NOHELI Y`ABANA YO KU ITARIKI 28/12/2015 Ku wa mbere tariki 28
Transcription
NOHELI Y`ABANA YO KU ITARIKI 28/12/2015 Ku wa mbere tariki 28
NOHELI Y’ABANA YO KU ITARIKI 28/12/2015 Ku wa mbere tariki 28/12/2015, nk’uko bisanzwe Kiliziya yahimbaje umunsi wo kuzirikana ku bana b’i Betlehemu bishwe n’umwami Herodi ashakamo Yezu yari yabwiwe ko yavutse kandi ko ari Umwami. Hirya no hino muri Diyosezi ya Nyundo uwo munsi warizihijwe ndetse hamwe na hamwe bakorera abana umunsi mukuru wa Noheli. Twavuga nko muri Paruwasi ya Rambura aho abana bakoze urugendo Nyobokamana i Kibeho barangajwe imbere na Padiri Paulin MUSHIMIYIMANA. Bagize umwanya wo gusengera mu Ngoro ya Bikira Mariya ndetse bifatanije n’abasaseridoti bari baje bayoboye abana baturutse hirya no hino mu Rwanda baturira Igitambo cya Misa muri iyo Ngoro ya Bikira Mariya. Nk’uko mubibona, abana bari baturutse muri paruwasi ya Rambura bafashe n’umwanya wo kujya n’i Nyarushishi ahari ishushusho ya Yezu Nyirimpuhwe. Hamwe na hamwe uyu munsi wizihirijwe kuri za paruwasi twavuga nk’abana ba Paruwasi Stella Maris ya Gisenyi bawizihirije kuri paruwasi. Uwo munsi ukaba waratangijwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Jean de Dieu BARIGORA, ushinzwe amatsinda y’abana, Misa ikaba yaratangiye ahagana mu ma saa yine. Nyuma y’Igitambo cya Misa habayeho amarushanwa mu dukino dutandukanye. Aba bana basaga 650 baturutse mu masantarali yose agize Paruwasi stella Maris Gisenyi bahuriye hamwe ngo bahimbaze Noheli. Nyuma hakurikiyeho kwiyakira mu cyumba mberabyombi cya paruwasi habaho gusangira n’abana bo mu muhanda. Nyuma hakurikiyeho kwidagadura karahava. Ibirori byashoje mu ma saa cyenda. Abana batashye iwabo bishimye kandi bifuza ko ibirori nk’ibi byahoraho igihe nk’iki cya Noheli.