe
umuntu aza kungenderera, ambwira ko mfite impano 9 ndetse 10. Nari mfite
umuryango udakunda gusenga, bakantoteza cyane kuburyo najyaga gusenga
nihishe. Najyaga ngira amasengesho yo kwiyiriza, tukajya gusenga n’abandi twari
dufatanije. Imana ikaduheramo imbaraga cyane. Ababyeyi barantoteje cyane
muri uko kwiyiriza ngo ngiye gupfa. Uwiteka yari yaraduhaye gahunda ko tuzakiza
ikirema. Intambara ijya kuba baranze ko umukuru w’igihugu yapfuye, hashize
ibyumweru bibiri, ni bwo byakomeye cyane. Nari ndi aho nasengeraga, ni ho nahise
njya kuba. Ubwo nyuma y’ibyumweru bibiri, ni bwo mu ma saa saba z’ijoro Imana
yambwiye ko ngomba gutaha mu rugo. Ngeze mu nzira mpura n’igitero kiramfata
bavuga ko bangize ingwate kuko ngo babuze musaza wanjye. Havuyemo umwe
agiye kuntera inkota, undi araza aritambika iyo nkota ntiyamfata. Nahise nsubira
bwangu aho nasengeraga, ibyo kujya mu rugo mba ndabiretse.
111
Inyamaswa mbi ni umuntu
Igitero cyarongeye kidusanga aho twari turi n’abandi, kiradufata, batujyana
kuturoha mu ruzi rwa Nyabarongo hafi y’iwacu. Batugejejeyo, bamwe kubera
ubwoba bijyanamo ubwabo ariko jye ntegereza ko bandohamo. Ubwo umwe yaraje
anturuka inyuma nari mpetse umwana w’umuntu twari kumwe, ansunikiramo
n’abandi. Twagiye tureremba hejuru y’amazi gutyo, nkumva nkiri muzima kandi
ntazi koga, nkabwira Imana ngo inyakire ndaje. Turagenda turenga nk’amasegiteri
atatu ariko baturiho bareba ko twibira. Twageze aho bita i Runda mu Nyange, ni ho
naviriyemo. Wa mwana nari namwururukije bamuroshye ukwe nanjye ukwanjye.
Ubwo maze gukuka nagiye kwihisha mu bisheke, mpahurira n’umuntu w’umugabo
arambaza ati ``uvuye he?`` Ati: ``Ubwo nyine uvuye mu ruzi.`` Ati: ``Ubwo nawe
uri umututsi’’. Naramushubije ngo sindi we, aranga anjyana kuri bariyeri, ati: ``ni
bo bari bugutegeke. Angejeje yo barandeba na bo ntibanyica. Ubwo ansubizayo
ndakaraba. Nyuma y’ aho haza abasirikare batwara abantu, bati: ``n’uriya ni
we naze``. Tugeze hirya umwe ankuramo anshyira ku ruhande, ambwira ko afite
mugenzi we ushaka umugore, ngo azamunshyingire tubanze tumarane iminsi itatu,
ndanga. Ubwo bari bafite n’inzoga baraduha, jye nanga kuyinywa, mbabwira ko
nakijijwe.
Bahise batujyana ku ruzi noneho baduhambiranya amaboko twese baducishamo
igiti, ubundi barundumurira mu ruzi. Uko umugozi wari umboshye waje gucika
simbizi. Nuburukiye aho bita mu Nzove. Hari mu ishyamba ribi cyane bikabije ariko
naritambutsemo nshaka kugera ku muhanda byamfashe iminsi. Naje kugera ku
giti cy’inyoni muzi mwese njya mu rugo rw’umuntu ariko na we yari interahamwe.
Baranyakira nuko mbatekerereza ibyanjye. Ab’iwacu bajyaga bagemura inzoga
hafi y’aho ariko Imana ikinga ukuboko ntibambona.
Intambara yarakomeje ndetse turahungana kugera muri Zayire (Zaïre), umuntu
akampa agatenge, undi ikanzu kuko nari mfite gusa ibyo naje nambaye. Nagiye
mpurirayo n’ab’iwacu ariko Imana ikomeza gukinga ukuboko kwayo, ntihagira
ujya kumpururiza. Twaje guhura n’umugore twari duturanye, aho hari mu gihe
cy’ihinga, akaba yarigeze kunsaba imigozi yo gutera, ndamuha. Hari harigeze
kuza mu murugo abantu cumi na babiri, Papa arabacumbikira. Kubera iyo neza
twabagiriye bemera ko aho mu buhungiro bajya nanjye njya gufata ariko bakampa
duke, ibikomeye ntibatume mbifata. Bakambwira ngo njye mfata duke gusa. Ubwo
turi muri Zayire, umutima wampataga gutanga ubwo buhamya, Imana irandinda
ntibagira icyo bantwara. Hari aho twaje kugera bakambwira ko bazanta mu
Rushoga (Ikigezi kinini cyane) ariko ntibyashobotse, twarawambutse turataha.
Tugeze mu Rwanda nza kubona umwana w’inshuti yanjye ku Ruyenzi, na bo babaga
mu nkambi, baranshumbikira, bukeye ndataha nsubira iwacu, ngezeyo nsanga
112
Inyamaswa mbi ni umuntu
habaye amatongo, icyakora mpura n’umugabo wari inshuti y’iwacu, aranjyana
aranshumbikira.
Mu minsi mike mbona ha handi nasengeraga baracyasenga, nkomeza kujyayo, haza
kuza abatanga amabati, njya gufata, ndongera ubwo ndubaka, abo ni kwa Padiri.
Haje kuza rero ibyo kwishyuza abasahuye ariko jye sinirirwa mbijyamo ndekera iyo.
Umwe mu basahuye iwacu, yaribwirije anzanira amafaranga ndongera ngura andi
mabati ndubaka. Mu 1997 ni bwo nageze mu rugo mvuye mu buhungiro.
Mu 1998 mu kwezi kwa 11 ni bwo nakoze ubukwe ndi nyakamwe ariko Imana
ingirira neza, ubukwe burataha ndubaka. Nkaba rero ndiho gutyo mfite abana 4.
Nabwo kubyara iteka mbyara banteruramo abana, gusa Imana ikomeza kundinda.
Uwo mperutse kubyara we bagombye kunyongera umwuka. Mu ntangiriro z’uyu
mwaka nafashwe n’indwara y’umutima, ndetse n’iy’amaraso ariko ubu maze
kwisuzumisha bambwira ko nta kibazo umutima ukora neza.
=========================================================
Umwanditsi : None se Ndahimana ko wumvise umugore wawe avuga, ibyo byose
wari ubizi nk’uko yabitondoye?
Ndahimana : Nari nzimo dukeya ariko numvise noneho byinshi ntarinzi.
Umwanditsi: Wowe se Veneranda ubungubu urebana ute n’abo bantu?
Kanzanire: Turahura tukarebana, tugasabana nta kibazo mbona dufitanye!
Ndahimana: None se ko intambara ari intambara wagira ute?
Umwanditsi: Ndashaka kumenya buri wese amasomo yakuyemo, ari wowe
Veneranda byabayeho, ari twe tubyumvise, twaba twarigishijwe iki?
Ndahimana: Navuga ko byanyeretse ukuboko kw’Imana uko gukora mu mbaraga
zikomeye!
Kanzanire: Nabonye Imana imbere yanjye, nzayigwa inyuma, sinteze kuyivaho na
rimwe!
Umwanditsi: Nzabyandika mu gitabo ngo abasomyi banjye na bo mbahe umukoro.
Gusa jye nizemo ko “inyamaswa mbi ari umuntu”. Ubundi inyamaswa zose siko ari
mbi nkuko tubyibwira, namenye inkuru y’imbwa yari mu rugo bishe abantu bose
muri jenoside barabarangiza. Noneho isigara mu itongo yonyine, ikaharara,
113
Umwanzuro
ikahirirwa, abantu banayizanira ibyo kurya ntibirye, irinda ipfiraho irashanguka. Ni
ikintu niyiziye neza n’aho hantu ndahazi, naraperereje bihagije.
Uretse n’inyamaswa zo mu rugo n’izo ku gasozi barazimenyereza bigakunda. Ariko
umuntu, we ni inyamaswa yindi iruhije cyane. Igihe cyose atakiri umuntu ahinduka
ikibazo gikomereye isi n’abayituye. Niwo muzi wa jenoside yakorewe abatutsi mu
Rwanda.Ibindi ntumbaze ndacyari mu bushakashatsi nanjye. Naho ibindi nabyo
mpariye abasomyi.
Umwanzuro
Dusoza kwandika iki gitabo hari muri Werurwe biganisha muri Mata 2013, aho
twibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe abatutsi, muri Mata 1994. Burya ga
umwaka ni ubusa wa, sinari nzi ko tumaze umwaka wose twandika iki gitabo. Iyo
nkoresheje amaso yanjye y’ubwenge bukeya nsanganywe, nkareba ayo marorerwa
yakozwe n’abanyarwanda, bayakorera abandi banyarwanda, birandenga nk’uko
bigendekera buri wese ufite umutima wo kubiba bugufi, ashaka kubicengera
ngo abyumve, yifuturiremo umusemburo w’ibyiza byaminjirwa mu mitima
y’abana b’abanyarwanda aho bari bose, kuri iyi si ya Rurema. Byanteye kwibaza
ibibazo byinshi. Ikindi navuga ni icyo natangaza ngira nti “mfite amatsiko! Mfite
amatsiko! Mfite amatsiko! Mfite amatsiko! Mfite amatsiko! Mfite amatsiko! Mfite
amatsiko!” kuri iyo Jenoside yacu twe abanyarwanda kubera ko kuyandikaho
bitamaze amatsiko ahubwo yakomeje kwiyongera kurushaho. Narakubitirije nshaka
guhanuza abandushije intera mu kujijuka. Nari narabariwe uwitwa Bamenya ngo
waba uzi ubwenge cyane, nuko ndazinduka, musanga aho bandangiye atuye mu
mudugudu wa Bweramvura, ahantu ho ku giti cy’Imana y’abagore. Nazindutse iya
rubika numva nashobewe n’icyo nzasubiza abasomyi banjye igihe bazambaza bati:
“hanyuma se…´´ Bati: ´´si jye wahera nka wa mugani….?´´ Ngo genda gusa uduteye
amatsiko! Nageze kwa Bamenya mu rukerera nk’umunyarwanda wese ugiye
guhanuza, ndasuhuza bisanzwe:
Umwanditsi: Yemwe aba hano muraho, murakoma?
Bamenya: Uraho nawe mwana w’umuntu? Komeza uze ntabwo duheje, kwa
Bamenya kubanza kuvunyisha si ngombwa ngwino rwose wisanzure ni karibu wa
mugani w’abanone. Icara aho mu kirambi hari agasambi k’abashyitsi, maze ushire
impumu usiganuze icyo ushaka cyakuzinduye.
Umwanditsi: Ni ubwa mbere ngeze mu rugo rwanyu, sinzi uko bigenda, sinzi ikibanza
114
Umwanzuro
gukorwa niba hariho kubanza gutanga amaturo, kubanza kwivuga, gutegereza
umuhereza wanyu, hato hataza kubaho gukosa, nkabura n’icyangenzaga ngataha
amara masa.
Bamenya: Oya, rwose ibyo byose ntabiba hano, nta cyacumi, nta n’amaturo, nta
mugaragu ubahano, nta buhake tugira, turihagije. Naho ubundi nkuko hano ari kwa
Bamenya nyine, turakuzi neza, none se nturi umwanditsi?
Umwanditsi: Ndi we rwose, nta ho mwibeshye.
Bamenya: Ndetse n’ibyo wandika turabizi, n’ibibazo waje wibaza, ugitekereza kuza
hano tuba tuzi ibyawe byose, ntuvunike mwana w’umuntu.
Umwanditsi: Ni koko barakundahiriye, ngo mu bwenge nta we mubunganya, uri
Bamenya koko ngo izina ni ryo muntu.
Bamenya: Uhawe rugari rero, ngaho baza ibyakuzanye, witinda, shira ubwoba
n’amakenga, ubaze nta mususu, hano ni mu mudendezo, ishyire kandi wizane.
Umwanditsi: Naje rwose mu mwanya wanjye ubwanjye no mumwanya w’abasomyi
banjye ngo mbabarize ibyo bari kuzambaza kuko nsanga nta bisubizo bihamye
byabanyura mfite. Nanditse ibintu ari ubwa mbere binjemo, nanjye mbona
bikomeye ariko cyane kuko nanditse kuri jenoside yakorewe abatutsi muri mata
1994 yabaye mu gihugu cyacu, nashatse kuza ku bandushije gusobanukirwa ngo
bamfashe kuko nanjye ndi umuntu mfite aho ngarukira.
Bamenya: Kuki se wihaye kwandika ibyo nawe ubwawe utabasha gusobanura? Iyo
utegereza ukazabanza gusobanukirwa nawe ubwawe?
Umwanditsi: Narigaga nigana abandi, ngo nanjye ngire icyo nakwandika, ngire
umuganda natanga ku bibazo byugarije isi muri rusange n’u Rwanda rwacu
by’umwihariko.
Bamenya : Ibyo wanditse, humura turabizi neza, wabanje kwibaza kuri jenoside
yakorewe abatutsi bo mu Rwanda muri mata 1994, uvuga ko ibyayo bigiteye urujijo.
Byo byatumye ukomeza kureba ku iterambere rya muntu aho rigeze ku isi. Ukibaza
na none ukuntu umuntu wahawe gutwara isi none akaba yarabaye umucakara wayo.
Wibaza ukuntu yabaye ikibazo, agahangara gukora jenoside, ushaka kugaragaza ko
yananiwe kwibaza kandi kwibaza ari byo bikuru, bitandukanye kure no kutibaza,
byo muvumo w’iyi si. Washatse kwereka abasomyi bawe ko isi iri mu mwijima
w’icuraburindi kuko ibyo yita ibibazo atari byo bibazo.
115
Umwanzuro
Ujya ku cyo wise urubuga rw’ibibazo, ugaragaza ko ibyo abantu bita ibibazo ahubwo
ari abaturanyi, ari abarimu, ndetse n’iby’ibanze (raw material) bibatera kwibaza
n’ubwo bahagurukira ngo kubirwanya babishakira ibisubizo, ari bwo babasha
gutekereza kurushaho, biga kumenya ubwenge.
Ugenda werekana ko, koko ahubwo isi itamenye ko wa muntu iharanira gukiza
ibibazo ari we umaze guhinduka ikibazo mu isi n’ubwo isi itabizi gutyo. Wafashe
urugero watangiriyeho rw’umuntu wahindutse ikibazo iwe mu rugo, no mu gihugu,
azize ko yabuze iterambere rya muntu. Aho waranahatinze cyane kuko werekanye
ko hagati y’abize amashuri n’abatarayize hari itandukanirizo rinini, dore ko batabona
ibibazo ku buryo bumwe. Werekanye ko abize bashakira imirimo ibabeshaho ku
batize. Aha ni na ho wakoresheje urugero rwa Maraliya. Abantu bake bize bavugako
bitangira guhumura no kuyobora injiji zitakandagiye mu mashuri yanone, aya nyine
ya kizungu. Mbese ngo babereka urukundo babakunda mu kwita ku bibazo byabo
ni ko kubitaho ngo babasivilize babe abantu nyabantu. Ngo bave mu bunyeshyamba
(ubunyamaswa), mbese nk’uko abazungu baje kubikorera abirabura mu bukoloni
bwabo. Nubwo ariko batabasobanuriye byinshi mu byabazanye, nko kwagura
amasoko y’ibikorerwa mu nganda zabo, n’ibindi byari byihishe inyuma y’impuhwe
zitabarika ngo ziva kwa Mungu wabo. Aho washatse kwereka abasomyi ko abantu
bose ari kimwe. Baba abazungu cyangwa abirabura, ko uruhu nta cyo rwongera
ku muntu. Igikomeye watinzeho ni icy’inyamaswabantu urengura uganisha kuri
jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, uko bishwe urw’agashinyaguro, birenze
n’ukwemera kw’abantu. Wanyuze kuri uriya mupolisi wafunze abantu babuze
indangamuntu, ugera mu nzozi zo kwa Nyagakecuru, aho wigishijwe byinshi utari
uzi. Washoje ugaragaza ko iyo umuntu ahindutse ikibazo aho ari hose, aho hantu ari,
haba hagushije ishyano ridasanzwe. Waje kwanzurira ku buhamya bwa Kanzanire
mu gihe cya jenoside, wavuye mu ruzi rwa nyabarongo ubugira kabiri, yivugira uko
byamugendekeye byose n’amasomo mwe ababyumvise mwakuyemo.
Umwanditsi: Nonese igitabo nanditse cyasohotse ntari nanakirangiza? Ibyo byose
mwaba mwarabibwiwe n’iki? Ko numva rwose mubizi imvaho?
Bamenya: Nakwibutsaga ko ushyira mu bwenge ko uri kwa Bamenya, witangazwa
n’uko tuzi ibyawe, ninako tuzi ibyo abantu bose, uko batuye umugabane w’isi, uko
bayingayinga miliyari umunani. Ibyo muzi n’ibyo mutazi, byaba ibyahise, ibiriho,
n’ibizabaho, kuko ubwenge nitwe tubufite wivunika mwana w’umuntu.
Umwanditsi: Ndumiwe ndumiwe mbuze urwo navuga, ubwo noneho n’ibibazo
naje ndibubaze byose mwamaze kubitahura, reka nicecekere noneho munsubize
ntarushye. Ariko munyemereye nabibariza rwose utubazo mfiteho amatsiko, kandi
mwampaye umudendezo n’ubwisanzure bwose.
116
Umwanzuro
Bamenya: Ngaho baza rwose sicyo cyakuzanye se?
Umwanditsi: Ubundi narangiwe n’abantu hano naje ntahazi, ko tuvugana ntabareba
nkumva ijwi ryanyu gusa, wowe ngo witwa Bamenya urinde koko uri muntu ki, ngo
nkumenye rwose? Icyakabiri munyemereye mbibarize rimwe; aha hantu ndi ni he
ko nabonye Iyakare inkura kwa Nyagakecuru, aha ho namenya nzahava nte?
Bamenya: Kubaza si ukuyoba rwose urabajiije. Ndakumenyesha ko ntari umuntu
kandi ko niyo naba naranigeze no kuba we ntakiri we. Icyakora nzi ibyerekeranye
n’abantu iyo biva bikagera. Ikindi ntabwo ndi ikimanuka ngo wenda mbe
naraturutse hejuru, kuko ubucurabwenge nyarwanda buzi batatu gusa: Ni Kigwa
wabanje amanutse avuye kwa Syerezo,ariwe Nkuba, umwami wo hejuru. Yazanye
kandi n’umuvandimwe we Mututsi, hamwe na mushiki wabo Nyampundu. Jye rero
si ndi ikimanuka rwose ushire amatsiko. Ikindi si ndi umwami, kuko ntaho ntwara,
jye ndi Bamenya kandi ndi ku murimo natumwe gukora. Naho ibyo kumenya aho
uri hano, ni ibweramvura ku giti kitwa Imana y’abagore. Ibindi ntibikureba, utaza no
kuvaho wita mu mata nk’isazi, wivanga mu bitakureba nyine.
Umwanditsi: Ariko nubwo ntanyuzwe, ndumva uri umunyarwanda kuko urwo
rurimi rwacu numva uruzi cyane.
Bamenya : Icyo nicyo cyakuzanye se ko numva wibanda mu gushaka kuntarura?
Waba warabariwe ko nazimiye, ko naba ndimo gushakishwa? Ko umbaririza cyane
wantumwe nande mwana w’umuntu? Kandi ndumva ushaka kumpa ubwenegihugu
bwanyu ntabwo nasabye, umva rero mwana w’umunyarwanda, itonde kandi ucishe
make, ayo marere uyasubize iwanyu.
Umwanditsi: Ndaca bugufi rwose ndemera ko natandukiriye, kandi nisumbukuruje,
naje nshaka rwose gusiganuza uko namenya niba uko mbona umuntu wari
warahawe gutwara isi, yarahindutse umucakara wayo, namwe niko se mubibona
koko? Ibyo bikaba bituma aba ikibazo mu isi dutuye?
Bamenya: Muntu ajya guhinduka ikibazo mu isi, akaba umucakara w’ibyo
yakagombye gutegeka, byahereye kera kose mu bihe byambere by’ikubitiro, yavuye
mu byimbo bye, ava ku ntebe y’ubutware yihimbira imibereho mishya y’iwe bwite,
nan’ubu kandi akomeye ku migambi ye itayegayezwa. Twamugabiye impano nyinshi
zo gukoresha, igihe twamushyiraga kuri iyi si. Zimwe murizo zihatse izindi zose ni
”Ubwenge hamwe n’Umubiri”. Ibyo twagirango agire ibikoresho bya ngombwa mu
murimo wo gutwara isi, nkuko wabyanditseho. Ariko nyamara nawe uhamanya
nkatwe ko uwakwitegereza neza ubungubu yasanga ahubwo isi ariyo imutwara,
inamugenga rwose.
117
Umwanzuro
Ni ukuvuga ko ibiri mu isi aribyo aharanira cyane kugeraho no gutunga agatunganirwa.
Ibindi bidafatika bikaza cyangwa ntibize, ariko akabona ibyo ararikiye.
Umwanditsi: Nanjye numvaga ko aho duhamanya, icyo natsindagira jye numva
n’abasomyi banjye bazibazaho, ni impamvu nyamukuru yateye Muntu kuva mu
birindiro bye, no mu nshingano zikomeye gutyo yari yahawe, akiremera izindi
nzira zidahwitse, urebye neza zaba zigiye kworeka mu nyenga iyi si twese dutuye.
Ibyo bikoresho rero bikomeye koko “ubwenge n’umubiri”, nyamara birahari
ntagushidikanya, arabifite. Habuze iki? Hangiritse iki?
Bamenya: Aho urabajije rwose, reka tugusubize mu bwitonzi kandi tubigendemo
gahoro. Ibikoresho nakubwiye yahawe bikomeye uko ari bibiri “Ubwenge
n’umubiri”, aho kubibungabunga yarabigurishije ashaka imibereho myiza, nyamara
ubundi asanzwe afite iruhande rwe. Umubiri wabaye igicuruzwa ku masoko
mpuzamahanga yose, nk’ibindi byose bikenerwa mu buzima (Health becoming
a commodity). Ubwenge bwitiranijwe n’ubumenyi rusange, butanga akazi kuri
bamwe, bavuga ko bigisha ubwo bwenge abandi batabufite. Nabo rero bakabaha
ibyo bivumburiye, ariko babibagurishije ibya mirenge (science without conscience).
Igikomeye abantu batamenye, batahaye agaciro, kandi aricyo mugenga w’umuntu,
ni ubwenge bufashe igice kinini cyane cy’ubuzima bw’umuntu, cyikaba kihariye 99%.
Icyo ni igice cye kitaboneka, kidafatika, kigizwe n’urusobe rw’ibitekerezo twashyize
mu muntu, ngo yigenge, agenge n’isi yose. Ibanga rero ryahishwe abaswa, ni uko
igice abantu babona bibwirako aricyo kinini, kandi kigaragara, kinafatika, aricyo
“mubiri”, uwongereyeho ibyawo byose, gifite gusa 1%. Niba wabasha gusoma ibi
bikurikira, ngaho irebere:
Ibigaragara
1%
Ibitagaragara
99%
•
118
Umubiri wa 1% ugira impagarike cyangwa umucuri, ibitagaragara bya 99%.
Ibitekerezo n’ubwenge nabyo bigira impagarike n’umucuri, biba byiza cyangwa
bibi! Hariho inzira ebyiri nta ya gatatu ibaho, ibyo tubisanga mu mpara
kubiri zose: Ikiza- ikibi/ Epfo-Ruguru/Indyo- moso /Umugabo- Umugore/I
Umwanzuro
intangiriro- Iherezo/Ikiryoshye- Ikirura/Etc…… Gucurika ni ukubusanya ibyo
byombi kimwe kigafata umwanya w’ikindi. Es :20.21
Umwanditsi: Nanjye noneho ntangiye kumvamo gake, aho Muntu yaba wenda
yaraguye koko: Muntu ahora arwana yita cyane ku biboneka gusa, amasaha 24/24
n’iminsi 7/7, akoresheje ririya 1%, ngo yisobanurire iriya 99%. Nyamara ntazi ko
ibyo“bitekerezo” bye bitagaragara, aribyo bimurutisha ibindi biremwa byo ku isi ya
Rurema, n’ibyo mu isanzure y’umwuka itagira imipaka.
Bamenya: Ibyo nibyo, ariko reka tubituruke mu mizi, Muntu uko abona ahumeka
bitamugoye, akavuga atarushye, agakora uturimo twe, akagenda, akicara
atabitinzeho, akareba ibiri mu maso ye, akarya, akaryama, ninako yumva ko
gutekereza nabyo yabikora bitamugoye (spontaneous thought). Nyamara ibyo
byose abasha gukora bihatswe n’ibitekerezo byihariye 99%, nkuko nari maze
kubivuga haruguru. Impamvu ntayindi ni uko ari byo komanda wa byose, mu
mikorere y’umubiri wo ubarwaho 1%, wongeyeho no kwibaza k’umutima. Mbese
ubwo birumvikana ko ibitekerezo aribyo Muntu mu yandi magambo asobanutse,
no mu mvugo isanzwe abantu bashobora kumva neza.
Umwanditsi: Ahaa! Aho niho hantu ho gusobanurwa cyane, mutubwire noneho
aho ruzingiye?
Bamenya: Wishyuhaguza se ko nawe wanze ukaba ushaka kumbera umuntu.
Itonde niko nakubwiye, dutotore amagambo ntugire ngo biroroshye. Wenda
wowe wacishiriza, ariko imvugo yacu abantu bayumva ni bake cyane. Ndagerageza
kwigisha nk’uwigisha umwana muto: Ubwo wumvise ko ibitekerezo bihatse ibindi
byose mu buzima bw’umuntu, byihariye rwose 99%, naho umubiri n’irari ryawo
bagasigarana gusa 1%, hariho gusobanukirwa n’ahantu navuze hajyanye no
kwitiranya ibyo byombi, kimwe kigafata umwanya w’ikindi. Hariho aho umuntu
yiyumva nkaho umubiri ariwe Muntu, mbese umubiri ubwawo ukaba wakwegukana
99%, byaba byayobora bikanategeka ibitekerezo bye, we akabifata nkaho ari 1%
bisigaye. Iyo ntambara ishingiye mu guhitamo kwa Muntu, bishoboka ko yaba
yarabibwiwe, akabyigishwa akiri umwana, akabifata atyo nk’umuco w’iwabo. Ibyo
yaba abizi cyangwa atabizi, yabishaka atabishaka, ntacyo bihinduraho , ahubwo ajya
gusanga, agasanga ayoborwa n’ibyo yahisemo, bivuga ko ayoborwa na 1% aribyo
mubiri. Ubyumve ko iyo 1% we aba abyita ko ari 99%, yiyemera ko azi ubwenge,
kandi ngo ayobora umubiri n’ubuzima bwe bwose. Ubyumve ko ntahandi yaguye
uretse kuyoba hagati y’inzira ebyiri z’ibyerekezo bihabanye kure. Imwe iganisha mu
cyiza, indi yerekeza mu kibi, amaherezo bishyika mu buzima cyangwa mu rupfu.
Gusa wumve ko nta hagati habaho, utaza kwibeshya cyane nka benshi bakunze
kubyitiranya.
119
Umwanzuro
Umwanditsi: Wenda ahari jye nacishiriza nkagira utwo natoramo, ariko sinziko
abasomyi banjye bakwifindurira icyo mushatse kuvuga. Erega iyo mvugo yanyu
ubundi irahanitse si ukwivugisha!
Bamenya: Ndumva icyo ushaka kuvuga, na mbere yuko uvuga mba narangije
kumenya icyakugoye. Abanyarwanda bari barahishuriwe kuva kera cyane, ibanga
rikomeye andi mahanga atashoboye kumenya. Gusa abanyamahanga baje
babitesheje agaciro, barabyangiza bitangira kwibagirana. Amategeko ariho ntajya
ahinduka cyangwa asaza nkuko mwe mubara igihe gishira. Abakurambere banyu
bajyaga bashaka gutakambira ibitagaragara, bakajya ku muntu babona ko abarushije
ubumenyi, bakajya guhanuza. Babikoraga ku buryo bubiri butandukanye, aribwo
“Impagarike n’Umucuri”. Ibyo ninabyo ibitekerezo byose by’abantu bigenderaho,
bakavuga basaba mu mpagarike ngo; Umva Mana y’i Rwanda usanze ngira
impagarike, ngira ubugingo, ntapfa, ntapfusha, ntanyagwa, nsekera abana banjye
n’inka zanjye…… Baba basaba”Umucuri” bati; Umva Mana y’i Rwanda, usanze
ntagira impagarike, nta bugingo bundimo, mpfa, mpfusha, nyagwa, ntasekera
abana banjye, n’inka zanjye…. Urumva ko hariho ibyerekezo by’ibitekerezo bizima,
aribyo iby’impagarike, n’ibindi bipfuye biri mu cyerekezo cy’umucuri, biganisha ku
rupfu.
Umwanditsi: Ariko se ko numva ayo magambo ahari naba atari ubwa mbere naba
nyumvise. Icyo nibuka naba narigeze kuyumvaho, ubanza byari imvugo ikoreshwa
n’abapfumu ba kera mu Rwanda rwo hambere. Noneho se ni ukuvuga ko uyu
munsi wa none, shenge kuri iki gihe turimo abantu ba none bazabikozwa? Icyakora
sinzi niba numvise neza se cyangwa numviranye? Ndagirango nyasubiremo ntaba
nibeshye na gato, muravuze ngo: “Impagarike n’umucuri”? Naba narayumvise koko
hambere, ariko nanjye sinzi neza icyo bisobanura. Mbabariye abasomyi banjye!
Bamenya: Ukwiriye koko kubaza kuko byabayeho ukiri umwana, naho ukuriye
ugasanga byararengejweho urwiri. Iryo jambo ngo “impagarike n’umucuri”
biragaragara ko ukeneye kwigishwa cyane mubyo bene wanyu bateye utwatsi
ngo ni ibishenzi: Abakurambere bababanjirije bashyikiranaga n’isi y’ibitagaragara,
bakamenya kubaza no gushyikiriza abanyabubasha ibyifuzo byabo. Ntaho kandi
bitaniye n’ibikorwa kuri icyi gihe, kuva mu burengerazuba bw’isi kugera mu
burasirazuba bwayo, kuva mu majyaruguru y’isi kugera mu magepfo yayo, abantu
bahagurukiye kubaza, kwambaza, kuramya, muri make mu byo bita gusenga bakora
kumanywa na nijoro. Haba kera, haba n’ubungubu, ibibazo byugariza abantu,
kabone n’iyo byahindura isura, byose birasa kandi bikubiye mu magambo atatu:
ubukene, inkota, n’ibyorezo, bihora ari bimwe ku isi yose mu bihe byose.
120
Umwanzuro
Abantu nabo ntibahinduka, bamwe muribo bumva bagomba gutakamba uko bahuye
n’ibibagerageza, bakiyambaza ibitagaragara, ngo bibafashe kubatsindira ibyo ari
byo byose, babona ko bibarushije intege. Abandi ntibagire wenda n’icyo biringira
gusaba, bakikoreshereza kimeza yabo na gakondo yabo, bagakora ibibajemo gusa.
Umwanditsi: Mwadusobanurira se ayo magambo uko ari abiri ngo abantu
bamenye neza uko babyifatamo ko ibibazo byugarije isi bikeneye umuti uvuguswe
n’abahanga.
Bemenya: Ukwiye kuba wazashaka undi mwanya mugari wo kugusobanurira mu
buryo burambuye ayo magambo, ni amabanga akomeye mwaragijwe murayanga,
mwihimbira ibyanyu n’inzira zanyu mwigishijwe n’amahanga, kandi abenshi bibereye
mu nzira y’umucuri, bahamanya n’imitima yabo, bibeshya ko bari mu mpagarike.
Byahe birakajya, ubwo rero mwana w’umuntu, kandi mwana w’umunyarwanda,
buzakuzindure uje kwiga gusa kuri uko kuri, wowe n’abasomyi bawe.
Umwanditsi: Ndabinginga ko mutansezerera ntababajije icyo mubona cyateye
jenoside yakorewe abatutsi bo mu Rwanda, kuko kirampangayikishije, jyewe
n’imbaga y’abasomyi banjye batabarika. Rwose niba bishoboka mutubwire uko
mwebwe mubibona twoye kwicwa n’amatsiko yuzuye agahinda n’urujijo.
Bamenya: Ndumva nabyo byazakuzindura ukaza tukagusobanurira, ariko niba
wumvise neza icyo nakubwiye, wari kwiyumvisha ubwawe ko jenoside uvuga
yabaye mu Rwanda, yaje ikuruwe n’ibitekerezo by’umucuri, byavutse mu mitima ya
bamwe, bagenda babiba mu bandi birakura, birafumbirwa, birabagarwa, biruhirwa,
biragengarara, igihe kigeze birera birasarurwa.
Umwanditsi: Ngo jenoside yarakuruwe, yakuruwe n’ibitekerezo by’umucuri?
Bamenya: Windondogoza wa mwana we, ubusanzwe twabahaye agaseke k’ibanga,
murakagurisha nk’uko mwigurishije namwe ubwanyu.
Umwanditsi: Burya se agaseke k’i Rwanda niryo banga ry’abanyarwanda?
Mwambabariye mukansobanurira, ko ntabasha kwisobanurira iryo banga kabitse
rwose, mwa babyeyi mwe mwambwiye sinjyane amatsiko angana gutya.
Bamenya: Ndakubwira humura wihogora, ubundi ku isi yose haba itegeko rimwe
gusa rizira irya kabiri. Ni itegeko rya rukuruzi, itegeko ry’urukundo, nta rindi
ribaho rwose haba mu bihe byashize, ibiriho n’ibiza. Gusa wagirango iryo tegeko
ntimurizi, kandi twarohereje abahanuzi bakomeye kubibamenyesha, aho kubikora
mukabihindura indirimbo.
121
Umwanzuro
Umwanditsi: Ngo rukuruzi?
BAMENYA: Niryo nyine ko mbonye utangara, ni ukuvuga ko utazi ko isi ubwayo
ikurura ibintu byose ikoresheje itegeko rya rukuruzi? Ikindi kandi nkuko ubizi
ishyamba naryo rikurura imvura, ninako ibitekerezo by’umucuri bikurura ingaruka
mbi, n’ibitekerezo by’impagarike bigakurura ibyiza byose mwifuza. Ntitwabaha
inzira n’itegeko ribagenga, ngo nimunanirwa kuyinyuramo musabe ibyiza byo mu
nzira y’urupfu mwihitiyemo.
Reka nkwereke igishushanyo uzajya wibuka wazageza no ku basomyi bawe,mu
bisobanuro by’impagarike n’umucuri:
Ibitekerezo bigira ibyerekezo (Direction) bibiri gusa, aribyo “ibitekerezo
by’impagarike “ N’ibitekerezo by’umucuri”(Positive thgouths-Negative thgouths)
Ibitekerezo by’Impagarike
Ubuzima
Ibitekerezo by’umucuri
Urupfu
Iyo ibitekerezo bitarafata icyerekezo, habaho ibyo bita «Gutekererezwa»
Ahakoreshwa inyuguti ya «W» nibwo tubona urutonde ngo:
Gusindagizwa
Gutapfunirwa
Gutotorerwa
Gutonorerwa
Gutamikwa
122
Umwanzuro
Kwambikwa… sekeni
Gukorerwa
Guhakwa
Guhakirizwa
Kwemezwa
Gukolonizwa
Gusemurirwa
Iyo nyuguti ya «W» niyo itugize abo tutagombye kubabo, cyane duhereye
kunsanganyamatsiko yacu yo Kumenya kwicurira «Ubwenge», ngo twige kwigirira
umumaro dukeneye kwimarira: Umugani w’ikinyarwanda urabumvisha icyo
dushatse kubagezaho; ngo «Iyo agashesho kashize uwahekwaga arigenza»!!!!!!!
Baheka umwana ukiri muto cyane utaramenya kugenda. Byaba ishyano kubona
umuntu mukuru ahekwa nk’abana ni nde wakubwira kuguheka uri mukuru
ukemera? Wemeye, waba wabuze ubwenge rwose! Ndabona umutwe wawe
utabasha kwakira ibintu byinshi icyarimwe, waremererwa cyane ntugire aho
ubigeza, reka uzaze ubutaha tuzakwakira rwose, humura hano ntiduheza!
Umwanditsi: Ntabwo nareka kuvuga ko munyanzuje bwangu, nari ngifite byinshi
byo kubaza ariko wenda mumpaye inama ya nyuma nabwira n’abasomyi banjye
byaba bimpagije.
Bamenya: Nashoje kubwa none gusa utaza kujyana iryo pfunwe, inama naguha
ni ugufata ibyemezo bikomeye byo kubanza gutahura ko Muntu agengwa
n’ibitekerezo by’umucuri, bituma yanga abandi nawe atiretse, ahora atukana,
acyurirana, yijujuta, aganya, apfobya, ahekenyaa menyo, ajunditse umujinya,
avuga amagambo asharira, agaya byose, anegura abandi, ahimana atiretse, ari
rugaya nkongoro, nyamwanga uwamuhaye, ashakisha za biracitse, abunza imitima,
avuga kurusha inzogera, ari mutanyurwa, mudashima, ari rusekampunzi, yikoreye
abandi, adatuza mu kubunza imitima…… Akabisimbuza kuva mu mucuri akinjira
mu mpagarike ye, n’iy’umuryango we ; humura erega ntiyaba ari wenyine muri
iyo nzira, ubufasha buba buri hafi aho. Muntu akwiye gutangira kwicuza igihe
kinini amaze mu bitekerezo by’umucuri, maze agatangira gusaba imbabazi, no
guca bugufi, agatangira kwitoza mu nzira z’urukundo, atangire asabane n’abo
barebanaga ay’ingwe, avugurure umubano wabaye agasogororo, yiyemeze ineza
gusa, ibitekerezo by’imigisha myinshi kuri bose,
123
Umwanzuro
nta kurobanura abantu ku butoni, nta guheza abandi, kwiyemeza gusangira
n’abari abanzi be, kwifuriza ineza igihugu n’isi yose, no kutagira uwo agirira ishyari
n’inzika idashira. Nahagurukire kwiyunga n’abantu no gushakisha inzira zose zo
guhindura imitekerereze ye, yibagirwe ibyahise byamugejeje aho ari ubungubu,
nuko yiremere ubuzima bushya, kandi ubushobozi bwose buri muri we, dore ko
yanabuhawe ku buntu. Nasubirane ubutware bwo gutegeka isi, no gushira ubwoba
ubwo aribwo bwose, harimo n’ubw’urupfu kuko nta rubaho. Ni ikinyoma kimaze
igihe cyahindutse ukuri, kandi ahere ubungubu nonaha atazuyaje, atangire none…..
UMWANDITSI: (Yivugisha…..) yibaza ku gaseke k’ibanga, yibukako ubwo igihugu cya
Isiraheri cyahagabwaho ibanga ry’isezerano ”igitereko cy’amatabaza arindwi”, u
Rwanda rwahawe agaseke, kabitse ibanga ry’urukundo.
Amatabaza arindwi ya Israheli
Agaseke k’I Rwanda
Uwantiza amaso y’ubucurabwenge ngo mbashe kureba hirya y’ibigaragara, ngo
ndebe wenda niba nabona iyo nyamibwa; iyo bavuze muri ya ndirimbo y’abagaturika
yitwa “Rata Siyoni”. Mfite ipfunwe rwose, iyo ndebye aka gaseke k’ i Rwanda nsanga
kabitse amabanga y’urukundo nsanga ari keza cyane, n’uwampa ibya Mirenge
ku ntenyo, sinakagurisha kuko nta giciro kabona hano kuri iyi si dutuye. Ubwo se
bampa angahe?
Ninkagurisha se mu Bushinwa, nzongera kugatira abakaguze bazakampe? Ko
bakajyanye batazi icyo kaba kabitse? Mfite impungenge ko umunsi umwe
bazagapfundura, akanyoni karimo kakigurukira, simenye iyo kahorobeye, mu
mashyamba y’inzitane iyo giterwa inkingi. Umva nanjye ngo ndaca umugani ku
manywa! Ubundi se agaseke gapfunduwe n’utabigenewe, ntikaba kakiri agaseke,
kahinduka icyibo cyo kudahisha ibishyimbo mu kigega.
124
Umwanzuro
Jenoside yakorewe abatutsi bo mu Rwanda, ko mbona ari agaseke kagipfundikiye,
kazapfundurwa na nde ko byanga bikanshobera? Urujijo rwayo rurarushaho
gututumba, kandi ni nako amatsiko yishe benshi, bashaka kumenya neza icyo
iyo jenoside ihatse munda yayo. Niba ari inyana, niba ari ikimasa, dore ko ntawe
umenya akari inyuma ya Ndiza. Ese mama yaba ari agapfunyika karimo ubutumwa
bugenewe ab’isi bose? Ni umwihariko w’abanyarwanda se? Ibyo ari byo byose
mbaye nk’abandi bose, navuga ko nta kindi kiba mu gaseke, uretse ubusa n’ubwo
naje gutahura ko butabaho. Niko wa natangajwe rwose n’umunyeshuri wambwiye
ngo zeru ni ubusa, namubaza uko byagenda niba tuyongeye kuri rimwe, niba riguma
kuba rimwe, mbona arikanze. Mubajije igituma yikanga ubusa, ati: ´´Sinamenye
uwahaye zeru agaciro´´, nanjye musaba gusibira kuko ari bwo azamumenya.
Ambwira ko bitagishoboka! Nanjye nti: ´´Ni udushya!´´.
Nakomeje kubyibazaho, ndatwaza nkomeza kubicunda mu bwonko bushaje,
nzirikana ku magambo y’umuririmbyi w’umwana w’umunyarwanda, wagize
ati:” jenoside ni umusaraba w’uru Rwanda”. Nkomereza aho ndeba mu mateka
y’umusaraba, n’umuntu wawubambweho nsanga hafubitsemo amabanga menshi
ajyanye n’icyubahiro umusaraba wahawe kandi ugifite na n’ubu. Ngenda nibaza
gutyooo… nsanga maze kurenga imisozi myinshi, nyibaruye mburamo umusozi
wa karuvariyo, washinzweho wa musaraba w’icyubahiro. Nageze aho mbona ko
umwijima ukabije mu bwenge bwanjye bwa kigakurunga, nuko ntira umutaka
w’ubucurabwenge kuko imvura y’urujojo yo mu itumba ryo muri Mata yari
indembeje cyane.
Aho nari ngeze sinamenye uko hitwa, bampaye umutaka ndashyekerwa mbatira
n’amadarubindi ngo mbashe gusesengura iby’umusaraba w’abanyarwanda.
Nibutse ako kanya ko imisozi yose ari nyarusange, kandi ko inzira zose zigera i Roma,
nsanga imisozi y’i Rwanda yaranyoye amaraso y’abana b’u Rwanda, nshira amanga
nyitiranya n’umusozi wa karuvariyo isohoza abantu bose i Jabiro kwa Jambo.
Ndacyatwaza ariko nanzuranya, ngo ntaza kwanzura nanduranije, kandi burya
ngo zishira abakunzi bakiza, dore ko uwavuga amatarire y’inzuki yaba atakinyoye
ubuki. Reka nifatanye n’umwarimu w’isi wabajije abanyeshuri be ikibazo agira
ati ´´Iyo umuntu ubwe ari we uhindutse ikibazo aho ari, atuye, aba, abarizwa,
arara, akorera, yiga,yigisha, ashushanyiriza, akaratira, ategekera, atanditse utwe,
ashyuhiriza inkuru, ashakishiriza, ahahira, abitse igisabo, ashabikira acira umusiri,
adederezwa, aho akesha amaramuko, aho yagakiriye, bigenda bite?´´ Baricaye
mu cyumba bakoreramo ikibazo, bamwe batangira kwishima mu mutwe, abandi
bacisha amenyo inzara. Bamwe banditse ibibajemo, abandi basubiza ibyo babonye,
abenshi ariko ni abasubije impapuro uko bakazibahaye. Ntacyo bitwaye kuko ngo:
‘’Nta gihugu cy’abatsindwa ni ukwihangana!’’
125
Umwanzuro
Musomyi nawe muvandimwe nshuti y’umusaraba, shira ubute, kandi ushire
ubwoba, ushire umususu, urebe mu mpande zose z’isi uko ari enye, wagure
amarembo y’u Rwanda n’ay’ubwenge bwawe, ugurishe ibyo utunze byavamo
ifaranga ritubutse, ugure ikiruta ibindi byose, ari bwo “bwenge” bufubitswe
n’ubucurabwenge bwahishwe abahanga bo mu isi. Maze uhine akagongo wicare
ukore icyo kibazo, kandi ubyumve rwose ni wowe twese dutezeho amakiriro, kuko
nutsinda tuzakwambika umudende, maze iyo dipolomi idutunge; nuhabwa imirimo
y’ikirenga, uhembwe agatubutse.
Mugire impagarike n’ubugingo bana b’u Rwanda!!!
126
Ibitabo twasomye
Ibitabo twasomye
1. Edgar Morin,la methode de; 1. La nature de la nature<<tome 1 Edition du
seuil 1977 ISBN 2-02-005819-7 ed.complete;978-2-005771-4, tome 1>>.(ISBN 1er
publication:2-02-004634-2,tome 1.)
2. Edgar Morin,la methode de; 2. La vie de la vie<<tome 2 Edition du seuil 1980 ISBN
2-02-005819-7 ed.complete;978-2-02-008648-6, tome 2>>.(ISBN 1er publication:202-005637-2,tome 2.)
3.Edgar Morin, la methode de; 3. La connaissance de la connaissance. <<tome 3
Edition du seuil 1986 ISBN 2-02-01444-9>> ;(ISBN 2-02-005638-0, ed.complete
ISBN 2-02-009257-3 1er publication, tome 3).
4. Edgar Morin, la methode de; 4. Les idées. <<tome 4 Edition du seuil 1991 ISBN
978-2-02-023960-8>> (ISBN 2-02-013669-4, 1er publication)
5. Edgar Morin, la methode de; 5. L’humanite de l’humanite. <<tome 5 Edition du
seuil 2001 ISBN 978-2-02-02-o61644-7>> (ISBN 2-02-022715-0, 1er publication).
6. Edgar Morin, la methode de; 6. Ethique . <<tome 6 Edition du seuil 2004 ISBN
978-2-02-02-7578-0183-3>> (ISBN 2-02-078638-9, 1er publication).
7. Edgar Morin, la methode de; Penser.Les presses de l’universite Laval 2008 tous
droits reserves.imprime au Canada depot 4e trimester 2008.
8.Louis de LACGER du clerge d’Albi, LE RUANDA imprimatur Kabyayi 9juille 1959 +
A perraudin vie,apost.
9.Rick warren,The Purpose driven life.Zondervan 2002<<ISBN-10:0-310-60393-5
ISBN-13:0-310-60393-1>>
10.MUGESERA Antoine:Imibereho y’abatutsi kuri Repuburika yambere n’iyakabiri
(1959-1990)<<Les edition rwandaise,Kigali,Mars,2004>>.
11. AYN RAND, OBJECTIVISM: The Philosophy of AYN RAND LEONARD PEIKOFFMeridian Published by the Penguin Group- First Meridian Printing, December
1993. Copyright Leonard Peikoff,1991
12. Rhonda Byrne, The Secret, Beyond Words Publishing. First Published in Great
Britain by Simon & Schuster UK Ltd, 2006 ACBS company-Copyright 2006 by TS
Production Limited Liability Company
127
Ibitabo twasomye
13. Rhonda Byrne, The Secret The Power, Beyond Words Publishing. First Published
in Great Britain by Simon & Schuster UK Ltd, 2006 ACBS company-Copyright 2006
by TS Production Limited Liability Company
14. Rhonda Byrne, The Secret The Magic, Beyond Words Publishing. First Published
in Great Britain by Simon & Schuster UK Ltd, 2006 ACBS company-Copyright 2006
by TS Production Limited Liability Company
15.Mgr Alloys BIGIRUMWAMI; Imihango n’imigenzo n’imiziririzo mu Rwanda,
Diocese de Nyundo, Qautrieme Edition 200416. P. Bernardin MUZUNGU, UBUCURA-BWENGE(Le Laboratoire du savoir) Cahiers
Lumiere et Societe No 35 Septembre 2006- Imprime par AZ Media Plus.
17. ERVIN STAUB, The Roots of Evil- The origin of Genocide and other group
violence-Cambridge University Press 1989.
First published 1989-First paperback edition 1992- Reprinted 1993(twice),1994,1
995,1996,1997,1998,1999,2000,2001,2002(twice) Printed in the United States of
America-ISBN 0521 42214 Paperback.
18. STEPHEN KINZER- A THOUSAND HILLS- Rwanda’s Rebirth and the Man
who dreamed it. By WILEY Copyright 2008 Published by John Wiley&sons,inc
Hoboken,New Jersey. ISBN 978-0-470-1215-6(cloth)
19. Louis Second Docteur en Theologie, La Sainte Bible,Edition Revue avec
References. Alliance Biblique Universelle
20. R. DE VAUX OP Directeur de l’Ecole Biblique de Jerusalem- La Bible de JerusalemLes Editions du CERT 29, boulevard La Tour Moubourg-Paris 195621. Le Saint Coran et la traduction en langue francaise du sens de ses versets. Edite
par La Presidence Generale des Editions des Recherches Scientifiques Islamique de
l’IFTA, de la predication et de l’orientation Religieuse, l’an 141022.Philip Yancey, where is God when it Hurts- Zondervan Publishing House, Grand
Rapids, Mishigan. A Division of Harper Collins Publishers. Copyright 1990, 1997 –
23. Dr. Paul Brand and Philip Yancey, The gift of pain, why we hurt & what we can
do about it- Zondervan Publishing House Zondervan Publishing House, previously
titled The Gift Nobody Wants. Copyright 1993,1997 by Paul Brand and Philip Yancey.
128
Ibitabo twasomye
24. MICHAEL NEWTON,PH.D JOURNEY OF SOULS-The case Studies of Life Between
Lives,First Edition 1994. Llewelly Publications 2143 Wooddale Drive-Woodbury, MN
55125-2989. Printed in the United States of America.
25. P. Allexis Kagame ; Inganji Karinga
129
130
131
132
133
134
135
Byatekerejwe kandi bikusanywa na
NSENGIMANA Evase
Contacts:
Mob. +250 788504422
Email: [email protected]
Website: www.ubucurabwenge.org
Ikigo cy’ubucurabwenge cyo ku Kamonyi
Rwanda
Byatunganirijwe mu icapiro rya
Genius Printers Limited
Av. de la Justice - Imbere ya Chez Venant
Kigali/Rwanda
E-mail: [email protected]
Tel: 0786385953 - 0788389490
Ukwakira 2013
136