Mme Jeannette Kagame yashoje umwiherero w`abana b`abakobwa
Transcription
Mme Jeannette Kagame yashoje umwiherero w`abana b`abakobwa
Icyizere Ikinyamakuru cya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) N°36, Nzeri 2013 Mme Jeannette Kagame yashoje umwiherero w’abana b’abakobwa bacitse ku icumu IBIRIMO Ijambo rya Madame Jeannette Kagame mu gusoza umwiherero w’abanyamuryango ba AERG ....Urup. 4 Abafashwe ku ngufu muri Jenoside n’abo babyaye bafite ibibazo…Best Hope Rwanda irabisobanura .......Urup. 5 Inka yahawe ashimirwa ubutwari bwe........Urup6 Ahantu hose hiciwe Abatutsi ntihakwiye kwibagirana…. (ubuvumo bwa Kigarama mu Bisesero) Basoza ingando, byari akanyamuneza kwakira Mme Jeannette Kagame no kumva impanuro ze. Abo bakobwa bakoreye umwiherero i Rwamagana mu Ntara y’iBurasirazuba ni abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi biga mu mashuri makuru na za Kaminuza za Leta n’izigenga bakaba bari no mu muryango ubahuza wa AERG. M uri uwo muhango wo gusoza uwo mwiherero wabaye ku itariki ya 6 Ukwakira, Mme Jeannette Kagame yari aherekejwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Vincent Biruta, n’Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Dr Alivera Mukabaramba. Uyu mwiherero wari ugamije kongerera aba bakobwa imbaraga zatuma bigiramo icyizere cyo kwiyubaka, no kwisungana kugira ngo bahangane n’ubuzima bw’ishuri batabura guhuriramo n’ibishuko byinshi. Uhereye nko ku magambo Karigirwa Judith wo mu Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yatangarije Umuseke, bigaragara ko aba bana b’abakobwa imitego bahura nayo bayibona, ariko bagerageza guhangana nayo. Yagize ati : « twifitemo imbaraga ku buryo tudakwiye gufatiranwa na ba Rusahurira mu nduru ngo badushuke, baduteshe intumbere yacu. Nkatwe twiga mu mashuri makuru, hari ababa barekereje gufatira mu nkovu twasigiwe n’ahashize ». Ariko hejuru y’ibyo bibazo bahura nabyo, abo bana b’abakobwa usanga bifitemo n’imbaraga zo guhangana nabyo. Nk’uwitwa Dukuzimana na we waganiriye n’Umuseke, agira ati : « nubwo ntakwibagirwa burundu ubwigunge nasigiwe n’amateka, ntibyambuza kubaka umuhamagaro wanjye. Mfite imbaraga zihagije zo gutegura ahazaza hanjye ». Byumvikana ko biteguye kwima amatwi n’umutima icyo ari cyo cyose cyabatesha gahunda y’ishuri bashyize imbere. Ijambo Nyakubahwa Mme Jeannette Kagame yabagejejeho barangiza umwiherero wabo riri muri urwo rwego rwo kubahanura no kubakomeza muri iyo nzira barimo yo kwiyubaka nyuma y’amateka mabi banyuzemo. (Ijambo Nyakubahwa Mme Jeannette Kagame yabagejejeho murarisanga uko ryakabaye ku rupapuro rwa kane). Ubwanditsi Turwanye Jenoside, turandure burundu ingengabitekerezo yayo ...Urup. 8 Bakiriwe muri St Lawrence University....Urup.9 Ngororero, muri Jenoside Abatutsi barashize…. Aha hubatse urwibutso rwa MUHANDA ni ku gasozi Abagogwe bagera ku 1405 bari bahungiyeho. ....Urup. 13 Ibimenyetso bya Jenoside Bufundu/ Bunyambiriri : Umugezi wa Mwogo ntiwishe abawizaniye, ubitse abishwe bazira ubwoko bakajugunywamo ..... Urup 14 AMAKURU N Ijambo ry’Ibanze Ibi ni impuruza tawe ubasha kumva akababaro k’abishwe nta n’ushobora kuvuga agahinda k’abarokotse, ariko byibura tujye dushyira ikimenyetso aho biciwe kugira ngo tubungabunge ayo mateka, tugire n’icyo dukorera abasaza, incike n’abapfakazi badafite ubaha amazi, udukwi cyangwa se n’ubagaburira ku bafite ibyo barya bakaba badashoboye kubyitamika. Uyu munsi twazinduwe no guhuruza buri wese wemera ko Jenoside yadusigiye amateka mabi, ariko ayo mateka mabi akaba ari ayacu twebwe Abanyarwanda, akaba adakwiye kwibagirana. Hari henshi haguye Abatutsi benshi, kandi bamwe bagiye bicwa urubozo, hakaba hashyirwa ibimenyetso byiyongera ku nzibutso za Jenoside zari zisanzweho. Hari aho bajugunye Abatutsi mu mazi cyane cyane mu biyaga, inzuzi no mu migezi, nk’abajugunywe mu Kanyaru, abajugunywe mu Kagera, abaroshywe muri Nyabarongo, abajugunywe mu cyuzi cya Nyamagana i Nyanza, bamwe batawemo ari bazima ; abatawe mu cyuzi cya Cyamwakizi mu Karere ka Gisagara bagambaniwe n’uwitwa Gakwaya Narcisse wari Konseye wa Segiteri Gikore, watanze igitekerezo mu nama, cyo kujya bafata Abatutsi bakabica, ubundi bakabajugunya muri icyo cyuzi. Abaguye muri Muhazi ku matariki ya 14 na 16 Mata 1994 aho Abatutsi bumvise ku maradiyo ko Inkotanyi zageze muri Murambi maze bagatangira koga bazisanga, Interahamwe zikabatangira muri Muhazi zikabica zigahita zibajugunyamo. Abajugunywe mu byobo by’ahacukurwaga amabuye y’agaciro nk’i Musha, Rwinkwavu n’ahandi, abagiye bagwa mu nsengero no ku biro by’ubuyobozi aho bari bahungiye. Nk’abaguye muri Kiriziya ya Mukarange, abaguye mu rusengero rw’abadivantisiti rwa Nyakanyinya mu cyahoze ari Rwamatamu, n’abaguye mu rusengero rw’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi rwa Mukamira/Hesha, muri kiliziya ya Nyange aho uwari padiri Seromba yategetse ko abari bahahungiye bose basenyerwaho kiliziya hakoreshejwe kateripirari, maze bamaze kuyirimbura abagera ku bihumbi bitatu bose bagatikiriramo harokoka gusa abantu umunani birukanse igiye gusenywa. Abaguye mu ngoro ya MRND hafi y’ahari ibiro bya Superefegitura ya Ngororero. Abatutsi bahungiye muri iyo ngoro babanje kubateramo gerenade, nyuma baza kuzana lisansi babatwikiramo harokokamo abana babiri gusa mu bantu 14500 bari bahahungiye. Abagiye bagwa mu mashyamba hirya no hino mu Gihugu, nk’abaguye muri Gishwati aho bagendaga babundabunda interahamwe zibirukankaho zibahigisha imbwa, abagiye bagwa mu bigo bya gisilikare aho bari babajyanye kwicirwa, urugero ni urw’i Byumba aho babishe barangiza bakabatwika. Ahandi, bishe umwana wese witwa umuhungu kabone n’ubwo yabaga ari mu mugongo wa nyina, kugeza ubwo utwo duhungu ba nyina bize amayeri yo kutwambika amakanzu ariko ntibyabuza Interahamwe kubica, kuko zabacurikaga zikabanza kureba igitsina, maze zikabajugunya munsi y’umuhanda, nyuma bagategeka ababyeyi ngo nibajye guterura iyo mirambo bajye kuyihamba. Ibyo byabereye muri Musambira. Ntawabura kuvuga i Sovu ya Rwamagana ho mu Murenge wa Kigabiro ahari hatuye Abatutsi 625 hagapfa 360 n’ubu hakaba hasigaye abagera kuri 265. Bivuze ko hapfuye 58 ku ijana. Abahungiye ku mashuri abanza ya Sovu, bakorewe iyicarubozo n’ubushinyaguzi bukabije, harimo gufatwa ku ngufu no kubabazwa hakoreshejwe urusenda n’ubundi bugome bwinshi. Hari naho bicaga abagore n’abakobwa, nk’ahitwa i Nyamagabe kuri site ya Mushubi, aho abagore barenga ibihumbi bitanu bashyizwe mu mwobo ari bazima barenzaho igitaka. Ni impuruza kuri bose, ahantu haguye abantu nk’aha ndetse no kuri za bariyeri zari zikaze hari hakwiye kujya ikimenyetso niyo yaba ibuye ryanditseho ko haguye abantu muri Jenoside. Igihe uburyo bwazabonekera, hakajya ikimenyetso gikomeye cyanditseho amagambo Abanyarwanda bahisemo. Aho guceceka gusa, ejo bundi tukibagirwa ayo mateka kandi ari ayacu nayo, n’ubwo adashimishije. CNLG yifuza ko za Kaminuza mu Rwanda zigira uruhare mu gutegura isabukuru y’amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana Jenoside Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Bwana Jean de Dieu Mucyo (hagati) yishimiye kwakira abaje bahagarariye amashuri makuru na za Kaminuza muri iyo nama nyunguranabitekerezo Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside irimo gutegura inama izavugirwamo ibijyanye no gukumira Jenoside iteganyijwe tariki ya 9 Ukuboza, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y’ishyirwaho umukono ry’amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya Jenoside yemejwe mu mwaka w’1948. (NDLR: icyo gihe hari hashize imyaka micye Jenoside yakorewe Abayahudi irangiye, ibihugu by’amahanga byo ku isi byiyemeza ko nta Jenoside izasubira kubaho ku isi “never again”, nyamara ntibyabujije ko ibaho mu Rwanda n’ahandi). Ku itariki 10/10/2013, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yari yatumije inama yahuje abahagarariye ibigo bya za kaminuza zo mu Rwanda kugira ngo bigire hamwe uko icyo gikorwa cyategurwa, barebere hamwe na gahunda y’uwo munsi. Umwaka ushize mu kwizihiza umunsi nk’uwo, Komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside yari yateguye ibiganiro ku ngingo zitandukanye zirimo nka “ ihakana rya Jenoside, ugukumira Jenoside, ugukumira ishingwa ry’amatsinda y’abahezanguni n’umuco wo kudahana n’ibindi. Uyu mwaka Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yifuza ko ibigo bya za kaminuza byagira uruhare rufatika mu gutegura uwo munsi ku byicaro byazo, kugira ngo ibiganiro nka biriya byegere Abanyarwanda. Ubwanditsi. Gaspard Gasasira Icyizere P.O Box 7035 KIGALI Toll Free: 3560 E-mail : [email protected] 2 Bamwe mu bari bahagarariye amashuri makuru na za Kaminuza bitabiriye inama Icyizere N°36, Nzeri 2013 AMAKURU ICYIZERE ni ikinyamakuru cya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside Umwanditsi Mukuru: Gaspard Gasasira Umwanditsi Mukuru Wungirije: Antoine Rwagahirima Ushinzwe Maquette: Jean Pierre TWIZEYIMANA Inama y’ubwanditsi: Bideri Diogène, Gasasira Gaspard, Jean Pierre Twizeyimana, Karengera Ildéphonse, Ndahigwa J.Louis, Nzayikorera Christophe, Rutagengwa Philibert, Ruzindaza Jean, Rwagahirima Antoine, Urujeni Solange KWIBUKA KU NSHURO YA 19 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI - 2013 INSANGANYAMATSIKO/THEME: “TWIBUKE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI DUHARANIRA KWIGIRA” “LET US COMMEMORATE THE GENOCIDE AGAINST THE TUTSI BY STRIVING FOR SELFRELIANCE” “COMMEMORONS LE GENOCIDE PERPETRE CONTRE LES TUTSI EN LUTTANT POUR LA NON- DEPENDANCE” Icyizere N°36, Nzeri 2013 Bamwe mu Batutsi baguye kuri Muhazi, bishwe barimo bahungira aho Inkotanyi zari zimaze gufata Mu cyahoze ari Komini Murambi ubu hakaba ari mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Kiramuruzi, akagari ka Gakoni, mu mudugudu wo Kumana ni hamwe mu hantu habaye ubwicanyi ndengakamere. Ibi bikunze kugaragara mu buhamya bw’ abaharokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi, kuva mu myaka ya za 90. U bwicanyi bwo muri ako gace, bwari buyobowe n’ uwahoze ari umutegetsi w’ iyo komini ariwe Burugumesitiri Gatete ukunze kugaruka cyane muri ba ruharwa kubera ibyo yakoze muri Murambi. Nkuko bitangazwa n’ abacitse ku icumu batanga ubuhamya bw’ibyahabaye, aha hegeranye n’ ikiyaga cya Muhazi, mu gihe abantu bashakaga gukiza ubuzima ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 yari irimbanyije, benshi mu batutsi bari baturiye Muhazi nk’abari batuye Gakoni, Nyabisindu n’ ahandi, bagerageje kwambuka berekeza mu cyahoze ari komini Muhazi yitwaga Murambi w’ inyambo, ubu akaba ari mu Karere ka Kayonza. Gasangwa Dismas uhagarariye Ibuka mu Kagari ka Gakoni akaba n’ umwe mu baharokokeye, avuga ko Ibyo babitekereje nkuko byagiye bigenda kubahungiye mu nsengero za kiriziya Gatolika kuko mu mwaka w’ 1991 mu gihe hariho igerageza rya Jenoside mu duce dutandukanye , Murambi nayo ntiyasigaye inyuma, Abatutsi bahungiye muri Murambi y’ inyambo kuko ho hari agahenge biturutse kuwari ukuriye “gendarmerie” ya Rwamagana wagerageje kubihosha bikamuviramo no kwimurwa. Hagati y’ amataliki 14 na 16 nibwo batangiye kumva ku maradiyo ko Inkotanyi zageze muri Murambi, maze batangira koga baza aho ziri nibwo Interahamwe zabatangiriraga kuri muhazi zirabica zibajugunyamo.Icyo gihe bagerageje kwirwanirira ariko ntibyagira icyo bimara kuko haguye umubare munini “ Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bifuza kuhibukira mu gihe hari ababo batabashije gushyingura ndetse byaba byiza hakaba hashyirwa n’urwibutso. “ cyane ku nkengero z’ amakomini yombi, ariko nkuko bigaragazawa na Padiri Rutinduka mu bushakashatsi yakoze kuri Jenoside muri Murambi,imibare y’ ababashije kumenyekana baguye kuri muhazi ikaba igaragaza ko basaga maganarindwi(700). Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bifuza kuhibukira mu gihe hari ababo batabashije gushyingura ndetse byaba byiza hakaba hashyirwa n’urwibutso. Ahandi naho muri komini Murambi nkuko twabitangarijwe na Ndagambiye Yozefu, ni mu Kagari ka Gakenke, Umudugudu wa Kayita ku rusengero rw’ Abaporoso, haguye cyane abagore n’ abana basaga ijana.Bashishikarizwaga kuhahungira bikozwe n’ Interamwe zirimo uwitwa Nziramuhindo, Kazigaba na Karekezi mu rwego rwo kubegeranyiriza hamwe ngo babone uko babica biboroheye bakabarunda mu cyobo kimwe. Mu mwaka wa 2010 iyo mibiri y’ izi nzirakarengane yarimuwe ishyingurwa mu mu rwibutso rw’ AKARERE rwa Kiziguro . Mujawamariya Elisabeth Umuhuzabikorwa wa CNLG Gatsibo&Nyagatare 3 AMAKURU Ijambo rya Madame Jeannette Kagame mu gusoza umwiherero w’Abakobwa ba AERG akenewe ku isoko ry’umurimo. Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi, Nyakubahwa Munyamabanga wa Leta muri Minaloc, Nyakubahwa Gouvernor, Ba Nyakubahwa bahagarariye Ingabo na Police Ba Nyakubahwa mwese muteraniye hano Banyamuryango ba AERG, bana bacu, Birashoboka ko amashuri abanza n’ayisumbuye mwayize muri mu buzima butoroshye, bigatuma rimwe na rimwe mutiga neza. Ariko niba mushaka guhangana ku isoko ry’umurimo, birakenewe ko muhora mutyaza ubwenge. Umuntu ntarangize kaminuza atazi icyongereza, atazi igifaransa, yemwe na accounting cyangwa management wize ntayo uzi ; maze wagera mu kizamini cy’akazi ntushobore kwisobanura, hanyuma uti « akazi karabuze. » Mwiriwe neza ? Nagira ngo nshimire AERG ku butumire mwampaye no kuba mwarateguye uyu mwiherero. Kuba mwaratekereje guha umwihariko abanyamuryango banyu b’abakobwa bagitangira amashuri makuru na kaminuza, bishimangira wa muco mwiza mwahisemo wo kurerana, natwe nk’ababyeyi tukaba twariyemeje kubegera ngo tubunganire. Muri Werurwe uyu mwaka, Foundation Imbuto yateguye umwiherero nk’uyu ku bakobwa batangiye Kaminuza kugira ngo tuganire bisesuye, maze bifatire ingamba zo kuyobora ubuzima bwabo bafite intego. Muri uwo mwiherero byagaragaye ko hakenewe impanuro kuva abana bakiri mu mashuri yisumbuye, kugira ngo bazagere muri kaminuza bazi imbogamizi bahura na zo, n’uburyo bwo kuzivanamo neza. Twifashishije igitabo cyitwa “ Seven Habits of the Highly Effective People” cyanditswe na Stephen Covey, kugira ngo tuganire uburyo umuntu agomba gutangirana n’intego mu mutwe we “ Begin with the end in mind”, bikazamufasha kuba indashyikirwa mu buzima bwe. Twibukiranije kandi ko iyo umuntu afashe urugendo agomba kuba azi aho ajya, uko azagerayo, agateganya kandi n’uko yabigenza aramutse uburyo yateganyije buhuye n’imbogamizi. Nishimiye kandi ko mu nyigisho nabonye mwahawe na byo mwabigarutseho, ndetse mukongeraho n’ubundi bumenyi bubishimangira. Hari umwanditsi witwa Martin Gray warokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, mu gitabo cye yise “ Au nom de tous les miens” yagize ati « On sort du cercle de la mort par la vie et l’action ». Muri rusange twishimira ko abana bacitse ku icumu mwahisemo kubaho, ariko tukaba twemera ko mukwiye no kubaho neza. Ntawasiba amateka yatubayeho, ntawabasha gusimbura ababyeyi n’abavandimwe mutagifite, ariko mufite igihugu n’ubuyobozi buzima kandi burimo ababyeyi ! Igihugu kibakunda, cyumva inzira y’umusaraba mwaciyemo, kibarinda kuzongera gutonekara kandi kigamije kubafasha kwiteza imbere. Igihugu kandi kirwanira iteka kwihesha agaciro, kugira ngo 4 Madame Jeannette Kagame ageza ubutumwa ku banyeshuri b’abakobwa bibumbiye muri AERG basoje umwiherero. tutazongera gupfa ! Igihugu gihora giterwa amacumu n’abafite ikimwaro cy’uko batasohoje umugambi wabo ; ariko icyo gihugu kikanga kigakomeza kubaho no kubaka ubunyarwanda nyabwo. Ubwo mwahisemo kubaho rero, mukaba munafite ubushobozi bwo guhindura ayo mateka, hari indi ntambwe mugomba gutera kugira ngo muve muri cya gicucu cy’urupfu n’agahinda umwanditsi yavuze ! Ni umurimo, guharanira kwiteza imbere. Kugira ngo mugire ubuzima bwiza, birasaba ingufu zanyu nyinshi. Binyuze mu kurerana, guhanana, gufatanya kugira intego, mukagena n’uburyo bwo kuzigeraho. Birabasaba kandi gukomeza kwegera abantu bakuru kugira ngo bashobore kubaherekeza. Bumwe mu buryo bwo kugera ku ntego mwihaye, ni ukugira ubumenyi, kumenya impano zanyu, kumenya kuzikoresha no gutizanya ingufu. Ikindi gikomeye ngira ngo ngarukeho, ni uguhagarara ku gaciro k’umukobwa muri rusange, by’umwihariko nk’ uwarokotse Jenoside, kandi ufite inshingano zo kongera kubaka umuryango Jenoside yasenye. Byaragaragaye ko mu kigero cyanyu abakobwa baca mu bigeragezo bitandukanye, kuko ni cyo gihe umwana w’umukobwa aba atangiye ubundi buzima bwo kwigenga. Imibare y’umwaka ushize, iratwereka ko mu banyamuryango banyu 3957 b’abakobwa batangiye kaminuza, 48 batwaye inda, 32 bahita bava mu ishuri. • Ni iki mwakora kugira ngo hatagira abandi bongera gutakaza amahirwe yo kwiga ? • Ese wowe ku giti cyawe, wakwirinda ute kugira ngo usohoke neza muri ibyo bigeragezo ? • Ni iki mwakora kugira ngo abatakaje ishuri bagaruke ? Ubuzima bwa Kaminuza habamo ibishuko bitandukanye, twagira ngo tubasabe mwige kumenya guhitamo, kandi mumenye kuvuga « oya idacagase ! » Muri mwe hari abazabishobora, ni cyo twe nk’ababyeyi n’abarezi tubifuriza, ariko tuzi neza ko uko ibyiza byose dushaka atari ko tubigeraho ; hari ab’intege nke bagwa muri ibyo bishuko, abo na bo twabasaba kumenya kwirinda ! Ariko kandi singombwa kwemera kunyura muri ibyo bigeragezo. Muzirikane ko abo bahungu cyangwa ba sugar daddy babashuka, kuko ingaruka ntabwo zibageraho kimwe. Bakobwa bacu, ndagira ngo mbabwire ko mutagira urwitwazo rwo kwishora mu ngeso mbi kubera ubukene cyangwa ubuzima bubi. Mukeneye kugira indangagaciro zihamye, kugira ngo abazabakomokaho bazagire aho bafatira urugero rwiza. Baca umugani ngo “Itutu ryo ku zuru riruta akuya ko mu ntege” . Ibyo byose ntimushobora kubigeraho mutabikoreye ! Ni yo mpamvu mbasaba gukorana ingufu mu byo mukora byose, cyane cyane amasomo mwiga, kuko ari ko kazi kanyu ka none ; kandi kakaba ari imwe mu nkingi zo gutuma mutera imbere. Buri wese amenye icyo akunda, icyo ashoboye kandi agikore neza ahereye ku byo yumva yifitemo. Mutinyuke no kugerageza ibyo mutekereza ko bikomeye, kuko niba mufite ubushake n’umuhate ntacyababuza kubishobora. Nabajije amashami mukunze kwiga nk’abakobwa–banyamuryango ba AERG, bambwira ko abenshi biga Accounting, sociology, management and finance. Nagira ngo mbashishikarize no gutinyuka amasomo ajyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga ndetse n’ubumenyi-ngiro, kuko ni amashami Mwisuzume mumenye aho mufite intege nke mufatanye kuzamurana. Muri familles mwashyizeho, mwihe gahunda yo kwiyigisha indimi, guhugurana ku bintu bitandukanye, mukoreshe umwanya wa nyuma y’amasomo mu gusoma no kwiyongera mu bumenyi. “Umwana uzi ubwenge baramusiga akinogereza !” Kuba mwarabonye ubufasha bwo kwiga byari bikwiye kubatera ingufu zo gushakisha icyabazanira inyungu cyabateza imbere. Ntimwicare ngo mutekereze ngo Leta izaduha byose. Usibye ko bitanashoboka, ni n’umuco utari mwiza abantu bakwiriye gucikaho. Niba abajya kwiga mu mahanga bashakisha uturimo tw’amasaha make twabaha uburyo bwo kubaho bitababujije kwiga, kuki hano mu Rwanda bidashoboka ? Kuki usohotse mu ishuri cyangwa niba wiga ku gicamunsi utagira uwo usaba kujya umukorera isuku, gusigarana umwana, kwigisha abana bato n’indi mirimo yoroheje ariko izana inyungu ? Ndabasaba kwagura amaso ntimwihugireho, ahubwo mutinyuke kujya mu nzego z’ubuyobozi, kugira ngo mureberere umuryango nyarwanda muri rusange, ariko by’umwihariko mukomeze guharananira kubaka ubunyarwanda. Ibi nta handi muzabikura uretse kubyitoza hakiri kare, muyobora bagenzi banyu mu ishuri, aho mutuye no mu yindi mirimo itandukanye kugera aho muzagera mu nzego zo hejuru. Nagira ngo nsoze nsaba ababyeyi n’abayobozi batandukanye gukomeza kubaba hafi, kugira ngo mukomeze kwiteza imbere no kwanga gupfa bwa kabiri nk’abantu, ariko na none nk’igihugu. Bakobwa bana bacu, buri wese muri mwe niyiyemeza gukomeza guhitamo kubaho kandi neza, agatangirana intego kuko azi icyo ashaka, mwese mugakomeza umuco wo kurerana, mukagira uruhare mu byemezo bibafatirwa, buri wese azaba ashobora kuvuga koko ngo “I’m stronger !” Murakoze ! Icyizere N°36, Nzeri 2013 AMAKURU Abafashwe ku ngufu muri Jenoside bakabyara abana b’interahamwe bafite ibibazo “BEST HOPE RWANDA” irashaka ibisubizo abandi bana bose nk’uburenganzira bwo kwitabwaho, guhabwa akato, ihohoterwa, uburenganzira bwo kurererwa mu muryango n’ibindi.. Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 yakoranywe ubugome bw’indengakamere aho miriyoni irenga yishwe mu minsi 100 gusa, ikaba yarifite umugambi wo kwica abagabo bose ndetse no gufata kungufu abagore n’abakobwa. maze basigara ari abapfakazi, bamwe barandujwe SIDA ndetse n’abana bavuka bitwa abana b’interahamwe. U Icyizere N°36, Nzeri 2013 GAHIZI GANZA Dieudonne Uwashinze akaba n’Umuyobozi w’uyu muryango. kenshi kandi ahantu hatandukanye. Ikirenze kuri ibyo, abo bana bavutse mu gufatwa ku ngufu babuzwa uburenganzira bugenerwa “ Yambwiye ko ashatse gutanga ubu buhamya kugira ngo aruhuke kandi afashe abandi gukira ibikomere n’agahinda batewe na jenocide ndetse no kugirango batinyuke kubwira ukuri abana bavutse muri uko gufatwa ku ngufu ko aribwo buryo bavutsemo “ bushakashatsi bwakozwe n’umuryango w’Abibubye wagaragaje ko abana icumi mugihumbi bavutse mugufatwa kungufu mugihe cya jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994(UNDP report 1997), abo bana bavutse muri ubwo buryo bakaba bafite ibikomere bikomeye byo gutabwa, guhabwa akato ndetse no kudafatwa neza mumuryango kumpamvu z’uburyo bavutsemo, kuko bitwa interahamwe nto. Tugendeye kubushakatsi twakoze nk’umuryango nyarwanda utari uwa leta Best Hope Rwanda, twasanze aba bagore n’abana babo bavutse mugufatwa kungufu bafite ibikomere byo gutabwa, guhabwa akato, amacakubiri ndetse no gutereranwa mumiryango. Kubera ibibazo by’amikoro ndetse no kutagira kirengera nk’abandi bana, usanga bariya bana barahindutse mayibobo, abandi indaya, kandi uko bakura niko bagenda bagira ibibazo by’ihungabana bagakurana ubugome kuko bavutse batabashaka kandi badakunzwe. Kubura inkomoko bituma bakura babwirwa amagambo mabi, nko kubita abana b’interahamwe, abana b’umuvumo, cyangwa abana b’urwibutso rubi ndetse n’ayandi mazina mabi menshi. Kubura aho bakomoka ndetse nuwo bakomokaho bibaviramo gutakaza uburenganzira bwo kubona ibyangombwa kuko batazi ba papa wabo cyangwa umuryango we batazigera banamenya, bibaviramwo kwitwa abana ba se batazwi (les enfants des pères inconnus or the children of unknown fathers). Kuko banyina usanga barafashwe kungufu n’interahamwe irenze imwe, bagafatwa kungufu Bamwe muri abo bana bafite ibibazo by’ubuzima bituruka mu buryo bavutsemo harimo agakoko gatera SIDA, ibibazo by’ihungabana bikurikirana ba nyina wabo usanga bigira uruhare rukomeye ku mikurire yabo bana, ikibazo cyabo bana cyagiweho impaka kenshi n’inzego zitandukanye ariko ntihafatwe ingamba z’icyakorwa ngo abo bana bafashwe mu buryo bwihariye kuko nabo bafite ibibazo byihariye kandi bikomeye ndetse batiteye. Best Hope Rwanda nk’umuryango nyarwanda utari uwa leta wafashe icyemezo cyo gufasha abo bagore bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenocide yo muri mata 1994 ndetse n’abana bavutse muri uko gufatwa ku ngufu, washinzwe na GAHIZI GANZA Dieudonne nyuma y’ubushakashatsi ndetse na film documentaire yakoze igaragaza imibereho yabo, aho niho igitekerezo cyo gushinga uwo muryango cyavuye kugirango abo bagenerwabikorwa babashe gukorerwa ubuvugizi maze bahindurirwe imibereho. Best Hope Rwanda rero ikaba yaratangiye ifite intego yo kubafasha mu bibazo by’ihungabana, ubuzima, uburezi n’imirimo ibyara inyungu ndetse by’umwihariko bafashwa kwiyakira nk’abantu bafitiye akamaro umuryango nyarwanda, ubwo bufasha bahabwa bubafasha kugira ngo nabo bifashe. “Numva kiriya cyana ntashaka kukireba mu maso”…Bakeneye ubufasha. Thacienne yafashwe ku ngufu n’interahamwe mu gihe cya jenoside yo muri mata 1994 ishuro nyinshi. Yambwiye ko ashatse gutanga ubu buhamya kugira ngo aruhuke kandi afashe abandi gukira ibikomere n’agahinda batewe na jenocide ndetse no kugirango batinyuke kubwira ukuri abana bavutse muri uko gufatwa ku ngufu ko aribwo buryo bavutsemo. “Ni abagome babi ntabwo bafite ubumuntu nkatwe, narasakuje mbabwira ko nkiri isugi ariko ntibanyitaho” yabivuze amarira amanuka ku matama! Thacienne yatubwiye ko ishuro ya mbere afatwa ku ngufu, interahamwe zamutoranyije hamwe n’undi mukobwa umwe bababwira ngo bazajya babatekera, “numva ngize amahirwe kuko twari dushonje cyane ariko uko twageraga ku nzu yabo natangiye kugira ubwoba bwinshi, ntangira gutekereza ko ngiye gupfa, tugeze mu nzu, buri wese atangira kudukora ibyo ashaka maze badusimburanwaho sinakubwira ndetse na nyuma yaho ibyatubayeho ni agahomamunwa” Jenoside irangiye, Thacienne asubira iwabo ariko nyuma y’igihe gito yumva aratwite afata icyemezo cyo kuyikuramo ariko ntiyabishora. “nari kuzicuza ubuzima bwanjye bwose, kumva nkoze amaraso ya Malayika udafite icyaha, utaransabye ngo mutwite, ndetse ubanza nari kuba mbaye umwicanyi nka se” iyo niyo mpamvu ntakuyemo inda y’uwo mwana, ariko iyo nibutse ubuzima nanyuzemo bwose uburyo ba se babanje kunyicira umuryango, bakamfata ku ngufu bakongeraho kuntera SIDA numva kiriya cyana ntashaka no kukireba mumaso, mpita nicuza impamvu inda ye ntayikuyemo……..nareba n’ibibazo ndi kunyuramo by’ubukene, nkubu ntacyo nkora cyinjiza amafaranga, rimwe na rimwe turaburara, uwo mwana ntabwo yiga nk’abandi, twese turwaye SIDA, ikibazo cyo kuva, ibi byose bintera umutwe nkumva no kubaho ntacyo bimariye nkumva mbifitemo uruhare ubuzima bubi bw’uwo mwana nawe arigucamo. Address: Best Hope Rwanda www.besthope-rwanda.org E-mail: [email protected] Phone: 0788 428 201 Near remera sector Kimironko road Martin plaza, 2nd floor, room 4 5 AMAKURU Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kagari ka Sovu, Umurenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana Akagari ka Sovu kari mu murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba. Kimwe n’ahandi hose mu Rwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyasize aka kagari kuko mu Batutsi bageraga kuri 625 hasigaye gusa 265, Jenoside ikaba yarahitanye abagera kuri 360. Abahungiye ku mashuri y’i Sovu, nta kibi kibaho batakorewe Abenshi baguye mu bwicanyi bwakorewe ku gasozi ka Mwurire, abandi bagwa mu bitare bya Rutonde. Abakecuru, abana n’abagore batashoboye guhungira i Mwurire n’i Rutonde bahungiye ku mashuri abanza ya Sovu aho bakorewe iyicarubozo n’ubushinyaguzi bukabije harimo gufatwa ku ngufu no kubabazwa hakoreshejwe urusenda n’ubundi bugome bwinshi. Abo bantu baje kwicwa, bajugunywa mu misarane y’amashuli. Mu mwaka wa 2005, Abacitse ku icumu bo muri aka kagali bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’abandi baterankunga bagerageje gutaburura no gushyingura mu cyubahiro izo nzira karengane mu rwibutso rwubatswe aho abo bantu biciwe ku mashuri abanza y’i Sovu. Urwibutso rukaba rushyinguyemo abantu bagera kuri 315 harimo n’abaturutse mu yindi Mirenge. N’ubwo abo bantu bashyinguwe mu cyubahiro, ni ngombwa ko urwibutso bashyinguwemo rutunganywa kugira ngo rutangirika dore ko runyagirwa ndetse n’amazi y’umuvu uturuka ku mashuri akaba yarusenya hatabayeho kururinda. Amateka ya Jenoside mu Kagari ka sovu Mbere ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, akagari ka Sovu kitwaga Segiteri Sovu ikaba yari imwe mu masegiteri yari agize icyahoze ari Komine Rutonde. Iyi segiteri yayoborwaga na Turatsinze Francois wari umwambari wa MRND akaba n’interahamwe nkuru muri uyu Murenge. Uyu kandi yari inshuti magara ntunsige y’uwahoze ayobora iyi Komini witwa Bizimana Jean Baptiste wakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko kubera uruhare yagize mu bwicanyi bwayogoje Akarere ka Rwamagana atanibagiwe umurenge wa Sovu. 6 Mu Batutsi bageraga kuri 625 hasigaye gusa 265. Ku italiki ya 07 Mata 1994 ubwo inkuru yari imaze gusakara ko Perezida Habyalimana yapfuye, i Sovu hatangiye kuvuka udutsiko tw’abantu bibazaga ikiza gukurikiraho dore ko gahunda yo kurimbura Abatutsi yari itari yasobanuka n’ubwo imisozi ituranye na Sovu cyane cyane Nawe na Rubona byahoze bibarirwa mu cyahoze ari Komine Bicumbi bahise batangira kwica rugikubita kuri uwo munsi. Hagati y’italiki ya 7 na 11 Mata ku gasozi ka Sovu hari hataricwa umuntu n’umwe ahubwo hari huzuye impunzi zavuye imihanda yose. Ku italiki ya 12 Mata habaye inama yahuje inzego zose z’ubuyobozi muri Komini Rutonde na Komini Bicumbi maze bemeza ko ku italiki ya 13 Mata agasozi ka Sovu kagomba guterwa n’abahutu baturutse ku misozi igakikije. Kuri iyo taliki nibwo mu gitondo cya kare Sovu yatewe n’abantu baturutse i Nkungu, Munyaga, Nawe na Rubona maze biyunga n’abahutu b’i sovu bari bayobowe na Konseye Turatsinze Francois n’abandi babaye abakuru b’ibitero barimo abitwaga ba Gatera, Ruzindana Faustin bitaga Kadugu, Nyeshongi Petero, Kamuhanda, Rujigo, Rwigemera, Nteziryayo n’abandi benshi baturukaga i Sibagire dore ko bose bahagurukiye rimwe maze barica barasahura baranatwika bahereye ku miryango y’Abanana n’Abega bari batuye mu kagari ka Rugobagoba. Umuyobozi wa Komini ubwe niwe waje gutangiza gahunda y’ubwicanyi Uwari Burugumesitiri wa Komini Rutonde Bizimana J. Baptiste muri icyo gitondo yaje i Sovu kugenzura ko gahunda yatangiye ndetse aha imbunda Konseye, anakwirakwiza grenades mu Nterahamwe zari ahongaho. Kuri uwo munsi agasozi kose kari kuzuye imyotsi kuzuye induru n’imiborogo kandi hahise hashyirwaho bariyeri zirenga 25 ahantu hose bakekaga ko Abatutsi banyura, izo bariyeri bazirirwagaho bakanaziraraho. Kuri iyo taliki ya 13 Mata, abantu barokotse ni abakijijwe n’amaguru yabo bagahungira mu bitare bya Rutonde n’i Mwurire, abandi barokotse ni abagore, abana b’abakobwa n’abakecuru batashoboye guhunga kuko amabwiriza yo kwica abagore yari ataratangwa. Ku italiki ya 15 Mata abayobozi batanze amabwiriza y’uko abagore bose, abakecuru n’abana b’abakobwa bakusanyirizwa ku mashuri y’i Sovu bababwira ko bagiye kubarinda ariko byari amayeri yo kugira ngo babegeranye babone uko babica urw’agashinyaguro. Iminsi 3 abagore bagera kuri 60 bamaze muri ayo mashuri, yababereye inzira y’umusaraba ikomeye kuko nta kibi kibaho batakorewe cyane cyane guterwa urusenda mu maso, kwicishwa inyota n’inzara, gufatwa ku ngufu no gukorerwa iyica rubozo rishingiye ku kwangizwa imyanya y’imyororokere. Ku italiki ya 18 Mata nibwo habaye imperuka kuko abicanyi bari bavuye mu gitero cyari kigamije kwica Abatutsi bari bahungiye i Mwurire, baje bica ba bagore bose babatemaguye barangije babajugunya mu byobo by’imisarane yo ku mashuri. Mu bagore barusimbutse uwo munsi n’ubu bakiriho batanga ubuhamya harimo Véronique Mukasinafi, Mujawayezu, umukecuru Nyirabundi Mafubo, Kayitesi, Murerwa Christine, Mukankuranga n’umwana witwa Mukabagire watemwe akajugunywa mu rwobo ariko agakurwamo n’umugiraneza. Abarokotse kandi bose babikesha ingabo zari iza FPR-Inkotanyi kuko zarwanye inkundura zigafata agasozi ka Sovu ku italiki ya 19 Mata 1994. Mu Nterahamwe zishe abo bagore harimo uwitwa Pascal na Ndunderi ubu bakaba barafunguwe batuye mu ngo zabo. Jean Pierre NKURANGA Icyizere N°36, Nzeri 2013 AMAKURU Twarabasomeye Cyamwakizi: Icyuzi kibitse benshi bishwe muri Jenoside Iki cyuzi giherereye mu mu Karere ka Gisagara,hagati y’imirenge ya Mugombwa, Kigembe na Kansi. Mu majyaruguru yacyo hari Akagari ka Sabusaro (Kansi),mu burasirazuba bushyira amajyepfo hari Akagari ka Mukomacara (Mugombwa),Mu majyepfo hari Akanyaru hakurya y’ako ni i Burundi naho mu burengerazuba hakaba akagari ka Rubona ko mu murenge wa Kigembe. Icyuzi “CYAMWAKIZI” nacyo cyamize abantu muri Jenoside. I ki cyuzi gifite amateka maremare ku bijyanye na Jenoside yakorewe abatutsi , cyahoze ari urufunzo rugenda rucika hasigara amazi.Mu 1959 cyari icyuzi gito cyane kitaraguka ngo kingane uko kigana ubu.Igihe ivangura n’amacakubiri byari bitangiye, imiryango y’Abatutsi itangiye kwibasirwa, hari n’abaroshywemo nk’umuryango wo kwa Zikamabahari. Mu 1994 igihe Jenoside yarimo gukorwa n’interahamwe n’abapawa, inama ya Komini NYARUHENGERI yarateranye iyoborwa na Burugumesitiri witwa KABEZA Charles mwene HABARUGIRA Venuste, maze muri iyo nama uwitwa GAKWAYA Narcisse wari Konseye wa Segiteri GIKORE, atanga igitekerezo cyo kujya bafata Abatutsi bakabajyana kuri icyo cyuzi bakabica ubundi bakabajugunyamo.Icyo cyuzi kibitse benshi bishwe muri Jenoside. Konseye akaba yaratanze icyo gitekerezo mu rwego rwo Icyizere N°36, Nzeri 2013 kugira ngo abo bishe bo kujya birirwa banamye ku misozi. Icyo gitekerezo cyahise cyemerwa n’abari mu nama maze inama irangiye, bariyeri ihita ishyirwa muri centre ya Gikore, kugira himirwe Abatutsi bahungaga bajya i Burundi. Aho hashyizwe iyo bariyeri ni nko muri kilometero imwe uvuye ku cyuzi Cyamwakizi.Mu bicanyi, hari abari bashinzwe kubaboha bakababohera aho kuri Bariyeri bakabashorera bakabageza ku cyuzi bakabashyikiriza abari bashinzwe kubica, bamara kubica, abari bashinzwe kubajugunyamo nabo bakabikora. Umuntu wa mbere wajugunywemo n’uwo mu muryamgo wa NZABONAKURA Frederic akaba yari umugore we witwaga Mariya. Yajugunywemo ku itariki ya 10/04/1994.Icyi cyuzi kitwaga Bus ijyana abishwe i Burundi. Nkuko byagiye bigenda hamwe na hamwe mu gihugu mu gihe cya Jenoside, bamwe mu banyarwanda bagiye bagira umutima mwiza wo guhisha abaturanyi cyangwa inshuti zabo za batutsi, hagati aho rero nko mu matariki 25/05/1994 muri Gikore hatanzwe itegeko rivuga ko ababa bahishe Abatutsi bagomba kubatanga bakicwa. Uwari Konseye wa Segiteri Gikore yagize ati:”Iyo inzoka yinjiye mu gicuma urakimena ukabona uko uyica” Bishatse kuvuga ngo abari bahishe Abatutsi badashaka kubatanga ngo bicwe bagombaga gupfana nabo. Nyuma rero igihe cyarageze uwari superefe wa Superefegitura ya Gisagara Bwana NTAWUKURIRYAYO Dominique yakoresheje inama abwira abicanyi ati:”Byanze bikunze tuzatsindwa kandi tuzakenera ubuhungiro muri Loni kandi Satellites zabo zirabona iyi mirambo twishe ikaba ireremba hejuru y’amazi ntabuhungiro rero bazaduha kandi babona twarishe abantu.” Niyo mpamvu hafashwe icyemezo cyo kuyikuramo bacukura icyobo ku musozi iruhande rw’icyo cyuzi bayishyiramo. Abatutsi biciwe Cyamwakizi babaga baturuka impande zitandukanye z’amajyepfo yose.Hari ababaga bavuye Nyaruguru,mu yahoze ari amakomine yose ya Perefegitura ya BUTARE n’ahandi. Kugeza uyu munsi imibiri yashoboye gushyingurwa n’iyo bari bashyize muri icyo cyobo yaje gukurwamo ishyingurwa mu rwibutso rwo mu Gahabwa ruri mu murenge wa Kigembe.Naho igera kuri 3000 yaburiwe irengero . Uyu munsi wanone iki cyuzi gikorerwamo n’ishyirahamwe ry’uburobyi ryitwa KUKAC (Koperative y’Ubworozi no Kuroba Amafi Cyamwakizi). Iyo ari mu gihe cy’impeshyi amazi yacyo aragabanuka kuburyo hari aho bashobora kwambuka n’amaguru.Akaba ari nayo mpamvu ntawe bashoboraga kujugunyamo batabanje kumwica kuko batekereza ko kubera nta bujyakuzimu gifite yashoboraga kudapfa akakivamo.Kubera iyo mpamvu hari impungenge ko bishoboka ko aba barobyi iyo bashyizemo imitego bashobora no kubona imibiri. Ese ku bijyanye n’amateka ya Jenoside hakorerwa iki? Ubu hashyizweho ibuye ry’ifatizo ry’uko hemewe nk’ahantu haguye abantu benshi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.Ariko ibyo mu by’ukuri ntibihagije. Hakozwe Jardin de la Memoire(Ubusitani bw’Urwibutso)byaba ari byiza cyane kugira ngo igihe cyo kwibuka bijye bifasha abajya kwibukirayo. Hakwiye kandi kubakwa Monument de la Memoire yakwandikwaho amateka y’icyo cyuzi. NTEZIRYAYO J.Damascène Umuhuzabikorwa wa CNLG/ Huye- Gisagara. 7 AMAKURU Karongi yari ituwe n’Abatutsi benshi: Aho biciwe ntihakwiye kwibagirana Akarere ka Karongi ni kamwe mu Turere twari dutuwe n’Abatutsi benshi, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu mwaka w’1994 abantu bagiye bicirwa ahantu hatandukanye; mu nsengero, mu mashuri, mu nyubako z’ubuyobozi bw’icyo gihe, ku misozi aho bari bahungiye, mu ma sitade, mu mashyamba no mu bihuru aho bagendaga bihisha. Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi Ubuyobozi bwubatse inzibutso ahantu hagiye hatandukanye hiciwe abantu benshi ariko hakaba hari ahandi hantu hagiye hicirwa abantu hatari inzibutso nta n’ikindi kimenyetso kerekana amateka y’aho. N’ubwo ubu nta kimenyetso gihari, amateka y’aho hantu nayo ntakwiye kwibagirana. Mu Karere ka Karongi dufite ahantu hatandukanye hatari inzibutso ariko hiciwe abantu benshi mu gihe cya abantu benshi. Mu murenge wa Gishyita aho bita Kigarama naho haguye abantu benshi. Mu Murenge wa Ruganda mu ishyamba ry’aho ryitwa Muhigi naho haguye abantu beshi mu gihe cya Jenoside kimwe n’ahandi hitwa Rwamuramira aho batangiriye Abatutsi bari bahungiye mu rusengero rwa EPR bakahabicira Mu murenge wa Gashali ku biro by’i cyahoze ari komine Mwendo naho hiciwe abantu benshi bari bahahungiye mu gihe cya jenoside Mu murenge wa Murambi ku biro by’icyahoze ari komine Bwakira hiciwe Amateka y’abari bahungiye mu buvumo bwa Kigarama mu Bisesero bagera kuri 200 hafi ya bose abantu benshi, kimwe no bakicwa, ntakibagirane, n’ubwo imibiri yabo yagiye gushyingurwa mu cyubahiro ku rwibutso rwa mu Murenge wa Twumba Bisesero. ku musozi wa Muyira aho Jenoside. Twavuga aha kwirwanaho ariko nyuma naho hiciwe abantu benshi. Abasesero birindiraga. hakurikira: babona Interahamwe Mu murenge wa Bwishyura Aho hose nta kimenyetso Mu murenge wa zigenda zibarusha aho bita i Nyamishaba ku kigaragaza amateka y’aho Rwankuba aho bita imbaraga, bamwe muri nkengero z’ikiyaga cya gihari, ariko ayo mateka Gitwa, muri Jenoside hari bo bahungira mu Bisesero kivu, icyo gihe hari mu kigo ntakibagirane. hahungiye Abatutsi benshi ahari abandi Batutsi benshi cy’amashuri yisumbuye, hari hahungiye Abatutsi cyane bavuye ahantu , abandi babatsinda aho. Uwamariya hatandukanye bahakora Muri uwo Murenge kandi benshi. Baje kuhabicira Pascasie CNLG/Karongink’inkambi. Mu maza wa Rwankuba ku mugezi abandi babatsinda mu Kivu Rutsiro kwambuka, ya mbere Interahamwe w’aho witwa Kiraro uhuza bagerageza haraguyemo ziza kubica babanje Imirenge itandukanye hakaba Mbega ikinyoma! Ngo bishwe n’ibisasu byaturukaga mu birunga Ku itariki ya 12-041994 mu cyahoze ari muri komine Nyarutovu, kuri sous prefecture ya Busengo hiciwe abantu benshi cyane bari bahahungiye. Hanyuma ngo baba baraje kubona imirambo iri bube myinshi bakabura aho baza kuyishyira(uko niko abarokotse babivuga) ni uko sous/Prefet NZANANA ahamagara perefe wa Ruhengeri Basille, perefe ahita amwoherereza bus ebyiri bapakiramo abantu benshi babatsindagiramo. 8 A ho Busengo havuye izo bus ebyiri na hilux yari ipakiyemo inkomere. Icyo gihe babwiye abo bicwaga ko babahungishirije mucyahoze ari Zaire. Imodoka zigiye kwinjira mu mugi wa Ruhengeri zankomere zimwe bazijugunye ahantu hitwa kuri konkasere izindi bageze mu mugi wa Ruhengeri bazijyana mu bitaro bya Ruhengeri zicirwayo. Bus zarakomeje zigera muri court d’Appel bakuramo ba bantu babashyiramo, icyo gihe haje n’abandi batutsi baturutse mu mujyi no munkengero. Bucyeye kuwa 13 interahamwe abasederi abasirikare biroshye muri ba bantu barabica babamaraho barokokamo abantu babiri. Icyo gihe leta yari iriho yavuze ko abo bantu bishwe n’inkotanyi ngo zohereza ibisasu biturutse mu birunga ariko byari ibinyoma. Gahongayire Marie Louise CNLG/Musanze Itangazo ryo gushima Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside irashimira Uturere twatangiye gushakisha uburyo bwo kubonera ilitiro y’amata abasaza n’abakecuru b’incike, igashimira by’umwihariko ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza (mutuel) cya Kaminuza y’u Rwanda, kimaze kugenera litiro y’amata ndetse n’ubwisungane mu kwivuza Abakecuru batatu. Icyizere N°36, Nzeri 2013 KWIBUKA URUTONDE RW’ABAKOZI BA OCIR CAFE NA OCIR THE BAZIZE GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 BASHYINGUYE MU RWIBUTSO RWA NYANZA YA KICUKIRO 1. ABARI BATUYE MU KIGO CYA OCIR CAFÉ NA OCIR THE N’ IMIRYANGO YABO 1. GASASIRA Jean Baptiste 2. GASASIRA Joséphine 3. GASASIRA Arsène 4. GASASIRA Fils 5. RUTAYISIRE Alex 6. RUDAHANWA Etienne 7. RUDAHANWA UWAMALIYA Christine 8. RUDAHANWA Ituze Steve 9. RUDAHANWA ICYUSA Omella 10. UWIZEYIMANA Jeanne 11. RUKAKA Assinapaul 12. RUKAKA UWAMALIYA Beatha 13. RUKAKA SHINGIRO Didier 14. RUKAKA NKUSI Yves 15. RUKAKA Angelo 16. RUKAKA SHYAKA Hyacinthe 17. RUKAKA Patrick 18. Marie (Umukozi wa RUKAKA) 19. NSHIMYUMUKIZA Côme 20. NSHIMYUMUKIZA Jacqueline 21. NSHIMYUMUKIZA Robert 22. NSHIMYUMUKIZA Gilbert 23. SHYIRAHAYO Augustin 24. SHYIRAHAYO NYIRABAGANDE Espérance 25. SHYIRAHAYO INGABIRE Peace 26. RUTEMBEKA Evariste 27. MUKAMANA Rachel 28. UWAMALIYA Alphonsine 29. NDORI Vivense 30. MUGANZA Stanis 31. MUGANZA Claude 32. NIYONZIMA Vincent 33. NIYONZIMA TWISHIME Yves 34. NIYONZIMA KANTENGWA Marie Claire 2. ABAGUYE HANZE Y’ KIGO CYA OCIR CAFÉ NA OCIR THE N’ IMIRYANGO YABO 1. BIMENYIMANA 2. KARARA Apollinaire 3. MASABO Samson 4. NYANDEKWE Virginie 5. NTEZIMANA Antoine 6. NTEZIMANA Alice 7. NTEZIMANA Alain 8. NTEZIMANA Clystère 9. NYANDEKWE Natharie 10. NYANDEKWE Nadine 11. NYANDEKWE Pierre 12. NYIRINGOGA Irène 13. MAHINDA Augustin 14. UWINEZA Euphrasie 15. KAMBANDA Déogratiace 16. KAMBANDA Flora 17. KAMBANDA Fils Icyizere N°36, Nzeri 2013 18. KAMBANDA Fillette 19. MUKAGASANA Annonciata 20. UMUTESI Marie Chantal 21. NYIRARYAKA 22. Jeannette 23. KAYITESI Béatrice 24. NYIMBUZI UWIMANA Bibiane 25. NYIMBUZI Aloys 26. NYIMBUZI Yves Chevaille 27. UWIMANA Bibiane 28. MBANDA Canisius 29. Mme MBANDA 30. Abana ba MBANBA Batatu 31. RUZIRABWOBA Thaddée 32. RUZIRABWOBA UWANKUNDA Clarisse 33. RUZIRABWOBA UMUTONI Laissa 34. NDOLI MUKANDUTIYE Olive 35. NDOLI RWABAKIKA Olivier 36. NDOLI IRIBORI Marie Noël 37. NDOLI Bertra 38. NDOLI UMUBYEYI Viviane 39. NDOLI MPUHWE Aimé 40. NDOLI Denis 41. NDOLI Denyse 42. GASASIRA Théoneste 43. MUKANYONGA Annonciata 44. BURUMA Gaston 45. GASANA Augustin 46. MUGOREWERA Claudine 47. MUGOREWERA Fils 48. KAYITANKORE François xavier 14. MAHINDA Augustin (Agronome) 15. BIMENYIMANA (ZAMU) 16. NDORI Vincent (Chauffeur) 17. KARARA Appolinaire (Manoeuvre) 18. NYANDEKWE Virginie (Gestionaire) 19. UWINEZA Euphrasie (Sécretariat) 20. UWIMANA Bibiane (Dactylographie) 21. GASASIRA Theoneste (Mécanicien) 22. BURUMA Gaston (Capta chef ) 23. MUKANYONGA Annonciata (Dactylographie) 24. MUKAGASANA Annonciata (Dactylographie) 25. KAYITESI Beatrice (Dactylographie) 26. MBANDA Canisius (Manoeuvre) 27. GASANA Augustin (Planton) 28. Judithe (Sécretaire) 29. BIMENYIMANA Innocent 30. RUTEMBEKA Evariste UWIMANA Bibiana Evariste RUTEMBEKA MUKAGASANA Annonciata URUTONDE RWA’ABAKOZI BA OCIR CAFE NA OCIR THE BAZIZE GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994. 1. GASASIRA Jean Baptiste (Comptable) 2. RUTAYISIRE Alex (Chauffeur) 3. RUDAHANWA Etienne (Chef Quality) 4. UWAMALIYA Beatha (Sécretaire) 5. NSHIMYUMUKIZA Côme (Cashier) 6. SHYIRAHAYO Augustin (Inspecteur) UMUTESI Marie Chantal wa MUKAGASANA Annonciata 7. UWAMALIYA Alphonsine (Sécretaire) 8. MASABO (Agronome) 9. MUGANZA Stanis(Chef Export- licence) 10. NIYONZIMA Vincent (Production) 11. KAYITANKORE François Xavier (Contrôl service budgetaire) 12. MUGOREWERA Claudine (Laboratoire) 13. RUKAKA Assinapaul (Chef Service technique) KAYITESI Beatrice BIMENYIMANA Innocent 9 KWIBUKA URUTONDE RW’ABAKOZI BA OCIR CAFE NA OCIR THE BAZIZE GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 BASHYINGUYE MU RWIBUTSO RWA NYANZA YA KICUKIRO GASARASI Jean Baptiste GASARASI Jean Baptiste RUTAYISIRE Alexis Umuryango wa NSHIMYUMUKIZA Come Umuryango wa Etienne RUDAHANWA SHYIRAHAYO Augustin n’umugore we n’umwana wabo MASA Sams UWAMALIYA Alphonsine MASABO Samson UWAMARIYA Beata n’Umuryango we a 10 Icyizere N°36, Nzeri 2013 KWIBUKA URUTONDE RW’ABAKOZI BA OCIR CAFE NA OCIR THE BAZIZE GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 BASHYINGUYE MU RWIBUTSO RWA NYANZA YA KICUKIRO KAYITANKORE François Xavier (Contrôl service budgetaire) KAR Appol MAHINDA Augustin NIYONZIMA Vincent (Production) MAHINDA Augustin NYANDEKWE Virginie & NTEZIMANA Antoine Mugorewera Claudine NYANDEKWE Virginie & NTEZIMANA Antoine RUKAKA Assinapol (Chef Service technique) n’Umuryango we KARARA Appolinaire NDOR Viven NDORI Vivens UWINEZA Euphnasie n’umugabo we n’abana babo KAYITANKORE François Xavier (Contrôl service budgetaire) Abana ba MUKANTAGANIRA Immaculée n’umugabo we Icyizere N°36, Nzeri 2013 11 TUZAHORA TUBIBUKA Hamwe mu hiciwe Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi haba harangwa n’iki kugeza ubu ? N 12 K iliziya y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille) : Aha hari Abatutsi bahahungiye, batagize amahirwe yo gutabarwa n’ingabo za FPR (nk’uko abari muri « Saint Paul batabawe) kubera imiryango yari ifunze n’uburebure bw’amadirishya y’iyo Kiliziya. Abari bahungiye muri iyo Kiliziya bayisohowemo, baraswa urufaya n’Interahamwe imbere ya Kiliziya. Uhageze ntuhasanga nibura n’urukuta rugaragaza amazina y’abahiciwe babashije kumenyekana. Ababizi bazi ko aha ari naho umupadiri witwa Munyeshyaka yiyambuye umwambaro wo kuragira izo ashinzwe, akazigabiza ibirura . Ku kiliziya cy’Abasaleziyani ku Kimihurura : Aha niho abari bahungiye bizigiye ko bazarindwa n’Ingabo za MINUAR biciwe. Aha naho nta kimenyetso wahasanga. K u Kinamba cya mbere n’icya kabiri, mu Mujyi wa Kigali, mu rugabano rw’Akarere ka Nyarugenge na Gasabo, Abatutsi bagiye bahanurwa mu muhanda wo hejuru (ku kiraro ) bajugunywa muri Kaburimbo hasi cyangwa ku nkuta zamabuye zubatse ibyo biraro, ariko nta kimenyetso kigaragaza Jenoside yakorewe Abatutsi bahiciwe. u migezi y’Akanyaru, N y a r u g e n g e na Nyabarongo: Iyi migezi, ariko tutibagiwe n’ibiyaga byinshi, yagiye ijugunywamo Abatutsi. Igikorwa mu rwego rwo kubibuka, ni uko muri ibyo bihe byo kwibuka abantu bajugunya indabo muri izo nzuzi n’ibiyaga, bibuka abaroshywemo(bamwe baziritswe amaboko n’amaguru), ariko nta kimenyetso usanga ku K mwaro w’izo nzuzi n’ibiyaga kigaragaza ayo mateka mabi, cyangwa n’amazina y’ababa barajugunywemo. Amwe mu mateka mabi twibutswa n’izo nzuzi ni ijambo ryavuzwe n’umwe mu bari mu ishyaka ryateguye Jenoside Léon Mugesera, wavuze ko Abatutsi bazanyuzwa iya Nyabarongo bagasubizwa muri Ethiopiya, ukaba wagira ngo abishe Abatutsi babajugunya muri iyi migezi yavuzwe bakurikizaga ibyo bigishijwe. Kugira ngo amateka y’abantu bishwe bakajugunywa muri iyi migezi byaba byiza hagiye hashyirwa ibimenyetso “ Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille) : Aha hari Abatutsi bahahungiye, batagize amahirwe yo gutabarwa n’ingabo za FPR (nk’uko abari muri « Saint Paul batabawe) kubera imiryango yari ifunze n’uburebure bw’amadirishya y’iyo Kiliziya. Abari bahungiye muri iyo Kiliziya bayisohowemo, baraswa urufaya n’Interahamwe imbere ya Kiliziya. “ Iyo witegereje uko igihugu cy’ u Rwanda kimeze mu mwaka w’2013, ukanasubiza amaso inyuma mu mwaka w’1994, usanga cyarateye imbere ari ibigaragarira amaso ndetse n’ibiganiro bitangwa n’abazi u Rwanda muri iyo myaka yose batanga amasura atandukanye agaragaza aho rwari ruri n’aho rugeze. ta watekerezaga ko rwaba rufite iterambere nk’iryo rufite kugeza ubu. Ariko icyo ngirango ngarukeho ni amwe mu mateka atari meza y’ahantu henshi hatandukanye hagiye hicirwa Abatutsi muri Jenoside yabakorerwaga. Hamwe hagiye hubakwa inzibutso za Jenoside, ariko hari ahandi utasanga ikimenyetso na kimwe cy’uko hiciwe Abatutsi benshi mu mwaka w’1994. Hamwe mu hubatse inzibutso zigiye ziri mu nzego zitandukanye ; hari inzibutso ziri ku rwego rw’Igihugu(urwibutso rwa Ntarama, urwa Nyamata, urwa Nyarubuye, Urwibutso rwa Murambi, n’urwibutso rwa Bisesero, kimwe n’urwibutso rwa Kigali ku Gisozi), hakaba n’inzibutso zo ku rwego rw’Akarere, bitewe n’aho Akarere kaba karagennye ko urwo rwibutso ruzubakwa). Hari n’ahandi haba harashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside, akenshi usanga hatanafashwe neza ari byo usanga bikomeretsa abahafite ababo, bitewe n’uko baba batitabwaho nk’uko byakagombye, ariko Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside ikora uko ishoboye mu kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu hantu haguye Abatutsi benshi ariko ubu udasanga n’ikimenyetso na kimwe kigaragaza ibyahabereye twavuga nko kuri nibura nko ku biraro biyambukiranya, urugero nko ku kiraro cya Nyabarongo kigabanya Nyarugenge na Kamonyi, ikiraro kigabanya Muhanga na Ngororero ahitwa Ku Cyome, cyangwa ikigabanya Muhanga na Karongi na Kicukiro na Bugesera. Uturere dukora kuri ibyo biraro ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, dukwiye gutekereza kuri iki kibazo no kugishakira umuti, kugira ngo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazasibangana, no mu gihe abarokotse Jenoside yakorewe aho hantu bazaba barashaje. Si imigezi gusa yanyoye amaraso y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside, hari n’imisozi izwi cyane kuba yaraguyeho Abatutsi batagira ingano. musozi wa Gitwa uri mu Kagari ka Nyarusanga, Umurenge wa Rwankuba, Akarere ka Karongi, kiciweho Abatutsi benshi ku bantu ibihumbi 15 bari bahahungiye, n’ubwo hari bamwe babashije guhunga bagana mu Bisesero, aho bamaze kurushirizwa ingufu n’ibitero by’Interahamwe bari bahanganye bagerageza kwirwanaho. N’ubwo kuri aka gasozi hajya habera igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bahiciwe, nta kimenyetso na kimwe kugeza ubu kirahashyirwa. musozi wa Muyira ,mu Kagari ka Bisesero mu Murenge wa Rwankuba mu Karere ka Karongi, ni umusozi ufite amateka yihariye. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi wari wahungiyeho Abatutsi bagera ku bihumbi 50. Bamaze ukwezi birwanaho bahanganye n’Interahamwe, ariko baza kurushwa ingufu aho abo bishi babo batijwe ingufu n’Interahamwe zaturukaga U U Ku Gisenyi, Ruhengeri na Bugarama ndetse n’abasilikare baje bafite imbunda zikomeye. Uwo musozi wiciweho Abatutsi batabarika nawo ukwiye kugira ikimenyetso kibutsa ayo mateka yihariye, dore ko mu myaka yabanjirije 1994, igihe cyose Abatutsi baho bagiye bahigwa bahahungiraga bakarwanya abashakaga kubica kandi bakabanesha. Undi musozi wiciweho Abatutsi benshi ni umusozi wa Kizenga, uri mu Murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke. Uwo musozi wari wahungiyeho Abatutsi baturukaga mu Makomini ya Rwamatamu, Gisovu na Gatare. Kimwe n’abari bahungiye mu Bisesero, abari bahungiye ku musozi wa Kizenga nabo babanje guhangana n’abicanyi bo muri ako gace ariko baza kurushwa imbaraga kubera ibitero bikomeye bagabweho biturutse ahandi harimo igitero cya Obedi Ruzindana. Ku buryo hafi ya bose bishwe bakarangira. Ni byiza ko abiciwe kuri uyu musozi bose bashyinguwe mu cyubahiro, ariko nta kimenyetso na kimwe kibutsa amateka ya Jenoside yabereye kuri uwo musozi, n’ubutwari bw’abari bahahungiye. Muri rusange ni byiza ko ahantu hiciwe Abatutsi benshi, hashyirwa ibimenyetso, kubera ko uko imyaka izataha abagiye barokoka Jenoside yahakorewe bazagenda basaza, amateka asibangane niba abariho ubu batanditse amateka y’aho hantu, cyangwa ngo habe hari n’ibimenyetso bivuga ayo mateka. Ababishoboye batangira ritararenga. Mugabaligira Stanley Umukozi ushinzwe urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama Icyizere N°36, Nzeri 2013 AMAKURU Ngororero muri jenoside abatutsi baho barashize Kimwe n’ahandi henshi mu Rwanda, Akarere ka NGORORERO nako kari mu turere twaguyemo abantu benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahaguye abantu benshi kurusha ahandi ni ahari mu Murenge wa NYANGE n’ahahoze ingoro ya MRND hafi y’ahahoze Superefegitura ya NGORORERO ubu hari ibiro by’Akarere. KIBIRIRA Icyahoze ari Komini ya KIBIRIRA niho hantu hageragerejwe Jenoside guhera mu 1990 ku buryo byageze mu 1994 abatutsi baho basa n’abamenyereye gutotezwa bazira ubwoko bwabo, bagiye bicwa abandi bagafungwa ngo ni ibyitso, bakajya babarira inka ntacyo bishisha bakabuzwa uburenganzira mu kazi mu mashuri n’ibindi byinshi byo kubavangura n’abandi banyarwanda. Jenoside itangiye mu 1994 bahungiye ku Kiliziya ya KIBIRIRA nk’uko muri 90 bigeze kuhahungira ariko bwo ntibyabahiriye kuko ku itariki ya 13 Mata interahamwe zaraje zica abari bahahungiye bose barengaga ibihumbi 12 hamwe n’abihaye Imana bari kumwe nabo banze kubasiga barimo Musenyeri Louis RWAGASORE, Padiri Rwigenza Francois n’ababikira bari kumwe, harokotsemo abana 2 gusa. NYANGE: Ku Kiliziya ya NYANGE naho ni hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside kandi bicwa nabi cyane. Uwari Padiri SEROMBA yategetse ko abari bahahungiye bose babasenyeraho Kiliziya hakoreshejwe kateripilari, Kiliziya bayibarimburiyeho uko yakabaye abarimo bageraga ku bihumbi 3000 bose batikiriramo, abaharokokeye ni abantu bageraga ku munani babashije gutoroka batarayisenya. Iyo ugeze aho I NYANGE ntushobora kumenyako higeze Kiliziya, ubu niho hashyizwe imva z’abahiciwe ndetse hakaba hari icyifuzo cyo kuhubaka urwibutso rw’abazize Jenoside biciwe muri iyo Kiliziya. NGORORERO : Aha ni ahahoze INGORO YA MRND hafi y’ahari ibiro bya Superefegitura ya Ngororero ubu hakaba hari ibiro by’Akarere ka Ngororero. Abatutsi bahiciwe ni abari bahungiye muri iyo ngoro babanje kubateramo gerenade nyuma bigira inama yo kuzana essence bakabatwikiramo, niko byagenze babatwikiyemo habasha kurokokamo abana 2 gusa mu bagera ku bihumbi 14500 bari bahahungiye. Haruguru yaho gato ahubatse ibiro by’Akarere naho bahiciye abandi batutsi bagera ku 180 bazanwe mu ma bisi babavanye I Kabgayi aho bari bahungiye. Abari bayoboye ubwicanyi barimo uwitwa KABARIRA wari perezida w’Interahamwe mu cyahoze ari Komini SATINSYI, abari bahagarariye amashyaka nka CDR n’abandi bacuruzi bari bakomeye bo mu Ngororero babonyeko Urwibutso rwa KIBIRIRA rwubatse hafi y’ahari Kiliziya Gatolika yiciwemo abatutsi barenga ibihumbi 12. Aha ni mu rwibutso rwa Ngororero ni inzu yahoze ari INGORO YA MRND yavuguruwe igirwa urwibutso. hari abantu babacitse niko gushakisha amakuru bamenya ko bahungiye i Kabgayi bahita boherezayo amabisi yo kujya kubazana ngo babicire ahongaho, ubwo babazanaga rero haziyemo n’abandi batutsi batari abavukaga mu Ngororero gusa. Aba bazanwaga babambuye imyenda yose Aya ni amatafari yari yubatse Kiliziya Gatolika ya NYANGE, utahazi ntiwakwemerako hari Kiliziya. Icyizere N°36, Nzeri 2013 babageza aho bagahita babatemagura imashini iracukura barabataba. Ubu aho hari ingoro ya MRND niho hagizwe urwibutso rw’abahaguye. MUHANDA Aha ni mu gace kari gatuyemo Abagogwe benshi, ubwo Jenoside yatangiranga bahungiye ahantu ku gasozi bose hanyuma bagerageza kwirwanaho ariko ntibyabahiriye, kuko ubwo Abajepe bazanaga umurambo w’uwari Perezida HABYARIMANA ku ruganda rw’icyayi bahise babahukamo barabarasa barabamara. Aha hari hahungiye abagogwe bagera ku 1405. Aha hubatse urwibutso rwa MUHANDA ni ku gasozi abagogwe bagera ku 1405 bari bahungiyeho. 13 UBUHAMYA Ibimenyetso bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Bunyambiriri no mu Bufundu ntibigasibangane Akarere ka Nyamagabe ni akarere gahuje ahitwaga kera Ubunyambiriri ( mu majyaruguru y’aka karere ) ndetse n’Ubufundu ( amajyepfo y’akarere) kandi aha hombi bizwi ko hatangiriye Jenoside guhera mu myaka ya 1959 mu gihe cy’intambara yiswe Muyaga. No mu 1994, hari uduce twiciweho Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside ariko ubu hakaba nta bimenyetso bihari bigaragaza ayo mabi yahakorewe. Hari impungenge rero ko uko imyaka igenda isimburana, amateka avugwa aho habereye ubu bwicanyi ndengakamare yagenda yibagirana ndetse n’ibimenyetso byarangaga aha hiciwe Abatutsi mu gihe cya Jenoside bigasibangana! Umugezi wa Mwogo ntiwishe abawizaniye, ubitse abishwe bazira ubwoko bakajugunywamo. H amwe mu hiciwe Abatutsi nko kuri bariyeri zikomeye, mu Bigugu, mu byobo, mu nzuzi no mu migezi haragenda hahinduka ndetse n’ahandi hagakorerwa ibindi bikorwa by’ubuhinzi. Ibi se ntibishobora gutuma amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaranze iki gihugu cy’u Rwanda asibangana. Dukurikirana iki kibazo, twasanze nko mu Karere ka Nyamagabe, mu Kigugu (ahantu hacitse inkangu) cy’ahitwa mu Rubanga, Akagari ka Gashwati, Umurenge wa Mushubi ngo hariciwe Abatutsi bagera ku bihumbi 2.000. Nk’uko bitangwamo 14 Musebeya na Musange. Ngo bakiva rero kuri iyo Komini basanze bategewe hafi y’icyo kigugu n’uruvunganzoka rw’abicanyi bitwaje intwaro gakondo, babiraramo maze si ugucocagura Abatutsi sinakubwira, dore ko nta kirengera bari bafite kuva ngo bari bakimara kuhurwa n’uyu mutegetsigito utashakaga ko amaraso amenekera aho kuri Komini! Ngo iryo bagiro ntiryarokotsemo Abatutsi mbarwa. Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko mu gihe ubuyobozi bw’Umurenge wa Mushubi bwageragezaga gutaburura imibiri y’abo bahatikirijwe ngo bashyingurwe mu cyubahiro, ntibyashobotse ko bose bakurwamo kubera ubujyakuzimu bw’iki kigugu. Ibyo ngo bituma mu gihe cyo kwibukangarukamwaka Abatutsi bazize Jenoside muri 1994 bahagana iteka bakajya kuhasengera bibuka abo bose bahiciwe, cyane cyane ariko banazirikana n’abo batashoboye gukurwamo ngo bashyingurwe mu cyubahiro mu nzibutso zigenewe kwakira imibiri igenda iboneka hirya no hino. Nk’aha hashyizwe ikimenyetso kigaragaza abahiciwe byatuma amateka yaho atazasibangana mu bihe bizaza. Hari n’ahandi muri aka Karere hafite amateka atagomba kwibagirana: Aho ni ku nzuzi za Rukarara na Mwogo. Abatutsi batari bake baroshywe muri izi nzuzi, ari bazima, baboshye ubuhamya n’uwitwa M U S H I M I Y I M A NA Marie warokokeye aho nawe w’i Mushubi. Nk’uko abivuga, ku itariki 19/04/1994, uwari Burugumesitiri w’icyari Komini Muko iki kigugu giherereyemo witwaga RUTAYISIRE Albert, yategetse ko Abatutsi bari bahungiye kuri iyo Komini bapakirwa amamodoka bakajyanwa ahitwa i Kaduha kuri Paroisse Gatolika ari naho hahungirwaga n’imbaga y’Abatutsi baturukaga imihanda yose y’amakomini yari agize icyari Superefegitura Kaduha nayo yari igizwe n’Amakomini Buri mwaka, aha ku iteme ryubatse ku mugezi wa Mwogo, twibuka Abatutsi batagira ingano bishwe bazira ubwoko bwabo bakajugunywamo ya Karambo, Muko, a Icyizere N°36, Nzeri 2013 IMIBEREHO Y’ABACITSE KU ICUMU Ibimenyetso bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Bunyambiriri no mu Bufundu ntibigasibangane Umugezi wa Rukarara ntiwishe abawizaniye, ubitse abishwe bazira ubwoko bakajugunywamo abandi batemaguwe ari intere cyangwa bapfuye. Hari nko kuri Rukarara ku kiraro gihuza akagari ka Nyagisozi(ubu ni mu Karere ka Nyanza ariko icyo gihe hari muri Komini Rukondo ya Perefegitura Gikongoro) n’Umurenge wa Mbazi ubu w’Akarere ka Nyamagabe Hari kandi ku ruzi rwa Mwogo ubu naho hagiye mu Karere ka Nyanza ariko icyo gihe hakaba na ho hari mu cyari Komini Rukondo. Ku mwaro wa Rukarara hiciwe Abatutsi batagira ingano bakajugunywa muri uru ruzi. Hari bacye bashoboye gucika bihishe mu rufunzo ruhari rukikije uru ruzi nabo bahokeragamo kuko ngo batashoboraga kuvamo ngo bapfe kubona ubahisha. Ibi tubihamirizwa Icyizere N°36, Nzeri 2013 n’umudamu witwa ILIBAGIZA Liberata wahaburiye umuryango we. Uyu mutangabuhamya yadusobanuriye ko aha kuri Mwogo hari bariyeri yayoborwagwa na MUDAHUNGA Jean, ubundi wari Diregiteri wa “primaire” ya Mweya, akaba ariwe wayoboye ubwicanyi bwahabereye. Aha kuri uru ruzi hari mu rugabano rw’amakomini atatu ariyo Murama(Gitarama), Nyabisindu(Butare) na Rukondo(Gikongoro) yatwarwaga na Burugumesitiri witwa HATEGEKIMANA Didace, ubu ufungiye muri Gereza ya Nyamagabe kubera uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi Komini yatwaraga. Kwicirwa kandi muri uru ruzi, ntibyari iby’icyo gihe muri 1994 gusa, ahubwo ngo byari byarahereye mu ntambara ziswe Muyaga(kwica abatutsi:1959-1960), gusa ngo kuri iyi nshuro(MataGicurasi 1994) byaje gukorwa ku buryo burimo ubugome bukabije! Ngo “Abatutsi baturiye uru ruzi niho bacunshumuriwe bahondagurwa amahiri(nta mpongano), babakubita imihoro n’imipanga, inkota,…bakabacuza nuko imirambo yabo ikarangiriza muri ayo mazi” Nk’uko rero tubibona muri iki gihe, aha hantu hose hagiye hicirwa Abatutsi, haragenda hahindurwa isura, hagakorerwa ibikorwa bitandukanye, iby’ubuhinzi cyangwa hakaba hashyirwa n’ibikorwa remezo, hamwe hakagenda hahindura amazina bitewe n’uko amazina y’Uturere yagiye ahinduka. Kuhashyira ibimenyetso ni bimwe mu bizatuma amateka ya Jenoside yahakorewe atibagirana, kandi abahaguye bagahora bibukwa. Tujye inama rero kandi twanabisabwe n’abahaburiye imiryango yabo itabarika - aho hose hakorewe ayo mabi, ntihakwiye gusibangana. N’amateka y’ahari za bariyeri zaguyeho Abatutsi batagira ingano hakwiriye kwigwa uburyo hatasibangana. NKOMEZAMIHIGO Alphonse/ Umuhuzabikorwa wa CNLG/ Nyamagabe & Nyaruguru Buri mwaka, aha ku rutindo rwubatse ku mugezi wa Rukarara, twibuka Abatutsi benshi bishwe bazira ubwoko bwabo bakajugunywamo 15 AMAKURU Nyanza: Icyuzi cya Nyamagana cyajugunywemo Abatutsi batabarika Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abatutsi bishwe mu buryo bunyuranye kandi bw’agashin yaguro. Hamwe mu hantu hiciwe abantu benshi mu Karere ka Nyanza ni ku cyuzi cya Nyamagana giherereye mu Murenge wa Busasamana. batutsi biciwe ku cyuzi cya Nyamagana banajugunywamo, bari baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu aha twavuga mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, Perefegitura ya Kibuye mu bice bya Kirinda, icyahoze ari Segiteri ya Rwabicuma, Nyarusange mucyahoze ari Komine ya Nyabisindu, bakaba baribahungiye I Nyanza bizeye amakiriro kubera ko aho baturukaga ubwicanyi bwari bwaratangiye gukorwa mbere ariko ntibyabahiriye. Icya mbere bari bizeye A Iyi ni foto y’icyuzi cya Nyamagana ahajugunywe abazize Jenoside Mu gihe imibiri yabaga myinshi bayimuriraga mu cyobo rusange hafi ya Sitade ya Nyanza, iyindi ku ibagiro ryubatswe na Komine Nyabisindu hafi y’icyuzi, hari n’iyajugunywaga mu mugezi wa Mwogo. Kubyerekeye kumenya umubare w’abahiciwe, abo twaganiriye bavuze Iyi ni foto igaragaza imwe muri za kareremba yororerwamo amafi uyu munsi 16 ko bitoroshye kuwumenya kuko hiciwe abantu benshi cyane kandi n’ababishe ntibatanga amakuru nyayo. “ Ku bijyanye n’icyakorwa mu rwego rwo kubika amateka ya Jenoside, abo twaganiriye bifuje ko hatakomeza kororerwa amafi nkuko bimeze ubu ahubwo hagatunganywa neza byanashoboka hakazajya hasurwa no kuhibukira. “ kurokoka kubera amateka y’imibanire myiza y’abari batuye i Nyanza cyane cyane mu gihe cy’ubwami, ikindi hari ku cyicaro cya Superefegitura ya Nyabisindu bizeye kurindwa n’Ubuyobozi. Nyuma yo kubegeranya Interahamwe zabiciye ku cyuzi cya Nyamagana ari nacyo bajugunywagamo. Ku bijyanye n’icyakorwa mu rwego rwo kubika amateka ya Jenoside, abo twaganiriye bifuje ko hatakomeza kororerwa amafi nkuko bimeze ubu ahubwo hagatunganywa neza byanashoboka hakazajya hasurwa no kuhibukira. Ikindi hakubakwa Urwibutso rwakwandikwaho amwe mu mazina y’abahiciwe. Twabibutsa ko iki cyuzi cyubatswe ku ngoma y’Umwami RUDAHIGWA Charles Léon Pierre hagamijwe korora amafi, ndetse kugeza ubu haracyakorerwa ubu bworozi. Usibye ku cyuzi cya Nyamagana, hari ahandi hiciwe Abatutsi hafite amateka yihariye mu Karere. Aha twavuga mu Murenge wa Kibilizi ahiciwe abagore barenga 350, harabiciwe i Kibaga mu rusengero rwa EAR mu Murenge wa Busasama, harabiciwe mu ishyamba i Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma, abandi biciwe ku biro by’ubuyobozi bw’icyahoze ari Komine Muyira uyu munsi hakorera Umurenge wa Muyira, harabaroshwe mu mugezi wa Mwogo, abandi benshi biciwe ku musozi wa Nyamure kubera ko baribagerageje kwirwanaho, ubu ni Murenge wa Muyira, harinabiciwe mu bigo by’amashuri nka Koleji ya Kristu Mwami n’ahandi hatandukanye hafite amateka yihariye. Mutabazi R. Moïse Umuhuzabikorwa wa CNLG/Nyanza-Ruhango Icyizere N°36, Nzeri 2013 UBUHAMYA Abatutsi b’i Musambira bishwe nabi muri jenoside Icyizere N°36, Nzeri 2013 yabereye kwa Karane Dominiko wari Burugumesitiri wa Komine Musambira, ariko muri icyo gihe yari yarahinduriwe imirimo. Abari ku isonga nka Iyaremye Abudalahamani bahise batangira gutanga imihoro n’ubuhiri cyane bifashisha insoresore zari zibumbiye mu mitwe y’amashyaka nka MDR, MRND, hamwe n’abakombozi ba PSD. Nyuma yo guhabwa izo ntwaro, bumvishwaga ko umwanzi ari Umututsi kandi ko bagomba kumutanga, dore ko babwirwaga ko Inkotanyi zohereje imbunda zikaba zitabye ahantu hose hateye indabo ku rugo rw’Umututsi, ikindi kimenyetso ngo nuko usanga ku rugo rw’umututsi hariho ibyobo bari kuzajugunyamo Abahutu. Ibyo byatumye bashimangira umugambi wabo wo kurimbura Abatutsi ngo ejo umwana w’umuhutu ajye abaza uko umututsi yasaga, uwo mutego wa Budalahamani Abahutu benshi bawugwamo. Ubwo hatangiye gusakwa Abatutsi ngo bafite izo mbunda; urugero basatse kwa Munyengabe Matthias kunzuki baranarasa ari nabwo isasu ryo gutinyura Abahutu ryumvikanye bwa mbere mu giturage. Muri ayo matariki, kuri paruwase i Musambira hatangiye gusesekara Abatutsi baturutse i Bugesera, Kigali, Runda na Taba kwa Akayezu, ari bwo natwe twahise tumeneshwa mu ngo zacu, abashoboye guhunga mu gitondo cyo ku wa kabiri kuri 18, bagiye i Kabgayi ndetse no ku wa gatatu kuri 19. Kuri iyo tariki yo kuri 19, byageze nka saa yine za mugitondo, amayira agana i Kabgayi yamaze gufungwa. Ababashije kugera i Musambira kuri Paruwase, twumvaga ko ari nk’amahirwe kuko byageze nka saa sita hamaze kujyaho bariyeri ikumira abajyagayo, biza kugera naho kugerayo byabaga ari indya nkurye kubera ko iyo bariyeri yari ikaze cyane. Ibyo ntibyabujije ko uwari Padiri Mukuru wa Paruwase Musambira yakinnye icyo nakwita ikinamico kuko yatangiye kwivugisha ko nta buhungiro buri i Musambira, ko n’abahageze babashakira uko bajyanwa i Kabgayi. Bigeze nka saa munani haje abasilikare bo muri “ Bayatse uwa mbere, basanga ni Umututsi, bayaka uwa kabiri bageze kuwa gatanu, umwe aravuga ati ikigaragara cyo mwese muri Abatutsi, niko kubahukamo barabarasa bakoresheje imbunda na grenade. Kuri icyo gicamunsi hapfuye Abatutsi 169. “ Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 mu Rwanda, by’umwihariko mu Karere ka Kamonyi mu Mirenge ya Nyarubaka na Musambira, usanga yaragize indi sura utapfa gusanga ahandi…Ubwo Jenoside yatangiraga ku mugaragaro mu Rwanda ku itariki ya 7 Mata. Abaturage bo muri Musambira na Nyarubaka twabanje kubyumva iyo za Kigali bigakubitiraho ko n’umwuka wagendaga urushaho kuba mubi, byatumaga turushaho kwiyakira, ubundi tugategereza igihe natwe bizatugereraho. Hakurikiyeho igikorwa cyo gusaba abantu kudasohoka mu nzu, ariko nk’ababashaga gukurikira amaradiyo yo hanze bo babashaga gusobanukirwa byinsyhi kuri Jenoside yarimo gukorwa kuko hari imiryango y’Abatutsi imwe n’imwe twari twamaze kumenya yamaze kuzima. Ubwo hakurikiyeho kubona impunzi zaturukaga i Kigali, ariko zikaza zivuga ko nta Mututsi usigaye i Kigali, ko barimo kwicwa, ko nta n’uwabasha kuyisohokamo. Kuri za bariyeri mu nzira naho hahigwaga bukware Umututsi. Hejuru y’amatariki icumi ibintu byatangiye kuba bibi cyane, ubwo impunzi zaturukaga i Kigali zatangiye gusesekara i Musambira zirimo Abanyamusambira n’abandi bakomezaga urugendo ariko nabo bakaza bashimangira ibya Jenoside yarimo kuba, bakabikubira mu ijambo rimwe bati « ako dusize inyuma ntikadukurikire ». Amanama ategura Jenoside yaratangiye, aha twavuga nk’inama présidence. Nyuma yo kuvugana na Padiri Ndagijimana Laurent wari Padiri mukuru, basabye Abatutsi bari ku Kiliziya kugana i Kabgayi. Ubwo abantu barahagurutse bagana i Kabgayi mu ma saa cyenda ariko babuzwa kunyura indi nzira itari kaburimbo, uretse ko n’andi mayira yahise afungwa. Ubwo abantu bose bamanuka kaburimbo bagana i Kabgayi, bageze hepfo gato akamodoka kazanye ba basilikare kanyuze kuri izo mpunzi z’Abatutsi, kageze ku iteme rya Kayumbu karahagarara abasilikare bavamo mu rwego rwo kwiyenza, batangira kwaka amarangamuntu. Bayatse uwa mbere, basanga ni Umututsi, bayaka uwa kabiri bageze kuwa gatanu, umwe aravuga ati ikigaragara cyo mwese muri Abatutsi, niko kubahukamo barabarasa bakoresheje imbunda na grenade. Kuri icyo gicamunsi hapfuye Abatutsi 169. Hari abakomeretse bikabije nk’abacitse amaguru, dore ko hari n’umudamu wari utwite wagerageje kwiruka yikubita hasi arashwanyuka, cyangwa se nk’uwari uhetse umwana isasu rikamumena agahanga akitura aho, mu by’ukuri umwana akiri muzima. Aho abari bitwaje imihoro n’amahiri akazi kabo kari gatangiye niko kwahuka muri iyo mirambo n’inkomere bakora icyo bagombaga gukora barica karahava. Muri make, nguko uko Jenoside yatangiye muri iyo Mirenge yombi Nyarubaka na Musambira. Bishe abari baturutse ku Mugina, i Bugesera i Kigali, muri Taba n’ahandi… Bahereye mu gitondo bacyurwa n’ijoro Kuri uwo mugoroba, Abatutsi basigaye bagerageje kwiyegeranyiriza hamwe ku misozi itandukanye mu rwego rwo kwirwanaho, ariko abari ku isonga rya Jenoside mu cyahoze ari komine Musambira bari bafite amayeri menshi, kuko batahise bahuka mu basigaye. Interahamwe zakoresheje Abahutu bamwe bajya kubeshya Abatutsi ko nabo bataramenya ibyabaye, ko nta mpamvu yo kubishisha, batanga urugero rw’Abatutsi bari ku Kubutare kwa Higiro nabo babeshye muri ubwo buryo bituma abateguraga ibitero biborohera gukomeza gukusanya imbaraga kugeza na n’ubu mpamya ko nta wari kumenera mu Batutsi bari bateraniye kwa Higiro. Iyo batiga ayo mayeri yo kubashukashuka. Abakuru b’Interahamwe bagiye gusaba ubufasha mu yandi masegiteri haza abitwaje imipanga, amacumu n’impiri. Ibyo biza bisanga abari bamaze guhabwa imbunda. Nkuwitwaga Frodouard wari umujandarume, Aphrodice wari umwarimu n’abandi bafashijwe n’abari Abapolisi ba Komine Musambira. Kuri 19 hapfuye Abatutsi bacye barimo nka Muzehe Rubayiza Evaritse wishwe saa tanu z’amanywa ku kigega cy’amazi i Kavumu. Kuri uwo mugoroba nibwo Abahutu bishe mugenzi wabo utari uhuje nabo, babigereka ku Batutsi, ibyo bikaba byarabereye mu Kagarama. Mu gitondo cyo kwa gatanu, ni umunsi wabaye uw’amaraso mu mateka ya Nyarubaka na Musambira, Komeza ku rup.18 17 UBUHAMYA Abatutsi b’i Musambira bishwe nabi muri jenoside kuko Interahamwe zari zimaze kwitegura, zimwe zaturutse ku Mukunguri na Cyambwe, izindi zituruka i Musambira na Shaka, bose bateranira aho bita Kunzuki hejuru y’Akagarama maze bigabanyamo ibitero bitandukanye, ariko buri gitero kikagira umwe muri bo ufite imbunda. Guhera mu ma sa mbiri n’igice nibwo igitero cya mbere cyari gihagurutse, kimanukira i Kavumu kibifashijwemo na Frodouard wari witwaje imbunda.Yabanje kwahura amasasu mu Batutsi bari ku Kubutare kwa Higiro, maze abanza kurasa André Shumbusho abandi baranyanyagira abarasa umugenda. Muri ako gace hishwe Abatutsi benshi bamwe bagwa mu bikombe bya Nyakariba na Rwamukobe. Icyo gitero cyatewe ingabo mu bitugu n’ikindi gitero cyari cyaturutse i Mbari na Kirengere bica abari kuri Kazenga na Rugarama. Ikindi gitero cyaturutse Kunzuki kigana mu Kagarama na Gatagara, icyo ikaba cyarishe cyane abo mu miryango y’Abasinga n’abakozi bo mu Gatagara, kigeze aho mu Gatagara kihahurira n’ikindi gitero giturutse mu Ngamba na Tare kiyobowe n’abari bitwaje imbunda, nk’umuhungu witwaga Misago na Karane Dominiko. Ikindi gitero kigana i Kambyeyi kimanukira mu Batambyi gikubanuka i Kavumu na Kabungo. Ibyo bitero byose abo bitahitanye byabakusanyirije hamwe bibicira aho bita mu Gikuyo mu ishyamba rya Nyarubaka. Niko gukomeza bajagajaga iryo shyamba ryose dore ko bahahuriye n’ibindi bitero biturutse mu Kigusa na za Mbuye. Uwo munsi hapfuye Abatutsi benshi cyane ku buryo ngira ngo ntawabasha kugereranya ngo abe yavuga imibare y’abapfuye uwo munsi kuko Interahamwe zatangiye mu gitondo zicyurwa n’ijoro. Impamvu ntawabasha kumenya imibare nuko hari Abatutsi bari baturutse ku Mugina, Bugesera, Kigali, Taba n’ahandi, bari bahahuriye ku bw’uko i 18 Nyarubaka yari inzira igana i Kabgayi, noneho bagera mu nzira bukumva uburyo Abatutsi bari ku Kubutare » bihagazeho bigatuma baza kubisunga. Ababashije kurokoka bucyeye bwaho babonye ko nta buhungiro ntibirirwa basasa imigeri bajya mu bihuru kwihisha kuko n’ababigerageje imbwa zarabavumbuye. Nibwo nk’abagabo babashije kurokoka uwo munsi bagiye gusaba ko babarasa kuri Komine ariko biba ibyubusa ntibabarasa. Ahubwo inkomere zabashije kugera kwa muganga i Musambira, Iyakaremye Abudulahamani wari Interahamwe nkuru asaba ko hatagira umuganga wibeshya ngo avure izo nkomere z’Abatutsi kuko ngo imiti ihari ivura Abahutu naho Abatutsi bo kuri gahunda nta miti yabo yari yarateganyijwe. Aho i Musambira bakomeje kuhakusanyiriza Abatusi maze bamwe batozwa umurongo imbere ya kiriziya barabarasa, ababyeyi, abana babo b’abahungu hacurwa gahunda yo kubica ngo kuko na Rwigema yahunze ari muto. Urugero ni nk’ababyeyi bakusanyirijwe mu matongo mu Giheta mu muryango wo kwa Gashema Théodore. Interahamwe zarahabasanze zibambura abana babo 24 b’abahungu babajugunya muri WC yo kwa Lawuriyane. Nyuma Abatutsi bari bagitaratamba bahungiye kuri Komine bavuga bati igihe cyacu nikigera wenda bazatwicire hamwe. Inzira ya Gorogota ku babyeyi bajyaga i Kabgayi Ku itariki 23, Interahamwe ziyobowe na Iyakaremye Abdalahamani zategetswe ko zihurira i Musambira kuri centre de santé, ku kizu cyari kitaruzura aho Abatutsi bari bahuriye, ari abagore abana abagabo ndetse n’abasore. Ubwo Interahamwe zitwaje imihoro n’amahiri niko kubagota zibiraramo zica abagabo n’abasore bari hejuru y’imyaka nka 17, barangije bategeka abagore ngo nibajye guhamba abagabo babo. Benshi nubwo tuvuga ngo barishwe mu byukuri ntibishwe kuko uretse guhinduka ibisenzegeri bategekaga ko baterurwa bakajya kujugunywa mu byobo byari hafi ya Komine. Muri rusange hari benshi bahambwe babona, aho kuri Komine, muri ibyo byobo byari byarateganyijwe kumenwamo amayezi ku ibagiro ryari inyuma ya IGA. Bukeye bwaho Interahamwe zaragarutse zijonjoramo abana b’abahungu bari hejuru y’imyaka 10 nabo baricwa. Icyaje gutungurana cyane ariko noneho, ni uko batishwe n’Interahamwe nkuru, ahubwo bishwe n’utwana tw’uduhutu twari mu kigero cyabo twari tumaze gutozwa ubuterahamwe. Barangije niko gutegeka abagore n’abana ngo nibajye i Kabgayi ngo imyaku yabo ntawayikira. Babahaye igitero kibaherekeza kuva i Musambira berekeza iya Kagarama-GaseregeMusumba mu Misizi n’i Kabgayi. Bagihaguruka batangiye gukubitwa umugenda, ubundi bagasabwa kwiruka barenga metero nk’100 bakicazwa hasi bagakubitwa. Ubundi bakavuza amafirimbi bagahaguruka, biba “ Aho i Musambira bakomeje kuhakusanyiriza Abatusi maze bamwe batozwa umurongo imbere ya kiriziya barabarasa, ababyeyi, abana babo b’abahungu hacurwa gahunda yo kubica ngo kuko na Rwigema yahunze ari muto. Urugero ni nk’ababyeyi bakusanyirijwe mu matongo mu Giheta mu muryango wo kwa Gashema Théodore. Interahamwe zarahabasanze zibambura abana babo 24 b’abahungu babajugunya muri WC yo kwa Lawuriyane. “ Ibikurikira urup 17 bityo kuva i Musambira kugera mu Kagarama babahereza ikindi gitero, cyaje kubakomezanya kugera ku Gitega, ari naho basanze umugore witwa Mukangango. Ikibabaje nuko abo babyeyi bose nyuma yo gucuzwa, nta n’umwe byibura wari ufite icyo kwambara uretse utwenda tw’ababyeyi bambarira imbere y’imyambaro yabo. Uwo mudamu Mukangango niko gusaba ko abo babyeyi bururutsa abana babo, abahungu bagashyirwa ku ruhande n’abakobwa ukwabo. Abo babyeyi niko kurizwa umukingo bajya hejuru y’umuhanda, maze babikora uko babitegetswe. Ubwo inkoni ziri mu bitugu abana bataka bati ntituzongera kuba Abatutsi. Icyaje gutera agahinda nuko no muri ba bana b’abakobwa wa mugore Mukangango yategetse nanone ko babafata ukuguru bakacurika bakareba igitsina cy’umwana ngo hato hatagira umwana w’umuhungu ubacikira kuri iyo bariyeri. Abana mu gutakamba dore ko n’uwari ataramenya kuvuga yatoboye ati « sindi Umututsi abandi bati ntituzongera kuba Abatutsi». Ibyo byo gutakamba Mukangango ntacyo byari bimubwiye kuko yahise ategeka ko babahukamo n’amahiri n’imipanga, abandi bajugunywa bucumu bakanagwa munsi y’umuhanda ku cyobo cyari gihari. Barangije bategeka abo babyeyi guterura iyo mirambo y’abana babo, ubwo igiti kiravuza ubuhuha mu migongo yabo babyeyi ngo nibajye kuyihamba muri icyo cyobo cyari munsi y’umuhanda. Umubyeyi akenshi yajyaga guterura umurambo w’umwana we yagaruka gutwara usigaye agatungurwa nuko asanze we atashizemo umwuka agacika intege zo kumuterura, yareba kuruhande umwana akamuhamagara ati ko utanjyanye. Hari n’abaramburaga amaso bari mu cyobo babona ba nyina bakabahamagara bati : « wintokoza mama ». Uwo munsi ku Gitega hiciwe abana 78 bakaba bari bafitwe na ba nyina bari baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu. komeza ku rup. 18 Icyizere N°36, Nzeri 2013 UBUHAMYA Abatutsi b’i Musambira bishwe nabi muri jenoside Ibikurikira urup 18 Urugendo rwarakomeje bageze i Musumba bahasanga Interahamwe zari zibategereje niko kubicaza noneho barabakubita. Icyaje kubagasha cyane ni iminyururu y’amagare bakubiswe noneho batangira gupfa umugenda kubera izo nkoni. Abari batwite babyara igihe kitageze. Aha twavuga nk’umudamu umwe wari asize abana be b’abahungu kuri ya bariyeri yo ku Gitega, noneho nyuma yo gukubitwa ahita abyara umwana bamufubika mu bya byatsi nyina ahembuzwa amazi yo hagati y’imigende mu gishanga. Kwinjira i Kabgayi nabyo ni ubuhamya bukomeye cyane ariko ababashije kwinjira babayeho mu buzima bubi nkubwo abatutsi bandi bose bari babayemo aho i Kabgayi, kuko uwararaga atatekerezaga ko ejo azirirwa. Icyabaye igitangaza ni uko ba babyeyi babyariye muri ya nzira ya gorogota abana babo baraho. Bamwe ni inkumi, abandi ni abasore . Ingaruka zizengereza abacitse ku icumu bakicuza impamvu basigaye Kugeza ubungubu nyuma y’imyaka hafi 20, kugira ngo hagire umubyeyi ubasha kuvuga ibyamubayeho biracyagoranye cyane, bamwe bafite ubwigunge bukabije, ibikomere byo ku mutima, kwihererana ubuzima bwabo , ku buryo ibyo kuba wamenya ufite ikibazo bigoranye cyane kuko benshi usanga bibera mu bukene bukabije, indwara zidakira, bamwe batangiye kwicwa na za nkoni zo muri ya nzira ya gorogota, abandi babana n’ubumuga budakira. Nk’ubu hari umucyecuru umara igice y’umwaka atarabasha kurambika urubavu hasi. Igihe cyo kururambika ajya kuryama mu bitaro. By’umwihariko iyi myaka yose ishize ntarabasha kugera aho yari atuye ku matongo, mu gihe atuye muri kilometero imwe uvuye ku matongo.Muri macye, ngiyo inzira igoranye ababyeyi banyuzemo bagana i Kabgayi. Ubu buhamya bwateguwe na Musoni Aimable Ku musozi wa Rebero n’uwa Kayumba naho hibutsa amateka ya jenoside mu Karere ka Bugesera Henshi mu Rwanda hamenyerewe ko inzibutso za Jenoside ari zo zibutsa zikanaranga amateka ya Jenoside yabaye mu Rwanda. Izi nzibutso zikaba ziri hirya no hino mu Turere tw’Igihugu ariko hari n’ahandi hantu hatandukanye haranze amateka ya Jenoside n’ubwo hatubatse inzibutso cyangwa hakaba hatarashyirwa n’ibindi bimenyetso. karere ka Bugesera kahuje icyari komini Kanzenze, Gashora na Ngenda, ni kamwe mu Turere twabayemo amateka ya Jenoside akarishye ubu kabarurwamo inzibutso zigera kuri enye (4): Nyamata, Ntarama, Ruhuha na Gashora, muri izo hakaba harimo ebyiri (2) zari kiliziya ubu zikaba zarahindutse inzibutso za Jenoside kubera ubwicanyi bwazibereyemo ubwo Abatutsi bahahungiraga bakaza kwicirwamo. Izo ni kiriziya ya Nyamata ubu hari urwibutso rwa Nyamata na kiriziya ya Ntarama nayo yabaye urwibutso. Uretse izi nzibutso hari ahandi hantu hatandukanye muri aka Karere naho hafite amateka ya Jenoside yihariye twavuga nko ku musozi wa Kayumba no ku musozi wa Rebero, aha naho hafite amateka atandukanye n’ay’ahandi. A Icyizere N°36, Nzeri 2013 kiriziya i Nyamata ari naho biciwe. Abarokotse muri kiriziya basubiye mu ibanga ryo ku musozi Ahitwa mu Ibanga ku musozi wa Kayumba. Ngo hari umugabo wa Kayumba, ni ahantu ku w’umuhutu wari utuye hafi aho gasozi hirengeye hakaba ubu hari afite urugo rugari ndetse n’amazu ishyamba ndetse na mbere rikaba ahagije wabahishe iwe. Nubwo ryari rihari, aka gasozi rero ka bahabaye ariko ngo ntibamaze Kayumba ni mu Murenge wa igihe kinini kuko Interahamwe Nyamata, akagari ka Kayumba, zahabasanze maze benshi baricwa. Badusobanuriye ko nubwo Umudugudu wa Karambi ariko mbere ya 1994 hakaba hari muri bitoroshye kumenya umubare nyakuri w’abaguye muri urwo rugo segiteri ya Kayumba. Amakuru dukesha abarokokeye ariko ngo bagereranije abahaguye kuri uyu musozi bavuga ko basaga ibihumbi 3000. iyi segiteri ya Kayumba yari ituwe n’Abatutsi benshi ikaba Gushyira ikimenyetso kuri iyo yarahanaga imbibi na segiteri misozi byagira icyo bimara mu ya Murama, Kanzenze, Mwogo, kubungabunga ayo mateka Kanazi na Ntarama. Ubwo indege Kimwe no ku musozi wa y’uwahoze ari umukuru w’igihugu yahanurwaga, ku itariki 6/04/1994, Kayumba, ku musozi wa Rebero Abatutsi batangiye kwicwa. Nibwo nawo uherereye mu Murenge wa rero abari bakikije uyu musozi wa Nyamata icyo gihe yari segiteri Kayumba batangiye kuhahungira ya Maranyundo naho habereye maze bihuza n’abari batuye muri ubwicanyi bukomeye. Iyi misozi yombi irateganye iyo uri kuri Kayumba. Mu matariki 8-10/04/1994, umwe uba ureba undi hakurya batangiye kugabwaho ibitero yawe. Nawo ni ahantu hirengeye biturutse ku mpande zose zikikije hakikijwe n’icyahoze ari segiteri uyu musozi maze nabo batangira ya Mayange, Nyagihunika, n’igice kwirwanaho bakoresheje imiheto kimwe cya Kanazi. Ubwicanyi n’imyambi. Interahamwe zimaze butangiye Abatutsi barahahungiye kubona ko zineshejwe nibwo baturutse muri izi segiteri zari bitabaje abasirikari bari i Gako zikikije aka gasozi maze bakaba maze ku itariki 11/04 babasha ariho bibera. Bagiye bagabwaho kuhabakura babazana i Nyamata ibitero bitandukanye maze nabo kuri Komini ya Kanzenze nyuma nka bagenzi babo bari ku musozi wa baza kuhabakura babatwara ku Kayumba birwanaho bagasubiza Ku misozi ya Kayumba na Rebero hiciwe benshi inyuma ibyo bitero. Ntibyatinze rero nkuko byagendekeye abari ku musozi wa Kayumba, Interahamwe zibonye ko zitagishoboye kwinjirira Abatutsi bari aho nibwo bitabaje abasirikari bari i Gako barabarasa n’imbunda, babateramo ama grenade hagwa umubare munini, inkomere nyinshi zabaga zitarashiramo umwuka Interahamwe zigasubira inyuma zikabasonga zikoresheje imihoro, udufuni, impiri n’izindi ntwaro gakondo bakoreshaga. Nubwo bishwe urwo rupfu ariko bari bagerageje kwirwanaho bagaragaza ubutwari gusa abasirikari baje n’imbunda ntacyongeye gukorwa kuko bo birwanagaho bakoresheje intwaro gakondo. Birumvikana rero ko intwaro gakondo zitashoboraga guhangana n’intwaro za kizungu. Amateka y’abaguye kuri iyo misozi ibiri twavuze nayo ntazibagirana. Byaba byiza nko kuri iyo misozi habayeho urukuta rwanditseho amazina y’abahaguye abaharokokeye babasha kwibuka. Ni mu rwego rwo kugira ngo batazibagirana. Biteguwe na: Philomene MUSENGIMANA Umuhuzabikorwa wa CNLG KICUKIRO-BUGESERA 19 IBUKA, AMAGANA URWANYE JENOSIDE Gucira imanza za Jenoside ku misozi Ubushakashatsi ku manza za Gacaca mu Rwanda (2006-2012). Uyu ni umutwe w’igitabo gikubiyemo ubushakashatsi bwanditse n’umufaransa Hélène Dumas. Yabukoze kandi abushyira ahagaragara tariki ya 22 werurwe 2013 kugira ngo ahabwe impamyabumenyi y’ikirenga (doctorat), yongera kubusyira ahagaragara tariki ya 30 Nzeri ku cyicaro cya Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside. Hélène Dumas amurika ubushakashatsi bwe. Kuri iyi foto akikijwe na Bwana Jean de Dieu Mucyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG na Jean Damascène Gasanabo uyobora ikigo cya CNLG cy’ubushakashatsi n’ububiko shakiro kuri Jenoside. umuryango w’Abibumbye nyito y’iyo « thèse de doctorat » imbonankubone ubuhamya bwa bamwe 1994, ni : Juger le génocide sur les mu bayigizemo uruhare bitabye inkiko wohereje mu Rwanda intumwa kureba ibyahaberaga, ariwe René collines, une étude des procès Gacaca, ndetse n’abacitse ku icumu. Icyakora ngo kugira ngo abashe Degni –Segui wari « rapporteur Gacaca au Rwanda(2006-2013). Iki gitabo ni umutumba ufite gufata ubuhamya bw’abacitse ku icumu spécial » wa komisariya y’Umuryango amapaji 603. Icyo uwanditse iki gitabo ku byababayeho mu gihe cya Jenoside, w’Abibumbye w’uburenganzira bwa yari agamije ni ukwandika amateka ya ngo byafashe igihe kinini kuko byabaye Muntu, akaza kugaragaza ko ubwicanyi Jenoside yakorewe Abatutsi ahereye ngombwa ko abanza kubimenyereza no bwakorerwaga Abatutsi icyo gihe kubyivugiwe n’abafite aho bahuriye kubagira incuti, naho ku bagize uruhare bugomba kumvikana ko ari Jenoside. Aribwo nyuma yaho mu kwezi kwa nayo( ni ukuvuga abakoze Jenoside muri Jenoside baburanishwaga, bo ngo yakorewe Abatutsi, n’abayikorewe) mu mu buhamya bamuhaga bageragezaga kane 1995, itsinda ry’abapererezi gihe cy’imanza z’inkiko Gacaca, kuko kubworoshya kugira ngo bagerageze ryari ryaroherejwe mu Rwanda na komisariya y’Umuryango w’Abibumbye asanga ngo ibyinshi mu byanditswe kwigaragaza neza. y’uburenganzira bwa muntu ku nkiko gacaca byaribanze ku bushobozi bw’inkiko Gacaca mu kunga Yakurikiranye imirimo y’Inkiko Gacaca ryagaragaje ko Jenoside yakorewe kuva muri 2006 Abatutsi yabayeho kuko habayeho Abanyarwanda. akagambane k’abari abayobozi. Iki gitabo kigizwe n’ibice bibiri. Igice Ubu bushakashatsi Hélène Dumas Izindi mpuguke nazo zari zigize cya mbere gitanga ubumenyi rusange umuntu yagombye kugira kugirango yabutangiye mu mwaka w’2006. Aho iryo tsinda zitaburura imibiri y’abari ubashe kumva ibyanditsemo, ubashe yakurikiranye imanza za Gacaca barajugunywe mu byobo rusange kumva Jenoside yakorewe Abatutsi, aho muri Shyorongi, yabaga afite birindwi, kugira ngo berekane uburyo intwaro zakoreshejwe, ukuntu byashobotse ko Abatutsi bicwa umusemuzi, ariko yari yarahawe bishwe, n’Urwego rwari kugira ngo haboneke ibimenyetso n’abari abavandimwe n’abaturanyi n’uburenganzira babo, impamvu byabaye ngombwa rubishinzwe bwo gufata amajwi byari gukoreshwa mu gushinja koJenoside iburanishirizwa ku misozi, n’amashusho y’ibyavugirwaga mu abagombaga gukurikiranwa n’Urukiko nkiko. Akaba nyuma yarashatse undi mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyimuri Gacaca. Igice cya kabiri cyibanda ku manza musemuzi wamusemuriye ayo majwi riweho u Rwanda (TPIR), rwari za Jenoside zaburanishirijwe mu yafashwe igihe cy’imanza, kugira ngo rwarashyizweho n’umwanzuro wa 955 Nkiko Gacaca za Shyorongi ya Kigali, abigereranye n’ibyo yari yaranditse w’Umuryango w’Abibumbye, mu kwezi umwanditsi agamije kugerageza yicaranye n’umusemuzi yitwazaga k’Ugushyingo 1994, kandi babashe no kwandika amateka ya Jenoside Inkiko gacaca zateranye. Mu mpera kunyomoza abari bakomeje kwemeza yakorewe Abatutsi muri ako gace, z’iki gitabo, hariho umugereka ugizwe ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho. kandi ahereye ku byavugiwe muri izo n’ubuhamya butandukanye. Uwakoze ubu bushakashatsi manza, ibyavuzwe n’abakoze Jenoside, n’ibyavuzwe n’abayikorewe. N’ubwo yerekanye ko mu gihe Jenoside yarimo Ikihutirwaga kwari ugushyingura mu yagiye asubira inyuma akanafata gukorwa, mu kwezi kwa gatandatu cyubahiro abacyambuwe bajugunywa I mu byobo rusange Nko kubyerekeranye n’uburyo abantu bishwe, iryo tsinda ryerekanye ukuntu abicaga Abatutsi bibandaga ku bice bimwe by’umubiri nk’umutwe w’abahigwaga, ngo kuko umutwe ariwo umenyeraho umuntu. Bityo mu gutaburura imibiri, amagufa y’umutwe akaba ariyo cyane cyane yapimwe ngo harebwe n’intwaro zakoreshejwe mu kubica, nk’ibishashi bya gerenade cyangwa amasasu n’ibindi. Dore ko abo bapererezi b’Umuryango w’Abibumbye bagombaga no kunyomoza abemezaga ko nta Jenoside yabayeho, ahubwo ari abaturage bagize umujinya ngo bakirara mu Batutsi, babonye uwari Perezida (wabo) amaze gupfa. Agakomeza avuga ko muri icyo gihe mu Rwanda ho icyari gishishikaje abantu atari ugushakisha ibimenyetso bya Jenoside, kuko mu Rwanda byagaragariraga buri wese ko ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ari jenoside. Ahubwo ko ikihutirwaga ari ugutaburura imibiri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Ibyo akaba aribyo byakozwe n’itsinda ryashyizweho muri Minisiteri ishinzwe urubyiruko n’umuco icyo gihe, kugira ngo batahure ahantu hose abishwe bajugunywe mu byobo rusange, kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Hélène Dumas yerekana n’ukuntu ubutabera bwari bwifashe mbere y’uko Inkiko Gacaca zitangira gukora, akerekana ukuntu nko muri Kamena 1995, hari umubare munini w’amadosiye yagombaga gukorerwa iperereza, kandi umubare w’abashinjacyaha ari muto cyane (i Kigali Prokireri yari afite abasubusititi bane gusa), akagera no ku biganiro byo mu Rugwiro byageze ku gitekerezo cyo gushinga Inkiko Gacaca. Iki gitabo kiri mu bitabo bicye, niba atari icya mbere cyanditse amateka ya Jenoside y’agace runaka, gishingiye ku byavugiwe mu manza z’Inkiko Gacaca n’impande zombi. Ibitabo byinshi byari bimenyerewe, byandikaga amateka ya Jenoside bihereye ku bushakashatsi bukorwa habazwa abatuye ako gace babonye ibyabaye, atari ngombwa ko byavugiwe mu rukiko. Umuntu yakwizera ko iki gitabo kizakurikirwa n’ibindi byinshi, dore ko inyandiko zakomotse mu mirimo y’Inkiko Gacaca ubu zakusanyijwe bikaba ubu ari umutungo w’Igihugu, ushobora kuzakoreshwa n’abashakashatsi. Antoine Rwagahirima “TWIBUKE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI DUHARANIRA KWIGIRA”
Similar documents
x.,Bi~ ~o...ï.. - The Rwanda Documents Project
busobanura ko ibyo N]YII’EGEKA David,GATONGORE Andréha NSENGUMUREMYI JeanDamascène bavuga ntashingiro bifite kubera kongoamategeko yubahirijwe koumuntu wese wafashwe mbereya 30/08/1996 adashobora k...
More informationn° 32
guhindura uko zitwa gusa, ahubwo bisobanura ububasha busesuye bw’Abepiskopi kuri Diyosezi zabo. Kiliziya iba yigenga ariko kandi yunze ubumwe na Kiliziya ziri ahandi hose babumbwe n’Umushumba wa Di...
More informationKinyarwanda - WE-ACTx
ikibazo kuko atari yambaye imyenda y’ishuri kandi yari afite umwenda wo kuba adufashe! N’umufasha ugoboka umuryango atarishyuye amafaranga y’agahimbazamusyi. wanjye” numva ko hari n’abana atera in...
More information