Business professionals Network
Transcription
Business professionals Network
kandi 8. Dusubize amaso inyuma.. turebe n’aho tugana Ingingo nyamukuru zaranze umwaka wa mbere wa BPN Rwanda Itsinda rya BPN Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo – Intego za BPN zirimo gushyirwa mu bikorwa n’itsinda ry’abakozi 8 mu Rwandas bakorana umurava n’ubwitange. By’akarusho, twakiriye Andrea Winiger, umusuwisi kazi, wagize byinshi yungura itsinda ry’abakozi ba BPN mu gihe cy’amezi hafi atatu. BPN ikorana cyane n’izindi nzego nka Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ( RDB) n’Urugaga rw’Abikorera (PSF), ikorana kandi n’abajyanama bigenga cyane cyane mu ihitamo rya mbere ry’ibigo bito byifuza kwinjira muri gahunda ya BPN. Ikinyamakuru cya BPN Rwanda 01-13 Mu burwiyemezamirimo buhamye mu Rwanda Impinduka- Kuva dutangiye gukorera mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2011, twatanze amahugurwa ku bantu 170. Binyuze mu mahugurwa magufi n’amaremare dutanga, twahinduye ku buryo bugaragara imitekerereze mu ibigo bito n’ibiciriritse. Mu nguzanyo zatanzwe, twashyigikiye imirimo 160 kandi twizeye guhanga imirimo mishya 160. Iyi mibare iragenda yiyongera bigendeye ku izamurwa ry’umubare w’abinjira muri gahunda ya BPN Rwanda. BPN Ibikorwa ngarukamwaka bibera mu Busuwisi mu rugaryi: Muri Gicurasi 2012 ku cyicaro gikuru cya BPN hateguwe ibikorwa ngarukamwaka byitwa “Sanga BPN” bibera hirya no hino mu Busuwisi. Icyo gikorwa cyari kigenewe U Rwanda. Uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi, Madamu Solina NYIRAHABIMANA yagaragaje intambwe igihugu kimaze gutera n’ibyo giteganya kugeraho mu bihe biri imbere. Umuyobozi Mukuru wa BPN Rwanda, Alice NKULIKIYINKA nawe n’ishema ryinshi yabwiye abari aho u Rwanda-igihugu avukamo. Bari bafite amatsiko n’ubwuzu bwo kumenya u Rwanda. Yerekanye kandi ibyo BPN yagezeho ndetse n’ingorane yahuye na zo mu gutangira gukorera mu Rwanda. Business professionals Network Uruhare rwa BPN mu iterambere ry‘u Rwanda RW Alice Nkulikiyinka, Umuyobozi mukuru wa BPN Rwanda Turashimira by’umwihariko ambassade y’U Rwanda mu Busuwisi hamwe na Diaspora nyarwanda bagize uruhare mu itegurwa ry’ibi birori byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye. BPN (Business Professionals Network) ni umuryango udaharanira inyungu wo mu Busuwisi ufasha ba rwiyemezamirimo guteza imbere ibikorwa byabo ku buryo burambye. Ni iki tubahishiye? BPN iri mu Rwanda ku bwawe. Guhitamo ibigo bito n’ibiciriritse: Guhitamo ibigo byinjira muri gahunda yacu ya 2013 byaratangiye. Niba wizera ko ushobora kuba nka ‘Dilbara’ mu byo ukora, ntuzuyaze kutwegera. BPN yibanda cyane ku bwiza aho kwibanda ku bwinshi. Buri mwaka, duha inguzanyo y’ibikoresho ibigo bitarenze 30. Amahugurwa (Business academy): Amahugurwa ateganyijwe - hitabira abayatumiwemo gusa Imenyekanisha: Imicungire y’Imali: Imicungire y’igihe: Gicurasi 2013 Kanama 2013 Kanama 2013 Imiyoborere y’ibikorwa bibyara inyungu: Imicungire y’imirimo ikorerwa mu kigo: Ukuboza 2013 Ukuboza 2013 CH BPN iha agaciro ba rwiyemezamirimo. Ba rwiyemezamirimo ni ba bantu b’Imena mu gihugu, usanga bakorana umutima wabo n’ubwitange bwabo bwose ibikorwa bwite. Ni babandi usanga bakoresha igihe kinini cyabo n’imbaraga zabo zose mu gushyira mu bikorwa inzozi zabo. Ni ba bantu badatinya guhangana n’ingorane mu gihe hari abandi bahitamo kubumba amaha ngo badahura na zo. Ntibagamburuzwa n’aho rukomeye. Ba rwiyemezamirimo nyabo, ntibibanda ku kubona amafaranga yihuse bayakomoye mu kuriganya abaguzi n’abakozi babo. Ahubwo ni ba bantu bitangira umurimo, bakaba bafite uruhare rukomeye muguteza ibihugu imbere. (Komeza k’urupapuro 2) BPN Rwanda ku rubuga rwa interineti: WWW.BPN.RW Abashoramari – Muri Kanama 2013, itsinda ry’abashoramari 15 baturutse mu Busuwisi batumiwe na BPN, © 2013 BPN Rwanda BPN – Kwagura amahirwe ya Rwiyemezamirimo BPN Rwanda | Kigali, P.O. Box 7083 | Phone: +250 78 61 30 387 | E-mail: [email protected] “Rwiyemezamirimo BPN ishyigikira ni uwiteguye gutera intambwe ikurikiraho mu kwagura ibikorwa” BPN ifasha ibigo by’abikorera kwinjira kuburyo burambye ku masoko mashya, bikarushaho kwaguka kandi bikazamura inzego zabyo z’imyungukire ari na ko bizirikana imibereho myiza y’abakozi babyo ndetse n’iy’abaturage b’aho bikorera. Abagenerwabikorwa ba BPN ni ibigo bito n’ibiciriritse byatangiye gukora kandi ibikorwa byabyo bigaragaza umusaruro, kuburyo usanga byiteguye gutera intambwe ikurikiraho mu kwaguka. Iyo ikigo cyagutse kikava ku bakozi 2 cyangwa 3 kikagira abakozi 10 cyangwa 50, rwiyemezamirimo atangira guhura n’ibibazo/ imbogamizi atari asanzwe amenyereye. Ugasanga gukoranira mu kirere n’abamugana cyangwa n’abakozi ntibigihagije. Cyangwa mukeba we ukomeye ntakiri Bwana Damasenti wo hakurya y’umuhanda, ahubwo ni rwiyemezamirimo w’umunyakenya usigaye azana ibicuruzwa bye ku isoko ry’u Rwanda. Iyi ni imipaka bitoroshye kurenga ndetse ibigo byinshi birahomba cyangwa bikadindira kuri iyi ntambwe. Aha niho BPN igushyigikira. Ku isi yose, 80% y’ibigo byinjira muri gahunda yacu bibasha guhangana ndetse bigakemura bene ibyo bibazo bijyanye no kwaguka. Nanone kandi 50% y’ibigo bikorana na BPN nibura abakozi babyo bikuba kabiri mu gihe kingana n’imyaka ibiri, naho 30% byo biraguka bikaba ibigo n’inganda by’intangarugero bikoresha abakozi barenga 80. Mbese ibyo tubigeraho dute? Twe muri BPN tugendera ku nkingi enye zikurikira: Inkingi 1: Abakozi bacu bazobereye batanga serivisi y’Iherekeza ifasha Rwiyemezamirimo kwiyemeza kugera ku musaruro munini ushoboka. Inkingi 2: Mu kigo cyacu cyigisha ibijyanye n’ishoramari (Business academy), dutanga amahugurwa atangwa n’impuguke zo ku rwego mpuzamahanga ku ngingo zihariye z’ingenzi mu birebana n’imicungire y’ikigo. Inkingi 3: Dutanga Inguzanyo y’ibikoresho ntaburyamirane ifasha mu kwagura ikigo. Inkingi 4: Dutegurira ibigo dukorana kwinjira mw’ihuriro rya BPN rihuza ba rwiyemezamirimo aho bungurana inama n’ubunararibonye, bakaba bahuriza hamwe imbaraga cyangwa bakungurana ibitekerezo ku kibazo runaka bahuriyeho kibugarije. Kugirango byumvikane kurushaho, mureke mbagezeho inkuru ifatika ya BPN. Muri 2001, Dilbara umutegarugori mu gihugu cya Kirigizisitani muri Aziya yo hagati, yakoraga umurimo w’ubudozi bw’amakanzu ya gakondo akoresha abakozi babiri. Dilbara yaje gufata icyemezo cyo kwitabira gahunda ya BPN ndetse no guhindura umuderi w’imyenda yakoraga avanga imideri gakondo n’igezweho. Nyuma y’imyaka 4, yari amaze kugira uruganda ndetse n’iduka ricuruza imyenda ye anakoresha abakozi 40. Ubu Dilbara akora ibitaramo byo kwerekana imideri ye i Moscow, London, Paris; Yubatse izina. Kuri ubu, akoresha abakozi 100. BPN ifite inkuru nyinshi zitandukanye zimeze nk’iyi mu mateka yayo. Harimo nk’izerekeye ibitaro n’abaganga bateye imbere, inganda zikora imigati, amashuri yigenga, amacapiro n’ibindi byinshi mu bice bitandukanye by’isi. Ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda nabo bitabiriye iyi gahunda none batangiye gutera intambwe zishimishije. Isomere ubuhamya bwabo ndetse n’izindi nkuru zigaragaza inzira BPN yashyizeho mu Rwanda kubw’intsinzi y’ikigo cyawe. Rwanda “Leta y’u Rwanda ishyigikiye byimazeyo iterambere ry’urwego rw’abikorera mu Rwanda. Ibyo tubigeraho duteza imbere uguhanga umurimo. Inkingi BPN yubakiyeho uko ari 4 zizana impinduka igaragara mu mitekerereze ya ba rwiyemezamirimo, zikabafasha kandi gukora imirimo yabo kuburyo bunononsoye bakaguka kandi bagahanga imirimo mishya. Kuri izo mpamvu, nishimiye kandi nshyigikiye iki gikorwa” Paul Kagame Perezida wa Repubilika y’U Rwanda BPN – Kwagura amahirwe ya Rwiyemezamirimo © 2013 BPN Rwanda 2 BPN Rwanda | Kigali, P.O. Box 7083 | Phone: +250 78 61 30 387 | E - mail: [email protected] 11 BPN – Kwagura amahirwe ya Rwiyemezamirimo BPN Rwanda | Kigali, P.O. Box 7083 | Phone: +250 78 61 30 387 | E- mail: [email protected] Hari kuwa 22 Mutarama 2013, kuri HOTELI Karisimbi ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Mu busitani bw’iyo Hoteli, hari hahuriye abantu mirongo itatu na batanu, ba rwiyemezamirimo bakorana na BPN ndetse n’itsinda ry’abakozi bayo, bahujwe no kwishimira gutangirana umwaka mushya wa 2013. Ibirori byatangiye isaa kumi n’imwe n’igice (5:30), ubwo abashyitsi bahageze bafatiraga hamwe ibinyobwa by’ikaze. Abari aho ntibazuyaje gutangira kuganira no kumenyana. Bose bishimiye uwo muyoboro ubahurije hamwe ngo barusheho kwagura imikoranire. Nyuma yo gusangira ifunguro riteguye neza, Umuyobozi Mukuru wa BPN Rwanda Madamu Alice Nkulikiyinka yagejeje ijambo ku bari batumiwe muri ibyo birori. Umuyobozi Mukuru yashimiye ba rwiyemezamirimo bose bari bitabiriye ubutumire kandi bamwe muri bo banaturutse kure, bakaza kwifatanya no gusabana n’umuryango mugari wa BPN. Yibukije abari aho ko intego ya BPN ari ugufasha ba rwiyemezamirimo gutera imbere no kwagura ibikorwa byabo ku buryo burambye hagamijwe guhanga imirimo no kurwanya ubukene. Yagize ati : “Nimuze duhurize hamwe imbaraga, turusheho kugira uruhare mu gutuma ubukungu bw’igihugu cyatubyaye butera imbere ku buryo burambye. Twebwe, abakozi ba BPN nanjye tubifurije umwaka mwiza wa 2013, uzababere uw’ urwunguko, uburumbuke ndetse kugera ku ntego mwihaye.” Gukorana na ba rwiyemezamirimo hafi na hafi kandi mu bwisanzure ni kimwe mu biranga BPN. Ba rwiyemezamirimo bakomeza kugirwa inama n’abakozi ba BPN babafasha guteza imbere ibice binyuranye bigize ibigo byabo. Iyo mikorere yihariye ya BPN yatumye umwaka w’imari wa 2012 urangira igeze ku musaruro ushimishije bigaragaza imikoranire yayo yizewe n’abagenerwabikorwa bayo. Ibirori by’uwo munsi byarangiye isaa mbiri n’iminota makumyabiri (8:20) z’umugoroba. Ba rwiyemezamirimo bari bafite akanyamuneza batewe n’uwo munsi ari na ko bagaragaza ubushake bwo kuzongera guhurira hamwe. Nibwo bwari uburyo bwiza kuri BNP bwo gutangira umwaka wa 2013. BPN Rwanda – Amakuru ajyanye n’ibyagezweho: 7. THE CLOSER WE WORK TOGETHER, THE BETTER RESULTS 7. UKO WEDUKORANA ACHIEVE HAFI NA HAFI, NIKO TUGERANA KU MUSARURO USHIMISHIJE 1. RWANDA CLOTHING HOME Ltd. Ikigo gihimba imideri 2. URUHARE RWA BPN MU KUGEZA IKORANABUHANGA RISHYA MU RWANDA Urupapuro 4 Urupapuro 5 3. TECHTRONIX Ltd Icyicari cya BPN I Kigali Icapiro, Huye Rwanda Urupapuro 6 4 .AMAHEREZO, INZOZI ZANGE ZABAYE IMPAMO! Uruganda rw’imigati 5. “Iyo ngize ingorane, BPN intega amatwi ikangira inama” 6. UKO KWIMENYEREZA UMWUGA KWANJYE MURI BPN RWANDA KWAGENZE (Andrea Wininger) Béatrice Uwase, Uwungirije Umuyobozi mukuru wa BPN Rwanda 7. UKO DUKORANA HAFI NA HAFI, NIKO TUGERANA KU MUSARURO USHIMISHIJE Urupapuro 7 Urupapuro 8 Urupapuro 9 Urupapuro 10 8.Ubutumwa bushyigikira BPNyahawe welcomed work in Rwanda by His BPN ikazetona nyakubahwa Perezida wa Republikathe y’upresident Rwanda of Rwanda Excellency BPN Urupapuro 12 9. Dusubije amaso inyuma… tureba n’aho tugana Business professionals Network BPN Rwanda yifuriza ba rwiyemezamirimo bakorana nayo umwaka w’amahirwe, w’urwunguko, w’uburumbuke kandi w’ibyishimo wa 2013! Ingingo nyamukuru zaranze umwaka wa mbere wa BPN Rwanda Urupapuro 13 “Ba Rwiyemezamirimo b’abanyarwanda batangiye kwandika amateka yabo bwite” 10 BPN Rwanda | Kigali, P.O. Box 7083 | Phone: +250 78 61 30 387 | E- mail: [email protected] 3 BPN Rwanda | Kigali, P.O. Box 7083 | Phone: +250 78 61 30 387 | E- mail: [email protected] Andrea Winiger, Umunyeshuli wimenyereza umwuga, BPN Rwanda 6. UKO KWIMENYEREZA UMWUGA KWANJYE MURI BPN RWANDA KWAGENZE RWANDA CLOTHING HOME Ltd Rwanda, Kigali, Nyarugenge, Gitega, Avenue de la Justice, in SKY HOTEL P.O. Box 4104 Kigali Phone: (+25) 0783 242 104 / 0786 134 128 E-mail: [email protected] facebook.com/RWANDACLOTHING www.rwandaclothing.com Abo turibo RWANDA CLOTHING ni ikigo nyarwanda byongeye kandi mpuzamahanga gihanga imideri, gikorera i Kigali, kikaba cyerekana ubwiza bw’abanyarwanda cyifashishije imideri y’umwimerere kandi yiganjemo UKO DUKORANA NA BPN Twatangiye gukorana na BPN Rwanda amabara atandukanye. umwaka ushize kandi dukorana neza. RWANDA CLOTHING ihuza imyambarire gakondo n’igezweho igakorwa mu Ntibyahwemye kuba byiza gukorana buryo bw’ubuhanzi kandi bugaragara neza. Kudodera abantu imyenda nayo, baduha serivisi zinoze, ubumenyi ijyanye n’uko bateye, gukoresha ibikoresho byiza ndetse no gukoresha n’uburambe bwo ku rwego mpuzama- amabara yihariye, bituma abantu kw’isi bifuza kugaragaza imideri yabo hanga kandi bita ku cyo ari cyo cyose yihariye bakanibona mu mideri ya RWANDA CLOTHING. cyafasha ikigo cyacu RWANDA CLOTHING. Abakiriya bacu ni abagabo n’abagore bifitiye icyizere, badatinya kugera Bazi gutanga ubumenyi n’amakuru bafite hanze y’u Rwanda, badatsimbaraye ku bimenyerewe kandi bumva ko kwambara kandi batwunguye ibitekerezo byadu- imideri y’amabara atandukanye bitajyana n’ikigero ugezemo ahubwo fashije guteza imbere ikigo cyacu. bijyana n’imyitwarire. Intego yacu ni ugushobora kuba intangarugero, twubaka izina ku rwego mpuMu byadufashije cyane, twavuga by’umwihariko nk’amahugurwa kubi- zamahanga ari na ko dukomeza kwigirira icyizere no kubumbatira imyitwarire n’imyambarire nyarwanda. jyanye n’ibikorwa bibyara inyungu(business) yabereye i Kigali atangwa n’Umusuwisi RWANDA CLOTHING HOME Ltd irifuza kugaragaza imyambarire nyarwanda w’umuhanga mu by’ibikorwa bibyara ndetse n’imibereho yabo ku rwego rw’isi. Turashaka kuba kimwe mu birango inyungu(business admnistration) byadu- by’imideri nyafurika biri ku isonga kandi bizwi cyane ku rwego mpuzamahanga haye imbaraga bikanadutera umwete kandi tukaba mu bambere bahagarariye imideri n’imyambarire ya kinyawo kwagura ibitekerezo tukareba ibike- rwanda, n’ikirango cyacu RWANDA CLOTHING, aho twibanda cyane ku bwiza, newe n’abantu banyuranye ku isi kugira icyizere, ubwigenge, guhanga udushya, kugira intego no gukora mu buryo ngo isosiyete yacu tuyagure ibe iyo ku bunoze, kuzuza inshingano no kugira umutima uzirikana ibidukikije ndetse rwego mpuzamahanga. Byongeye kandi, ibijyanye n’umwimerere no kugendera ku ndangagaciro. BPN Rwanda ifite umurongo ngeder- Umuco uturanga kuri RWANDA CLOTHING HOME Ltd, ni ukuba isosiyete ihawaho, kandi ikaba n’umufatanyabikorwa ranira guteza imbere imideri; irangwa no kuba mpuzamahanga, kudaheza no wizewe twabwira n’abandi kugira ngo kutibanda ku kintu kimwe gusa kandi ishingiye ku kizere. Ubuyobozi bwegerezwa abakozi n’abaguzi, kandi ni ikigo giteza imbere ubwisanzure mu bitekebakorane. rezo no gufata iyambere mu nzego zose. Wadusura ku rubuga rwa interineti www.rwandaclothingHOME.com. RWANDA CLOTHING yashinzwe na Joselyne Umutoniwase wavukiye i Kigali mu mwaka w’1987. Joselyne Umutoniwase yatangiye gukora umwuga wo guhanga imideri muri 2010, aza gushinga isosiyete y’imideri yitwa RWANDA CLOTHING HOME Ltd muri Gashyantare 2012 atangiranye n’abakozi babiri kandi afite imashini zisanzwe ebyiri zidoda. RWANDA CLOTHING HOME Ltdmuri 2013: Iduka rya kabiri i Kigali, 09/2013 4 Abakozi 8 Imashini 10 Nagize amahirwe yo kwimenyereza umwuga ku cyicaro cya BPN mu Rwanda, mu gihe cy’ibyumweru icumi Nashoboye kwibonera ku buryo burambuye ibyo BPN ishoboye kugeraho. Icyo nabonye kidasanzwe ni imikoranire yihariye; aho usanga ikorana na buri rwiyemezamirimo ku giti cye binyuze muri serivisi y’Iherekeza ndetse no gushyigikira rwiyemezamirimo mu bikorwa bye. N’ubwo gahunda ya BPN ifite umurongo ngenderwaho kandi, yita cyane ku kunoza imikorere n’imikoranire yayo naba rwiyemezamirimo. Ibi bituruka ahanini ku itsinda ry’abakozi ba BPN mu gihugu, bahora bashyize umwanya mu kubaka imikoranire yihariye na buri rwiyemezamirimo. Natangajwe kandi n’uburyo bwihariye bakoramo nk’itsinda. Bakora mu buryo bw’intangarugero kandi uko umunsi ucyeye, bawufata nk’amahirwe bongeye kubona yo gufasha ba rwiyemezamirimo bo mu gihugu gutera imbere ndetse no guhanga imirimo mishya . Byambereye byiza gukorana n’iri tsinda mu gihe cyanjye cyo kwimenyereza umwuga. Ndashimira nanone BPN ku kumpa aya amahirwe. Uku kwimenyereza umwuga, byatumye ntekereza ku ngingo yo gufata inshingano ku bandi, nkaba nifuza kubasangiza bimwe mu bitekerezo byanjye kuri iyi ngingo. Mbese gufata inshingano ku bandi, mu mico itandukanye bisobanuye iki? Ukwizigama mu Rwanda ntabwo ari ikintu cyoroshye. Buri wese ufite akazi gahoraho mbese winjiza amafaranga, agira uruhare mu kwita ku muryango we wose. Mubyara we ashobora kuba akeneye amafaranga y’ishuri, nyinawabo ukeneye kujya kwivuza cyangwa mwishywa we ukeneye inkweto nshya; ibi byose aba ariwe bireba. Umwe mu bagize umuryango winjiza amafaranga, ayakoresha mubyo abagize umuryango bakeneye hanyuma adashoboye kwizigamira. agashira Ibyo njye nasanze bihabanye cyane n’ibikorwa mu muco wo mu bihugu by’i Burayi aho nakuriye, aho umuntu aba yirebaho ubwe. Ibyo nagezeho biguma ari ibyanjye njyenyine. Ntabwo nteganya kugira umuntu wo mu muryango wanjye tubifatanya cyangwa mbifashisha. Mu Busuwisi, Leta niyo ishinzwe kwita ku mibereho rusange. Ni iki dushobora kwigira bamwe ku bandi? Numva hari byinshi impande zombi zakwigiranaho. Abanyarwanda benshi bashoboye kugabanya kwishingira ibikenewe n’umuryango mugari wabo, bagira icyo bizigamira kubyo binjiza. Iki ni ikintu cy’ingenzi cyane iyo ukeneye gushora imali mu bikorwa byawe no kwagura. Nsanga kuzigama no gushora imali bibaye bimwe mu bigize umuco nyarwanda, Abanyarwanda bashobora kuzamura by’igihe kirambye ubukungu bw’igihugu cyabo. Ntekereza ko ari na yo mpamvu BPN isaba ba rwiyemezamirimo bakorana nayo kugira igishoro bwite nabo bashora kugirango bemererwe inguzanyo. Imwe mu nyigisho zitangwa mu mahugurwa BPN itanga, ni akamaro ko kuzigama n’ako gushora imali mu bikorwa bibyara inyungu ndetse n’aho iterambere ry’ikigo cyawe rihurira n’amikoro yawe bwite. Ese ntibyaba byiza umuntu abashije guha umuvandimwe we akazi bityo akaba ariwe ubwe ubasha gutangira umwana we amafaranga y’ishuli? Kurundi ruhande, ibihugu byacu nabyo hari icyo byakungukira ku muco wo kugira uruhare mu mibereho myiza rusange haba imbere mu muryango cyangwa hanze yawo. Nk’urugero wahitamo gufasha umuturanyi wawe urwana no kurera abana wenyine mu bukene aho kubika amafaranga ushaka kuzaguramo imodoka nshya kandi irusha ubwiza iyo usanganywe. Mu yandi magambo, dushobora kugabanya umuco wo kwiharira, ahubwo tukagira uruhare mu mibereho myiza y’aho dutuye aho kubiharira Leta. Andrea Winiger, Ibumoso umunyeshuli wiga ibijyanye n’umubano mpuzamahanga i Geneve, mu Busuwisi Imurika ry’imidere i Berlin, Mu Budage, 05/2013 Itangizwa ryo kugurisha i Zürich, Mu Busuwisi, 6/2013 BPN Rwanda | Kigali, P.O. Box 7083 | Phone: +250 78 61 30 387 | E- mail: [email protected] 9 BPN Rwanda | Kigali, P.O. Box 7083 | Phone: +250 78 61 30 387 | E- mail: [email protected] 2. URUHARE RWA BPN MU KUGEZA IKORANABUHANGA RISHYA MU RWANDA 5. “Aho ngize ingorane, BPN intega amatwi ikangira inama IMPINDUKA N’INYUNGU NAGIZE NDIKUMWE NA BPN Nitwa KABAHARIRA NYABWIZA Jacqueline. Ikigo cyanjye kitwa Independent Stylist Company Ltd. Ntangira icyi kigo muri 2007, nari mfite imashini imwe idoda n’umukozi umwe. Cyari igihe cy’akazi kenshi kuko nashakaga abaguzi b’ibyo twakoraga ari nako ndoda ibitambaro by’ameza nkoreshesheje intoki. Ubwo bucuruzi bwagiye bukura buhoro buhoro, ubu mfite imashini zirindwi n’abakozi bane bahoraho kandi nk’uko bigaragara ku mafoto dukora ibicuru zwa byinshi bitandukanye. Muri 2012 nibwo namenye BPN Rwanda. Nasobanuriwe ko igamije gufasha ba rwiyemezamirimo binyuze mu kubahugura, kubaha inguzanyo ndetse no kubaherekeza mu mikorere yabo. Ni muri urwo rwego nahawe ihugurwa rya mbere rijyanye no gukora itegenyabikorwa (umushinga). Ndi umwe mu bateguye iteganyabikorwa nemererwa kwinjira muri gahunda yabo mpabwa inguzanyo. Ntibyarangiriye aho, kuko badushishikariza gushyira mu bikorwa ibyo tuba twahuguwemo. Mu nguzanyo ya BPN, naguzemo imashini nshya kandi zigezweho, navuga nka “Computerised Embroidery machine” yandika ku myenda, ikora logos na designs zitandukanye, n’andi mamashini , yose afite agaciro ka 4200$. Kuva ubwo ubucuruzi bwanjye bwateye imbere cyane. Ubu mfite abaguzi benshi, harimo nab’ abanyamahanga, ndetse bidufasha no gukora ibicuruzwa bijyanye n’ igihe. Ubu ikigo cyacu kizwiho kurimbisha abantu n’aho batuye, hakiyongeraho ibigo, cyane cyane: amashuri, amavuriro ndetse n’ amahoteri. Mu bicuruzwa byacu harimo: uniforms no kuzishyiraho logos, kudoda amarido atandukanye, ibitambaro by’ameza bigezweho, ama sous plat, couvres lit, ibikapu, peignoir, imirimbo itandukanye. Mu mikoranire na BPN, twakomeje guhabwa amahugurwa atandukanye harimo: -Imiyoborere y’ikigo, Icungamali, gucunga igihe, duhabwa ndetse n’ubujyanama butandukanye. Ibyo ku giti cyanjye bikaba byaramfashije gushyira abakozi ku murongo, kubika amakuru yose ajyanye n’amafaranga yinjira n’asohoka, gutandukanya amafaranga yanjye bwite n’ay’ikigo ndetse no kuzigama. Byanamfashije kumenya amategeko ya Leta n’ agenga imisoro, ikindi kandi ayo mahugurwa yanyongereye kwigirira icyizere nka rwiyemezamirimo w’umutegarugori, yamfasha kandi gukomera mu gihe hari ibihe bikomeye ikigo cyange kinyuzemo. yamfashije guhindura imikorere mu kigo cyanjye, no kucyagura. “Aho ngize ingorane , BPN intega amatwi ikanangira inama. Ndangije nyishimira; yampaye inguzanyo, bituma mbasha gukora ibicuruzwa bikoranywe ikoranabuhanga, abaguzi bariyongera, ubu nkaba mfite ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo nahawe neza.” INDEPENDENT STYLIST COMPANY LTD 8 BP 3614 KIGALI E - mail: [email protected] BPN Rwanda | Kigali, P.O. Box 7083 | Phone: +250 78 61 30 387 | E- mail: [email protected] Aha hejuru: Ibumoso: Imashini yumisha imbaho, Iburyo: Inzobere iturutse mu Burayi, igira Ernest inama ku bijyanye no gushyira iyo mashini mu mwanya wayo, uko ikoreshwa n’uburyo yitabwaho Ba rwiyemezamirimo batoranyijwe muri gahunda ya BPN bashobora kubona inguzanyo yo gukora ibikorwa by’ishoramari hagendewe ku rwego ibigo byabo bigezeho kandi bakayihabwa ku nyungu iri mu rugero. Iyo nguzanyo ikoreshwa mu kugura ibikoresho n’amamashini bikenewe. Ernest Emery SISSI ni nyir’ikigo cyitwa ECOBE gikora ibikoresho bikozwe mu mbaho no mu byuma (intebe, ameza yo mu biro, ibitanda, ibikoresho byo mu busitani, ameza yo kuriraho, n’ibindi). ECOBE iherereye mu Gatsata ku muhanda ugana Nyacyonga. Muri 2011 ni ho Ernest yitabiriye gahunda ya BPN. Kimwe n’ibindi bigo bikora ibikoresho biva mu mbaho, yari afite ikibazo cyo kumisha imbaho agomba gukoresha kugira ngo y’ubahirize igihe yahanye n’abakiriya be. Muri icyo gihe, kugira ngo imbaho zume byagenderaga kuburyo ikirere kifashe. Ernest yashatse gukemura iki kibazo bituma atekereza uko yagura imashini yumisha imbaho. Iyo mashini ikaba yamufasha kugenzura nta kwibeshya ububobere bw’imbaho mu gihe cyo kumisha, ikaba kandi itamuha gusa uburyo bwihuse bwo kumisha imbaho ahubwo bikanagabanya uburyo imbaho zangirika. Ernest yateganyaga kugura iyo mashini i Burayi. Nka kimwe mu bikorwa na BPN mu iherekeza, BPN yamuhuje n’inzobere mu by’ububaji yo mu gihugu cy’Ububiligi. Nyuma aza kugira amahirwe yo gusurwa nayo imugira inama ku byerekeye uburyo bunyuranye bwo gushyira iyo mashini mu mwanya wayo, kuyikore sha no kuyitaho nta kiguzi asabwe. 5 Nibwo Ernest yagannye BPN asaba inguzanyo agura iyo mashini. Yarabikurikiranye nuko abona imashini yakoze, yo ku rwego rwo hejuru abifashijwemo na ya nzobere. Ubu iyo mashini irakora kuva mu Ugushyingo 2012. Ernest agenda amenya uko akoresha iri koranabuhanga rishya, risaba kumenya kuregera neza iyo mashini, kuyigenzura no kwirinda ko mu cyumba cyumishirizwamo hagera umwuka wo hanze. Akurikije uko abizi, Ernest ni we wenyine ufite imashini yumisha imbaho mu Rwanda. Ibi rero arabyishimira kuko ubu ashobora no gufasha abandi ba rwiyemezamirimo bifuza kumisha imbaho zabo, bityo akagira uruhare mu gutuma bakora imirimo yabo neza. Kubw’iri koranabuhanga rishya, Ernest yashyize imbaraga mu gushaka amasoko manini y’ibigo bya leta, UNICEF (ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana), amashuri, za kaminuza, n’abandi. Nkurunziza Vivens, Ushinzwe inguzanyo muri BPN Mugane ECOBE: Kigali Akarere ka Gasabo P.O-Box 943 Kigali Tél: 0788517078 E-mail: [email protected] BPN Rwanda | Kigali, P.O. Box 7083 | Phone: +250 78 61 30 387 | E- mail: [email protected] 3. TECHTRONIX Ltd 4. AMAHEREZO, INZOZI ZANJYE ZABAYE IMPAMO!!! Tel: (+250) 788752760 P.O Box: 24 Butare E-mail: [email protected] Website: www.techtronixltd.com Umurenge wa Ngoma Akarere ka Huye Intara y’Amajyepfo TECHTRONIX Ltd ni rimwe mu macapiro akomeye mu Rwanda, yibanda cyane mu gukora impapuro zikoreshwa mu kwamamaza, ibitabo, ibinyamakuru, za catalogue, udutabo dutandukanye, inyandiko zishyirwa ku bicuruzwa n’ibindi bicapwa bijyanye n’ibi. TECHTRONIX Ltd yatangiye kugeza serivisi zayo ku baturage guhera muri 2009 kandi yegukanye amashimwe aturuka mu bakiliya bayo mu gihugu hose kubera ubwiza bw’ibyo ikora. Aho ikigo cyacu giherereye mu mujyi wa Butare, mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda hadufasha gutanga serivisi zacu neza kuko imirimo y’icapiro ihakenewe ari myinshi, bitewe n’ubwinshi bw’ibigo by’amashuli bihakorera. Intego yacu ni uguha abatugana serivisi inoze kuburyo buhamye kandi tukibanda ku gukorera ku gihe. Tugamije kandi guha abatugana ibyo bakeneye byanashoboka tukarenzaho mu rwego rwo gutuma ibikorwa byacu bikomera bityo nabo bakagera kubyo biyemeje. Twubaka umubano urambye n’abatugana binyuze muri serivisi tubaha zishingiye k’Ukuri, Ubunyangamugayo, Umurimo unoze no kugendera ku mahame agenga ibikorwa bibyara inyungu. Ibirenzeho, gukora mu buryo bunononsoye ndetse no kugirira akamaro agace ikigo cyacu gikoreramo byateye imbere. Turashimira BPN ku bumenyi bwihariye yaduhaye. Binyuze mu mikoranire na BPN, TECHTRONIX Ltd yungukiyemo amahirwe menshi, twavuga nka: 1. Iherekezwa no guhabwa amahugurwa: byafashije ikigo kugira icyerekezo cy’ahazaza h’ibikorwa byacyo. 2. Inguzanyo nta buryamirane: yafashije gushora imali mu kugura imashini (HEIDELBERG GTO 52) ibi bikaba byaragize uruhare mu kwaguka kw’ikigo. 3. Kungurana inama n’ubunararibonye n’abandi ba rwiyemezamirimo b’abanyarwanda duhurira mu mahugurwa ya BPN Rwanda. IMPRIMERIE Longin (nyir’ikigo TECHTRONIX Ltd) yasuwe n’umuyobozi mukuru wa BPN uvuye mu Busuwisi, amugira inama ku bijyanye no kunoza by’umwihariko imikorere y’ikigo cye 6 BPN Rwanda | Kigali, P.O. Box 7083 | Phone: +250 78 61 30 387 | E- mail: [email protected] Nabyirutse nkunda umugati, numvaga murinjye nifuza kumenya uko bawukora ngo njye nywurya nawikoreye. Muri 1986, ndangije amashuri abanza, nahise nkodesha inzu hafi y’ishuri nari ndangijeho mu Burengerazuba bw’igihugu cyacu. Muri iyo nzu, nubatsemo ifuru nkoresheje ingunguru, ntangira gukora umugati. Icyo gihe nakoze kugera muri 1989. Bukeye abajura baranteye banyiba ibintu byose mpita nsubira murugo ngurisha umurima nari mfite njya kwiyandikisha mu ishuri ryigisha gutwara imodoka. Amafaranga nasigaranye nakodeshejemo inzu ku yindi centre ngura ikarayi ntangira gukora amandazi, nkateka n’icyayi nkabicuruza. Ibi byamfashije buhoro buhoro kongera kugura ibikoresho byo gukora umugati. hanyuma Genocide yakorewe abatutsi yarabaye bituma Ibyo bikoresho nabyo mbibura. Muri 1995, naje gutura i Kigali ntangira umwuga w’ubushoferi ariko aho nanyuraga hose hari umugati, numvaga nshaka kwitegereza uko ukoze, ibyo nshima, n’ibyo nenga mo. Nabaye umushoferi imyaka 15 ariko amafaranga mbonye nkagenda nguramo ibikoresho nkeneye ngo nongere nkore umugati. Muri 2010 nibwo nasezeye kuba umushoferi ntangira gukora umugati ariko ntangirira ku rwego ruri hasi cyane. Nakoraga 50 kg z’ifarini nkagurisha mu gace ntuyemo gusa. 7 Muri 2011 nabonye umuntu wari ufite imashini ivanga (mixer) tugirana amasezerano ndayikodesha nyuma aza kuyisubirana birangora cyane kuko nasaga nk’aho ntangiye bundi bushya. Nibwo Nahuye na BPN Rwanda! Naje guhura n’umugabo ufite uruganda rukora imigati mu majyaruguru y’igihugu cyacu, andangira umuntu ukodesha imashini ivanga ifarini, andangira nanone BPN Rwanda. Yambwiye icyo BPN ikora ampa na nimero za telefoni zabo, mpita mbahamagara. BPN yabanje kumpa amahugurwa y’igihe gito y’ukuntu umuntu ashobora gushyira ibikorwa bye ku murongo no kugira icyizere cy’indoto ze. Muri make BPN niyo yamenyesheje ko indoto zanjye zishobora kuvamo ubuzima bufatika kandi burambye. Ndangije ayo mahugurwa, BPN yampaye inguzanyo ngura ya mashini nari nkeneye. Ubwo kuko ntari ngikodesha, nashize ubwoba n’impungenge niyemeza gukora cyane. BPN ntiyandekeye aho, yongeye kumpa andi mahugurwa ku miyoborere y’ibikorwa bibyara inyungu. Ayo mahugurwa nayo yampaye imbaraga zikomeye zo guhangana n’ibibazo biboneka mu kigo kigitangira kandi giharanira gukura dore ko ibyo bibazo aba ari na byinshi! Kuva aho nahuriye na BPN, mu kwezi kwa 12/2012, kugeza ubu nandika iyi nkuru mu kwezi kwa 04/2013, navuye ku gukora 125kg z’ifarini ku munsi ngera kuri 500kg. Twakoraga turi abakozi 5 ubu turi 19, kandi nezezwa n’uko mbasha gukora ubwoko 5 bw’imigati. “Ibikorwa byanjye bihagaze neza, biraguka kandi ngerageza kubigenzura buri munsi nifashishije ikayi y’igenzuramikorere BPN yaduhaye mu mahugurwa.” MAGRER BREAD NICE BAKERY Mwadusanga: Nyarugenge-Gitega Tel.: +250 788496958 BPN Rwanda | Kigali, P.O. Box 7083 | Phone: +250 78 61 30 387 | E- mail: [email protected]
Similar documents
AUCA irateza imbere ireme ry`Ubumenyi n`Ubumuntu
N’ubwo ariko hariho ingamba zikarishye mu mitsindire y’abanyeshuri, habaho no kubafasha kugira ngo batsinde kuko AUCA ntiba igambiriye kwirukana, ahubwo ni ukugira ngo hasohoke abanyeshuri bafite u...
More informationBasic Beekeeping Manual
Marris, UK National Bee Unit (Fera) www.nationalbeeunit.com
More informationIgitabo Cya 1 - Cy`ubuvumvu Bw`ibanze
Marris, UK National Bee Unit (Fera) www.nationalbeeunit.com
More information