n° 32
Transcription
n° 32
1 IBIRI MURI AKA GATABO 1. Ijambo ry’ibanze Ubwanditsi 2. Musenyeri Aloyizi BIGIRUMWAMI, Umwepiskopi wa mbere w’umunyarwanda Padiri Fabiyani RWAKAREKE 3. Ni gute abakristu twabaho muri uyu mwaka w’Ubusaserdoti Fratri Faustin HABIMANA 4. Paruwasi Murunda mu birori by’impurirane Lazare NZAYISENGA 5.Amatsinda y’abana muri Paruwasi ya Gisovu Fratri Telesphore DUSABE 6. Urubyiruko rwa Paruwasi Gisenyi i Kibeho Fratri Piyo KWITONDA 7. Umwiherero w’Abavisenti bo muri Diyosezi ya Nyundo Fratri René Claude HAKIZIMANA 8. Roho w’ukuri niwe uzabayobora Fratri Faustin HABIMANA 9. Imbaga nakuragije wayimariye iki ? Padiri Piyo NZAYISENGA 10. Ese birashoboka kuba indahemuka no mu gihe cy’imibabaro ? Fratri René Claude HAKIZIMANA 11. Ishuri “tumenye Bibiliya” J.Damascène NSABIMANA 12.Tumenye, dukunde, twitabire imiryango y’Agisiyo Gatolika ( Buzima jya ejuru) Frodouard GASHUMBA 13. Shimirwa Mana Sœur Fayina MUKAYUHI 14. Basaserdoti muri imparirwakurusha Fratri Denys IRIVUZUMWAMI 15. Nabanye n’intungane Spéciose NYANZOGA 16. Udukuru two hirya no hino Françoise BAMURANGE 17. Ubutumwa Abasaserdoti ba Diyosezi ya Nyundo bahawe guhera muri Nyakanga 2010 18. Ntibazibagirane Françoise BAMURANGE 2 IJAMBO RY’IBANZE Twanze guhera Amezi abaye menshi Umusemburo w’Ubusabane utabageraho. Impamvu zabiteye ni nyinshi ntituzirondora. Icyakora mutubabarire kuba twaratinze bigeze aha. Abo dusaba kubyihanganira kurusha abandi n’abagiye bohereza inyandiko ntizitangazwe, none zikaba zije ari nk’impitagihe. N’ubwo ibivugwa byinshi byabaye hambere biracyafite agaciro. Abanditse bose bagiraga ngo mu byabaye havemo inyigisho itazibagirana. Nicyo cyaduteye kwiyemeza kubibagezaho. Mu mezi ashize habaye yubile nyinshi, haba igihe cyo kwibuka ibintu byagiriye Kiliziya akamaro bikayiha kujya mbere. Twavuga nko kwibuka imyaka 50 ishize Kiliziya ihawe ubuyobozi buhamye, Vicariati zikaba Diyosezi, Misiyoni zikaba Paruwasi. Ntibyabaye guhindura uko zitwa gusa, ahubwo bisobanura ububasha busesuye bw’Abepiskopi kuri Diyosezi zabo. Kiliziya iba yigenga ariko kandi yunze ubumwe na Kiliziya ziri ahandi hose babumbwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Roma ahari intebe ya Petero Mutagatifu, ariwe Papa. Ikindi twibutse kikadufasha ni Yubile y’abalayiki bo mu Rwanda. Iyo Yubile yafatiye ku kwibuka ko hari hashize imyaka 25, Komisiyo yashyizweho n’Abepiskopi ishinzwe ubutumwa bw’abalayiki itangiye. Hakozwe byinshi bigaragaza umwanya w’umulayiki muri Kiliziya. Ntibyarangiranye kandi n’uwo mwaka, ahubwo byabaye imbarutso ubu birakomeje, umukristu w’umulayiki yarushijeho kumva ko aho ari hose ari umuhamya wa Kristu. Abasaserdoti b’isi yose na bo bamaze umwaka Papa Benedicto wa XVI yarabahamagariye kwibuka imyaka 150 ishize Mutagatifu Yohani Mariya Vianney yitabye Imana. Yabashyiriyeho umwaka yise uw’Ubusaserdoti, bagira igihe cyo kuzirikana ubuzima bwa Mutagatifu Yohani Mariya Vianney no gufata imigambi yo kurushaho kubera Kristu indahemuka nk’uko Kristu na We ari indahemuka. Habaye imyiherero n’inama zigaruka kw’iyo ntego. Mu gusoza uwo mwaka w’Ubusaserdoti, ku italiki ya 31 Gicurasi ku munsi mukuru wa Bikira Mariya ajya gusuhuza Elisabethi Mutagatifu, Abasaserdoti 517 bahuriye i Kibeho mu rugendo rutagatifu. Byari ibintu byiza cyane kubabona bishimye, bahoberana bakeye m’urugwiro rw’abana b’Imana. Barabanje bashengerera Yezu wabitoreye akabagira intumwa ze. Uwo mwanya wo gushengerera wabaye n’igihe cyo guhabwa Isakramentu ry’imbabazi. Hakurikiyeho ubuhamya bwereka buri wese ubwiza bw’ubusaserdoti. Ubwa mbere mwisomera muri aka gatabo bwavuze Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI Umwepiskopi wa mbere w’umunyarwanda. Hakurikiyeho ubwa Musenyeri Nikodemu NAYIGIZIKI umusaserdoti wo muri Arkidiyosezi ya Kigali uherutse gukora Yubile y’imyaka 50 ahawe ubusaserdoti, wabwiye barumuna be ko atigeze avunwa no kwumvira abakuru ba Kiliziya, kandi ko umubano wa kivandimwe n’abandi basaserdoti aho yatumwe hose wamufashije. N’ubwo uwo mwaka w’Ubusaserdoti washojwe, inyandiko ya Fratri Faustin HABIMANA iracyafite agaciro kuko akangurira abakristu kumenya umusaserdoti ari muntu ki, akabasaba kumukunda, kumushyigikira mu butumwa Kristu yamushinze no kumusabira. Uretse Yubile rusange zarebaga abakristu bose, hagiye haba na Yubile zihariye. Lazare NZAYISENGA, incuti idacogora y’Umusemburo w’Ubusabane, yatugejejeho ibya Yubile ya Paruwasi ya Murunda. Mugiye kubisoma hashize igihe bibaye, ariko icyo yashakaga kiraba kigezweho. Aratumenyesha imwe muri Paruwasi za mbere zo mu Rwanda, twishimane n’abanyamurunda kubera ibyiza Nyagasani yabagiriye mu myaka isaga ijana. 3 Ndetse nabo kubisoma bizabibutsa ibyavugiwe muri Yubile, babe babikuramo n’imihigo y’imyaka iri imbere. Mu nyandiko nziza twari tubitse murasangamo n’iya Fratri Telesphore DUSABE uvuga uko amatsinda y’abana yari ahagaze muri paruwasi ya Gisovu ubwo yaharuhukiraga akanabatera inkunga. Ubu ntagushidikanya barushijeho kujya mbere, kuko noneho babonye n’imfashanyigisho. Gusoma iby’i Gisovu byibutse buri musomyi ko yari akwiye kugira icyo akorera amatsinda y’abana mu muryango-remezo atuyemo. Byonyine gushishikaza abana kuyitabira ni inkunga ikomeye, ariko uwabishobora yajya anyaruka agasura aho bateraniye akabereka ko abashyigikiye, by’akarusho rero nuko haboneka benshi biyemeza kwitangira kugira itsinda ry’abana bayobora. Uretse abana bato, n’abakuru babo b’urubyiruko ntibibagiranye. Diyakoni Piyo KWITONDA aratubwira bimwe yokoranye n’urubyiruko rwa paruwasi ya Gisenyi igihe yahakoreraga stage. Gusoma iyo nyandiko biratwibutsa n’ibindi byagiye bikorwa mu mwaka wa Pawulo Mutagatifu. Biriya byose Papa aturarikira kwibandaho mu mwaka uyu n’uyu ntibijye bijyana nawo, kubigarukaho rero bidufasha kuvugurura ibyo twaharaniye icyo gihe. Hari imiryango izwi muri paruwasi hafi ya zose, nk’abalejiyo, abanyamutima, abasaveri n’indi. Ariko hariho n’iri gusa hamwe na hamwe nk’abavisenti Fratri René Claude atubwira. Abavisenti ni umuryango ushaka gushyira mu ngiro inyigisho za Mutagatifu Visenti wa Pawulo wakunze cyane abakene n’imbabare. Avuga ko kuri we umukene ari umwami tugomba kubaha, gukunda no gufasha. Muri bo tubona Kristu udusaba urukundo rw’ukuri, urukundo rudateze inyungu, nyamara rukaba urukundo rugira akamaro. Bashobora no kudufasha kubona igisubizo cy’ikibazo cy’abantu b’ibihe byose René Claude yibaza : ikibazo cy’ububabare bw’intungane n’inzirakarengane. Uw’ingenzi muri abo ni Kristu. Kandi ububabare bwe bwacunguye isi. Nk’uko Fratri René Claude yavuze umuryango uzwi na bake, na Frodouard GASHUMBA w’i Kinunu aratumenyesha undi muryango uhuza abageze mu zabukuru, witwa “ Buzima jya ejuru“. Kwisungana ni kimwe mu biranga abantu. Imana yashatse ko abantu baba magirirane. Abantu bakuru bita ku bana bakabarera, urubyiruko rurahura rwakina bikabagirira neza cyane, ariko iyo bahuriye ku gikorwa bikaba akarusho. Ni n’uko n’abageze mu zabukuru basabwa kwishyira hamwe bagakomezwa no kumenya Imana no guterana inkunga mu buryo bwose. Inzira twahitamo yose mu bukristu ntiyagira ireme idashyigikiwe n’ijambo ry’Imana. J.Damascène NSABIMANA aratubwira iby’ishuri: “Tumenye Bibiliya“ ryatangiriye muri Diyosezi ya Kabgayi rikaba rimaze gukwira hose. Kumenya Bibiliya si umwihariko w’inzobere kuko Bibiliya ari ifunguro rya buri wese. N’utaba yaraminuje mu bumenyi bwa Bibiliya nibura yamenya kuyisoma adahiniye ku mirongo aburanisha cyangwa ihamya ibyo yabanje kwemeza. Agasoma ateze amatwi y’umutima ngo ibyo asangamo bimuhe icyerekezo cy’ubuzima n’imbaraga zo kukigeraho. Uburyo bwo gusangiza abandi ibitekerezo ni bwinshi: hari imvugo isanzwe, tunakoresha tuganira, hakaba n’uburyo bw’imivugo bushaka guhanika, bityo bikorohera uyikoresha gutaka cyangwa gusingiza umuntu cyangwa ikintu. Muri aka gatabo hari urubuga rw’imivugo rurimo ibintu byiza cyane nk’ibyo Fratri Denys IRIVUZUMWAMI avuga k’ubusaserdoti, cyangwa uko Sipesiyoza NYANZOGA ataka umukecuru Imana yamuhaye gufasha gusoza ubugingo. Sr Fayina we yabibonyemo uburyo bwo kuvuga umuryango wabo w’Ababikira b’Izuka rya Nyagasani mu Rwanda. Abatugejejeho inyandiko bose twongeye kubashimira, ntibacibwe intege n’uko twazitindanye, nibongere bandike babibwirize n’abandi, nizigwira vuba ntizizongera gutinda. Tubifurije mwese amahoro y’Imana, tunizera ko muzatwandikira tugakomeza gusabana. 4 Ubwanditsi. MUSENYERI ALOYIZI BIGIRUMWAMI UMWEPISKOPI WA MBERE W’UMUNYARWANDA Ubu buhamya bwatangiwe i Kibeho ku wa 31 Gicurasi 2010, hasozwa Yubile y’Ubusaserdoti. Hari Abasaserdoti bagera kuri 517, n’imbaga y’abakristu benshi. 1. IMPANO Y’IMANA Banyakwubahwa Bepiskopi, Bavandimwe Basaserdoti, Biyeguriyimana, Bakristu Bavandimwe, twese Nyagasani yaduhurije hano kuri uyu munsi wa Bikira Mariya ajya gusuhuza Elizabeti kugira ngo dusozereze hamwe Umwaka w’Ubusaserdoti. Nka Bikira Mariya na Elizabeti tureke Roho w’Imana atuyobore maze tuvuge ibigwi urukundo rw’Imana kandi tuze gutaha twese yatuvuguruye. Iyo Musenyeri BIGIRUMWAMI aza kuba ari hano uyu munsi, yari kwishima cyane. Ariko sinabishidikanya nawe arahari. Ndabivugira ko ubwo avuye i Roma, hashojwe igice cya mbere cya Konsili ya Vaticani ya II, yaje yuzuye ibyishimo atubwira ko yabonekewe. Ngo yari yabonesheje amaso ye Kiliziya nzima ya Kristu : kubona Papa akikijwe n’Abepiskopi b’isi yose bahagarariye imbaga y’abakristu b’isi yose byamuteye kwishima abonesha amaso ye Kiliziya imwe, Ntagatifu, Gatolika, ikomoka ku Ntumwa. Muri yo abona Yezu wayishinze, na Roho Mutagatifu uyiyobora ku Mana Data. Yabitubwiraga turi abafratri, twabona ukwemera kwe n’ibyishimo bimuteye, natwe bikaducengera. Nishimiye kubabwira uwo Mwepiskopi wa mbere w’umunyarwanda, wabonaga Imana mu bayo no mu bitangaza byayo. Uyu munsi yari kutubwira na none ko yabonekewe, akabona Kiliziya ya Kristu iri mu Rwanda. Ni byo kandi mwese muyirebe, iki gitangaza tuboneye i Kibeho kitugirire akamaro. Kubona abapadiri hafi ya bose bo mu Rwanda bibumbiye hamwe bakikije Abepiskopi babo batura igitambo kimwe cya Kristu bo n’imbaga y’abakristu ni ukubonekerwa biruta kubona ibimenyetso mu zuba. Musenyeri BIGIRUMWAMI mbabwira ni impano Imana yahaye Kiliziya y’i Rwanda, iyi mureba. Asa n’uwayibonye ivuka. We yavutse ku itariki ya 25 Ukuboza 1904 kuri Noheli ya gatanu yizihirijwe iwabo i Zaza, dore ko bari banaturanye cyane na Misiyoni. Yabatijwe hashize iminsi itatu gusa avutse. Se Yozefu RUKAMBA yari yaremeye atajijinganya. Yaje no gushyigikira ko uwo mwana atoranwa kujya mu i Seminari afite imyaka icyenda n’igice gusa. Byatumye Aloys BIGIRUMWAMI agira ihirwe ryo kuba ari i Kabgayi ku itariki ya 7 Ukwakira 1917, ubwo abapadiri ba mbere b’abanyarwanda aribo : Balthazar GAFUKU na Donati REBERAHO, batubimburiye guhabwa Ubusaserdoti. Yize Seminari nto mu bihe bikomeye by’intambara yashojwe n’uko Ababiligi basimbuye Abadage mu kwigarurira u Rwanda. N’ubwo yari umwana yahigiye kwihangana no kudahungabanywa n’ibihita by’iyi si. Yinjiye mu i Seminari nkuru yari ikiri i Kabgayi muri 1921, agira ihirwe ryo kuhabana na Musenyeri Hirth washinze Kiliziya y’i Rwanda. Ubwo yari amaze gucyura igihe, yari yaraje gutura mu i Seminari nkuru kugira ngo ajye agira abaseminari inama, asenga cyane kandi akoresha ingabire yiherewe n’Imana zo gucuranga. Fratri Aloyizi BIGIRUMWAMI, yaramwitegereje aranyurwa, ahigira byinshi. 5 Yahawe ubupadiri na Musenyeri Leo Classe ku itariki ya 26 Gicurasi 1929, abanza guhabwa ubutumwa ahindurwa kenshi : mu myaka ine yari amaze kuba ahantu hane : professeur mu i Seminari nto i Kabgayi, Padiri wungirije i Muramba, i Kigali n’i Rulindo. Ibyo birangiye agirwa Padiri mukuru i Muramba, muri 1933 araterwa aramera, ahamara imyaka 18. Yahavuye ajya kuba Padiri mukuru ku Nyundo muri 1951. Niho azabwirirwa ko atorewe kuba Umwepiskopi wa mbere w’umwirabura wo muri Afrika yategekwaga n’Ababiligi, yari igizwe na Kongo , Rwanda n’u Burundi. Byatangajwe ku itariki ya 14 Gashyantare 1952. Igihe atorewe kuba Umwepiskopi, Vicariat y’u Rwanda yayoborwaga na Musenyeri Laurent DEPRIMOZ, yagabwemo ebyiri : haba Vicariat ya Kabgayi na Vicariat ya Nyundo. Musenyeri mushya yari ahawe ahantu haruhije, mu misozi miremire, hari misiyoni nke, nta mashuli, nta mavuriro n’ibindi bifasha abantu gutera imbere. Icyo gihe, hari abapadiri b’abanyarwanda bahagurutse bajya kumugira inama bati : « Anga, usabe baguhe nk’Astrida, niko Butare yitwaga, ho hari ibyangombwa byose, maze aho bari baguhaye baharekere umenyereye kandi wifite. Yarabasubije ati : « Mpawe umushike kandi nzawuhinga ». Yarawuhinze koko, hararumbuka cyane. Ntabikesha gusa ukwemera kwe gukomeye, ntabikesha kuba intwari no gukora byose adacogora, ahubwo abikesha Imana yamutoye ikamugoborera abantu b’imfura bamufasha gutangira neza. Muri abo uw’ingenzi ni Musenyeri Lawurenti DEPRIMOZ, yabonye ko Musenyeri BIGIRUMWAMI atangiye afite abapadiri bake aramwemerera ngo yitorere mu Rwanda rwose abo abona bamufasha, arongera ati : « Ngaho tugabane, tunganye abafaratiri bari mu Nyakibanda tutitaye ku nkomoko, tubaze gusa ababishaka ». Nuko yatoye abafasha b’imena abashinga imirimo ikomeye, ubundi yari itarigera ihabwa umupadiri w’umunyarwanda. Ayibashinze baramukundira barayitunganya bihesha ishema abapadiri b’abanyarwanda. Mw’iyo mirimo twavuga nko kuba yarashinze ubuyobozi bwa seminari Padiri Matayo NTAHORUBURIYE, agashinga Economat Général Padiri Wenceslas KALIBUSHI, Padiri Ludoviko GASORE akamuha kuyobora amashuri ndetse akamubera n’igisonga. Abo bose nta numwe wari asanzwe ari mu mbibi z’aho yagabanye, yabitoranyirije abakura hirya no hino mu Rwanda. Mu bafaratiri yahawe, yahise agira abo yohereza kwiga i Roma n’i Louvain nabyo nta bandi bari bajyayo. Abo babimburiye bose. Ikindi cyabaye gishya nuko akimara guhabwa Ubwepiskopi yagiye i Burayi yagaruka akagarukana n’abamisiyoneri bashya: abapadiri ba Diyosezi ya Liège n’abapadiri b’aba Samistes bamwe Padiri Lebbe yari yarashingiye kujya muri Chine, abakoministi bakaba bari bamaze kubirukana. Umwihariko w’abo bamisiyoneri bashya wari uko baba ari aba Diyosezi, nta mukuru wabo ubahindura uko yishakiye, cyangwa ngo bashake kwiha umurongo wa pastorali unyuranyije n’uwa Diyosezi. Yaje kandi azanye abakobwa b’abafasha b’ubutumwa (Auxiliaires de l’Apostolat) n’abandi bitwa A.F.I (Auxiliaires Féminines Internationales). Bo baza bashaka kuba abanyarwandakazi basabana na bagenzi babo b’abanyarwanda kandi bitangira Vicariati bazi ko ariyo yabo. Abo bafasha yabonye mu ikubitiro: ba bapadiri yitoranyirije n’iyo miryango mishya kimwe n’abo basanze muri Vicariat, bose bari bunze ubumwe kandi bashaka kurema iyo Vicariat nshya ihawe umunyarwanda wa mbere. Nyuma yakomeje kwakira indi miryango myinshi y’abiyeguriyimana ndetse imwe akayishaka ayerekeza n’ahatari muri Vicariati ye, kuko muri kamere ye ntiyigeze yireba atarebye u Rwanda rwose. Yaje no kwakira abafaratiri b’abafransa n’ababirigi bemeye kuba aba diyosezi, bemera no kuza kwigana n’abandi baseminari bakuru mu Nyakibanda, kugira ngo babe abanyarwanda mu banyarwanda. Yanabahaye amazina y’ikinyarwanda byerekana ko 6 ku bwe, bagizwe abanyarwanda, ni ba Padiri Habineza J.Baptiste Mendiondo, Munderere Gabriël Maindron, Kanakuze Raymond Delporte, Cyizanye Paul Kezenne, na Habinshuti Joseph Schmetz. Muriyumvira namwe ukuntu Imana yamugiriye ubuntu kuko yari Umwepiskopi wa mbere kugira ngo biheshe ishema ubusaserdoti bw’abanyarwanda, ngo bibe intangiriro n’icyitegererezo, n’ababasuzuguraga bamenye ko na nyina wundi abyara umuhungu. 2. UMUSASERDOTI UKUNDA ABANTU KANDI AKABITANGIRA Reka dusubike iby’amateka, maze turebe uwo mugabo, w’umukristu w’umusaserdoti kandi w’umunyarwanda. Turi abafratri Musenyeri BIGIRUMWAMI yakundaga kuza kutuganiriza twese hamwe, ariko akagira impano yo kuvuga abwira buri muntu ku giti cye. Yakundaga kuvuga ati: “banza ube umuntu, ube wowe ubwawe w’umugabo, ube umukristu, use na Kristu, uzabe umusaserdoti umugaragaza, uzabe umusaserdoti w’umunyarwanda, uzi abanyarwanda uko bari, uzi icyo bakeneye, ubona icyo ivanjili igomba kubamarira”. Kuwamwitegereje yavugaga ahereye kuri we ubwe uko atekereza n’uko abaho. Yari afite ingabire yo kureba, akumva vuba, ibyo abonye bikamutera kwibaza ntavuge ngo ntibindeba, cyangwa ngo kuki abantu badakora ibi n’ibi. We yaravugaga ati ibi ko bimeze kuriya nkaba nsanga bitanyuze, nkaba nsanga bibabaje, nakora iki ngo mbihindure? Yabona ibyiza ati nakora iki ngo biriya bintu bitazasubira inyuma, nakora iki ngo bijye mbere? Niyo mpamvu no muzabukuru atigeze aba wa muntu uvuga ngo kera byari byiza, ngo abe uwo kuvuga amateka y’ibyahise ahubwo yari agihanga ibishya ahereye ku byo yabonye kera n’ibyo yabonaga icyo gihe. Kuko yemeraga ko ikibazo cyose umuntu uwo ariwe wese, cyane umusaserdoti, afite inshingano yo gutanga umusanzu we mu kugisubiza. Ibi byose mbivuze ntegurira kubabwira bimwe mu byo yumvaga bigomba gukorerwa abanyarwanda kugira ngo babe abakristu n’abanyarwanda nyabo. Yasanze kubwiza abanyarwanda ururimi gusa batisomera bituma basigarana bike, n’ibyo basigaranye bakabura icyo bifashisha ngo babizirikane. Yifuzaga cyane ko abanyarwanda bamenya gusoma, cyane bagasoma Ijambo ry’Imana, gatigisimu n’ibindi bibajijura. Byatumye ategura agatabo kitwa Alifu ko kwigisha gusoma, atotera abapadiri kubishyiraho umwete mu mashuli no mu bibeho. Yategekaga ko umwigishwa wese yigurira agatabo ka Alifu ke bwite ndetse na Gatigisimu. Ntawari wemerewe kujya mu gice cya 4 cy’ababanza adatunze Alifu na Gatigisimu. Yifuza ko buri mukristu ashobora kwisomera akunganira ibyo yigishwa. Niwe watangije akanyamakuru k’abana HOBE kugira ngo batore kare umuco wo gusoma. Bakure bajijutse, barwanye ubujiji kuko bazaba bazi kwitekerereza. Yumvaga ko ari nayo nzira y’ibanze yo kurwanya ubukene. Muribuka ko Vicariati ya Nyundo itangira nta shuli ryisumbuye na rimwe ryari mu mbibi zayo. Yabihagurukiye adatinze mu mwaka w’i 1953 atangiza Seminari nto itangirira kw’icumbi muri paruwasi nshya yari amaze gushinga ahitwa ku Murama, ubu ni muri Paroisse ya Busogo. Muri uwo mwaka yanatangije ishuli ry’abarimukazi (Ecole de monitrice) i Muramba. Ahera ubwo akomeza gushinga amashuli y’abahungu n’ay’abakobwa. Mwemere mbabwire ayo mashuli : Amashuli y’abakobwa: 1. Ecole Normale Inférieure de Muramba 2. Ecole Normale Inférieure de Birambo 3. Ecole Technique de Kibuye 4. Ecole Technique Terminale de Mubuga 5. Ecole Normale de Nyamasheke 7 6. Lycée Scientifique de Nyundo 7. Collège Latin-Sciences de Muramba Amashuli y’abahungu: 1. Petit Séminaire St.Pie X de Nyundo 2. Ecole Commerciale de Nyundo 3. Ecole d’Arts de Nyundo 4. Ecole Normale de Ruhengeri 5. Ecole Normale de Nyamasheke 6. Collège Inférieur de Gisenyi 7. Collège Inférieur de Birambo Ecole Supérieur : Grand Séminaire St.Joseph de Nyundo. Yitaye cyane ku burere bw’abana b’abakobwa. Ni we wa mbere wohereje abakobwa kwiga i Burayi. Mu ibaruwa yandikiye abapadiri ku itariki ya 28/10/1956 yarababwiraga ati: “Ndahamya ko ababyeyi b’abagore aribo bazafasha abanyarwanda kuba abakristu nyabo. Igihe hazaba hari abagore b’abakristu, bajijutse bazarerera u Rwanda abana bafite ukwemera guhamye. Abo bagore nibo bashobora kubuza abanyarwanda guhururira ibyo bita amajyambere badashishoje: bazamenya gushungura bayobowe n’Ivanjili. Ni nayo mpamvu yatekereje gushinga amashuli ya mbere yigisha abakobwa ibya sciences (ariyo Lycée Scientifique de Nyundo na Collège Mater Ecclesiae de Muramba yari Collège Latin-sciences). Icyo gihe abantu benshi bemezaga ko ibya sciences bihanikiye ubwenge bw’abakobwa. Musenyeri Bigirumwami we yangaga kwemera ibivugwa, akumva ndetse yanahangana nabyo bigahinduka. Ahandi Musenyeri BIGIRUMWAMI yitegereje agasanga hagomba kwitabwaho bishyizwemo ingufu ni umuryango: urugo rw’abakristu. Yarabiharaniye cyane afashijwe n’Igisonga cye Musenyeri Ludoviko GASORE atangiza umuryango wa A.G.I (Action Gatolika y’Ingo) wigishije ingo kureba bakamenya ibibazo bafite, bakabifatira umwanzuro, kandi uwo mwanzuro ugashirwa ugiye mu bikorwa. Urugo rugomba kugira inama y’urugo, bitari kwiganirira gusa, ni ukwicara bafite ikaye bakandika, imyanzuro ikajya mu ngiro. Buri kwezi bakareba aho bageze. Aho bitatunganye bagashaka impamvu. Ibigenda neza bakiga uko byarushaho kujya mbere. Yanabashyiriyeho akanyamakuru kabanje kwitwa Ab’i Nazareti, nyuma kitwa Benurugo. N’ubu A.G.I iracyakomeye. Mu bintu bimwe bizwi ni uko uwo muryango wigishije ingo guhinga imboga, babashakira imirama bizagukwira no mu baturage bose cyane mu Karere k’amakoro gafite ubutaka bwera cyane. Abagenda mu muhanda wa Rubavu, Musanze, bose babona imifuka yirirwa ipakirwa ntishire, igemurira Igihugu cyose. Ishingiro ryabyo ni umuryango wa A.G.I. 3. UMUSASERDOTI W’UMUNYARWANDA Muribuka ko Aloyizi BIGIRUMWAMI yagiye mu i Seminari ari muto cyane, kandi avuye mu rugo rw’umukristu mushya Yozefu RUKAMBA wumviraga ibyo yigishijwe, akarinda abe ibyitwaga imigenzo ya gipagani byose. Amaze guhabwa ubupadiri yatangiye kumva ibyo abanyarwanda bavuga, yewe n’abakristu, agasanga kuri we ntacyo asobanukirwamo. Yasangaga kandi ibyo bintu atumva, bifite umwanya ukomeye mu bitekerezo n’imigirire ya benshi, ndetse ahari ya bose. Yiyemeje kumenya aho ibyo byose bishingiye. Yatangiriye ubushakashatsi i Kigali mu mwaka wa 1931, akomereza i Muramba aho yabaye Padiri Mukuru imyaka 18. Ariko ubushakashatsi ntiyabukoreye aho yari atuye gusa, yarabaririje akamenya ahari abantu bajijutse, kandi bazi byinshi, cyangwa bashobora kubimenya, maze bose abanyanyagizamo amakaye, abasaba 8 kumwandikira ibyo bazi ku muco w’abanyarwanda. Yabajije abantu b’ingeri zose, abakiri bato kimwe n’abakuze, abagore n’abagabo. Imwe mu ngabire Imana yamwihereye n’iy’ubudacogora, iyo yatangiraga ikintu ntacyamubuzaga kugikomeza. Ubwo bushakashatsi yabukoze ubuzima bwe bwose. Yagendaga ahuza ibivuga ku bintu bimwe, akabigereranya, akongera akabaza, buhoro buhoro akagera k’ukuri guhamye. Yatangiye gushyira ahagaragara ibyo yagezeho mu mwaka wa 1964. Atangira ubushakashatsi bwe mbere yifuzaga kumenya ibyo bitaga ibya gipagani ngo abirwanye azi ububi bwabyo kandi ajye yerekana aho bushingiye. Amaze gusesengura izo nyandiko zose, yivugira ko yahindutse: yagize “Conversion à la culture rwandaise”. Yasanze abanyarwanda bari bazi Imana asanga bari bafite ubupfura butangaje. Yumva igitegerejwe atari ugusenya ibyabo ahubwo hakwiye kugaragazwa uko Ivanjili ibinonosora. Yahanganye n’abatumvaga iyo myumvire mishya, icyakora aza kugira Imana Consile ya Vatican II iza ishimangira ibyo yaharaniraga (cfr.Umusemburo w’Ubusabane n°6, p.25). Urugero rw’urugamba yarwanye rworoheje nuko yatangiye kuvuga IMANA, aho gukoresha ijambo ry’igiswahili “MUNGU”. Hari abihaye ubuhanga bakavuga ko Imana bivuga amahirwe : “Ngo nagize Imana” n’ibindi nk’ibyo. Akabasubiza ati ko amagambo avuga Imana mu ndimi z’i Burayi ari nayo mwakoreshaga muvuga ibigirwamana by’amabuye n’ibiti by’aho, none ngo ntitwavuga Imana imwe, Rurema, Rugira, Imana y’i Rwanda, abanyarwanda bazi kandi bubaha? Hari Umumisiyoneri waje kumarwa impaka n’igisubizo cy’umuboyi we : yamubajije amutunguye ati : ari Mungu n’Imana ikiruta ikindi ni ikihe ? undi aramusubiza ati: Padi, hari ikiruta Imana ! Yumviraho ko burya kuvuga Mungu bidashyikira imyumvire nyayo, ko bitagera ku mutima w’umunyarwanda. Icyakora Musenyeri BIGIRUMWAMI yiyemerera ko umurimo w’ingenzi yakoze ari uwo gushyira hamwe ibigize umuco, ko ahariye abafite ubuhanga bunyuranye kugira ngo bazifashishe ibyuzuye icyo kigega, bakuremo ibikenewe byo gutunga abanyarwanda. Musenyeri BIGIRUMWAMI yakundaga Igihugu cye cyane. Iyo mvuga Igihugu mba mvuga abagituye. Yaharaniye icyakura abantu mu bujiji n’ubukene, arwanya inabi. Twavuze amashuli yashinze, akagira n’umwihariko wo gushaka kuzamura abana b’abakobwa azirikana ko aribo babyeyi b’ejo. Yitaye no ku buzima bw’abanyarwanda. Yashinze amavuriro menshi, agira umwihariko wo kwita ku babembe, ashyiraho service ambulant: uburyo bwo kubavurira hafi y’aho batuye ku muhanda. Padiri Alain de Terwagne wabavuraga yagendaga ahagarara aho azi umurwayi, akamuvura. Abafite ibibazo bikomeye akabazana ku Nyundo, muri Hôme Cardinal Leger aho bitabwagaho n’umubikira nawe wari warigeze kurwara iyo ndwara. Amaze no gucyura igihe, mu bintu yasigiye Kigufi aho yasaziye, harimo ivuriro. Akiri Padiri Mukuru i Muramba, yajyaga ababazwa n’abana b’intabwa ba nyina basiga bakabura kirera. Byatumye aho aboneye ubushobozi, ashinga ikigo kirera imfubyi, cyaje kwimukira ku Nyundo. Ubu kirimo abana 557. Yanze akarengane kandi aharanira ubumwe bw’abanyarwanda. Yabwizaga abayobozi b’Igihugu ukuri ashingiye ku Ivanjili. Hari umuntu umuzi cyane wanditse ati : “Ku ngoma ya Rudahigwa ntiyatinye kubwiza ukuri Umwami cyangwa Kamuzinzi watwaraga u Bugoyi. Kuri Repubulika za mbere zombi, yarwanije amacakubiri, bimuviramo ibitotezo. Nyamara aho yitabiye Imana muri 1986, Igihugu cyamuhaye icyubahiro gikwiye intwari yatabarukanye ishema. Yabaye uwa mbere bagirira icyunamo, batanga umusibo w’akazi mu Gihugu cyose” (B.Muzungu, in Umusemburo w’Ubusabane n°6, p.30). Ministri Muganza wavuze mu izina rya Gouvernement, umunsi wo kumushyingura yashoje agira ati: “Musaserdoti muzima, Munyarwanda Mukuru, sabira Nyundo, usabire u Rwanda, uhakirwe Afrika n’isi yose. Natwe udutegurize udushinga Imana. Nzakomeza ngushime, nshimira Imana”. 4. 9 UMUSASERDOTI UFITIYE ABASASERDOTI ISHYAKA N’URUKUNDO Musenyeri BIGIRUMWAMI yakundaga abasaserdoti cyane akabarwanira ishyaka, agashaka ko baba indahemuka. Wagira ngo niwe wabwirije intego uyu mwaka w’ubusaserdoti yari yimirije imbere : “Fidélité du Christ, Fidélité du Prêtre”. Kuba Umusaserdoti nyawe nk’uko yabigarukagaho kenshi mu mabaruwa menshi yandikiraga abapadiri, mbere na mbere ni ukunga ubumwe na Kristu mu isengesho. Umusaserdoti ntateshuke ku masengesho Kiliziya yamushinze, akazirikana ijambo ry’Imana kandi akiragiza Umubyeyi Bikira Mariya. Icya kabiri ni ukuba umugabo, ugatsinda ubugwari. Yakundaga kugaruka ku mugani w’ikinyarwanda uvuga ngo: “Uwihonga ahonga bike”. Bivuga ko umugabo utiganda, uzi uwo ari we n’ibyo ashinzwe, akitanga, akabivunikira, adateze kubigayirwa, ngo ate agaciro, azabazwe ibyo yishe. Yavugaga ko uwikunda, agashaka ibimworoheye n’ibimushimisha, ingaruka ari ukwiyanga ubwe, agahorana umushiha mubo ashinzwe, agacyura umugayo hose. “Uwihonga ahonga bike” ni na yo nzira ya Yezu, “Uwihonga” yikorera umusaraba agakurikira shebuja ariko iteka ahorana umucyo ku mutima abikesha kuba indahemuka. Yifuzaga ko abasaserdoti bahora bunze ubumwe, agasaba ko ubwo bumwe bugaragarira mbere na mbere no mu tuntu duto nko kwibuka umuvandimwe wawe w’umusaserdoti wagize umunsi we abo babana bakawizihiza. Ni umuco n’ubu ugikurikizwa, ko bucya haba umunsi mukuru w’umupadiri, abo babana n’abo baturanye baza kumutaramira, kandi bahaganirira byinshi byubaka. Uwagize ibyago agasurwa, ufite ikibazo akagobokwa. Muri ubwo buryo Musenyeri Bigirumwami yakundaga ibirori, yakoraga isabukuru zo kwibuka ibyiza Imana yagiye imugirira mu buzima bwa gisaserdoti, agasaba n’abandi kubikora. N’abapadiri bo mu zindi Diyosezi bagiraga Yubile yarabibukaga akanabyibutsa abe. Hari uwigeze kumuvuga amwita : “Nyamuberwa n’ibirori, ntabiheremo”. Yagiraga uwo mwanya wo kwishimana n’abavandimwe, ariko akamenya kubyiyaka ngo ajye gusenga no gukora. Mu byerekeye guharanira ubumwe bw’abasaserdoti, yifuje cyane ihuriro rihuza abasaserdoti bose bo mu Rwanda, ndetse afatanyije n’abandi baje muri Yubile y’imyaka 50 y’ubusaserdoti muri 1967, bashinga icyo bise “Union Fraternelle du Clergé Rwandais”. Kubera imitekerereze yariho icyo gihe bamwe batinya iryo huriro, barirwanya bivuye inyuma, barihimbira ibyo ritigeze, bityo rirabura. N’ubwo hari abagerageje kurikomeza ntiryari rikiri rya huriro ry’umucyo n’ubuvandimwe busabanya bose we yifuzaga. Mbese ibyo we yishakiraga bisa n’ibi, ibi twakoze bikomeje, abantu bagahura kandi bakagira n’icyo bacyura gifitiye Kiliziya akamaro. Ikindi Musenyeri yari arwaye, ndabyita ntyo kuko yabigarukagaho kenshi, akababazwa n’uko yumvwa na bake, n’uko yifuzaga kubona abasaserdoti basoma kandi bandika. Yakundaga kuvuga ngo “Ubwenge buheze mu nda burabora”. Reka kandi ibi abitotere abandi we yabitanzemo urugero. Igitabo cye cya mbere yanditse cyasohotse amaze gusa imyaka 5 ahawe ubupadiri, yakomeje kugenda yandika ibindi. Yigeze no kwishingira kujya atangariza mu Kinyamateka inyigisho z’ibyumweru byose by’umwaka. Haba icyo bitaga inyongezo ya Kinyamateka ibigenewe. Nyuma muzi ibyo yanditse byose mu bitabo byinshi tutarondora muri uyu mwanya. Yifuzaga kuba yabona abapadiri bagize Imana bakagira icyo baminuzamo ko bagisangiza abanyarwanda, ko bagihuza n’umuco w’abanyarwanda bakakivuga mu mvugo yumvikanira umunyarwanda. Yajyaga avuga ko bamwe bigiye gusa guhabwa izina ry’icyubahiro ko ariko akamaro bagiriye Kiliziya kareshya n’ibyo bahawe katagaragara. Yifuzaga ko bazifashisha ibyo yegeranyije bakabikuramo umusaruro usangizwa imbaga itegereje kwigishwa mu kinyarwanda, bwa buhanga buhanitse bize bukavugwa mu 10 kinyarwanda. Kwandika mu ndimi z’amahanga bigaragaza ko wize, ariko se bigera kuri bangahe ? Yari yarashyizeho ikigega cy’ubwanditsi ngo kijye gifasha gutangaza inyandiko z’abapadiri b’abanyarwanda. Yifuzaga ko icyo kigega cyaterwa inkunga. Ariko yisaziye n’utwo yashyizemo we bwite tudakoreshejwe twose. Musenyeri BIGIRUMWAMI nk’uko yakiraga abato n’abakuru, umuntu wese akamugeraho atiriwe avunyisha, yashakaga ko abapadiri bashyikirana n’abakristu. Yasabaga ko bajya mu nama z’abakristu iwabo ku misozi, bakicarana nabo bakabigisha kandi bakabumva. Yanavugaga ko ari byiza gusura abakristu mu ngo zabo, ariko ntibibe kwigira mu macuti ugasura bose cyane ahari impamvu, ugasangira nabo akababaro kabo n’ibyishimo byabo. UMWANZURO Ndagira ngo nsoze mbasaba imbabazi, sinashoboye kuvuga Musenyeri BIGIRUMWAMI uko ari, akamaro yagize n’icyo twamwigiraho. Reka mbasabe buri muntu azishakashakire, arusheho kumumenya kuko ari Impano Imana yihereye Kiliziya y’u Rwanda. Uko yabayeho n’ibyo yakoze si ibye, yabiherewe icyo Nyagasani yamutoreye nk’uwa mbere mu Bepiskopi b’abanyarwanda. Jye mbona ko kuba kuri uyu munsi ugana isozwa ry’umwaka w’ubusaserdoti baratekereje ko tumwibuka bitaraje bityo: ni Imana ishaka ko ibyo yamuhaye, ibyo yamukoresheje, ibyo yamubwiye gushoza asaba ngo bibeho, ni iyo Mana igira ngo abasaserdoti b’u Rwanda babyibuke, babyiteho, bijye mu ngiro, birumbukire imbaga y’Imana, bineze uwayihanze. Narose, kandi kenshi nkabya inzozi: Narose haboneka inteko y’abashakashatsi b’abasaserdoti biyemeje gukomeza umurimo Musenyeri BIGIRUMWAMI yatangiye, ndota abasa nawe benshi mu basaserdoti batitinya, bakandika, bagaha abakristu ifunguro umuntu acyura iwe akicara akarisangira n’abo mu rugo, aho bari mu miryangoremezo bakabona icyo bashingiraho, ntibibe ya magambo tuvuga akitwarirwa n’umuyaga. Narose abasaserdoti baremye urunana rw’ubuvandimwe rusobetse urukundo, rutsinda ibyashobora gutanya abanyarwanda byose. Narose iri huriro rigirwa umuco, ntiribe ryarenza imyaka ibiri ritongeye: kwa Nyina wa Jambo hakaba kw’ihuriro ry’abasaserdoti. Numvise Commission ishinzwe iby’abasaserdoti yabigize intego ndanezerwa. Inzozi zigira ibyazo, ariko kenshi ndazikabya. Nshimiye abampaye uyu mwanya ngo mvuge Musenyeri nkunda, wandeze, wanganirije ndi muto akankundisha ubusaserdoti, none nkaba nshaje nkibukunda. Reka ntire amagambo y’umuntu wamumenye cyane, yamuvuga nkumva amvugiye ibintu : ati : “Nashimye kamere ye yahoraga ari imwe, mu bihe uko byanyuranaga kose, no ku bantu, abo aribo bose, kamere itanyeganyezwa”.... Yarinze atabaruka ataragamburuzwa n’amananiza”. ( Umusemburo w’Ubusabane n°8, p.33). Mubyeyi Musenyeri Aloyizi BIGIRUMWAMI, mfura y’Abepiskopi, Mukurambere twahaweho urugero, usabire iyi mbaga y’abasaserdoti, kugira ngo yubake Kiliziya y’abanyarwanda bunze ubumwe babereye Uwayihanze. Mbashimiye ko mwanteze amatwi. Muragahorana Imana. Padiri Fabiyani RWAKAREKE 11 Umusaserdoti wa Diyosezi ya NYUNDO NI GUTE ABAKRISTU TWABAHO MURI UYU MWAKA W’UBUSASERDOTI. Nkuko byatangajwe ku mugaragaro na Nyirubutungane Papa wacu Benedigito wa Cumi na batandatu ku munsi w’Umutima Mutagatifu wa Yezu akaba ari nawo munsi bita umunsi w’ukwitagatifuza kw’Abasaserdoti ( la sanctification des Prêtres) watangajwe ku wa 19 Kamena 2009 ; ukazasozwa ku mugaragaro tariki ya 11 Kamena 2010, na none ku munsi w’Umutima Mutagatifu wa Yezu. Ni muri urwo rwego rero nahise ngira igitekerezo cyo kuba twe nk’abakristu twareba uburyo twabaho n’icyo twakora muri uyu mwaka wahariwe Abasaserdoti dore ko n’ubundi ari twe babereyeho. TWAKWIBAZA IMPAMVU TUZIRIKANA UYU MWAKA KU BASASERDOTI. Nibyo koko mu bushishozi bwe nk’Umusimbura wa Petero Intumwa ku buyobozi bwa Kiliziya Gatolika, amaze kwitegereza nk’uko yabigenje umwaka ushize mu kudutegurira Umwaka Mutagatifu wa Pawulo Intumwa y’amahanga ; yasanze aribyo koko kuzirikana ku myaka 150 Mutagatifu Yohani Mariya Viyane Umurinzi w’Abasaserdoti bose amaze atabarutse. Niyo mpamvu yahise asaba ko abakristu twese twazirikana kuri abo basaserdoti turebeye ku rugero rw’iyo ntore y’Imana Yohani Mariya Viyane waranzwe n’isengesho no gucisha make ndetse no gukunda Isakramentu ry’Ukaristiya n’iry’Imbabazi iri Sakramentu ryongera kudusubiza umubano wacu n’Imana igihe twacitse intege tukajya kure yayo maze koko muri Penetensiya Yezu wazutse akongera kutubabarira ibyaha byacu maze tukongera kugenda dusatira ubutungane nk’uko Mutagatifu Matayo abitubwira agira ati : « Nimube intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane »(Mt5,48). Reka rero twongere twiyibutse ubuzima bwa Mutagatifu Yohani Mariya Viyane, we watumye Papa wacu adushyiriraho uyu mwaka w’Ubusaserdoti ngo twongere tubazirikane tunabasabira. Ariko se mbere yo kuvuga ubuzima bwe iyo bavuze Umusaserdoti twumva ko ari muntu ki ? Reka turebe muri make Umusaserdoti uwo ari we. UMUSASERDOTI NI MUNTU KI ? Umusaserdoti cyangwa se Umuherezabitambo si izina rya vuba aha ngaha kuko nkuko tubisanga mu isezerano rya kera cyane cyane mu gitabo cy’Abalevi nko ku mutwe wa munani aho Uhoraho abwira Musa, ati: “Hamagara Aroni n’abahungu be, kandi wiyegereze imyenda y’Umuherezabitambo,...”. Uyu muherezabitambo rero wo mu Isezerano rya kera yashushanyaga Umuherezabitambo wo mu Isezerano rishya; Yezu Kristu witanzeho igitambo rimwe rizima ngo imbaga y’abantu ironke ubugingo: “Igihe Kristu ahingukiye, yaje ari Umuherezabitambo Mukuru, w’ibyiza bizaza. Yambukiranyije ingoro isumbije iya mbere 12 agaciro n’ubutungane, itubatswe n’ikiganza cy’abantu, aribyo kuvuga ko itari iyo muri ibi byaremwe. Yinjiye rimwe rizima ahatagatifu rwose atahinjiranye amaraso ya za ruhaya n’ay’ibimasa, ahubwo aye bwite, aturonkera atyo, ubucungurwe bw’iteka”(Heb9,11-12). Mutagatifu Matayo atwereka byuzuye abo Yezu Kristu yashinze Kiliziya ye, abo bakaba ari za Ntumwa ze cumi n’ebyiri, igihe yabwiraga Petero ati : “Uri urutare kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye”(Mt16,18). Cyangwa se ahandi Yezu, ati: “Simoni mwene Yonasi urankunda ? Petero ati yego Nyagasani ndagukunda, Yezu ati: Ragira intama zanjye”(Yh21,16). Papa rero akaba ariwe usimbura Petero kuri ubwo buyobozi bwa Kiliziya yose. Abepiskopi bo bakaba aribo bazungura Intumwa muri ibi bihe byacu, bakaba aribo bashinzwe kwigisha, gutagatifuza imbaga y’Imana no kuyobora Kiliziya yose bunze ubumwe na Papa we musimbura wa Petero. Twibukiranye rero ko Ubusaserdoti bugizwe n’inzego eshatu: Abepiskopi, Abapadiri aba bakaba aribo bafasha b’imena b’Abepiskopi batorerwa kwigisha, gutagatifuza batanga amasakaramentu no kuyobora umuryango w’Imana ku mukiro w’ijuru, hakaba rero n’Abadiyakoni bo bafasha Abepiskopi n’Abapadiri mu kwigisha Ijambo ry’Imana no kuyobora imihango mitagatifu imwe n’imwe no mu mirimo y’urukundo rwa kivandimwe. Reka rero nk’uko turi kuzirikana ku busaserdoti muri uyu mwaka wabahariwe biturutse ku myaka ijana na mirongo itanu Mutagatifu Yohani Mariya Viyane (le Saint Curé d’Ars), amaze atabarutse, twongere twiyibutse ubuzima bw’iyo Ntore ya Nyagasani, yabaye intangarugero y’Ubusaserdoti nk’uko tubisanga mu gitabo “Abatagatifu duhimbaza buri munsi” cya Diyosezi ya Butare cyo ku wa 20 Nyakanga 2006. YOHANI MARIYA VIYANE (1786-1859). Yohani Mariya Viyane yavukiye i Dardilly mu Bufaransa. Ababyeyi be bari abahinzi ariko kandi bakaba abakristu bakomeye. Nibo rero yakuyeho uburere bwiza kuva akiri muto. Yohani Mariya Viyane ariko yatangiye amashuri akuze cyane kuko yifuzaga kuba Umusaserdoti. Nubwo kwiga akuze bitari bimworoheye bwose, yashoboye kugera ku cyifuzo cye. Yahawe Ubusaserdoti mu w’i 1815. Amaze kubuhabwa yoherejwe gufasha muri Paruwasi ya Eccully. Icyo gihe yagiyeyo atarahabwa uruhusa rwo gutanga Isakaramentu ry’imbabazi, kuko hari ibice bimwe by’inyigisho atari yararangije. Aho aboneye urwo ruhusa, abakristu bamuyobotse ari benshi ahanini kubera inyigisho ze. Nyuma yimurirwa i Ars arahatinda cyane aba ari naho arangiriza imibereho ye. Ageze i Ars ntiyatinze kubona ko abakristu baho badohotse cyane, abandi bagata! Yarabavuguruye, arabigisha, abaha inama nziza kandi ababera urugero rw’ukwitagatifuza. Imyifatire ye yatumaga rubanda rumubonamo ukorerwamo n’Imana. Nuko abakristu benshi bagaturuka hirya no hino mu gihugu ndetse no mu mahanga baje ngo abafashe guhabwa Isakaramentu ry’imbabazi. Hari n’abazaga baje kwiyumvira gusa inyigisho ze no gusenga hamwe na we. Yohani Mariya Viyane yabaye koko umuhuza w’Imana n’abantu. Bityo Paruwasi ya Ars ayihindura umurwa wa Nyagasani, iba ihuriro ry’abifuza kugororokera Imana ndetse n’abafite inyota yo kuyimenya.Mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwe, yakomeje kwitagatifuza no gufasha abandi kugororokera Imana. Yitabye Imana mu ijoro ry’uwa 4 Kanama 1859, amaze imyaka mirongo irindwi n’itanu. Ngiyo rero Intore y’Imana yitangiye Kiliziya, yakoze byinshi none rero twe ababatijwe dushaka kugera ku butungane, uyu Mutagatifu tumwigireho byinshi. Abakristu twahawe ku busaserdoti bwa cyami dufite ubutumwa bwo gufasha Yezu gukiza isi, Yezu araturarika akanadusaba kandi no kwizitura ngo tujye mu muzabibu we ati: “Namwe nimujye mu muzabibu wanjye“(Mt20,7b). Aradusaba gushaka abo bose batari bamumenya ngo nabo bahinduke. Ngaho rero ni akanya tubonye muri uyu mwaka mutagatifu w’Ubusaserdoti ntuzadupfire ubusa! 13 URUHARE RWACU NK’ABAKRISTU NI URUHE ? *Ikigaragara cyo nuko ababatijwe twahawe natwe umugabane wo gufasha Yezu gukiza isi. Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo yandikiye Abanyakorinti aratwereka ko twahawe “Ingabire zitandukanye, ariko Roho akaba umwe; muri Kiliziya kwitangira abandi biri kwinshi ariko Nyagasani ni umwe; uburyo bwo gukora buri kwinshi, ariko Imana niyo itunganya byose muri bose...“(1Kor.12,4-11). Ibi rero biradusaba kudapfukirana izo ngabire twahawe. *Abakristu rero dusabwe gusabira by’umwihariko Abasaserdoti bacu ngo bayobore ubushyo bw’Imana baragijwe, bigishe kandi batange n’amasakaramentu nk’uko Ibaruwa ya mbere ya Petero ibivuga igira iti: “Nimukenure ubushyo bw’Imana mwaragijwe, mutabikoreshejwe n’agahato, ahubwo mubigiranye ubwende“(1Pet.5,2-4). Dusabwe kubasabira ngo babashe kurangiza ubwo butumwa bahawe kandi dusabwe gusaba ngo abakozi biyongere mu muzabibu wa Nyagasani “Nuko abwira abigishwa be, ati: imyaka yeze ni myinshi, ariko abakozi ni bakeya, nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abakozi mu mirima ye(Mt.5,37-38). Tubasabe rero maze koko ijambo rya Mutagatifu Visenti wa Pallotti ryuzuzwe muri bo aho yagiraga ati : “Muserdoti uri nde Nturiho ku bwawe, Ahubwo uriho ku bw’Imana Ntubereyeho wowe ubwawe Ahubwo ubereyeho abandi Nturi umwigisha wawe ubwawe Ahubwo uri umugaragu wa bose”. * Abakristu kandi nyuma yo gusabira Abasaserdoti, dusabwe kumenya ibyo dusaba Abasaserdoti kuko kenshi usanga twisabira ibitajyanye n’ubutumwa bwabo. Tube se bangahe basaba umusaserdoti amasakaramentu? Bangahe se duhabwa Penetensiya ? kubatirisha abana se ? Gukomezwa se ? Bangahe se twishyingiye dushaka kugarukira Imana ? Ese aho ntitugeraho tukibagirwa ko Amasakaramentu abaho ? Uyu mwaka w’Ubusaserdoti ni utubere impamvu yo kongera kwibuka inshingano z’umukristu, twiyibutse icyo Batisimu twahawe yatugize, Roho Mutagatifu twahawe dukomezwa icyo atumariye gusa tumwemerere yongere atwibutse inshingano zacu koko nk’abakristu. *Uyu mwaka w’Ubusaserdoti, abakristu turasabwa kongera gukunda Misa dore ko twadohotse, kuko ariryo Sengesho rikuru ku mukristu nk’uko Gatigisimu ibitwibutsa : « Misa ni ikoraniro rihebuje ry’abayoboke ba Kristu bakikije Umusaserdoti bateze amatwi Ijambo ry’Imana kandi batura Igitambo cy’UKARISTIYA ». Tuzirikana kandi ko ntawatandukanya Misa n’Ubusaserdoti. UMWANZURO Birumvikana ko guhimbazanya ibyishimo Umwaka w’Ubusaserdoti bikwiriye kuri twe abakristu, kuko Abasaserdoti ari twe babereyeho. Ariko na none tugomba kuzirikana ku byo dusabwa gukora nk’abakristu ngo uyu mwaka ube uwo kwivugurura mu bukristu. Tube koko abakristu nyabo atari abakristu bo ku cyumweru gusa, kuri Noheli se cyangwa se kuri Pasika ; ahubwo abakristu b’ibihe byose bihereye mu ngo zacu kuko arizo Kiliziya z’ibanze, aho tugomba guha abana bacu uburere bwiza kugira ngo dutegure abasaserdoti b’ejo beza kandi benshi, twe kuba ababyeyi ba tereriyo batita ku bana babo, ababyeyi badasenga, bataganiriza abana babo. Ababyeyi ba Mutagatifu Yohani Mariya Viyane batubere urugero mu ngo zacu, bo bateguye umwana wabo akavamo Umusaserdoti mwiza ubereye Imana n’abantu. Twongere tuzirikane ubutumwa bw’Abasaserdoti maze tubasabire koko nta buryarya, batwigishe Ijambo ry’Imana, baduhe amasakaramentu, batuyobore ku Mana. Nitwunge ubumwe n’Abasaserdoti bacu, maze natwe abakristu twunge ubumwe hagati yacu. 14 « Ubukristu butubyarire ubuvandimwe nyabwo » ; nkuko twabyiyemeje muri Sinodi. Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa asabire Abasaserdoti bose ! Noheli nziza n’Umwaka mushya muhire w’i 2010. Fratri Faustin HABIMANA Seminari Nkuru ya KABGAYI PAROISSE MURUNDA MU BIRORI BY’IMPURIRANE Hari kuwa gatandatu tariki ya 18/07/2009, ubwo Paroisse Murunda yijihije Yubile y’imyaka 100 imaze yakiriye Inkuru Nziza, inakira kandi ingabire y’ikirenga mu Isakramentu ry’Ubusaserdoti ryahawe abasore 3 : -Antoine MUSABYIMANA (P. Murunda) wabaye Padiri -François Xavier KUBWIMANA (P.Kinunu) wabaye Diyakoni -Jean Claude MUTUYIMANA (P.C.Congo-nil) wabaye Diyakoni Mbere y’igitambo cya Missa cyayobowe na Nyir’icyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE Umwepiskopi wa Nyundo, abakristu bari bateraniye aho bagejejweho make mu mateka ya Paroisse Murunda (nk’uko bigaragara mu gatabo kasohotse kitwa INSHAMAKE Y’AMATEKA YA PAROISSE MURUNDA). Missa ihumuje, Padiri Leonidas KAREKEZI Padiri Mukuru wa Paroisse Murunda yafashe ijambo. Nyuma yo kwerekana abashyitsi no kubaha ikaze, yagize ati : « Kristu Yezu akuzwe ! Nihasingizwe Imana Se w’Umwami wacu Yezu Kristu Yo yaturinze kugeza none.Aya magambo nabe aya buri wese mu bari ahangaha. Uyu munsi ni uw’ibyishimo no kwibuka intwari zose zitangiye iyi Paroisse n’ibyiza byose twaronkeye muri iyi myaka 100. Birumvikana ko abitonze bakwiye kwibuka. Imana ishimwe Yo yasanze abanyakanage nabo bagomba kumenya Ivanjiri ! Abamisiyoneri ba mbere bakoze urugendo rukomeye ngo Ivanjili ishinge imizi, dore ko hari na benshi batari babishimiye ; ariko baratwaje. Turishimira kandi ko n’ubu Ivanjiri ikigenda. Abo bose bavunitse ndetse n’abakivunika turabibuka, tukabashimira, tukanifuza ko twazahurira i Jabiro. Ibikorwa by’amajyambere : amatafari, amashuri, amashanyarazi, amazi… byazanywe n’abo Bamisiyoneri. Si ukubeshya, ngo nyir’amaso yerekwa bike… ! Iyi Yubile isigiye byinshi abanyamurunda ; buri wese yateye intambwe muri uru rugendo duharanira ko « ubukristu bugomba kutubyarira ubuvandimwe nyabwo ». Cyakora ‘nta byera ngo de !’ Muri iyi myaka 100 hari ibitaragenze neza. Abanyamurunda bamwe bagize uruhare muri jenoside hapfa abantu batari bake barimo na Padiri Sylver MUTIGANDA ( tubibuke). Ubu abanyamurunda biyemeje kwiyubakira Paroisse yabo no gukomeza imihigo muri bagenzi babo. 15 Twishimiye kandi iyi ngabire y’Ubusaserdoti twakiriye. Ben’ubwite na bo nzi ko batazabyibagirwa. Dushimiye n’abitanze bose ngo uyu munsi ugere aho ugeze. Mwese mwishime. Yarangije atangaza inkunga abakristu ba paruwasi Murunda bateye Padiri Antoine, ariyo inka y’ibihogo. Murakoze. Padiri mushya Antoine Musabyimana yahawe ijambo, na we aterura agira ati : « Nyir’icyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diocèse ya Nyundo, banyacyubahiro bandi mu nzego zitandukanye, bihayimana, bakristu bavandimwe mwese uko muteraniye aha ; Kristu Yezu akuzwe ! N’ubwo akuzuye umutima gasesekara ku munwa, nibyo ; murambona nezerewe, ariko umunwa wanjye ntiwabasha kumarayo ibyishimo umutima wanjye ubumbatiye aka kanya. Ni nayo mpamvu iryo mbabwira naryo riraba incamake. Ubu mfite ibyishimo bitari ibyo gusaba ku munwa gusa, ahubwo byansabye wese ! Nanjye rero ndashimira : 1. Ndashimira Imana, nyamara ishimwe nayiha nta jambo riribumbye mfite. Navuga iki nkareka iki se ? Nyamara ubwo nashimiye ! Namwe mumfashe, maze uko umutima uteye tugire tuti « Warakoze Dawe ! » 2. Ndashimira Kiliziya idufasha gusobanukirwa n’ijwi ry’Imana riduhamagara tukaritandukanya n’andi menshi ari muri iyi si. Mboneyeho gushimira kandi Umwepiskopi wanyakiriye akanamperekeza ariko anshakira n’ibyangombwa kugeza none. Ndashimira n’Abapadiri bamufasha kuko buri wese afite uko na we yamfashije. Cyane cyane by’umwihariko abo nashoboye kubana nabo mu ma paruwasi atandukanye nabashije kuruhukiramo (Muramba, Gisenyi, Muhororo na Mushubati). 3. Ndashimira ababyeyi n’abarezi : kuba mwaranyibarutse babyeyi, mwarakoze. Namwe barezi mwese kugeza mu Iseminari Nkuru, mwarandeze mugaragaza ko uburere buruta ubuvuke, mwarakoze kuko mutanyiciye mu iterura. Babyeyi, namwe ba Batisimu mwiyumve, kuko iyo ntavuka ku bw’amazi na Roho Mutagatifu, ibi birori ntibiba byinikije bitya. Babyeyi, barezi ; mwampaye ubumenyi muntoza gukunda ubwenge n’ubuhanga. Mwaratazuye munyereka inganzo yabwo ; nanjye nyimanukiramo ndacukura ndanacukumbura. Icyavuyemo cyangwa kizavamo (muri iryo bumba nakuyemo), murakibona cyangwa muzakibona buhoro buhoro. Ndibuka kandi nkanashimira benshi batabarutse nabo bagize uruhare mu burere nahawe ; nizeye ko ibi birori barimo babikurikirana mu bundi buryo. Imana izabibiture ! Ndashimira abavandimwe n’inshuti. Abo nita abavandimwe si abo mu nda gusa. Ni mwe mwese bakristu, ni namwe nshuti zanjye. Nk’uko uwo nkurikiye abita inshuti ze, nanjye niko ngomba kwita buri wese muri mwe ! Twese turi ingingo z’umubiri umwe ariwo Kristu. Nari kwimarira iki se iyo izindi ngingo zintererana ? Igihe nari ndwaye mwaranyihanganiye, ububabare bwanjye mubugira ubwanyu kandi nanjye umwe muri mwe yarwaye, sinahunze ubwo bubabare ; kandi noneho ubu ndumva neza ko ngomba kurushaho. Mwaramfashije, mwarakoze. Yakomeje agira ati : « ku bijyanye n’isezerano nakoze ndagira n’icyo mbasaba » : Amasezerano nakoze arakomeye ariko ndahamya ko namwe ayo mwakoze atoroshye ! Ko abacamanza ari benshi ni nde wemerewe guca ku masezerano ? Ni irihe sezerano se ryoroshye ? Ntawe, ntaryo ! Isezerano ni isezerano risaba kubahirizwa. Nyamara nta bwoba mfite bw’isezerano nakoze ariko kandi mfite ubwoba. Nta bwoba : kuko atari iryanjye. Uwo twasezeranye nizeye ko azaririnda. Nzihatira kumwumva no kumwumvira kandi namwe ndabizeye, ndabizeye, ndabizeye ubugira 3, muzabimfashemo. Mfite ubwoba : kuko ari iryanjye kandi rikaba rindenze ! Ariko rero ni iry’Imana izaririnda nyifashije, Kiliziya izaririnda nyifashije, ni iryanyu muzaririnde nzabafasha, ni iryanjye nzaririnda muzamfashe ! 16 Nabashimiye kuko mwakoze, narabasabye murampa, ariko muzakomeze ndabizi muratunze muri ibikomangoma by’Usumbabyose ! Nzabatitiriza ariko sinzabahemuza. Nzabasaba ibyo mutunze, namwe muzansabe ibyo ntunze ; icyo tubuze tugisabe Imana Yo itunze byose ! Nongeye gushimira Imana ku bw’iyi ngabire y’Ubusaserdoti nakiriye bihuriranye n’ihimbazwa rya Yubile y’imyaka 100 Paroisse yacu imaze, Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozali wayitiriwe arabe n’Umurinzi w’iyo ngabire nakiriye ; ingabire ya Kiliziya. Imana ibarinde, murakoze. Uhagarariye abalayiki muri Paruwasi bwana Innocent Ruzindana nawe yahawe ijambo. Yagize ati : Nyir’icyubahiro Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, Banyakubahwa Basaserdoti n’Abihayimana bandi, Banyakubahwa bayobozi mu nzego za Leta, Bashyitsi mwaturutse mu mahanga ndetse no mu Rwanda, Bakristu bavandimwe bo mu ma paroisse duturanye , namwe basangwa (banyamurunda), Yezu Kristu akuzwe ! Nguyu wa munsi Imana yageneye Paroisse yacu, umunsi w’ibyishimo n’ibirori bihimbaje imitima yacu tukabisangirira hamwe twavuye imihanda yose. Paroisse Murunda imaze imyaka 100 ishinzwe. Kuva yashingwa, twe abagihumeka uyu munsi, ni ubuntu bw’Imana n’umugisha w’igisagirane ku babyirebera ubu n’amaso yabo. N’ubwo hari abavuye muri ubu buzima, nibavugwe ibigwi mu bitaramo byacu. Abo ni abakurambere bacu b’iyi Paroisse batubereye inkingi na fondation mu ishingwa ryayo. Ni ba Sogokuru bamaraga amezi n’amezi mu nzira baraherekeje abamisiyoneri babatwaje imitwaro ; ngaho za Save, Bwanamukari, n’ahandi babaga boherejwe. Ubwo bwitange bwabo nibwo abakristu b’iyi paruwasi twubakiyeho kugeza magingo aya. Ni umwanya wo gushimira Imana mu byiza Nyagasani yagiriye iyi paruwasi mu bikorwa by’iterambere kuri Roho no ku mubiri. Ni n’umwanya kandi wo gusaba Imana imbabazi ku bitaragenze neza muri iyi myaka 100 ishize dore ko nta byera ngo de ; duhereye mu ngo zacu, remezo, inama z’imirenge, sentrali no muri paruwasi yacu ; maze iki kinyejana cya kabiri dutangiye nk’uko intego ya Sinodi yacu ibitwibutsa, ubukristu koko butubyarire ubuvandimwe nyabwo kuzageza ikindi gihe nk’iki ku bazaba bakiriho. Ni wo murage dukwiye gusigira abacu bo muri iyi paruwasi. Uyu munsi koko ni uw’ibyishimo by’ikirenga kuri twese. Turashimira Imana Yo yashatse ko biba imbangikane n’Ubusaserdoti bwatanzwe none. Duhereye ku babyeyi bamwibarutse, ni abo gushimwa bose n’abo Padiri Antoine Musabyimana yanyuze mu biganza kugeza none. Rero mwana wacu Antoine, Imana igutoye igushaka kandi igukunze. Iguhamagaye ngo ube umurobyi w’abantu. Ntuzatetereze ugutumye, agufiteho umugambi ukomeye. Intama mu rwuri ziragukeneye ngo uzimare inzara n’inyota. Uzaziragire neza kandi uharanire kuzishora kuri rya riba ry’amazi meza y’urusaro. Tukwifurije kuzasohoreza neza ubutumwa ubuguhaye. Bashimirwe abagize uruhare n’ubwitange mu guhuza ibitekerezo bategura gahunda y’iby’uyu munsi byose, by’umwihariko abakristu ba paroisse Murunda ukwigomwa n’ukumvira bagize, mu bikorwa byakozwe bafatanyije n’Abapadiri babo, ari ibya roho n’iby’umubiri mu gutegura iyi Yubile n’Ubusaserdoti. Ntacyo twageraho tutari kumwe nayo, dukomeze tuyihimbaze tunayishimira ari nako turushaho kubaka umuryango wayo twibumbiyemo twese ari wo KILIZIYA. Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozali waragijwe paroisse yacu aduhakirwe kandi adusabire kuri Yezu Umwana we twese. Murakoze tubifurije umunsi mwiza. Uhagarariye ubutegetsi bwite bwa Leta bwana Jean Ndimubahire, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, yafashe ijambo. Amaze kuramutsa abari aho, yagize ati : Bakristu bavandimwe duteraniye aha, ubutumwa bwinshi bwahise mu mbyino n’indirimbo twumvise. 17 Uyu munsi rero si uw’ibyishimo bya Kiliziya gusa ahubwo no mu nzego bwite za Leta kuko n’abayobozi ba mbere (Abami) bakoranye n’abamisiyoneri. Rero, natwe twifatanyije na Kiliziya ya none twibuka ibyiza yatugejejeho : kugeza none mu Karere ka Rutsiro, Kiliziya Gaturika ifitemo ibigo 46 by’amashuri abanza n’ibigo 2 by’ayisumbuye ; kandi ni ukuri, ababivuyemo babera abandi urugero. Mu bijyanye n’ubuzima, bwaki iragenda ishira, mu iterambere ndahamya ko n’imyenda yazanywe n’abamisiyoneri . Kiliziya rwose iracyadufasha na n’ubu. Niyo mpamvu nk’ubu ku Karere ka Rutsiro, abakozi baho (b’Akarere) bashyizeho remezo yabo ibafasha gushimangira ya ntego ya Diyosezi yacu ya Nyundo. Twizeye kandi ko, nk’uko tutifuza kuyobora abakene, n’ubundi Kiliziya ikidufasha mu iterambere. Ndasaba rero aba basore bateye intambwe ngo bakomere (1Kor 15,58 : Nuko rero bavandimwe nkunda nimukomere, mwe guhungabana mukomeze gukorera Nyagasani, muzi neza ko kuruhira Nyagasani bitazabapfira ubusa). Ndumva inkunga bazadukeneraho tuzayibaha. Babyeyi rero murerere Kristu kuko abana banyu aribo Kiliziya y’ejo. Ntore z’Imana rero musabire barumuna banyu. Ndangije nshimira Imana yaduhaye abapadiri n’uko dufatanya nabo. Harakabaho Kiliziya y’u Rwanda, harakabaho Leta y’ubumwe. Murakoze. Ijambo rikuru ryavuzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis Habiyambere Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo. Nawe yagize ati : Bakristu ba Murunda, nshuti za Murunda, nimwishime ku bw’ingano yanyu! Ishime unezerwe Murunda wowe umaze imyaka 100 wakiriye Inkuru nziza y’umukiro ( Ijambo ry’Imana). Mushimirwe bapadiri ba mbere bo mu muryango w’Abapadiri bera. Ndashimira abalayiki ba mbere boherejwe na Nyundo (yari Vikariyati) bakagera hano i Murunda ndetse n’ahandi mu Rwanda bafatanyije n’Abamisiyoneri ba mbere. Abalayiki nk’abo baracyakenewe kandi, kuko abapadiri bonyine batabasha kunoza ubwo butumwa. Ntitwakwibagirwa Myr Yohani NTIRIVAMUNDA wabaye igihe kinini muri iyi paroisse n’ibikorwa byinshi byiza yayigejejeho. Ishime Murunda ufite impamvu. Wabyaye paroisse Mushubati mu 1955 / Crête Congo-Nil mu 1965 / Kinunu mu 1969 na Biruyi mu 1974 . Watangiye uri ngari ariko none ubu uraciriritse ; cyakora nturi ingumba kubera ko watakaje ubuso. Komeza uburere bufite ireme. Rwose barezi(barimu) mu masomo mutanga ntimukibagirwe Iyobokamana ! Dufite ibitaro byiza bya Murunda, bikomeze bitange services nziza hose aho bikorera kandi tugenda tubyumva. ADECOK yongere ibyuke ikomeze imirimo. Nyamara rero nta byera ngo de ! Mu myaka 100 ishize Murunda yakiriye Inkuru nziza, imaze kubyara abapadiri 14 gusa kandi 6 ni aba nyuma y’1994 ! Uyu munsi ni uwo kwibaza ku burere budatanga abaseminari ( ibi birareba Murunda na Zone Pastorale Kibuye muri rusange) kandi abarimu bafite diplôme !!! Rwose mu gutoranya abaseminari nta kimenyane cyangwa itonesha ry’ama paruwasi bibamo, reka reka ! Uyu munsi rero nube uwa buri wese wo gushimira Imana ku byiza yagezeho. Uruhare rw’Abalayiki mu kwitangira Kiliziya cyane cyane mwe abize (mwahawe byinshi…), rwose Imana izababaza uko mwitangiye Kiliziya n’Igihugu ! Nongeye gushimira Imana iduhaye abapadiri 6 uyu mwaka biyongeye kuri 7 b’ushize byatumye havuka paruwasi 2 nshya arizo Gatovu (2008) na Muhato (2009). Ndangije rero mbararikira mwese kuzahurira i Congo-Nil kuri 15/08/2009 (Assomption) ngo twiture Umubyeyi Bikira Mariya. Mugire umunsi mwiza Yubile nziza kuri mwese ! 18 N.B: Tuributsa abasomyi ko paruwasi Murunda ariyo ya mbere mu Rwanda yeguriwe Abapadiri b’abirabura. Ibindi biri mu gatabo kiswe “INSHAMAKE Y’AMATEKA YA PARUWASI MURUNDA“. Lazare NZAYISENGA Paroisse MURUNDA AMATSINDA Y’ABANA MURI PARUWASI YA GISOVU 1. Aho Paruwasi ya Gisovu iherereye Paruwasi ya Gisovu ni imwe mu ma paruwasi 22 agize Diyosezi yacu ya Nyundo, ikaba ibarizwa muri Zone Pastorale ya Kibuye, muri Doyenné ya Mukungu. Igizwe n’amasantarali atatu ariyo: Gisovu, Bigugu na Munigi. Santarali ya Gisovu igizwe n’imiryango-remezo 17 ; Santarali ya Bigugu ikagirwa n’imiryango-remezo 31, naho Santarali ya Munigi ikagirwa n’imiryango-remezo 8. Buri Santarali ifite nibura korali nkuru, ni ukuvuga iy’abantu bakuru n’iy’abana. Hafi mu miryango-remezo yose kandi amatsinda y’abana yaratangiye, ndetse hamwe na hamwe bigaragara ko amaze gushinga imizi. Ni ibyo gushimira Imana. Paruwasi ya Gisovu ni paruwasi ikivuka kuko kuwa 4 Ugushyingo 2007 aribwo Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis Habiyambere, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo yayifunguye ku mugaragaro. Iherereye mu Karere kiganjemo amadini menshi nk’Abaporotestanti, Abaperesibiteriyani, Abadiventisti, ADEPR, n’abandi. 2. Icyo amatsinda y’abana ari cyo Amatsinda y’abana si imiryango-remezo yihariye y’abana, ahubwo ni amatsinda ahuriza hamwe abana bose b’umuryango-remezo. Bahurizwa hamwe n’abantu babiri cyangwa batatu bashyirwaho n’umuryango-remezo mu rwego rwo gufasha abana mu mahuriro yabo. Ni byiza ko baba babiri cyangwa batatu kugira ngo igihe umwe agize impamvu ituma ataboneka abana batabura ubitaho.Hari hamwe na hamwe amatsinda y’abana yitwa “Utugoroba tw’abana”. Ahanini biterwa n’uko usanga mu gitondo akenshi abana baba bagiye ku mashuri yabo, cyangwa na none ugasanga bahitamo gukoresha ikigoroba bitewe n’uko abana bananirwa kuzinduka. Muri Paruwasi ya Gisovu ho urebye binyuranye n’iyo myumvire kuko mu miryango-remezo 17 yasuwe, imiryango-remezo itatu yonyine ari yo ifite amatsinda y’abana akora ikigoroba; andi yose akora igitondo kandi abana ugasanga bazindutse. Byose rero biterwa n’akamenyero kandi icyo umenyereje umwana muto nicyo akurana. 19 Gahunda y’amatsinda y’abana rero ni gahunda ya Diyosezi ya Nyundo aho iva ikagera, ikaba igamije kwigisha abana gusenga, iyobokamana no GUKUZA isano yabo n’Imana ndetse no kunoza isano iri hagati yabo nk’abana b’Imana. Ni gahunda rero igamije gutuma abana bakurana imigenzo myiza ya gikristu, kugira ngo bakure “mu gihagararo no mu bwiza, imbere y’Uhoraho no mu maso y’abantu”(1Sam.2,26). 3. Imikorere y’amatsinda y’abana muri paruwasi ya Gisovu Paruwasi ya Gisovu ntiyatanzwe mu gushinga no gushyigikira amatsinda y’abana. Aha turashimira Abapadiri bafite ubutumwa muri iyo paruwasi kuko bafite uruhare runini mu migendekere myiza y’imikorere y’amatsinda y’abana. Turashimira na none Abafaratiri boherezwa n’Umwepiskopi wa Diyosezi yacu ya Nyundo gukorera ibiruhuko muri iyo paruwasi, ndetse n’abandi bantu batowe n’imiryango-remezo ngo bafashe abo bana mu matsinda atandukanye bagiye barimo. Mu biruhuko bishize (Nyakanga-Kanama n’igice cya Nzeli 2009) hasuwe amatsinda y’abana bo muri Santarali ebyiri arizo Gisovu na Munigi. Gahunda yo kubasura yakozwe kandi yubahirizwa ku buryo bukurikira : Itariki 01/08/2009 22/08/2009 23/08/2009 29/08/2009 30/08/2009 05/09/2009 12/09/2009 Umuryango-remezo Mt.Rita hamwe na Mt.Laurenti Mt.Sesiliya Mt.Karoli Lwanga na Mt.Petero, Mt.Mikayire Mt.Clementi Mt.Disimasi Mt.Monika Mt.Ignace Mt.Sitefano Mt.Tereza(Gakuta) Mt.Tereza(Rutyazo) Mt.Yohani Mariya Viyani Mt.Benedigito Mt.Yustini Isaha 8h00’ 8h00’ 8h00’ 8h00’ 8h00’ 16h00’ 8h00’ 15h00’ 8h00’ 8h00’ 8h00’ 8h00’ 15h00’ 8h00’ Gahunda yo gusura amatsinda y’abana yarakozwe kandi igenda neza uko yari iteganyijwe. Gusa ibyo ntibyabujije ko hamwe na hamwe hagiye hagaragara ingorane. Muri izo twavuga nko kuba hari aho abana bateranira ahantu hato, bityo bikababuza kwisanzura; hari n’aho usanga nta dutabo nk’igitabo cy’umukristu cyangwa izindi mfashanyigisho bafite. Kuri iyo ngorane ya nyuma, binyujijwe mu ijwi ry’abahagarariye amatsinda y’abana, harifuzwa inkunga ya paruwasi. Aha bashishikarijwe ahanini gushyiraho akabo mu gushaka uko babona ibyo bakeneye, hanyuma hagira ibigaragara ko bibarenze bakabona kwitabaza inzego za paruwasi. Indi ngorane yo inakomeye cyane ni aho usanga hari abanyeshuri cyangwa abandi bana muri rusange babuzwa n’ababyeyi babo kwitabira amatsinda y’abana. Iki ni ikibazo cyo gushakirwa umuti uhereye mu mizi. Uretse izo ngorane ariko, hari n’icyo twakwishimira, aho usanga abana bitabira amatsinda ndetse ugasanga bagerageza no kureshya n’abandi bo mu yandi madini bakabakundisha Kiliziya Gatolika kugeza aho bo ubwabo bafata icyemezo cyo gutangira kwiga ngo bahabwe Batisimu. Muri make rero, intambwe amatsinda y’abana amaze gutera irashimishije, cyane cyane ko Paruwasi ya Gisovu ari paruwasi ikivuka kandi henshi na henshi ugasanga ayo 20 matsinda amaze igihe gito avutse. Gusa iyo witegereje ibimaze kugerwaho usanga bitanga icyizere cy’ejo hazaza muri paruwasi ya Gisovu by’umwihariko no muri Diyosezi ya Nyundo muri rusange. Imbonerahamwe ikurikira iratwereka uko gahunda yo gusura abana yashyizwe mu bikorwa ndetse n’umubare w’abana muri buri tsinda. Itariki Itsinda ry’abana Isaha Umubare w’abana 01/08/2009 Mt.Rita na Mt.Laurenti 8h00’ 32 Mt.Sesiliya 8h00’ 25 22/08/2009 Mt.Karoli Lwanga na Mt.Petero 8h00’ 38 Mt.Mikayile 8h00’ 22 Mt.Clementi 8h00’ 18 23/08/2009 Mt.Disimasi 16h00’ 22 29/08/2009 Mt.Monika 8h00’ 16 Mt.Augustini 8h00’ 21 30/08/2009 Mt.Inyasi 15h00’ 26 05/09/2009 Mt.Sitefano 8h00’ 17 Mt.Tereza (Gakuta) 8h00’ 30 Mt.Tereza (Rutyazo) 8h00’ 26 12/09/2009 Mt.Yohani Mariya Viyani 8h00’ 21 Mt.Benedigito 15h00’ 19 Mt.Yustini 8h00’ 24 Amatsinda y’abana nta kindi agamije uretse gutanga uburere bwa gikristu bityo umwana wese agakurana ubumenyi bwa ngombwa mu Iyobokamana rya Kiliziya Gatolika. Ibikorwa byo mu matsinda rero bishingiye ku isengesho, ijambo ry’Imana n’izindi nyigisho. Dore uko bikurikirana : -Hatangira isengesho : iri sengesho ahanini riterwa n’uyoboye inyigisho z’uwo munsi cyangwa undi wundi bahisemo. Biba byiza iyo hifashishijwe amasengesho abana basanzwe bazi. Haramutse hari indirimbo izwi n’abana byaba byiza nayo bayifashishije. -Ijambo ry’Imana: uwateguye inyigisho z’uwo munsi agena isomo cyane cyane akurikije ikigero abana barimo. Arisoma inshuro zirenze imwe hanyuma bagakurikizaho kurisangira, buri mwana agerageza kuvuga icyo yumvise. Gusangira ijambo ry’Imana buri mwana agerageza kuvuga ibyo yiyumviye mu isomo ni byiza kuko bitoza abana kutazajya barangara mu masomo ya Misa, bityo bakazajya bagira icyo batahana mu byasomwe mu Misa. -Izindi nyigisho: abana bigishwa gatigisimu, amasengesho, indirimbo zibafasha mu masengesho cyangwa mu Misa, n’ibindi. -Gufata umugambi: ijambo ry’Imana ribereyeho guhindura imibereho yacu. Bityo rero n’iyo abana babwirwa ijambo ry’Imana, biba ari ukugira ngo bavanemo isomo ribafasha mu mibanire hagati yabo, no hagati yabo n’Imana. Aho buri mwana yivugira bwite umugambi we akurikije ibyo yiyumviye mu nyigisho no mu isomo yasomewe. -Nyuma y’ibi uwayoboye inyigisho atera indirimbo, isengesho, hanyuma abana bose bagasubira imuhira. N.B: Kubera ko abana bashobora kunanirwa, ni byiza ko uwayoboye ajya ashyiramo agahe k’akaruhuko kugira ngo abana bafate akuka. Ako karuhuko si igihe cyo gupfusha ubusa: ni cyo gihe abana bigamo indirimbo. Barabikunda kandi birabafasha. 4. Ibyifuzo by’amatsinda y’abana Abana bifuza ko nibura rimwe mu kwezi hajya haba Misa y’abana, akaba ari nabo bayiririmba. Mu rwego rwo kubahuza; haramutse hashyizweho komite yo mu rwego rwa paruwasi ishinzwe amatsinda y’abana byaba byiza kurushaho. Abana bifuza na none ko haramutse hashyizweho gahunda y’umwiherero w’abana igihe bishobotse byabafasha gukura 21 mu buzima bwa Roho. Abana barifuza gusurwa kenshi ndetse hakabaho no gusurana hagati y’amatsinda mu miryango-remezo, bityo bamwe bakigira ku bandi bikabafasha no kureba aho bagomba kwikubita agashyi. Harifuzwa na none amahugurwa y’ababyeyi ku bijyanye n’amatsinda y’abana kugira ngo inzitizi zituruka ku ruhande rw’ababyeyi zivanweho burundu. Mu kurangiza ibi byifuzo, ni ngombwa kwibutsa ko hagomba kongera gusobanurwa akamaro k’imiryango-remezo n’amatsinda y’abana mu miryango-remezo muri Kiliziya ya Diyosezi ya Nyundo kugira ngo birusheho kwitabirwa kuko niho hari intango n’intangiriro y’ubuzima, cyane cyane ko ariho abakristu baba baziranye, bityo bikaba byabafasha no gufashanya ku buryo bunoze. Aha twibuke imyanzuro ya Sinodi ya Diyosezi yacu aho itubwira iti : “Ubukristu bugomba kutubyarira ubuvandimwe nyabwo, twarabyiyemeje“. 5.Umwanzuro Turashimira byimazeyo Nyiricyubahiro Myr Alexis Habiyambere, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo n’abamufasha kubera imbaraga bashyira mu kuzamura imiryangoremezo n’amatsinda y’abana. Turashimira na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gisovu ndetse na Padiri Vicaire Paroissial muri Paruwasi ya Gisovu kubera ubwitange bw’intagereranywa bagaragaza mu gushyigikira amatsinda y’abana ndetse no gushinga andi aho atari yagera. Nyagasani Imana abongerere imbaraga n’imigisha mu gukemura ubushyo baragijwe. Amatsinda y’abana ni ngombwa cyane kuko bifasha abana gukurira muri Kiliziya kandi bakagenda barushaho kumva neza inyigisho zayo. Iyobokamana mu mashuri rigenda rihabwa agaciro gake buhoro buhoro: niba rero amatsinda y’abana yitaweho uko bikwiye, bigaragara ko ariho abana bazavoma ubumenyi bwa ngombwa mu Iyobokamana, bityo bakazabasha kwiyubakamo ndetse no muri bagenzi babo ubukristu buhamye. Abana bazaboneraho kwiga amasengesho, gatigisimu, ikinyabupfura, imibanire hagati yabo ubwabo ndetse no hagati yabo n’Imana, n’ibindi. Turashimira abantu bose bitangira ku buryo bwa hafi cyangwa bwa kure iyi gahunda y’amatsinda y’abana, haba ku buryo bw’isengesho cyangwa ibindi bikorwa. Bikira Mariya, Mwamikazi wa Kibeho, Udusabire ! Fratri Télesphore DUSABE Seminari Nkuru ya Nyakibanda 22 URUBYIRUKO RWA PARUWASI GISENYI I KIBEHO Hari tariki ya 29 Kamena 2008 ubwo Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI yatangazaga ko dutangiye yubile y’imyaka 2000 Intumwa Pawulo, umwigisha w’Amahanga, amaze avutse. Uwo mwaka wagombaga gusozwa ku ya 29 Kamena 2009. Muri uwo mwaka twasabwaga kurebera kuri Pawulo mutagatifu, urugero rwo guhinduka no kugarukira Imana, natwe nkawe tukarushaho kuba abahamya b’uwo twemeye. Mu rwego rw’urubyiruko muri Paruwasi ya Gisenyi ibyo birori byatangiye ku ya 25 Mutarama 2009 ku munsi mukuru w’ihinduka ry’uwahoze yitwa Sawuli akitwa Pawulo. Iyo tariki kandi niyo yatoranyijwe n’Abepiskopi bagize Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda ngo ube umunsi w’urubyiruko mu rwego rw’igihugu. Muri uyu mwaka urubyiruko rwa Gisenyi rwateguriwe ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo gusobanukirwa byinshi kuri Pawulo mutagatifu, kurushaho gusobanukirwa uruhare rwabo mu iyogezabutumwa rya kiliziya no kurushaho kunga ubumwe hagati yabo. Muri byo twavuga inyigisho zitandukanye zatangirwaga mu mahuriro y’urubyiruko (forum des jeunes) mu masantarali ya Gisenyi, ingendo ntagatifu ndetse n’ibikorwa by’amaboko. Muri iyi nyandiko turabagezaho muri make uko ibyo bikorwa byasohojwe. Amahuriro y’urubyiruko mu masantarali ya paruwasi Gisenyi Kugira ngo twizihize neza iyi yubile twahawe, twiyemeje kujya duteranira, urubyiruko twese, muri imwe muri santarali mu zigize paruwasi Gisenyi. Muri ayo mahuriro, nyuma y’Igitambo cya Misa, twaganiraga birambuye kuri Pawulo mutagatifu : ubuzima bwe, amabaruwa yanditse, zimwe mu ngingo dusanga kwa Pawulo tubona ko 23 zarushaho gufasha urubyiruko muri ibi bihe, hanyuma urubyiruko rugataramana n’abihayimana babaza ibibazo bitandukanye, ihuriro ryacu rigasozwa n’ubusabane ndetse no kwidagadura ! Muri aya mahuriro hari byinshi twigiye kuri Pawulo ari nabyo twifuza gusangiza abasomyi b’uru rubuga rw’amakuru n’ibitekerezo. • Duhereye ku burere yahawe, twabonye ko uburere bukwiriye umwana w’umukristu butangirwa mu muryango. Nk’urubyiruko, dufite uburenganzira ku burere bwo mu muryago, tugatozwa n’ababyeyi bacu iby’umuco wa gikristu bidahariwe gusa padiri n’abakeshiste ! ngo utazi iyo ava ntamenya iyo ajya bityo n’ibihe by’ubu ntabibemo uko bikwiye. Uretse ubwo burere bwo mu muryango ari na wo Kiliziya y’ibanze, hari n’ubundi buryo Kiliziya iteganyiriza abana bayo ngo bihugure. Twavuga nk’amatsinda y’abana n’urubyiruko mu miryango remezo, amakorali, imiryango y’Agisiyo gatolika, amatsinda y’abasomyi n’abahereza... Ni byiza ko buri mukristu cyane cyane urubyiruko agira itsinda rimwe muri aya abarizwamo, akaribamo atari ingwiza-murongo ahubwo agaharanira kuba ibuye nyabuzima, akitabira ibikorwa n’inyigisho biteganywa n’iryo tsinda aba yahisemo. Muri ayo matsinda niho dukura intwaro zidufasha guhangana n’ibyonnyi byabaye byinshi muri ibi bihe kandi biza byibasira ahanini urubyiruko. Pawulo Intumwa kandi twamwigiyeho umuhate mu kwamamaza Inkuru nziza : « Ndiyimbire niba ntamamaje Inkuru nziza » (1Co9,16). Ni iyi mpuruza ya Pawulo twagize iyacu kuko buri mukristu wabatijwe agakomezwa yahawe ububasha bwo kwamamaza Ivanjili y’Imana. Twazirikanye ko uburyo bwo kwamamaza Inkuru nziza muri iki gihe ari ukwerekanisha ubuzima bwacu ko bishoboka kubaho umurikiwe n’Ivanjili maze abantu bakareba ibyiza ukora bagakurizaho gusingiza So uri mu ijuru (Mt 5,16). Nk’uko papa Pawulo wa VI yabivuze, abantu b’iki gihe ntibakeneye cyane abigisha Ivanjili kuko babonye benshi. Bakeneye abashyira Ivanjili mu bikorwa, abagenza nka Yezu wagendaga agira neza aho anyuze hose, agahora ashaka icyatuma abo babana, abamukurukiye barushaho kumererwa neza, agashima icyiza akagaya ikibin’ibindi byinshi byiza tumuziho. Buri wese aharaniye kugenza nka We nibwo yaba umwogezabutumwa ukeneye muri iki gihe. • Pawulo kandi twamwigiyeho gukunda umurimo. Uretse kwigisha Inkuru nziza, Pawulo yari afite n’umwuga akora. Yari umuboshyi w’amahema kandi akabyishimira. We ubwe aranatwibwirira ati : « Udashaka gukora ajye areka no kurya » (2Tes3, 6-15). Natwe nk’urubyiruko, kugira ngo tutagira abo tugora muri byinshi dukenera, tugomba kugira umurimo dukora ariko uwo murimo ugatagatifuzwa n’isengesho. Umurimo kandi uturinda ubuzererezi rimwe na rimwe cyangwa se akenshi butujyana mu dutsiko tubi, utwo dutsiko natwo tukadushora mu biyobwabwenge-bidafite ikindi bitugezaho uretse kutwangiriza ubuzima-, mu busambanyi, mu ngeso y’ubusambo, ubuzererezi n’izindi ngeso mbi zitubuza kwigenga no kuba abo duhamagariwe kuba bo : abana b’Imana baremewe kugira ibyishimo n’ubugingo kandi tukabugira busendereye. Twese nk’urubyiruko mu kuzirikana ko turi amizero ya Kiliziya n’u Rwanda by’ejo hazaza, iyi ntego tuyigire iyacu : « amaboko ku murimo, umutima ku isengesho ». Ngo udafite icyo akora shitani irakimushakira ; twirinde ko shitani idushakira imirimo kuko abo yayihaye uko basoza n’aho basoreza ubuzima bwabo turabizi. Tuzirikane ko ubuzima bwacu butazahabwa agaciro no kwishora mu biyobyabwenge cyangwa kwishora mu busambanyi, mu kuba inzererezi. Ikizabuha agaciro ni ukwiyubaha, kwihesha agaciro no kugahesha bagenzi bacu. Ubuzima bwacu ari nayo mpano ikomeye Imana yaduhaye tuburinde ibyabwonona byose ahubwo buhore butezwa imbere n’umurimo ndetse n’ibikorwa bikoranywe umutima-nama. 24 • Ikindi twigiye kuri Pawulo Mutagatifu ni uguhinduka, ubuzima bwacu tukabuha Yezu akatubera Umugenga. Dukomere mu kwemera twoye guhinduka nk’ikirere tujarajara hirya no hino mu tudini ahubwo dukomere k’uwo twemeye. Twishimire kumwamamaza aho turi hose. Uburyo dusenga bujye bugaragaza uko twemera hanyuma bishimangirwe n’uko tubaho. Duhorane ibyishimo duterwa n’uwaducunguye atwitangira tukaronka ubuzima hanyuma turangwe n’amahoro, ineza, ubworoherane n’ubugwaneza kandi tubisangize n’abandi. Mu gusakaza hose amahoro n’ibyishimo nta kabuza bizatugarukira ! Ingendo ntagatifu Mu buzima bw’umukristu, urugendo rutagatifu ni ngombwa kuko bikwiye ko tureka agahe gato ibyo duhoramo tukagira akanya duharira Imana, tukajya ahantu hafite byinshi hasobanura mu kwemera kwacu. Urugendo rutagatifu si ubukerarugendo ahubwo ni urugendo rw’ukwemera rukorwa mu kwemera. Urukora aba yiyemeza kuvugurura umubano we n’Imana yifashishije byinshi yigomwa muri urwo rugendo. I Kongo-Nili, mu nyigisho yahahereye urubyiruko, Musenyeri ati: “ …Rubyiruko, nimumurikire abandi bareke kwigunga, kwiheba; twubake kandi tuvugurure Kiliziya yose n’u Rwanda. Nimube urubyiruko ruzima ruzira ingengabitekerezo. Tureke kugira ipfunwe ryo kugaragaza ukwemera kwacu…rubyiru, nimureke kwigunga, nimureke kwiyahuza ibiyobyabwenge : si inzira izabaha amahoro cyangwa ngo itume mwubaka Kiliziya, u Rwanda rw’ejo. Ni urupfu bubazanira ! dukeneye urubyiruko ruzima. Mwirinde ubusambanyi bukurura sida. Dukeneye abantu bazima, bafite imbaraga. Abishora mu busambanyi nta kwifata, nta kwihangana, n’ingo bubatse zisenyuka vuba. Nimugire discipline mu buzima no mu mibereho yanyu. Nimugendere kure ababatoza inzangano n’amacakubiri, si inzira y’ubuvandimwe…Nimugire iyanyu imihigo y’abavandimwe. “Hahirwa abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota kuko bazahazwa…”(Mt5,6). I Kibeho, umwe mu bafurere bashinzwe Ingoro Ntagatifu adusobanurira iby’amabonekerwa y’i Kibeho, ati : “ …Abantu benshi iyo bageze ahantu hatagatifu, bifuza kuhakura ikimenyetso : hari abahakura agashusho, abandi bagatwara ku gitaka cyaho, abandi bakahakura amazi y’umugisha, abandi bakahagura umudari, ishapule, agatabo… Ibyo ni ibimenyetso bidufasha maze twabireba tukibuka amasezerano twagiriye Imana aho hantu hatagatifu…Ati hari ikindi nifuza ko mwakura aha hantu : mufate akanya nk’iminota 2 mwicare mutuze imbere y’Umubyeyi Bikira Mariya. Ndabona abenshi muzaba ababyeyi. Uwo Mubyeyi mumusabe abahe Umwana we, mumuheke abaruhure imitwaro mwikoreye, abahe amahoro, ibyishimo, mu buzima bwanyu, mu ngo zanyu, mu miryango-remezo mutuyemo, hanyuma namwe muyatange kuko nimuyatanga azabagarukira…” Rubyiruko, umwaka wa Pawulo wadusigiye byinshi : twarigishijwe, twabwiwe kandi twungutse byinshi, twaraburiwe, …Turahirwa. Ikigaragara ni uko icyo dushatse bitworohera kukigeraho. Duharanire kuba amabuye nyabuzima yubatse Kiliziya, yubatse u Rwanda rw’ejo hazaza. Fratri Piyo KWITONDA Stagiaire / Paroisse Gisenyi 25 UMWIHERERO W’ABAVISENTI BO MURI DIYOSEZI YA NYUNDO WABEREYE I BUSASAMANA “ Ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye” ( Mt 25,40). Umwiherero w’Abavisenti wabereye i Busasamana kuva tariki ya 25-27/09/2009. Nk’uko byari biteganijwe kuri gahunda y’umwiherero, kuwa gatanu nimugoroba, Abavisenti bahagarariye abandi aho bari hose muri paruwasi zo muri Diyosezi ya Nyundo, bagombaga kuba bageze i Busasamana. Si ko byagenze rero, kuko umwiherero witabiriwe n’Abavisenti baturutse muri Conférence ya Muramba, Muhororo, Rususa na Conférence yitiriwe Mutagatifu Piyo wa X ikorera muri paruwasi ya Busasamana. Abavisenti rero ba Busasamana bari biteguye neza mu rukundo kwakira bagenzi babo. Nyuma yo kubereka aho bacumbika mu nzu y’amahoro, hahise hakurikiraho igice gikomeye cyo gufungura umwiherero n’igitambo cya Missa. Igitambo cya Misa rero cyaturiwe muri chapelle y’Ababikira b’izuka, giturwa na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busasamana Vincent MBONABAKIRA akaba ari nawe Aumônier w’Abavisenti muri Diyosezi ya Nyundo. Yari afatanije kandi na Padiri Pie NZAYISENGA ufite ubutumwa muri paruwasi ya Gisenyi akaba ari nawe watanze inyigisho y’umwiherero ku wa gatandatu. 26 Padiri Vincent atangiza umwiherero k’umugaragaro, yibukije Abavisenti ko bafite inshingano yo kubura amaso bakareba abababaye, bakabasabira mu masengesho yabo kandi bakanabafasha uko babishoboye. Ati: “Muje musanga bagenzi banyu hano i Busasamana, babiteguye neza. Muzagira umwanya w’isengesho, wo kwigorora n’Imana mu isakaramentu ry’imbabazi, muzashengerera isakaramentu ritagatifu, muzasangira ijambo ry’Imana ndetse mugire n’umwanya wo gusura abarwayi, maze ku cyumweru mugire umwanya wo gusabana. Igitambo cya Misa gihumuje, hakurikiyeho ifunguro ry’umugoroba, amasengesho ya nimugoroba no kuruhuka. Ku munsi wa kabiri w’umwiherero isaa mbiri n’igice, Padiri Pie Nzayisenga yatanze inyigisho. Atangira inyigisho, yasabye Abavisenti bari bahateraniye kuzirikana amagambo yo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma (12,1-2). Yakomeje avuga ko Umuvisenti agomba kugira ukwemera kujyana ku buzima, ukwemera guhamye. Ati: “Umuntu agomba kuba muzima ku mubiri, ku mutima, mu bwenge no kuri roho”. * Kuba muzima ku mubiri: Umuvisenti agomba kubaho neza: kwambara neza, yirinda indwara, kugira isuku,... kugira ngo ubuzima bwe burusheho kuba bwiza. * Kuba muzima ku mutima: Ati: “Umuntu ufite umutima ni umuntu ufite umutima mu gitereko. Ni umuntu ugerageza kurenga ibihangayikisha abandi”. Ibi abishimangira yifashishije Ivanjili ya Matayo aho Yezu agira ati: “Mwihagarikwa imitima n’uko muzamera ari ku bibatunga cyangwa ku byo muzambika umubiri wanyu..”(Mt6,25-33) Padiri Piyo ati: “Umuvisenti ni umuntu umenya kwakira ibije byiza ariko akamenya no kurekura ibigiye. Ntabwo ahungabanywa n’ibije byose ahubwo amenya kubyakira. Yakomeje yerekana indwara z’umutima: agahinda, uburakari cyangwa umujinya udashira n’ubwoba. Ati : “Umutima w’Umuvisenti uzira uburakari, ntaheranwe n’agahinda kandi ntaterwe ubwoba n’ibije byose”. * Kuba muzima mu bwenge: Ubwenge buzima ni ubwenge bushishoza bukamenya igikwiye no mu gihe gikwiye. Umuvisenti ni umuntu utumva amabwire, akamenya kwishakira ukuri ku byabaye, agasezerera ikinyoma. Ni umuntu utazanga ngo baranshutse, aka wa mugani ngo “Nari nzi ko yari ijambo ni uko yaje nyuma”. *Kuba muzima kuri roho: umuntu muzima kuri roho ni uzi gushakira ihumure muri Nyagasani we Rutare twubatseho. Ni uzi gushyikirana na We mu isengesho rikorwa mu ukuri no muri Roho, azi ko byose abikesha Imana; uzi ko umwanya wose ari uw’umukiro bityo akaba atacikwa n’ingabire ya Nyagasani igihe icyo ari cyo cyose. Ni umuntu udashidikanya. Asoza inyigisho ye, Padiri Pie Nzayisenga yavuze k’Umuvisenti n’Ukarisitiya. Yasabye Abavisenti kuzirikana amagambo Yezu yavuze arema Ukarisitiya. Yabibukije kandi ko Yezu ari We watanze Isakaramentu ry’imbabazi bwa mbere igihe yoza ibirenge by’abigishwa be, bityo umuvisenti nawe akaba agomba guhabwa Isakaramentu ry’imbabazi igihe cyose yumva afite icyaha kimubuza kwegera ameza matagatifu. Umuvisenti ntabwo agomba gushidikanya ko Imana yemera ari Imana ishobora byose, ko ari Imana imukunda. Kuri uwo munsi kandi nyuma y’inyigisho, nyuma yo guhabwa Isakaramentu ry’imbabazi no gushengerera Isakaramentu ry’Ukarisitiya, Abavisenti basuye abarwayi kuri centre de santé ya Busasamana; barabaganiriza, barabahumuriza, babavugira isengesho kandi babagenera n’imfashanyo uko bari babishobojwe. Banasuye kandi umurwayi wari mu rugo, nawe babigenza batyo. Ku mugoroba w’uwo munsi, abavisenti bagize akanya ko gusangira ijambo ry’Imana dusanga mu Ivanjili ya Matayo 25,31-46. Buri wese rero akaba yarazirikanye ko yazishima ku munsi w’urubanza rw’imperuka yumvise Yezu amubwiye ati “Ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye”. Bifuje kandi ko 27 kuri uwo munsi hatazagira ababwirwa ngo : “Ibyo mutagiriye umwe muri abo baciye bugufi, ni jye mutabigiriye”. Nyuma y’ifunguro ry’umugoroba, Perezida w’Abavisenti muri Diyosezi ya Nyundo Bwana Maurice Masengesho yatanze ikiganiro kireba “Vie et activités quotidiennes des conférences”: Ubuzima n’ibikorwa bya buri munsi by’amahuriro y’Abavisenti. Amaze kuvuga muri make ibigomba kuranga conférences yerekanye n’uburyo bwo gushakira imibereho za conférences. Yasabye rero ko conférences zigomba gucunga neza duke zifite, bakatubyaza umusaruro. Yasabye kandi ko comités zigomba kumenyesha bureau y’urwego rw’igihugu ibikorwa byakozwe. Yarangije amenyesha Abavisenti ko mu nama bagiriye i Kigali, bifuje ko conférences zikize zigomba gushyira mu nshingano zabo, gufasha conférences zikennye. Ku cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2009 wari umunsi wo gusoza umwiherero hanizihizwa umunsi ngarukamwaka Kiliziya yibukaho Mutagatifu Visenti wa Pawulo. Abavisenti rero ba paruwasi ya Busasamana bafatanije n’Abavisenti bo muri groupe scolaire St Matthieu, ndetse n’abandi bavisenti bari baturutse mu zindi conférences, baririmbye misa ya kabiri yaturiwe muri Kiliziya ya paruwasi Busasamana. Padiri Vincent Mbonabakira nawe wahimbazanyaga ibyishimo byinshi umunsi wa bazina we mutagatifu, yifurije Abavisenti b’abalayiki biragije Mutagatifu Visenti wa Pawulo umunsi mwiza. Yasabye kandi imbaga y’abakirisitu gusabira abapadiri cyane cyane bo muri Diyosezi ya Nyundo biragije uwo mutagatifu aribo: Vincent SEBAGABO, Vincent HAROLIMANA na we ubwe. Igitambo cya misa kimaze guhumuza, hakurikiyeho ubusabane. Abavisenti mu byishimo byinshi, bifurije Padiri mukuru wa paruwasi ya Busasamana akaba na Aumônier w’Abavisenti muri Diyosezi ya Nyundo umunsi mwiza. Afata ijambo, Perezida w’Abavisenti muri Diyosezi ya Nyundo yabanje kwifuriza bagenzi be umunsi mwiza. Yakomeje abashishikariza ko bagomba kwihatira gushyira mu bikorwa inyigisho bahawe na Padiri wabigishije mu mwiherero. Yabibukije kandi ko Umuvisenti agomba kugaragaza Yezu mu buzima bwe bwa buri munsi. Padiri Vincent Mbonabakira mu ijambo yari yageneye uyu munsi, yashimiye abavisenti kubera ubwitange bagaragaje bategura uyu mwiherero: uko bakiriye bagenzi babo, uko bafatanije mu isengesho, by’umwihariko uko basuye abarwayi. Yakomeje yibutsa abavisenti ko gufashisha abakene ibintu gusa bidahagije. Ati “ibintu muzabiha bamwe ariko ntibizagera ku bandi. Ahubwo nka Mutagatifu Visenti wa Pawulo, ni ngombwa kwita ku bababaye, ukabaganiriza, ukabahumuriza, maze bakabona mbere na mbere ko ubazaniye Imana”. Yashimiye kandi abaje kwifatanya n’Abavisenti kuri uwo munsi. Twavuga Padiri Philbert Kayiranga, Bwenge J.Claude, Perezida wa Komite Nyobozi ya Paruwasi, Fratri Vedaste Mbonyizina, n’abandi. Asoza ijambo rye, Padiri yongeye gusaba ko abiragije Mutagatifu Visenti wa Pawulo bakwiye gusabirana, kugira ngo aho bari hose bihatire kugera ikirenge cyabo mu cy’uyu mutagatifu. Nk’uko rero umwiherero wari wasojwe k’umugaragaro na Padiri Aumônier mu gitambo cy’Ukarisitiya, yanasoje n’igice cya nyuma cy’ubusabane maze aha umugisha abari aho bose, yifuriza abari busubire iwabo urugendo ruhire. Byose mu rukundo rw’Imana. Fratri René Claude HAKIZIMANA Paruwasi Busasamana. 28 ROHO W’UKURI NIWE UZABAYOBORA « Nzabaha umutima mushya, mbashyiremo n’umwuka mushya. Mu mubiri wanyu, nzakuramo umutima w’ibuye, nshyiremo umutima wumva. Nzabuzuzamo umwuka wanjye, mbatere gukurikiza amategeko yanjye, mwubahirize amabwiriza yanjye »(Ezk 36,26-27). Nk’uko tubimenyereye, buri mwaka abakristu bizihiza umunsi mukuru wa Pentekositi aho Nyagasani Yezu Kristu amaze gusezeranya intumwa ze ko agiye gusubira kwa Se ariko ko atazazisiga zonyine ko azazoherereza umuvugizi Roho Mutagatifu uzazikomeza ; ni muri urwo rwego twifuje ko twazirikana kuri uwo Roho w’Imana twahawe mu Masakaramentu ya Batisimu ndetse no Gukomezwa kugira ngo koko nk’abakristu turebe uburyo tubanira uwo Roho wa Yezu, niba koko tureka ingabire ze zikatwuzuramo ngo zidukoreremo. TWONGERE TUZIRIKANE INGABIRE ZA ROHO MUTAGATIFU 29 Nk’uko Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi k’umutwe wacyo wa 11 kibitwereka, ingabire za Roho Mutagatifu ni zirindwi kandi buri wese ahabwa ingabire ze ku buryo bumukwiye, ashobora kandi kuzibyaza imbuto zisakara kuri bagenzi be uko agenda ayivomera. Reka tuzirikanire hamwe buri ngabire ku buryo umuntu ashobora kuyivomerera muri we igihe arabutswe ko afite iyi cyangwa se iriya. 1°. INGABIRE Y’UBUHANGA : Ubuhanga Roho Mutagatifu atanga si ubuhanga ubu abantu batuye isi bita ubwo mu ishuri ubu bujyanye no gukora ibitwaro bya kirimbuzi cyangwa se kuvumbura urukingo rw’indwara iyi n’iyi iba yaje ari icyorezo mu isi. Ahubwo ni uburyo Roho Mutagatifu aha umwemereye, bwo kumenya no kuryoherwa n’amabanga y’Imana ; kumenya amategeko y’Uhoraho maze koko akayazirikana akanayubahiriza mu buzima bwe bwa buri munsi. Salomoni niwe uduha urugero rw’umuntu wamenye ubuhanga n’akamaro kabwo dore ko ari nabwo yasabye, ngo abashe kuyobora umuryango w’Imana dore ko yari umwami. Ingorane rero ishobora kubuza umuntu kugera kuri ubu buhanga nyakuri ni uguta uburyohe bw’Imana, kumva iby’Imana ntacyo bivuze ugatangira gutuka Imana uyigisha impaka mu byo ikora cyangwa se ugasuzugura ibyo byose yaremye ; kuba umunebwe, ukuma kwa roho yawe ni ukuvuga kugira roho yakakaye itakiryohewe n’iby’Imana (sécheresse spirituelle). 2°. INGABIRE Y’UBUSHISHOZI : ni ingabire Roho Mutagatifu aduha ngo tubashe gucengera ku buryo bwuzuye amabanga y’Imana tutareremba. Ducengera ayo mabanga y’Imana tudakoresheje ubwenge bw’umutwe ahubwo ku bw’urukundo n’umutima wizera Imana, tubasha kugera byuzuye kuri ayo mabanga y’Imana. Salomoni arongera kuduha na none urundi rugero rw’ubushishozi aho agira ati : « Niyo mpamvu nasabye ubushishozi, ndabuhabwa ; ndambaza maze umwuka w’ubuhanga unzamo »(Buh.7,7). Ingorane yo kutagera kuri iyo ngabire ni ukureremba mu by’Imana, ubunebwe bwo gucengera amabanga y’Imana n’igishuko cyo kudashakisha uruhanga rw’Imana umuntu akiberaho ari ntibindeba. 3°. INGABIRE Y’UBUJYANAMA : muri iyi ngabire niho Roho Mutagatifu atwereka kandi akatuyobora mu nzira igoroye aho tugomba kunyura ntacyo twikanga, tutikandagira, maze koko tukegera umukiro wacu. Ibi kugirango umuntu abigereho agomba guharanira gukora imyitozo nyobokamana, gushaka umujyanama wa roho (accompagnateur spirituel) ndetse agakora iyo myitozo nta buryarya aho kugira ngo ayikore agira ngo abonwe n’abantu, agomba kwibera indahemuka kandi akabera Imana indahemuka Yo imurorera kandi ikamurebera n’ahihishe n’abavandimwe be baba bifuza kumureberaho kuko icyo abakristu dusabwa ni « ubuhamya » dutanga si amagambo menshi dushobora kuvuga akenewe. Ingorane ishobora kutubuza kwakira iyo ngabire ni ugusuzugura Roho Mutagatifu tukanga kumutega amatwi ngo twumve kandi twemere icyo utubwiriza gukora. 4°. INGABIRE Y’UBUDACOGORA : iyi ngabire Roho Mutagatifu arayitugenera mu nzira tunyuramo dukurikiye Yezu Kristu akatwongerera imbaraga tugakomera, tugashikama mu gukurikira Imana. Roho Mutagatifu aduhora hafi, akaduherekeza maze akaturinda no gucika intege mu ntambara turwana na shitani kuri iyi si byongeye aturinda kwiheba muri urwo rugendo twatangiye rutuganisha ku butungane n’umukiro w’ukuri. Ingorane ituma tutagera kuri iyo ngabire ni ukuba twacika intege mu rugendo rugana Imana, tukagwa maze ntitubashe kweguka ngo twisubire, twisuganye. 5°. INGABIRE Y’UBUMENYI : aha ngaha si ukuvuga ingabire y’ubwenge ubu busanzwe, kugira ubwonko butekereza neza ibijyanye no kuvumbura (téchnologie) ahubwo ni ingabire Roho Mutagatifu aduha yo kumenya igikwiye icy’ingenzi mu buzima icyo Imana idusaba 30 gukora ubu ngubu no muri aka kanya (ici et maintenant) bitabaye ngombwa ko ushakisha ibisobanuro birenze ibigaragara, kuko icyo Imana iba igusaba muri ako kanya nta kindi uretse kuyikunda no kuyikundira ikakwigarurira. Roho Mutagatifu aduha gushyira mu gaciro no kumenya icy’ingenzi ni ukuvuga ikiruta ibindi : « Kumenya Imana yaturemye mu ishusho yayo ». Iyi ngabire idufasha kubaho tuzirikana ugushaka kw’Imana kuko ariko gusumba byose, kuko ishaka ko twabana nayo. Ingorane ishobora kutubuza kubona iyo ngabire ni ukutareka ngo Imana itwigarurire ikoresheje Roho wayo, tukaba twakwigira ibyigomeke, ba ntibindeba, kudashungura mu byo umuntu akora n’ibyo avuga. 6°. INGABIRE YO KUBAHA UHORAHO : ni ingabire Roho Mutagatifu aduha akatwereka n’imyifatire tugomba kugira imbere y’Imana nk’abana bari imbere y’umubyeyi wabo. Ibiranga iyi ngabire ni ukuba hafi y’Imana, twemera ko ariyo itugize ikaba ariyo tugomba kwizera no kwitaho no guharira ibisingizo muri cya cyubahiro tuyigomba. Ingorane ishobora kutubuza kwakira iyo ngabire ni igishuko cyo gushaka gukora ibintu byose ku bwawe, icyo gihe uba wirengagije nkana, kandi wibagiwe ububasha n’ubushobozi bw’Imana, burenze kure ubwa muntu. 7°. INGABIRE YO GUTINYA UHORAHO : ni ingabire ya Roho Mutagatifu idusobanurira byuzuye icyubahiro gikwiye tugomba guha Imana, kugira ngo tuyimenye, tuyikunde ndetse tunayikorere. Aha gutinya Uhoraho ntibigomba kuba nka bya bindi by’umuntu atinya, nk’inyamaswa y’inkazi, gutinya gupfa,… oya, Imana ntigomba gutinywa kuri ubwo buryo ahubwo igomba kwegerwa cyane cyane duhereye ku mushyikirano tugomba kugirana nayo mu isengesho, kubyo ikora, ibyo yaremye, maze koko tumenye ko ntawabyigezaho maze koko itinyirwe ubwo bubasha bwayo burenze. Ingorane yatubuza guhura cyangwa kwakira iyi ngabire ni ugukeka ko Imana irenze imyumvire n’imivugire ko umuntu adashobora kuyimenya, maze koko umuntu akiberaho gutyo gusa ntacyo akora ngo ayishakishe. UKO PAWULO AVUGA IMBUTO ZA ROHO MUTAGATIFU. Nyuma yo kurebera hamwe ingabire za Roho Mutagatifu no kuzizirikanira hamwe, Pawulo Mutagatifu aradufasha kureba uburyo twahuza izi ngabire za Roho Mutagatifu n’ibikorwa bye nk’uko tubisanga mu Ibaruwa Pawulo Mutagatifu yandikiye Abanyagalati aho agira ati : « Naho imbuto ya Roho ni urukundo : ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata. Nta tegeko ribuza imigirire nk’iyo »(Gal.5,22). Ngizo rero imbuto za Roho Mutagatifu. Uwo Roho w’ukuri niwe utanga ibyishimo, amahoro,... dusabe rero ngo uwo Roho twahawe tubashe kumusaruraho imbuto nyinshi z’ubutagatifu, maze koko nk’uko Mutagatifu Matayo abitwereka Yezu aragira ati: “Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane”(Mt.5,48). UMWANZURO Nk’abakristu, guhimbaza buri gihe uko umwaka utashye “Pentekositi”, ntibigomba gutambuka gusa nk’aho twabigize akamenyero. Yego kubigira akamenyero nibyo ariko se kaba ari akahe kamenyero, ese koko kaba ari ako gushyira mu bikorwa ziriya mbuto za Roho Mutagatifu Pawulo amaze kutwibutsa no kutwereka mu ibaruwa yandikiye Abanyagalati ? Ubu rero dusabwe kwisunga Roho Mutagatifu tukamwemerera akatuyobora, ni we Roho w’Ukuri uturuka ku Mana. Ibi kandi ntitugomba kubikora gusa twitegura cyangwa se nyuma gato y’umunsi mukuru wa Pentekositi. Kwiyegurira Roho Mutagatifu ni ibya buri munsi 31 kandi buri wese asabwe kwerera abandi bamubona imbuto, kuko Yezu agira ati : “simwe mwantoye, ahubwo nijye wabatoye, maze mbashyiraho kugira ngo mugende, mwere, kandi imbuto yanyu igumeho... icyo mbategetse ni uko mukundana”(Yh15,16-17). Ng’ibyo rero ng’uko uko tugomba kwerera abandi imbuto maze koko tukababera urumuri n’umunyu nk’uko Ivanjili ya Yezu yanditswe na Matayo ibivuga igira iti: “Muri umunyu w’isi... muri urumuri rw’isi” (Mt5,13-16). Fratri Faustin HABIMANA Seminari Nkuru ya KABGAYI IMBAGA NAKURAGIJE WAYIMARIYE IKI ? Buri mwaka mu kwitegura Pasika, Kiliziya yizihiza Missa y’umugisha w’Amavuta Matagatifu. Ubusanzwe iyo missa muri liturujiya yizihizwa ku wa Kane Mutagatifu. Muri Diyosezi ya Nyundo yaje gushyirwa ku wa Kabiri Mutagatifu, kugirango abasaserdoti baturuka kure babone umwanya uhagije wo gutegura neza Iminsi Mitagatifu ya Pasika (Triduum pascal). Muri uyu mwaka , Umwepiskopi akikijwe n’abapadiri yayoboye iyo missa ku wa Kabiri Mutagatifu muri Kiliziya ya katedrali ya Nyundo. Ubutumwa bw’uwo munsi Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE yashyikirije abakristu , by’umwihariko Abapadiri, yibanze kuri izi ngingo : • Ubumwe bw’Umwepiskopi wa Diyosezi n’abapadiri 32 • Imibanire y’abapadiri mu butumwa bwabo • Ubutumwa bw’umupadiri mubo ashinzwe Umwepiskopi yagaragaje ko yishimiye abapadiri be, asobanura ko n’abatahabonetse bamumenyesheje impamvu zabo.Yongeye gushimangira ko ubwo bumwe ari ipfundo ribumbatiye ubumwe bw’abapadiri hagati yabo. Ahamya ko bushingiye ku busaserdoti bwa Kristu agira, ati : « Yezu Kristu yaduhaye kugira uruhare ku busaserdoti bwe rukumbi ». Umwepiskopi yanagarutse ku mibanire y’abapadiri mu butumwa bwabo, ashimangira ubwuzuzanye bugomba kubaranga. Yabivuze muri aya magambo : « Umupadiri mubana ni umusaserdoti nkawe, mwasizwe amavuta amwe y’ubutore, musangiye ubutumwa, muri abasangirangendo. Nta gitugu kigomba kugaragara mu mibanire yanyu, icyo gihe mwaba muteshutse ku nshingano : umwanya ufite ni uwo guhagararira Kristu ». Umwepiskopi kandi yibukije abapadiri ingingo-remezo y’ubutumwa bwabo agira ati : « Uri umusaserdoti wa Kristu muri Kiliziya ye, umwanya ufite wo guhagararira Kristu ni umwanya ukomeye ugomba kuzirikana buri munsi, uhamagariwe gukiza abantu mu masakaramentu matagatifu, bityo ukaba umugabuzi w’indahemuka w’amabanga y’Imana wirinda kuba ikirumirahabiri, ukirinda kugayisha uwo uhagarariye mu myitwarire yawe , ntuhagarariye inyungu zawe bwite, ntuhagarariye umuntu runaka, ntuhagarariye ishyaka iri n’iri - , uhagarariye Kristu ». Nyuma y’ibyo yabibukije ikibazo batazabura gusubiza imbere ya Kristu : « Ko nakwizeye nkakuragiza imbaga yanjye, wayimariye iki ? » Mu gusoza, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo yashishikarije abakristu gusabira abasaserdoti cyane cyane muri uyu mwaka wabagenewe twizihizamo Yubile y’imyaka 150 ishize Mutagatifu Yohani Mariya Viyani, Umusaserdoti w’intangarugero, amaze yitabye Imana. Yaboneyeho gusaba imbabazi mu izina ry’abasaserdoti bose aho batashoboye kuba urugero rwiza mu bo bashinzwe. Asoza asaba abakristu bose kwishimira impano y’isakramentu ry’ubusaserdoti muri Kiliziya maze abaragiza Bikira Mariya Umubyeyi w’abakene, Umurinzi wa Diyosezi ya Nyundo. Padiri Piyo NZAYISENGA Paruwasi Stella Maris-Gisenyi ESE BIRASHOBOKA KUBA INDAHEMUKA NO MU GIHE CY’IMIBABARO ? Ubuzima bw’umuntu ku isi, akenshi buhura n’ibintu byinshi birimo n’ububabare. Ubwo bubabare bushobora guterwa n’abandi bantu, bushobora guterwa n’imiterere y’isi cyangwa bugaterwa n’umuntu we ubwe. Iyo rero umuntu yageze aho asatirwa nabwo, niho uzabona ko ari umukirisitu cyangwa se ko atari we. Aba ageze mu bihe inshuti ziba zabaye nyinshi n’ubwo zose ziba atari inshuti nyanshuti. Aha turabona ko ahanini inama 33 umunyamibabaro agirwa n’izo ngirwanshuti ziba zitamwubaka, ko ahubwo zimusonga zikamusenya. Umukirisitu mu bihe by’ububabare, akenshi nibwo yibuka gutabaza Imana mu masengesho y’urudaca. Iyo ari ingirwamukirisitu, yumva ko n’iyo Mana yamutereranye akaba rwose yagera n’aho isengesho rye rihinduka igitutsi. Icyo gihe rero shitani iramugenderera, maze nawe agatangira gushakira ibisubizo aho bitari. Hari ibibazo byinshi abantu bari mu bihe byo kubabara bakunda kwibaza bityo rimwe na rimwe ntibanabibonere ibisubizo bihamye. Dore bimwe muri ibyo bibazo : -Kuki abantu badasenga na gato ari bo bacuruza bakunguka ariko jye nacuruza ngahomba ? -Kuki ndwaye nkaba ndi mu bitaro, abandi benshi bakaba ari bazima ? -Kuki ari jye urara ubusa abandi barariye ? -Kuki mpinga sineze abandi bakeza ? -Kuki ari twe tugerwaho n’imitingito y’isi ? -Kuki mbyara bagapfa buri gihe ? -Kuki Imana yantereranye nkaba mbabara bigeze aha? -N’ibindi. Mu isezerano rya kera, hari ahantu henshi dusanga ingero z’abantu bahuye n’ibigeragezo birimo no kubabara cyane k’umubiri bigatuma banata n’icyizere cyo kubaho. Mu gitabo cya Yobu niho badutekerereza umugaragu w’Imana ubabara. Yobu yabwiwe ko ibimasa bye byarimo bihinga n’indogobe zirisha iruhande rwabyo byanyazwe n’Abanyesaba, bakanicisha inkota abagaragu be. Akibyumva na none abwirwa ko inkongi y’umuriro w’Imana yamanutse ku ijuru igatwika intama, n’abagaragu be ikabatsemba. Akibivuga indi ntumwa iza imubwira ko Abakalideya biciyemo ingamba eshatu, bakirara mu ngamiya ze bakazinyaga, bakanicisha inkota abagaragu be akaba ari we wenyine warokotse. Anabwiwe kandi ko inzu yarindimutse ikagwa hejuru y’abahungu n’abakobwa be, yagize ati “navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, kandi nzasubirayo nambaye ubundi. Uhoraho ni We wampaye, Uhoraho ni We wisubije; nihasingizwe izina ry’Uhoraho”! Muri ayo makuba yose batubwira ko Yobu atigeze acumura, ko nta n’ijambo risebya Imana yigeze avuga (Yobu 1,13-22). Ibiganiro Yobu yagiranye na Elifazi, Bilidadi na Sofari biragaragaza ko bamufataga nk’umugome wakaniwe urumukwiye. Nyamara Yobu we yari azi neza ko Uhoraho ari We ukwiye kwiringirwa. Ahamya ko igihe agifite umwuka w’Imana atazigera avuga ibinyoma, ko ururimi rwe ruzirinda kubeshya. Imyitwarire y’Abayisiraheli mu butayu itandukanye cyane n’iya Yobu. Bijujutiye Uhoraho kubera ububabare batewe n’inzara n’inyota, nyamara birengagiza ko byari bihagije kwiringira Imana, Yo yari ibafiteho umugambi mwiza wo kubakiza ingoyi z’uburetwa ikabageza mu gihugu cy’isezerano. Mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Is50,5-11) tuhasanga indirimbo ya gatatu y’umugaragu w’Uhoraho. Ikigaragara ni uko uwo mugaragu azatotezwa (Is50,5-6) ariko Imana izamukomeza (Is50,7-9), imuhe gutsinda burundu (Is50,9-11). Urundi rugero dusanga mu isezerano rishya ni Yezu ubwe. Yezu yarababaye kandi arababazwa ku buryo bamuhaye urw’amenyo bibwira ko yari umunyabyaha wibasiwe n’Imana. Uhereye ku ijyanwa rye kwa Pilato, Abayahudi barahamya ko Yezu ari umunyabyaha n’umugiranabi bagira bati: “Iyo ataba umugiranabi ntituba tumukuzaniye”. Baramukubise, bamucira mu maso, batera hejuru bati “Nabambwe k’umusaraba! Nabambwe!” Bamukoreye umusaraba uramunaniza, uramugusha ndetse anawubambwaho. Mu by’ukuri yari yatereranywe na bose atakigira uwe. Abo yari yarakoreye ibitangaza n’abo yari yaragaburiye imigati bose bari bamuhunzeho. Nyamara We yakomeje kwiringira Imana Se. 34 Petero amaze kumva inyigisho za Yezu aho yavuga ko Umwana w’umuntu agomba kuzababara cyane, agacibwa n’abakuru b’imiryango, n’abaherezabitambo bakuru n’abigishamategeko, akicwa, ariko akazazuka nyuma y’iminsi itatu; yagize ubwoba maze aramwihugikana atangira kumutonganya. Ikigaragara ni uko yagombaga kubabazwa kugira ngo atsinde urupfu kandi atangarize ko izuka nk’uko yavuze haruguru ko nyuma y’iminsi itatu azazuka (Mk8,31-33). Pawulo Intumwa mu ibaruwa yandikiye Abanyafilipi atubwira ko Yezu yishushanyije n’abantu, yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse k’umusaraba. Nicyo cyatumye Imana imukuza imuha izina risumbye ayandi yose. Ndahamya ko umuntu uhura n’ububabare atari wa wundi wananiranye, wiberaho mu byaha gusa. None se Yezu we yaba yaraziraga iki ko ari intungane? Imana igusha imvura ku babi n’abeza kandi ntibereyeho guhana, ahubwo ingaruka z’ibibi dukora ni zo zidukurikirana. NI IKI TWIGIRA KURI YEZU ? Yezu ntiyaje gukuraho ububabare ahubwo yaje kutwereka ko ububabare budakwiye kuduherana, ko ahubwo dukwiye gutwaza kugera ku ndunduro. N’ubwo Yezu yari Imana, yari n’umuntu. Iyo rero yumvaga yatereranywe kandi ari wenyine, yakoreshaga imvugo ya kimuntu. Ati « Hari batisimu ngomba guhabwa, mbega ukuntu umutima wanjye uhagaze kugeza igihe nzayihererwa ! »(Lc12,50). Aya magambo ntiyayavuze kubera kwiheba, ahubwo yari yifitemo icyizere cy’uko ari mu maboko y’Imana. Ibi byagaragaye i Getsemani aho yagize ati : « Abba,Dawe ! Byose biragushobokera : Igizayo iyi nkongoro ; nyamara ntibibe uko jye nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka(Mc14,36). Ku musaraba igihe Yezu avuze ati « Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki ? » Aya magambo arerekana ukwemera n’ukwizera Yezu yari afite, ko Imana itazamureka ngo aheranwe n’urupfu. Ikindi kandi yari azi neza ko Imana Se ishaka ko aba intungane kugera ku ndunduro. Kandi koko Yezu yapfuye yiringira Imana, atanga ubuzima bwe « Dawe, nshyize ubuzima bwanjye mu maboko yawe »(Lc23,46). Icyo ubuzima n’urupfu bya Yezu bikwiye kutwigisha, ni uguharanira ubutungane igihe dusohoza ubutumwa bwe hano ku isi, yewe n’ubwo twaba twanzwe, tutumvwa cyangwa tugambanirwa ngo twicwe. Kwiringira Imana mu bubabare nibyo byatumye Yezu atsinda urupfu akazuka. Umwanditsi GRELOT Pierre mu gitabo yise « Dans les angoisses l’espérance » yifashishije ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma avuga ko urupfu n’izuka bya Yezu ari indatana ko tubikesha ikizwa ry’ibyaha, kuko yatangiwe ibyaha byacu akazukira kutugira intungane (Rm4,25). Kwihangana mu bigeragezo nibyo byatumye Yobu asubizwa umunezero yahoranye, nibyo byatumye ashobora gusabira imbabazi Elifazi n’inshuti ze ebyiri maze Uhoraho akumva icyo amusabye. Nicyo cyatumye umutungo we Uhoraho yawukubye kabiri, kandi agapfa yisaziye afite imyaka ijana na mirongo ine. Mu buzima busanzwe rero tugomba kumenya ko Imana idahagarika ibibi bitugwirira, ko ahubwo iturebera hafi kugira ngo mu bwigenge yaturemanye dushobore kubicamo gitwari. Kwakira ububabare si ukwiyahura. Abatware b’Abayahudi bamaze kujya inama yo kwica Yezu, We ntiyongeye kujya ahagaragara hagati y’Abayahudi, ahubwo yagiye hafi y’ubutayu mu mugi wa Efurayimu, agumayo kumwe n’abigishwa be. Abakristu kandi tumenye ko Imana itishimira akababaro k’abana bayo nk’uko itigeze yishimira urupfu rw’Umwana We Yezu Kristu (ce n’est pas un Dieu sadique). Yezu nawe kandi yemeye kumena amaraso ye kugira ngo atsinde ikibi abigirishije urukundo rwe, kandi ngo atwereke ko inzira y’ububabare uwitwa umuntu wese agomba kuyicamo. Intwaro yo gukomera mu bubabare nta yindi uretse isengesho ridahuga. 35 Bavandimwe twirinde gutabaza Imana mu bihe by’akababaro gusa, ahubwo uko bwije n’uko bukeye tuyisabe kutuba hafi kugira ngo ikibi tugihungire kure tubifashijwemo n’imbaraga za Roho Mutagatifu. Tumenye kwakira umusaraba wacu kandi tuwereke Imana. Umusaraba duhura nawo mu buzima uzadufasha kugera k’umukiro. Dupfa gusa kutitiranya imisaraba n’ibindi bibazo twitera ubwacu. Duhore tuzirikana kandi amagambo Yezu yabwiye abagore baborogaga bamuririra aho agira ati : « None se niba bagiriye batya igiti kibisi, icyumye bazakigenzereza bate » ? Ni koko intungane niba yarakiriye imibabaro, twe abanyabyaha ntitugomba na rimwe kuyinubira, ahubwo tugomba kuyakira bikadufasha kugera k’umukiro w’iteka tutandavuje izina ry’Imana. Bikira Mariya wababaye adusabire. Fratri René Claude HAKIZIMANA Paruwasi Busasamana. ISHURI "TUMENYE BIBILIYA" I. UKO RYATANGIYE Ishuri "TUMENYE BIBILIYA"ryatangiriye muri Paruwasi ya Byimana muri Diyosezi ya Kabgayi muri Nzeri 1995. Musenyeri André SIBOMANA wayoboraga Diyosezi muri icyo gihe yahise ashyigikira icyo gikorwa cyo guhugura Abarayiki muri Bibiliya. Musenyeri 36 Anastase MUTABAZI amaze gutorerwa Ubwepiskopi yaje kubona ko intego y’ibanze ari uguha abarayiki umwanya ubakwiye muri Kiliziya. Niyo mpamvu yashyigikiye igikorwa cyo kwigisha Ijambo ry’Imana cyari cyaratangijwe n’Abasaserdoti n’Abihayimana n’Abarayiki bo muri Paruwasi ya Byimana; maze asaba ko ishuri “TUMENYE BIBILIYA” ryajya mu ma paruwasi yose ya Diyosezi ya Kabgayi. Ku itariki ya 12/03/1998 niho ryatangije ku mugaragaro amahugurwa y’abarimu 27 ba “TUMENYE BIBILIYA” baturutse mu ma paruwasi yose ya Kabgayi. Byabereye mu mazu yahoze ari aya serayi ya Byimana ubu akaba ariho hahindutse “Centre “TUMENYE BIBILIYA” ya Diyosezi ya Kabgayi. Musenyeri Anastase MUTABAZI yashinze Padiri Hildebrand KARANGWA kuyobora iryo shuri, ashyiraho abamufasha muri za doyennés no muri Paruwasi. Umuyobozi w’ishuri “TUMENYE BIBILIYA” muri Paruwasi ni Padiri Mukuru, ariko nawe ashyiraho abarimu bazamufasha. II. IMPAMVU ZATUMYE UMWEPISKOPI ASHYIRAHO IRI SHULI MU RWEGO RWA DIYOSEZI 1. Abakristu Gatorika wasangaga barasigaye inyuma mu bumenyi bwa Bibiliya. Ugasanga umukristu atunze Bibiliya ariko atazi kuyirebamo cyane cyane mu masomo cyangwa izindi nyigisho. Yagera mu rugo ntabashe kumenya aho Ivanjili yasomwe uwo munsi iherereye kugira ngo arusheho kuyizirikana. 2. Umuntu amara kubatizwa no gukomezwa ntiyongere guhabwa indi nyigisho ifatika kandi yihariye yaza yunganira gatigisimu yigishijwe ndetse ikaba yamufasha gucengera ubukristu by’akarusho. 3. Ubwiyongere bw’amadini menshi, ayo madini akaba ashakira abayoboke muri Kiliziya gatorika; kuko ariho bakora ku mukristu utazi imiterere ya Bibiliya ugasanga arahuzagurika. 4. Tuzirikanye jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994, n’uburyo abakristu bitwaye muri rusange, usanga butajyanye n’uwo bemera; biradusaba guha umwanya ukomeye Ijambo ry’Imana, bityo umukristu akarushaho kumenya inshingano ze. III. IMIKORERE Y’ISHULI “TUMENYE BIBILIYA“. 1.Ishuli “TUMENYE BIBILIYA“ si ishyirahamwe, si idini rishya rivutse muri Kiliziya Gatorika, rishingiye kuri Bibiliya. 2.Ishuli “TUMENYE BIBILIYA“ si ishuri ritazabuza uryigamo gukomeza gukora umurimo umutunze yari asanzwe akora, ntirizamubuza kandi gukorera umuryango w’Agisiyo Gatorika yari asanzwemo. 3. Ishuri “TUMENYE BIBILIYA“ si ishuri rya Padiri kanaka cyangwa umukristu runaka; ni ishuri ryashyizweho na Diyosezi; rikaba rifite ubuyobozi bufite icyicaro muri paruwasi ya Byimana, niyo mpamvu abaryigamo ndetse n’abaryigishamo batagomba gukora ibyo bishakiye ubuyobozi bwa paruwasi n’ubwa Diyosezi butabizi: zaba inyigisho batanga cyangwa imirimo abanyeshuri bakora. 4. Kwiga mu ishuri “TUMENYE BIBILIYA“ si agahato, ni ubushake bwa buri mukristu. 5. Ishuri “TUMENYE BIBILIYA“ nta mafaranga ritanga, nta n’ayo risaba uryigamo, uretse ko ribasaba kwigurira Bibiliya, amakayi, amakaramu n’impapuro gusa. 6. Ishuri “TUMENYE BIBILIYA“ ryigwamo n’abantu bemera; ni ukuvuga umukristu gatorika, wabatijwe akanakomezwa; kuko inyigisho zitangwa zigomba guhabwa abemera. Abaryigamo bagomba kuba bazi gusoma no kwandika. 7. Abajijutse (les intellectuels) bagira icyiciro cyabo mu ma paruwasi kandi biga mu biruhuko. IV. UKO AMASOMO ATANGWA Nk’uko tubizi ntawe umenya Bibiliya byo kuyikonoza rwose; kuko hakubiyemo Ijambo ry’Imana kandi Imana iradusumba, ariko umuntu yihuguye byamufasha, cyane 37 cyane ari nk’umukuru w’umuryango-remezo, umwalimu cyangwa undi mukristu wese. Kugira ngo tudahemukira iryo Jambo ry’Imana, tugomba kurifungura, rikadutunga. Ni Ijambo ry’ubuzima. Amasomo atangwa mu ishuri «TUMENYE BIBILIYA » aba yarateguwe n’ubuyobozi bw’ishuri, ntabwo abayigisha basobanura uko bishakiye. Ibisobanuro bigomba gushingira ku mahame ya Kiliziya Gatorika. Abanyeshuri ntabwo biga Bibiliya gusa, bahabwa n’ibindi biganiro bigenda bibafasha gutera imbere mu bukristu bwabo. Nyuma ya buri somo, bafata umwanya wo guhuza ibitekerezo ibyo bigakorwa mu matsinda. Muri ayo matsinda higirwa byinshi bibagirira akamaro. Bituma abanyeshuri bafashanya mu gucengera Ijambo ry’Imana, ndetse bakaba batinyuka kuvugana ku bibazo bikomeye. Habaho no guhuza amatsinda. ICYITONDERWA : Ishuri rigomba kuba rifite intebe n’ikibaho n’ameza... Ishuri « TUMENYE BIBILIYA » rya Diyosezi ryigisha abakristu b’ingeri zose Bibiliya n’izindi nyigisho za Kiliziya. Rifite intego 5 zikurikira : 1.Gutegura abakristu bigisha Ijambo ry’Imana mu miryango-remezo. 2.Gutegura abogeza-butumwa b’ingeri nyinshi, urugero: Abakateshisti. 3.Kwigisha Bibiliya abakozi cyane cyane abarimu n’abacuruzi. 4.Kurera umuntu ku buryo bwuzuye. 5.Gushaka inzira y’ubumwe bw’amadini yemera Kristu. Icyitonderwa: izi ntego ntizigerwaho ako kanya, n’ugukora urugendo. Ishuri “TUMENYE BIBILIYA” rifite intego yo gutoza abakristu b’ingeri zose gukunda gusoma Bibiliya kandi bakayisoma neza ku buryo bikuriramo inyigisho ibayobora ku Mana kandi bakayigenderaho mu buzima bwabo bwa buri munsi nk’uko tubisoma (Int.2,42-47). V. AMASOMO BIGA 1.Amateka y’ugucungurwa kwa muntu (isezerano rya kera) - 2. Isezerano rishya 3.Amateka ya Kiliziya - 4.Amahame ya Kiliziya - 5. Umuryango-remezo - 6. Liturujiya 7.Méthodologie - 8. Bikira Mariya ……… VI. IGIHE CY’IMPAMYABUMENYI Iyo bamaze gufata amasomo y’ibanze y’icyiciro cya mbere barabyiteguye neza bashobora guhabwa impamyabumenyi. Iyo mpamyabumenyi ibahesha uburenganzira bwo kwigisha Ijambo ry’Imana abakristu bagenzi babo : mu rugo, mu muryango-remezo. Bakomeza kwiga amasomo akurikiraho . Abarimu babigisha bagira igihe nabo cyo guhugurwa. J.Damascène NSABIMANA Umuhire wa Nyina wa Jambo TUMENYE, DUKUNDE, TWITABIRE IMIRYANGO Y’AGISIYO GATORIKA "Buzima jya ejuru " Ni intego nziza ko buri mukristu agira umuryango w’Agisiyo Gatorika abarizwamo. Muri Kiliziya harimo imiryango y’Agisiyo Gatolika myinshi, imwe hari abazi amateka yayo n’uko ikora, hari n’utayizi kandi ashaka guhitamo uhuje n’ingabire ze. Niyo mpamvu, 38 uwamenya amateka y’umuryango arimo n’imikorere yawo, akawumenyesha abandi abinyujije mutunyamakuru nk’aka k’Umusemburo w’Ubusabane, yaba agize neza. Dore imwe muri iyo miryango y’Agisiyo Gatolika : Legiyo, Abanyamutima, Abasaveri, Abasikuti, Abavisenti wa Paulo, AGI, UGA , Emaüs, Buzima jya Ejuru n’indi….(uyu muryango mu Rwanda uracyategereje kwemerwa byuzuye n’Abepiskopi). Njyewe uri mu muryango wa Buzima jya Ejuru, reka menyeshe abasheshe akanguhe batawuzi, bamenye amateka n’imikorere yawo mu mahanga, mu Rwanda no muri paruwasi yacu ya Kinunu. 1. Buzima jya Ejuru ni iki ? Buzima jya Ejuru, mu ncamake bandika B.J.E, mu gifransa ni Vie Montante Internationale, mu ncamake bakandika V.M.I. Rero B.J.E. ni umuryango uhuza abasheshe akanguhe ku isi yose kuva ku myaka 50 kujyana hejuru. Watangiriye mu Burayi mu Gihugu cy’u Bufransa mu 1951. 2. Impamvu zatumye utangira ni izihe ? Mbere y’intambara ya kabiri y’isi, abato bashyigikiraga abasaza. Nyuma y’iyo ntambara yarangiye mu 1945, yishe abato benshi, abasaza babura kirengera mu mibereho yabo. Abasaza b’abakristu bo mu Bufransa bishyira hamwe barashyigikirana, biyemeza kwisungana kivandimwe no gushakisha abandi basaza bihebye kubera kuba bonyine mu bwigunge, ubwo umuryango uba uravutse. *Mu 1962 witwa comité y’ubwumvikane y’amatsinda gatolika y’abasheshe akanguhe, nibwo Concile ya Vatican II yatangiye kwiga ikibazo cy’abasheshe akanguhe. *Mu 1982, Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo II yaboherereje ubutumwa ko abazi, ashima ibikorwa byabo, ariko yari atarabemera ku mugaragaro. *Mu 1985, hashinzwe umuryango B.J.E. Mpuzamahanga mu ikoraniro rya mbere mpuzamahanga ryabereye i Roma mu Butaliyani. *Mu 1989, ihuriro mpuzamahanga rya 2 ryakoraniye muri Panama. *Mu 1994, ihuriro mpuzamahanga rya 3 ryabereye muri Floride Diyosezi ya Miami ho muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika. Hateraniye abanyamuryango 27 baturutse mu migabane 4 y’isi. U Rwanda ntirwari ruhagarariwe kuko hari igihe cy’intambara. *Mu 1995, umuryango B.J.E. winjiye mu rugaga rw’Imiryango Gatorika Mpuzamahanga. *Mu 1996, umuryango B.J.E. wemewe by’agateganyo n’Inama Nkuru ya Papa mu gihe cy’imyaka itatu. *Mu 1998, habaye ihuriro mpuzamahanga rya 4 ryabereye i Dakar muri Sénégal. Hari abanyamuryango 125 baturutse mu bihugu 37 byo mu migabane 5 y’isi. U Rwanda rwari ruhagarariwe na Musenyeri J.M.Vianney Nsengumuremyi n’Umuyobozi wa B.J.E. mu Rwanda Marie Nathalie Icyimpaye. Mu nsanganyamatsiko z’iyo nama, bavuze ku ngabire z’umwihariko z’abasheshe akanguhe. Izo ngabire ni izi : kugira ubupfura bwa gikristu, ubwitonzi bw’inararibonye, ipfundo rihuza umuryango, urukundo ruzira uburyarya, umutima utuje, umunezero mu mutima, imbaraga zitsinda ibigeragezo no kwizera ko hariho ubundi buzima. *Mu 1999, umwaka mpuzamahanga w’abasheshe akanguhe wemejwe na O.N.U, hemezwa kandi ko ku itariki ya 01/10 buri mwaka ari umunsi mukuru mpuzamahanga w’abasheshe akanguhe ku isi yose. *Mu 2000, habaye Yubile y’imyaka 2000 Kiliziya Gatorika ishinzwe ku isi. Umuryango B.J.E. wagize uruhare rukomeye mu gutegura iyo Yubile i Roma. *Muri uwo mwaka kandi, umuryango B.J.E. wemewe na 0.N.U. kuba umuryango ngishwanama ku byerekeye ibibazo bireba imibereho y’abaturage. *Mu 2001, Umuryango B.J.E. wemewe burundu n’inama nkuru yo kwa Papa ishinzwe iby’Abalayiki. 39 *Mu 2002, habaye ihuriro mpuzamahanga rya 5 ryabereye i Bangkok muri Aziya. U Rwanda rwari ruhagarariwe na Marie Nathalie Icyimpaye. 3. Intego z’umuryango B.J.E. ni 3. 1. Ubusabanira-Mana : ni ukuganira n’Imana mu mutima. 2. Ubuserukira-Mana : ni ugutumikira Imana 3. Ubucuti bwa kivandimwe : ni ukubana neza n’abandi no gufashanya. 4. Abinjira mu muryango B.J.E. 1. Ni abagejeje ku myaka 50 biyemeje gufashanya kivandimwe mu bya roho n’umubiri. 2. Ni buri wese uzi ko impano afite agomba kuyisangira n’abandi, akamenya ko afitiye akamaro Kiliziya n’Igihugu. 3. Ni uwumva ko akuriye abamukeneye, cyane cyane urubyiruko ngo arusigire umurage w’ubwumvikane, ubufatanye, urukundo n’amahoro. 5. Ibihugu Umuryango B.J.E. wagezemo ni 48. 1. Muri Amerika ya ruguru, B.J.E. iri mu bihugu 3 2. Muri Amerika y’epfo, B.J.E. iri mu bihugu 9 3. Mu Burayi, B.J.E. iri mu bihugu 12 4. Muri Aziya, B.J.E. iri mu bihugu 8 5. Muri Oseyaniya, B..J.E. iri mu gihugu 1 6. Muri Afrika, B.J.E. iri mu bihugu 15 aribyo : Afrika y’epfo, Brukina-Faso, Bene, Kameruni, Cote d’Ivoire, Congo-Kinshasa, Guinée-Conakry, Malawi, Mali, Maroc, Sénégal, Ile Maurice, Tanzaniya, Uganda n’u Rwanda. 6. Uko Umuryango B.J.E. wageze mu Rwanda. *Mu 1992, wagejejwe i Gisenyi na Paruwasi Saint Martin yo mu Bufransa yari ifitanye umubano (jumelage) na Paruwasi ya Gisenyi kuva mu 1978. *Abakristu bakuze bo muri Paruwasi ya Gisenyi, babinyujije kuri Padiri Mukuru wabo Mathias Gahinda, wabatumiriye B.J.E. yo muri Paruwasi Saint Martin, baza kubasobanurira iby’uwo muryango. Bityo paruwasi ya Gisenyi iwushinga tariki ya 18/01/1992. Bari bafite umugambi wo kuwugeza mu ma Diyosezi yose yo mu Rwanda ndetse no mu bihugu bidukikije, intambara na jenoside byo mu 1994 birabisubika. Nyuma y’iyo ntambara baravuguruye, ubu mu Rwanda B.J.E. ikorera muri aya ma paruwasi: Gisenyi – Nyundo – Busasamana, Muramba – Rambura – Rususa – Muhororo – Congo-Nil – Murunda – Kivumu – Kinunu – Biruyi – Quasi Paruwasi ya Kabaya, Sainte Famille yo muri Diyosezi ya Kigali – Kibangu na Nyarusange zo muri Diyosezi ya Kabgayi. 7. Uko umuryango B.J.E. ukora mu Rwanda 1. Mu Rwanda abanyamuryango bakora inama rusange rimwe mu kwezi. 2. Umusanzu wa buri kwezi ni amafranga 100 cyangwa 50. 3. Rimwe mu mwaka buri tsinda ritanga umusanzu wa komite ya Diyosezi n’umusanzu mpuzamahanga. 8. Uko umuryango B.J.E. wageze muri Paruwasi Kinunu Batumiwe na Padiri Laurent Ngendahayo, tuwugezwaho tariki ya 11/03/2007 na komite B.J.E. ya Diyosezi ya Nyundo, iyobowe na Marie Nathalie Icyimpaye. Inama rusange yacu ya mbere twayikoze tariki ya 20/05/07. 9. Uko itsinda ryacu rikora. -Twikoreye amategeko yihariye agizwe n’ingingo 19 tugenderaho. -Dukora inama rusange rimwe mu kwezi -Dukora n’umwiherero w’isengesho gatatu mu mwaka -Dutanga umusanzu w’amafranga 50 buri kwezi -Imikoreshereze y’umutungo igenwa n’inama rusange -Abanyamuryango bamenyeshwa imicungire y’umutungo buri gihembwe 10. Ibisohora umutungo 40 Duhereye ku ngingo ya 14 na 15 z’ayo mategeko yacu yihariye, dufashanya ku buryo bukurikira: 1. Urwariye mu bitaro: tumukubira 2 aye mu mezi 12. 2. Uwitabye Imana: tumusabira Missa kandi tukayumva. 3. Uwitabye Imana: umufasha we tumuha aya nyakwigendera mu mezi 12 abanziriza urupfu rwe. 4. Umunyamuryango upfushije umufasha: tumuha ½ cy’aye mu mezi 12. 5. Dusaba Missa y’abasheshe akanguhe muri rusange nko ku munsi mukuru w’abasheshe akanguhe ku isi yose uba tariki ya 01/10 buri mwaka. 6. Twunganira ubusabane bw’abanyamuryango. 7. Impamvu zindi zitunguranye no kugura ibikoresho. 11. Ibikorwa twagezeho kugeza ubu 1. Abarwariye mu bitaro : tumaze gufasha 6 2. Twasabye Missa 5 z’abanyamuryango bapfuye na Missa 2 zo gusabira abasheshe akanguhe ku munsi wabo. 3. Ku banyamuryango bapfuye, twafashije abafasha babo 5 4. Twafashije uri muri gereza 1 5. Twiguriye agatabo ka Banki n’ibikoresho bya komite 6. Twunganiye ubusabane bw’abanyamuryango 1 7. Ku mpamvu zidasanzwe, twatanze amafranga 10.000 y’inkunga ya Radio Mariya. 8. Santrali Syiki Paruwasi Kinunu, twayifashije gushinga umuryango B.J.E. iwabo, tariki ya 04/01/2009 dutoresha komite iyobowe na Murwanashyaka Augustin. 9. Santrali Murama Paruwasi Kinunu, nayo twayifashije gushinga B.J.E. iwabo, tariki ya 11/10/2009 dutoresha komite iyobowe na Nizeyimana Evariste. 12. Imyanzuro. Aya mateka ya B.J.E. nanditse, nifashishije ibisobanuro twahawe na Marie Nathalie n’akanyamakuru nasomye ka B.J.E.: “Bulletin Spécial n°45“ yatwoherereje. Turabimushimira tumusabira ngo Nyagasani amwongerere imbaraga zo gukomeza kumenyekanisha umuryango wacu “Buzima jya Ejuru“. Turasaba ngo musomere abandi aya mateka tubifuriza kuyamenya, maze abakuze bakitabira kujya muri “Buzima jya Ejuru“, amarembo arakinguye. Frodouard Gashumba Buzima jya Ejuru Paruwasi Kinunu/Santrali Remera SHIMIRWA MANA 1. Shimirwa Mana Ushimirwe ko washyize igitekerezo Mu mitima y’ababyeyi bacu Mama Hadewijch na Padiri Werenfried 41 5. Ubaha gushinga Umuryango W’ABAKOBWA (Ababikira) b’Izuka rya Nyagasani. Izo ntwari zombi Ntizazuyaje mu kunoza ugushaka kw’Iyakare Dore ko ahagana mu wa 1966 10.Diyosezi ya BUKAVU yateye impundu z’ubudahwema Ikenkemurwa n’iyo nkuru nziza Ko yibarutse Umuryango w’INTORE Zizahamya izuka ry’Uwaducunguye. Ntibyatinze indamutsa isakaza iyo nkuru y’urugera 15. Imanzi z’uburezi zirayihumuriza Abo BARI b’Amasugi basusuruka Bakubuka iyo riterwa inkingi Bitaba ijwi ry’Uwabahanze Bahamya umugambi wo kuba ba Bwanza buke 20.Bamwiyegurira burundu. Ivanjiri ya Matayo, umutwe wa 25 umurongo wa 40 Iradukomanga, idutera akanyabugabo Itubera ifunguro ry’ubuzima bwa buri munsi Turayigendera, turayikunda 25. Idutera ibakwe, idutera imbaraga : Aturangaza imbere “Mère Fondatrice” Twitwa « Mvuye i Kongo ngiye i Rwanda » Muri wa mugambi wo kunga ubumwe N’abo bavandimwe ba Yezu baciye bugufi 30. Ndetse na ba bandi b’Imburiragihugu Ngo tubasangize ibyiza by’Izuka rya Kristu. Tugeze mu Rutemba amata n’ubuki Mu kabwibwi ko ku ya 15 Nyakanga 1982 Nyiricyubahiro Musenyeri KARIBUSHI Wenceslas, 35. MUZIGIRWA, Umwungeri w’Ishema ry’Uburenzi, N’impenda mu misozi ihanamye, Aduha ikaze tugisohoka mu bwato Bamwe bita Vedette. Aho ku musenyi nyaburanga, tuhasanganirwa Na ba Padiri RWAKAREKE Fabiyani na RWIGENZA Faransisiko. 40. Shimirwa RWAKAREKE, Wowe wabaye Mutazimbwa Mu bikorwa byawe byo guharanira Ko ubushyo bwa Gatovu bwakenurwa : Watubereye Mudahakana, 45. Izina ry’INTWARI Y’IGISAGA riragukwiye Mu guhamya ikivi cy’ABAKOBWA B’IZUKA RYA NYAGASANI. Shimirwa Mana Wowe watumye GATOVU itagumbaha Ikakubyarira Kominote ya GAKERI 50. Ahagana ku ya 7 Nzeri 1986 Na BUSASAMANA yibarutswe mu mwaka w’1997, tariki ya 04 Gicurasi. Ku byiza n’amateka ya BUSASAMANA, Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE, Ineza yawe yadutashye mu nda. 55.Ntacyo tujora kuri iki gisingizo wahunzwe : “Uri MAHORO yuzuye mu gituza “Uri MUTIMA wubatsemo urugwiro “Uri Umwungeri udakenesha “Uri Intwari iboneka mu irasaniro 60.“Uri amizero y’ibihe biri imbere “Uri MURERAMPABE” Mu ijwi no mu izina ry’izi Ntore zatabarutse : Mama Berthilde Mama Césarine Mama Dévota Mama Epiphanie Mama Félicité Mama Xavera 65. Tuzahora tukwita SANGO kandi uri SANGO. Ntitwibagiwe kuragiza Imana Umugaragu wayo Padiri Yohani KASHYENGO Wadusigiye umurage mwiza : Rugikubita, yateruye atubwira 70. Ati : « Muje mu rwuri rutoshye Ntimuzagire umuvuro Agatsinda muri IBIREZI byamye Muri ABAKOBWA b’Akamazi Mwagagaze mukuze ikivi 75. Mumere amaboko abakamira Sinzumve ngo ejo mwamanitse imbabura ! Shimirwa Mana, 42 Wowe ukomeje gushoboza aba «Supérieurs» bacu Ubutwari bwo gushinga Postulat, Noviciat, 80. None mu bihe bibarirwa ku ntoki Tukaba tugiye kwibonera PRIEURE Irimo guhangwa buhanga aho mu Bwanacyambwe (MASAKA). Ibyo byiza birenze imivugirwe Tubikesha ubwo bufatanye bwiza 85. Bwakomeje kubaranga Mwe ntore z’Imana z’IMISUMBA Nyiricyubahiro Mushumba wa Diyosezi ya Nyundo Nyiricyubahiro Mushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali Nyakubahwa Mère Prieure wacu dukunda 90. Nyakubahwa Aumônier wa Prieure yacu BASHIMBE Munyemerere mbasingize Kuko mwatwubakiye amarembo y’Intungane Tubise INTURARWANDA, BASANGANIZWA B’IMPUNDU. Nta shiti ni ka kabuto ka Heridari ( SINAPISI) 95. Kagenda kaba igiti cy’umukubito Kigaba amashami yacyo hose no kuri bose Aka wa Muhanzi Ngo « nimugarishye mwaraganje ». Ku bw’ibyo byose, SHIMWA MANA. 100.Shimirwa Mana Ku bw’izi NTORE umaze kwitorera : Mama NYIRAKWEZI Concessa Mama NDAYISENGA Patricie Mama NYIRANGIZWENIMANA Angélique 105. Mama NYIRARUKUNDO Vestine Mama MUKANYANGEZI Domitille Nizitere ikirenge mu cya mukuru wabo Mama DONATILLE Wuje ibinezaneza bya Yubile y’Itanu Gatanu Murabe ba RUDATSIKIRA, intambwe iracyari ndende, 110. Murabe IMPAYAMAGURU mu murimo wa gitumwa Mutubere Igisaga Munyure Imana munyure abantu Abayobozi ba Kiliziya bababonemo ABATABAZI Ubabonye wese agire ati : « Shimwa Mana ». 115. Namwe Barezi ba Noviciat na Postulat Donatille na Renata Mubo nasiga sinabasiga inyuma Tubahaye rugari kuri uyu munsi Ndetse nimubanze mwivuge, tubavuge imyato 120. Nta bwikanyize murayikwiye Twese hamwe tugire Tuti : « SHIMWA MANA ». Sr. Faïna MUKAYUHI Paroisse NYUNDO N.B : Uyu muvugo wasomwe ku munsi w’amasezerano y’Ababikira ba mbere b’Izuka rya Nyagasani, batangiriye noviciat mu Rwanda bakanayiharangiriza, ukaba kandi wari n’umunsi wo kwizihiza imyaka 25 Mama Donatille MUKAGATARE, Umuyobozi wa Noviciat, amaze yiyeguriye Imana. 43 Kuwa 19/6/2009 – 19/6/2010 ; Umwaka w’Ubusaserdoti. Hari byinshi byakozwe nk’ingendo nyobokamana, gusabira abasaserdoti, ibiganiro n’inyigisho zerekeye ubuzima bwa Mutagatifu Yohani Mariya Viyani, n’ibindi byinshi… Jye mpisemo kubagezaho uyu muvugo mu rwego rwo gusaba no gusabira abasaserdoti, bo ntore za Mwiza. BASASERIDOTI MURI IMPARIRWAKURUSHA 1. Bagabuzi b’ibyiza bya Mwiza Bahuza b’Imana na muntu Basaseridoti bizihiye Kiliziya Barezi bageza abemera ku butungane 5.Muri Imparirwakurusha. Mwe muhora mutura Imana ibyacu Muduhaza n’ingabire zayo itanga, Muduhumuriza uko tuje kose tubasanga Mutwumvana umutima utuje, 10.Muri imparirwakurusha. Yemeye ubwe Yezu kubatora Yabagize inturamutima ze, Yarabizeye ntimwamwiyima Muramukundira abakoreramo, 15.Muri Imparirwakurusha. Mwarumusigariyeho by’ihame Muramuhamagara kuri Alitari akaza wese Mu mugati tugahabwa umubiri we Mumusabye ntacyo abima kuko mwamwihaye, 20.Muri Imparirwakurusha. Mu Misa igitambo uko mugitura, Muhereza divayi ihinduka amaraso ya Kristu. Ururimi rwe ararubatiza Iryo muvuze ntirivuguruzwe, 25.Rwose muri Imparirwakurusha. Mwese ntore zitijanwa Muzira gutetereza uwabatoye Na burya mutwaye umukiro wa twese mu tubindi tw’ibumba ! Nimutwaze kuko nta ntama ibibuka ngo iterereyo utwatsi, 30.Ngaha nanjye ku mavi y’umutima mbatakambira. Nyagusangwa Yezu ntuze kunyima icyo ngusenga, Ninasaba gito umpere ubuntu ubu uhorana byinshi : Ngwino uture imitima y’abo watoye, Ubabemo imbaraga n’isoko ubasendere Imitima yabo yo mu bumuntu ; 36.Uyake bose ushyiremo uwawe. Bahe imbaraga imbere y’imbaga. Bayirinde gushoza intambara y‘ubwiko, Bayiharurire ahubwo inzira igana ibuntu Bihate guhanura aho gutota Basubize u Rwanda iburyo, 42.Bahore bitwa Imparirwakurusha. Barinde gusanza ibyo basanze No guhora mu maharakubiri adahura Bitwaje inkoni itagegennye ikunjaguye. Bihate ahubwo gutanga badahinnye amaboko Bakere ibigwi baterere ubudatsuka, 48. Batore bose kukumenya intaho. Bahe bose Yezu mwiza kuguhorana, Barinde kugendera mu marere Boye no kubaba abo babana Kubishya ubuzima ntibabigire intego. Barinde no kuba ya mashami anagana, 54.Budacya bikururiye abatashyi! Barinde iby’isi, barinde ibyonnyi! Bazire icyasha banigirize ikirezi Boye kukwiha by’akanya Bimwe by’abantu batagira ubwenge Bavoma bacuriranya mu rutete, 60. Bo batore bose, bahore Imparirwakurusha. Imitima yabo uyigire inyange Itarimo ubwiza ujye uyisanura Ibyo yiratana ujye ubikonda, ari 44 Inema y’ubushyashya iyitahe yose Ibahe uwo mwete w’ingoma yawe, 66.Iteka bahore ari Imparirwakurusha. Ubisesureho ikuzo ryawe Yezu mwiza, Ubonye bahita agire ngo ni Wowe. Ubahe kukwitiranya imigirire Ubarinde intambwe zisobanya, Ubwawe ubizihire uburanga 72.Ubagire bose Imparirwakurusha. Ubaremye mu nda umutima wawe. Ubatoze kwakira nta gihunga, Ubigishe no gutanga nta gahinda. Ubudahuga bajye bagusaba bagusanga, Ubahe kwisanzura badasesereza 78.Ubundi bashishikare byuje ubushishozi. Muhawe byose ntaho abakinze Mukomere ku isengesho basangirangendo. Mwungurane ubwenge muhuze inama, Mube Abanyarwanda badacagase N’Abakirisitu batari abatsindirano! 84. Muhore mwitwa Imparirwakurusha. Fratri Denys IRIVUZUMWAMI Seminari Nkuru ya NYAKIBANDA NABANYE N’INTUNGANE 1. Ntibibakange ni uko mbihamya Intungane ni imwe gusa 45 Imana Rurema iharirwa ubwiza Ikarema muntu imwishushanya. Uyikundiye ikamusiga Imugira mwiza agatungana, Atamba atora isura Yayo, Uyu mbabwira niho akomoka. 2. Nabanye n’intungane Marie Rose Somville Dore yavukiye mu Bubiligi Se wamubyaye ati “ni Irose“ Nyina umubyara arahimbarwa, Naho abavandimwe baririmba, Bati ni bucura nateteshwe Tumutoneshe akurane ubwuzu Ahore yitwa Nyirarugwiro. 3. Bamutoje kumenya Imana Akunda Kiliziya nk’Umubyeyi Yumva ashaka no kuyikorera Yiga neza ashyizeho umwete Agwiza ubwenge agwiza imbaraga Yakomoraga mu gusenga. Ijwi ry’Imana rimuhamagaye Yitaba karame ubutarora inyuma Umutima we awimikamo Uwamuremye. 4. Se wamubyaye yarabirabutswe Ati “Mwana wanjye dore nkubwire, Uhisemo neza kuba uwa Rurema Genda winjire mu muryango Wihe Imana ku mugaragaro Uteganye neza uko uzasaza“. Marie Rose yamushubije Ati :“Data mwiza wihangayika, Imana impamagaye ndi inkumi, Ninsaza izamba hafi. 5. Data nubaha nkamukunda Muzabukuru ntihagukange Imana inkunze mu buto bwanjye Izanshajisha ni Mudahemuka. Tuganira yarambwiye, Ati data aho ari nubu abibone Natese rwose kuva nkivuka No mu bukecuru ndateteshwa! Nawe mwana shira igihunga Imana yacu ni Mudahemuka. 6. Uwo mbabwira twarabanye Iyo ntungane namenye ntinze Yabaye umwarimu ku bamuzi Nabatamuzi bazamumenye Kuko yigishirije mu buzima. Agira ukwemera, akizera Agira urukundo n’ubudahemuka Nyirarugwiro akagira umwete. Ubutumwa ku isi yarabushoje N’ubwo mu ijuru arabucyura Ati “mbutahukane ijabiro Nkorere Nyundo ubuziraherezo Nyitakambira kwa Rurema. 7. Nabanye n’intungane, Ndavuga uwumviye muri byose Akagira iby’isi ntibimutware Aziritse wese k’Uwamuhanze Ibintu abirekura atagononwa Ati « Imana yonyine niyo ngombwa Iby’isi tubisige tutababaye Aho tujyanye hari ibindi Dore kumvira ni ingenzi”, Iyo ntungane iratangaje! 8.Nabanye rwose n’intungane! Intumwa ya Rurema itagira umwaga Itamba ineza ikagira ituze Igira urugwiro ruhoza bose Isenga Imana isohoza ubutumwa Mubaze Musenyeri Bigirumwami Musenyeri Karibushi azabibabwire Musenyeri Alexis wamuherekeje Akamuha ubutumwa kwa Rurema ; Mubaze Padiri Fabiyani, We na muganga bamubonye, Bakanamwumva bamuherekeza Babahamirize ko ari Intore. 9.Mana nziza reka ngushime Marie Rose waramuhanze Marie Rose waranamutoye Marie Rose umutuma iwacu Ngo atwigishe atavuze menshi Agatunganya ibyo bamushinze Akagusenga agushengereye Akakuririmbira mu ituze Akakuvugana icyizere Ati “NDAGIWE N’UMUSHUMBA MWIZA UHORAHO UTANGA BYOSE”... Mana nziza turagushima ! 46 Spéciose NYANZOGA UDUKURU TWO HIRYA NO HINO Kubera ko hashize igihe kirekire amakuru ya Diyosezi yacu atabageraho, ntitwahera ruhande tuyavuga yose ngo azabone aho akwirwa. Niyo mpamvu twibanda kuy’ingenzi gusa, cyane ku bigomba kugira icyo bidusigira tudakwiye kwibagirwa. UKWEZI KWA MBERE : MUTARAMA 2010 Taliki ya 17/01 : Inama ishinzwe kureba iby’umutungo wa Diyosezi yarateranye. Iyo nama yarebye ibyakozwe n’ibyakoreshejwe, ireba ibihari n’ibibuze kugira ngo Diyosezi ibeho, imirimo ikorwe n’abayikora bagire uburyo bwo gukora. Ikigaragara twese tugomba kumenya no gukuramo isomo nuko imfashanyo ziva mu mahanga ziri mumarembera, cyane mu byerekeye gutera inkunga ibijyanye n’Iyobokamana. Ikindi nuko abo banyamahanga iyo bagiye kugufasha barakubaza bati : “Ese uruhare rwawe muri ibyo rungana iki ?“ Birumvikana kandi nyuma y’imyaka ijana Ivanjili igeze mu Rwanda, nyuma y’imyaka 50 Kiliziya Gatolika mu Rwanda ihawe inzego z’ubuyobozi zihamye, Umwepiskopi w’i Rwanda yagombye kuba yihagije we n’abo ashinzwe. Twahawe urugo, si igihe cyo kujya kubaza abaduhaye umunani ngo twarutunga dute? Niyo mpamvu iyo nama yahamije ko paruwasi zigiye kugenda zicutswa. Bivuga ko izo paruwasi zizitunga, zikitungira abapadiri, zikishingira ibikorwa byose. Abasaserdoti ba Paruwasi n’abahagarariye abakristu mu nama nkuru ya paruwasi, cyane cyane hamwe n’abagize za komite uko ari eshatu nibo bahamya ibigomba gukorwa bakanabigenera ibizakoreshwa, n’uburyo bwo kubishaka no kubicunga. Tariki ya 20 - 21/01: Habaye inama ya Presbyterium ariyo nama ihuza Umwepiskopi n’Abapadiri ba Diyosezi bose. Iyo nama yibanze ku mirimo rusange ya Diyosezi, abakuriye iyo mirimo (services) ariyo Uburezi Gatolika, Caritas, Kwigisha Iyobokamana, Ubutabera n’amahoro, Gucunga umutungo wa Diyosezi no Guhuza imirimo y’Iyogezabutumwa, bose bavuze ibyagezweho mu mwaka wa 2009, banagaragaza ibyo bateganya gukora mu mwaka wa 2010. Padiri Econome Général yamenyesheje abapadiri paruwasi zacukijwe, ni ukuvuga izitazongera kugira icyo zisaba muri Economat Général. Nizo izi : Biruyi, Busasamana, Rambura, Kivumu, Murunda, Nyundo, Muramba na Nyange. Hari na Paruwasi yamenyesheje ko zitegura gucutswa arizo : Birambo, Gisenyi na Muhato. Tariki ya 19/01 : Umufureri wungirije Umukuru w’Abafureri bitangira inyigisho za gikristu (F.I.C) mu bihugu barimo byose, yasuye Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo baganira ku mishinga abo bafureri bafite muri Diyosezi. Tariki ya 28 - 30/01 : I Mbare h’i Kabgayi habereye inama rusange ya Caritas-Rwanda. Musenyeri Alexis HABIYAMBERE yari muri iyo nama. Yongeye gushimangira ko abakristu bo mu Rwanda bageze igihe cyo kwisubiriza ibibazo byose Caritas isabwa. Tariki ya 29/01: Musenyeri Alexis Habiyambere, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo yahawe kuba Umuyobozi wa Diyosezi ya Ruhengeri (Administrateur Apostolique du Diocèse de Ruhengeri). Tariki ya 31/01 : kuri iyi tariki yavuze missa ya saa moya ya mu gitondo muri Katedrali ya Ruhengeri kugira ngo aramutse abakristu b’iyo Diyosezi yahawe kuyobora. UKWEZI KWA KABIRI : GASHYANTARE 2010 47 Tariki ya 02-03/02 : Musenyeri Alexis HABIYAMBERE yayoboye inama y’abapadiri bashinzwe umutungo ba za Diyosezi, barebera hamwe uko ibikorwa bya Kiliziya Diyosezi zihuriraho byacunze umutungo wabyo, babigenera n’ibizakoreshwa mu mwaka wa 2010. Tariki ya 07/02 : Musenyeri Alexis HABIYAMBERE yavugiye Misa abiyeguriyimana kuwo munsi wabagenewe; Vicaire Général nawe ayivugira abo mu gace ka Kibuye. Tariki ya 14/02 : Musenyeri Alexis yagiye gutangiza ku mugaragaro umwaka w’amashuli mu iseminari nto ya Nyundo. Kuy’umunsi, Padiri Epimaque MAKUZA wiga i Roma wari wanyarukiye mu Rwanda, yanyuze ku Nyundo aje gusuhuza Umwepiskopi. Tariki ya 22/02 : Musenyeri Alexis yongeye guhuza inama y’abapadiri bashinzwe umutungo bo muri za Diyosezi zose zo mu Rwanda. Tariki ya 23/02 : Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi bahuriye i Kabgayi mu nama yabo yitwa ACOREB. Tariki ya 26/02 : Umukuru w’Abafureri b’Amashuli ya Gikristu (Frères des Ecoles Chrétiennes) yaje ku Nyundo kubonana n’Umushumba wa Diyosezi. UKWEZI KWA GATATU: WERURWE 2010 Tariki ya 08 - 12/03 : Musenyeri Alexis HABIYAMBERE yari mu mwiherero i Kigufi. Tariki ya 14/03 : Musenyeri Yves Monoi, Umushumba wa Diyosezi ya Ouesso ho muri Kongo-Brazaville yanyuze ku Nyundo. Tariki ya 15/03 : Habaye inama idasanzwe ya RIM i Kigali. Tariki ya 16/03 : Bwana Michael HIFFLE uyobora ishami rireba ibibazo by’Afrika n’Ibihugu by’Iburasirazuba bituranye n’Uburayi (Proche-Orient) mu muryango wa MISEREOR yaje kuramutsa Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo. Tariki ya 18/03 : Ababikira ba Mutagatifu Tereza b’Abahindikazi baje kubonana n’Umwepiskopi, bagaragaza ubushake bwo kuba bakorera muri iyi Diyosezi. Tariki ya 24/03 : Inteko rusange ya CORAR yateraniye i Kigali Kuri iyi tariki, Inama y’aba Ministri, yemereye amashuli makuru ashyigikiwe na Kiliziya Gatolika gutanga impamyabushobozi. Ayo mashuli ni INES yo mu Ruhengeri, UCK y’i Kabgayi na UNATEK y’i Kibungo. Tariki ya 26/03 : Musenyeri Alexis HABIYAMBERE yagiye kuvugira Misa yo gushimira Imana muri INES Ruhengeri. Tariki ya 30/03 : Habaye missa yo guha umugisha Krisma Ntagatifu. Muri iyo missa, abasaserdoti banavugurura amasezerano yabo bakikije Umwepiskopi. UKWEZI KWA KANE : MATA 2010 Tariki ya 01/04 : Intangiriro y’uku kwezi yahuriranye n’iminsi nyabutatu mitagatifu twibukamo amayobera akomeye y’ugucungurwa. Muri paruwasi zose, abakristu baje ari benshi mu missa, gushengerera no mu bitaramo, cyane cyane ku munsi mukuru wa Pasika. Tariki ya 06/04 : Inama ya Diyosezi ishinzwe iby’umutungo yarateranye, ireba ibyakozwe n’ibyakoreshejwe, igena n’ibizakorwa n’ibizakoreshwa mu mwaka wa 2010. Tariki ya 07/04 : Mu Karere ka Rutsiro, abantu benshi bari bagiye kwibuka inzirakarengane zaroshywe mu kivu muri Jenoside yakorewe abatutsi, bagize impanuka ubwato burabubika hapfa benshi,barimo na Sr Valerie DUSABE wayoboraga ikigo nderabuzima cya Kongo-Nil. Tariki ya 11/04 : Myr Alexis HABIYAMBERE yagiye kuvugira Missa i Kongo-Nil no kwihanganisha ababuze ababo mu mpanuka yo mu kivu yo kuwa 7/4. Agezeyo yamenyeko hari abantu batatu babonewe imirambo, barimo na Sr Valerie DUSABE. Yategereje ko 48 bagezwa i Kongo-Nil yongera gutura igitambo cya missa yo kubasabira no kubaherekeza mu ma saa cumi n’imwe. Tariki ya 13/04 : Wari umunsi wo gusoza icyumweru cy’icyunamo. Mu Karere ka Rubavu uwo munsi wabereye ku Nyundo, ahashyinguwe abantu barenga igihumbi, barimo abapadiri 10 n’ababikira 5 n’abantu barenga 440 bari bamaze umwaka barahungiye ku Nyundo. Tuzahora twibuka abo bavandimwe kandi dusaba Imana ngo inabi nk’iyo ntizongere kugira aho iba kw’isi. Tariki ya 21/04 : Musenyeri Joseph NDUHIRUBUSA w’i Burundi yasuye Nyundo, ajya mu nama muri Congo. Tariki ya 22/04 : Inteko rusange ya R.I.M. yateraniye i Kigali. Basanze hari icyizere cyo kubaho n’ubwo hari iby’ibanze bagiharanira kwuzuza kandi basanga bizagerwaho. Tariki ya 30/04 : Inkuru y’incamugongo yatugezeho ivuga ko Myr Félicien MUBIRIGI wayoboraga Foyer de Charité yo kw’i Rebero i Kigali, yitabye Imana. UKWEZI KWA GATANU: GICURASI 2010 Tariki ya 05/05 : Abaganga bo mu bitaro by’i Frosinone ho mu Butaliyani basuye Nyundo. Ntibaje bitemberera, ahubwo bafite imigambi yo kuzagira akamaro. Tariki ya 04 - 05/05 : Musenyeri Alexis HABIYAMBERE yari mu nama isanzwe y’inteko y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda (C.EP.R). Tariki ya 07/05 : Muri Paruwasi Regina Pacis y’i Remera habereye Missa yo guherekeza Myr Félicien MUBILIGI. Abepiskopi bose n’abapadiri benshi bari baje gusezera kuri uwo mupadiri wabaye ingenzi mu mirimo myinshi yakoreye Kiliziya, ari muri Diyosezi ya Butare ndetse no mu bikorwa byinshi bisaba inzobere mu by’amategeko ya Kiliziya. Tariki ya 12 - 13/05 : Inama ihuza Umwepiskopi n’Abapadiri bose ba Diyosezi (Presbyterium) yateraniye ku Nyundo. Yibanze kuri ibi bikurikira : a) Uko icyumweru cy’uburezi gatolika kizatunganwa , b) Yubile ya Caritas, c) Yubile y’abalayiki, d) Gusoza Yubile y’Ubusaserdoti. Hanatanzwe ikiganiro ku bijyanye n’Isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi ( C.S.R). Tariki ya 14/05 : Myr Alexis HABIYAMBERE yabonanye n’abaseminari barangiza umwaka wa gatandatu muri St Pie X, bifuza kuzajya i Rutongo mu mwaka ubanza wa Seminari nkuru. Tariki ya 16/05 : Musenyeri yavuze Missa muri gereza ya Gisenyi, abona n’akanya ko kuganiriza abagororwa. Ku mugoroba haguye imvura nyinshi, umugezi wa Sebeya uruzura urenga inkombe usenyera abaturage, ku ivuriro ryo ku Nyundo huzura isayo. Ingabo z’Igihugu n’abaturage baratabaye, abarwayi bashobora kuhava bamwe babahetse ku bitugu, bajyanwa mu bitaro ku Gisenyi. N’ubwo uwo mugezi wari usanzwe urenga inkombe, bwabaye ubwa mbere bigeza aho byageze ubu. Tariki ya 22/05 : Imbuto Fondation yaje ku Nyundo guhemba abana b’abakobwa barushije abandi mu mashuli. Ikwiye kubishimirwa cyane kuko ibyo bihembo byongera ishyaka ryo gutsindana ishema, rikarwanya ubugwari. Tariki ya 25/05 : Uruganda rutanga amashanyarazi rukoresheje isumo y’amazi rw’i Murunda , rwatashywe ku mugaragaro. Umushumba wa Diyosezi yari muri iyo mihango. Rwari rwarakozwe kera n’umumisiyoneri w’umulayiki witwa Jan Peters, ruza gupfa bihagarara imyaka myinshi, none rwaravuguruwe. Tariki ya 29/5 : Musenyeri yagiye kuvuga misa yo gushyingura Fureri Joachim RUGABAGABA wo muri Fraternité de la Vierge des Pauvres. Uwo muryango wabanje kuba i Congo-nil, hanyuma wimukira ku Kibuye mu kirwa cyitwa Inyenyeri, abafureri b’abanyamahanga baza gusubira iwabo, Fureri Joachim asigara wenyine. Yitabye Imana 49 yaragerageje kubona abandi binjira muri uwo muryango, bageramo ntibakomeze, none umuryango ubaye nkuzimye. Tariki ya 31/05: Abasaserdoti bose bo mu Rwanda bahuriye i Kibeho basoza umwaka w’Ubusaserdoti Papa Benedigito wa XVI yatangije ku munsi w’Umutima Mutagatifu muri 2009. Barahuye babanza gushengerera Isakramentu ritagatifu biringiye ko Nyina wa Jambo atura iryo sengesho ryabo. Nyuma habaye umwanya w’ubuhamya buvuga Myr Aloys BIGIRUMWAMI, Umwepiskopi wa mbere w’umunyarwanda, murabisanga muri aka gatabo; hakurikiraho ubuhamya bw’umukambwe Padiri Nikodemu NAYIGIZIKI wabwiye abandi ibyamufashije mu buzima bwa gisaserdoti. Ibyo birangiye, abapadiri bagera kuri 517 baturiye hamwe igitambo cya missa bakikije Abepiskopi bose bo mu Rwanda n’intumwa ya Papa. Byose bisozwa no gushyikirana bya kivandimwe bataha bose banezerewe. UKWEZI KWA GATANDATU : KAMENA 2010 Tariki ya 03/06 : Mama Tereza MUKANDORI, umukuru w’Akarere mu muryango w’Ababikira b’Urukundo b’i Gand yaje kuramutsa Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo. Tariki ya 06/06 : Umunsi mukuru w’Isakramentu ritagatifu waritabiriwe cyane. Ku Nyundo ho, imvura y’urufaya yaguye abantu batambagiza Isakramentu, ntihagira ujya kwugama, bose basusurutswa n’Uwo bashagaye. Tariki ya 7-9/06 : Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yagiriye amahugurwa abapadiri ba Diyosezi ya Nyundo, bari kumwe n’abalayiki bakora mu mirimo rusange ya Diyosezi. Tariki ya 12/06 : Mu Birambo hashorejwe icyumweru cy’Uburezi Gatolika mu Karere k’Ikenurabushyo ka Kibuye, baha ishimo ibigo byabaye ingenzi. Tariki ya 15/06 : Musenyeri yashoje amahugurwa ya Caritas Nyundo yari yahuje intumwa z’amaparuwasi yo mu Karere k’Ikenurabushyo ka Gisenyi. Tariki ya 18/06 : I Rambura Musenyeri yagiye gusoza icyumweru cy’Uburezi Gatolika no guha amashimwe ibigo n’abarezi barushije abandi umurava. Tariki ya 25/06 : Musenyeri yagiye mu nama idasanzwe ya RIM Tariki ya 29/06 : Inteko ngishwanama y’Umwepiskopi yarahuye kugira ngo ifashe Umwepiskopi kugenera abasaserdoti aho bazasohoreza ubutumwa guhera muri Nyakanga 2010. Aha niho dusoreje udukuru twacu, tuzakomeza ubutaha. BAMURANGE Françoise UBUTUMWA ABASASERDOTI BA DIYOSEZI YA NYUNDO BAHAWE GUHERA MURI NYAKANGA 2010 I. SERVICES GENERAUX Mgr. J.M.V. NSENGUMUREMYI : Vicaire Général, Représentant Diocésain de l’Education Catholique, O.P.M. A.J.Népomuscène MALIYAMUNGU : Econome Général, Gestionnaire du Domaine de la 50 Trinité, Etudes à l’ULK ( le soir) A. Fabien RWAKAREKE :Vicaire Episcopal chargé du suivi du Synode Diocésain, Chancelier, Service Diocésain de Coordination Pastorale, Délégué Spécial de l’Evêque auprès de Abahire. A. Vincent HAROLIMANA : Recteur du Petit Séminaire St Pie X, chargé de la Pastorale des Vocations et des Grands Séminaristes, Aumônier de la Fraternité Notre Dame de la Résurrection. A. Etienne MUKERAGABIRO : Directeur de la Caritas Nyundo/Gisenyi, chargé du suivi des Projets d’autofinancement et de développement dans les paroisses de la Zone Gisenyi, chargé du Service Diocésain de Catéchèse/ Gisenyi, Etudes ULK/Gisenyi (le soir). A. Elie HATANGIMBABAZI : Directeur de la Caritas Nyundo/Kibuye, chargé du suivi des Projets d’autofinancement et de développement dans les paroisses de la Zone Kibuye, chargé du Service Diocésain de Catéchèse/Kibuye. II. SERVICES INTERDIOCESAINS A.Vincent HAROLIMANA : Professeur Visiteur au Grand Séminaire de Nyakibanda. A. Théophile NIYONSENGA : Secrétaire de la Commission Episcopale de la Jeunesse III. ZONE PASTORALE DE GISENYI 1. DOYENNE DE MUHORORO Doyen : Abbé Bernard KANAYOGE GATOVU A. Emmanuel NGAYINTERANYA A. Etienne IZIMENYERA : Vicaire, Econome, Pastorale de la Jeunesse MUHORORO A. Bernard KANAYOGE : Curé, Aumônier E.T.O. Gatumba, Aumônier Postulat Abahire, Aumônier de l’Hôpital. A. Flavien DUSHIMIMANA : Vicaire, Econome, Aumônier ADEC, Aumônier Postulat Benebikira. Fratri Emmanuel TWAGIRAYEZU : Stagiaire, Econome-adjoint, Pastorale de la Jeunesse RUSUSA A. Léonidas NGOMANZIZA : Curé, Aumônier APEJERWA Nyange A. François KUBWIMANA : Vicaire, Econome, Pastorale de la Jeunesse, Aumônier ASPAD/Ngororero. 2. DOYENNE DE MURAMBA Doyen : Abbé Jean Bosco NYIRIBAKWE MURAMBA : A. Colomban NIYONSABA : Curé, Aumônier E.I.C. MURAMBA A. J.Damascène BIZIMANA : Vicaire, Econome, Aumônier ESECOM, Pastorale de la 51 Jeunesse, Aumônier ISMG A.Fraterne NAHIMANA : Vicaire, chargé du Centre de Formation des Jeunes aux Métiers. RAMBURA A. J.Bosco NYIRIBAKWE : Curé, Aumônier KIBISABO et KIBIHEKANE A.Théophile NIYONSENGA:Vicaire, Econome, Aumônier G.S. Rambura(G) et G.S.Rambura (F) Fratri Jean Bosco SHYIRAKERA: Stagiaire, chargé de la Pastorale de la Jeunesse, Professeur de Religion G.S. Rambura (G). 3. DOYENNE DE NYUNDO Doyen : Abbé J.M.Muzeï SEKABARA BUSASAMANA A. Vincent MBONABAKIRA: Curé, Conseiller Projet IABU A. Evariste NDUWAYEZU : Vicaire A.Philibert KAYIRANGA : Vicaire, Econome, Aumônier Collège Saint Matthieu NYUNDO-EVECHE A. Etienne MUKERAGABIRO : Vicaire dominical Paroisse Cathédrale (voir services généraux) A. Lawrence MUNYANGORORE : Année Sabbatique NYUNDO-PAROISSE - CATHEDRALE : A. J.M.Muzeï SEKABARA : Curé, Aumônier APEFOK, Coordination Pastorale des Veuves dans le Diocèse. A. Gaspard KANZIRA : Vicaire, Econome, Pastorale de la jeunesse, Aumônier et Professeur de Religion à l’Ecole d’Arts. NYUNDO - PETIT SEMINAIRE A. Vincent HAROLIMANA : Recteur, Professeur, Aumônier G.S.N.D.A., voir aussi services généraux Mgr.Dominique NGIRABANYIGINYA : Préfet des Etudes, Professeur Mgr.J.M.V.NSENGUMUREMYI : Voir services généraux A. Evariste DUKUZIMANA : Econome de la Communauté et du Petit Séminaire, Professeur, Vicaire dominical à Nyundo Cathédrale, Etudes à distance KIE. A. Justin TUYISENGE : Professeur, Vicaire dominical à Nyundo-Cathédrale, Aumônier Orphelinat Noël Fratri Théodose UTUJE : Stagiaire, Professeur, Préfet de discipline GISENYI-PAROISSE A. Emmanuel NYAMPATSI : Curé, Aumônier et Professeur de Religion au Collège Inyemeramihigo, chargé de la Pastorale de la Famille. A. Pie NZAYISENGA : Vicaire, Econome, Aumônier des Ecoles Secondaires de la Paroisse, Pastorale de la Jeunesse. A. J.Népomuscène MALIYAMUNGU : Vicaire dominical à la Paroisse Gisenyi, (voir aussi services généraux). MUHATO A. Valens ABAYISENGA : Curé, Aumônier des Ecoles Secondaires de la Paroisse A. Antoine de Padoue NSINGIJIMANA : Vicaire, Econome, Pastorale de la Jeunesse 52 GISENYI-FOYER Mgr.Aloys BIGIRUMWAMI Mgr.Médard KAYITAKIBGA : Responsable du Foyer A. Fabien RWAKAREKE : Econome, Vicaire dominical à la Paroisse de Muhato, voir aussi Services Généraux. Mgr.Jean Baptiste HATEGEKA : Repos A. Eugène URAYENEZA : Etudes à l’ULK, Adjoint au Responsable du Foyer, Vicaire dominical à la Paroisse Gisenyi, Aumônier ULK-Gisenyi. 4. DOYENNE DE BIRUYI Doyen : Abbé Prosper NTIYAMIRA KIVUMU A. Pierre-Claver NKUNDIYE : Curé, Econome, Aumônier des Sœurs Bénédictines de Kigufi A. Joseph SCHMETZ : Vicaire Fratri Paul MANIRAGABA : Stagiaire, Econome adjoint, Pastorale de la Jeunesse BIRUYI A. Prosper NTIYAMIRA : Curé A. Jean Claude MUTUYIMANA : Vicaire, Econome, Pastorale de la Jeunesse Fratri Gaspard BIJYIYOBYENDA : Stagiaire, Econome-adjoint, Pastorale de la Jeunesse KINUNU A. Léonidas NGARUKIYINTWARI : Curé A. Léandre NSHIMYIYAREMYE : Vicaire, Econome, Pastorale de la Jeunesse IV. ZONE PASTORALE DE KIBUYE 1. DOYENNE DE MUSHUBATI Doyen : Abbé Léonidas HABARUGIRA MURUNDA A.Léonidas HABARUGIRA : Curé, Econome, Aumônier de l’Hôpital et Aumônier E.S. Murunda A. Dismas NTAMUSHOBORA : Vicaire, Pastorale de la Jeunesse A. Patrick BATEGANYA : Vicaire CRETE CONGO-NIL A. Gilbert NTIRANDEKURA: Curé, Pèlerinage au Sanctuaire Marial A. Pascal BAHATI : Vicaire, Econome, Pastorale de la Jeunesse MUSHUBATI A. Jean Colbert NZEYIMANA : Curé, Aumônier TTC Rubengera A. Eugène MURENZI : Vicaire, chargé du Centre KOMERA Fratri Théoneste NZAYISENGA : Stagiaire, Econome, Pastorale de la Jeunesse NYANGE A. Jean Baptiste TUYISHIME : Curé, Aumônier des Ecoles Secondaires de la Paroisse A. Laurent SAFARI : Vicaire, Econome, Pastorale de la Jeunesse, Aumônier et Professeur de Religion E.S. St Joseph Fratri Joseph J.Joliveau MPORANYI : Stagiaire, Econome-adjoint, Pastorale de la Jeunesse 2. DOYENNE DE MUKUNGU Doyen : Abbé Jean Baptiste MENDIONDO 53 BIRAMBO A. Thaddée MUSABYIMANA : Curé, Aumônier Ecole des Sciences A.Callixte NDAGIJIMANA : Vicaire, Econome, Aumônier ESI Kirinda et Ecole Secondaire de l’Assomption. Fratri Télesphole DUSABE : Stagiaire, Econome-adjoint, Pastorale de la Jeunesse MUKUNGU A. Jean Baptiste MENDIONDO : Curé, Econome A. César DUSABEMUNGU : Vicaire, Pastorale de la Jeunesse GISOVU A. Jean d’Amour UWIMANA : Curé, Centre des Métiers A.Jean de Dieu BARIGORA : Vicaire, Econome, Pastorale de la Jeunesse Fratri Patient NIYOYITA : Stagiaire, Pastorale de la Jeunesse 3. DOYENNE DE KIBUYE Doyen : Abbé Jean Paul RUTAKISHA KIBINGO A.Epimaque NAYIGIZIKI : Curé, Econome A.Janvier HABINEZA : Vicaire, Pastorale de la Jeunesse, Professeur de Religion E.S.de Kibingo MUBUGA A.Félicien HARINDINTWARI : Curé, Aumônier E.S.St Alphonse Mubuga A. Modeste MURAGIJIMANA : Vicaire, Econome, Pastorale de la Jeunesse Fratri Christophe MUDAHERANWA : Stagiaire, Pastorale de la Jeunesse, Econome-adjoint KIBUYE A. Jean Paul RUTAKISHA : Curé, Aumônier de l’Hôpital, Aumônier Collège Ste Marie Kibuye, Aumônier KHI Kibuye. A. Antoine MUSABYIMANA : Vicaire, Econome, Pastorale de la Jeunesse, Aumônier ETO Kibuye. CENTRE D’ACCUEIL SAINT JEAN A. Elie HATANGIMBABAZI : Gestionnaire du Centre d’Accueil Saint Jean, Vicaire dominical à la Paroisse Kibuye, ( voir aussi services généraux). V. EN DEHORS DU PAYS 1. Abbé Jean Baptiste BUGINGO : Belgique (Paroisse) 2. Abbé Théogène HAVUGIMANA : Belgique (études) 3. Abbé J.M.V. TWAGIRAYEZU : Belgique (Paroisse-Doctorat) 4. Abbé Gérard TUMUSABYIMBABAZI : Belgique (Paroisse) 5. Abbé Dismas IYAKAREMYE : Allemagne (Paroisse) 6. Abbé Jean HAKOLIMANA : Espagne (études-Paroisse) 7. Abbé Valens BISABWIMANA : Espagne (Paroisse) 8. Abbé Laurent HABIMANA : Italie (Paroisse) 9. Abbé Jean François KAYIRANGA : Italie (Paroisse) 10.Abbé Jean Baptiste KAROGOYA : Italie - Vatican 11.Abbé Epimaque MAKUZA : Italie (Paroisse - Doctorat) 12. Abbé Martin BAHATI : Italie ( Paroisse – Doctorat ) 54 13. Abbé Cyprien DUKUZUMUREMYI : Italie (Paroisse - Doctorat) 14. Abbé Alfred UWANTAGARA : Italie (Doctorat) 15. Abbé Laurent NGENDAHAYO : Italie (études) 16. Abbé Théodose MWITEGERE : Italie (études) 17. Abbé Protais DUSABE : Italie (Paroisse) 18. Abbé Valère SAFARI BURUSU : Etats-Unis (études) 19. Abbé Jean Bosco MUSINGUZI : Etats-Unis (Paroisse-études) VI. VIE CONSACREE Abbé Gaudens MURASANDONYI : Entre chez les Salésiens de don Bosco NTIBAZIBAGIRANE Hagiye gushira umwaka bisangiye Uwabahanze! Bagiye tubakunze, baratubaniye, baragize akamaro, ntituzabibagirwe. Aho bagiye niho iwacu, bahasanze incuti nyinshi n’abavandimwe. Kubibuka bitwibutse abo bose, ubwo bumwe muri Yezu uduhuje butwongerere ubushishozi bwo kubaho dufite icyerekezo nyakuri, aho guhugira mu byo tunyuramo n’ubwo bifite agaciro; kubibuka bidufashe ahubwo kubona aho tujya hazahoraho. ►Umukambwe Padiri Visenti SEBAGABO wari mu kiruhuko k’izabukuru muri Paroisse ya Gisenyi, yitabye Imana tariki ya 20/10/09 mu ma saa tatu z’ijoro. Urupfu rwe rwatunguye abantu, kuko yigendeye mu mahoro, ntaho yatakaga, aganira uko bisanzwe nabo babanaga. Yashyinguwe ku Nyundo kuwa kane tariki ya 22/10 nyuma ya Missa yo kumusezeraho yabereye muri Katedrali ya Nyundo isaa tanu. Dore urutonde rw’aho iyo ntumwa nziza y’Imana yagiye itumwa: Muri 1947 yari muri paruwasi ya Kibeho, 1950 yagiye muri paruwasi ya Nyarubuye ari mu kiruhuko, 1951 yari muri paruwasi ya Cyanika, muri uwo mwaka aza ku Nyundo aba Umuyobozi w’amashuri i Busasamana. Hanyuma yaje kuba padiri mukuru muri paruwasi nyinshi : Murama (1953), Busasamana (1955),Mwezi(1962),Mibirizi (1968),na Mururu(1975). Mu mwaka w’i 1977 yaje kugirwa umurezi mu i Seminari nto ya Nyundo, muri 1984 aba padiri wungirije padiri mukuru ku Nyundo. Muri 1994, yabanye na Myr Wenceslas KALIBUSHI muri paruwasi ya Gisenyi, maze ahakora umurimo mwiza wo kumurwaza kugeza igihe yitabiye Imana. Musenyeri amaze kwitaba Imana, Padiri Visenti nawe kubera izabukuru, yatangiye ikiruhuko, ariko agifitiye abamusanga bose akamaro. Yagiye afite imyaka 94 y’amavuko, muriyo 60 akaba yari ayimaze ari Umusaserdoti n’umubyeyi w’intangarugero muri barumuna be. Imana imwakire kandi imutuze mu bwami bwayo! ►Marie Rose Somville, umufasha w’Ubutumwa waje muri Diyosezi ya Nyundo mu mwaka w’1956 avuye mu Gihugu cy’Ububiligi, yitabye Imana ku itariki ya 03/11/09. Yashyinguwe ku Nyundo ku itariki ya 05/11/09, nyuma y’Igitambo cya Missa yo kumuherekeza yabereye muri Katedrali ya Nyundo. Marie Rose Somville agiye afite imyaka 88 y’amavuko, muri yo 53 akaba yari ayimaze muri Diyosezi ya Nyundo aho yakoze ubutumwa bunyuranye, cyane cyane akaba yarafashije Diyosezi yacu mu buhanga yari afite ku byerekeranye n’imitunganyirize y’ibitabo n’inyandiko zinyuranye, bityo agashingwa imprimerie ya Diyosezi. Uwo murimo yawukoze neza, mu bwitange n’umurava, aharanira guteza imbere Diyosezi yacu. Mu burwayi 55 bwe, yagaragaje ukwihangana n’icyizere cyo kuzaronka ibyishimo bihoraho, nk’uko umwe mu bamubaye hafi mu minsi ye ya nyuma, abitugaragariza mu nyandiko ye. Imana imutuze mu mahoro, kandi imuhembere ibyiza yakoreye Diyosezi ya Nyundo. ► Padiri Modeste GASIGWA Umusaserdoti wa Diyosezi ya Nyundo, yitabye Imana ku itariki ya 18.11.09. Yavukiye muri paruwasi ya Mibilizi ku italiki ya 11.09.1933, ahabwa ubupadiri taliki ya 10.6.1962. Yabanje kuba padiri wungirije umukuru wa paruwasi i Mushubati (1962), i Muramba (1963), Kibingo (1963), n’i Hanika (1965). Nyuma yaje kugirwa padiri mukuru wa Rambura, aho yamaze imyaka irindwi akahavanwa n’imyivumbagatanyo irimo n’ubwicanyi yo muri 1973. Icyo gihe yabanje guhungira muri Congo, hanyuma aza kujya i Burundi. Agarutse mu Rwanda muri 1974, yagizwe padiri mukuru wa paruwasi ya Muhororo, ahava agiye ku Nyundo kuba umunyabintu wa Diyosezi muri 1975. Muri 1982 yahawe igihe cyo kuruhuka i Busasamana ; abona kugirwa Padiri Mukuru wa Biruyi (1983), aho yavuye agiye i Goma kurwaza se wabo Myr Gérard MWEREKANDE. Myr Gérard amaze kwitaba Imana, Padiri Modeste yagumye muri Diyosezi ya Goma kugeza muri 1994. Agarutse mu Rwanda, yabanje gufatanya n’abandi basaserdoti imirimo, bakora muri Diyosezi yose bataha ku Gisenyi. Muri 1995 agirwa padiri mukuru wa Paruwasi ya Kibuye, nyuma ajya i Mushubati atangiye kurwara. Indwara ikomeje kumurembya yazanywe ku Nyundo agumya kwivuza, nyuma aza kujyanwa mu bitaro by’Umwami Fysal i Kigali, ari naho yitabiye Imana.Yashyinguwe ku Nyundo kuwa 20/11 nyuma y’igitambo cya Misa yo kumuherekeza yabereye muri Katedrali ya Nyundo. Imana imuhe ihirwe ridashira! Bamurange Françoise
Similar documents
NOHELI Y`ABANA YO KU ITARIKI 28/12/2015 Ku wa mbere tariki 28
NOHELI Y’ABANA YO KU ITARIKI 28/12/2015 Ku wa mbere tariki 28/12/2015, nk’uko bisanzwe Kiliziya yahimbaje umunsi wo kuzirikana ku bana b’i Betlehemu bishwe n’umwami Herodi ashakamo Yezu yari yabwiw...
More informationMme Jeannette Kagame yashoje umwiherero w`abana b`abakobwa
nama, cyo kujya bafata Abatutsi bakabica, ubundi bakabajugunya muri icyo cyuzi. Abaguye muri Muhazi ku matariki ya 14 na 16 Mata 1994 aho Abatutsi bumvise ku maradiyo ko Inkotanyi zageze muri Muram...
More information