AUCA irateza imbere ireme ry`Ubumenyi n`Ubumuntu
Transcription
AUCA irateza imbere ireme ry`Ubumenyi n`Ubumuntu
vi Nshya Gicurasi, 2014 Imvaho Nshya Sobanukirwa No 22Imvaho Tariki ya 15 06, Ukwakira 2015 AUCA irateza imbere ireme ry’Ubumenyi n’Ubumuntu TUMUKUNDE GEORGINE K aminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati (Adventist University of Central Africa [AUCA]), izwi ku izina rya MUDENDE iherereye mu mujyi wa Kigali, i Masoro mu karere ka Gasabo ikomeje guteza imbere ireme ry’uburezi binyuze mu bumenyi iha abayigamo ikanabatoza kugira ubumuntu butuma bagira icyo bigezaho bo ubwabo ndetse n’igihugu. Ikaba ikomeje no kwegereza Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga amashami bashobora kuvomaho ubwo bumenyi. AUCA ifite amashami ahitwa i Masoro(main campus) no ku Gishushu mu karere ka Gasabo, n’i Ngoma mu murenge wa Mugonero, mu karere ka Karongi. Amasomo AUCA itanga AUCA itanga amasoma atandukanye n’ impamyabumenyi zo ku rwego mpuzamahanga mu mashami y’Ikoranabuhanga (Information Technology); Ubucuruzi (Business Administration); Uburezi (Education) n’Iyo- Imvaho Nshya Sobanukirwa B.P 6383 Kigali-Rwanda Geography (Major) and History (Minor) History (Major) and Geography (Minor) UBUTUMWA NURSING Nursing (Major) Midwifery (Major) Accounting Network and Communication Systems (Major) Muri AUCA kandi hari na gahunda zigenerwa abarimu bigisha bakiga mu biruhuko hamwe n’abandi bakozi batabona uko biga mu minsi y’akazi bakiga mu minsi y’ikiruhuko. Umuntu wese ushaka kwiga muri za “Weekends” na we afite umwanya wo kwiga muri AUCA. Finance Software Engineering (Major) Amateka ya AUCA Management Information Management (Major) Marketing THEOLOGY Umuyobozi wungirije wa AUCA ushinzwe amasomo Dr Ndahayo Claver asobanura ko iyi kaminu- EDUCATION Theology (Major) bokamana (Theology). Mathematics (Major) and Economics (Minor) INFORMATION TECHNOLOGY BUSINESS ADMINISTRATION, MAJORS IN English (Major) and French Literature (Minor) French (Major) and English Literature (Minor) Educational Psychology (Major) and Religion (Minor) Religion (Major) and Psychology (Minor) Accounting (Major) and Information Technology (Minor) Economics (Major) and Mathematics (Minor) Dr Ndahayo Claver umuyobozi wungirije wa AUCA Information Technology (Major) and Accounting (Minor) Yandikwa n’ Imvaho Nshya buri cyumweru Nshya 06, Gicurasi, 2014 B.P 6383 Kigali-Rwanda Imvaho Nshya Sobanukirwa No 22Imvaho Tariki 15 Ukwakira 2015 AUCA irateza imbere ireme ry’Ubumenyi n’Ubumuntu UBUTUMWA vii Amasomo atangwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Masters in Business Administaration, Education Administration) ndetse n’abanyeshuri biga muri Undergraduate muri Information Technology n’abiga nijoro bariho bahigira. Ishami ry’Ubuforomo (Nursing) n’Ububyaza (Midwifery) Abanyeshuri batozwa gukoresha Ikoranabuhanga za yashinzwe mu 1978 ku bufatanye bw’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi (SDA) bo mu Rwanda, Afurika no muri Amerika ari na ho habarizwa icyicaro gikuru cy’Itorero mu rwego rw’Isi. AUCA yafunguye imiryango yayo ku wa 15/10/1984. Yatangiye ifite amashami menshi harimo kwigisha iby’Icungamari, Uburezi, Itumanaho n’Ikoranabuhanga, n’Iyobokamana, Ubwubatsi, Imibare, Ubugenge , Ubumenyi rusange n’ayandi. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, iyi kaminuza yaje gusenywa, ariko Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ryayishinze ntiryacitse intege ahubwo ryakoze ibishoboka kugira ngo ryongere riyubake. AUCA yatangiriye i Mudende, muri Mutura, ubu ni mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, aho yigwagamo n’abanyeshuri babaga baturutse mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba, iy’Iburasirazuba n’iyo hagati barimo n’abo mu Rwanda. Imaze gusenywa mu gihe cya Jenoside, Itorero ryayigabanyijemo ibice bine; igice kimwe cyashyizwe i Kigali, ibindi bishyirwa mu bihugu birimo Congo, Cameroun na Madagascar. Mu 1996 ni bwo ishami (campus) riri ku Gishushu ryatangiye gukora. Muri 2007 AUCA yimuriwe i Masoro ubu hakaba ariho hari Campus nkuru (main campus) ya AUCA. Iyi Kaminuza yakomeje gukura no kwagura ibikorwa byayo ari na bwo ahahoze amazu mato aciriritse i Gishushu, ayo mazu yaje gusenywa n’uko ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bahubaka indi nyubako igezweho ijyanye n’icyerekezo u Rwanda rufite. Aho i Gishushu hashyizweho icyiciro cya gatatu cya Kaminuza Yandikwa n’ Nshya Imvahoburi Nshya buri cyumweru Yandikwa n’ Imvaho cyumweru AUCA irakura muri byinshi. Ubu imaze no gufungura ishami ry’Ubuforomo (Nursing) n’Ububyaza (Midwifery) i Ngoma (Mugonero) mu karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba. Iri shami ryitwa Ngoma Adventist College of Health Sciences, ryashyizweho mu rwego rwo kwigisha ubuzima no kubungabunga amagara y’abantu nk’uko biri mu burezi bw’Abadivantisiti buhamye. Iri shami ry’Ubuforomo ryafunguye imiryango yaryo ku itariki ya 11/10/2015. Abanyeshuri ba mbere bigamo bishimiye cyane ubwiza bwa Ngoma Adventist College of Health Sciences. Intumbero ya AUCA Mu byo iyi kaminuza ishyize imbere ni uguteza imbere ireme ry’uburezi ryubakiye ku musingi w’Ubumenyi bwo mu mutwe (Intellectual), kwiyitaho no kurinda umubiri (Physical), gukunda abandi (Social) no kubaha/gukunda Imana (Spiritual). Kwimakaza imyitwarire myiza y’abanyeshuri Umuyobozi wungirije wa AUCA ushinzwe amasomo avuga ko Ubumuntu ari yo ntango yo kugira icyo umuntu yageraho akigejejeho nk’umuntu, akanakigeza ku gihugu. Ati “Ubumuntu ni bwa bundi Imana yaremye mu muntu kugira ngo uwo muntu abe muzima mu buryo bw’ubwenge bwo mu mutwe (intellectual), kwiyitaho no kurinda umubiri: yirinda ibimwangiriza ubuzima nk’ibiyobyabwenge, ubusinzi n’ibindi (Physical), gukunda abandi (Social) no gutinya/kubaha/ gukunda Imana (Spiritual)”. Bimwe mu bifasha abanyeshuri kugira imyitwarire myiza harimo n’ amategeko abayobora kugira ngo bagere kuri buriya bumuntu. Umunyeshuri akamenya ko natitwara neza azahura n’ingaruka. Nizompamvu Umunyeshuri ufatiwe mu busambanyi, mu kunywa ibiyobyabwenge n’ubusinzi arirukanwa. Ingamba mu mitsindire y’abanyeshuri Mu rwego rwo gushishikariza abanyeshuri kwiga cyane bagatsinda, ubuyobozi bwa AUCA bwashyizeho gahunda zitandukanye zibafasha zirimo kumenyereza abanyeshuri bashya binyuze muri gahunda imara icyumweru yiswe “Induction Week”. Abanyeshuri bashya babereka amasomo bagomba kwiga, bakabagira inama mu bijyanye no kwiga neza bagaharanira gutsinda, bakigishwa n’amategeko y’icyigo. Hari na gahunda ya “Academic Monitoring” ku banyeshuri. Iyi Monitoring cyangwa se “Gukurikirana” ni uburyo AUCA ifasha umunyeshuri ngo imenye uko agenda atsinda cyangwa atsindwa. Urugero ni uko gutsindwa kwa mbere cyangwa kugira amanota ari hasi ya 12/20 muri Semester ya mbere, umenyeshuri ashyirwa muri status AUCA yita “Probation”. Probation byasobanurwa nk’aho ari “igihe cy’imbabazi cya mbere”! Iyi probation igamije kureba uko umunyeshuri Imvaho Nshya Sobanukirwa viii Nshya Gicurasi, 2014 Imvaho Nshya Sobanukirwa No 22Imvaho Tariki ya 15 06, Ukwakira 2015 B.P 6383 Kigali-Rwanda UBUTUMWA AUCA irateza imbere ireme ry’Ubumenyi n’Ubumuntu Ibindi bikorwa by’iterambere Kaminuza ikora AUCA ikora n’ibindi bikorwa bigamije iterambere. Ifite uruganda rukora amatafari yagenewe gusaswa mu nzira y’abanyamaguru ku mihanda (pavements) yo mu bigo (campuses) bya AUCA ku buryo kaminuza iyo iyakeneye itagomba kugura ayo ikoresha kandi ikabona n’ayo igurisha hanze. Ikora kandi ububaji no gusudira. Iyi Kaminuza igira n’ibi bikorwa bifasha abanyeshuri badafite amafaranga yo kuriha ishuri; bahabwamo akazi kugira ngo babone ayo kwishyura ishuri. Iyi kaminuza ijya ikora n’ibijyanye n’ubushakashatsi (research) n’ubwo butaragera aho yifuza. Buri mwaka habaho kwakira abanyeshuri bashya no kubamenyereza Imbogamizi AUCA ifite atsinda muri buri gihembwe (semesters), ugize amanota (11,9/20) ari munsi y’amanota fatizo (12/20), aba yatsinzwe ariko agahabwa imbabazi. Probations cyangwa se ibihe by’imbabazi biba bine (4). Ni ukuvuga ko nyuma ya Probations 4 cyangwa se nyuma ya Semesters 4 (ubwo ni nyuma y’imyaka 2) niba umunyeshuri atarisubiyeho ngo agere kuri 13/20 arirukanwa. Muri AUCA amasomo atangwa mu bihembwe (Semesters) umunani ku banyeshuri biga ku manywa mu gihe cy’imyaka ine. Naho ku biga nijoro biga ibihembwe 10. Ibi bihembwe ni byo bishingirwaho harebwa uko umunyeshuri atsinda. Ariko uwagize amanota ari munsi y’amanota fatizo (12) mu gihembwe ntibimubuza gufata amasomo y’ikindi gihembwe. Ariko iyo bikomeje gutyo akageza ku bihembwe bine agifite amanota make AUCA ibabazwa cyane no kwirukana uwo munyeshuri! N’ubwo ariko hariho ingamba zikarishye mu mitsindire y’abanyeshuri, habaho no kubafasha kugira ngo batsinde kuko AUCA ntiba igambiriye kwirukana, ahubwo ni ukugira ngo hasohoke abanyeshuri bafite ubumenyi, kandi ufite amanota ari hejuru ya 12 /20 ni we uhabwa impamyabumenyi. Kwagura AUCA Ibikorwa byo kwagura kaminuza birakomeje. Ishuri ry’Ubuganga (Medical School) na Sciences Imvaho Nshya Sobanukirwa Abanyeshuri bitorera inzego zibahagararira mu kwimakaza imyigire n’imyitwarire byiza muri AUCA Ubuyobozi bwa AUCA buteganya gushyiraho irindi shami rijyanye n’ubuvuzi (Medical School or Faculty of Medicine) hamwe n’irijyanye na Sciences (Mathematics, Statistics, Biology and Chemistry) i Masoro. Ibi bizatuma abanyeshuri bari bahasanzwe bimurirwa ku Gishushu. AUCA kandi igiye gushyiraho icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga (IT). Harateganywa no kubaka amacumbi (dormitories) cyane cyane bikazatangirira ku baziga mu ishuri ry’ubuganga. Amacumbi (dormitories) y’abanyeshuli basanzwe nayo akazakurikiraho. Ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda na AUCA Leta yagiye igira uruhare rukomeye mu iterambere rya AUCA. Leta y’u Rwanda ikaba ibishimirwa n’abanye- shuri ndetse n’abayobozi ba kaminuza. Kimwe mu byishimirwa cyane ni imihanda; Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yahaye AUCA impano y’umuhanda ujya muri “campus” y’i Masoro. Bityo ikibazo cy’ibyondo n’umuhanda mubi wadidindizaga ibikorwa byinshi kiba kirakemutse. Ku Gishushu na ho hakaba harashyizwe umuhanda wa kaburimbo, uwo ku Mugonero ( Karongi) na wo ugiye kuzura. Iyi kaminuza kandi igirana ubufatanye na Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Minisiteri y’Ubuzima ku buryo abanyeshuri barangije bakorera Leta. Abayobozi ba AUCA hamwe n’ abayobozi b’Itolero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi (SDA) mu Rwanda, Afurika n’Amerika barashima cyane Leta y’u Rwanda kubufasha Leta igaragaza mu iterambere rya AUCA. Yandikwa n’ Imvaho Nshya buri cyumweru Kugeza ubu iyi kaminuza ifite imbogamizi z’uko hari abanyeshuri baza gutangira bafite Icyongereza kiri hasi cyane. Mu guhangana n’iyo mbogamizi, abanyeshuli baje kwiga muri AUCA babanza guhugurwa ku rurimi rw’Icyongereza, kuko ari rwo rukoreshwa mu gutanga amasomo. Indi mbogamizi ijyanye n’uko iyi kaminuza itagira amacumbi bigatuma imyitwarire myiza y’abanyeshuri itagerwaho neza nkuko AUCA ibyifuza kubera icyo kibazo. AUCA irimo irashaka uko yabonera umuti ikibazo cyo kutagira amacumbi. Ubu iyi kaminuza yigamo abanyeshuri bagera ku 3,000. Barimo n’abanyamahanga cyane cyane abaturuka mu bihugu bituranye n’u Rwanda. Ibivuzwe haruguru byose ndetse n’ibindi byiza byinshi bivugwa kuri AUCA birakangurira ababyeyi kujyana abana babo kwiga muri AUCA. Muri AUCA, abana batozwa gukunda Imana, bigishwa BIBILIYA (BIBLE) bikabafasha kuba abantu bazima. Kuko ibyo wakwiga byose nta kamaro byagira bitubakiye ku bumuntu bwo gutinya no kubaha Imana, kubana n’abandi neza no kwirinda ibyangiza ubuzima bwabo. Ibi ni na byo bigaragazwa n’intero kaminuza (AUCA) ifite igira iti “KUBAHA IMANA NI RYO SHINGIRO RYO KUMENYA”. Murakaza neza muri AUCA / Welcome to AUCA!
Similar documents
Business professionals Network
zwa byinshi bitandukanye. Muri 2012 nibwo namenye BPN Rwanda. Nasobanuriwe ko igamije gufasha ba rwiyemezamirimo binyuze mu kubahugura, kubaha inguzanyo ndetse no kubaherekeza mu mikorere yabo. Ni ...
More informationHashize iminsi itatu gusa ku ya 28 Nyakanga 1959. ibyo byegera by
Amatora yo ku ya 25 Nzeri 1961 arangiye, Geregori Kayibanda yatorewe kuba Perezida wa Repubulika, maze ahita ashyiraho Guverinoma nshya. Mu nama yayo yo ku ya 17 Kamena 1962, Inteko Rusange ya ONU ...
More information