RAPORO Y`IBIKORWA BY`URWEGO RW`UMUVUNYI 2009
Transcription
RAPORO Y`IBIKORWA BY`URWEGO RW`UMUVUNYI 2009
RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) RAPORO Y’IBIKORWA BY’URWEGO RW’UMUVUNYI 2009-2010 Kigali, Nyakanga 2010 1 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 2 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) IBISOBANURO BY’AMAGAMBO AHINNYE 1. BHR : Banque de l’Habitat du Rwanda 2. BPR : Banque Populaire du Rwanda 3. BRD : Banque Rwandaise de Développement 4. CAMERWA : Centrale d’Achats des Médicaments Essentiels du Rwanda 5. CDF : Community Development Fund 6. CEPEX : Centre Public Investment and External Finance Bureau 7. CMAC : Capital Market Advisor Council 8. CNLG : Commission Nationale de Lutte contre le Génocide 9. CNLS : Commission National de lute contre le SIDA 10. CNRU : Rwanda National Commission for Unesco 11. CNTS : Centre National de Transfusion Sanguine 12. CNUR : Commission National de l’Unité et Reconciliation 13. CROIX ROUGE : Rwanda National Red Cross 14. FARG : Fonds d’Assistance aux Rescapés du Génocide 15. FER: Fonds d’entretien Routier 16. FGA : Fonds de Garantie Automobile 17. FPP : Forum des Parties Politique 18. HCM: High Council of Media 19. ID Project : National Identity Project 20. ILPD: Institute of Legal Practice and Development 21. IMNR : Rwanda Institute of National Museums 22. IPRC KAVUMU: Integrated Polytechnic Regional Center Kavumu 23. IRST : Institut de Recherche Scientifique et Technologique 24. ISAE BUSOGO : Institute Superieur d’Agriculture et Elevage 25. ISAR : Institute des Sciences Agriculture du Rwanda 26. KHI : Kigali Health Institute 27. KIE : Kigali Institute of Education 28. KIST: Kigali Institute of Science and Technology 29. LABOPHAR : Laboratoire Pharmaceutique du Rwanda 30. LNR : Laboratoire National de Réference 31. MMI : Military Medical Insurance 32. NAFA : National Forestry Authority 33. NCDC : National Curriculum Development Center 34. NDIS : National Decentralisation Implementation Secretariat 35. NEC : National Electoral Commission 36. NISR : National Institute of Statistics of Rwanda 37. NLC : National Land Center 38. NSS : National Security Service 39.OGMR :Office de la Géologie et des Mines du Rwanda 40. ONATRACOM : Office National des Transporst en Commun 41. ONP : Office National des Postes 42. ORINFOR : Office Rwandais d’Information 3 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 43. PADAB : Bugesera Agriculture Development Support Project 44. PDRCIU : Projet de Développement des Ressources Communautaires et des Infrastructures de l’Umutara 45. PSC : Public Service Commission 46. PSCBS : Public Sector Capacity Building Secretariat 47. R.N.P : Rwanda National Police 48. RADA : Rwanda Agricultural Development Authority 49. RAMA : La Rwandaise d’Assurance Maladie 50. RARDA : Rwanda Animal Resources Development Authority 51. RBS: Rwanda Bureau of Standards 52. RCA : Rwanda Cooperative Agency 53. RCAA: Rwanda Civil Aviation Authority 54. RDB : Rwanda Development Board 55. RDRC : Rwanda Demobilization and Reintegration Commission 56. RECO-RWASCO : Rwanda Electricity Corporation - Rwanda National Water and Sanitation Corporation 57. RHODA : Rwanda Horticulture Development Authority 58. RIAM : Rwanda Institute of Administration and Management 59.RNEC : Rwanda National Examination Council 60. RNYC : Rwanda National Youth Council 61.RPPA : Rwanda Public Procurement Authority 62. RRA : Rwanda Revenue Authority 63. RSSP : Rural Sector Support Project 64. RURA : Rwanda Utilities Regulatory Agency 65. SFB Mburabuturo : School of Finance and Banking 66. SNJG : Service National des Jurisdictions Gacaca 67. SSFR : Social Security Fund of Rwanda 68. TSC : Teacher Service Commission 69. Umwalimu SACCO : Umwalimu Saving and Credit Cooperative 70. NUR : National University of Rwanda 71. WDA : Workforce Development Authority 72. BNR : Banque Nationale du Rwanda 73. CHU/B : Centre Hospitalier Universitaire Butare 74. CHU/K : Centre Hospitalier Universitaire Kigali 75. CNDP : Commission National des Droits de la Personne 76. GMO : Gender Monitoring Office 77. MAGERWA : Magasins Généraux du Rwanda 78. O.A.G : Office of the Auditor General 79. OCIR-CAFÉ : Office des Cultures Industrielles du Rwanda Café 80. OCIR-THE : Office des Cultures Industrielles du Rwanda Thé 81. REMA : Rwanda Environnement Management Authority 82. SFAR : Student Financing Agency for Rwanda 83. SONARWA : Société Nouvelle d’Assurance du Rwanda 84. TIG : Travaux d’Intêret Général 85. TRAC PLUS : Treatment and Research Aids Center 4 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) AMASHAKIRO IBISOBANURO BY’AMAGAMBO AHINNYE...................................................................................................3 Amashakiro...............................................................................................................................................5 URUTONDE RW’IMBONERAHAMWE N’IBISHUSHANYO.............................................................................7 URUTONDE RW’IBISHUSHANYO..................................................................................................................8 IJAMBO RY’IBANZE.......................................................................................................................................9 IRIBURIRO................................................................................................................................................... 11 1. GUKUMIRA NO KURWANYA AKARENGANE........................................................................................... 13 1.1. GUTEGURA NO GUSAKAZA IMFASHANYIGISHO........................................................................................ 13 1.1.1. Imfashanyigisho igenewe abapolisi “Gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu nzego za Polisi”...13 1.1.2. Imfashanyigisho ku mitangire y’amasoko “Gukumira na kurwanya ruswa n’akarengane mu itangwa ry’amasoko”....................................................................................................................................13 1.1.3. Imfashanyigisho gutanga serivisi zinoze mu nzego n'ibigo bya Leta...............................................13 1.2. GUKUMIRA NO KURWANYA AKARENGANE, RUSWA N’IBYAHA BIFITANYE ISANO NA YO MU BYICIRO BITANDUKANYE.................................................................................................................................. 14 1.2.1. Guhugura abaturage bo mu mirenge inyuranye............................................................................ 14 1.2.2. Guhugura abanyamabanga ashingwabikorwa b’imirenge n’utugari............................................. 15 1.2.3. Guhugura abagize Polisi y’Igihugu................................................................................................. 15 1.2.4. Guhugura abanyamakuru............................................................................................................... 15 1.2.5. Guhugura abikorera........................................................................................................................ 16 1.2.6. Guhugura abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza................................... 16 1.2.7. Guhugura abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza bari muri Clubs anticorruption.................................................................................................................................................... 18 1.3.KWAKIRA IBIBAZO BY’AKARENGANE, RUSWA N’IBYAHA BIFITANYE ISANO NA YO MU NZEGO Z’UBUTEGETSI ZA LETA N’IZIGENGA................................................................................................................. 18 1.3.1. Ibibazo byakiriwe, ibyiciro n’imiterere yabyo.................................................................................... 19 1.3.2. Ibyiciro by’ibibazo............................................................................................................................. 22 1.3.3. Urwego ibibazo bigezeho bikurikiranwa........................................................................................... 27 1.3.4. Ibibazo byakiriwe ku rwego rw’umuvunyi......................................................................................... 29 1.3.5. Ibibazo rusange................................................................................................................................. 29 1.3.6. Ibibazo byihariye............................................................................................................................... 31 1.3.7. Uturere dufite umwihariko................................................................................................................ 33 2. GUKUMIRA NO KURWANYA RUSWA...................................................................................................... 34 2.1. ISUZUMAMIKORERE MU BIGO BYA LETA.................................................................................................. 35 2.1.1. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.................................................................................................... 35 2.1.2. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi....................................................................................................... 36 2.1.3. Minisiteri y’Ubuzima......................................................................................................................... 36 2.1.4. Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge................................................................................... 37 5 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 2.1.5. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora......................................................................................................... 38 2.1.6. Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.......................................................................................................... 39 2.1.7. Inama y’Igihugu y’Abagore............................................................................................................... 39 2.1.8. Ibitaro bya Kaminuza bya Butare...................................................................................................... 39 2.1.9. Ibitaro bya Ruhengeri....................................................................................................................... 40 2.1.10. Ikigo Nderabuzima cya Kimironko.................................................................................................. 41 2.1.11. Ikigo Nderabuzima cya Rukira......................................................................................................... 41 2.1.12. Ikigo gishinzwe guteza imbere ubworozi (RARDA).......................................................................... 42 2.1.13. Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RADA)............................................................................. 42 2.1.14. Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA)........................................................................ 43 2.1.15. Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD)................................................................................ 44 2.1.16. Banki y’imiturire y’u Rwanda (BHR)................................................................................................. 44 2.1.17. Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga (IRST).............................................. 45 2.1.18. Ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda........................................................................... 46 2.1.19. Ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru (ORINFOR)................................................................. 46 2.1.20. Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA)................................................... 47 2.1.21. MAGERWA....................................................................................................................................... 47 2.2. UBUGENZUZI BWIHARIYE BWO KUBAKIRA ABATISHOBOYE NA GAHUNDA YA GIRA INKA MUNYARWANDA.............................................................................................................................................. 48 2.2.1. Gahunda yo kubakira abatishoboye.................................................................................................. 48 2.2.2. Amabati yatanzwe na MINALOC ajya mu Turere...............................................................................49 2.2.3. Sima yatanzwe na MINALOC ijya mu Turere...................................................................................... 50 2.2.4. Gahunda ya Girinka Munyarwanda................................................................................................... 53 2.2.5. Inka zatanzwe na MINAGRI mu Turere............................................................................................. 53 2.2.6. Uruhare rwa buri wese......................................................................................................................56 2.3. KWAKIRA NO GUKURIKIRANA AMADOSIYE AVUGWAMO RUSWA........................................................... 57 2.3.1. Ruswa mu nzego z’ibanze................................................................................................................. 57 2.3.2. Ruswa mu nzego z’ubutabera........................................................................................................... 57 2.3.3. Imikorere mibi y’izindi nzego............................................................................................................ 57 2.3.4. Ruswa mu mirimo.............................................................................................................................. 57 2.4. INAMA NGISHWANAMA YO KURWANYA RUSWA.................................................................................... 59 3. KUMENYEKANISHA UMUTUNGO........................................................................................................... 61 3.1. GUTANGA NO KWAKIRA INYANDIKO ZIGARAGAZA UMUTUNGO............................................................. 61 3.1.1. Abayobozi b’Ikirenga, Abasenateri, Abadepite, Abaminisitiri........................................................... 62 3.1.2. Abakozi n’Inteko Ishinga Amategeko................................................................................................ 62 3.1.3. Ubucamanza n’Ubushinjacyaha....................................................................................................... 62 3.1.4. Perezidansi na Minisiteri.................................................................................................................. 62 3.1.5. Ibigo bya Leta n’ibyo Leta ifitemo imigabane................................................................................... 63 3.1.6. Abayobozi n’abakozi b’Intara, Umujyi wa Kigali, Uturere n’Imirenge.............................................. 65 3.1.7. Amashuri makuru n’ayisumbuye, ibitaro n’ibigo nderabuzima...................................................... 65 3.2. GUSUZUMA INYANDIKO Z’IMENYEKANISHAMUTUNGO........................................................................... 66 3.3. INYIGO KU KAMARO K’IMENYEKANISHAMUTUNGO............................................................................... 67 3.5. IBIKORWA BY’UMWAKA WA 2010 (MUTARAMA-KAMENA)..................................................................... 69 3.6. GUTANGA NO KWAKIRA INYANDIKO Z’IMENYEKANISHAMUTUNGO........................................................ 70 6 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 3.6.1. Abayobozi bakuru, Abasenateri, Abadepite, Abaminisitiri................................................................. 70 3.6.2. Inteko Ishinga Amategeko................................................................................................................. 70 3.6.3. Ubucamanza n’Ubushinjacyaha........................................................................................................ 70 3.6.4. Perezidansi na Minisiteri................................................................................................................... 70 3.6.5. Ibigo bya Leta n’ibyo Leta ifitemo imigabane................................................................................... 71 3.6.6. Abayobozi n’abakozi b’Intara, Umujyi wa Kigali, Uturere n’Imirenge............................................... 73 3.6.7. Amashuri makuru n’ayisumbuye, ibitaro n’ibigo nderabuzima........................................................ 73 3.8. GUSUZUMA INKOMOKO Y’IMITUNGO...................................................................................................... 74 4. KUGENZURA IMYITWARIRE Y’ABAYOBOZI BAKURU.............................................................................. 74 4.1. KUMENYEKANISHA ITEGEKO NGENGA RIGENA IMYITWARIRE Y’UBUYOBOZI.......................................... 75 4.2. KUGENZURA IYUBAHIRIZWA RY’IBIKUBIYE MU ITEGEKO RIGENA IMYITWARIRE Y’ABAYOBOZI................ 75 5. UBURYO BWAKORESHEJWE MU GUSHYIRA MU BIKORWA INSHINGANO Z’URWEGO RW’UMUVUNYI...... 76 5.1. IMIBANIRE Y’URWEGO RW’UMUVUNYI N’IZINDI NZEGO....................................................................... 76 5.2. INAMA MPUZAMAHANGA Y’ABAVUNYI BO MURI AFURIKA N’UMUVUNYI WA SUWEDI........................ 77 5.3. INGENGO Y’IMARI N’IBIKORESHO............................................................................................................ 79 5.4. INKOMOKO Y’IMARI YAKORESHEJWE MU MWAKA WA 2009-2010........................................................ 80 5.5. IMIKORESHEREZE Y’INGENGO Y’IMARI Y’UMWAKA WA 2009-2010....................................................... 80 6. IBYIFUZO N'INGORANE........................................................................................................................... 81 6.1. GUKUMIRA NO KURWANYA AKARENGANE.............................................................................................. 81 6.2. Gukumira kurwanya Ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo......................................................... 82 6.3. Kumenyekanisha umutungo................................................................................................................... 82 URUTONDE RW’IMBONERAHAMWE N’IBISHUSHANYO Imbonerahamwe n° 1 : IBIBAZO BYAKIRIWE HAKURIKIJWE UTURERE..................................................... 10 Imbonerahamwe n° 2 : Ibibazo byakiriwe hakurikijwe Intara/Umujyi wa Kigali................................. 13 Imbonerahamwe n° 3 : Ibibazo byakiriwe hashingiwe ku byiciro byabyo............................................ 14 Imbonerahamwe n° 4 : Ijanisha ry’ibibazo byakiriwe hashingiwe ku byiciro byabyo.......................... 15 Imbonerahamwe N°5: Ibibazo byakiriwe hashingiwe ku mwanzuro byahawe n’Intara birimo........... 21 Imbonerahamwe n°6 : Ijanisha ry’ibibazo byose byakiriwe hashingiwe ku mwanzuro byahawe........ 22 Imbonerahamwe n° 7 : Ibibazo byakiriwe hashingiwe ku baturage babitugejejeho............................ 23 Imbonerahamwe n°8 : AMABATI YATANZWE MU NTARA Y’ IBURENGERAZUBA....................................... 52 Imbonerahamwe n° 9 : AMABATI YATANZWE MU NTARA Y’ IBURASIRAZUBA.......................................... 53 Imbonerahamwe n°10 : AMABATI YATANZWE MU NTARA Y’ AMAJYEPFO............................................... 53 Imbonerahamwe n°11 : AMABATI YATANZWE MU NTARA Y’ AMAJYARUGURU........................................ 54 Imbonerahamwe n°12 : AMABATI YATANZWE MU MUJYI WA KIGALI....................................................... 54 Imbonerahamwe n°13 : SIMA YATANZWE MU NTARA Y’ IBURENGERAZUBA............................................ 55 Imbonerahamwe n°14: SIMA YATANZWE MU NTARA Y’ IBURASIRAZUBA................................................ 55 Imbonerahamwe n°15 : SIMA YATANZWE MU NTARA Y’ AMAJYEPFO...................................................... 55 Imbonerahamwe n°16 : SIMA YATANZWE MU NTARA Y’ AMAJYARUGURU.............................................. 56 Imbonerahamwe n°17: SIMA YATANZWE MU MUJYI WA KIGALI.............................................................. 57 7 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Imbonerahamwe n°18: INKA ZATANZWE MU NTARA Y’IBURENGERAZUBA.............................................. 60 Imbonerahamwe n°19 : INKA ZATANZWE MU NTARA Y’ AMAJYEPFO...................................................... 60 Imbonerahamwe n°20: INKA ZATANZWE MU NTARA Y’ AMAJYARUGURU............................................... 61 Imbonerahamwe n°21 : INKA ZATANZWE MU NTARA Y’ IBURENGERAZUBA............................................ 61 Imbonerahamwe n°22: INKA ZATANZWE MU MUJYI WA KIGALI.............................................................. 61 Imbonerahamwe n°23: Dosiye zivugwamo ruswa................................................................................ 66 URUTONDE RW’IBISHUSHANYO Igishushanyo n°1 : Uko ibibazo byakiriwe mu turere............................................................................ 19 Igishushanyo n°2 : uko ibibazo byakiriwe mu ntara.............................................................................. 21 Igishushanyo n° 3 : Urwego ibibazo byakiriwe biriho........................................................................... 22 Igishushanyo n° 4 : yerekana ko kumenyekanisha umutungo byatumye ababikora bacunga neza umutungo wa Leta................................................................................................................................. 23 Igishushanyo n°5 : ifatiye ku gitsina yerekana ko kumenyekanisha umutungo byatumye abamenyekanisha umutungo bareka kwakira amaturo....................................................................... 27 Igishushanyo n°6 : ihereye ku myanya mu kazi yerekana ko ari ngombwa kumenyekanisha umutungo buri mwaka.......................................................................................................................... 28 IGISHUSHANYO N° 7: gutanga no kwakira ibitabo by’imenyekanishamutungo 2010.......................... 29 8 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) IJAMBO RY’IBANZE Urwego rw’Umuvunyi rumaze imyaka igera kuri irindwi rukora; rwatangiye gukora mu ntangiriro y’umwaka wa 2004. Guhera icyo gihe kugeza ubu hakozwe ibintu byinshi bitandukanye, harimo gusobanurira abaturarwanda ububi bwa ruswa n’akarengane ndetse no gusobanura inshingano z’Urwego rw’Umuvunyi. N’ubwo inzira ikiri ndende, twavuga ko hari ibimaze kugerwaho. Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano yo kwimakaza imiyoborere myiza mu nzego za Leta n’izigenga nk’uko Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda ribiteganya. Ubu Urwego rw’Umuvunyi rwongerewe inshingano, rukaba rwarahawe ububasha bwo kugenza ibyaha. Mu gushyira mu bikorwa izo nshingano, mu mwaka wa 2009-2010 Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye , runakurikirana ibibazo by’akarengane rwagejejweho n’abantu ku giti cyabo , amashyirahamwe yigenga n’inzego za Leta. Ubu muri uyu mwaka wa 2010 Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye gahunda yo kujya rusanga abaturage mu turere batuyemo mu rwego rwo kubegera no kuborohereza ingendo. Mu rwego rwo gukumira akarengane na ruswa , Urwego rw’Umuvunyi rwatanze amahugurwa mu nzego zinyuranye, inzego za Leta n’ibigo byayo byarasuwe, bigirwa inama z’uko imikorere yarushaho kunoga . Abayobozi n’abacungamutungo wa Leta bateganywa n’itegeko bakomeje gutanga inyandiko z’imenyekanishamutungo, mu rwego rwo kubamenyereza gukorera mu mucyo. Urwego rw’Umuvunyi rurashimira inzego za Leta, izigenga, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda barufashije kugera ku nshingano zarwo. Umuvunyi Mukuru Tito RUTAREMARA 9 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 10 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) IRIBURIRO Guhera muri Mutarama 2009 kugeza muri Kamena 2010, Urwego rw’Umuvunyi rwakomeje gushyira mu bikorwa inshingano rwahawe n’Itegeko rigena imiterere yarwo arizo: 1. Guhuza umuturage n'inzego z'ubutegetsi za Leta n'izigenga ; 2. Gukumira no kurwanya akarengane, ruswa n'ibyaha bifitanye isano na yo mu nzego za Leta n'izigenga ; 3. Kwakira no gusuzuma ibirego by’abantu ku giti cyabo n’amashyirahamwe yigenga byerekeye ibikorwa by’abakozi ba Leta, iby’inzego zayo n’iby’abikorera ku giti cyabo no gukangurira abo bakozi n’izo nzego gushakira umuti ibyo bibazo iyo rusanze bifite ishingiro; 4. Kwakira, kubika no gukurikirana buri mwaka inyandiko zigaragaza imitungo nyakuri y’abayobozi b’Igihugu kuva ku rwego rwo hejuru kugera ku rwo hasi n’abandi bakozi bateganywa n’Itegeko. 5. Gukurikirana imyitwarire y’abayobozi; 6. Guhuza ibikorwa by’akanama ngishwanama gashinzwe kurwanya Ruswa. Mu rwego rwo gukumira, no kurwanya akarengane, muri uyu mwaka hakozwe amahugurwa yabereye hirya no hino mu mirenge itandukanye, hahugurwa abayobozi bo mu nzego z’ibanze, abavuga rikijyana (opinion leaders), imiryango itegamiye kuri Leta, abanyamakuru ndetse n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza. Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye kandi ibibazo by’akarengane bigera ku 5,386. Muri ibyo bibazo 2,437 byararangiye; 2,345 byashyikirijwe izindi nzego; 604 biracyakurikiranwa. Ugereranije n’umwaka wa 2008 ibibazo byariyongereye cyane ku bera ibibazo bijyanye n’imanza za gacaca, no kuba Urwego rwararushijeho kwegera abaturage. Mu gikorwa cyo gukumira no ku rwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo mu nzego za Leta n’izigenga, Urwego rw’Umuvunyi rwakurikiranye ibibazo 225 bijyanye na ruswa, muri byo ibigera ku 187 byafatiwe umwanzuro, naho 23 biracyakurikiranwa, 15 byoherejwe mu zindi nzego. Mu rwego rwo gukora isuzumamikorere y’inzego za leta hasuwe: Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi,Minisiteri y’Ubuzima, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Inama y’Igihugu y’Abagore, Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, Ibitaro bya Ruhengeri, Ikigo Nderabuzima cya Kimironko, Ikigo Nderabuzima cya Rukira, Ikigo gishinzwe guteza imbere ubworozi (RARDA) , Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RADA), Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD), Banki y’imiturire y’u Rwanda (BHR), Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga (IRST), Ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru (ORINFOR), Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA) ,MAGERWA. 11 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Mu gikorwa cyo kwakira no gukurikirana inyandiko z’imenyekanishamutungo z’abayobozi bakuru b’igihugu, intumwa za rubanda, abayobozi n’abacungamutungo, abacamanza, abashinjacyaha, abahagarariye u Rwanda mu mahanga, abakozi bo mu bigo bya Leta n’ibyo Leta ifitemo imigabane, abayobozi b’intara, uturere n’imirenge n’ab’ibigo by’amashuri bitabiriye igikorwa cyo kumenyekanisha imitungo yabo. Mu mwaka wa 2009 inyandiko z’imenyekanishamutungo zahawe abantu 5690 kandi bose barazigaruye. Muri 2010 hatanzwe inyandiko z’imenyekanishamutungo ku bantu 6653, abazujuje kandi bazigaruriye Urwego rw’Umuvunyi ni 6597 aribyo bihwanye na 99%. Abatarazigaruye ni 56 bangana na 1%. Muri uyu mwaka wa 2009-2010, Urwego rw’Umuvunyi rwasuzumye ikoreshwa ry’umutungo w’amashyaka ya politiki. Urwego rw’Umuvunyi mu kurangiza inshingano zarwo rwongereye abakozi ubushobozi, rubaha amahugurwa n’ingendo shuri, kandi rushaka abakozi bashya kugirango rubashe gushyira mu bikorwa inshingano nshya rwongerewe. Hakozwe kandi inama zitandukanye zitabiriwe n’abagize akanama ngishwanama gashinzwe kurwanya ruswa. 12 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 1. GUKUMIRA NO KURWANYA AKARENGANE 1.1. GUTEGURA NO GUSAKAZA IMFASHANYIGISHO Urwego rw’Umuvunyi rwateguye imfashanyigisho zigenewe abapolisi, abashoramari n’abakozi muri rusange. Izo mfashanyigisho zigamije kubakangurira kwanga no kwirinda akarengane, ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo. . 1.1.1. Imfashanyigisho igenewe abapolisi “Gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu nzego za Polisi” Iyi mfashanyigisho yibanda cyane cyane ku miterere y’akarengane na ruswa muri rusange, by’umwihariko ikagaragaza ruswa ikunze kuboneka mu rwego rwa polisi, mu mirimo yayo inyuranye cyane cyane ijyanye no kugenzura ibinyabiziga mu muhanda (Traffic Police). Irashishikariza abakora imirimo ya gipolisi kwirinda ubwoko bwose bwa ruswa no kurenganya ababagana, cyane ko kurwanya no gukurikirana ibyaha bya ruswa n’ibindi byaha byose bihungabanya uburenganzira bwa muntu biri mu nshingano zabo. 1.1.2. Imfashanyigisho ku mitangire y’amasoko “Gukumira na kurwanya ruswa n’akarengane mu itangwa ry’amasoko” Iyi mfashanyigisho yateguriwe abashoramari kuko bagira uruhare mu gupiganira amasoko ya Leta hamwe n’abashinzwe gutanga ayo masoko. Bitewe n’uko amasoko ya Leta ari make ugereranyije n’umubare w’abayashaka, usanga ba rwiyemezamirimo bakoresha inzira zose zishoboka ngo babone isoko. Muri izo nzira hakaba habamo na ruswa iziguye cyangwa itaziguye. Hashingiwe ku itegeko n°12/2007 ryo ku wa 27/03/2007 rigenga amasoko ya Leta, iyi mfashanyigisho irasobanura iby’ingenzi bikurikizwa mu itanga ry’amasoko ya Leta, ikanakangurira ba rwiyemezamirimo n’abashinzwe gutanga amasoko kwirinda ruswa n’akarengane mu mirimo yabo. 1.1.3. Imfashanyigisho “Gutanga serivisi zinoze mu nzego n’ibigo bya Leta” Urwego rw’Umuvunyi rwarasesenguye, rusanga imwe mu mpamvu zitera ruswa n’akarengane ari uko serivisi zitangwa nabi, umuturage ntakorerwe ibyo amategeko amuhera uburenganzira byose, n’ibyo akorewe akabikorerwa mu buryo butanoze. Imfashanyigisho “Gutanga serivisi zinoze mu nzego n’ibigo bya Leta” irakangurira abakozi bo mu nzego n’ibigo bya Leta kwita ku mahame ngenderwaho mu gutanga serivisi zinoze, bazirikana ko Leta ibereyeho guha serivisi abaturage bayo kandi ko umuturage ugana urwego urwo ari rwo rwose arusaba servisi agereranywa n’umukiriya ugura ibicuruzwa mu iduka. Basabwa kwirinda kurangarana uje abagana, kumukerereza cyangwa kumusiragiza kenshi hagamijwe kugira ngo yibwirize atange ruswa. 13 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 1.2. GUKUMIRA NO KURWANYA AKARENGANE, RUSWA N’IBYAHA BIFITANYE ISANO NA YO MU BYICIRO BITANDUKANYE 1.2.1. Guhugura abaturage bo mu mirenge inyuranye Mu mwaka wa 2009-2010, abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bagiye mu mirenge 150 yo mu turere 27 tugize Intara zose uko ari enye muri gahunda yo guhugura abaturage ku birebana no gukumira no kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo. Imirenge yatoranyijwe ni itari yarasuwe muri gahunda zabanje, kimwe n’Imirenge iherereye kure y’icyicaro cy’akarere ku buryo bishobora gutuma abaturage batageza ibibazo by’akarengane ku buyobozi bw’akarere cyangwa ubw’izindi nzego zishinzwe kubakemurira ibibazo mu gihe inzego z’ibanze zibegereye zitabikemuye kandi biri mu nshingano zazo. Ibiganiro byakorewe mu mirenge itandukanye byari bigamije gukangurira abaturage kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, kumenya no gukurikiza amategeko, kwikemurira ibibazo ndetse no kubyirinda bubahiriza amategeko ariho. Abaturage basobanurirwaga ibikubiye mu mfashanyigisho eshatu zavuzwe haruguru, bagahabwa umwanya wo kuzunguranaho ibitekerezo n’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi. Abaturage basobanuriwe kandi ibirebana n’uburenganzira bwabo ku butaka. Nk’uko babigaragaje, hari igihe bavutswa ubwo burenganzira mu gihe cyo kwimurwa cyane cyane iyo bimuwe badahawe indishyi ikwiye, iyo uwimura atinze kwishyura kandi ibikorwa byabo byangirika, ntibanemererwe gusubirana umutungo wabo ngo bawukoreshe uko bashaka nk’uko itegeko ribiteganya. Abaturage bakomeje kugaragaza ibibazo byerekeye isaranganya. Bagaragaje ko hari igihe basaba ko ubuyobozi bwabafasha mu gikorwa cy’isaranganya, bamwe mu bayobozi bakavuga ko bategereje ko hashyirwaho amabwiriza y’isaranganya. Hari kandi n’abaturage basabwa gusaranganya bakabyanga bitwaje ko bafite uburenganzira “ntavogerwa” ku mutungo wabo kandi bakavuga ko nta mabwiriza y’isaranganya arashyirwaho. Aya mabwiriza yaje gushyirwaho n’iteka rya Minisitiri n° 001/16.01 rigena uburyo isaranganya ry’amasambu rikorwa, akaba azakemura ibibazo by’isaranganya. Ku birebana n’imiburanishirize y’imanza, abaturage bakanguriwe kwitabira no gufatanya gukemura ibibazo mu miryango yabo mbere yo kubishyikiriza komite z’abunzi cyangwa Inkiko. Bashishikarijwe kandi ko mbere yo gutanga ikirego bagomba gusuzuma inyungu bakura mu rubanza ndetse bakareba niba bafite ibimenyetso kuko hari igihe batsindwa kubera kubura ibimenyetso cyangwa bakaregera Urukiko rutabifitiye ububasha. Urwego rw’Umuvunyi rwasobanuriye abaturage ko igihe bagiye mu Nkiko bagomba gukurikiza inzira zazo no kwemera imyanzuro zafashe aho gusiragira mu nzego z’ubuyobozi bavuga ko barenganiye mu nkiko. Mu mahugurwa yakorewe mu mirenge itandukanye, abaturage basobanuriwe ko irangiza ry’imanza rigamije guha uwatsinze ibintu cyangwa ingurane y’ibyo afitiye uburenganzira. Ni yo mpamvu kutarangirizwa 14 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) urubanza ari ukuvutswa uburenganzira, hakaba harimo n’akarengane. Basabwe kujya barangiza imanza zabaye itegeko ku bushake, uwatsinzwe yaba atabikoze, urubanza rugashyikirizwa umukozi ubishinzwe, ni ukuvuga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari, uw’umurenge n’abandi babifitiye ububasha kugira ngo rurangizwe ku ngufu za Leta. Abashinzwe kurangiza imanza bashishikarijwe kujya barangiriza igihe imanza bashyikirijwe n’abaturage kugira ngo birinde ibihano biteganywa n’amategeko kandi baba buzuza inshingano zabo. Nyuma yo kungurana ibitekerezo mu biganiro, abaturage baboneyeho umwanya wo gutanga mu mvugo ibibazo byabo by’akarengane. Ibyo bibazo bikaba bigaragara mu mutwe wa kabiri w’iyi raporo. 1.2.2. Guhugura abanyamabanga shingwabikorwa b’imirenge nab’utugari Mu rwego rwo gushimangira imiyoborere myiza mu Gihugu cyacu, Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye mu cyiciro cya mbere abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari mu turere twa Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Rwamagana, Huye na Nyamagabe. Utwo turere twatoranyijwe hashingiwe ku mubare munini w’ibibazo byakiriwe ku buryo bimwe bigaragaramo uburangare bw’inzego z’ibanze mu kubikemura. Abo bayobozi ku nzego zegerejwe abaturage bashishikarijwe gukemura ibibazo by’abaturage neza kandi ku gihe kugira ngo bibarinde gusiragira mu nzego zinyuranye no gutanga ruswa ku bashinzwe kubikemura. Bakanguriwe kandi kujya bitabira gahunda nshya y’Urwego rw’Umuvunyi yo kwakira ibibazo by’abaturage buri kwezi kuri buri karere kuko batanga amakuru y’ibibazo bakemuye n’uburyo byakemuwe; naho ku bitarakemuwe, hagafatwa umwanzuro w’uburyo byakemurwa. Abahuguwe bishimiye iyo gahunda, bagaragaza ko ibunganira mu gukemura ibibazo by’abaturage bayobora. 1.2.3. Guhugura abagize Polisi y’Igihugu Urwego rw’Umuvunyi rwakoresheje amahugurwa agenewe abagize Polisi y’Igihugu, basobanurirwa imiterere ya ruswa n’akarengane mu gihugu cyacu muri rusange, no mu nzego za Polisi by’umwihariko. Hashingiwe ku nyigo yakoreshejwe n’Urwego rw’Umuvunyi, ikagaragaza ko Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda riza ku isonga y’ahagaragara ruswa, abagize Polisi y’Igihugu basobanuriwe ingaruka mbi za ruswa ku muntu uyitanga no ku muntu uyakira. Uyitanga aba yiyambura icyubahiro cye ndetse n’umutungo we, kandi rimwe na rimwe akaba agura uburenganzira bwe, bikamuviramo igihano cyo gufungwa no gucibwa ihazabu. Uyakira na we bituma akora nabi imirimo yashinzwe na Leta, agahombya Leta kandi na we akitesha agaciro n’icyubahiro mu mirimo ahagarariyemo Leta. Iyo afashwe bimuviramo gucibwa ibihano bimwe n’iby’uyitanga. Abagize Polisi y’Igihugu bashishikarijwe kwanga ruswa, kuyirinda no kuyirwanya kuko biri mu nshingano zabo nk’abagize urwego rw’ubugenzacyaha. 1.2.4. Guhugura abanyamakuru Urwego rw’Umuvunyi rukorana by’umwihariko n’Itangazamakuru muri gahunda yo gusakaza ibikorwa byarwo no gushishikariza abaturarwanda kugira uruhare mu guhashya akarengane na ruswa. Kubera inshingano yaryo yo kujijura abaturage, itangazamakuru rifite uruhare runini mu gukumira no kurwanya ibikorwa by’akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo ribishyira ahagaragara kandi rinasobanurira 15 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) abaturage ingamba zo kubirwanya. Abakora mu itangazamakuru bagomba rero gusobanukirwa na ruswa n’akarengane, bakamenya n’imikorere y’inzego zifite mu nshingano zazo gukumira no kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo. Abanyamakuru bo mu itangazamakuru rya Leta n’iryigenga bahuguwe ku buryo bwo gukora no gutangaza inkuru zijyanye no gukumira no kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo. Urwego rwabashishikarije gufatanya na rwo mu kurwanya akarengane na ruswa, barugaragariza aho ibikorwa bya ruswa n’akarengane bigaragara kugira ngo rubirwanye. 1.2.5. Guhugura abikorera Abikorera bahuguwe ku miterere y’akarengane na ruswa muri rusange, by’umwihariko mu itangwa ry’amasoko. Abashoramari bafite uruhare runini mu bikorwa Leta ikoresha nko kubaka imihanda, amashuri, amavuriro n’izindi nyubako za Leta ndetse no mu bikoresho Leta ikenera. Kugira ngo ibyo bikorwe, binyura mu ipiganwa. Rimwe na rimwe upiganira isoko yinyurira inzira y’ibusamo ya ruswa, agahabwa isoko kandi atujuje ibisabwa ndetse nta n’ubumenyi buhagije afite bwo gukora iyo mirimo. Ibi bigira ingaruka zikomeye ku baturage no kuri Leta kuko kenshi imirimo itinda gukorwa cyangwa igakorwa nabi. Ni bwo usanga nk’umuhanda watwaye akayabo k’amafaranga cyangwa inyubako bisenyuka nta minsi biramara. Bamaze gusobanurirwa ibikurikizwa mu itangwa ry’isoko nk’uko biteganywa n’ itegeko n°12/2007 ryo ku wa 27/03/2007 rigenga amasoko ya Leta, abikorera biyemeje kugira uruhare mu kurwanya ruswa n’akarengane mu masoko, cyane cyane ko na bo bibagiraho ingaruka kuko iyo hatanzwe ruswa uwari gutsindira isoko aba arenganye. Bifuje kandi ko ayo mahugurwa yahabwa n’abakozi ba Leta bashinzwe gutanga amasoko. 1.2.6. Guhugura abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza Aba n’abanyeshuri bahuguwe 16 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza. Basobanuriwe uruhare bagomba kugira mu kwanga no kurwanya akarengane na ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, bakanabishishikariza bagenzi babo b’urubyiruko rwaba ururi mu mashuri n’urutaragize amahirwe yo kwiga. Abanyeshuri ni amizero y’Igihugu, bakaba bagomba gutegurwa hakiri kare kwita uko bikwiye ku nshingano zo kurwanya akarengane na ruswa. Abitabiriye ibiganiro basobanuriwe ingeri z’akarengane na ruswa bishobora kugaragara mu mashuri, nko guha umunyeshuri amanota atakoreye, gutonesha bamwe mu banyeshuri, kutita ku murimo w’uburezi, gukopera no kwiyandarika. Akarengane na ruswa mu mashuri bigira ingaruka mbi ku banyeshuri nko kuba abaswa, gukurana ingeso yo kwikubira, gukorana umwete muke. Kwirinda izo ngaruka abanyeshuri bagomba kurangwa n’imyifatire iboneye, bitabira ingamba zo kubatoza kuba abakozi beza. Ibyo bazabigeraho ari uko bita ku nshingano yabo yo kwiga no kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose hagati yabo. Abanyeshuri bagomba gukurana umuco w’ubupfura, bagahora bubahiriza uburenganzira bw’abandi. Bakanguriwe kwanga no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside yagiye ivugwa cyane mu mashuri. Urwego rw’Umuvunyi rwashishikarije abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza kwibumbira muri “clubs” zirwanya ruswa n’akarengane. Hatumiwe abanyeshuri 294 baturutse mu bigo 147 byo mu turere twose tw’Igihugu. Buri kigo cyoherezaga abanyeshuri babiri bahagarariye abandi. Bahuriye ahantu hatandukanye hateganijwe mu turere ku buryo bukurikira: GASABO: ibigo byo mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Bugesera, Rulindo, Gakenke na Gicumbi; MUHANGA: ibigo byo mu Turere twa Rutsiro, Ngororero, Karongi, Muhanga, Kamonyi na Ruhango; HUYE: ibigo byo mu Turere twa Huye, Nyamagabe, Gisagara, Nyanza na Nyaruguru; RUSIZI: ibigo byo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke; MUSANZE: ibigo byo mu Turere twa Musanze, Nyabihu, Burera na Rubavu; NGOMA: ibigo byo mu Turere twa Ngoma na Kirehe; RWAMAGANA: ibigo byo mu Turere twa Rwamagana, Nyagatare, Gatsibo na Kayonza. Ku butumire bwa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Urwego rw’Umuvunyi rwatanze ibiganiro mu byiciro bitandukanye by’ingando z’abanyeshuri bitegura kujya mu mashuri makuru na kaminuza. Izo ngando zibera mu Kigo cya Nkumba mu Karere ka Burera. Abanyeshuri bashishikarizwa kurwanya ruswa n’akarengane haba aho bari cyangwa mu kazi bazakora, kuzarangwa no kwakira neza ababagana babasaba serivisi zinyuranye. Batozwa kuzaba abayobozi n’abakozi bitabira gusohoza uko bikwiye inshingano zabo no guharanira inyungu z’abaturage. 17 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Muri rusange, abanyeshuri bishimiye ibiganiro bagiranye n’Urwego rw’Umuvunyi kuko bituma basobanukirwa neza ububi bwa ruswa n’akarengane kandi bikabaha umurongo ngenderwaho mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko. Biyemeje guhashya akarengane na ruswa mu bigo bigamo n’ahandi hose. Basabye ko n’izindi nzego zajya zibegera zikabaganiriza kuri gahunda zitandukanye za Leta kugira ngo, nk’abenegihugu, bajye bazitabira bazisobanukiwe kandi bafashe n’abandi baturage kuzishyira mu bikorwa. 1.2.7. Guhugura abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza bari muri Clubs anticorruption Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza bari muri za Clubs anti-corruption. Basobanuriwe uruhare bagomba kugira mu kwanga no kurwanya akarengane na ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo. Bafite inshingano yo guhora begera bagenzi babo b’urubyiruko rwaba ururi mu mashuri n’urutaragize amahirwe yo kwiga bakabashishikariza umuco mwiza wo kwirinda no kurwanya akarengane, ruswa n’izindi ngeso mbi zose zikunze kugaragara mu buzima bwo hanze no mu bigo by’amashuri yaba ayisumbuye cyangwa amakuru. Muri izo ngeso mbi harimo nko gukopera, kugura amanota, ubunebwe… ndetse n’umuco mubi w’ivangura n’amacakubiri. Mu Mujyi wa Kigali hahuguwe abanyeshuri baturutse mu bigo 33 byo mu turere dutandukanye: Nyarugenge: 14 Kicukiro: 12 Gasabo: 7 Hahuguwe kandi abanyeshuri bo muri clubs anti-corruption mu bigo by’amashuri 22 by’Uturere dukurikira mu Ntara y’Iburasirazuba niy’Amajyaruguru: Nyagatare: 4 Gatsibo: 3 Musanze: 9 Burera: 4 Gakenke: 2 Abitabiriye amahugurwa bagaragaje ko ari ingirakamaro kuko abafasha kumenya ibikorwa binyuranye bifasha gukumira no kurwanya ruswa; bityo bakazanabigeza kuri bagenzi babo. 1.3. KWAKIRA IBIBAZO BY’AKARENGANE, RUSWA N’IBYAHA BIFITANYE ISANO NA YO MU NZEGO Z’UBUTEGETSI ZA LETA N’IZIGENGA Hashingiwe ku Itegeko n° 25/2003 ryo ku wa 15/08/2003 rigena imiterere n’imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe n’Itegeko n° 17/2005 ryo ku wa 18/08/2005, mu ngingo yaryo ya 7, igika cya 3 n’icya 8, Urwego rw’Umuvunyi rufite mu nshingano zarwo gukangurira abaturage kwirinda ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo muri rusange no guhugura abakozi b’inzego z’imirimo ari mu bigo bya Leta, mu bigo n’imiryango bitagengwa na Leta; kwakira no gusuzuma ibirego by’abantu ku giti cyabo 18 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) n’iby’amashyirahamwe yigenga, byerekeye ibikorwa by’abakozi ba Leta, iby’inzego zayo n’iby’abikorera ku giti cyabo, no gukangurira abo bakozi n’izo nzego gushakira umuti ibyo bibazo iyo rusanze bifite ishingiro. Mu mwaka wa 2009, Urwego rw’Umuvunyi rwasuye abaturage mu mirenge imwe n’imwe igize Uturere tw’Igihugu rubakangurira kugira uruhare mu kwirinda no kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo. Muri iyi gahunda kandi, Urwego rwakiriye ibibazo by’akarengane abaturage barugejejeho, rufatanya n’inzego z’ubuyobozi hamwe n’abaturage kubishakira ibisubizo. Ku bibazo bitabonewe ibisubizo ako kanya, hatanzwe inama y’inzego zigomba kubikemura, ibindi bigomba gukurikiranwa, Urwego rugasaba ko hakorwa dosiye. Mu mwaka wa 2010, mu mezi ya Mutarama na Gashyantare, Urwego rw’Umuvunyi rwakoze igikorwa cyo gukurikirana uburyo ibibazo rwashyikirije inzego z’ibanze byagiye bikemuka kugira ngo n’ibitarakemutse hamenyekane impamvu bitakemutse n’icyakorwa kugira ngo bikemuke; bityo abaturage babashe kurenganurwa. Muri iyo gahunda, hagiye hanakirwa ibibazo bishya, na byo birakurikiranwa. Mu kwezi kwa Mata, nibwo hatangiye gahunda yo gusanga abaturage mu Turere batuyemo mu rwego rwo kuborohereza ingendo no kubona umwanzuro w’ibibazo byabo ku buryo bwihuse. Iyi raporo iragaragaza umubare rusange w’ibibazo byakiriwe byose hamwe muri iyo myaka yombi uko ari 5386, ibyiciro birimo, ibyakemutse n’ibitarakemutse, ikanasesengura impamvu zibitera, izituma bidakemuka n’icyakorwa ngo bikemuke, ikagaragaza kandi ibibazo bihuriweho n’abantu benshi n’ibifite umwihariko. Raporo itanga kandi ibyifuzo bigamije kurushaho kunoza imikorere y’inzego zishinzwe kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage. Hari ibibazo bihuriweho n’abantu benshi bitewe n’imiterere yabyo. Ibyo ni nk’ibibazo birebana no kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange (nko kubahiriza igishushanyo mbonera cy’Umujyi, gutuza abantu mu midugudu, ibikorwa by’amajyambere), isaranganya ry’amasambu, ibirebana no kurangiza imanza zaciwe cyangwa kutishimira imikirize y’imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca. 1.3.1. Ibibazo byakiriwe, ibyiciro n’imiterere yabyo Iki gice kigaragaza umubare rusange w’ibibazo byakiriwe mu myaka ya 2009 na 2010, ibyiciro binyuranye ibyo bibazo birimo, imiterere yabyo n’urwego bigezeho bikemurwa. 19 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Imbonerahamwe n°1 : IBIBAZO BYAKIRIWE HAKURIKIJWE UTURERE INTARA/ UMUJYI WA KIGALI UMUJYI WA KIGALI AMAJYEPFO AKARERE UMUBARE Gasabo 359 48.98 Nyarugenge 230 31.38 Kicukiro 144 19.64 Byose hamwe 733 100% Gisagara 108 7.50 Huye 181 12.58 Kamonyi 192 13.34 Muhanga 184 12.79 Nyamagabe 238 16.54 Nyanza 228 15.84 Nyaruguru 116 8.06 Ruhango 192 13.35 1,439 100% Burera 207 21.63 Gakenke 162 16.93 Gicumbi 175 18.27 Musanze 251 26.24 Rulindo 162 16.93 Byose hamwe 957 100% 98 9.23 Ngororero 147 13.84 Nyabihu 214 20.15 Nyamasheke 164 15.44 Rubavu 200 18.83 Rusizi 158 14.88 Rutsiro 81 7.63 1,062 100% Byose hamwe AMAJYARUGURU Karongi IBURENGERAZUBA IJANISHA (%)/ INTARA Byose hamwe 20 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) IBURASIRAZUBA Byose hamwe Bugesera 173 14.45 Gatsibo 166 13.90 Kayonza 197 16.46 Kirehe 122 10.20 Ngoma 137 11.44 Nyagatare 222 18.55 Rwamagana 180 15.00 Byose hamwe 1,197 100% Intara zose 5,386 Impugukirwa Nk’uko bigaragara muri iyi mbonerahamwe, ibibazo byakurikiranywe mu mwaka wa 2009 no mu mezi 6 ya mbere y’umwaka wa 2010 ni 5386. Mu gusura abaturage mu turere hagamijwe kwakira no gukemura ibibazo byabo, hari Uturere abaturage batwo bafite ibibazo batagiye baboneka bitewe n’uko gahunda batayimenyeshejwe ku gihe, nk’Uturere twa Gisagara, Karongi na Rutsiro, hitabiraga abaturage bake cyane babashije kubimenya. Ibi bituma isesengura ry’iyi mbonerahamwe riterekana neza ahari ibibazo byinshi nyakuri n’impamvu yabyo. Ariko dukoze igereranya ry’imibare dufite hakurikijwe Uturere, turasanga Akarere ka Gasabo ariko kaza ku isonga mu dufite ibibazo byinshi mu Mujyi wa Kigali kuko gafite ibibazo 359 mu gihe Kicukiro ifite ibibazo 144 gusa. Mu Turere tugize Intara, Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru kaza ku isonga kuko gafite ibibazo 251, hagakurikiraho Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo n’ibibazo 238, Akarere ka Nyanza kakagira ibibazo 228 naho Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba ikaba iya mbere n’ibibazo 222. Uturere twabonetsemo umubare muto w’ibibazo ni Rutsiro (81), Karongi (98) na Gisagara 108 bitewe n’uko abaturage batabonekaga. Imbonerahamwe n° 2: IBIBAZO BYAKIRIWE HAKURIKIJWE INTARA/UMUJYI WA KIGALI INTARA/UMUJYI WA KIGALI UMUBARE UMUJYI WA KIGALI IJANISHA 733 13.60 AMAJYEPFO 1439 26.73 IBURASIRAZUBA 1197 22.23 AMAJYARUGURU 955 17.73 IBURENGERAZUBA 1062 19.71 BYOSE HAMWE 5386 100% 21 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Igishushanyo n°1 : UKO IBIBAZO BYAKIRIWE MU NTARA UKO IBIBAZO BYAKIRIWE MU NTARA 1600 1439 UMUBARE W'IBIBAZO 1400 1197 1200 1062 955 1000 UKO IBIBAZO BYAKIRIWE MU NTARA 733 800 600 400 200 UB ER AZ UG R IB U AM EN G AJ YA R IR AS R IB U A U UR BA AZ U AJ YE PF AM U M UJ YI W A KI G AL I O 0 INTARA Impugukirwa Hashingiwe ku mubare w’ibibazo byakurikiranywe mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, Intara y’Amajyepfo ni yo iza ku isonga, aho usanga umubare munini w’ibibazo ungana na 1439 ku bibazo 5386, ni ukuvuga 26.73 %. Isesengura rigaragaza ko iyi Ntara ifite umwihariko w’ibibazo byinshi by’imanza zakurikiranywe mu Nkiko Gacaca, ari na wo utuma ibibazo biba byinshi. Mu bibazo 230 byerekeye Inkiko Gacaca mu Ntara zose, Intara y’Amajyepfo ifitemo ibibazo 112, ni ukuvuga 48.70 %. Hiyongeraho kandi n’umubare munini w’abasaba kurangirizwa imanza bangana na 211 kuri 687, bihwanye na 30.71%. Umujyi wa Kigali ugaragaramo ibibazo bike bingana na 733 kuri 5386 bihwanye na 13.60%, kimwe n’Intara y’Amajyaruguru igaragaza umubare w’ibibazo 955, bihwanye na 17%. Impamvu si uko abaturage badafite ibibazo ahubwo ni uko Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyaruguru bifite Uturere duke ugereranyije n’izindi Ntara. Nk’Akarere ka Musanze ko mu Majyaruguru kaza ku mwanya wa kabiri mu Gihugu hose. 1.3.2. Ibyiciro by’ibibazo Imbonerahamwe n° 3: IBIBAZO BYAKIRIWE HASHINGIWE KU BYICIRO BYABYO IBYICIRO Abasaba irangiza ry’imanza Abatishimiye irangizwa ry’imanza Umujyi Amajyaru wa Kigali guru Amajyepfo Iburasira zuba Iburenge razuba Byose hamwe 73 134 211 113 156 687 27 39 177 51 44 338 22 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Abatishimiyeicyemezocy’inkiko/ abunzi Abatishimiye umwanzuro w’Inkiko Gacaca Abasaba kurangirizwa umwanzuro w’Inkiko Gacaca Ibikiri mu nkiko 51 229 108 97 156 641 24 15 112 13 66 230 5 0 31 13 7 56 52 65 35 68 52 272 156 56 79 42 127 460 Umurimo 40 42 30 35 35 182 Ibirarane n’imperekeza 26 32 56 40 43 197 3 27 27 46 14 117 66 36 52 99 40 293 0 1 22 49 2 74 Amasambu 74 99 201 293 137 804 Imibereho (Sociale) 21 59 153 38 17 288 CSR 18 17 31 11 11 88 1 5 12 25 12 55 Ibindi 79 95 98 155 137 564 Iby’ubucuruzi 17 4 4 9 6 40 Byose hamwe 733 955 1439 1197 1062 5386 Ubutegetsi (Administration) Isaranganya Ibibanza n’imiturire Inzuri Ibigo by’ubwishingizi Imbonerahamwe n° 4 : IJANISHA RY’IBIBAZO BYAKIRIWE HASHINGIWE KU BYICIRO BYABYO Ibyiciro Abasaba irangizwa ry’imanza Abatishimiye irangizwa ry’imanza Abatishimiye icyemezo cy’inkiko/abunzi Abatishimiye umwanzuro w’Inkiko Gacaca Abasaba kurangirizwa umwanzuro w’Inkiko Gacaca Ibikiri mu nkiko Ubutegetsi (Administration) Umurimo Ibirarane n’imperekeza Isaranganya Ibibanza n’imiturire Inzuri Amasambu Imibereho (sociale) CSR Iby’ibigo by’ubwishingizi Ibindi Iby’ubucuruzi Byose hamwe Umubare w’ibibazo 687 338 641 230 56 272 460 182 197 117 293 74 804 288 88 55 564 40 5386 23 Ijanisha 12.76 6.27 11.90 4.27 1.04 5.05 8.54 3.38 3.66 2.17 5.44 1.37 14.93 5.38 1.63 1.02 10.47 0.74 100% RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Impugukirwa Nk’uko bigaragara kuri iyi mbonerahamwe, umubare munini uri mu byiciro bitatu, ababa batarishimiye umwanzuro w’inkiko basaba kurangirizwa imanza, abatarishimiye uburyo imanza zarangijwe n’ibibazo by’amasambu. Abasaba kurangirizwa imanza Biragaragara ko hakiri ikibazo ku bahesha b’inkiko, baba aba Leta cyangwa ab’umwuga. Ku bireba abahesha b’inkiko ba Leta, usanga batitabira cyane kurangiza imanza cyangwa gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Komite y’Abunzi iriho kashe mpuruza. Akenshi bitwaza imirimo myinshi bafite, nyamara ugasanga atari yo mpamvu yonyine, harimo n’ubushake buke cyangwa amasano n’ubucuti by’abagomba kwishyura. Ntitwabura kuvuga ariko ko hari n’ingorane abahesha b’inkiko bahura na zo nko kuba uwatsinzwe atagira umutungo uvamo ubwishyu, nyamara uwatsinze agahora asaba ko arangirizwa urubanza, hakaba n’igihe uwatsinzwe akoresha uburiganya bwo kurigisa umutungo wagombaga kuvamo ubwishyu. Indi ngorane iboneka mu irangizwa ry’imanza ni igihe hagomba kwimurwa abantu benshi kugira ngo uwatsinze ahabwe isambu yatsindiye, ubuyobozi bukabura aho bwerekeza ba baturage. Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije n’ubuyobozi rufasha abafite ibyo bibazo kumvikana kugira ngo abaturage badasenyerwa, ubwumvikane bwananirana hagakurikizwa umwanzuro w’urubanza. Muri iki cyiciro twavuga ko irangizwa ry’imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca na ryo rihura n’ibibazo bimeze nk’iby’imanza zisanzwe. Ibibazo byose byakiriwe bijyanye n’irangiza ry’imanzwa ni 687 ku 5,386, bihwanye na 12.76%. Intara igaragaramo ibibazo byinshi byo kurangiza imanza ni iy’Amajyepfo ifite umubare ungana na 211 kuri 687, ni ukuvuga 30.71%. Abatarishimiye uburyo imanza zarangijwe Hari ibibazo byinshi Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye byerekeye irangizwa ry’imanza, abaturage bavuga ko batahawe ibyo batsindiye byose. Usanga kenshi biterwa n’uko ibipimo by’ikiburanwa (kuko kenshi ni ibijyanye n’amasambu) biba bitaratanzwe uko bikwiye cyangwa urukiko rukaba rwarahaye uwatsinze bike ku byo yaburanaga, bajya kurangiza urubanza akumva ko batamuhaye ibyo yatsindiye byose. Urwego rugira inama abafite ibyo bibazo kuregera irangizarubanza mu rukiko rwaciye urubanza bwa nyuma cyangwa rugasaba ko rikosorwa iyo bishoboka. Mu gihe rwakurikiranye rugasanga urubanza rwararangijwe uko rwaciwe, rubasobanurira, runabagira inama yo kureka gusiragira mu nkiko. Hari kandi hari imanza zirangizwa, ababuranyi bakigomeka ku byemezo by’inkiko, bisubiza umutungo batsindiwe cyangwa barandura imbago zashinzwe n’ababishinzwe. Icyo gihe abaturage basabwa kwiyambaza Polisi y’Igihugu, na yo igashyikiriza ikirego Ubushinjacyaha. Icyakora ibyo bituma abaturage bategereza igihe kugira ngo dosiye iburanishwe mu nkiko. 24 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Ibibazo byo kutishimira uburyo imanza zarangijwe bigaragara cyane cyane mu Ntara y’Amajyepfo aho dusanga umubare w’ibibazo 177 kuri 338, bihwanye na 45.62 %. Ibibazo by’amasambu Ibi bibazo bituruka ahanini ku makimbirane yo mu miryango no hagati y’abaturanyi cyangwa abandi bantu ku giti cyabo. Abaturage bavuga ko abavandimwe babo bihariye amasambu, abandi bakavuga ko abo badikanyijwe babarengereye, abandi bakavuga ko abo badafitanye amasano babatwariye amasambu cyangwa ko ubuyobozi bwabambuye amasambu bukayaha abandi. Kuri ibi bibazo, Urwego rutanga inama ko ibiri hagati y’umuturage n’undi bishyikirizwa inzego z’ubuyobozi cyangwa Komite y’Abunzi. Ku bavuga ko bayambuwe n’ubuyobozi haakorwa iperereza, Urwego rwasanga harimo akarengane, rugasaba ubuyobozi gusubiza umuturage isambu ye. Ikibazo gifite uburemere muri iki cyiciro ni icy’abantu bahungutse basaba gusubizwa amasambu yabo basize bahunga kandi atuyemo imiryango myinshi. Urwego rw’Umuvunyi rwagiye rusaba ko aho bishoboka ayo masambu bayasubizwa (mu gihe uyafite afite andi masambu gakondo) cyangwa hagakoreshwa isaranganya. Ibi bibazo byiganje mu Ntara y’Iburasirazuba aho umubare wabyo ungana na 293 ku bibazo bingana na 804, bihwanye na 36.44 %. Iyo Ntara ikurikirwa n’Intara y’Amajyepfo ifite 201, bihwanye na 25% ; mu gihe Intara zikurikiraho ari zo : iy’Iburengerazuba ifite 137, bihwanye na 17.03 % n’iy’Amajyaruguru ifite 99 ; bihwanye na 12.31%. Umubare munini w’ibibazo by’amasambu ugaragara mu Ntara y’Iburasirazuba usobanurwa n’uko ari ho higanje abantu benshi bahungutse bakeneye gutuzwa, kimwe no mu Ntara y’Amajyepfo, kandi hakaba n’amakimbirane menshi ashingiye ku butaka. Hari n’ibindi byiciro bigaragaramo ibibazo byinshi: Abatarishimiye imikirize y’imanza Ku bibazo by’abaturage batishimiye imikirize y’imanza, Urwego rw’Umuvunyi rusaba ababirugejejeho kurushyikiriza incarubanza zigasuzumwa, bakagirwa inama y’inzira bakoresha kugira ngo bajurire cyangwa basubirishemo urubanza, cyangwa bakagirwa inama yo kwemera imyanzuro y’inkiko. Ikigaragara ariko ni uko akenshi iyo umuturage atsinzwe mu manza, avuga ko umuburanyi we yamuguze cyangwa ko harimo ikimenyane, nyamara wasesengura incarubanza ugasanga ingingo zamutsinze zumvikana. Haba n’igihe avuga ko banze kuburanisha urubanza rwe, wasesengura ugasanga ari uko atubahirije inzira zo gutanga ikirego (procédures) nko kutubahiriza ibihe biteganywa n’amategeko, kutagira ububasha bwo kurega cyangwa kuregera urukiko rudafite ububasha. Ibyo ahanini babiterwa no kudasobanukirwa n’amategeko, ari na yo mpamvu Urwego rw’Umuvunyi rwafashe gahunda yo kujya rusobanurira abaturage amategeko y‘ingenzi areba ubuzima bwabo muri rusange. Ibi bibazo byiganje mu Ntara y’Amajyaruguru, ahari ibabazo 229 kuri 641, bihwanye na 35.72 %, igakurikirwa n’Intara y’Iburengerazuba, ahari ibibazo 156 bihwanye na 24.33%. Ibi nta gisobanuro gicukumbuye umuntu yabibonera uretse ko umuntu yakeka ko biterwa n’uko abaturage badakunda kuva ku izima cyangwa bakaba badasobanukiwe n’uko ibyemezo by’inkiko bitavanwaho n’izindi nzego n’ubwo Urwego rw’Umuvunyi ruhora rubibasobanurira mu biganiro. 25 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Abatarishimiye imikirize y’imanza z’inkiko gacaca Ibi bibazo ntacyo Urwego rw’Umuvunyi rubikoraho kuko bitari mu bubasha bwarwo uretse ko rugira ababifite inama yo kubishyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca. Bitewe n’ubwinshi bw’ibi bibazo Urwego rwakiriye, bimwe rwabishyikirije mu nyandiko Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe ndetse rumusaba gushyiraho ingamba zo kubikemura, rugenera kopi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca. Ibibazo nk’ibi byiganje mu Ntara y’Amajyepfo. Mu bibazo 230 byerekeye imanza z’Inkiko Gacaca mu Ntara zose, Intara y’Amajyepfo ifitemo ibibazo 112, ni ukuvuga 48.70 %. Imanza zikiri mu nkiko zitari zaburanishwa Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo birebana n’imanza zikiri mu nkiko zitari zaburanishwa ngo zihabwe umwanzuro wa nyuma. Urwego ruzikorera ubuvugizi mu nzego bireba kugira ngo zihabwe itariki yo kuburanishirizwaho mu gihe bigaragara ko zatinze cyane n’ubwo akenshi ubuyobozi bw’Inkiko bugaragaza ko budashobora guhindura itariki yahawe urubanza kuko abasaba Urukiko guhindura itariki ari benshi. Dusanga imibare y’ibi bibazo itarutanwa cyane mu Ntara zose. Ibibazo byerekeye ubutegetsi na byo bifite uburemere. Usanga ahanini ari abaturage cyangwa amashyirahamwe batishimiye ibyemezo byafashwe n’ubuyobozi. Urwego iyo rumaze kubisuzuma rugasanga bifite ishingiro, rusaba ubuyobozi bireba kubihindura. Iyo byafashwe hubahirijwe amategeko, rusobanurira umuturage icyashingiweho. Aho byiganje ni mu Mujyi wa Kigali, ahari ibibazo 156 kuri 460 bihwanye na 33.91%, ugakurikirwa n’Intara y’Iburengerazuba ifite ibibazo 127 bihwanye na 27.60%. Ibibazo by’umurimo Ibibazo bikubiyemo ibirebana no kwirukanwa ku murimo ku mpamvu zidasobanutse, harimo n’abirukanywe mu ivugurura ry’inzego z’imirimo ryatangiye mu mwaka wa 2009. Higanjemo cyane abari abakozi b’Uturere. Hari n’ikibazo cy’abakora ibizamini by’akazi bagatsinda ariko akazi kagahabwa abo barushije amanota. Usanga umubare w’ibibazo wegeranye mu Ntara zose: Umujyi wa Kigali (40), Amajyepfo (30), amajyaruguru (42), Iburasirazuba (35), Iburengerazuba (35). Ibibazo by’ibibanza n’imiturire Muri iki cyiciro, harimo ibice bitanu: a) abaturage bahungutse bagasanga nta butaka bafite, bakaba basaba Leta kubatuza. Aba baturage bagenda batuzwa mu Midugudu ariko ikibazo ugasanga abenshi nta mikoro bafite; bityo bigasaba ko Leta inabafasha kubaka; b) abasenyerwa ku mpamvu z’uko bubatse batagira ibyangombwa. Urwego rwagiye rusaba ubuyobozi kujya rworohereza abantu guhabwa ibyangombwa byo kubaka, hagira uwubaka binyuranyije n’amategeko, agahagarikwa hakiri kare aho kugira ngo azasenyerwe inzu ayituyemo; 26 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) c) abavuga ko bambuwe ibibanza, cyane cyane mu mijyi no mu nsisiro. Urwego rwagiye rubikurikirana rwasanga harimo akarengane rugasaba ko barenganurwa. Kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange. Ibi bibazo turabigarukaho ku buryo bw’umwihariko, kimwe n’ibibazo bireba isaranganya. Ibi bibazo byiganje mu Ntara y’Iburasirazuba kubera impamvu zavuzwe haruguru, aho usanga ibibazo 99 kuri 293, bihwanye na 33.78 %, igakurikirwa n’Umujyi wa Kigali ufite ibibazo 66, bihwanye na 22.52%. Ibibazo bireba Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi (CSR) Abagana Urwego kenshi baba bagaragaza ko Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi yabimye amafaranga yabo ya pansiyo, wakurikirana ugasanga impamvu ari uko habaye ubuzime bw’imyaka icumi (10) buteganywa n’itegeko, Urwego rukaba rutanga icyifuzo ko iryo tegeko ryazavugururwa ubuzime bukavamo. Iki cyiciro ntabwo kirimo ibibazo byinshi kuko ari 88 gusa. Muri ibyo bibazo, Intara y’Amajyepfo ifitemo 31, bihwanye na 35.22 %, Umujyi wa Kigali ukagiramo 18, bihwanye na 20.45%. Mu cyiciro cy’ibindi bibazo usanga harimo ibibazo binyuranye bitavuzwe haruguru. Muri byo hagaragaramo ibibazo by’urugomo, ubwone, ihohoterwa, ... Urwego rw’Umuvunyi rugira inama abarushyikirije ibyo bibazo kubigeza ku nzego bireba mbere y’uko babirushyikiriza. Ahagaragaye umubare munini ni mu Ntara y’Iburasirazuba, hari ibibazo 155 kuri 564, bihwanye na 27 %, igakurikirwa n’Intara y’Iburengerazuba ifite 137 bihwanye na 24%. 1.3.3. Urwego ibibazo bigezeho bikurikiranwa Imbonerahamwe n° 5: IBIBAZO BYAKIRIWE HASHINGIWE KU MWANZURO BYAHAWE N’INTARA BIRIMO URWEGO BIKURIKIRANWA BIGEZEHO INTARA/UMUJYI WA KIGALI Umujyi wa Kigali Amajyaruguru Amajyepfo Iburasirazuba Ibyoherejwe mu zindi nzego (Orientées) 310 394 696 459 486 2345 Ibyarangiye (Clôturées) 284 478 598 609 468 2437 Ibigikurikiranwa n’Urwego (En cours) 139 83 145 129 108 604 Byose hamwe 733 955 1439 1197 1062 5386 27 IburengeTOTAL razuba RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Imbonerahamwe n°6 : IJANISHA RY’IBIBAZO BYOSE BYAKIRIWE HASHINGIWE KU MWANZURO BYAHAWE Urwego bigezeho bikurikiranwa Umubare Ijanisha Ibyoherejwe mu zindi nzego (Orientées) 2345 43.54 Ibirangiye (Clôturées) 2437 45.24 604 11.22 5386 100% Ibigikurikiranwa n’Urwego (En cours) Byose hamwe Igishushanyo n° 2 : URWEGO IBIBAZO BYAKIRIWE BIRIHO Urwego ibibazo byakiriwe biriho Ibigikurikiranwa n’Urwego ( en cours) 11% Ibyoherejwe mu zindi nzego (Orientées) 44% Ibyoherejwe mu zindi nzego (Orientées) Ibirangiye (Clôturées) Ibigikurikiranwa n’Urwego ( en cours) Ibirangiye (Clôturées) 45% Nk’uko biboneka kuri iyi mbonerahamwe, ibyinshi mu bibazo byagejejwe ku Rwego rw’Umuvunyi byarakemuwe, ibindi byoherezwa mu nzego zibifite mu nshingano zazo. Ikibazo cyoherejwe mu rwego rugishinzwe gifatwa nk’icyarangiye ku Rwego rw’Umuvunyi keretse iyo kinaniranye muri rwa rwego kikagaruka. Icyo gihe gifatwa nk’aho ari ikibazo gishya. Ni yo mpamvu, dukurikije iyi mbonerahamwe, ibibazo byarangiye biri ku kigero cya 88.78%. Ibindi biracyakurikiranwa bitewe n’uko bisaba iperereza rirambuye cyangwa se inzego zabisabweho ibisobanuro zikaba zitarasubiza. 28 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 1.3.4. Ibibazo byakiriwe ku Rwego rw’Umuvunyi Imbonerahamwe n° 7 : IBIBAZO BYAKIRIWE HASHINGIWE KU BATURAGE BABITUGEJEJEHO INTARA IBIBAZO BYAKIRIWE KU RWEGO RW’UMUVUNYI Igitsina gore Igitsina gabo Amashyirahamwe abafite ubuzimagatozi Amatsinda Byose hamwe UMUJYI WA KIGALI 318 356 14 45 733 AMAJYARUGURU 413 521 7 14 955 AMAJYEPFO 669 751 15 4 1439 IBURASIRAZUBA 482 662 8 45 1197 IBURENGERAZUBA 417 585 8 52 1062 BYOSE HAMWE 2299 2875 52 160 5386 IJANISHA 42.68 53.38 0.96 2.98 100% ICYITONDERWA Mu kugena umubare w’ibibazo hashingiwe ku baturage babitanze, Urwego rw’Umuvunyi rwifuje kureba umubare munini w’abarugezaho ibibazo, niba ari abagabo cyangwa abagore, no gusesengura kugira ngo harebwe niba hari impamvu yihariye yaba ibitera. Hari igihe ibibazo byatangwaga n’itsinda ry’abantu benshi cyangwa ishyirahamwe ku buryo udashobora kuvangura ibitsina. Ikigaragara ni uko abagabo ari benshi kuko ari 53.38% ku bagore 42.68 %, ibi bikaba bidafite impamvu yihariye. Ibibazo by’abantu ku giti cyabo ni byo byinshi cyane kuruta iby’amashyirahamwe n’iby’amatsinda. Ku bijyanye n’amatsinda, usanga hari igihe abantu baturanye kandi basangiye ibibazo bishyira hamwe bagatanga ikibazo bahuriyeho, nko mu gihe cyo kwimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange, mu gukurwa mu bishanga bihabwa amashyirahamwe cyangwa abantu ku giti cyabo, gukurwa mu nkengero z’ibiyaga, n’ibindi. Hari n’ibibazo byinshi usanga abantu bahuriyeho nyamara ntibabashe kwishyira hamwe, ahubwo buri wese akitangira ikibazo ku giti cye. Ni nk’ibijyanye n’isaranganya, abasaba gutuzwa, abasaba guhabwa ibirarane by’imishahara bakoreye cyangwa imperekeza, n’ibindi. Ibi usanga bigorana kubikurikirana nyamara iyo biziye rimwe bibonerwa umuti muri rusange. 1.3.5. Ibibazo rusange i. Ibirarane by’abakozi Mu bibazo Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye muri gahunda yo mu Mirenge cyangwa mu Turere, hari ibijyanye n’ibirarane by’abakozi, barimo abarimu, abakozi bahoze bakorera Amakomini cyangwa Imijyi, Perefegitura, Superefegitura n’ibigo bya Leta. Abarimu by’umwihariko basabaga imperekeza batahawe kuko bavuga ko bagengwaga n’amasezerano (S/Contrat). 29 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Nyuma y’ibisobanuro binyuranye by’Ubuyobozi, abaturage basobanuriwe ko bagomba gutegereza cyane cyane ko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yoherereje amalisiti y’ibirarane Uturere kugira ngo asuzumwe. Umwihariko w’ibibazo by’ibirarane ni uko kugira ngo umuntu ashyirwe ku rutonde rw’abagomba kwishyurwa agomba kuba afite ibaruwa imushyira mu mwanya w’akazi n’ifishi y’umukozi. Hari aho usanga bitewe n’ingaruka z’intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa ukwimuka kw’inzego nyuma y’ivugurura ry’ubuyobozi (reform), ayo madosiye ataboneka. ii. Kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange Urwego rwakiriye mu Mirenge itandukanye ibibazo by’ubutaka n’imiturire bijyanye no kwimura abantu kubera imirimo y’inyungu rusange. Hari abaturage bimurwa badahawe indishyi ikwiye cyane cyane igihe hari umuntu utishimiye agaciro kagenwe n’uwimura. Hari kandi abaturage bimurwa kubera ibikorwa by’amajyambere nk’ikorwa ry’imihanda, inyubako, n’ibindi ariko ntibahabwe ingurane. Umwihariko w’ibibazo byakiriwe birebana no kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ni abamburwa amasambu yabo kugira ngo ashyirwemo imidugudu ariko abagomba kubaka mu mudugudu bakaba badafite ubushobozi bwo gutanga ingurane. Hari n’igihe uturere tubona inkunga y’abaterankunga yo gukora ibikorwa remezo bifitiye abaturage akamaro ariko ibikorwa by’abaturage bikaba bigomba kwishyurwa n’ubuyobozi bw’Akarere kandi bitarateganyijwe mu ngengo y’imari yako. iii. Gutuza abantu badafite aho baba Mu bibazo byagaragaye harimo abaturage bahungutse bagasanga nta butaka bafite, bityo bagasaba Leta ko yabatuza. Aba baturage bagenda batuzwa mu midugudu, ariko ikibazo ugasanga abenshi nta n’amikoro bafite; bityo bigasaba ko Leta inabafasha kububakira. iv. Ba rwiyemezamirimo bambura abaturage Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo by’abaturage benshi bakorera ba rwiyemezamirimo batsindiye isoko ryo gukora ibikorwa by’inyungu rusange nko kubaka amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi, bamwe muri bo bamara kwishyurwa bakigendera batishyuye abaturage abandi bakagenda batanarangije ibikorwa bahawe, batanishyuye abaturage bakoresheje. Icyo kibazo kiri cyane cyane mu Turere twa Rulindo, Bugesera, Rutsiro, Ruhango, Nyamasheke na Nyabihu. Urwego rwatanze icyifuzo ko mbere y’uko Akarere cyangwa Minisiteri yishyura abo ba rwiyemezamirimo yajya ibanza kumenya niba abaturage barishyuwe. Ku bagenda badashoje ibikorwa batsindiye, Urwego rwasabye ko bakurikiranwa mu nzego z’ubutabera. 30 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 1.3.6. Ibibazo byihariye 1. Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Mutete, Akagari ka Kabeza, ubuyobozi bwabatemeye amashyamba muri gahunda yo kubakira abatishoboye, ayo mashyamba ntiyigeze yishyurwa. Mu gukurikirana iki kibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yasobanuye ko hubatswe amazu 43 y’abacitse ku icumu, kikaba cyari igikorwa cyihutirwaga muri icyo gihe, kandi ko uretse n’ibiti ngo hafashwe umucanga n’amabuye by’abaturage ariko bikaba byarakozwe nabi. Akarere kemeye kuzishyura abaturage. Urwego ruzakomeza kugikurikirana, rumenye ibigomba kwishyurwa n’igihe bizakorerwa. 2. Hari ikibazo cy’abagize Koperative “UBUSHAKE BWA MAYA” mu Karere ka Burera, Umurenge wa Rugarama, Imbogo zo muri pariki zaboneye imyaka mu mwaka wa 2000, basaba indishyi z’ubwone bungana na 1,20 ha ntibazihabwa kandi bari barasabye inguzanyo muri Banki y’Abaturage. Icyo kibazo bahuriyeho n’abandi baturage baturiye pariki cyashyikirijwe inzego zibishinzwe ku buryo hategerejwe umwanzuro rusange uzavamo. 3. Abaturage bo mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Burera bahawe amasambu mu nkengero z’ikiyaga cya Burera nyuma bimurwa muri ayo masambu ku mpamvu zo kubungabunga ibidukikije ariko kugeza ubu ntibarabonerwa aho batura. Iki kibazo cyashyikirijwe ubuyobozi bw’Akarere ngo bugisuzume, gifatirwe umwanzuro. 4. Abaturage bo mu Murenge wa Kinoni, Akarere ka Musanze bari bafite amasambu ahubatswe ikigo cy’ingando cya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (CNUR) bahabwa ingurane mu masambu ari mu nkengero z’ikiyaga cya Burera, nyuma bimurwa muri ayo masambu ku mpamvu zo kubungabunga ibidukikije ariko kugeza ubu ntibarabonerwa aho batura. Mu gukurikirana iki kibazo Urwego rwasanze cyarageze mu Biro bya Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, bikaba bisaba kugikurikirana harebwa niba hafatwa umwanzuro uhuriweho n’impande zose ari zo REMA, CNUR, PRIMATURE, MINIRENA n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. 5. Abaturage bo mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi bakoreye MINAGRI kuva mu mwaka wa 1992 kugeza mu mwaka wa 1996 bakaba bifuza guhabwa ibirarane by’imishahara yabo. Ubuyobozi bw’Akarere bwagejejweho ikibazo, bwiyemeza kuzakomeza kubafasha kugikurikirana muri MINAGRI. 6. KAYEZU Amos na bagenzi be bahagarariye imiryango 20 y’abacumbikiwe mu nkambi ya Nyarushishi, mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi birukanywe ku butaka bwa Tanzaniya bafite ikibazo cyo kubakirwa amazu yo kubamo n’ikibazo cyo kuba ubuyobozi buvuga ko bugiye kubacutsa ku byerekeye imfashanyo z’ibiribwa bahabwaga kandi nta myaka bejeje ngo ibafashe kubaho, bagasaba kwimurirwa mu tundi duce tw’Igihugu dufite ubutaka. Mu gukurikirana ikibazo, Akarere kagaragaje ko mu miryango 20 hamaze kubakirwa 15 kandi icyo gikorwa cyo kububakira kizakomeza hashingiwe ku bushobozi buke Akarere gafite. Ikibazo cy’imirire na cyo kizitabwaho, ntabwo bazabacutsa hataraboneka ubundi buryo bwatuma bashobora kwitunga. Naho ku kibazo cy’ubutaka, ubuyobozi bwagaragaje ko buri muryango wahawe umurima wa metoro 20 kuri metero 25 (m20xm25) ku rugo hiyongereyeho ubutaka bwa kimwe cya kabiri cya hegitari (½ ha) bahawe mu wundi murenge hamwe n’amafumbire. 31 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 7. Bamwe mu baturage baturiye umuhanda Musanze-Rubavu babaruriwe amazu ngo azishyurwe mu ikorwa ry’uwo muhanda, nyuma ntibabishyurwa, babuzwa n’uburenganzira bwo kuyasana kandi yaragiye yangirika kubera imirimo yakorwaga, ahubwo ubuyobozi bukababwira ko bagomba gusenya ngo kuko bari mu mbago z’umuhanda. Mu nama yari yatumiwemo Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, n’ubwo iyo Minisiteri itabonetse, ikibazo cyaganiriweho hemezwa ko Intara yazatumira Minisiteri y’Ibikorwa Remezo mu nama yabahuza n’abaturage barebwa n’ikibazo, hagafatwa umwanzuro. 8. Abaturage bo mu Karere ka Bugesera batuye ahazubakwa ikibuga cy’indege bavukijwe uburenganzira bwo kugira icyo bakora ku mitungo yabo nko gusana amazu no guhinga imyaka imara igihe kirekire kuko hateganywa kuzahubaka ikibuga. Bari mu gihirahiro kuko batazi niba bazishyurwa kandi akaba nta n’agaciro k’iyo mitungo kagenwe. Urwego ruzagikorera ubuvugizi kugira ngo inzego zibishinzwe zigene abaturage bazimurwa n’igihe bizakorerwa. 9. Mu Turere tumwe na tumwe turimo Rusizi na Huye, hari abaturage bahawe inka muri gahunda ya ‘GIRA INKA BANKI’ ni ukuvuga ko bagirana amasezerano na banki bakagurizwa inka babifashijwemo n’Akarere, bakazishyura ku mafaranga aturutse ku mukamo. Muri ayo masezerano bagombaga guhabwa inka z’inzungu zihaka, nyamara si ko byagenze kuko bagiye bahabwa inka zitujuje ibyangombwa ku buryo babuze uko bishyura banki bitewe n’uko nta mukamo uzivamo. Ubushinjacyaha bwatangiye gukurikirana ba rwiyemezamirimo n’abakozi b’Akarere babigizemo uruhare. Igihe Umukuru w’Igihugu yagezwagaho iki kibazo n’abaturage cyagizeho ingaruka mu Karere ka Rusizi yategetse ko ba rwiyemezamirimo batanze izo nka zitujuje ibyari biteganyijwe mu masezerano bashyirwa ku rutonde rw’abatazongera guhabwa amasoko ya Leta, asaba Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi gufatanya n’uhagarariye Polisi y’Igihugu, mu gihe cy’ibyumweru bibiri iki kibazo kikaba cyamaze gusesengurwa bakagaragaza raporo irambuye izashingirwaho hakurikiranwa mu nzego z’ubutabera abakigizemo uruhare bose. 10.Umwe mu baturage bo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Ngoma yagaragaje ko yahoze ari umwe mu bakozi ba Leta, akorera muri Komini Mbogo, aza gufatwa afungwa by’agateganyo akurikiranyweho icyaha cya jenoside, afungurwa abaye umwere ariko asabye guhabwa ibyo yemererwa n’amategeko birimo gusubizwa mu kazi no guhabwa umushahara w’igihe yamaze afunzwe ntiyagira igisubizo ahabwa. Iki kibazo agihuriyeho n’abandi Banyarwanda benshi kandi Urwego rw’Umuvunyi rwakigaragaje kenshi muri raporo zitandukanye, MIFOTRA ikavuga ko kizafatwaho umwanzuro ariko na n’ubu uwo mwanzuro nturaboneka. Iyo Minisiteri ikwiye kwibutswa ko icyo kibazo kikiriho, igasabwa kugishakira umuti mu gihe cya vuba. 11.Abaturage bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi bagaragaje ikibazo cyo kutagira uburenganzira busesuye ku masambu bakoresha bahawe na OPYRWA mu rwego rwa “paysannat”. Amabwiriza yatanzwe na OPYRWA avuga ko abaturage babujijwe gutanga iminani, kugabana, gutanga ingwate cyangwa kurangiza imanza ku masambu yatanzwe mu gihe cya “paysannat”. Aya mabwiriza akaba akwiye kuvugururwa n’Urwego rubifitiye ububasha, agahuzwa n’igihe tugezemo. 32 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 12.Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Gasaka bagaragaje ikibazo cy’uko ubuyobozi bubirukana mu masambu abatunze, bukayasubiza abo mu miryango y’abari bayatuyemo mu myaka ya 1959 hatitawe ku mibereho yabo nyuma yo kuyavanwamo. Ubundi amabwiriza y’inama y’umutekano yaguye y’Intara ya Gikongoro yo ku wa 26/8/2005 ku kibazo cy’imitungo y’abantu bahunze mu mwaka wa 1959 avuga ko iyo uwahunze atahutse agasanga imitungo ye ifitwe n’undi muturage ayisubizwa iyo uyitunze afite indi mitungo ye bwite yo kumutunga; iyo uwayisigayemo nta yindi afite bagomba kumvikana bakagabana. Ahenshi aya mabwiriza ntabwo yubahirizwa. Iki kibazo kiracyakurikiranwa n’Urwego rw’Umuvunyi kugira ngo uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwe. 13.Abaturage bo mu Murenge wa Gatsibo mu Karere ka Gatsibo bagaragaje ikibazo cy’amasambu yabo bemeza ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngarama bwayatanze buvuga ko ari ubutaka bwa Leta. Iki kibazo kimaze igihe kinini kivugwa ariko kidakemuka. Ubu hari Komisiyo ihuriweho n’Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo yatangiye kugicukumbura kugira ngo gifatirwe umwanzuro wa burundu. 1.3.7. Uturere dufite umwihariko Nyuma y’isurwa ry’imirenge n’uturere, hari uturere twagize umwihariko kuko gahunda yatwo itagenze neza, tukaba tugomba kwitabwaho mu zindi gahunda z’Urwego. Hari aho abaturage batitabiriye ibiganiro uko bikwiye nk’uko byavuzwe haruguru cyane cyane mu Turere twa Karongi, Rutsiro na Gisagara. Abaturage ntibamenyeshejwe gahunda ku gihe ku buryo batabimenye n’abayitabiriye ni abayihawe ku Rwego rw’Umuvunyi n’abumvise itangazo kuri Radiyo. Hari n’Uturere twagaragaje umwihariko: Mu Karere ka Nyagatare, hari umubare munini w’ibibazo bijyanye n’ubutaka n’isaranganya. Abayobozi bashinzwe iby’ubutaka bakaba baragaragaje ko bagiye kubikemura n’ubwo hari hakiri inzitizi y’ihererekanyabubasha hagati ya Komisiyo ishinzwe gutanga ubutaka n’Akarere; Mu Karere ka Rubavu, hagaragara ibibazo bijyanye n’abagomba kwimurwa n’umuhanda wa Musanze- Rubavu. Abaturage bagaragaje ko hari ibikorwa byabo birimo amazu biri mu mbibi z’umuhanda bitabaruwe ariko ugasanga ubu biregetse kandi abaturage badashobora gusana; Mu Turere twa Burera, Musanze na Huye hagaragaye ikibazo cyo kutarangiza imanza ku gihe. N’ubwo abayobozi bakanguriwe kuzuza inshingano zabo mu kurangiza imanza, abaturage na bo bashishikarijwe kurangiza imanza ku bushake. Akarere ka Nyabihu gakwiye gushimwa by’umwihariko kuko kagaragaza umurava n’ubushake mu gukemura ibibazo by’abaturage kandi ugasanga abayobozi bakora uko bashoboye ngo bakurikirane ibibazo. Naho Uturere twa Gatsibo, Nyanza, Nyagatare, Ngoma, Rubavu na Gicumbi dukwiye kwisubiraho kuko tutitabira gukemura ibibazo by’abaturage. 33 by’abaturage. UMUBARE W’IBIBAZO BYAKIRIWE N’URWEGO RW’UMUVUNYI KUVA 2004 – 2010 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) UMUBARE W’IBIBAZO BYAKIRIWE N’URWEGO RW’UMUVUNYI KUVA 2004 – 2010 UKO IBIBAZO BY’AKARENGANE BYAGIYE BYAKIRWA GUHERA MURI 2004 KUGEZA MURI 2010 MU KWEZI KWA KAMENA Imbonerahamwe : Irerekana uko ibibazo by’akarengane byagiye byakirwa guhera muri 2004 kugeza UMUBARE W’IBIBAZO BYAKIRIWE IJANISHA % muriUMWAKA 2010 mu kwezi kwa Kamena UMWAKA 2004 2005 2004 2,335 UMUBARE W’IBIBAZO BYAKIRIWE 2005 2,660 2,335 IJANISHA 17 % 19 % 16,67 2,660 2006 961 961 2007 1,099 1099 18,99 7% 6,86 8% 7,84 1,569 2008 1,569 2009-2010 5,386 2009-2010 5,386 Igiteranyo 14,010 11,20 11 % 38,44 38 % 100 2006 2007 2008 Igiteranyo 14,010 100 Igishushanyo cya 3: Kigaragaza ibibazo byakiriwe n’Urwego rw’Umuvunyi kuva 2004 kugera 2010 IBIBAZO BYAKIRIWE N’URWEGO RW’UMUVUNYI KUVA 2004 KUGERA 2010 Nk’uko bigaragara kuri iyi mbonerahamwe, mu mwaka wa 2009 no mu mezi 6 ya mbere y’umwaka wa 2010 ibibazo byariyongere cyane ibi bikaba byatewe na gahunda nshya y’Urwego rw’Umuvunyi yo gukemurira ibibazo byabaturage aho biri. Iyi gahunda shya ikaba ari yo yatumye umubare w’ibibazo byakirwa n’ibikemurwa wiyongera kubera ko yorohereje abaturage guhora basiragira mu nzego za Leta no gutakaza amagaranga y’ingendo baza k’Urwego rw’Umuvunyi. 2. GUKUMIRA NO KURWANYA RUSWA Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano zarwo nk’uko ziteganywa n’Itegeko N° 25/2003 ryo ku wa 15/08/2003 rigena imiterere n’imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi nk’uko ryavuguruwe kandi ryujujwe 34 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) kugeza ubu cyane cyane ku byerekeye guteza imbere ubuyobozi bwiza mu nzego zose no kugira inama inzego za Leta cyangwa iz’abikorera ku giti cyabo, Urwego rw’Umuvunyi rwakoze isuzumamikorere ry’inzego n’ibigo bya Leta. Iryo suzumamikorere ryari rigamije kugenzura uko izo nzego n’ibigo bicunga umutungo wabyo, uko byuzuza inshingano byahawe, uko serivisi zitangwa no kureba niba nta byuho bya ruswa n’imikorere mibi bibirangwamo. Ibigo n’inzego byasuwe byagiriwe inama zo kunoza imikorere yabyo no kongera umusaruro w’ibyo bishinzwe. 2.1. ISUZUMAMIKORERE MU BIGO BYA LETA 2.1.1. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Isuzumamikorere rya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ryakozwe muri Gashyantare 2009. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ifite mu nshingano zayo guhuza imirimo ijyanye no gutegura ingengo y’imari, igenamigambi no kugenzura uko ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa. Iyo Minisiteri itegura kandi igakurikirana politiki z’iterambere nk’Icyerekezo 2020, EDPRS, Politiki y’imicungire y’umutungo wa Leta (Public Finance Management Policies). Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ikurikirana imirimo irebana no kwishyurra imishahara y’abakozi bo muri za Minisiteri n’ibigo bya Leta hamwe no kwishyura ibintu na serivise zahawe Leta, iyo mirimo ikaba isigaye yihutishwa kubera ikoranabuhanga. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igenzura kandi ikagira inama inzego n’ibigo bya Leta. Buri mugenzuzi asabwa gutanga raporo buri gihembwe ariko ntibyubahirizwa kubera ko abagenzuzi basabwa gukora andi magenzura yiyongera ku yo basanganywe ku buryo byagaragaye ko igenzura ryakozwe ku gipimo cya 42.3% muri 2008. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ifasha inzego n’ibigo bya Leta kunoza icungamari ryabyo, igenera abacungamari amahugurwa ndetse ikanahuza raporo z’uburyo byakoresheje ingengo y’imari. Ariko muri 2008 hari inzego n’ibigo bya Leta byatinze gutanga cyangwa bitatanze izo raporo. Hari ibibazo byagaragaye mu itangwa ry’amasoko kuko amategeko n’amabwiriza bitubahirijwe. Raporo y’amasoko yatanzwe muri 2008 igaragaza gusa ayishyuwe na Minisiteri kandi hari n’andi yishyuwe ku nkunga ya Gahunda y’Umuryango w’Abibumbye yo gutsura amajyambere (UNDP). Amasoko yose areba Minisiteri agomba guhurizwa hamwe. Mu birebana n’imicungire y’abakozi, Minisiteri ikoresha abakozi bafite ubushobozi busabwa ariko harimo benshi bagendera ku masezerano y’akazi y’igihe gito. Ikoresha kandi abahanga bavuye mu bihugu byo hanze mu guhuza raporo z’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagiriwe inama yo kubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga imitangire y’amasoko ya Leta. Igomba kandi gukurikirana inzego n’ibigo bya Leta bitinda kuyishyikiriza raporo zikenewe. 35 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 2.1.2. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Isuzumamikorere rya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ryakozwe muri Nyakanga na Kanama 2009. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifite inshingano zo kugena no gukurikirana ibikorwa bigamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kwihaza mu biribwa no kuzamura ubukungu bw’Igihugu. Iyo Minisiteri yashyizeho gahunda yo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe gusagurira amasoko. Minisiteri yateguye gahunda y’ibikorwa ya 2009-2012 ikaba ishyirwa mu bikorwa n’ibigo hamwe n’imishinga bishamikiye kuri Minisiteri. Minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho byateje imbere umusaruro w’ibihingwa nk’ibigori, urutoki, imyumbati n’ingano. Igenzura ryakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi ryagaragaje ko inzitizi ziterwa n’abaturage bagitsimbaraye ku buhinzi bwa gakondo, abaturage batitabira gukoresha cyangwa batabona ifumbire mvaruganda, imbuto z’indobanure n’imiti; bityo umusaruro ukaba muke. Byongeye kandi ishoramari mu buhinzi n’ubworozi ntiriratera imbere ku buryo buhagije. Ubwo igenzura ryakorwaga, Minisiteri yari ifite ikibazo cy’abakozi bake (25 kuri 31 bari bateganijwe). Gahunda y’amahugurwa yari agenewe abakozi mu mwaka wa 2007 na 2008 ntiyashyizwe mu bikorwa uko yateguwe. Hagaragaye kandi ibyuho mu micungire y’ibikoresho byo mu biro n’ifumbire mvaruganda. Minisiteri yagaragaje imyenda myinshi y’ifumbire yaguzwe n’abahinzi batinda kwishyura. Amategeko n’amabwiriza agenga amasoko ya Leta ntashyirwa mu bikorwa uko bikwiye. Minisiteri yasabwe gukosora iyo mikorere itanoze no kwibanda ku bugenzuzi bw’imbere. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagiriwe inama yo gufatanya n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze kugira ngo imyenda y’amafumbire yishyurwe, gufatanya n’amabanki kugira ngo inguzanyo ziboneke, kongerera ubushobozi abatubuzi b’imyaka, kongerera ubushobozi abahinzi n’aborozi mu birebana no guhindura umusaruro wabo bakawubyazamo ibindi bintu bikenerwa n’abaguzi no kurushaho kwamamaza mu baturage uburyo bwa kijyambere bukoreshwa mu buhinzi n’ubworozi. 2.1.3. Minisiteri y’Ubuzima Isuzumamikorere rya Minisiteri y’Ubuzima ryakozwe muri Werurwe 2010. Minisiteri y’Ubuzima yihaye intego z’ibigomba kuba byagezweho mu mwaka wa 2015 harimo kubaka ubushobozi bw’abakozi n’inzego z’ubuzima, kwegereza abaturage imiti, inkigo n’izindi serivisi z’ubuzima. Zimwe mu ngamba zo kubigeraho, harimo guteza imbere ubuvuzi bw’ibanze, kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi no kubaka ubushobozi bw’abaturage mu micungire ya serivisi z’ubuzima. Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho politiki zitandukanye, harimo politiki y’ubuzima yateguwe muri 2005. Minisiteri yashyizeho gahunda y’ibikorwa ya 2009-2010, yateguye gahunda y’amahugurwa y’abakozi muri 2008, 2009 na 2009-2010 ariko ntabwo zashyizwe mu bikorwa. Ku birebana n’imicungire y’abakozi, hateguwe ivugurura ariko ntiryubahirijwe. Mbere ya 2006, Minisiteri 36 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) y’Ubuzima yari ifite abakozi 214 bakorera mu mashami 8. Muri uwo mwaka ku bwumvikane na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Minisiteri y’Ubuzima yakoze imbonerahamwe y’imyanya igaragaza abakozi 39 n’amashami 3. Abakozi bakomeje gukorera muri za “task forces” nk’ishinzwe imikorere ya farumasi, ishinzwe imikorere y’abaforomo, ishinzwe ubuzima bw’abana n’abagore. Mu Kwakira 2008, Minisiteri yari ifite abakozi 145. Muri Kanama 2009 hakozwe irindi vugurura ryerekanaga abakozi 54 bari mu mashami 4. Minisiteri iracyagendera ku mbonerahamwe y’imirimo ya 2006. Mu mpera za 2009, Minisiteri yakoreshaga abakozi 157. Hari abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima bahembwa n’imishinga ikorana nayo, basinya amasezerano y’akazi ariko igihe cyayo ntikibe kimwe kuri bose. Ibyo bigatuma batagira icyizere cy’akazi, bikagira n’ingaruka ku mikorere yabo. Igenzura ryakozwe ryagaragaje ko isuzuma ry’ubushobozi bw’abakozi ryakozwe mu buryo budakurikije amabwiriza ya Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo n°03/19.21 yo ku wa 10/07/2009. Ayo mabwiriza avuga ko umukozi ubonye amanota guhera kuri 70% ashyirwa mu mwanya w’akazi mu kigo akoramo iyo yujuje ibisabwa. Abakozi 12 nibo bonyine bari bashyizwe mu myanya y’akazi kugeza muri Mata 2010. Abandi bari bagitegereje. Igenzura ryagaragaje ko hari ibibazo mu masoko kuko atangwa ku buryo budakurikije amategeko n’amabwiriza, hari n’ibibazo mu micungire y’ibikoresho n’amavuta y’imodoka. Minisiteri y’Ubuzima yasabwe gukorera mu mucyo mu birebana n’imicungire y’abakozi, cyane cyane ku birebana no kubakorera isuzumabushobozi. Iyo Minisiteri yasabwe kandi gukemura ikibazo cy’ubusumbane bw’imishahara y’abakozi no gushyiraho uburyo bunoze bwo kugenzura ibitaro n’ibigo nderabuzima kuko hari ibirangwamo imicungire mibi y’umutungo. 2.1.4. Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Isuzumamikorere rya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ryakozwe muri Gashyantare 2009. Komisiyo ifite inshingano yo gutegura, guhuza no gukurikirana gahunda zigamije guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda. Komisiyo ishinzwe gukangurira Abanyarwanda gushimangira ubumwe bwabo, kubashishikariza uburenganzira bwabo no kurwanya ibikorwa, inyandiko n’imvugo bibonekamo amacakubiri. Muri gahunda yo guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge yashyizeho Politiki y'igihugu y’ubumwe n'ubwiyunge ifite intego rusange yo kubaka u Rwanda abanyarwanda bose bibonamo. Iyo Komisiyo yateguye kandi Politiki y’igihugu y’uburere mboneragihugu igamije gutanga umurongo n’amahame ngenderwaho yo kwigisha abanyarwanda gukunda Igihugu n’abagituye. Komisiyo itegura ingando n’igikorwa cy’Itorero ry’Igihugu bigenewe abantu bo mu byiciro bitandukanye. Komisiyo yakoze ubushakashatsi butandukanye ku mpamvu zibangamira n’iziteza imbere ubumwe 37 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) n’ubwiyunge. Komisiyo yatanze urubuga ku ngeri zitandukanye z’abanyarwanda kugira ngo basesengure ibyatanyije abanyarwanda, hanafatwe ingamba zo kongera kubaka no gushimangira ubumwe bwabo. Komisiyo yashyizeho amashyirahamwe y’ubumwe n’ubwiyunge mu mashuri yo mu ntara zose. Komisiyo itegura inama y’Igihugu ku bumwe n’ubwiyunge. Hari inzitizi zikibangamira iyuzuzwa ry’inshingano za Komisiyo: hari abanyarwanda bagifite ingengabitekerezo zisenya, harimo n’ingengabitekerezo ya jenoside; hari abanyarwanda batarasobanukirwa n’uruhare rwabo mu gikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge; hari uturere n’imirenge bidashyira muri gahunda zabyo ibikorwa bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge. Mu mikorere ya Komisiyo hagaragaye ibyuho mu gukoresha nabi umutungo bijyanye no kutubahiriza amategeko y’itangwa ry’amasoko, kutamenya no kutagenzura ibikoresho biri mu bubiko n’agaciro kabyo. Byagaragaye ko Komisiyo ifite abakozi bake ugereranije n’inshingano zayo. Ikigo cya Nkumba kiberamo ingando ntigifite ubushobozi buhagije, kandi ababa bifuza ingando ari benshi. Komisiyo ikwiye gushyira imbaraga mu ikurikiranwa ry’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda na politiki y’ubumwe n’ubwiyunge, gushyiraho uburyo bwo guhuza abakozi bafite ubumwe n’ubwiyunge mu nshingano zabo ku rwego rw’uturere; kuzuza imbonerahamwe y’abakozi ikeneye aho guhora yongera umubare w’abakozi bagengwa na kontaro no kubahiriza amategeko agenga uburyo bwo gucunga umutungo ikoresha. 2.1.5. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Isuzumamikorere rya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ryabaye muri Mata 2009. Zimwe mu nshingano za Komisiyo ni ugutegura, kuyobora no kugenzura ibikorwa bijyanye n’amatora. Komisiyo itegura amahugurwa arebana n’uburere mboneragihugu ku matora. Komisiyo ifite uruhare rukomeye mu gushimangira demokarasi no gukangurira abaturage b’ingeri zitandukanye kwitabira amatora. Muri rusange, Komisiyo yatunganije ibikorwa byayo ku gipimo cya 93% muri 2007 na 95% muri 2008. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yayoboye amatora atandukanye. Twavuga nk’itora rya Referendumu yo mu mwaka wa 2003, itora rya Perezida wa Repubulika ryo muri 2003, amatora y’Abadepite n’Abasenateri yo muri 2003 no muri 2008. Muri rusange, amatora arushaho kugenda ategurwa neza. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yateguye Politiki y’uburere mboneragihugu n’amategeko agenga amatora. Iyo Komisiyo yifashishije ikoranabuhanga mu gukusanya amakuru yose ajyanye no gutegura amatora. Mu isuzumamikorere rya Komisiyo hagaragaye inzitizi zikurikira: ubuke bw’abakozi, ibikoresho bidahagije, gucunga nabi ibikoresho byo mu biro n’icapiro, kutubahiriza amategeko agenga amasoko ya Leta. Hari icyuho cyagaragaye mu micungire y’amafaranga aho sheki zandikwa ku mazina y’abakozi bahagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu ntara aho kunyuza amafaranga kuri konti iri muri banki, bikaba byatuma ayo mafaranga yibwa cyangwa ntagere ku bo agenewe. Kugira ngo irusheho kugera ku nshingano zayo, Komisiyo yagiriwe inama zo kubahiriza amategeko no gukorera mu mucyo mu gucunga no kugenzura ibikoresho, kubyaza umusaruro icapiro ryayo no gushyira 38 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) ingufu mu ikoranabuhanga mu gutegura ibikorwa bijyanye n’amatora. 2.1.6. Inama y’Igihugu y’Urubyiruko Isuzumamikorere ry’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ryabaye muri Nyakanga 2009. Ni ihuriro rigamije iterambere ry’urubyiruko n’iry’igihugu. Zimwe mu nshingano z’iyo nama ni ugukangurira urubyiruko gukunda igihugu no kurwanya amacakubiri, gushishikariza urubyiruko ibikorwa by’iterambere no kwihangira imirimo. Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ifite uruhare runini mu gufasha urubyiruko kubonera ibisubizo ibibazo birwugarije no kurwongerera ubushobozi. Ni muri urwo rwego, muri 2004 hashinzwe Koperative y’urubyiruko (COOJAD) ikorana by’umwihariko n’amashyirahamwe y’urubyiruko. Nk’uko byagaragaye mu isuzumamikorere ryayo, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ntiyateguye gahunda y’ibikorwa igomba kugeraho. Ntiyagenewe ingengo y’imari uko yari yarateguwe ku buryo hari ibikorwa bitakozwe uko byateganijwe. Hari igongana ry’imirimo hagati ya Komite Nyobozi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa. Imicungire y’umutungo nayo ntinoze kuko nta barura ry’ibikoresho rikorwa, nta na raporo zikorwa. Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yasabwe gukora iteganyabikorwa, kongerera ubushobozi abakozi bayo, kugena inshingano zisobanutse za buri rwego no kwirinda ibyuho byose byatuma haba inyereza ry’umutungo. 2.1.7. Inama y’Igihugu y’Abagore Isuzumamikorere ry’Inama y’Igihugu y’Abagore ryakozwe muri Nyakanga 2009. Iyo nama ni urubuga rw’abagore rwo kubafasha kungurana ibitekerezo ku bibazo bibugarije, kubishakira ibisubizo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Zimwe mu nshingano zayo ni ugukangurira abagore kwihangira imirimo, kubashishikariza umuco wo gukunda igihugu no kubakangurira kugira ijambo mu nzego z’ubuyobozi. Inama y’Igihugu y’Abagore ifite uruhare runini muri gahunda yo guteza imbere uburinganire bw’umugabo n’umugore. Inama y’Iguhugu y’Abagore yibanda cyane ku mahugurwa, ishishikariza abagore kwibumbira mu mashyirahamwe no kwihangira imirimo ibyara inyungu. Ni muri urwo rwego muri buri karere hashinzwe ikigega cy’abagore gitanga inguzanyo. Imikorere y’icyo kigega nta mabwiriza ahamye igenderaho ku buryo bikurura inyereza ry’amafaranga. Hari n’inguzanyo zatanzwe ariko ntizishyurwa. Inama y’Igihugu y’Abagore ifite ikibazo cy’abakozi bake. Amasoko itanga ntabwo yubahiriza ibisabwa byose n’amategeko. Niyo mpamvu yasabwe kubahiriza amategeko mu birebana n’imicungire y’umutungo wayo n’inguzanyo zitangwa. 39 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 2.1.8. Ibitaro bya Kaminuza bya Butare Isuzumamikorere ry’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare ryabaye muri Gashyantare 2010. Mu byo ibyo bitaro bishinzwe harimo kubungabunga ubuzima bw’abantu, gutanga uburezi mu birebana n’ubuzima, gukora ubushakashatsi ku bibazo by’ubuzima no gukurikirana imikorere y’ibitaro byo mu turere. Ibitaro bya Kaminuza bya Butare bifite abakozi 365 muri bo 82.5% ni abo mu by’ubuvuzi. Abaturage bahivuriza bari ku gipimo cya 90% bakoresha ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé). Abarwayi bagana ibi bitaro bagenda biyongera kubera serivisi nshya zigenda zihaboneka (neurosurgery, neurology, nephrology, hemodialysis). Ibitaro bya Kaminuza bya Butare bifite uruhare runini mu kwigisha abaganga ku buryo umubare wabo wavuye kuri 250 hagati ya 1963 na 1994 ugera ku 1000 hagati ya 1995 na 2009 ku rwego rw’Igihugu. Serivisi zitangirwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare ntabwo ziba zihagije kubera ubuke bw’ibikoresho bimwe n’ibindi bishaje, hakiyongeraho ubuke bw’abaganga, abaforomo n’ababyaza. Ibitaro biracyafite ikibazo cyo gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi. Mu kunoza serivisi zihatangirwa, Ibitaro bya Kaminuza bya Butare byatangaje udutabo dukubiyemo ingingo z’ingenzi zo kwitabwaho mu kwita ku barwayi, mu kohereza abarwayi mu bindi bitaro no mu gukora amafishi y’abarwayi. Ibitaro bya Kaminuza bya Butare bigenzura ibitaro byo ku rwego rw’uturere bya Kigeme, Nyanza, Gakoma, Mibirizi na Bushenge. Hakorwa gahunda yo kubisura: buri cyumweru hakorwa igenzura ku birebana n’abafite ubwandu bwa SIDA, buri kwezi hagakorwa igenzura rusange. Itsinda ry’abaganga, abaforomo n’abafasha b’abaganga rimara icyumweru mu karere rikora ibikorwa byo kuvura. Mu igenzura ryakozwe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, byagaragaye ko serivisi y’ubugenzuzi bw’imbere idakora uko bikwiye akazi kayo ko kugenzura no gutanga inama ku bigomba gukosorwa, bikaba byatanga icyuho ku bikorwa byo kunyereza umutungo. Ikindi cyagaragaye ni uko amasoko atangwa adakurikije amategeko. Amafaranga yakirwa n’Ibitaro acungwa nabi ku buryo hari n’abayakoresheje mu nyungu zabo bwite. Kugira ngo Ibitaro bya Kaminuza bya Butare birusheho kwita ku babigana, bigomba kongererwa ubushobozi mu bakozi no mu bikoresho. Ubuyobozi bwabyo bugomba gushyira ingufu mu kugenzura uko serivisi zitangwa n’uko umutungo ucungwa mu rwego rwo kwirinda inyerezwa ryawo. Amategeko yashyizweho nk’agenga amasoko agomba gukurikizwa. Minisiteri y’Ubuzima ikwiye gushakisha uburyo hakwishyurwa imyenda ifitiye ibitaro irebana n’amafaranga y’ubwisungane mu buzima igomba gutanga. Kutishyura iyo myenda bitera ibura ry’imiti n’ibikoresho nk’ibikenerwa muri laboratwari. 40 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 2.1.9. Ibitaro bya Ruhengeri Isuzumamikorere ry’Ibitaro bya Ruhengeri ryakozwe muri Gashyantare 2010. Ibyo bitaro bishinzwe kwita ku buzima bw’abaturage batuye mu Karere ka Musanze biherereyemo kimwe n’abarwayi boherejwe n’ibindi bitaro bikorana nabyo; bikanagenzura n’ibigo nderabuzima bibarizwa muri ako Karere. Hari ingorane ziboneka mu mikorere y’Ibitaro bya Ruhengeri, harimo ibikoresho bishaje byo muri laboratwari, ubuke bw’abaganga, abaforomo n’ababyaza, ingengo y’imari idahagije yo kugura imiti n’ibindi bikoresho. Igenzura ry’imbere mu bitaro ntirikorwa. Amasoko atangwa mu buryo butubahirije amategeko. Ibitaro bya Ruhengeri bifite ikibazo cy’ibirarane by’amafaranga y’Ikigega cy’ingoboka mu buvuzi (Pooling risk) angana na miriyoni magana abiri na mirongo itandatu n’ebyiri n’ibihumbi magana inani na mirongo itandatu na bitandatu n’amafaranga magana ane na makumyabiri n’abiri ( 262.866.422 Frw ) mu mpera za 2009. Ayo mafaranga agomba kwishyurwa na Minisiteri y’Ubuzima n’Akarere ka Musanze kubera ko hari amafaranga izo nzego zombi zigomba gushyira mu bitaro muri gahunda yo gushyigikira ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé). Kugira ngo birusheho kunoza serivisi biha ababigana, ibyo bitaro bikwiye kurushaho gushishikariza abaturage kuyoboka ubwisungane mu kwivuza, kongera umubare w’abakozi no kwita ku micungire myiza y’umutungo hakurikizwa amategeko agenga amasoko, hakorwa igenzura ry’imbere rihoraho. 2.1.10. Ikigo Nderabuzima cya Kimironko Isuzumamikorere ry’Ikigo Nderabuzima cya Kimironko ryabaye muri Gashyantare 2010. Ikigo Nderabuzima cya Kimironko giherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Icyo kigo gifite abakozi 54 harimo umuganga umwe. Ikigo Nderabuzima cya Kimironko gikoresha amafaranga aturuka ku ngengo y’imari ya Leta n’andi atangwa n’abafatanyabikorwa. Mu igenzura ry’imikorere y’Ikigo Nderabuzima cya Kimironko hagaragayemo ibibazo bishingiye ku micungire itanoze y’umutungo. Hagaragaye inyereza ry’umutungo aho hari impapuro zigaragaza ko hari ibikoresho byaguzwe ku ngengo y’imari y’ikigo kandi byaraguzwe ku mafaranga yatanzwe n’abafatanyabikorwa. Hari impapuro zerekana ko hari gahunda zakozwe kandi zitarashyizwe mu bikorwa. Muri icyo kigo, nta bitabo by’icungamari byandikwamo amafaranga yinjira n’asohoka ku buryo bitoroshye kumenya ikoreshwa ry’amafaranga ikigo cyinjiza. Amasoko atangwa ku buryo butubahirije amategeko. Kugira ngo Ikigo Nderabuzima cya Kimironko kibashe gukora neza, birakwiye ko Komite y’ubuzima na Komite ncungamutungo zigira uruhare rufatika mu gukurikirana imicungire y’umutungo n’uko ukoreshwa, ntibiharirwe umuyobozi w’ikigo kuko imicungire mibi yatewe n’uko atagenzurwa n’izo nzego zombi. Raporo z’icungamari na raporo z’ibikorwa zigomba gukorwa buri gihe. Akarere ka Gasabo kasabwe gukora igenzura ry’imbere muri icyo kigo. 41 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 2.1.11. Ikigo Nderabuzima cya Rukira Isuzumamikorere ry’Ikigo Nderabuzima cya Rukira ryakozwe muri Gashyantare 2010. Icyo kigo giherereye mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba. Isuzumamikorere ryakozwe muri icyo Kigo Nderabuzima ryagaragaje imicungire mibi y’umutungo aho hari ibikoresho byishyurwa hakoreshejwe inyemezabuguzi z’impimbano kuko biba bitaguzwe. Abakozi b’Ikigo Nderabuzima bakoreshwa mu mirimo ifitiye inyungu umuyobozi wacyo kandi bagahembwa ku ngengo y’imari y’Ikigo. Kubera iyo mikorere irangwamo ibyaha by’inyereza, umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rukira yakorewe dosiye ishyikirizwa Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma. 2.1.12. Ikigo gishinzwe guteza imbere ubworozi (RARDA) Isuzumamikorere ry’ Ikigo gishinzwe guteza imbere ubworozi ryakozwe muri Kanama na Nzeli 2009. Icyo kigo gifite inshingano zo kugira uruhare mu kongera umusaruro w’ibikomoka ku bworozi, kikaba kigira inama aborozi kikanabagezaho ibikenewe byose. Gifite kandi inshingano yo gukumira no kuvura indwara z’amatungo. Ikigo gishinzwe guteza imbere ubworozi cyegereje aborozi serivisi zacyo kuko kuri buri murenge hari umuvuzi w’amatungo, kandi kikaba gifite na za laboratwari hirya no hino mu gihugu. Umubare w’abashinzwe gutera intanga mu matungo wariyongereye, bakaba bari 501 muri 2008. Ikigo gishinzwe guteza imbere ubworozi gikwirakwiza imishwi y’inkoko. Icyo kigo gishinzwe gutanga inka mu rwego rwa gahunda ya Girinka Munyarwanda no gushyiraho gahunda ku rwego rw’igihugu zo gukingira amatungo indwara z’ibyaduka. Ikigo gishinzwe guteza imbere ubworozi kigena gahunda y’igenzura rihoraho ry’indwara z’amatungo. Hakorwa kandi igenzura ry’ubucuruzi bw’amatungo n’ibiyakomokaho. Icyo kigo cyasanze ubwo bucuruzi bukorwa mu kajagari, nta suku ihagije irangwa aho bukorerwa. Amakaragiro n’amabagiro ni make. Mu mikorere yacyo, Ikigo gishinzwe guteza imbere ubworozi gihura n’inzitizi zishingiye ku buke bw’abakozi, ubuke bw’ibikoresho, abaganga b’amatungo bo ku rwego rw’imirenge bahembwa rimwe mu mezi atandatu. Urwego rw’Umuvunyi rwasanze hari amasoko yagiye atangwa ku buryo budakurikije amategeko. Hari n’amafaranga angana na miriyoni magana abiri na mirongo itanu n’ebyiri n’ibihumbi magana arindwi na makumyabiri na bitandatu n’amafaranga magana acyenda (252.726.900 Frw) y’imyenda y’inkingo n’ibindi bikoresho Ikigo cyatanze ariko nticyishyurwe. Ikigo cyasabwe gukosora ibitagenda neza no gushyira ingufu mu kwishyuza imyenda. 2.1.13. Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RADA) Isuzumamikorere ry’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi ryabaye muri Kanama na Nzeli 2009. Icyo kigo gifite inshingano yo guteza imbere ubuhinzi kigeza ku bahinzi ubumenyi bwa ngombwa, ikoranabuhanga rikenewe, inyongeramusaruro n’ibindi bikoresho. Icyo kigo gifite uruhare mu bikorwa byo guhunika, gushaka amasoko y’ibikomoka ku buhinzi, gukangurira abahinzi imikorere myiza yo gufata neza ubutaka no gukoresha amazi mu buryo bwo kongera umusaruro w’ubuhinzi. 42 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi cyihatiye kongera imbuto zikenerwa nk’iz’ibigori n’ibishyimbo no kugeza ku bahinzi ifumbire mvaruganda. Icyakora haracyari ikibazo cy’abatubuzi b’imbuto bake, bafite ubushobozi budahagije haba mu mafaranga, haba mu bikoresho. Kuva muri 2007 kugeza muri Nyakanga 2009, imyenda y’ifumbire yanganaga n’amafaranga miriyari eshatu na miriyoni magana inani na mirongo itatu n’ebyeri n’ibihumbi magana arindwi na mirongo inani n’icyenda n’amafaranga mirongo icyenda n’atandatu (3.832.789.096 Frw). Iyo fumbire yahawe uturere n’amashyirahamwe y’abahinzi. Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi cyashyize ingufu mu buryo bwo guhuza ubutaka no guhingira hamwe igihingwa kiberanye n’aho kigomba guhingwa kugira ngo hongerwe umusaruro. Cyihatiye guteza imbere ubuhinzi bw’umuceri nubwo umusaruro muri rusange utarashobora guhaza Igihugu cyose. Iterambere ry’ubuhinzi rihura n’inzitizi ziterwa n’uko imbuto zikenerwa n’abahinzi zitaboneka uko bikwiye, ibikoresho by’ubuhinzi n’ibyo guhunika umusaruro biracyari bike n’ikoranabuhanga ntirirasakara. Igice kinini cy’ubutaka bw’igihugu ntikirwanyijeho isuri. Kuvomerera imyaka ntibirakwira aho bishoboka. Kugira ngo imikorere y’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi irusheho kuba myiza ni ngombwa ko amategeko n’amabwiriza ariho yubahirizwa nko mu itangwa ry’amasoko, mu micungire y’abakozi n’ibikoresho. Abaturage bagomba gukomeza gushishikarizwa kwitabira ubuhinzi bwa kijyambere bakoresha inyongeramusaruro. Abikorera nabo bakwiye gushora imari mu bikorwa by’ubuhinzi. Icyo kigo kigomba kunoza imikoranire yacyo n’inzego zitandukanye cyane cyane iz’ibanze kugira ngo abaturage bitabire ibikorwa by’ubuhinzi bwa kijyambere no gufata neza ubutaka. 2.1.14. Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) Isuzumamikorere ry’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije ryabaye muri Werurwe na Gicurasi 2010. Icyo kigo gishinzwe kugena no gukurikirana ibikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije, gushyira mu bikorwa politiki y’ibidukikije, gukora ubushakashatsi n’inyigo ku bidukikije no gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko arebana n’ibidukikije. Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije kigenzura ibikorwa bibangamira ibidukikije: ibikorwa by’imyubakire, inganda, ubuhinzi n’ubworozi bishyirwa ahantu bitagomba gushyirwa nko mu bishanga, gukoresha amashashi yaciwe, kumena imyanda ahabujijwe. Icyo kigo kigira uruhare mu kubungabunga amashyamba, imigezi n’inzuzi. Gikwirakwiza mu mashuri n’ibindi bigo ibikoresho byo mu gufata amazi y’imvura, kandi kigasakaza uburyo bwo kuzigama ibicanwa. Icyo kigo cyakoze ubushakashatsi ku miterere y’ibidukikije nk’ibishanga. Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije gishishikariza abaturage kwita ku bikorwa byo gufata neza ibidukikije, kikanagenera amahugurwa inzego zitandukanye kugira ngo zigire ubumenyi buhagije kandi zibashe kwinjiza muri gahunda zazo ibirebana n’ibidukikije. N’ubwo hari intambwe yatewe mu kubungabunga ibidukikije, haracyari inzitizi nyinshi: imyumvire mike 43 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) y’abaturage ku kamaro ko kubungabunga ibidukikije, ubuke bw’abakozi, ubuke bw’ibikoresho, ubuke bw’ibikorwa remezo byafasha mu gusimbuza ibikoresho bibujijwe, ibikorwa bibangamira ibidukikije bitewe no konona amashyamba, isuri, imiturire, inganda n’ibindi. Hari ikibazo cy’imyubakire idakurikije amategeko arengera ibidukikije aho inzego zibishinzwe zitanga ibyemezo byo kubaka aho bibujijwe nko mu bishanga. Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije cyasabwe gushyira ingufu mu kwigisha abaturage ibirebana no kwita ku bidukikije. Icyo Kigo kigomba kwihatira gukumira ibikorwa bibangamiye ibidukikije. Ni ngombwa kandi ko icyo kigo gishimangira imikoranire yacyo n’izindi nzego, nazo zikaba zisabwa gushyira mu bikorwa no gukurikirana gahunda zose zirebana no kubungabunga ibidukikije. 2.1.15. Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) Isuzumamikorere rya Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere ryakozwe muri Werurwe 2009. Iyi banki ifite inshingano yo gushyira mu bikorwa imigambi y’iterambere hitawe mbere na mbere ku nzego z’ingenzi z’ubukungu bw’igihugu. Iyi banki itera inkunga ibikorwa bitandukanye kandi igira uruhare mu kuzamura amasosiyeti akivuka ishyiramo imigabane. Iganwa n’ingeri zitandukanye z’abantu baba abibumbiye mu makoperative cyangwa abantu ku giti cyabo. Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere itanga inguzanyo z’igihe gito n’iz’igihe kirekire mu ngeri nyinshi (ubuhinzi, ubworozi, ubukerarugendo, ingufu, ikoranabuhanga...) z’ishoramari ritanga umusaruro kandi rigatanga akazi ku baturarwanda . Mu mwaka wa 2007, hatanzwe inguzanyo igera ku mafaranga 24. 210. 000. 000, naho muri 2008, hatangwa ingana n’amafaranga 8. 733. 000. 000. Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere ikurikirana imishinga yahawe inguzanyo ikagenzura uko itera imbere ikagira inama nyir’umushinga, ikanakurikirana uko yishyura umwenda yahawe. Muri 2007 Banki y’u Rwanda Itsura amjyambere yari ifite imigabane ingana n’amafaranga 2.466.558.000 mu bigo bitandukanye, naho muri 2008 yari ifite imigabane ingana n’amafaranga 3.329.886.000. N’ubwo Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere ikorana neza n’abayigana, inzira zo gutanga inguzanyo ni ndende cyane bigatuma hari ubwo inguzanyo itangwa itinda bigatera abakiriya kubyinubira. Hari ikibazo cy’uko hari abakiriya bayo batishyura. Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere ifite amashami abiri gusa, ishami rya Musanze n’irya Rusizi, bigatuma ibikorwa byayo bitamenyekana hose. Banki ntirashyiraho politiki yo gutanga inguzanyo, yifashisha ibiteganijwe mu mabwiriza ngengamikorere nayo atakijyanye n’igihe. Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere yasabwe kurushaho kwegera abakiliya bayo. Politiki y’inguzanyo ikwiye gushyirwaho kugira ngo hamenyekane ibisabwa ku mushinga runaka. Imishinga igomba guhabwa inguzanyo ari uko hagenzuwe niba uruhare rwa nyir’umushinga n’ingwate bihagije. Kubera ko byagaragaye ko inguzanyo zikunze kutishyurwa ari izatanzwe ku mishinga yo mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, ni ngombwa ko hakorwa inyigo yo kugaragaza impamvu zibitera, bityo hagafatwa ingamba zikwiye. 44 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 2.1.16. Banki y’Imiturire y’u Rwanda (BHR) Isuzumamikorere rya Banki y’Imiturire y’u Rwanda ryabaye muri Gicurasi 2010. Iyi Banki ifite icyerekezo cyo gushora imari mu myubakire mu Rwanda. Zimwe mu nshingano zayo ni izikurikira :gushakisha no gufasha abaturage kuzigamira amafaranga yo kubaka inzu zo guturamo, gushakisha amafaranga yo kubaka hanze n’imbere mu gihugu , gutanga inguzanyo zo kubaka z’igihe kirekire kandi ku nyungu zidahambaye, kuvugurura , gutunganya imyubakire no kongera umubare w’amazu mu Rwanda no gufatanya n’izindi nzego mu gukora iteganyamigambi ry’umugi mu bijyanye n’ibikorwa remezo, imyubakire ndetse n’ibidukikije. Banki y’Imiturire itanga inguzanyo ku bantu ku giti cyabo, ku mashyirahamwe ndetse no ku bakozi bayo. Ifasha abakiliya bayo kubona inguzanyo y’inzu zo guturamo. Inguzanyo zagiye ziyongera zavuye ku mafaranga 2.501.489.000 muri 2005 zigera ku mafaranga 6.087.327.854 muri 2008. Banki y’Imiturire ntabwo irabasha gusakaza ibikorwa byayo mu gihugu hose ku buryo umubare munini w’abahabwa inguzanyo uherereye mu Mujyi wa Kigali. Itangwa ry’inguzanyo riracyarimo ikibazo cyo kuba inguzanyo zihabwa abantu bari mu rwego rwo hejuru, ibyo bigatuma abakozi ba Leta bo mu rwego ruciriritse cyangwa abantu badafite amafaranga menshi batabona inguzanyo. Banki y’Imiturire ikwiriye kongera ingano y’amafaranga kugira ngo inguzanyo itanga igere ku bantu benshi mu bayigana. 2.1.17. Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (IRST) Isuzumamikorere ry’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ryakozwe muri Nzeli 2009. Icyo kigo giherereye mu Karere ka Huye gifite inshingano yo gukora no gusakaza ubushakashatsi mu ikoranabuhanga hagamijwe iterambere ry’igihugu. Ubushakashatsi bukorerwa ku cyicaro cy’icyo kigo no mu mashami yacyo uko ari 7 buri mu byiciro bitandukanye harimo ubwibanda ku gukora imiti ikomoka ku bimera, ku bumenyi bw’ibanze na menyamuntu. Icyo kigo gisakaza ibimera (jatropha, lippia, geranium) bibyazwa amavuta. Icyo kigo kandi gikora ubushakashatsi kuri mazutu ikomoka ku bimera (Biodiesel and Bioethanol project) kikaba gifite ububasha bwo gukora litiro 200 ku munsi. Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga gifite ikibazo cy’ibikoresho bike n’abakozi bake. Imicungire y’icyo kigo irangwamo ibyuho binyuranye: amasoko atangwa ku buryo butubahirije amategeko, nta genzura ry’ububiko bw’ibikoresho na za laboratwari rikorwa, nta raporo zigaragaza umubare w’imiti yakozwe, iyagurishijwe n’amafaranga yavuyemo, nta mpapuro zimwe na zimwe zerekana ibyaguzwe kandi bihari nk’izigaragaza amamesa ikigo kigura yo gukoramo amavuta ya Biodiesel. Hari imirimo yishyurwa hakoreshejwe konti z’abakozi b’ikigo. 45 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga cyasabwe gushyira mu bikorwa inama cyahawe zatuma kirangwa n’imicungire myiza y’umutungo kikongera n’umusaruro: gushyiraho no kubahiriza amabwiriza (kugena igiciro fatizo, raporo z’ibyakozwe,...) yo gucuruza ibyo gikora kandi amafaranga akinjizwa mu nzira ziboneye z’icungamari, gukora igenzura rihoraho ry’umutungo kandi amasoko agatangwa mu buryo bwubahirije amategeko, gukora igenzura ry’imbere, gushyiraho uburyo bunoze bwo gucunga umutungo w’amashami. Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga gikwiye kurushaho kwegera abaturage kugira ngo kimenye ibyo bakeneye bijyanye n’inshingano zacyo ari nabyo ubushakashatsi bwacyo bugomba gushingiraho. 2.1.18. Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda Isuzumamikorere ry’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda ryakozwe muri Mata 2010. Inshingano z’icyo kigo zirebana no gukora ubushakashatsi, gukusanya, kubungabunga ibintu byose bifatika n’ibidafatika, biranga amateka, umuco, n’ubugeni by’u Rwanda ndetse no kubimenyekanisha mu gihugu no mu mahanga. Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda cyita ku bintu biranga umurage w’u Rwanda, ibirenga ibihumbi cumi na kimwe (11.000) biri ku cyicaro cyacyo mu Karere ka Huye, ibindi bikaba mu mashami yacyo uko ari ane. Icyo kigo gikusanya ibintu ndangamurage, kikabibika neza, bikanamurikirwa abasura ingoro. Hatangajwe ibitabo n’inyandiko by’ubushakashatsi ku bintu ndangamurage. Hakorwa gahunda zo gutoza abaturage ibyiza by’umuco nyarwanda. Imbogamizi zituma Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda kituzuza inshingano zacyo zishingiye ku buke bw’abakozi n’ibikoresho, ku kutubahiriza amategeko agenga imicungire y’ibikoresho n’itangwa ry’amasoko ya Leta. Icyo kigo gikwiye kurushaho kunoza imikoranire yacyo n’ibindi bigo byaba ibyo mu gihugu byaba ibyo mu mahanga bifite inshingano zifitanye isano n’izacyo. 2.1.19. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itangazamakuru (ORINFOR) Isuzumamikorere ry’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itangazamakuru ryabaye muri Gashyantare 2009. Icyo kigo gifite inshingano zo guhugura abaturage, kumenyekanisha amakuru, gufasha abantu kwidagadura no guteza imbere umuco nyarwanda. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itangazamakuru gitangaza amakuru kibinyujije muri Radiyo Rwanda, Televiziyo y’u Rwanda n’ibinyamakuru byandikwa. Icyo kigo cyinjiza amafaranga binyuze mu matangazo, mu biganiro n’izindi gahunda zicuruzwa. 46 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Hari ibitagenda neza mu mikorere y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itangazamakuru: uburyo imbonerahamwe y’imirimo muri icyo Kigo iteye ntibworohereza mu guhuza ibikorwa, Inama y’ubuyobozi ntabwo igenzura ikoreshwa ry’umutungo, ubugenzuzi bw’imbere ntabwo bufasha serivisi gukosora ahagaragara amakosa ndetse n’ahari intege nke, ibikoresho bike, ibikoresho bishaje, kudakora igenamigambi ndetse na za raporo z’ibikorwa by’umwaka no gutinda gutanga raporo z’ikoreshwa ry’ingengo y’imari, kutishyuza imyenda, kutubahiriza amategeko n’amabwiriza y’ikoreshwa ry’imari bigaragarira mu itangwa ry’amasoko, amashimwe ahabwa abakozi no mu itangwa ry’amavuta y’imodoka. Kugira ngo kivugurure imikorere yacyo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itangazamakuru gikwiye gukora ubushakashatsi ku bumva Radiyo no ku bareba Televiziyo bagatanga ibitekerezo byabo, kunoza inshingano za buri rwego no kubahiriza amategeko agenga imicungire y’umutungo. Inama y’ubuyobozi igomba kuzuza inshingano zayo ikagenzura ikigo kandi ikagiha umurongo watuma kirushaho kugirira akamaro abaturage. Urwego rw’Umuvunyi rwatanze inama zerekeranye n’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itangazamakuru cyakongera igihe kigenerwa amakuru atangazwa kuri Televiziyo. Mu gihe cyo gutegura iyi raporo hari icyavuguruwe ku buryo amakuru atangazwa ku manywa na nijoro mu ndimi zose zemewe mu Rwanda. 2.1.20. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA) Isuzumamikorere ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta ryakozwe muri Werurwe na Mata 2010. Zimwe mu nshingano z’icyo kigo zijyanye no kwita ku mitunganyirize, isuzuma n’ubugenzuzi mu bikorwa bijyanye n’amasoko ya Leta, kugenzura uko amasoko ya Leta atangwa n’uko ashyirwa mu bikorwa no kongerera ubushobozi abakozi bashinzwe amasoko ya Leta. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta cyashyizeho amategeko n’amabwiriza agenga amasoko ya Leta n’ ibitabo ngenderwaho mu gupiganirwa ayo masoko. Icyo kigo cyasuzumye uburyo amasoko ya Leta atangwa mu nzego nyinshi, zigirwa inama z’uburyo bikwiye gukorwa. Hashyizweho abakozi bashinzwe amasoko mu bigo byose bya Leta, banahabwa amahugurwa. Hashyizweho utunama dushinzwe gutanga amasoko mu bigo bya Leta. Hashyizweho utunama tw’ubujurire ku batishimiye ibyemezo biba byafashwe. Nubwo hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu rwego rwo gutunganya amasoko ya Leta, haracyagaragara ibibazo bya ba rwiyemezamirimo batubahiza amasezerano cyangwa abakoresha inyandiko mpimbano. Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta gikwiye kurushaho kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga amasoko ya Leta, haba atangwa muri icyo kigo, haba atangwa mu bindi bigo. Abantu bagaragayeho gukoresha inyandiko mpimbano bakwiye gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera kandi bagashyirwa kuri lisiti y’abadakwiye gupiganirwa amasoko ya Leta. 47 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 2.1.21. MAGERWA Isuzumamikorere rya MAGERWA ryabaye muri Gicurasi 2009. MAGERWA ishinzwe gucunga ibicuruzwa biva mu mahanga n’ibisohoka mu gihugu mbere y’uko bigera ku bo bigenewe. Ibyo bicuruzwa bibikwa mu bubiko bugenzurwa na MAGERWA. MAGERWA yihatira gukorana neza n’abakiriya bayo, baba abatumiza cyangwa abohereza ibicuruzwa hanze kandi ikabaha serivisi zinoze haba ku cyicaro cyayo cyangwa mu mashami yayo. Ibikorwa byayo byinjiza amafaranga, agakoreshwa mu guha serivise abakorana nayo, kubaka ububiko, parikingi cyangwa se mu kugura imashini zikenerwa. Hari inzitizi zagaragaye mu mikorere ya MAGERWA: ubuke bw’abakozi, hari amashami amwe adakoreshwa uko bikwiye, abakiriya batakirwa neza, nta buryo buriho bwo kurinda ibicuruzwa kononekara cyangwa kubura, kudakurikiza amategeko mu gutanga amasoko. MAGERWA yagiriwe inama zatuma imikorere yayo iba myiza kandi ikanoza imikoranire n’abayigana. MAGERWA yasabwe gukora inyigo yayifasha gushyiraho uburyo bwo kwakira neza abakiriya. Hagomba gushyirwa ingufu mu bugenzuzi bw’imbere mu mashami ya MAGERWA kandi akongererwa abakozi kuko hari ubwo haba hari umukozi umwe kandi agomba gukora imirimo myinshi, ibyo bikaba intandaro yo gutanga serivisi zitanoze. 2.2. UBUGENZUZI BWIHARIYE BWO KUBAKIRA ABATISHOBOYE NA GAHUNDA YA MUNYARWANDA GIRA INKA Politike rusange yo kugabanya ubukene yiswe “GIRA INKA munyarwanda” na gahunda yo kubakira abatishoboye, byateguwe ku rwego rw’igihugu. Izo gahunda zagombaga gushyirwa mu bikorwa n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi hakurikijwe amahame azwi kandi asobanutse kugira ngo zibashe kugirira akamaro abagenerwabikorwa. Ishyirwa mu bikorwa ry’amahame yagombaga kugenderwaho n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi usanga ritanoze bitewe ahanini n’amarangamutima ya bamwe mu bayobozi cyangwa kudakurikirana gahunda uko yakabaye bityo abagenerwabikorwa bakabona ko ari imiyoborere mibi. Amabwiriza atandukanye yashyizweho ariko bitewe n’inyungu za bamwe mu bayashyira mu bikorwa habonetse ibyuho bya ruswa n’akarengane. Ni muri urwo rwego, Urwego rw’Umuvunyi rwakurikiranye mu turere twose ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kubakira abatishoboye na gahunda ya Girinka Munyarwanda. Gahunda yo kubakira abatishoboye yashyizweho na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda hagamijwe ko buri munyarwanda wese abona aho gutura. Naho gahunda ya Girinka Munyarwanda yashyizweho hagamijwe kuzamura imiryango y’abanyarwanda bakennye kurusha abandi bityo mu guhabwa inka iyo miryango ikabasha kwivana mu bukene. 48 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 2.2.1. Gahunda yo kubakira abatishoboye Mu gukurikirana gahunda yo kubakira abatishoboye, Urwego rw’Umuvunyi rwasanze ingingo ngenderwaho nkuru zishingiye ko Umugenerwabikorwa yagombaga kuba ari umunyarwanda wese utishoboye, udafite ubushobozi bwo kwiyubakira inzu yo kubamo. Izi nzu zagombaga kubahiriza gahunda ya Leta yo gutura mu midugudu bityo ibikorwa by’amajyambere bikabasha kugera kuri bose ku buryo bworoshye. Ibyiciro by’abagenerwabikorwa : - Umuntu wacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, utishoboye, udafite aho kuba ; - Umukene udafite aho kuba ; - Impfubyi n’abapfakazi badafite aho kuba ; - Abasizwe inyuma n’amateka mabi yaranze u Rwanda mbere ya 1994 ; - Abavanywe mu byabo n’ibiza cyane cyane mu Ntara y’Iburengerazuba (Akarere ka Nyabihu). Uruhare rw’abayobozi : - Kuyobora inama zo kujonjora abagombaga kubakirwa amazu ; - Gukora urutonde no kurwohereza ku karere kugira ngo kohereze ibikoresho byo kubaka (amabati, sima n’ibindi); - Gutegura ahazubakwa amazu y’abatishoboye; - Gutegura imiganda n’ubufatanye bw’abaturage mu kubaka amazu y’abatishoboye. Minisiteri y’Ubutegetsi by’Igihugu (MINALOC) yaguze amabati, imisumari na sima byo kubaka amazu y’abatishoboye inageza ibyo bikoresho ku biro by’intara, nazo zigomba kubitanga mu turere tugize buri ntara. Uko amabati na sima byo kubakira abatishoboye byagiye bitangwa mu turere n’uko byakoreshejwe biragaragazwa mu mbonerahamwe zikurikira : 2.2.2. Amabati yatanzwe na MINALOC ajya mu turere Imbonerahamwe zikurikira zirerekana umubare w’amabati yatanzwe mu ntara zitandukanye no mu mujyi wa Kigali Imbonerahamwe n°8 : AMABATI YATANZWE MU NTARA Y’ IBURENGERAZUBA AKARERE Amabati akarere kakiriye Amabati Amabati abaturage Amabati yaburiwe imirenge yakiriye bakiriye irengero RUSIZI 34,640 30,126 35,254 99 NGORORERO 27,200 24,235 22,579 23 NYABIHU 20,200 20,200 11,466 79 RUBAVU 26,300 30,569 25,093 - NYAMASHEKE 38,520 38,172 31,550 163 KARONGI 42, 800 42,800 42,800 0 RUTSIRO - 22,490 20,017 479 146,860 208,592 188,759 843 Yose hamwe 49 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Imbonerahamwe n° 9 : AMABATI YATANZWE MU NTARA Y’ IBURASIRAZUBA AKARERE Amabati akarere kakiriye Amabati imirenge yakiriye GATSIBO 30,100 22,473 21,766 RWAMAGANA 31,900 24,574 25,428 1690 NYAGATARE 27,820 23,724 20,410 222 BUGESERA 33,530 4,334 1,770 - - 8,536 11,861 - NGOMA 8,112 3,024 2,073 - KAYONZA 4,521 4,521 3,975 - 135,983 91,186 87,283 1970 KIREHE Yose hamwe Amabati abaturage bakiriye Amabati yaburiwe irengero 58 Imbonerahamwe n°10 : AMABATI YATANZWE MU NTARA Y’ AMAJYEPFO AKARERE GISAGARA Amabati akarere Amabati Amabati abaturage kakiriye imirenge yakiriye bakiriye 33,900 33,162 28,768 Amabati yaburiwe irengero 29 KAMONYI 35,380 20,412 18,940 - MUHANGA 29,814 29,814 28,799 608 NYARUGURU 24,052 21,497 25,260 270 NYANZA 20,877 19,611 17,932 252 RUHANGO 14,600 13,095 12,987 69 HUYE 14,960 12,770 12,104 15 NYAMAGABE 45,000 20,047 19,168 26 Yose hamwe 218,583 170,408 163,958 1,269 Imbonerahamwe n°11 : AMABATI YATANZWE MU NTARA Y’ AMAJYARUGURU AKARERE Amabati akarere kakiriye 27,820 Amabati imirenge yakiriye 14,700 Amabati abaturage bakiriye 15,854 Amabati yaburiwe irengero 19 RULINDO 16,440 12,405 12,204 199 GICUMBI 18,220 9,185 8,811 - GAKENKE 9,800 7,582 7,525 61 BURERA 5,483 2,061 - - 77,763 45,933 44,394 279 MUSANZE Yose hamwe 50 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Imbonerahamwe n°12 : AMABATI YATANZWE MU MUJYI WA KIGALI AKARERE NYARUGENGE KICUKIRO Amabati akarere kakiriye - Amabati imirenge yakiriye - GASABO 1,000 Yose hamwe 1,000 Amabati abaturage Amabati bakiriye yaburiwe irengero - Akarere niko kubakishije - - Abaturage bagiye mu mazu yuzuye - - 2.2.3. Sima yatanzwe na MINALOC ijya mu Turere Imbonerahamwe zikurikira zirerekana umubare w’imifuka ya sima yatanzwe mu ntara zitandukanye no mu mujyi wa Kigali Imbonerahamwe n°13 : SIMA YATANZWE MU NTARA Y’ IBURENGERAZUBA AKARERE RUSIZI Sima akarere kakiriye 3,500 Sima imirenge Sima abaturage yakiriye bakiriye 1,530 1,531 Sima yaburiwe irengero - NGORORERO 2,899 1,358 868 32 NYABIHU 1,850 1,850 867 59 RUBAVU 2,250 1,975 1,560 - NYAMASHEKE 4,500 4,500 4,416 0 3,100 3,100 0 - 4,063 4,004 59 14,999 18,376 16,346 150 KARONGI RUTSIRO Yose hamwe Imbonerahamwe n°14: SIMA YATANZWE MU NTARA Y’ IBURASIRAZUBA AKARERE Sima akarere kakiriye 2,600 Sima imirenge yakiriye 1364 Sima abaturage bakiriye 1,147 Sima yaburiwe irengero 145 RWAMAGANA 2,850 2,165 1,466 685 NYAGATARE 2,600 1,629 1,182 99 BUGESERA 5,150 577 314 - KIREHE - 346 346 - NGOMA - - - - 1,146 - - - 14,346 6,081 4,455 929 GATSIBO KAYONZA Yose hamwe 51 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Imbonerahamwe n°15 : SIMA YATANZWE MU NTARA Y’ AMAJYEPFO AKARERE GISAGARA Sima akarere kakiriye 1,700 Sima imirenge yakiriye 1,674 Sima abaturage bakiriye 1,289 Sima yaburiwe irengero 27 KAMONYI - 1,985 1,985 - MUHANGA 4,650 4,704 - - NYARUGURU 2,800 2,205 1,784 397 NYANZA 2,600 2,399 2,009 - RUHANGO 2,300 1,818 1,818 - HUYE 3,000 1,350 1,369 125 NYAMAGABE 1,700 805 805 - Yose hamwe 18,750 16,940 11059 549 Imbonerahamwe n°16 : SIMA YATANZWE MU NTARA Y’ AMAJYARUGURU AKARERE Sima akarere kakiriye 3,300 Sima imirenge yakiriye 600 Sima abaturage bakiriye 551 Sima yaburiwe irengero 32 RULINDO 1,700 1,687 1,735 12 GICUMBI 2,100 1,110 997 50 GAKENKE - 1,120 1,044 8 800 350 350 - 7 ,900 4, 867 4,677 102 MUSANZE BURERA Yose hamwe Imbonerahamwe n°17: SIMA YATANZWE MU MUJYI WA KIGALI AKARERE Sima akarere kakiriye 2,400 Sima imirenge yakiriye 2,400 Sima abaturage bakiriye 2,315 Sima yaburiwe irengero - KICUKIRO 4,200 4,200 4,200 0 GASABO 4,650 4,650 - - 11 ,250 11,250 6,515 - NYARUGENGE Yose hamwe Ibisobanuro : - : bivuga aho nta makuru yatanzwe. + : umubare w’ikirenga ku mubare w’ibikoresho umurenge wakiriye bigaterwa n’uko akarere kakiraga ibikoresho biturutse ku baterankunga batandukanye akarere ntikabashe kubitandukanya n’ibyatanzwe na MINALOC. 52 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Impugukirwa : Imibare y’amabati na sima byakiriwe ntibihura n’ibyatanzwe hiyongereyeho ibyaburiwe irengero kubera ko inzego zakomatanyije ibikoresho zakiriye biturutse ku baterankunga batandukanye. Ni muri ubwo buryo hari amabati cyangwa sima yaburiwe irengero kandi hari ibikoresho byinshi byageze ku baturage. Ikindi ni uko hari uturere twagiye dukoresha amabati na sima mu bikorwa byo kubaka amashuri, ibigo nderabuzima n’ibitaro kandi hari abaturage batarabihabwa. ISESENGURA Gahunda yo kubakira abatishoboye Gahunda yo kubakira abatishoboye yagiyeho hagamijwe ko buri munyarwanda wese agira aho kuba. Uburyo iyi gahunda yashyizwe mu bikorwa usanga bugaragaza ko hari aho ibikoresho byatanzwe na MINALOC bikiri mu bubiko bw’uturere, imirenge, utugari ndetse hari n’abaturage bahawe ibikoresho ntibabyubakisha byose. Ahandi usanga ibikoresho byari biteganijwe kujya ku mazu atari byo byayagiyeho. Ibi bivuze ko nk’inzu yagombaga kujyaho umubare w’amabati cyangwa sima runaka usanga yaragiyeho umubare w’ibikoresho bike ku byari biteganijwe kujyaho, bityo ugasanga akamaro byari kumarira wa munyarwanda utari afite aho kuba ntako, kuko usanga n’ubundi ikibazo yari afite kitakemutse burundu. Ingaruka z’ishyirwa mu bikorwa ribi ry’iyi gahunda zigenda zigaragara aho usanga inzu zimwe na zimwe zubatswe zitangiye gusenyuka, zimwe zisakaye ibice, izindi ntizigira inzugi cyangwa amadirishya n’ibindi byinshi.. Ibikoresho byari bigenewe kubakira abatishoboye ntibyakoreshejwe neza kuko icyari kigamijwe kugerwaho kitagezweho neza. Iri shyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kubakira abatishoboye ryagombaga gukurikiranwa n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi. Inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’igihugu, inzego z’ubuyobozi bw’ibanze nk’akarere, umurenge ukamanuka no ku kagari ndetse n’umudugudu. 2.2.4. Gahunda ya Girinka Munyarwanda Gahunda ya Girinka yagiyeho hagamijwe gukura imiryango y’abanyarwanda bakennye kurusha abandi mu bukene bahabwa inka bityo ikabaha amata, ifumbire ndetse n’amafaranga. Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda bagombaga gutoranywa mu nama z’imidugudu batuyemo hitabwa ku mukene kurusha abandi. Ubuyobozi bw’ibanze bwari bufite inshingano zo kuyobora inama zo guhitamo abazahabwa inka; gukora urutonde rwabo no kurugeza ku buyobozi bw’akarere. Guhuza gahunda ya girinka ku rwego rw’igihugu byari bishinzwe Ikigo gishinzwe guteza imbere ubworozi RARDA na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI). Guhabwa inka byagombaga gushingira ku rutonde rwakozwe mu nama rusange y’abaturage hatagendewe kuri ruswa; amarangamutima, amasano n’ubuyobozi cyangwa izindi nyungu z’umuntu ku giti cye. Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda mu turere tumwe ryagenze neza ariko mu turere tundi ntiyagenze neza. Uko inka zatanzwe mu turere twose n’uko zageze ku bagenerwabikorwa biragaragara mu mbonerahamwe zikurikira : 53 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 2.2.5. Inka zatanzwe na MINAGRI mu Turere Imbonerahamwe n°18: INKA ZATANZWE MU NTARA Y’IBURASIRAZUBA AKARERE Inka akarere kakiriye RWAMAGANA Inka imirenge yakiriye Inka abaturage bakiriye Inka zaburiwe irengero - 299 239 60 1,137 1,114 1,114 0 NYAGATARE - 184 - - KIREHE - 122 122 0 NGOMA - 84 84 0 KAYONZA - 139 - - BUGESERA - 298 298 0 1,137 1,941 1,857 60 GATSIBO Zose hamwe Imbonerahamwe n°19 : INKA ZATANZWE MU NTARA Y’ AMAJYEPFO Inka akarere kakiriye 1,075 Inka imirenge yakiriye 1,236 Inka abaturage bakiriye 1,241 GISAGARA - 1,221 - - MUHANGA - 564 - - RUHANGO - 241 - - NYARUGURU - 1,217 1,078 64 HUYE - 945 - - NYAMAGABE - 459 443 16 KAMONYI - 293 229 1 1,075 6,176 2,991 81 AKARERE NYANZA Zose hamwe Ibyaburiwe irengero - Imbonerahamwe n°20: INKA ZATANZWE MU NTARA Y’ AMAJYARUGURU AKARERE GICUMBI Inka akarere kakiriye Inka imirenge yakiriye Inka abaturage bakiriye Ibyaburiwe irengero 2,545 295 - 9 MUSANZE - 251 - - GAKENKE - 502 502 - BURERA - 314 - - RULINDO - 517 - 20 2,545 1,879 502 29 Zose hamwe 54 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Imbonerahamwe n°21 : INKA ZATANZWE MU NTARA Y’ IBURENGERAZUBA Inka akarere kakiriye AKARERE Inka imirenge yakiriye Inka abaturage bakiriye Ibyaburiwe irengero NGORORERO - 702 - - RUBAVU - 852 673 - NYABIHU - 375 - - RUTSIRO - 578 - 4 NYAMASHEKE - 111 - - RUSIZI - 709 - - Zose hamwe - 3,327 673 4 Imbonerahamwe n°22: INKA ZATANZWE MU MUJYI WA KIGALI AKARERE Inka akarere kakiriye Inka imirenge yakiriye Inka abaturage bakiriye Ibyaburiwe irengero GASABO - 290 290 0 KICUKIRO - 269 269 0 NYARUGENGE - - - - Zose hamwe - 559 559 - IMPUGUKIRWA (-): Mu gihe cyo gukurikirana uko inka zatanzwe, Urwego rw’Umuvunyi ntirwahawe amakuru yose kuko uturere tutari dufite raporo y’uburyo igikorwa cyagenze n’abaturage bahawe inka ahenshi ubuyobozi ntibwari buzi aho batuye ngo Urwego rw’Umuvunyi rubagereho. (-) Inka zatanzwe n’imishinga itandukanye ndetse na banki ku buryo hari aho Urwego rwananirwaga gutandukanya izatanzwe na Leta cyangwa imishinga itegamiye kuri Leta. ISESENGURA Gahunda ya Girinka yagiyeho hagamije kuzamura imiryango y’abanyarwanda bakennye kurusha abandi. Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda usanga ritaragenze neza nk’uko umuyobozi w’igihugu yabyifuzaga kuko hari aho wasanganga inka zarahawe abasanzwe n’ubundi bishoboye, ahandi zigahabwa abasanzwe boroye cyangwa se abayobozi cyane cyane ku rwego rw’utugari aribo babanje kuzihabwa. Ibyagaragaye: - Mu turere twinshi, inka zahawe abishoboye bafite imyanya mu buyobozi bw’ibanze (imidugudu, utugari) ndetse n’abacuruzi cyangwa abasanzwe batunze izindi nka. - Inka zahawe abahinziborozi ntangarugero aho batuye ndetse n’abarimu b’indashyikirwa. 55 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) - Hari abahawe inka bakazigurisha. Iki kibazo kikaba cyarashyikirijwe Polisi n’inzego z’ubuyobozi ubu izo nka zaragarujwe. Urugero: Abantu 5 bo mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Cyato ho mu Karere ka Nyamasheke. - Hari itandukaniro hagati y’imibare y’inka itangwa n’uturere n’itangwa na RARDA. Urugero: Akarere ka Rulindo kavuga ko kahawe inka 2,330, RARDA ikavuga ko yagahaye inka 3,242, harimo ikinyuranyo cy’inka 912 kidafitiwe ibisobanuro. - Kwitirirwa inka kandi ari iy’umuyobozi. Urugero: mu Murenge wa Kabarondo, Akarere ka Kayonza umunyamabanga nshingabikorwa w’akagari atunze inka ariko ikaba yanditse kw’izina ry’umuturage. - Abayobozi ku rwego rw’akarere no ku mirenge ntibafite imibare nyayo y’inka zitangwa n’abaterankunga batandukanye nka SEND A COW, HIP, PADEBEL, RARDA, ASRG, CNF, DCDP, PDRCIU, Imbuto Foundation. 2.2.6. Uruhare rwa buri wese i. Ku rwego rw’Igihugu Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu nyuma yo kugura ibikoresho byo kubakira abatishoboye no kubigeza ku buyobozi bw’intara yagombaga gukurikirana niba koko icyo ibikoresho byari bigenewe aricyo byakoreshejwe. Ku bijyanye na gahunda ya Girinka Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubworozi (RARDA) byagombaga gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda. Nyuma yo gushyira ahagaragara ibyavuye mu igenzura, igishimishije ni uko Minisiteri ishinzwe ubuhinzi n’ubworozi yatangiye gukosora amakosa yari yakozwe mu gikorwa cyo gutanga inka, ubu zikaba zaratangiye kugaruzwa zigahabwa koko abari bakwiye kuzihabwa. ii. Ku rwego rw’ubuyobozi bw’ibanze Ku rwego rw’akarere usanga iyi gahunda yo kubakira abatishoboye yarahariwe Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza. Aha bigararaza ko rutita ku nshingano z’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere kuko ariwe ushinzwe imicungire y’umutungo w’akarere wose. Aha hakwibazwa impamvu yatumye abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere bataritaye ku gukurikirana ishyirwa mu bikorwa n’imikoreshereze y’ibikoresho Leta yari yageneye kubakira abatishoboye. Urundi ruhare rugaragara ku rwego rw’umurenge aho usanga umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge atarakurikiranye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kubakira abatishoboye. Aha ugasanga naho harimo kutubahiriza inshingano ze. Uruhare rw’ubuyobozi bw’ibanze mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Girinka usanga harabayemo kwikunda aho usanga inka zagenewe imiryango ikennye zaratwawe n’abayobozi ku rwego rw’utugari 56 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) n’imidugudu. Aho umuyobozi atayihaye ku giti cye, usanga yarayihaye mwenewabo, inshuti ye cyangwa undi bafite inyungu runaka basangiye. Aha byagaragaye aho usanga inka nyinshi zitunzwe n’abakuru b’imidugudu, abahuzabikorwa b’utugari ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ndetse n’abacuruzi batuye aho. iii. Ku rwego rw’abagenerwabikorwa Abagenerwabikorwa aribo abatishoboye nabo hari aho byagaragaye ko nabo bagize uruhare mu inyerezwa ry’ibikoresho byari bigenewe kubaka amazu y’abatishoboye. Aha twavuga nk’abaturage bamwe bahawe amabati na sima bakubakisha bike kubyo bahawe ibindi bakabigurisha. 2.3. KWAKIRA NO GUKURIKIRANA AMADOSIYE AVUGWAMO RUSWA Amadosiye avugwamo ruswa ari mu ngeri ebyiri: hari abaturage bageza ku Rwego rw’Umuvunyi amakuru arebana na ruswa, hakaba n’amakuru Urwego rwamenye rukaba rugomba kuyakoraho iperereza. Dosiye 227 nizo zakiriwe zikaba zigabanije mu byiciro bitanu bikurikira: 2.3.1. Ruswa mu nzego z’ibanze Dosiye zivugwamo ruswa mu nzego z’ibanze ni izigaragaza ko hari abayobozi bo muri izo nzego baka ruswa kugira ngo barangize inshingano zabo. Ibyo bigaragara cyane mu kugenzura imyubakire idakurikije amategeko, mu gukemura ibibazo by’akarengane no mu gutanga ibyangombwa biba bikenewe. 2.3.2. Ruswa mu nzego z’ubutabera Dosiye zivugwamo ruswa mu nzego z’ubutabera ni izigaragaza ko hari abakora muri izo nzego basaba ruswa cyangwa bakoresha ikimenyane n’icyenewabo mu gukemura impaka. Bamwe mu bavugwa harimo abacamanza bo mu nkiko zisanzwe, inyangamugayo zo mu nkiko Gacaca, abagize Komite z’Abunzi. Akenshi amakuru yashyikirijwe Urwego rw’Umuvunyi aba adafite gihamya kandi yatanzwe n’abatishimiye imikirize y’imanza baburana. 2.3.3. Imikorere mibi y’izindi nzego Hari amakuru atangwa ku mikorere mibi y’izindi nzego nk’ibigo bya Leta cyangwa ibyigenga, amashyirahamwe haba hakekwa ruswa kubera imikorere itanogeye abaturage. Aha twavuga nko mu micungire y’ibigo bya Leta, ibigo by’amashuri yisumbuye, ibigo nderabuzima n’ibindi. Mu itangwa ry’amasoko ya Leta havugwamo ruswa bitewe n’uko hari amategeko yirengagizwa bikaba bitanga icyuho cya ruswa. 57 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 2.3.4. Ruswa mu mirimo Dosiye zivuga kuri ruswa mu mirimo ni izerekana ko akazi cyangwa ibizamini bitangwa nabi, hari abakoresha impamyabumenyi zitarizo, abakozi bahembwa badakora, uburenganzira bw’abakozi butubahirizwa. Imbonerahamwe ikurikira irerekana umubare wa dosiye zakiriwe, izafatiwe imyanzuro cyangwa se izigikurikiranwa n’Urwego rw’Umuvunyi kimwe n’izashyikirijwe izindi nzego. Imbonerahamwe n°23 : Dosiye zivugwamo ruswa Dosiye zakiriwe 53 Dosiye zafatiwe imyanzuro 41 Inzego z’ubutabera 43 36 4 3 Imikorere mibi y’izindi nzego 82 74 6 2 Itangwa ry’amasoko 28 21 4 3 Umurimo 19 15 2 2 Igiteranyo 225 187 23 15 Ibyiciro Inzego z’ibanze Dosiye Dosiye zoherejwe zigikurikiranwa mu zindi nzego 7 5 Igishushanyo n° 4: Dosiye zakiriwe zivugwamo Ruswa Dosiye zivugw amo Rusw a 90 82 80 70 60 55 43 50 Dosiye zivugw amo Rusw a 40 28 30 19 20 10 0 Inzego z’ibanze Inzego z’ubutabera Imikorere mibi y’izindi nzego Itangw a ry’amasoko Umurimo Muri dosiye zakiriwe hari 187 zingana na 82.3% zafatiwe imyanzuro kuko nyuma y’ iperereza bigaragara ko nta bimenyetso bifatika bishimangira amakuru yakiriwe, bityo hagafatwa umwanzuro wo kuyisoza. Hari ubwo iperereza ryerekana imikorere mibi mu kigo cyangwa mu rwego uru n’uru, hagafatwa umwanzuro werekana ibigomba gukorwa kugira ngo ibitagenda neza bikosorwe kandi n’amategeko yubahirizwe cyangwa abayobozi babifitemo uruhare bagasabirwa ibihano byo mu rwego rw’akazi. Hari na dosiye zitarafatirwa imyanzuro kuko iperereza rigikomeza zikaba zigikurikiranwa. 58 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Dosiye zoherejwe mu zindi nzego ni izashyikirijwe inzego zifite ububasha bwo kuzifataho imyanzuro bitewe n’imiterere yazo. Hari dosiye zashikirijwe Ubushinjacyaha kuko abavugwamo bakekwaho ruswa, bityo bakaba bagomba gukurikiranwa n’inkiko kuri icyo cyaha. Hari dosiye zishyikirizwa inzego z’ubuyobozi nk’inama y’ubuyobozi cyangwa inama njyanama ziba zigomba gufata imyanzuro ku kibazo cyagaragajwe cyangwa ku mukozi wagaragaweho imikorere idahwitse. Urwego rw’Umuvunyi rukurikirana ko ibyo rwasabye byashyizwe mu bikorwa. 2.4. INAMA NGISHWANAMA YO KURWANYA RUSWA Igitekerezo cyo gushyiraho Inama ngishwanama yo kurwanya ruswa cyavuye mu Inama y’Umushyikirano yateranye ku itariki ya 17 no ku itariki ya 18 ukuboza 2008. Inama Ngishwanama ihuza inzego zinyuranye kugira ngo zihanahane amakuru mu buryo bwo kurwanya « corruption ». Inama ngishwanama yo kurwanya ruswa igizwe n’inzego zikurikra: - Urwego rw’Umuvunyi; - Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika; - Polisi y’Igihugu; - Ibiro bishinzwe iperereza (NSS); - Urukiko rw’Ikirenga; - Minisiteri y’Ubutabera; - Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu; Ubunyamabanga bw’Inama ngishwanama bwahawe Urwego rw’Umuvunyi, ndetse akaba ari narwo ruyobora akanama tekiniki gaterana buri kwezi. Inama ngishwanama yateranye ku wa 27/01/2009, ku wa 30/06/2009 no ku wa 09/12/2009. Imyanzuro y’ingenzi yafatiwe muri izo nama ni ikurikira: - Guha Urwego rw’Umuvunyi ububasha bwo kurangiza imanza, kandi rugafatira ibihano inzego zanze kuzirangiza : byashyizwe mu mushinga w’Itegeko rivugurura Urwego rw’Umuvunyi washyikirijwe inzego bireba ; - Kongera ireme ry’amadosiye avugwamo ruswa ashyikirizwa inkiko : hemejwe ko inzego zishinzwe kurwanya ruswa zigomba gukorana mu gushakisha ibimenyetso, ariko amadosiye akomeye avugwamo ruswa ndetse n’agaragaramo kunyereza umutungo wa Leta, ku rwego rw’Ubushinjacyaha akurikiranwa ku rwego rw’Igihugu. kukibazo cya za dosiye zigera mu nkiko zidafite ireme, maze abakekwaho icyaha barekurwa kubera kubura ibimenyetso bifatika bibashinja, inzego zagararaje inzitizi zishingiye ku buke bw’ibikoresho, imashini zandika nka za mudasobwa, ibikoresho byo gufata amajwi, kutagira ibiro ndetse no kutagira imodoka cyangwa moto bigaragara cyane mu nzego za Polisi, ubuke bw’abakozi, ubushobozi buke kubera kutabona amahugurwa ahagije ndetse n’imishahara mito ituma abakozi bahora bagenda byagaragajwe n’inzego zose. 59 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Kuri iki kibazo hafashwe imyanzuro ikurikira: • Polisi y’Igihugu ikwiye gushakira abakozi ibikoresho n’ubushobozi ; • Inzego z’Ubushinjacyaha zikwiye kurushaho gusuzuma amadosiye aturutse muri Polisi mbere y’uko ashyikirizwa inkiko ; • Umugenzacyaha ukoze dosiye akwiye kuyirangiza yumva ko yuzuye ku buryo yashyikirizwa inkiko; • Kongera ubufatanye hagati ya Polisi n’Ubushinjacyaha kugira ngo dosiye zikozwe zirusheho kugira ireme; • Kongera ubufatanye na Ibiro bishinzwe iperereza (NSS) mu guhana amakuru, mu rwego rwo kugenza ibyaha bijyanye na ruswa; • Gushyira ingufu mu gushakisha ibimenyetso bishinja mbere yo gufunga ukekwaho icyaha cya ruswa. - Kugaruza imitungo ya Leta ku bahamwe n’icyaha cya ruswa n’abanyereje umutungo wa Leta (assets recovery) : hemejwe ko imanza ziburanywamo imitungo ya Leta ba mandataires babimenyeshwa kugira ngo batange ikirego cy’indishyi. Abigwizaho imitungo mu buryo butemewe, Ubushinjacyaha bufatira iyo mitungo bukanasaba n’inkiko ko bayamburwa ; - Kongerera ubushobozi inzego zishinzwe kurwanya ruswa ku byerekeye gukora iperereza ry’amadosiye ya ruswa: Inama yemeje kandi ko kubera ubushobozi buke bukigaragara mu nzego bujyanye no gukurikirana amadosiye avugwamo ruswa, mu ishuri ry’amategeko ry’i Nyanza (ILDP) hashyirwamo gahunda y’amahugurwa yo kurwanya ruswa, umushinga warateguwe uroherezwa. Hemejwe kandi ko inzego zifite kurwanya ruswa mu nshingano zakwiga uburyo zakorera hamwe amahugurwa ; - Gukora isesengura ry’amadosiye ya ruswa yakiriwe mu nzego : amadosiye avugwamo ruswa yagiye yiyongera, agaragaza n’imibare y’amadosiye avugwamo ruswa yakurikiranywe mu mwaka wa 2009 mu nzego za Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Umuvunyi, Urwego rw’Ubushinjacyaha, Urukiko rw’Ikirenga ndetse n’Ibiro bishinzwe Iperereza (NSS) ; Hemejwe kandi ko hakorwa imbonerahamwe igomba gukoreshwa mu itangwa rya raporo ku mibare igaragaza ibyaha bya ruswa n’ibindi bifitanye isano nayo byakiriwe mu nzego zishinzwe kurwanya ruswa, bityo bigafasha mu isesengura ryayo ; - Gutanga ibitekerezo ku mushinga wa politiki y’igihugu yo kurwanya ruswa : umushinga washyikirijwe inzego bireba ziwutangaho ibitekerezo. 60 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 3. KUMENYEKANISHA UMUTUNGO Mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza,Urwego rw’Umuvunyi rufite mu nshingano zarwo igikorwa cyo kwacyira no gusuzuma inyandiko zigaragaza umutungo w’abayobozi b’Igihugu n’abandi bakozi ba Leta bateganywa n’Itegeko, n° 17/2005 ryo ku wa 18/08/2005 rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 25/2003 ryo ku wa 15/08/2003 rigena imiterere n’imikorere y’Urwego ry’Umuvunyi, mu ngingo yaryo ya 3 - 4°. Mu kurangiza iyo nshingano mu mwaka wa 2009 hakozwe ibikorwa bikurikira : 1. Gutanga no kwakira inyandiko zigaragaza umutungo, 2. Gusuzuma inyandiko zigaragaza umutungo, 3. Gukora inyigo ku kamaro k’imenyekanishamutungo. 3.1. GUTANGA NO KWAKIRA INYANDIKO ZIGARAGAZA UMUTUNGO Kuva mu kwezi kwa Gashyantare umwaka wa 2009 Urwego rw’Umuvunyi rwashyikirije inyandiko z’imenyekanishamutungo abayobozi mu nzego zose n’abandi bakozi ba Leta bari mu gihugu n’abari hanze yacyo, kugirango bazuzuze bazirugarurire mu gihe giteganywa n’amategeko. Kuva icyo gihe kandi Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye izo nyandiko runazibika hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho. 61 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Imbonerahamwe ikurikira irerekana umubare w’abantu bateganywa n’itegeko bahawe inyandiko zigaragaza umutungo, abazigaruye n’abatarazigaruye. 3.1.1. Abayobozi b’Ikirenga, Abasenateri, Abadepite, Abaminisitiri N° 2. Aho bakorera Abayobozi b’Ikirenga . Perezida wa Repubulika, . Perezida wa Sena, . Perezida w’Umutwe w’Abadepite, . Minisitiri w’Intebe . Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta 3. Abasenateri 25 25 0 4. Abadepite 79 79 0 137 137 0 1. Abazihawe IGITERANYO Abazigaruye Abatarazigaruye 5 5 0 28 28 0 3.1.2. Abakozi n’Inteko Ishinga Amategeko No Aho bakorera Abazihawe Abazigaruye Abatarazigaruye 1. Serivisi za Sena 15 15 0 2. Serivisi z’Umutwe w’Abadepite 15 15 0 IGITERANYO 30 30 0 3.1.3. Ubucamanza n’Ubushinjacyaha No Aho bakorera Abazihawe Abazigaruye Abatarazigaruye Ubucamanza 316 316 0 Ubushinjacyaha 173 173 0 IGITERANYO 489 489 0 3.1.4. Perezidansi na Minisiteri No Aho bakorera 1. Perezidansi 48 48 0 2. Serivisi za Minisitiri w’Intebe 27 27 0 3. Minisiteri y’Ingabo Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo Minisiteri y’Ubuzima 299 299 0 12 12 0 65 65 0 4. 5. Abazihawe ba Leta 62 Abazigaruye Abatarazigaruye RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 6. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi 64 64 0 7. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu 8 8 0 8. Minisiteri y’Urubyiruko 11 11 0 9. Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda, Guteza imbere Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative 7 7 0 10. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane hamwe na za Ambasade 65 65 0 11. Minisiteri y’Ibikorwa Remezo 25 25 0 12. Minisiteri y’Uburezi 16 16 0 13. Minisiteri y’Umutungo kamere 11 11 0 14. MinisiterimuriPrimatureIshinzweIterambere ry’Umuryango n’iry’Uburinganire 7 7 0 15. Minisiteri y’Ubutabera 33 33 0 16. Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu 53 53 0 17. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi 16 16 0 Minisiteri ya Siporo n’Umuco Minisiteri y’Umuryango w’Ibihugu 19 by’Iburasirazuba IGITERANYO 7 7 0 8 8 0 782 782 0 18. 3.1.5. Ibigo bya Leta n’ibyo Leta ifitemo imigabane No 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 Aho bakorera TIG RDB OCIR-THE OCIR-CAFE IPRC KAVUMU REMA MAGERWA ONATRACOM ORINFOR ILPD LABOPHAR CNLS TRAC PLUS CNLG CNDP Abazihawe Abizigaruye 6 63 48 17 6 27 16 29 26 7 9 13 18 9 7 63 Abatarazigaruye 6 63 48 17 6 27 16 29 26 7 9 13 18 9 7 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30 31 32 33 34 35 36 37 38 39 40 41 42 43 44 45 46 47 48 49 50 51 52 53 54 55 56 57 58 RDRC RURA SNJG RCAA CEPEX RPPA O.A.G SONARWA FARG ONP HCM CNUR FGA Umwalimu SACCO NCDC ID Project FPP Global Fund SFAR PS Commission NSS RIAM RSSP RHODA RADA RARDA PADAB R.N.Police RECO-RWASCO CROIX ROUGE RAMA ORLT RRA CDF RNE RNYC NEC ISAR RBS FER MMI Gender Monitoring Office SSFR 28 21 13 20 10 43 90 8 24 43 13 18 10 10 9 13 7 21 13 12 38 10 19 4 12 12 8 69 248 40 64 11 561 8 16 7 19 50 31 7 8 8 166 64 28 21 13 20 10 43 90 8 24 43 13 18 10 10 9 13 7 21 13 12 38 10 19 4 12 12 8 69 248 40 64 11 561 8 16 7 19 50 31 7 8 8 166 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 59 General Inspectorate of Education 60 PDRCIU 61 IRST 62 NISR 63 NMR 64 CAMERWA 65 BRD 66 BHR 67 BNR 68 BPR 69 OMG 70 RWANDAIR IGITERANYO 11 10 23 14 17 21 46 23 48 39 4 30 2429 11 10 23 14 17 21 46 23 48 39 4 30 2429 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 3.1.6. Abayobozi n’abakozi b’Intara, Umujyi wa Kigali, Uturere n’Imirenge. No Aho bakorera Abazihawe Ababigaruye 1 Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali 2 5 5 0 Abakozi b’umujyi wa kigali,Uturere n’Imirenge 156 156 0 3 Abakozi b’intara y’Uburasirazuba,Uturere n’Imirenge 230 230 0 4 Abakozi b’intara y’Uburengerazuba, Uturere n’Imirenge 190 190 0 5 Abakozi b’intara y’Amajyepfo, Uturere n’Imirenge 199 199 0 6 Abakozi b’intara y’Amajyaruguru, Uturere n’Imirenge 185 185 0 965 965 0 IGITERANYO Abatarabigaruye 3.1.7. Amashuri makuru n’ayisumbuye, ibitaro n’ibigo nderabuzima No Aho bakorera Abazihawe 1 UNR 29 29 0 2 KIST 30 30 0 3 KHI 15 15 0 4 KIE 28 28 0 5 ISAE Busogo 26 26 0 6 SFB Mburabuturo 12 12 0 7 UMUTARA POLYTECHNIC 10 10 0 8 Amashuri yisumbuye (yose) 640 640 0 9 Ibitaro n’Ibigo Nderabuzima 68 68 0 858 858 0 Igiteranyo Rusange 5690 5690 0 Ijanisha 100% 100% 0% Igiteranyo 65 Ababigaruye Abatarabigaruye RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Mu mwaka wa 2009 Urwego rw’Umuvunyi rwashyikirije abayobozi n’abandi bakozi bateganywa n’Itegeko mu nzego zose za Leta n’ibigo ifitemo imigabe inyandiko z’imenyekanishamutungo 5690, izi nyandiko zose zikaba zaragaruriwe Urwego rw’Umuvunyi. Ariko muri zo hakaba hari abantu 56 bazigaruye nyuma yo guhabwa ibihano byo mu rwego rw’akazi no gusabwa kuzuzuza.Ibihano byatanzwe bikaba byari : 1. Guhagarikwa ukwezi kumwe udafata umushahara ku bantu batamenyekanishije umutungo wabo mu gihe cy’umwaka umwe. 2. Guhagarikwa ku kazi mu gihe cy’amezi abiri udafata umushahara ku bantu batakoze imenyekanishamutungo wabo mu gihe cyo kuva ku myaka ibiri ujyana hejuru. Mu mwaka wa 2009 Urwego rw’Umuvunyi rwashyikirijwe kandi inyandiko zigaragaza umutungo w’abantu 25 bavuye mu kazi mu nzego zinyuranye. Nk’uko Itegeko ribiteganya muri uyu mwaka kandi abayobozi n’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi 37 bujuje inyandiko z’imenyekanishamutungo wabo bazishyikiriza Umutwe wa Sena mu gihe giteganywa n’itegeko. Mu mwaka wa 2009 imitwe ya Politiki 9 yagejeje ku Rwego rw’Umuvunyi raporo y’imikoreshereze y’umutungo n’ibitabo by’icungamutungo nk’uko biteganywa n’Itegeko ngenga N°16/2003 ryo ku wa 27/06/2003 rigenga imitwe ya politiki n’abanyapolitiki. 3.2. GUSUZUMA INYANDIKO Z’IMENYEKANISHAMUTUNGO Udutabo two kumenyekanisha umutungo Mu nshingano Urwego rw’Umuvunyi rwahawe harimo kandi kwakira no gusuzuma raporo y’imikoreshereze y’umutungo w’Imitwe ya Politiki no kugenzura inkomoko y’imitungo y’abayobozi n’abandi bakozi ba Leta bagenwa n’itegeko. 66 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) a) Hashingiwe ku Itegeko N°16/2003 ryo ku wa 27/06/2003 cyane cyane mu ngingo zigize umutwe wa kane waryo, mu mwaka wa 2009 Urwego rw’Umuvunyi rwakoze igenzura ku nkomoko n’imikoreshereze y’umutungo w’imitwe ya politiki hifashishijwe raporo z’imikoreshereze y’umutungo n’ibitabo by’ibaruramari byashyikirijwe Urwego rw’Umuvunyi kuva mu mwaka wa 2005 kugera muri 2008. Iryo genzura ryagaragaje ko hari imwe mu mitwe ya Politiki itabika neza impapuro zerekana uko amafaranga yakoreshejwe ariyo RPF na PL ; indi ugasanga itagira umukozi uhoraho ibiro bikaba bihora bifunze ariyo PDI, PPC, PSP na UDPR. Igenzura ryasanze kandi hari n’Imitwe ya Politiki itagira abacungamutungo bahoraho ibyo bikaba bituma nta baruramari igira, ibyo bikaba byaragaragaye ku Mitwe ya Politiki ya PDC na PSR. Ishyaka rya PSR usanga aho ryita icyicaro hakorerwa n’indi mirimo y’ubucuruzi bityo ntihagaragare n’ibendera ririranga ahubwo hakamanikwa icyapa kigaragaza serivisi batanga. Kubirebana n’ ibikoresho bitangwa n’ihuriro ry’imitwe ya politiki, Iryo shyaka ribikoresha mu mirimo y’ubucuruzi, ibindi bikabikwa mu ngo za bamwe mu banyamuryango. Raporo kuri iryo genzura ikaba yarakozwe inashyikirizwa SENA, MINALOC, Ihuriro ry’imitwe ya Politiki n’imitwe ya Politiki yagenzuwe. b) Mu mwaka wa 2009 kandi Urwego rw’Umuvunyi rwanagenzuye inkomoko y’imitungo y’abantu 736 bari mu byiciro bikurikira : 1. Abakozi b’i Ntara, Umujyi wa Kigali n’Uturere; 2. Abayobozi n’abacungamutungo b’imishinga ikorera muri za Minisiteri zose; 3. Abacamanza n’abashinjacyaha bo ku rwego rw’ibanze n’urwisumbuye. 4. Abayobozi n’abakozi ba Institut de Recherche Scientifique et Technologique (IRST) Muri rusange igikorwa cy’igenzura ry’ imitungo cyakozwe mu byiciro bibiri: 1. Urwego rw’Umuvunyi rwabonanye n’abagenzuwe batanga ibisobanuro ku nkomoko y’imitungo barushyikirije mu mwaka wa 2008 harebwa niba yarabonetse mu buryo bwemewe n’amategeko. 2. Urwego rw’Umuvunyi rwifashishije amabanki akorera mu gihugu harebwa niba amakuru yatanzwe ahuye n’ibiri muri banki zikorana n’abagenzuwe. Mu kurangiza iki gikorwa cy’igenzura byagaragaye ko bamwe mu bagenzuwe batagaragaje imitungo yabo neza kubera ko batasobanukiwe uko igikorwa cyo kugaragaza imitungo gikorwa, ibyo bikaba byaratumye imitungo y’ abo bashakanye batarayigaragaje bavuga ko ibyo babasanganye cyangwa ibyo bikorera ku giti cyabo batabyita ibyabo. Bamwe mu bakora mu rwego rw’ubucamanza bigaragara ko batuzuza imitungo y’abo bashakanye bikorera ku giti cyabo kuko Itegeko n° 09/2004 ryo ku wa 29/04/2004 ryerekeye imyitwarire mu kazi k’ubucamanza mu ngingo yaryo ya 18 ritabemerera kwikorera ku giti cyabo cyangwa ngo bakoreshe abandi. Iyo ikaba ari imwe mu mpamvu ituma batuzuza neza inyandiko z’imenyekanishamutungo wabo . 3.3. INYIGO KU KAMARO K’IMENYEKANISHAMUTUNGO Mu rwego rwo kureba niba igikorwa cy’imenyekanishamutungo ari ingirakamaro, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare hateguwe ibibazo bitandukanye bishyikirizwa abanyarwanda bakorera mu nzego zitandukanye basanzwe bakora igikorwa cyo kumenyekanisha umutungo wabo ngo basubize ibyo bibazo. Muri rusange ibyavuye muri iyi nyigo byagaragaje ko 78% by’abasubije ibi bibazo bagaragaje ko igikorwa cyo kumenyekanisha umutungo gifite ingaruka nziza ku micungire y’umutungo wa Leta. 67 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Igishushanyo n° 5 : YEREKANA KO KUMENYEKANISHA UMUTUNGO BYATUMYE ABABIKORA BACUNGA NEZA UMUTUNGO WA LETA 6,2% 15,2% 78,7% Oui Non ND Raporo y’inyigo ku kamaro k’imenyekanishamutungo 1 Ni muri urwo rwego kuva iki gikorwa cyatangira abantu mu nzego za Leta bahinduye imyumvire ku mikoreshereze y’amafaranga n’ibindi bikoresho bya Leta. Byagaragaye kandi ko ku kigero cya 57% bamwe mu bayobozi n’abakozi ba Leta bahinduye imyumvire ku mitangire ya serivisi zihabwa abanyagihugu hatagombye gusabwa ikiguzi kidateganywa n’amategeko mu rwego rwo kwigwizaho imitungo. Igishushanyo n°6 : IFATIYE KU GITSINA YEREKANA KO KUMENYEKANISHA UMUTUNGO BYATUMYE ABAMENYEKANISHA UMUTUNGO BAREKA KWAKIRA AMATURO 80 80 60 40 58 57 37 53 38 37 20 20 6 9 5 0 0 Ensemble Masculin Féminin Oui Non ND ND 1 Ishusho ya 5 wayisanga kuri paje 27 raporo y’inyigo ku kamaro k’imenyekanishamutungo « Figure 2.7 » 68 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) raporo y’inyigo ku kamaro k’imenyekanishamutungo 2 Iyi nyigo kandi yerekanye ko ku kigero cya 78%, igikorwa cy’imenyekanishamutungo ari ingirakamaro ku bayobozi n’abakozi ba Leta bityo kikaba kigomba gukorwa buri mwaka nk’uko Itegeko ribisaba. Igishushanyo n°7 : IHEREYE KU MYANYA MU KAZI YEREKANA KO ARI NGOMBWA KUMENYEKANISHA UMUTUNGO BURI MWAKA 84 Dirigeant administratif Agent de l'enseignement secondaire 83 Gestionnaire 82 78 Agent de sécurité Agent chargé de Habitat et Terres 76 Agent du secteur judiciaire 76 75 Autre 72 Contrôleur 70 Agent chargé des marchés publics 78 Ensemble 0 20 40 60 80 100 raporo y’inyigo ku kamaro k’imenyekanishamutungo3 3.5. IBIKORWA BY’UMWAKA WA 2010 (MUTARAMA-KAMENA) Kuva mu kwezi kwa Mutarama Urwego rw’Umuvunyi rwashyikirije abayobozi n’abandi bakozi ba Leta inyandiko z’imenyenkanishamutungo wabo nk’uko biteganywa n’itegeko n° 17/2005 ryo ku wa 18/08/2005 rihindura kandi ryuzuza itegeko n° 25/2003 ryo ku wa 15/08/2003 rigena imiterere n’imikorere y’Urwego ry’Umuvunyi, mu ngingo yaryo ya 3 - 4°. Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano z’Urwego hakozwe ibikorwa bikurikira: a. Gutanga no kwakira inyandiko z’imenyekanishamutungo b. Gusuzuma inkomoko y’imitungo y’abayobozi n’abakozi mu nzego za Leta 2 Ishusho ya 6 wayisanga kuri paje 40 raporo y’inyigo ku kamaro k’imenyekanishamutungo « Figure 2.26 » 3 Ishusho ya 7 wayisanga kuri paje 69 ya raporo y’inyigo ku kamaro k’imenyekanishamutungo « Figure 3.22 » 69 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 3.6. GUTANGA NO KWAKIRA INYANDIKO Z’IMENYEKANISHAMUTUNGO Inyandiko z’imenyekanishamutungo zatanzwe mu nzego zose za Leta n’ibigo ifitemo imigabane nk’uko bigaragazwa mu mbonerahamwe ikurikira: 3.6.1. Abayobozi bakuru, Abasenateri, Abadepite, Abaminisitiri No Aho bakorera Abazihawe 1. Abayobozibakuru(PerezidawaRepuburika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Minisitiri w’Intebe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga 2. Abazigaruye Abatarazigaruye 5 5 0 Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta 25 25 0 3. Abasenateri 26 26 0 4. Abadepite 78 78 0 134 134 0 IGITERANYO 3.6.2. Inteko Ishinga Amategeko N° Aho bakorera Abazihawe Abazigaruye Abatarazigaruye 1. Serivisi za Sena 12 12 0 2. Serivisi z’umutwe w’abadepite 14 14 0 IGITERANYO 26 26 0 3.6.3. Ubucamanza n’Ubushinjacyaha N° Aho bakorera Ubucamanza Ubushinjacyaha IGITERANYO Abazihawe Abazigaruye Abatarazigaruye 325 325 0 179 179 0 504 504 0 3.6.4. Perezidansi na Minisiteri No 1 2 3 4 5 6 7 8 9 Aho bakorera Perezidansi Serivisi za Minisitiri w’Intebe Minisiteri y’Ingabo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo Minisiteri y’Ubuzima Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Urubyiruko Minisiteri y’Ubucuruzi n’ Inganda Abazihawe Abazigaruye Abatarazigaruye 50 50 0 50 50 0 461 461 0 10 10 0 36 36 0 57 55 2 16 16 0 9 9 0 6 6 0 70 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Minisiteri y’Ububanyi hamwe n’Amahanga, Ubutwererane na za Ambasade 11 Minisiteri y’Ibikorwa Remezo 12 Minisiteri y’Uburezi 13 Minisiteri y’Umutungo kamere Minisiteri muri Primature Ishinzwe Iterambere 14 ry’Umuryango n’iry’Uburinganire 15 Minisiteri y’Ubutabera 16 Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu 17 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi 18 Minisiteri ya Siporo n’Umuco Minisiteri y’umuryango w’Ibihugu 19 by’Iburasirazuba IGITERANYO 10 80 80 0 26 21 11 26 21 11 0 0 0 9 9 0 36 81 32 7 36 81 31 7 0 0 1 0 10 10 0 1008 1005 3 3.6.5. Ibigo bya Leta n’ibyo Leta ifitemo imigabane No 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 Aho bakorera TIG RDB OCIR-THE OCIR-CAFE IPRC KAVUMU REMA MAGERWA ONATRACOM ORINFOR ILPD LABOPHAR CNLS TRAC PLUS CNLG CNDP RDRC RURA SNJG CEPEX RPPA OAG SONARWA FARG ONP HCM CNUR FGA Abazihawe Abibigaruye Abatarabigaruye 9 9 0 90 90 0 49 49 0 16 16 0 9 9 0 28 28 0 15 15 0 21 21 0 19 17 2 11 11 0 13 13 0 15 15 0 16 16 0 14 13 1 7 0 0 24 23 1 39 37 2 11 11 0 10 10 0 40 40 0 82 82 0 5 5 0 26 25 1 37 37 0 8 8 0 21 20 1 9 9 0 71 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 28 29 30 31 32 33 34 35 36 37 38 39 40 41 42 43 44 45 46 47 48 49 50 51 52 53 54 55 56 57 58 59 60 61 62 63 64 65 66 67 68 69 70 71 72 73 Umwalimu SACCO NCDC ID Project FPP Global Fund SFAR PS Commission NSS RIAM RSSP RHODA RADA RARDA PADAB R N Police RECO-RWASCO CROIX ROUGE RAMA RRA CDF RNEC RNYC NEC ISAR RBS FER MMI Gender Monitoring Office CSR General Inspectorate of Education PDRCIU IRST NISR NMR CAMERWA BRD BHR BNR OMG HIGH ED. COUNCIL CMAC NATIONAL REF LABO NATIONAL W. COUNCIL CNRU (UNESCO) NAFA WORK FORCE D.A 11 11 19 8 23 12 15 34 6 12 6 11 16 3 162 243 38 83 699 15 10 7 19 52 52 7 15 9 205 11 12 22 11 15 16 61 23 47 5 5 5 17 9 9 20 8 72 11 11 19 8 23 12 15 34 6 12 6 11 15 3 162 243 38 83 699 14 10 7 19 48 52 6 15 9 205 11 10 22 11 14 16 61 23 47 5 5 5 17 9 9 17 8 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 1 0 0 0 0 0 0 1 0 0 0 4 0 1 0 0 0 0 2 0 0 1 0 0 0 0 0 0 0 0 0 0 3 0 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 74 NDIS 75 PSCBS 76 N. LAND CENTER 77 CNTS 78 Skills Dvpt in Science and Technology 79 RCA IGITERANYO 9 5 11 6 5 3 2782 9 5 11 6 5 3 2761 0 0 0 0 0 0 21 3.6.6. Abayobozi n’abakozi b’Intara, Umujyi wa Kigali, Uturere n’Imirenge. No Aho bakorera Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi 1 w’Umujyi wa Kigali 2 Abakozi b’Umujyi wa Kigali, Uturere n’Imirenge 3 Abakozi b’Intara y’Uburasirazuba,Uturere n’imirenge 4 Abakozi b’Intara y’Uburengerazuba, Uturere n’Imirenge 5 Abakozi b’Intara y’Amajyepfo,Uturere n’Imirenge 6 Abakozi b’intara y’Amajyaruguru, Uturere n’Imirenge IGITERANYO Abazihawe Ababigaruye Abatarabigaruye 5 5 0 152 209 226 232 202 1026 150 209 226 230 155 1024 2 0 0 0 0 2 3.6.7. Amashuri makuru n’ayisumbuye, ibitaro n’ibigo nderabuzima No 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 Aho bakorera UNR KIST KHI KIE ISAE BUSOGO SFB Mburabuturo Umutara Pol Kicukiro college Tumba college of techn Kavumu college of Ed. Amashuri yisumbuye (yose) Ibitaro n’Ibigo Nderabuzima Igiteranyo Igiteranyo Rusange Ijanisha Abazihawe 39 31 12 25 38 14 17 9 7 5 378 598 1173 6653 100% Ababigaruye Abatarabigaruye 39 0 26 5 12 0 23 2 38 0 14 0 17 0 9 0 7 0 5 0 368 10 580 18 1147 29 6601 55 99% 1% 3.7. IMBONERAHAMWE RUSANGE IGERARANYA IMYAKA 2009/2010 No Umwaka Abazihawe 1 2009 5690 5690 0 2 2010 6653 6598 55 73 Ababigaruye Abatarabigaruye RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Igishushanyo n° 8: gutanga no kwakira ibitabo by’imenyekanishamutungo 2010 3.8. GUSUZUMA INKOMOKO Y’IMITUNGO Igikorwa cyo gusuzuma inkomoko y’imitungo y’abayobozi n’abacungamutungo wa Leta cyatangiye mu mwaka wa 2009, kikaba cyarakomeje no mu mwaka wa 2010. Iri genzura ryakomereje ku CYICIRO cyo kureba mu ma banki niba amakuru yatanzwe ari ukuri. 4. KUGENZURA IMYITWARIRE Y’ABAYOBOZI BAKURU Ibikorwa by’ Ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi byatangiye mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2010. Kubera ko iri shami ryari ritarabona abakozi bari bateganyijwe hakozwe ibikorwa by’ingenzi bibiri biri mu nshingano zaryo. a) Gukangurira abantu bose n’abayobozi by’umwihariko ibikubiye mu Itegeko ngenga No 61/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’abayobozi bakuru mu nzego za Leta. Kugenzura iyubahirizwa ry’ibikubiye mu itegeko rigena imyitwarire y’abayobozi bakuru mu nzego za Leta. b) Igikorwa cyo gukangurira abantu bose n’abayobozi by’umwihariko ibikubiye mu Itegeko ngenga No 61/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’abayobozi. 4.1. KUMENYEKANISHA ITEGEKO NGENGA RIGENA IMYITWARIRE Y’UBUYOBOZI Mu gikorwa cya mbere cyo gukangurira abantu kumenya ibikubiye muri iryo tegeko, hifashishijwe ibiganiro byatanzwe ku maradiyo. Ibi biganiro byabaye inshuro nyinshi ku maradiyo atandukanye yo mu gihugu. Ibi biganiro byatanzwe n’Umuvunyi Mukuru, Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane n’Umuyobozi w’ Ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi. Muri iki gikorwa kandi hakozwe za “dépliants” ibihumbi bibiri ziri mu ndimi z’icyongereza n’ikinyarwanda zisobanura bimwe mu bikubiye mu itegeko rigena imyitwarire y’abayobozi zikaba zizajya zihabwa abantu batandukanye. Hateguwe kandi inyandiko zaciye mu kinyamakuru UMUVUNYI Magazine n°15 na N°16 zisobanura zimwe mu ngingo zivugwa muri iri tegeko. Izi nyandiko zikazajya zisohoka no mu nomero zitaha z’iki kinyamakuru kugeza ubwo ingingo z’iri tegeko zose zirangiriye. 74 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 4.2. KUGENZURA IYUBAHIRIZWA RY’IBIKUBIYE MU ITEGEKO RIGENA IMYITWARIRE Y’ABAYOBOZI Muri iki gikorwa hari hagamijwe kugenzura ibikubiye mu ngingo ya 7 y’iri tegeko ivuga ko buri muyobozi w’urwego rw’umurimo agomba gushyiraho no gutangaza amabwiriza yihariye agenga imyifatire n’imikorere y’abayobozi n’abakozi barwo ashingiye ku miterere yihariye ya buri rwego. Iri genzura ryakozwe mu Turere twose tw’igihugu ndetse no ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali. Muri iri genzura hagaragaye ko izi nyandiko zidakorwa hafi mu nzego zose zasuwe uretse mu Karere kamwe no mu Ntara imwe gusa. Ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi ryabonye abakozi kuva mu ntangiriro za Nyakanga 2010 ku buryo muri uyu mwaka wa 2010/11 rizashobora gukora ibikorwa byinshi biri mu nshingano zaryo. 5. UBURYO BWAKORESHEJWE MU GUSHYIRA MU BIKORWA INSHINGANO Z’URWEGO RW’UMUVUNYI 5.1. IMIBANIRE Y’URWEGO RW’UMUVUNYI N’IZINDI NZEGO Mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye n’imibanire myiza n’inzego zo mu bindi bihugu, Umuvunyi Mukuru n’Abavunyi Bungirije bitabiriye inama zitandukanye mu Burundi, Afrika y’Epfo, Maroc, Suède, Quatar, Ubufaransa na Autriche. Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi na bo boherejwe mu nama mpuzamahanga mu bihugu bya Tanzaniya, Uganda, Burundi, Sénégal, Maroc, Cameroun na Quatar. Bitabiriye kandi amahugurwa yo kurwanya ruswa muri Hong Kong, gukemura amakimbirane muri Afrika y’Epfo,amahugurwa kuri Gender Mainstreaming na Leadership for Change Management. Urwego rwakiriye kandi abashyitsi batandukanye. Abo ni intumwa z’abadepite zaturutse mu Bwongereza, muri Haïti, muri Niger no muri Zambiya, aba minisitiri baturutse muri Somaliya, uhagarariye « World Bank »mu Rwanda, Uhagarariye « CICR » mu Rwanda, Chancelier w’ububiligi na chargé des affaires politiques muri ambassade y’Amerika. 75 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Mu kongerera abakozi ubushobozi, Urwego rw’Umuvunyi rwateguye amahugurwa atandukanye ku bakoze babo yabereye imbere mu gihugu. Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi barangije amahugurwa yo kurwanya ruswa 5.2. INAMA MPUZAMAHANGA Y’ABAVUNYI BO MURI AFURIKA N’UMUVUNYI WA SUWEDI Inama mpuzamahanga y’Abavunyi bo muri Afurika n’Umuvunyi wa Suwedi Kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 16 Ukwakira 2009, muri Hotel Serena i Kigali hateraniye Inama Mpuzamahanga y’Abavunyi bo muri Afurika n’Umuvunyi wa Suwedi. Iyo nama yari n’umwanya wo kwizihiza isabukuru y’imyaka Magana abiri Urwego rw’Umuvunyi rumaze rugiyeho mu gihugu cya Suwedi(1809-2009), u Rwanda rutoranywa nk’Igihugu ibirori by’iyo sabukuru byizihirizwamo ku mugabane w’Afurika. 76 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Inama yitabiriwe n’Abavunyi bakuru ndetse n’abayobozi b’ibigo bishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu bikurikira: Rwanda, Suwedi, Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania, Burkina Faso, Mali, Ikirwa cya Maurice na Namibia. Icyo inama yari igamije: - Kwigira ku rugero n’ubunararibonye bw’Urwego rw’Umuvunyi rwo muri Suwedi, ari naho Umuvunyi yabanje bwa mbere ku isi (rwashinzwe mu mwaka wa 1809); - Kungurana ibitekerezo hagati y’inzego z’Abavunyi n’ibigo bishinzwe kurwanya ruswa ku buryo hashyirwaho ingamba zo gukumira no kurwanya ruswa, guteza imbere imiyoborere myiza n’uburenganzira bwa muntu; - Kurebera hamwe no gushimangira imikoranire y’inzego z’abavunyi n’ibigo bishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu by’Afurika. Inama yafunguwe na Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ashimira abaturage ba Suwedi n’Umuvunyi Mukuru wa Suwedi Bwana Mats MELIN by’umwihariko, uburyo bafashije Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda kwiyubaka ndetse n’ubufatanye inzego zombi zifitanye. Yashimiye kandi ibihugu byitabiriye inama, abibutsa ko Afurika itazatera imbere igihe cyose hakirangwa imiyoborere mibi, kudakorera mu mucyo ibyo byose bikajyana n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Tito RUTAREMARA yagaragaje ibyagezweho mu Rwanda mu rwego rwo kurwanya ruswa no mu kwimakaza imiyoborere myiza; aha twavuga nk’ishyirwaho ry’inama ngishwanama yo kurwanya ruswa, amahugurwa y’abaturage ku bubi n’ingaruka za ruswa no kudahishira abayitanga, inyigo ku miterere ya ruswa mu nzego zitandukanye, igenzura ry’imikorere y’inzego za Leta, igenzura ry’imitungo y’abayobozi, ibyapa bifite ubutumwa bwo kurwanya ruswa, … Nyuma yo kungurana ibitekerezo, kugaragaza ibyagezweho mu kurwanya ruswa n’akarengane ndetse no mu guteza imbere imiyoborere myiza, Abayobozi bahagarariye ibihugu mu Nzego z’Umuvunyi n’ab’ibigo bishinzwe kurwanya ruswa muri Afurika bafashe imyanzuro ikurikira: - Gushyira imbaraga mu guhashya imyitwarire n’ibikorwa byose bidindiza iterambere ry’Afurika; - Gufatanya no guhuza ingufu mu kurwanya ruswa no gushakira hamwe ingamba zo gukumira akarengane, ruswa n’imiyoborere mibi; - Gushimangira imikoranire n’ubufatanye hagati y’inzego no gufatira ingero ku bikorwa byiza by’ahandi; - Kubaka igihugu kigendera ku mategeko, ubunyangamugayo n’ubutabera ibyo bikajyana no kurwanya ruswa; - Gushimangira amahame y’imiyoborere myiza ashingiye mu gukorera mu mucyo, gukoresha umutungo wa Leta mu buryo bunoze no kugaragariza abaturage ibibakorerwa; - Kongerera inzego ubushobozi bwo gukora iperereza ku byaha bya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo kandi hagashyirwaho ingamba zo gukumira ibyo byaha ku bakozi ba Leta mu mirimo yabo; - Leta z’ibihugu zikwiye guha Inzego z’Umuvunyi n’ibigo bishinzwe kurwanya ruswa ububasha bw’ubushinjacyaha zigahabwa n’uburyo bwo gukora kugirango zigere ku ntego zazo zo kurwanya imiyoborere mibi, akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. 77 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Inama mpuzamahanga y’abavunyi bo muri Afurika n’inzego zishinzwe kurwanya ruswa yari yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo iza Leta zigize Inama ngishwanama yo kurwanya ruswa, inzego zitegamiye kuri Leta, amahuriro y’abanyeshuri yo kurwanya ruswa (anti-corruption club) ndetse na Transparency Rwanda. Izo nzego nazo zagaragaje ingamba zifite mu kurwanya ruswa ndetse n’ ibikorwa byagezweho. Inama yagaragaje koko ko Inzego z’Umuvunyi n’Ibigo bishinzwe kurwanya ruswa bifite gahunda nziza, ariko ko hakiri ikibazo cy’ubushobozi buke ku ngengo y’imari, abakozi n’ibikoresho; ibyo bituma zitagera ku nshingano zazo uko bikwiye. 5.3. INGENGO Y’IMARI N’IBIKORESHO Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano zarwo, Urwego rw’Umuvunyi rwakoresheje ingengo y’imari rugenerwa na Leta yunganiwe n’inkunga ya UNDP na DFID inyuzwa mu mushinga wo gushyigikira imiyoborere myiza “Program for strengthening Good Governance”. Habonetse kandi inkunga y’ikigo cya Suwede gishinzwe iterambere mpuzamahanga SIDA (Swedish internation Development Agency) mu rwego rwo gutegura inama y’Abavunyi bo muri Afurika n’Umuvunyi wa Suwede. Haguzwe ibitabo 86 binyuranye birimo ibivuga ku ndimi z’amahanga, ku mateka ya jenoside, ku mategeko, inkoranya n’ibindi. Ibyo bitabo byose byifashishwa n’abayobozi n’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi mu kazi kabo ka buri munsi. Hari kandi abakozi b’ibigo bitandukanye, abanyeshuri bo muri za kaminuza n’abashakashatsi bakunze kugana isomero ry’Urwego rw’Umuvunyi. Uretse ibitabo rugura cyangwa rwakira ku buryo bw’impano, Urwego rw’Umuvunyi rwateguye runajyana mu icapiro imfashanyigisho zikurikira : - Gutanga serivisi zinoze mu nzego n’ibigo bya Leta ; - Gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu itangwa ry’amasoko ; - Dusobanukirwe amategeko agenga ubutaka ; - Dusobanukirwe amategeko agenga imiburanishirize y’imanza ; - Dusobanukirwe amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura. Izo mfashanyigisho zifashishwa n’abakozi mu gihe bahugura abaturage ku mategeko anyuranye. Urwego rw’Umuvunyi rwasohoye ikinyamakuru UMUVUNYI MAGAZINE N° 10, N°11, N°12, N°13, N°14 na N°15 mu rwego rwo gukangurira abaturage kwanga no kwamagana ruswa n’akarengane, bikaba byaratanzwe mu Gihugu hose. Urwego rw’Umuvunyi rwashakiye abakozi barwo ibikoresho binyuranye byo mu biro bibafasha kurangiza imirimo yabo ya buri munsi. Mu kumenyekanisha ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi mu baturarwanda, hakoreshwejwe ibiganiro kuri 78 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Radio zinyuranye zikorera mu Gihugu na Televiziyo y’u Rwanda, n’ibindi binyamakuru. Hifashishijwe kandi urubuga rwa Internet mu kumenyekanisha ibyo bikorwa mu Gihugu no hanze yacyo. 5.4. INKOMOKO Y’IMARI YAKORESHEJWE MU MWAKA WA 2009-2010. Inkomoko y‘imari Amafaranga yasigaye mu isanduku y’Urwego ukuboza 2008 Amafaranga yasigaye mu isanduku y’Urwego kamena 2009 Amafaranga Urwego rwahawe ajyanye n’ingengo y’imari akanyuzwa kuri konti y‘Urwego Amafaranga Urwego rwahawe ajyanye n’ingengo y’imari ataranyuze kuri konti y‘Urwego Amafaranga Urwego rwahawe na projet Sida akanyuzwa kuri konti y’Urwego IGITERANYO Ingengo y’imari 2009 (Mutarama-Kamena ) Ingengo y’imari (Nyakanga 2009-Kamena2010) 153,681 - - 72,000 153,087,679 512,962,887 167,408,057 396,809,477 - 30,000,000 320,649,417 939,844,364 5.5. IMIKORESHEREZE Y’INGENGO Y’IMARI Y’UMWAKA WA 2009-2010 Imirongo y’Ingengo y’Imari Amafaranga yo kugura ibikoresho bya tekinike Ingengo y’imari 2009 Ingengo y’imari (Nyakanga (Mutarama-Kamena ) 2009-Kamena 2010) 1,766,613 6, 346,787 Amafaranga yo kugura mudasobwa n’ibikoresho bijyana na mudasobwa 23,046,897 8,960,414 Amafaranga yo kugura ibikoresho byo mu biro 20,275,724 37,446,256 4,037,282 7,977,430 28,534,465 123,290,659 2,274,330 22,553,443 8,489,554 33,278,420 - 17,785,666 Gukodesha ibyumba by’inama n’ibindi 746,300 2,622,387 Ibindi bikenerwa 346,200 16,077,553 1,553,912 39,305,988 Gukoresha no gusana ibikoresho bya tekinike 671,750 25,679,220 Ifatabuguzi ry’ibitabo n’ibinyamakuru 180,825 16,247,006 Amazi n’umuriro Amafaranga y’urugendo mu Gihugu Amafaranga y’urugendo hanze y’i Gihugu Amafaranga y’ubutumwa mu Gihugu Amafaranga y’ubutumwa hanze yu Rwanda Gukoresha no gusana inzu n’ibikoresho byo mubiro 79 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) Gucapisha inyandiko 4,641,750 9,057,563 Amafaranga y’amatangazo no kwamamaza 2,705,107 6,583,108 Ibiganiro,semineri no guhugurwa 4,556,686 88,623,475 Ubwishingizi 2,785,704 5,242,895 Amafaranga ku mpuguke zifashishijwe 5,683,285 5,458,916 Iperereza 4,205,020 10,230,511 Amafaranga yo kwiyakira ku minsi mikuru ya Leta 2,157,850 13,341,988 72,700 17,169,329 14,281,906 6,199,405 10,135,150 20,850,719 2,706,480 6,869,518 Gusemura inyandiko - 2,434,804 Amafaranga Banki y’igihugu ikura kuri konti (frais bancaires) 102,000 281,500 - 179,600 Imishara y’Abamandateri n’Abasusitati 144,533,789 320,700,066 Ubwishingizi CSR Mandateri na Susitati 9,697,498 25,763,385 Ubwishingizi RAMA Mandateri na Susisati 14,988,970 41,222,905 315,177,747 931,434,129 Amafaranga yo kwakira abashyitsi Amafaranga y’iposita Amafaranga ya fax na telefoni Amafaranga ya Interineti Amafaranga y’imiti IGITERANYO Urwego rw’Umuvunyi kandi rwakoresheje amafaranga y’abaterankunga : UNDP/DFID ku buryo bukurikira : Amafaranga yasigaye Amafaranga yageze kuri kuri konti umwaka konti 120.29.73 iterwa wa 2008 inkunga na UNDP/DFID kuva Mutarama 2009kamena 2010 Amafaranga yakoreshejwe Amafaranga yasigaye avuye kuri konti 120.29.73 kuri konti iterwa inkunga na UNDP/ DFID kuva Mutarama 2009kamena 2010 25, 204,989 455, 206,854 458, 353,706 80 3, 146,852 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 6. IBYIFUZO N’INGORANE 6.1. GUKUMIRA NO KURWANYA AKARENGANE a. N’ubwo hari byinshi byakozwe mu kwishyura ibirarane by’abahoze ari abakozi, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye abantu bagikomeje gusaba ibirarane by’imishahara bakoreye bakiri abarimu cyangwa abandi bakozi ba Leta. Hari ibirarane bigomba kwishyurwa na Minisiteri ifite imari mu nshingano zayo, ibindi bigomba kwishyurwa n’Uturere cyangwa Intara. Urwego rw’Umuvunyi rurasaba izo nzego kwita by’umwihariko kuri icyo kibazo kugira ngo abagifite bishyurwe cyangwa bamenyeshwe inzira zo kwishyurwamo; b. Ibibazo byinshi abaturage bageza ku Rwego rw’Umuvunyi bisaba kubikemurira aho biri hirya no hino mu gihugu. Urwego rw’Umuvunyi rukaba rugihura n’ingorane y’uko rutangaza gahunda yo kubikemura rubinyujije ku maradiyo ndetse no ku Turere ariko Uturere tumwe na tumwe ntitumenyeshe abaturage batwo izo gahunda kuko hari benshi batumva radiyo, bigatuma gahunda z’Urwego zaba izo guhugura cyangwa gukemura ibibazo zititabirwa uko bikwiye. Urwego rurashishikariza Inzego z’Ibanze gufasha abaturage kwitabira izo gahunda, rugasaba n’izindi nzego nkuru z’igihugu zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu gushishikariza izo nzego kubishyiramo imbaraga; c. Itegeko rigenga ikigo cy’Ubwishingizi bw’abakozi (CSR) rigena igihe cy’imyaka icumi (10) cy’ubuzime bwo gukurikirana amafaranga y’ubwiteganyirize. Uretse ko n’abantu benshi batamenya iyo ngingo bigatuma batakaza uburenganzira bwabo, Urwego rw’Umuvunyi rurasanga bitumvikana uburyo umuntu yavutswa uburenganzira ku mafaranga yiteganyirije biturutse ku mpamvu zinyuranye. Rukaba rusaba ko Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi ifatanyije n’inzego bireba bahindura iyo ngingo y’itegeko hakavanwamo ubwo buzime bw’imyaka icumi, cyangwa se hagashyirwamo ingingo y’irengayobora mu bihe bimwe na bimwe; d. Ibibazo byinshi bituruka mu kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange biterwa n’uko hari abimurwa badahawe agaciro k’ibikorwa byabo, ababarirwa ako gaciro ntibagahabwe kandi ntibimurwe nyamara bakavutswa uburenganzira ku mutungo wabo. Urwego rurasaba inzego zibishinzwe ko zajya zikora gahunda mbere, zikamenya ibikorwa biteganyijwe n’igihe bizakorerwa kugira ngo zidaheza abaturage mu gihirahiro kandi buri gihe hakubahirizwa ibiteganywa mu itegeko n° 18/2007 ryo ku wa 19/04/2007 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange. 6.2. Gukumira no kurwanya Ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo Gahunda ya Girinka no kubakira abatishoboye a. Abayobozi banyereje cyangwa bakoresheje nabi ibyari bigenewe abatishoboye n’abakene bakwiye guhabwa ibihano biteganywa n’amategeko cyangwa mu rwego rw’akazi; b. Gutanga ibikoresho byo kurangiza amazu ataruzura kugeza ubu; c. Abahawe inka batazikwiye bakwiye kuzakwa zigahabwa abakene bari bazikwiye; 81 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) d. Kwigisha no gutegura bihagije abagenerwabikorwa mbere y’uko ibikorwa bibageraho (kubakirwa amazu no guhabwa inka za kijyambere); e. Minisiteri zitandukanye zirebwa n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zigomba gukora igenzura rihoraho ry’uburyo gahunda zateguwe zishyirwa mu bikorwa. 6.3. Kumenyekanisha umutungo a. Harasabwa ko inzego za Leta zajya zimenyesha Urwego rw’Umuvunyi abakozi bashya kimwe n’abavuye mu kazi bityo hakubahirizwa ibisabwa n’Itegeko N° 17/2005 ryo ku wa 18/08/2005 rihindura kandi ryuzuza Itegeko N° 25/2003 ryo ku wa 15/08/2003 rigena imiterere n’imikorere y’Urwego ry’Umuvunyi, mu ngingo yaryo ya 7 bis ivuga ko umukozi wese uvuye ku mirimo agomba kugaragariza Urwego rw’umuvunyi umutungo mu gihe cy’iminsi 15 avuye ku mirimo. Iyi ngingo kandi ivuga ko Inyandiko ya mbere igaragaza imitungo nyakuri y’ abantu bavugwa mu ngingo ya 3-4° yaryo bagitangira imirimo, ishyikirizwa Urwego rw’Umuvunyi mu gihe cy’ukwezi nyuma y’uko batangiye iyo mirimo. b. Harasabwa ko havugururwa ingingo ya 18 y‘ Itegeko N° 09/2004 ryo ku wa 29/04/2004 ryerekeye imyitwarire mu kazi k’ubucamanza kuko ibangamiye imibereho y’abacamanza ibyo bikaba binatuma bakora imirimo babuzwa rwihishwa ndetse no mu kugaragaza imitungo yabo bagatinya kuvuga ukuri bitewe n’imiterere y’Itegeko ribagenga. c. Mugihe hakorwaga igenzura ku nkomoko y'imitungo y’abayobozi n’abandi bakozi mu nzego za Leta, hagaragaye ikibazo cy’abantu bava ku kazi ntibimenyeshwe Urwego rw’Umuvunyi bityo ntihamenyekane aho babarizwa kugirango bakorerwe igenzura ku nkomoko y’imitungo yabo; d. Bamwe mubakora umwuga w’ubucamanza ntabwo berekana imitungo y’abo bashakanye bikorera kugiti cyabo kuko Itegeko ribagenga ribuza bo ubwabo kimwe n’abo bashakanye gukora imirimo y’ubucuruzi 82 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 83 RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 ) 84
Similar documents
Original PDF—p. 3, 4
verinomairiho ubu yazigabiye Perdeiminsi y'igkmbo ibaze. Basigaye bigitura ya Byumba, ariyo nini mu rirva bavuza induru ngo batewe. Si Rwanda Bakagerekaho na Minisiteri uguterwp kuko igisambo iyo k...
More informationINAMA RUSANGE YAHAWE IKIGANIRO KURI PAN AFRICANISM
zubaka kuruta gushaka gusenya. Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu batatu (3) muri buri mutwe wa politiki, bayobora Komisiyo zishinzwe gukumira no gukemura amakimbirane hamwe n’abagize Komisiyo Mbone...
More information