ikibazo ni umuntu - Kamonyi Reseach Center
Transcription
ikibazo ni umuntu - Kamonyi Reseach Center
IKIBAZO NI UMUNTU Iyo muntu ahindutse ikibazo isi iba igushije ishyano NSENGIMANA Evase Ikigo cy’Ubucurabwenge www.ubucurabwenge.org Kamonyi - Rwanda Kwakira 2013 A B Nzariturande Nzariturande Iki gitabo ngituye : Muri rusange umwana w’umunyarwanda aho ari hose ku isi. Byumwihako ngituye : Umukobwa wanjye w’imfura mu bakobwa akaba n’umuhererezi muri bo : « Mushikiwabo Nsenga Diane ». i ii Ijambo ryo gushimira Ijambo ryo gushimira Ndashimira mbere na mbere ababyeyi banjye batumye nza kuri iyi si ya Rurema, bakandera bakankuza, kugera nanjye nibarutse nkabyara abandi bantu. Ndashimira byimazeyo ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu, tutigeze tugira kuva u Rwanda rwabaho, kuko bwazanye umutekano usesuye mu Rwanda. Ndashimira inzego z’umutekano Polisi n’ingabo z’i gihugu, iyo batemera kurara bahagaze amanywa n’ijoro, simba narashoboye gutekereza neza ngo nandike iki gitabo nisanzuye nta nkomyi. Ndashimira abayobozi b’inzego zose kuko bakora cyane ngo dutere imbere, no gushishikariza cyane abantu gusoma ibyanditswe. Ndashimira mbikuye ku mutima kandi abantu mwese muzi ko mwagize uruhare mu kumfasha kwandika iki gitabo, cyantwaye imyaka myinshi kugirango kibashe gusohoka. Birangoye kuko ntabasha kuvuga abantu bose mu mazina, kandi kubarondora byatwara amapage menshi. Ndagira ngo munyemere wenda mvuge bamwe muribo gusa, numva ntaruhuka ntabagejejeho ishimwe rimvuna ku mutima. Ndahera ku mugore wanjye twashakanye, kandi dusazanye, Bankundiye Elisabeth, uko yihanganiye amajoro naraye atambona, nandika iki gitabo. Ndashima na none rero ikipi yange yo ku Kamonyi, igizwe na Uzamukunda Ednasse, Mukamutesi Jacqueline, Kangabe Constance, na Karamuka Narcisse. Baramfashije muburyo bwose ntashobora kurondora hano, kuko iyo batahaba iki gitabo nticyashoboraga gusohoka. Nongeye gushimira icapiro rya Genius Printers Limited, ryamfashije cyane mu nama no mu gukora édition y’iki gitabo, hamwe n’abansomeye bose nka Mukabirasa Grace Mahoro umwana wanjye nkunda cyane, na Dusabirane Joseph twasangiye umuceli i Rwamgana, tukiri abana bato. Ndashimira cyane uwansomeye bwa nyuma akabasha guhandura amakosa yose uko yanganaga, uwo ni Mugabo Davidi akaba na musanzire wanjye w’imena. Ishimwe ni iryanyu rwose ntacyo nanjye muzamburana. Mwarakoze cyane ! iii iv Ibirimo Nzariturande.........................................................................................i Ijambo ryo gushimira.................................................................................... iii Ubusobanuro bw’amagambo akomeye yakoreshejwe................................ 1 Iriburiro.........................................................................................................5 Intangiriro.....................................................................................................7 Igice cya 1: Isi iri mu mwijima w’icuraburindi 1. Isi iri mu mwijima w’icuraburindi.......................................................13 1.1. Nashatse uwo natuma i Rwanda mbura n’umwe......................19 Igice cya 2 : Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.com 2. Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.com........................................................35 2.1. Ibibazo ni abaturanyi, ni abarimu bacu......................................38 2.2. Ni nde nyirabayazana w’ibibazo.................................................52 2.3. Ibibazo bya bamwe ni amaramuko y’abandi..............................59 Igicye cya 3: Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi 3. Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi..............................................69 3.1. Uwari umutware w’isi yahindutse umuja wayo.........................69 3.2. Amajyambere ko aza yirukanka arasanga nde...........................72 3.3 Umuntu watakaje indangamuntu...............................................76 Igicye cya 4: Iyo umuntu ahindutse ikibazo isi iba igushije ishyano 4. Iyo umuntu ahindutse ikibazo isi iba igushije ishyano.......................93 4.1. Umuntu wese abaye ikibazo byagenda bite?.............................93 4.2. Inzozi zigira nkana iyo urose ukazikabya.....................................97 4.3. Ubundi muntu aba ikibazo ate? ...............................................105 Igicye cya 5: Inyamaswa mbi ni umuntu 5. Inyamaswa mbi ni umuntu.................................................................111 5.1. Kanzanire Veneranda ati « Navuye muri Nyabarongo inshuro ebyiri ».............................................................................................111 Umwanzuro.................................................................................................114 Ibitabo twasomye.......................................................................................127 E F Ubusobanuro bw’amagambo akomeye yakoreshejwe Ubusobanuro bw’amagambo akomeye yakoreshejwe 1. Agahomamunwa : akumiro, Kirenze uko katekerezwa. 2. Aho wama : mu nkomoko yawe, mu mizi yawe 3. Akabaye icwende ntikoga : icwende kari akabya, akeso, agakono, gatoya kari kagenewe kubikwamo amavuta y’inka. Ntikozwaga bahoraga bongeramo andi mavuta kandi n’iyo kari kozwa impumuro y’amavuta ntiyari gushiramo. Niyompamvu umugani uvuga ko akabaye icwende katoga n’iyo koze kadacya. 4. Amasaka ya jenoside abagarwa, narabagawe : imbuto mbi ya jenoside yabibwe muri 1959, muri 1963, 1972,...iruhirwa, irabagarwa, mu 1994 irasarurwa. 5. Bazirunge zange zibe isogo : umuntu udashobotse, icyo wamukorera cyose kiza, ntigishobora kumunyura cyangwa kumunezeza cyangwa kumuhindura 6. Cyera cya kindi cyeza imana mu Rwanda : Kera cyane. Ni mu gihe baragurizaga igikorwa runaka bakareba ko imana zera cyangwa zirabura. 7. Gutera umutima amabuye : Umuntu ushonje cyane ukeneye kubanza kugira icyo yatamira kugirango aramire umutima. 8. Guca akayogi : Kwihingira 9. Guca umugani ku manywa : Gukora ibidashoboka. 10. Gucika ururondogoro : kuvuga menshi atarangira bitewe n’akababaro 11. Guhonga : gutanga ruswa 12. Guhunyeza : kuba utarebaga ugatangira kureba gahoro gahoro 13. Gukeza ubuhake : kwishimira guhakwa 14.Gukimirana : Guhindukira uva aho wari wagiye. 15. Gukomozaho : kuvugaho gato cyangwa make 16. Gutwama : Kwihaniza udasakuje. 1 Ubusobanuro bw’amagambo akomeye yakoreshejwe 17. Gupfa agasoni : kugira impuhwe,ariko nkeya. 18. Gusetsa imikara : gukora igikorwa udashoboye mu buryo bushekeje, kwiha urw’amenyo 19. Gushyomoka : kuvuga ibintu utemerewe kuvuga, ugahangara ugatinyuka imvugo utemerewe kuvuga mu bijyanye n’umuco(gushyanuka) 20. Gusigara wimyiza imoso : Kubura byose ntugire nabusa usigarana. 21. Gutabira amacumu : Guhakanira ugatsemba uvugira ibintu cyangwa abantu. 22. Guteza ubwega : gutanga abagabo 23. Gutora ingoma mu giteme : kugira amahirwe adasanzwe, kubona ibintu byikoze utavunitse 24. Hangaharya : indakoreka(ikiruhije kubonera igisubizo)hanyuma bakamureka agakora icyo ashaka. 25. Hataka nyir’ubukozwemo naho nyirubuteruranywe n’akebo ntaruha akoma : Utwawe utuntu duke aba agifite uruvugiro ariko utwawe twose we ntaruha avuga. 26. Ibisare: inkovu 27. Ibweramasimbi: i Burayi 28. Imitunu y’igikeri ntiyabujije abavomyi kuvoma : Uyu ushatse kuvuga ko ushobora kurebesha ibintu amaso gusa ntugire icyo ubikoraho,ntubibuze kuba, kuko nta cyo wishoboreye kandi byari ngombwa 90. Indekwe: N’impeta y’ubutwari riva ku ijambo kurekera 30. Inkono y’ubupfu: abantu bata igihe mu biganiro by’imburamumaro, bakibagirwa inshingano bari bafite. 31. Isibantu: Isi ni umubumbe uriho abantu ukuyemo ibidukikije bindi byose. Itandukanye n’isi bidukikije igizwe n’ibidukikije ukuyemo abantu. 32. Isogi y’agasi: Ni umuntu ugaragara nkaho ari muto nyamara afite imyaka myinshi. 33. Iyihuse ibyara ibihumye: gukora hutihuti, uhubutse, bitanga umusaruro mubi 2 Ubusobanuro bw’amagambo akomeye yakoreshejwe 34. Iyo bweze : aho igihugu kiruta ikindi, ahari ibintu, nkenerwa abantu bifuza 35. Iyo gihera : aho amaso y’abantu agarukira 36. Iyo igihugu giterwa inkingi : kure aho ureba imisozi isa n’ishyigikiye ijuru 37. Iyo irya mukuru rijya : biva ku mugani w’ikinyarwanda uvuga ngo ijisho rya mukuru ntirizinduka, riba ryagiye kureba. 38. Kariramaguru : umuntu wamenyereye kugenda, aho ugeze hose ukahamusanga 39. Kogeraho uburimiro : Gusuzugura bikabije . 40. Ku hanega cyane : aho ni ho hankora ku mutima cyane(hababaje) 41. Kugira amadago : gukina mu bikomeye 42. Kugwa ahashashe : kugera ku bintu utavunitse 43. Kugwa ruhabo : kuyoba cyane. 44. Kugwirwa n’urugogwe : urugogwe ni umutego. Ni ugutungurwa ukagwirwaho n’ishyano utari witeguye rikakugwa nabi cyane. 45. Kuningurana : Kunegurana 46. Kurimba uw’inkoko : Kwambara neza ako kanya ugahita ubyanduza 47. Kurira ayo kwarika : kuba cyane wibaza icyo wakora n’icyo wareka 48. Kuyobya uburari : kujijisha 49. Kuza : gutekereza bihagije (Mu mvugo isanzwe bivugwa ku nka iyo iri kugarura i byatsi yariye ikongera ikabihekenya ituje iryamye mu kiraro.) 50. Kwenyegeza : kwenyegeza ni ugusunikira inkwi zacitse mu ziko kugira ngo umuriro ukomeze wake. 51. Kwica isari :Kurya duke two kwica inzara 52. Kwigira nyoni nyinshi : Kwiyoberanya 53. Kwitana bamwana : Kwikuraho ibintu ukabishyira ku bandi na bo bakabiguhererezaho. 3 Ubusobanuro bw’amagambo akomeye yakoreshejwe 54. Ndacura ndenga : Ndasaza 55. Ndagahumuje : Ndakarangije 56. Ndatanya : Ndihutira 57. Nta mbwa ntasereye igikoma kereka iyabwaguye ntahari : Ntakitarangezeho, ntacyasize kitamvunnye . 58. Nta na kimwe cyansobye : Ntacyancitse cyangwa Ntacya nyibagiye. 59. Sakwesakwe : Urusaku rudasobanutse. 60. Ubujondwe : Nutuntu tw’ubusabusa tw’aho ikintu cyahoze. 61. Ubukene bunuma : Ubukene bukabije,( bwinshi). 62. Umuryango w’inkeho urasana wisunga amasaka : Umuryango wa banyakamwe (umuryango udafite abandi bene wabo). 63. Urudanyango : Ibisetso. 64. Urudengero : Agahimbaza musyi(nicyo urenza kugihembo kugirango,umuntu agire umurava wo gukora) 65. Uruhwiko : N’ikintu gitwikira ubwenge kigatuma wibagirwa ibyo wagombaga gutekereza. 66. Usenya urwe bamutiza umuhoro : Igihe umuntu arimo yigirira nabi bakamugira inama akanga. 67. Uticaniye ntarahurira undi : Utifashije ntafasha abandi. 68. Uwarose nabi burinda bucya : Ikibi kirakurikirana, usanga kigenda gihamagara ibindi bisa nacyo. 69. Uwo ni jye ku gahuru :Uwo ni jye nyirizina. 70. Uvuze ko nyir’urugo yapfuye si we uba amwishe : Uvuze ukuri ntiyakagombye kubizira. 4 Iriburiro Iriburiro Hari muri Mata 2012, igihe twatangiraga kwandika iki gitabo, gifite umutwe w’amagambo ngo« (IYO UMUNTU AHINDUTSE IKIBAZO ISI IBA IGUSHIJE ISHYANO) ». Muntu wahindutse ikibazo, yatumye igihugu cy’u Rwanda gihindura nacyo isura yacyo mu buzima bwacyo bwose. Dore bimaze kumenyerwa ko Mata, ari ukwezi kwihariye mu mezi yandi y’umwaka. Muri Mata nibwo usanga ishusho y’igihugu cyacu cy’u Rwanda, bigaragara ko kiba kiri mu bwirabure bukomeye. Ubona amabendera mu i gihugu aho ari hose yururukijwe, abantu bose bari mu gahinda gakomeye, imirimo yose yahagaze, haba muri Leta haba no mu bikorera. Ni ukuri kera siko byahoze, ahubwo ni ishyano twagushije, dore nk’ubungubu uwaba aje aturutse hanze, abaririza icyabaye, twamusobanurira ko igihugu cyacu cy’u Rwanda, ko iteka muri Mata kiba kiri mu bihe by’icyunamo. Nibwo twibuka ku buryo ngarukamwaka umwijima w’icuraburindi watwikiriye u Rwanda, maze hakabaho jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994. Miliyoni y’abatutsi yaratikiye mu minsi ijana gusa, amaraso y’inzirakarengane yaramenetse, igihugu gicura imiborogo. Ntibyoroshye kubisobanurira abanyamahanga ! Muntu ahindutse ikibazo mu Rwanda rero, nibwo twabonye imirambo itabarika y’ababyeyi n’ibibondo yorosa ubutaka bw’u Rwanda. Ubu hashize imyaka 19 yose, ayo marorerwa akorewe mu Rwanda, akozwe n’abanyarwanda ubwabo, nta muntu ubagiriye inama. Bahitamo gushyira igihugu mu icuraburindi ry’umwijima, bikaba bitazwi neza n’igihe tuzawuviramo. Ni ibintu byatangaje isi yose kubona mu kinyejana cya makumyabiri na rimwe, hongeye kubaho jenoside nyuma y’iy’abayahudi, n’izindi zayibanjirije. Nyamara byari byarabaye intego nyamukuru isi yari yarihaye ngo ntibizongera ukundi (Never again). Iyo jenoside yahuruje abanditsi benshi mu banyarwanda n’abanyamahanga, bose bayanditseho. Yewe biranazwi ko yanabanjirijwe n’izindi zabarirwa ku ntoke z’ikiganza kimwe. Bibanze cyane mu kwerekana ishyano u Rwanda n’isi yose byagushije. Banditse cyane ku bayikoze n’ukuntu bayiteguye. Ubukana bwayo n’ubugome bw’indengakamere bayikoranye. Tutirengajije kandi n’ingaruka zikaze ku bayikoze n’abayikorewe yasize iheruheru. Ndetse ikaba yarasize ihekuye u Rwanda irusiga ibara ribi ry’ubwicanyi. Berekanye kandi akaga kadasanzwe isibantu yabonye, gasa nko kugwirwaho n’urugogwe, rumeze nk’inkuba itagira amazi yakubise, igahitana imbaga nyamwinshi y’abantu. Ntabwo bwari ubwa mbere ariko, Muntu abaye ikibazo muri iyi si dutuye, kuko isi yabanje gusogongera ku mahano n’ingaruka z’ibyigeze kuba ku mugabane w’u Burayi. 5 Iriburiro Ibyo nibyo bise intambara ya mbere n’iya kabiri z’isi yose, bikaba byaranayihungabanije cyane. Nabyo kandi byatumye ibihugu byinshi by’i Burayi ndetse na Amerika bihindura isura mu buzima bw’ababituye. Ndetse na n’ubu kandi usanga abanyaburayi benshi batarakira ibikomere n’ingaruka by’icyo gihe. Iyo dufashe ayo marorerwa yose yashyikiye iyi si, ayabanjirije jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, umuntu yakwibaza niba hadakwiye kwibazwa ibibazo byatuma habaho ubucukumbuzi bwihariye, ngo hakurikiranwe kureba umwijima mwinshi n’urujijo rukabije bigaragara ko bitwikiriye isi dutuyemo. Biraboneka ko nta muntu wari wabasha kumara amakenga, ndetse n’igihunga abantu benshi bibaza ku by’ izo jenoside zabaye mu isi muri rusange, n’iyo mu Rwanda by’umwihariko iherutse kubaho muri Mata 1994. Ni ngombwa ko habaho ubwenge bw’abashakashatsi n’abacurabwenge, ndetse n’abanditsi b’ingeri zose, ngo bibaze ibibazo byinshi, bajye kure cyane bavumbure ikihishe inyuma ya jenoside yakorewe abatutsi. Nibyo byaduteye kwandika ngo dutange umusanzu wacu mu rwego rw’ubucurabwenge tugerageza kubaka muri uru Rwanda. Urebye bisanzwe, usanga bitumvikana ukuntu byashobotse, ngo haboneke impamvu zifatika zatumye umunyarwanda atinyuka guhangara mugenzi we basangiye byose, akamukorera amarorerwa arenze ukwemera. Jenoside yakorewe abatutsi rero, yatera umushakashatsi wese guhaguruka, ndetse agashikama ngo amenye adashidikanya impamvu zayo nyakuri. Kuko rwose igihe cyose nta busobanuro buhagije buraboneka, ku gitera amarorerwa nk’ariya kubaho, inzira y’ubushakashatsi iracyari ndende rwose. Ubu se koko, ko mubona imyaka yenda gusingira makumyabiri, murabona ukuri kuri jenoside yakorewe abatutsi bo mu Rwanda, kwari kwamenyekana kwose? Twavuga ko ibi byose ari ifumba y’ibitekerezo, ikigo y’Ubucurabwenge cyo ku Kamonyi kigerageza kurahurira abantu bose, ntavangura na rimwe iryo ariryo ryose. Ngo kimenyekanishe kandi mu basomyi umurage w’ubucurabwenge wabo watakaye, ukabura kirengera. Icyo kigo gitangiye vuba aha, mu by’ukuri kikaba kikigerageza kwiyubaka. Ingingo nyamukuru mu ntego zacyo, ni uko kigamije ibyo twakwita mu kinyarwanda« ITERAMBERE RYA MUNTU » (Human Development). Umwanditsi ni we watekereje bwa mbere, anashinga icyo kigo, ashaka na we gutanga umusanzu we mu kubaka u Rwanda rushyashya, n’isi yacu byajahajwe n’urusobe rw’ibibazo by’ingutu. Iki gitabo cyanditswe nyuma y’imyaka 19 « Jenoside yakorewe abatutsi » bo mu Rwanda ibayeho, kuko niyo mbarutso yatumye icyo kigo gishingwa. Jenoside nicyo kimenyetso cyangwa igipimo ku isi, cyagaragaje uko iterambere rya Muntu rihagaze mu Rwanda ndetse no ku isi yose Ngiyo rero impamvu nyamukuru yatumye dufata ikaramu tugatangira kwandika iki gitabo, tucyandikiye wowe musomyi aho uri hose ku isi, niba wumva ikinyarwanda. 6 Intangiriro Intangiriro Iki gitabo kigizwe n’ibice bitanu, bigenda byuzuzanya ngo ubutumwa bukubiyemo bubashe kugera ku basomyi benshi, bakunze nabo bakwibaza cyane ku bintu bikomeye bidakunze gusobanukira buri wese muri twe. Igitabo gitangira mu gice cyambere ku biganiro biri hagati y’umwanditsi n’umusomyi, aho uwiswe umusomyi bigaragara ko akiri mu mwijima w’icuraburindi, adafite n’agahurihuri k’amajyambere bamuzaniye, bakayamwegereza, nyamara we akaba ntacyo abiziho. Nawe se kuba uraho wiyambariye inkanda, bagaterura ishuri, ivuriro, kiriziya bakabyubaka mu murima wa So na Sogokuru, barangiza ngo ngwino wige, uvurwe, ureke iyo Mana y’i Rwanda, usenge iyabazungu, ngo niwambare uberwe ? Nawe ubishyize mu bwenge, ubundi kuva mu nkanda ukajya mu ikositimu ni ikintu cyoroshye rwose ? Tubona ko ubaze imyaka ishize, wabona ijya gusaga ijana, ubukoloni buje mu Rwanda. Mu kwibaza kwacu kuko ariwo mwuga dukora, twakwibaza ku ntambwe umuturage w’u Rwanda yateye, kandi ni ibintu bidapfa gupimishwa ijisho gusa. Uwahakana umwijima, yareba ukuntu umunyarwanda atera amasaka amisha mu murima, n’ibishyimbo abiteza umunwa, kuva ku ngoma ya Gahindiro kugeza kuri Leta y’inkotanyi. Dore umuti utari kure ikitwa nyakatsi kivaho twari twaratangiye no kubakisha isima, ibyo byose bije ejo bundi aha. Uretse no kuba umuturage rwimbyi yari ataranamenya no kwimyira adasiga ku nkingi. Naho ikirenze ibyo, kandi kibi cyane noneho, ni ukwadukira ibimukikije birimo n’abantu basa nawe, basangiye byose akabahukamo, agakindagura nkutema amasaka. Hagomba rero ubushakashatsi n’ubucurabwenge bwimbitse bwamenya niba amajyambere yo hanze aha turebesha amaso yacu, hari icyo yamariye ba nyirubwite. Igice cya kabiri n’icya gatatu, bivuga ku bibazo duhura nabyo muri iyi si : Dufatiye nko ku rugero rw’u Rwanda, dusanga abantu bagifite ukuntu bafata ibibazo abarutuye bahura nabyo, kuko usanga ibibazo aribyo biyobora abafata ibyemezo, gushyiraho amategeko agenga imirimo no kurengera abaturarwanda bose. Ububasha bw’abantu batuye iki gihugu bwo guhangana n’ikitwa ibibazo, buracyari hasi cyane, kuko umuntu ku giti cye atabashije guhindura imitekerereze ye, aribyo kwibaza. Duhereye kungoma ya gikolonize, kugera kuri jenoside yakorewe abatutsi, ngirango ahubwo iryo terambere rya Muntu ryasubiye irudubi. Icyakora si mu Rwanda gusa, ahubwo ku isi yose, ibibazo nibyo bayobozi b’isi. Urebye neza uko ibyemezo bifatwa ni ukwiganana gusa, ni ukureba uko ahandi babigenje, dore ko n’abatanga imari yo gukoresha, baba bafite aho bashaka kubiganisha bagennye ubwabo. 7 Intangiriro Nyamara uruhare rw’abenegihugu usanga ari ruto cyane, cyangwa se nta narwo rwose. Bitewe nuko abakemura ibibazo ahubwo babyishakiramo indonke n’amaramuko. Nyamara ariko uretse kurwanya ibibazo Muntu ahura nabyo, banashoramo imari itubutse, abayobozi b’iyi si, ntibarakamenya ko ikibazo nyamukuru isi ifite, ari « Umuntu ubwe » wahindutse ikibazo. Uwo muntu niwe ku busanzwe wimitswe agirwa umutware w’isi kuva mu ntangiriro, kuko yagombaga gutwara isi hamwe n’ibiyirimo byose. None ahubwo asigaye atwarwa nayo, imuganisha aho yishakiye, nk’agati gahuhwa n’umuyaga. Isi iyo ishatse ko yimuka ngo ave aho yakagombye gutura, buracya agaturumbuka akirukanka, ahari iwabo akahahunga, ubwo nyine agahinduka impunzi, akajya gusabiriza aho bweze. Ubundi umuntu usanga yaramenyerejwe guhora ahanze amaso abashinzwe kumutekerereza, no ku mugezaho ibyemezo bimureba we ubwe. Bigakorwa we nta ruhare abifitemo, ahubwo agatwarira iyo ribogamiye, agasigara ari imbarwabukeye n’ingaruzwamuheto. Ikintu umusomyi wese atareka kwitaho, ni aho dusanga ko Muntu yatakaje ikintu gikomeye cyerekanywe na jenoside yakorewe abatutsi bo mu Rwanda. Aho yataye ibyamurangaga byamufashaga kuba umuntu nyine (indangamuntu), ahubwo akifatira indangabunyamaswa, akadukira imbaga y’inzirakarengane, ataremye akayitsembatsemba. Umwanditsi yakoresheje ubuhanga, afata umupolisi wafunze abantu benshi abaziza ko badafite indangamuntu. Ni amayobera yuzuye ubuhanuzi, uko u Rwanda aricyo gihugu cyonyine ku isi cyabatije indangagihugu, kikayita indangamuntu ikenewe n’umuntu wese kuri iyi si. Dusanga ko abashaka gukemura ibibazo, batabishakira aho biri, ahubwo bahuzagurika bashakisha guhimba imirimo ibihera akazi. Musesenguye neza muraza kumva ko umushinga w’indangamuntu uzagera kure, ngo abatuye isi bawumenye kandi bawitabire. Igice cya kane ari nacyo gikuru, gihura n’umutwe w’amagambo y’iki gitabo, kitwereka ko umuntu wese iyo ahindutse ikibazo, ubwo aho abarizwa naho hahindura isura, bityo hakaba hagushije ishyano ridasanzwe. Abakuru bavuga ko ntakabura imvano, umuntu ahinduka ikibazo habayeho impamvu zikomeye. Ariko iyo dusubije inyuma mu bucurabwenge, dusanga ko yaba yarigeze kuva mu birindiro bye, ubwa wa mwana w’ikirara wavuye kwa se akajya kuragira ingurube, akajya yifuza guhazwa n’ibyo zishigaje, akabura n’uwabimuha. Iby’uwo mugani wa kizwi na bose, ni uko uwo musore yabanje kwinezeza bihagije, bisa neza neza n’ibyo tubona hanze aha, biri no mu mitwe ya benshi mu buryo bw’inzozi zidashira. Isi irasa uko abantu batayitekereza, kuko bakora ijoro n’amanywa ngo bayigire paradizo, nyamara ahubwo ikaba umuriro w’iteka, itanura ryaka ibihe byose. Ingeri z’abantu zose zagezweho n’akaga kabera muri iyi si, kandi bigaragara ko nta muti nta n’urukingo. 8 Itangiriro Icyo gice gisozwa na impanuro zuzuye ubwenge z’abakuru, abo twibwiraga ko wenda batakiriho, bahagarariwe na Nyagakecuru mu bisi bya Huye, aho umwanditsi yatujyanye ngo twigireyo ubucurabwenge. Igice cya gatanu gisoza igitabo, « Inyamaswa mbi ni umuntu », kiganisha ku ndangabunyamaswa mu bikorwa ; ni ubuhamya bw’umudamu warokotse jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, akava mu ruzi rwa Nyabarongo inshuro ebyiri. Iyi shusho y’ibyabaye kuri Veneranda Kanzanire, ihagarariye amarorerwa yose yabereye mu gihugu cy’u Rwanda, agitegereje kwandikwa. Twashatse kutabivugaho byinshi, kuko ubushakashatsi bwimbitse butarakorwa, kubyabaye muri 1994 mu Rwanda. Umwanzuro mugari w’igitabo, wahariwe umunyabwenge Bamenya, wigishije neza umwanditsi n’abasomyi, ku bibazo bakagombye kwibaza. Bamenya ni umuhanga w’umucurabwenge, uzi ibintu byose adategwa, kandi n’ibihishe mu mitima y’abantu we aba abizi cyane. Yashubije 99% by’ibibazo abasomyi bari kuzajya kwibaza, cyangwa bakabibaza umwanditsi batareba. Reka mparire umusomyi w’iki gitabo kwari ukumusogongezaho ngo ibisigaye yisomere, acurure. 9 10 Igice cya 1 Isi iri mu mwijima w’icuraburindi 11 12 Isi iri mu mwijima w’icuraburindi 1 Isi iri mu mwijima w’icuraburindi Umwanditsi (Ajya mu biganiro by’icyunamo, ku murenge wa Rugalika-Kamonyi nuko agenda yivugisha yibaza ibibazo): Ese ko iyi si yacu imaze kutubana ntoya cyane, ko mbona ibintu byo kuri iki gihe bisigaye bihanitse mu by’ikoranabuhanga ? Ndabona kandi ibitangazamakuru birushaho cyane kumenya kuburyo bwihuse, uko muri buri gihugu haramutse, uko hiriwe, n’uko haraye. Amaradiyo, amatelevisiyo n’imbuga za interineti, ibinyamakuru byandika, byose byambariye gutangariza isi yose amakuru agamije kumenyesha abatuye uyu mubumbe w’isi ibyabaye n’ibyitezwe kuba. Amukuru yose usanga kandi yerekeranye na politiki, ubutabera, imikino, ubuzima, uburezi, ubuhinzi, ubushakashatsi, intambara, imyigaragambyo, amatora, ubucuruzi, imyuga, urubyiruko, iterambere ry’abari n’abategarugori n’ibindi byinshi binyuranye. Ndasanga rwose ibyo byose ari ibigaragaza umuvuduko udasanzwe w’amajyambere y’isi. Nkomeje kwibaza kandi, nitegereje neza na none ku rundi ruhande, nsanga uwo muvuduko utajyanye na busa n’iterambere rya Muntu, navuga ko ari we nyir’ubwite cyangwa ko ari we mugenerwabikorwa mu mvugo ya kijyambere. Dufate wenda nk’urugero ku ngamba zose zikunze gufatwa na za Leta z’ibihugu, imiryango mpuzahanga, itegamiye kuri Leta, amadini n’abikorera ku giti cyabo. Barakora pe! Ndetse cyane bikomeye ! Ikintu mbona badakomozaho ni amakuru y’iterambere rya Muntu, ukirambirije gusa ku bwenge kimeza yahoranye kuva akiri mu ishyamba kimeza. Nsanga yatozwa ubuhanga yakagombye kuba afite buri gihe, ngo bumufashe guhangana adatsinzwe n’ibibazo ahura na byo mu mibereho ye ya buri munsi. Iyo nkomeje kwitegereza neza, mbona ko Muntu ari we ahari umaze guhinduka ikibazo gikomereye isi yose. Ubundi kuva mu ntangiriro umuntu aremwa, yagizwe umutware ugomba kugenga isi, ahabwa n’ibyangombwa byo kubasha guhindura isi atuyemo. None aho gutegeka no gutwara ibiyirimo byose, ubu yahindutse umuja wayo. Nanjye ngo umuja! Umuretwa w’abaretwa ahubwo. Ahaaaa, ni akamaramaza da! None se niba isi isigaye iyobora uwakayiyoboye, byakwitwa iki bagenzi!? Iyo ndebye ibyabaye mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, kuva muri Mata 1994 kugera muri Nyakanga, nakwibuka ibyo Muntu yakoze muri icyo gihe, ibyo niboneye n’amaso yanjye, bintera kwibaza. 13 Isi iri mu mwijima w’icuraburindi Mpera ukuntu nyamara ibikorwa byinshi bikorwa na za Leta n’indi miryango ariwe bikorerwa byose. Ababitekereza bakanabitegura, rwose baba bagira ngo ahari Muntu wenda abe yahunyeza, abe yarabukwa n’agashashi na gake, ngo ace akenge. Si ko biri ariko kuko nyine biboneka ko umwijima ukabije mu bwenge bwe, bugaragara nk’ubugenda busubira inyuma umunsi ku wundi. Ibyo birangwa n’ibibazo bitagira ingano yikururiye birimo kwadukira ibimukikije, akabirimbura mu munsi umwe gusa. Ibyo birimo kandi n’abantu bamukikije basangiye ubuzima, yakozemo jenoside (irimburabantu). Nawe se ntibyaciriye n’aho gusa, urareba hirya no hino ugasanga bomboribombori ivuza ubuhuha mu ngo, mu miryango migari, mu madini y’ingeri zose, mu mirimo itandukanye, abitwa abantu bakoreramo. Haba mu mashyirahamwe y’ingeri zose bibumbiyemo no mu bihugu batuyemo. Reka sinakubwira ni sakwe sakwe, bamwe baramarana, abandi bararya abana babo, aka Bakame Serukwavu. Ahaa, numva hirya no hino imigogoro ari yose ku isi hose! Ni aka wa mugani ngo ´´ntaho bukikera n’ikuzimu bararira!´´ Yageze ku gasanteri ka Nkoto muri Kamonyi, abona ko yakerewe ibiganiro, yicara ku gatebe k’abagenzi akomeza kwivugisha Ndabona rwose tukiri kure cyane mu ntambara yo gukemura ibibazo Muntu ahura na byo. Nanjye ndavuga iki? Nanjye ngo ndibaza, simbona abantu b’ingeri nyinshi batakiryama, barahagurukiye guhiganwa, ndetse no gushora imari itubutse ngo Muntu bamushyirireho ingamba nshya, zo guhashya ibyo bibazo bimwugarije? Na byo rero wagira ngo ahari bizi ubwenge, usanga aho kugabanuka, ahubwo bigenda bikomeza kurushaho guhindura amasura. Basigaye babica umugani ngo nta muti, nta n’urukingo aka wa mugani wa Sida yigize hangaharya. Ahari wenda navuga ko se bavura ibibazo batabanje kuvura nyirabyo? Ndabona rwose ari we umerewe nabi, arembye cyane byo gupfa. Ariko uwakumva nivugisha jyenyine abandi bagiye mu biganiro, ntiyagirango nasaze? Reka singiye guta umutwe nibaza ibitagira umumaro, niruhiriza ubwonko. (Haba haje undi mugenzi uvuye mu biganiro aje ku gasanteri kwivumbira, asanga yibaza ibyo, barasuhuzanya. Igitekerezo cyo kwandika ibyo bintu kiba kiraje, ariko abanza kuvugisha uje amusanga) Umugenzi : Ndabasuhuza muraho? Murakoma murakomeye? Umwanditsi : Ohoo!! Mugira impagarike n’ubugingo? UMUGENZI: Reka Kiriziya yakuye kirazira, iyo ndamukanyo ntikibaho uransubiza mu bya kera sha? Reka wihoha udusubiza inyuma; Yezu akuzwe ahubwo! 14 Isi iri mu mwijima w’icuraburindi Umwanditsi: Sinumva se ngo muri we, ni mwo ubwo bugingo buba, murumva ubwo ntukanye? Bitaniye hehe se? Ubwo se ntitukavuge ngo amashyo? Mbega gusuzugurwa ye! Sinaruha nkoma ndumiwe! U Rwanda rwaruha rwaruha yemwe! Ubona ngo batubuze n’indamukanyo yacu? Ngo tumire bunguri ibyabo badutoje ku ngufu? Umugenzi: Ntutangare ubu utavuze ngo´´Yezu akuzwe´´, aravuga ngo ´´Yesu ashimwe´´. Izo gakondo zanyu zavuyeho! Mbese ko mbona ukiri muto kuri jye, ibyo binyabashenzi by’ibinyarwanda bipfuye wabikuye hehe? Wabyumvanye nde sha? Umwanditsi: Ahaaa! Nabyumvanye abakuru! Ariko yemwe, harya ngo ubonye isha itamba, ata n’urwo yari yambaye, gakondo se itwaye iki, umuntu ntiyaba icyo ashaka, ataretse umurage w’abasokuruza be? Umugenzi: Reka ntunteshe umurongo narabatijwe, ndimo ndigira no gukizwa, nuko gusa ntarabasha kureka inzoga n’itabi. Uwampa ariko aka none, ndumva umutima usimbagizwa, nuko mbona ahantu hose hafunze! Wowe se ko ngeze hano numva uhaye wivugisha, wavuganaga n’umuntu utaboneka? Umwanditsi : Ohoo!!! Mbese wanyumvise? Nari nzi ko ndi jyenyine kandi ndimo kuvuga gahoro, byahe byo kajya? Yooo, koko ngo uwububa abonwa n’uhagaze! Nuko nuko urakabaho! Ndumva ariko jye nawe ubwo tubaye babiri, hari icyo twamarirana, ngo burya umugabo umwe agerwa kuri nyina. Numvaga abakera bahanura ngo abajyanama babiri bishe imbwa y’umwami, biharirwa ababuranama. Umugenzi : Ese ko uca imigani cyane, uri indushyi kandi mbona uri n’umusirimu? Umwanditsi : Umva musaza, burya umugani ungana akariho, ahubwo reka nkwihere akazi, jye nawe twandike igitabo, nikigurwa twazagikuramo ubukungu, tubonereho gukira nk’abandi bose. Abakize se, ugirango bose ni ko bize? Umugenzi : Ntarize se mama, ubwo nakwandika iki? Ndumva ari imitwe unzanaho nk’abandi bose. Urajijutse nanjye ndi rudiha, ngo twandike igitabo urumva bishoboka? Umwanditsi : Oya ni ibiganiro hagati yanjye nawe, nzajya nkubaza maze nawe unsubize, nanjye mbyandike, bizavemo igitabo! Umugenzi : Wanyigishije gusoma, nabimenya ukabona kumpa ako akazi? 15 Isi iri mu mwijima w’icuraburindi Umwanditsi : Jyewe nditwa umwanditsi, nawe witwe umusomyi, maze dutangire tuganire ku bibazo by’abantu n’isi dutuye. Nuko rero ibyo biganiro byacu nibibaryohera bakemera no kubisoma, bazabigura maze tube twishakiye imirimo. Uravuga wowe? Umugenzi : None wampenda ubwenge, ko wize jye nkaba ndi injiji! Ariko wa mugani ngo ntayitinya itarungurutse, ntiwabona mbonye akazi ! Uzajya umpemba angahe se? Umwanditsi : Uratinyuka ukabaza umushahara utaranatangira akazi? Icyo ngusaba wowe emera gusa witwe umusomyi, nanjye mbe umwanditsi, ubundi tuganire, naho ibindi ntuhangayike nzabyirengera. Umusomyi: Nanjye se najya nabona agaciro daweya! Ko ntize se nkaba ndi injiji, ubwo ndamutse nkwisunze, wenda ahari wabona mpazamukiye. Umwanditsi : Ntabwo ari umurimo uruhije, ni ukumva ibyo nkuganiriza nawe ukajya unsubiza gusa, nta kindi rwose ngusaba, ni ukugira ngo ukurikire, ube maso twiganirire bisanzwe bya kinyarwanda. Umusomyi : Ngaho wokabyarawe! Ko n’ubundi se ari mwe duhahiraho, wenda wampfa agasoni ukampa ako kwigurira agacupa dore inyota irambaga. Umwanditsi : Mbese ubundi wavaga he musaza? Ariko ubundi ugeze hano uturuka he? Umusomyi: Nawe urambaza? Mvuye aho abandi bari. Twari twagiye mu biganiro bijyanye n’icyunamo. Ntabwo se uzi amahano yagwiririye iki gihugu? Wowe se ko utagiyeyo wabuze akanya cyangwa wari uhugiye mu byo ngusanzemo? Umwanditsi: Nari ndimo kwirebera amashusho hano, yanteye kwibaza cyane, none ndagira ngo niba ntacyo byagutwara nawe, nguhe uterereho akajisho, urebe niba wampanura dore uri mukuru. Ngaho itegereze urebe iyi foto iri haruguru aha, maze tubanze kuba ari yo tuganiraho. Mbese reba neza witonze maze tubonereho kuganira. 16 Isi iri mu mwijima w’icuraburindi Umusomyi: Ahaaa! Ndacyabona se mugabo wa Mama? Reka mpfe guhunyeza ndebe ko hari icyo natoramo. Ohooo! Mbonye niba ari inguge, niba ari ingagi, ndabona ariko isa nk’aho yibaza cyane, itekereza nk’umuntu. Burya se na zo zijya zitekereza? Zibaza ibibazo? Umwanditsi: Nuko nuko nduzi ukibasha kubona! Uwo ni jye rero ku gahuru! Ni jye wacitse ururondogoro, nibaza ibyo mbona muri iyi si. Nsanga ntacyo ntakoze kibaho muri iyi si, imirimo yose nayivuye inyuma. Mbese nta mbwa ntasereye igikoma keretse wenda iyabwaguye ndahari. Narakubitirije ndashakisha, nta kiri munsi y’igicu ntari nakora, uretse ahari guhunga igihugu cyanjye. Naje gusanga nanjye ndimo nsaza, nkaba nshura ndenga, mbona ko nagerageza icyo nasaziraho, naba mbona ko abandi badakunze kukirwaniramo, mpitamo umwuga wo kwibaza. Ni bwo nabonye iriya shusho ndayikunda nsanga yambera ikirangantego. Umusomyi : Ugize ngo iki shobuja ko wenda naba numviranye? Ngo wahisemo umwuga wo kwibaza? Kwibaza se ni umurimo? Abize namwe muransetsa! Uzi ko mugera aho mukantangaza. Ngo kwibaza? Ibyo ngira ngo ni byo abanyarwanda bajya bita gusetsa imikara. Ugize ngo byatumye ucika ururondogoro? Urinda se umeneka umutweeee, ubwo se ugira ngo uzamanure imvura? Cyangwa se ngo uzure Data na Mama? Ngo kwibaza? Ibyo ni byo byakuraje ishinga uratunekwa ngo aha uribaza ? Nta kazi mbonye aho ngaho mba ndoga Sekimondo!! Umwanditsi : Erega ndakumva cyane, ivugire kuko uvuga aba atarabona. Kandi ga burya ngo hataka nyir’ubukozwemo, naho nyir’ubuteruranywe n’akebo ntaruha akoma. Nashatse umurimo batazanteraho nsanga ari uwo, uwo mbese bashyize ku ruhande ari wo wo ’’kwibaza’’, ari byo”gutekereza”. Mbese benshi babandaraye ku byoroshye, bahitamo kutibaza. Umunyarwanda yise umwana we «Ntibazirikana». Umusomyi : Ndabizi ubwo wize, urashaka kundusha ubwenge, reka nigarukire wenda kuri iriya shusho. Kuki washatse guhitamo inyamaswa? Wabonye ko ari zo zigezweho? Kuki utafashe umuntu usa natwe? Harya ngo ubwo ni ubuhanga mwigishijwe n’abazungu bene wanyu? 17 Isi iri mu mwijima w’icuraburindi Umwanditsi : Nahisemo gukomeza kwibera umunyarwanda, nkomeza kwibanda kumpanuro nahawe n’abakurambere bacu. Nahisemo nyine kwifatira inyamaswa nziza iba mu bidukikije, kuko namenye ko inyamaswa mbi ari «umuntu»! Nari gukura he umuntu wibaza? Ko abo mbona benshi nsanga badafite kwibaza, nta n’agaciro na gake babiha? Umusomyi : Ariko koko murahangara, ugatinyuka ukavuga ko umuntu ari inyamaswa ngo ni imigani y’abakera? Ndumva batazabona n’aho bagufungira kuko urasuzuguye pe! Ibyo jyewe nanabikuregera rwose, ndumva untesheje agaciro. Mbese n’ubwo wenda nakumvise jyenyine sinzabura abakumfasha tukagushinja, kandi nakubonye wanabisubiramo imbere y’abantu! Iyaba nari mfite ka kuma gafata amajwi ye, maze ngo ndebe ko uzabihakana! Umwanditsi : Ese harya ngo kuvuga menshi ni byo bigaragaza ukuri? Ntiwari umbwiye ko uvuye mu biganiro byo mu cyunamo? Umusomyi : Ni ho mvuye nyine hari ikosa nakoze? Umwanditsi : Ariko ufite ubwoba bw’iki? Ko ntari umucamanza, si mbe ndi umutegetsi urihohora mu biki? Turimo kwibuka iki, ko tuzi twese amarorerwa ya jenoside yakorewe inzirakarengane z’abatutsi? Ntibyabaye ku mugaragaro bose babireba? Ubwo se ni nde wakwambikwa izina rya nyamaswambi? Ko numva ubyita ngo ni imigani y’abakera, umugani simperuka ngo ugana akariho? Ababikoze se wavuga ko ari bantu ki? Abo ni bo bantu bibaza? Ni bo bantu bazirikana se? Batekereza neza? Umusomyi : Aho wenda naba ntangiye kumvamo gakeya icyo ushatse kuvuga. Aho urandashe ndaza kukwishyura. Ariko sindashirwa nakubazaga ko wowe waba wagiyeyo. Utagiyeyo ubwo se twaba turi kumwe cyangwa se ufite u Rwanda rwawe wiberamo? Nari nabuze icyo nakurega none ndakibonye pe! Urampa inyoroshyo wenda nicecekere!! Umwanditsi : Ngaho re, wa mutego wanga ikinyoma! Uzanye iby’inyoroshyo se ni byo uvanye mu biganiro? Bimaze iki kujyayo utibaza ngo uzirikane? Ubwo se uwagize impamvu ariko atekereza ibyo kwibaza no kuzirikana, ni we wo gucirwaho iteka? Umusomyi: Kagire inka! Nibutse ko nibagiwe kukwibariza ngo ugume ushyomoke utuke umuntu mbone urubanza. Ntiwivugiye ko wahisemo inyamaswa ngo umuntu we ni inyamaswa mbi? Si ko se? Ndagutegera aho kuri iryo jambo ngo usobanure uko inyamaswa yaba nziza kurusha umuntu. Koko niba haba haboneka abantu 18 Isi iri mu mwijima w’icuraburindi babi ariko bakeya, ubwo abantu twese ntiwaba utwise inyamaswa? Ndetse ngo inyamaswa mbi? Urashaka kuvuga ko abantu bose nta n’umwe uvuyemo wakwibaza kurenza igikoko? Umwanditsi: Ndumva urwanira kubatizwa akazina ka Muhatigicumuro. Uranshakira kubura hasi no hejuru? Nagutwaye iki? Umusomyi: Erega singushakira igicumuro ni wowe wanyihamagariye. Wanshakagaho iki ko duhuye nigendera, ukansaba kukuganiriza? Gutuka abantu bangana gutya ntibyagukoraho ukaba wanabifungirwa? Mbwira gusa niba nta muntu uzi utekereza, wibaza, uzirikana ubaho rwose jye ni cyo nishakira. 1.1 Nashatse uwo natuma i Rwanda mbura n’umwe. Umwanditsi: Hari kera, cya kindi cyeza Imana i Rwanda! Nigeze kujya mu gihugu cy’amahanga cyitwa u Bugereki, mbona ishusho y’icyuma cyangwa y’ibumba nuko ndayifotora. Nagira ngo nayo uyirebe, ubone ko hari n’abandi babonye ko ukwiye igisubizo ku byo wibaza wanshinja. Itonde urebe ni umuntu si inyamaswa rwose. Kera koko gutekereza byigeze guhabwa agaciro cyane, muri icyo gihugu habagamo abahanga benshi bubahaga ikintu cyo kwibaza, babitaga ngo ni abanyabwenge(abafilozofe) bibaza, bakanazirikana. Nababajwe no kumenya uko icyo gihugu kimerewe. Ubungubu abaturage bacyo bibera mu mihanda, abandi bariyahura ubutitsa. Iyo mbitekereje birambabaza cyane! Gusa ubungubu mu bantu batuye isi ntutangare habuzemo n’umwe gusa 19 Isi iri mu mwijima w’icuraburindi waba yibaza, habe n’uwa kirazira. Igitabo cyemerwa na benshi kitwa Bibiliya na cyo gihamya ko nta numwe. Ibyo biboneka muli Ezechiel 22:30 ngo ”Narebye mu bantu bose nshaka umuntu umwe gusa wahagarara mu cyuho ngo antakambire ndeke kurimbura igihugu, mbura n’umwe habe n’uwa kirazira”. No muri Yeremiya 5:1 ngo “Nimujye mu miharuro yose ya Yeruzalemu, mubaririze hose, mushakashake mu midugudu yose, nimumbonera umuntu n’iyo yaba ari umwe gusa waba uca imanza zitabera kandi uhagaze mu kuri, ndababarira i Yeruzalemu pe!”. None nanjye nti nashatse uwo nakwitumira i Rwanda mbura n’umwe. Umusomyi: Wababuriye he se mu Rwanda nta bantu barimo, igihugu nticyuzuye abantu? Hari abapfira gushira? Turahari, rwose shira agahinda, shobuja. Ikitabuze ni amakoma mu rutoke wihangayika. Humura uzababona ndetse benshi watuma, intwari zo kwizerwa zirahari rwose inkeragutabara. Umwanditsi: Nakubwiye ngo nabuze n’umwe, none urambwira ngo iki? Umusomyi: Nubura uwo utuma untume hari ikibazo! Umwanditsi: Ubwo ibyo uvuga urabyumva? Ngo nimbura uwo ntuma ngutume? Ikinyarwanda cyawe se nk’umuntu mukuru, ko kigerwa ku mashyi? Umunyarwanda yise umwana we “Mbonyuwontuma!” Sinakurenganya ni amateka twanyuzemo. Umusomyi : Ndaguturukahe ra ? Ko nari nzi ko ngukuramo na make? Nkaba mbona uri inyaryenge itoroshye ndabigirante? Umwanditsi : Ese koko burya urakomeje? Uranshakamo ka ruswa? Umusomyi: Reka nakuganirizaga kwari ukwivugira si ndi umuryi wa ruswa rwose, nzi ko kandi Leta iyirwanya yivuye inyuma, kwari ukwivugira da!! Utabanteza noneho sinabakira!! Bene wacu ndabazi ni ingona! Umwanditsi: Ubwo se inyaryenge ni nde? Ni wowe cyangwa ni jyewe? Uwise abantu inyamaswa ni nde? Ingona ni izihe uvuze wa mugabo we? Umusomyi: Nagira ngo mbasezereho mfite urundi rugendo ndimo, ndumva twaganiriye bihagije ngiye gutabara ibyangirika mu rugo, ab’iwanjye ntabahari bagiye gusura iwabo, reka nyaruke!! 20 Isi iri mu mwijima w’icuraburindi Umwanditsi: Oya, wigenda ntakuzimaniye kandi wamfashije gutangira kwandika igitabo cyanjye nashakaga kwandika. Ndabona bamaze gufungura amaduka, reka ntume umwana hano hirya akuzanire wice akanyota. Umusomyi: Kandi koko ngo iyihuse ibyara ibihumye, reka mireho da! Ese burya muzi ko tuba twaka kandi ko ubukene bunuma? Reka nongere nicare ducagagure amagambo! Umwanditsi: Uhumure kandi singuteza abategetsi, ururimi burya ga ntacyo rupfana n’umuntu. Navugaga nti: reka mpamagare umwana aze mutume hirya aha, maze wice akanyota nibirimba agushyirireho twa borosheti wice n’isari. Umusomyi: Ungana so wakubyaye! Ntubona se ko wari unyicanye ubugingo? Nushaka ko narara ndarara da! Wasiga ibi ugasanga ibihe? Umwanditsi: Enda nyabu nyarukira hirya aho, urebe icyo wazanira uyu mushyitsi wanjye, kugira ngo yice akanyota. Twakomeza kwiganirira? Nta kibazo ugifite? Nyibutsa aho twari tugeze, Musaza? Umusomyi: (Mu kanya gato, umwana amuzanira agacupa). Nuko nyabu mpa mbanze ntere umutima amabuye. Erega ngo ikirima ni ikiri mu nda, kandi ngo ushyirisheho na twa burusheti dutatu, aya mazi sinayiririrwa ngo mbeho. Ngo harya twahoze mu biki? Ugira ngo se si ndi injiji! Ugira ngo hari n’icyo nkibuka? Kereka wenda nunyibutsa da !! Umwanditsi : Twavugaga ibyo kwibaza no kuzirikana byamaze kwibagirana muri iyi si ya Rurema. Nta mwanya, nta gaciro bihabwa mu buzima bwa bene Muntu. Umusomyi : Kagire Imana rwose, wanyeretse kugera ubungubu amafoto agera kuri abiri, imwe yo kwibaza igizwe n’inyamaswa, n’indi ndabutswe mu kanya ariko yo iriho umuntu. Mu by’ukuri niba nkibona neza, niba nanahunyeje gusa, ariko sinasobanukiwe neza n’icyo bivuga, byo byanyobeye. Umwanditsi: Nayikweretse koko, ariko kuko wari ushonje, birumwikana umutima wawe wari ahandi, ntiwabyitayeho. Uko ni ko abantu ba none bameze, umutima wabo ubona ko waruswe n’inda. Amahirwe wenda ni uko atari benshi cyane, naho ubundi ... Ariko ntunyumve nabi siwowe mvuze, ahubwo ni abo urora abo, ibisahiranda byo hanze aha. Umusomyi: Uwaguhera inda se angana iki, ko aba ari Imana y’i Rwanda. Mpa nirire, ayo mafoto se nayakanjakanja akamara inzara nararanye? Mpa, umpe n’icyo nishyirira umwana maze wumve nkome. Yego mama! Kandi koko n’ifoto irahaha, 21 Isi iri mu mwijima w’icuraburindi ngaho nyereka ndebe unsobanurire, ndabona umwana azanye na twa tuborosheti ngo ntamire nice isari wa! Nuko sha urakoze pe nari ndembye! Murakagira Perezida n’abafasha be, Mama. Yee, nyereka ndebe da! Umwanditsi: Iriya foto urabona ko umuntu na we wa kera yabonye ko kwibaza ari yo ndangamuntu imutandukanya n’inyamaswa. Umwe mu bahanga ba kera witwa Aristote ni we wavuze ko umuntu ari “inyamaswa izi kubana n’abandi” (Social animal). Gutekereza ni inshingano z’umuntu, zimwigisha uburyo bwo kubana n’abandi mu mahoro. Sinahisemo iyi foto nshaka kwigana abagereki babibanjije kera cyane. Sinatesha abantu agaciro ko badatekereza, ahubwo bataye inshingano zabo, inyamaswa zirabyitoragurira n’ubwo ntacyo wenda zabimaza(niba ariko tubyibwira). Umusomyi: Ndabyumva koko ni byo umuntu akwiye kwibaza, gusa niba nanjye ndakabije ndumva nabonye iriya foto ya gatatu, yo ko ntacyo uyimbwiraho yo iravuga iki? Umwanditsi : Ni ifoto, iri hano, wenda ongera uterereho akajisho, irerekana ukuntu kwibaza, mbese gutekereza, ari cyo gikuru mu buzima bw’umuntu wese, iyo ava akagera. Agomba gutera intambwe ikomeye mu byo atekereza, mu byo avuga no mu byo akora byose, ngo atinyuke gukoresha ubwonko bwe yibaza, akava mu mwijima wo kutibaza. Icyo ni cyo gituma mpitamo kwibaza cyane kuko bitazwi na benshi, aho usanga ko abenshi kuri iyi si batazi na busa ko bari mu mwijima ukabije wo kutibaza. Umusomyi: Komeza umbwire ndumva, ni uko narimo nica akanyota, umuhogo wari wumye pe! Ndagasoma nkumva karamanuka neza mu magaraaaaa! Erega inda irimo ubusa ntigira amatwi, uraza kunsubiriramo reka mbanze nkanogozemo. Naho ubundi nta wuvugana indya mu kanwa wa mugani w’abaturanyi bacu! Umwanditsi: Ngaho irwaneho sinakwicana ubugingo, banza wiramire rwose nta mvura itunyagira, nurangiza turakomeza, nta kibazo. Umusomyi: Ndagutindira se ko agacupa kamwe ari ubusa kuri jye! Umva ndagahumuje, ni bwo najya nakumva. Naho ubundi ntacyo nari ngisobanukirwa mu byo twavuganaga. Ngaho noneho ndumva mu nda hacuze umwijima da!! Ariko niba ntumviranye harya wambwiraga ngo indwara y’umwijima yaciye ibintu mu bantu? 22 Isi iri mu mwijima w’icuraburindi Wenda wasanga nanjye ari wo ndwaye njya numva mbabara mu rubavu rw’ibumoso. Umwanditsi: Icyo ni ikibazo cyo kumvirana, wari ushonje koko! Ndumva ngo mu nda hajemo umwijima, ubanza nawo wagira akamaro. Ubundi ikinyarwanda ni ururimi nkene. Ijambo umwijima ndumva rivuga byinshi, wenda nabanza ngasobanura umwijima nshaka kuvuga uwo ari wo. Ibitabo byanditwe kera bivuga ko isi ijya kuremwa yari izengurutswe n’umwijima, ni yo mpamvu ngo Imana yavuze ngo habeho umucyo ukabaho. Uwo mwijima urangwa n’ijoro na n’ubu riza buri munsi, mbese iryo twese turarizi. Nyamara tujya twumva ko umuhanga w’umuyahudi uzwi kuba ku izina rya Kristo Yezu cyangwa Yesu, byose ni kimwe, yaje ngo ari umucyo w’isi. Hari n’aho bavuga ko ngo umucyo waraje umwijima wanga kuwakira. Abanditsi b’amabaruwa muri Bibiliya, abitwaga Paulo na Petero na Yohani, bose bavuga umucyo umurikira imitima irimo umwijima. Uwo ni wo mwijima navugaga, umwijima uzengurutse isibantu. Uwo utandukanye n’umwijima w’ijoro uzenguruka isi y’imisozi. Uwo mvuga ni wa wundi wo mu mitima, uwo mu bwenge bwa muntu kuko isibantu itabona aho iva n’aho ijya. Navuga mbese ko isibantu irindagira ku manywa y’ihangu nk’uko umuhanuzi Yesaya abivuga mu gitabo cye 59:10-11. Umusomyi: Ndavuga ko wenda tudahuje ngo numve ibyo uvuga. Jye ntabwo nsobanukiwe kuko ndumva ukabije. Urihanukira koko ukavuga ko isi itabona, itazi aho iva n’aho ijya? Ko mbona abantu benshi barara amajoro bahatana ngo bamurikire isi, bazane amajyambere byose byo kurwana ku bantu ngo babakemurire ibibazo binyuranye bahura na byo? None ngo umwijima wazengurutse isi kandi abigisha, abavugabutumwa, baza bavuga ko ngo bazanye umucyo umurikira isi? Umwanditsi: Ndumva rwose ahubwo unyumva kuko igihe cyose umuntu avuga urumuri ni uko umwijima uba urimbanije. Mbese umwijima ntiwakabayeho iyo hatabaho urumuri. Imvugo yose iganisha mu gukenera urumuri, gusa ni ikimenyetso cy’uko urumuri ruhari mu buryo butuzuye, bakabyita umwijima. Ndashaka kuvuga ko kimwe kitariho ikindi na cyo nticyabaho. Umusomyi: Urashaka kuvuga ko umwijima nawo ari ngombwa? Umwanditsi: Ndarengana si jyewe ubivuga, ahubwo ni ukuri kwambaye ubusa. Ni gute wamenya ko habaho ikiza utazi ko habanje kubaho ikibi? Ntiwamenya ikizamuka nta kimanuka kibayeho? Ntiwamenya amajyepfo hatabayeho amajyaruguru? Ntiwamenya rero umwijima hatabayeho urumuri!! Si byo? Umusomyi: Maze kumenya aho ushaka kwerekeza rero, urashaka kuvuga ko n’ikibi na cyo cyaba gifite agaciro? 23 Isi iri mu mwijima w’icuraburindi Umwanditsi: Icyo kibazo ndakiteguye uretse nawe n’abandi basomyi bizabagora gusobanukirwa n’icyo nshatse kuvuga! Sinafata ikiza ngo nkitiranye n’ikibi, ahubwo navuze ko kimwe kibaho ngo ikindi kibone nacyo kwitwa izina n’abantu. Maze ngo bishobore kujya imbu kujya imbere, nabona ikiza akimenye, nanabona ikitari kiza nacyo akimenye. Naho ubundi uramutse utabyumva, si cyo cyabibuza kubaho! Igihe isi yarwanirije ikibi ngo kiveho ubanza imaze kunanirwa burundu. Ngira ngo ni cyo cyahagurukije abashakashatsi b’isi yose ngo bashakishe umuti nyakuri wabasha gukuraho ikibi. Nakwibutsa kandi nguha urugero ko umwijima wose uhimwa n’urumuli nk’uko ikibi na cyo kiganzwa iteka n’ikiza. Ariko ushaka ngo kukirandurana n’imizi yacyo, sinzi niba ari ikizamini cyoroshye. Umusomyi: Ikibi ni ikibi kandi n’umwijima ni umwijima, nta kindi waba cyo, uragatsindwa n’Imana yo mu ijuru! Wigeze kumva ngo Satani bamwita ngo ni Sekibi? Bavuga ko yirukanywe mu ijuru kuko yari yarazanye ikibi aho kitagomba kuba. Bamuhananturiye ku isi yacu dutuye kandi ngo ni nawe wazanye ubugome bwe, aza gushuka abantu b’Imana. Natwe uwamutwereka ngo tumwirukane hano ajye mu muriro utazima yaremewe n’abambari be! Maze ngo ajye gushya iteka ryose!! Umwanditsi: None se ko ariko wigishijwe jye nabihinduraho iki? Umusomyi: Wowe si ko ubizi, si ko nawe wigishijwe, ibyo si ikizwi na bose? Umwanditsi: Ndakwibariza ariko ntuntwame! Ubwo yirukanwa aho mu ijuru wari uhari? Ni nde wundi se wakubwiye ko yari ahari? Aho wabereye wari wabona uwo ngo bita Satani? Ngo ni Sekibi? Kuki umuntu akora amahano agashaka kuyerekeza ku bitagaragarira amaso y’abantu? Utagera i bwami ngo abeshywa byinshi. Numvise n’abakoze Jenoside basaba imbabazi ngo ni Shitani cyangwa Satani wari wabateye. Amatakirangoyi ntaho ataba ngo abantu bagwe mu byo bemera bitagaragara bashaka kuyobya amarari. Umusomyi: Aho, aho nyine ni bwo ugaragaje ko uri umugabo, kandi udashyigikiye abagizi ba nabi. mwanditsi: Ibyo kuba umugabo no kutaba we, ayo ni amagambo wivugira gusa, ndaba we none se kuko ubivuze? Nakubwiye kare ko ururimi ntaho ruhuriye n’umuntu. Uko umuntu yamuvuga kose, ntibimubuza kuba icyo ari cyo mu kuri. Ashobora no kumubonamo ngo ni za magabo, nyamara wamwitegereza, ukaba wabura n’izina wamuha. Amagambo aravugwa mu gihe cyayo agahita, andi akaza, gusa nari umugabo ntihabwa intebe kandi ngo burya akagabo gahimba akandi kataraza. Naho abagizi ba nabi bahozeho, bariho n’uyu munsi wa none 24 Isi iri mu mwijima w’icuraburindi kandi n’ejo bazaboneka. Icyo nakwibwirira ni uko bantera kwibaza cyane ubwo bahangaraga gukora amarorerwa niboneye n’amaso yanjye, igihe bakoraga jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Emwe banayiteguye batihishe, ibimenyetso byabyo byagaragariga amaso ya buri wese. Gusa ntawakekaga ko byagera ku rugero byagezeho, uko twabibonye. Ibyo niboneye n’amaso yanjye sinabura kuvuga ko byansigiye inguma n’ibisare byinshi, icyakora muri byo na none nungutsemo umurimo utoroshye. Uwo murimo nta wundi ni ugutekereza mu rwego rw’ubucurabwenge. Ikiza na none ni uko nsanga ari umurimo nkunze, kandi untera akanyabugabo. Birumvikana kubera ubwitonzi n’ubushishozi no kwirinda guhubuka, uwo murimo usaba, nsanga nari ngikeneye ikindi gihe. Yego, n’ubwo kitaba kirekire ariko nasanze kubyibazaho no kubyuza ngo binoge bizantwara umwanya munini cyane. Umusomyi: Ndabibonye noneho, nari naguhushije kare. Ubwo ntiwatanga amakuru muri Gacaca ku bintu bitasobanutse neza ngo utubwire uko byagenze mu buryo bw’impamo? Umva wabonye ibintu uri n’umunyamashuri, uritegereza neza ngo wanabonye babitegura byose, ngo wararebaga. Ubwo ntiwashinja benshi koko? Umwanditsi: Turaza guhurira he ko numva tutumvikana? Uravuga ibikurimo koko cyangwa ni ishusho y’ibitekerezwa kuri iki gihe? None se wigeze kumva ko habuze abatangabuhamya mu Rwanda, ni jye jyenyine wabonye ibyo bikorwa ntibyabaye izuba riva? Wigeze wumva ko gacaca yabuze amakuru y’impamo y’ababibonye? Ibyo uvuga humura byarabitswe binashyinguye neza cyane. Gacaca rero ntiwayitindaho , kuko yararangiye rwose. Kumbaza gutanga ubuhamya ubungubu, si ukunshakaho umwanduranyo gusa? Mbe muri 1973 wanganaga iki? Umusomyi: Oya, nanga ko mwigira nyoninyinshi. Winyibarisha ubusabusa turabazi, abantu batuye mu Rwanda ubungubu, bamwe baje bava hanze, abandi baje barwana ku rugamba, abandi na bo twakwita benshi, bari basanzwe ino ahangaha. Ni muri abo kandi nawe nkuzi, harimo rero bamwe bahigwaga bihishahisha, abandi baragize ubwoba barakutse imitima. Wowe wari mu bahiga abandi? Wari hehe ko numva ko ngo warebaga? Sha, imanza za jenoside ntizishira urayampa!! Umwanditsi: Ndumva uri umuhanga wo gucamo ibice byinshi abanyarwanda. Ayo mazina wita abantu bamwe, batuye igihugu kimwe, si yo yakoze ishyano muri uru Rwanda? Ngo aba ni aba n’aba, bariya ni aba, n’ibindi n’ibindi! Ahaaaa! Komeza usenye sinkubujije kandi ngo ushenye urwe umutiza umuhoro! Iyo tuvuze ngo Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda bikubwira iki? Bahora badukangurira kubaka igihugu twese hamwe, none ngo urankangisha unshakaho ibyo wirira? Ahubwo ni jye ukujyana maze nguhe abana bagutambikane. 25 Isi iri mu mwijima w’icuraburindi Umusomyi : Ariko ako si agasuzuguro karenze ubwenge? Ngo bantambikane! Wabisubiramo? Uzi ndi igiki? Icyi gihe ni icyo kwitonda. Ukwiye kunsaba ndetse imbabazi, ku magambo uvuze yonyine yagushinja, cyangwa sha reka nshake umuntu wundi akumfashe. Sinumva uko wankanga ngo Leta y’ubumwe! Urayizi wowe? Cyangwa wibwira ko undusha kuyimenya? Uzi ndi mu nzego zihe? Nsobanurira bitaraba nabi se!! Iki kigabo ni icya hehe di? Mpereza indangamuntu yawe ndebe aho uturuka nonaha! Nta n’ubwo uri umunyakamonyi, wowe vuga uvuye aha! Umwanditsi : Ariko yee! Ku Kamonyi se si mu Rwanda ? Umugabo Semabinga yaciwe n’umwami mu gihugu cye, aragenda yurira igiti yigiramo, umwami amubonye ati ´´ko naguciye mu Rwanda uracyakora iki hano?´´ Agiye kumusubiza, ati ´´wanyirukanye mu Rwanda rwawe, none nigiriye mu rw’inyoni uracyanshakaho iki?´´ Nyabusa n’itari iyo narayirwanye, shahu, ndayikira, ntunkangishe ngo ibyo uri byo, ijoro ribara uwariraye. Iyi mbuto mbi ya jenoside ibibwa muri 1959, nari mfite imyaka icyenda nararebaga. Ubwo amasaka yari ageze igihe cyo kubagarwa 1973, byatangiriye i Save mu ishuli nderabarezi ryaho. Ni jye wayoboraga abandi banyeshuli (Doyen). Twatewe n’abanyeshuri biyitaga ibidafungura by’i Save, baje ari 131 turwana na bo ijoro ryose, turangiriza mu bitaro bya Kaminuza y’i Butare tumaze gukomereka no kumena amaraso menshi cyane. Nawe urambwira ngo ibyo abahigaga abandi n’abahigwaga? Nabisogongeyeho kare mbere ya 1994, ko guhigwa nahizwe kuva icyo gihe, ndetse kugeza nan’ubungubu, sindahwema guhigwa. Ushatse wese arampiga kuko nta mategeko abimubuza, n’ayariho nayo abanza kwicwa na banyirayo. Wagirango utampiga yaba ahubwo akosheje, akanaba yabihanirwa! Umusomyi : Umva mbese! Nakubonye ko uri umuhanga wo kuyobya amarari. Nutansaba imbabazi, ntumva mu nzara kuko ibyo bya mbere ntibibarwa, uravuga ibya za Save muri za 73, ibyo ni iby’ingoma zakurikiye ubukoloni uzabibaze ab’icyo gihe.Vuga gusa ibyo muri 1994 ni byo tuzi twese, ibindi ni ukujijisha nta gaciro twabiha, nta n’aho byanditse mu mateka yacu. Umwanditsi : Urananyibukije ubundi ni iki twihaye kuzirikana muri uyu mwaka kuri jenoside? Si uko twigira ku mateka yacu twubaka ejo heza? Amateka yacu wowe uyahera hehe? Uba uroga Sekimondo! Sha wari wasoma igitabo cyanditswe n’umunyamateka Mugesera ngo”Imibereho y’abatutsi……”? Humura biranditse byose amateka ntapfa gusibangana uribeshya. Nusoma icyo gitabo uzasanga ku rupapuro rwacyo rwa 224 aho yatohoje ayo makuru y’i Save. Erega abanyarwanda bazira kudasoma ibyanditswe, bazi gusoma utuzi gusa! 26 Isi iri mu mwijima w’icuraburindi Umusomyi: Urakabyara ubyaje inka rwose ndagushyikiriye, urabona igihe wamvuniye? Ntabwo nzi gusoma ariko nzi kumva, harya ubwo ni ukuvuga ko uri mwene wabo na Mugesera twafatiye muri Kanada? Uyu ufungiye mu Rwanda? Nagutahuye pe, ngaho rero ngo mupfana iki? Bimpe neza di! Ngaho guma wivemo nk’inopfu, ye ngo Mugesera harya muraziranye? Nguye ahashashe ureke kunca imigani! Umwanditsi: Ororoo! Ubwo rero uritakuma ngo ubonye imanza, iryo nagatakaga re! Umwijima uranze ubaye wose! Wabitiranije wogacwa we! Ndavuga Mugesera Antoine ntabwo ari Mugesera Léon ufungiye i Kigali muri 1930. Warindagiye, rwose umaze kunanirwa reka wenda ngusure! Enda mwana zanira umusaza dore amaze kumagara. Umusomyi: Wabimenye ga, burya abanyabwenge muba muzi kureba kure. Nawe gusa nsanze n’ubundi ukangwa n’ubusa. Ayo magambo ni ayo nivugiraga. Koko uruzi ko nari nkomeje, ntiwumvaga ko kwari ukwiganirira? Reka twigarukire ku isi y’umwijima twiganirire ibyacu. Umwanditsi : N’ubundi ngo ukuri gushirira mu biganiro da! Niba ari ibyo, sinkivunitse umwijima ukurimo wonyine urahagije ngo usobanukirwe n’icyo ndimo kuvuga. Umusomyi : Sekimondo ampa inka! Ubwo rero urimo kuvugana n’umuntu ubonamo umwijima ukabije? Ndabizi rwose sinize amashuri nk’ayawe, ariko ntiwansuzugura bigeze aho ngo ni uko ntabasha kwigurira icupa. Umbwire buriya bujondwe umpaye mbukwishyure ariko ntungire umuswa nk’uko ubivuga di!... Kutiga si ikosa ryanjye, wenda ni ababyeyi banjye bari abakene ntibabasha kunyohereza mu ishuri. Ibyo wabinziza? Umwanditsi: Sekimondo azakongere indi ariko ntiwahunga umwijima uri mu isi yose. Ni ruri hose nk’uko ntaho bucyicyera ngo n’ikuzimu bararira. None se ko kuba navuze ko iyi si yacu iri mu icuraburindi, natukanye? Nanjye ubwanjye kandi nzi neza ko nyirimo! Ndabizi ga nimvuga ntyo uraza kumbwira ngo narize. Gusa wenda ni uko utazi ko injiji yitwa ko yize ari yo mbi kurusha izindi zose. Ubu se iyo urebye akaga kugarije iyi si, ugira ngo nta za diporoma n’amadigiri bitagira ingano bitinditse mu mazu? Nyamara isi irarira ayo kwarika, buri wese arireba agasanga nta cyo amaze. Nta n’icyo yahindura ku byo abona birimo kubera imbere ye, amahano gusa gusa! Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994; urajya kumva ngo umugabo yishe umugore we, umugore yishe umugabo we, umubyeyi yihakanye umwana we, umwana yishe se cyangwa nyina, noneho ngo hadutse na jenoside y’impinja zikiri 27 Isi iri mu mwijima w’icuraburindi mu nda ngo ni amategeko mashyashya. Umusomyi: Icyo ngukundiye ni uko wubashye Sekimondo wampaye bihogo, ibindi ni ibyanyu, nimugume muningurane, sindi intyoza yo gusesengura amagambo y’abanyabwenge. Ubwo uwo mwijima urawuvuga kuko wawubonye, nahakana se ikintu kindimo ko ntireba nkaba ntaniyizi? Ubwo ni byo, wa musirimu we, uvuze ko nyir’urugo yapfuye si we aba amwishe! Umwanditsi: Wazafashe se indorerwamo ukireba niba utiyizi ko byoroshye, wabuzwa n’iki? Umusomyi: Indorerwamo ntayo nigirira. Ubundi se ndi umukobwa ko ari bo bakunze kwireba? Umwanditsi: Ngira ngo n’uwakuguriza ngo uyigure sinzi ko wakwibona uko umeze neza neza! Wagira ngo indorerwamo ireba ahatagaragara? Kandi aho ni ho hari umwijima navugaga. Umusomyi: Ni nde se wareba mu mutima w’umuntu? Yarebeshamo iki se? Jyeweho ndanatashye n’ubundi umukene agirwa no kuba mu rugo rwe! Nsezerera ntahe rwose harakesheje!! Ubwo ukomeje kuvuga umwijima mu kanya barakuzanira borosheti zawo, naho jye iyo ndi iwanjye, ntunzwe no kwikorera. Reka ngende rwose inkono y’ubupfu irahiye. Umwanditsi: Wagenda wagira, uzamenya umwijima icyo ari cyo kuko uravuga nkawubona uza wose uko wakabaye. Umusomyi: Ubwo se mvuze uwuhe ko nawe umbonerana? Ariko naruha naruha yemwe, ubwo uranyogeraho uburimiro koko nta soni? Witoreye rero ingoma mugiteme, ubonye injiji wigisha! Ariko ako mboneye hano none ni umunsi! Umwanditsi: Reka unyemereye nakwereka umwijima ukurimo wose! Ni ukuntu urimo kwivugira. Umusomyi: Kagire inkuru, ngaho mbwira shobu! Ennhh!! Umwanditsi: Nyorohera, uba uroga Sekimondo! Umusomyi : Yokavugwa nyine!!! Usa na So ahubwo!!! Umwanditsi: Nateruye nkubwira iby’umwijima uri mu isi yacu. Navuga ukiyumvira uwo mu nda n’uw’ihene botsamo za borosheti hano ku kabari. Ubundi se ahatari 28 Isi iri mu mwijima w’icuraburindi ubwenge haba iki? Ntihaba umwijima w’ubujiji se! Nakubwiraga rero umwijima w’urujijo dusanzwe twese tuzi. Mvuga ko ari uwo jye ndimo nandikaho, ariwo uba mu mitima y’abantu, nyuma tuvugana ibyo kwirebera mu ndorerwamo. Usanga se wirebye, uretse ayo mabinga yawe nayo utihaye, hari ikindi wakwibonaho? Umusomyi: Ariko muzi kunegurana yeee!!! Umwanditsi: Nyoroshya yewe niba ari byiza nawe uzabyige, maze bigukize niba hari uwo byakijije!!! Wowe se ko uzi kunca mu ijambo? Navugaga nti, nkomereje aho nari ngereje, nawe ubwawe wageze aho uvuga ko utireba, uvuga neza uti ni yo mpamvu “ntiyizi” kuko ntawe ureba mu mutima w’undi. Ni aho rero nakubwiraga ko hari umwijima wo mu mutima hataboneka, ukoresheje amaso yacu asanzwe. Ushaka kureba uwo mwijima uwubwirwa n’ibikorwa bya nyirawo. Nibwo nakubwiye ko iyi sibantu yacu iri mu mwijima w’icuraburindi, nubwo izuba rihora riva buri munsi. Ariko ushatse kubitahura wahera ku bikorwa byayo, mbese nk’ibya jenoside n’ubundi bugome byuzuye muri iyi si, navuze bugikomeje kwigaragaza cyane mu bitangazamakuru byo mu isibantu. Umusomyi: Ngo isibantu? Iyo wayivuze ryari? Nari ndi hehe? Wibeshya, icyo ni bwo nkicyumva!! Isibantu ni ikirimi kihe, ko atari ikinyarwanda? Umwanditsi Sinakurahiye? Ntacyo wiyumviyemo mu byo navuze, byanyeretse umwijima ukurimo uko ungana. Umusomyi: Wabivuze se koko ntabwo ari amadago? Isibantu? Ni bwo bwa mbere rwose nyumvise, windenganya mba nibabarijwe n’ubutindi bwanjye, ubundi iyo nkureba mu maso, mba ngira ngo ube wangirira impuhwe, ariko ab’ubu mwese nabonye ntawukivumera. Reka ninyakure ntahe natinze wa!! Umwanditsi: Ariko ko utana utaha, uwaguha umubyizi wa none n’uw’ejo, ntiwakwemera tukaba ducagagura amagambo? Umusomyi: Urakagira Sekimondo! Ungana so wakubyaye! Ibyo se bingana iki? Erega n’ubundi nabaye kariramaguru, ubwo umbona se njya mba mu rugo? Buri munsi mba nahamagawe ngo nitabe, nitabire, simbona rwose akanya ko kwicira akayogi. None ubwo mbonye umuhinzi nkaba nahamushyira kabiri, jyewe se icyo ntagukorera ni igiki? Kereka icyo utansaba! Umwanditsi: Umuhinzi ni angahe ku munsi? Umusomyi : Aba none barahenda pepe!! Umwe ni bitanu (5.000Frs) rwose utayamuhaye ntiyaguhingira n’amabimba abiri. 29 Isi iri mu mwijima w’icuraburindi Umwanditsi : Ubwo rero ni ibihumbi cumi ku mibyizi ibiri? Umusomyi: Yego nyakubyara, ni icumi gusa! Umwanditsi: Urayatahana ihangane twiganirire gusa. Umusomyi : Ungana Sekimondo wantabaye akampa inka yonsa umutavu! Nakunganya iki se? Kereka icyo udashaka kandi banyongere ndumva navuuuze, umuhogo nanone wongeye kumagara. Umwanditsi : Baguhe rwose nta kibazo, unyibwirire uko mubayeho aho iwanyu mu misozi. Umusomyi : Reka nta cyo nakwirirwa nkubwira twararangije, ubukene ni bwose, nanjye ngo ubukene! Ni ubutindi bunuka gusa. Nawe se ko ibintu by’ubu byose ari agafaranga kandi kakaba kataboneka, kabonwa n’umugabo kagasiba undi. Ntihazagire ukubeshya turashonje pe!! Nta myaka yeze muri icyi gihe kuko ibihe byabaye bibi cyane, n’amajyambere bavuga nta ho adukora, ni ukwipfira gusa gusa!! Mbese ni ibibazo by’inzitane by’urudaca. Sinakwirirwa nkubwira indwara zo rero ziranuma pe! Abantu baheze mu mazu, turarwara rwose za maraliya ni cyo cyeze aho iwacu ! None se ngeho nkubeshye? Umwanditsi : None se ko numva ubanza nta mituweli mugira, ubwo murwarira mu ngo aho kujya kwa muganga? Ibibazo byo nta ho bitari ariko hari ibifite uruhengekero rwabonetse. Kuki mutitabira rwose? Umusomyi : Wa mugabo we ndumva utangiye nketi, sinzi niba hari abo ukorera bakuntumye. Wambajije ndagusubiza, ibindi unjyanamo ni ibiki? Ubwo wumva mvuga ni uko ngikanyakanya, ariko hari benshi baruciye bararumira kubera kurengwa n’ibibazo. Wazaza ukirebera ni impamo y’Imana, sinzi gukabya rwose!! Niba hari icyo wandusha umpe ariko we kundondogoza dore uko ngana, naragenze kandi narabonye. Si ndi umwana n’ubwo ureba ko nazize wenda imibereho mibi, ubundi ndi mukuru rwose!! Umwanditsi : Reka humura, si ndi umutasi, ndi umuntu nkawe usanzwe, nta cyo ndi cyo wakwikanga. Dushobora kwiganirira ibyo nyine by’ibibazo kuko akabi gasekwa nk’akeza kandi ntawatugaya tuvuga ibibazo kuko ntaho bitari, wa mugani wawe! Ibyo byo ni nabyo biryo byanjye! Ni wo murimo wanjye wa buri munsi! Umusomyi : Ariko uzi ko nanjye ndi agacucu? Kuki ntakubajije uwo uri we! Uzi ko twaganiriye ntazi uwo tuvugana uwo ari we? Uri nde kandi uri muntu ki? 30 Isi iri mu mwijima w’icuraburindi Umwanditsi : Ubu se aho wabereye n’aho wicariye aha ndetse n’amagambo twavuganye ubu nturamenya uwo ndi we koko? Ubwo se iyo njya kuba uwo kukugirira nabi, simba nabirangije kare? Ndi ibyatsi bya muranda, ndi umunyarwanda ku gahuru, mwene Bukombe bukatura indekwe, iwacu ni i Nkore na Masagara ni ho nkomoka, ndi isogi y’agasi kandi ndimba uw’inkoko. Ndi Ibiti bibisi, nitwa Mugabudatsimburwa, irindi ry’akabyiniriro nitwa Bahimbantaraza. Umusomyi : Urazimiza da!!! Aho nta cyo niyumviyemo, rwose wambwira nkumva! Umwanditsi : Ubundi icyo nakubwira ndi cyo cyose, ntakinyongereraho, ufate ko icyangombwa kiruta ibindi, ni icyo duhuriyeho, jye nawe kandi duhuje n’abandi basomyi batari kumwe natwe! Ni uko uri «umuntu» nanjye nkaba «umuntu» n’abo bandi ni «abantu» dusangiye «ubumuntu» twese. Nta kindi cyera cyirabura nabona kirenze icyo, mugabo wa Mama ntaho ngukinze. Umusomyi: Ngaho mbwira izina ryawe gusa, maze menye uko nakuvuga n’ubundi turamutse duhuriye n’ahandi. Umwanditsi: Izina ntacyo rivuze kuko n’abandi barayahindura bayobya uburari. Izina n’ubwenegihugu birahindurwa da! Numvise ngo hari abihanaguyeho ubunyarwanda ndumirwa! Umusomyi : Yewe nta we narenganya urebye ibyabaye muri iki gihugu, nanjye ni uko ntabishobora, nareka kwitwa umunyarwanda rwose. Nawe se ubwo byacikaga, bavugaga ngo umunyarwanda, ukumva ari igisimba rwose, nta kundi wabona wamwita!! Umwanditsi : Ahoooo!!! Urangarukiye noneho? Umusomyi: Oya niba n’inyamaswa, ibyo nabonye n’amaso yanjye birenze kure ubunyamaswa!! Umwanditsi: Wa mugani wawe reka twigarukire ku bibazo, naho ibyabaye ni agahomamunwa!! Nta n’aho twanahera tubivuga kuko birenze ukwemera!! Umusomyi: Ahaaaa!! Nabyo ni byo ariko n’uwavuga yanahera n’aho, kuko ikiriho kiraganirwa, kandi ngo ukize inkuba se…? Umwanditsi: Yeee!!Mbese nkwibarije, wumva kubwawe koko umuntu wakingura iduka ry’ibibazo yazabona abaguzi babyo ino hano? Umusomyi: Ariko n’ubwo wampishe uwo uri we, genda aho wabaye hose uzi 31 Isi iri mu mwijima w’icuraburindi kubaza. Icyo kibazo wagiteguye ryari? Cyangwa wakirose? Ubwo se nagusubiza iki? Umwanditsi: Unsubize icyo nkubajije!!! Umusomyi: Ngo uwakingura iduka ry’ibibazo yabona abakiriya? Ko umuntu agura se icyo adafite, kandi ko ntawutagira ibibazo, umuntu yakwirirwa agura iby’iki kandi asanzwe abifite? Umwanditsi: Ndakubaza ukambaza? Nsubiza ahubwo!! Umusomyi: Ndumva jye yahomba, nta baguzi yabona kuko nta muntu wagura icyo yejeje!! Umwanditsi: None se Musaza, ibibazo byose birasa? Birangana? Bizira rimwe? Birashorerana? Ibyo umuntu adafite yabihaha da!! Ntibinganya uburemere n’amoko yabyo aratandukanye!! Umusomyi: Ariko koko urakomeje? Cyangwa uriganirira gusa? Umwanditsi: Ndakomeje nyine. Ubu se aha turi ni iwanjye? Naje nzanywe n’ibyo nashakaga none ndabibonye, ndicara ngo mbisorome, mpahe maze ningwiza ntahe iwanjye. Umusomyi : Waje se uje gucuruza ibibazo nawe? Umwanditsi: Rwose ni cyo cyanzinduye nta kindi! Nazanywe n’ibibazo nta yindi nshingano mfite kuri iyi si. Umusomyi: Nkurangiye isoko ryabyo wampa urudengero? Gusa nakurangira mu Rwanda ni ho mbona haba byinshi, ahari kurusha ahandi. Ariko se nubibona uzabimaza iki? Umwanditsi: Nzabyubakisha urubuga rw’ibibazo maze njye ndugurisha! Ikoranabuhanga nanjye ringereho. Maze mbone gukira nk’abandi! Simbona bose basoroma mu bibazo by’abandi? Si ho mbona hari isoko rinini? Umusomyi : Murahahe simbabujije! Ubonye nawe ibyo uhaha! Ngaho aho mujya kwikorera imitwaro itabareba jye nigaramiye. Umbwire nanjye nkwihere ibyanjye nta n’ikiranguzo cyangwa ikindi kiguzi nzakwaka, mba ndoga Sekimondo!! 32 Igice cya 2 Urubuga rw’ibibazo Ibibazo.com 33 34 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com 2 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Umwanditsi: Reka tuve mu rudanyango, dufungure hamwe n’abandi basomyi urubuga rwo kuganiriramo ibibazo byo muri iyi si yacu. Turwite mu rurimi rwa none “IBIBAZO.COM” twibarize ibyo dushaka. Twabaza ubusa, twabaza ukuri, maze dutange ibisubizo uko tubyumva, mbese twungurane ibitekerezo neza. Amaherezo ngo iyo umuntu acoce cyane igisinde, kigera aho kigashwanyagurika kikaba ifumbire nziza. Mureke ducunde, twicare mu gacaca ducagagure amagambo! Umusomyi: Ngo iki? Ibibazo doti komi? Watangira kuko ni wowe nyir’ikibanza, ni wowe wabishoje, kandi ushoje urugamba ararurwana. Ngaho se gira vuba nanjye mbonereho. Umwanditsi: Ese wagize ngo ni ibintu bindi bihambaye? Turakomeza kwiganirira nk’uko twatangiye kuva kare. Ahubwo noneho nawe utangire umbaze ibibazo, ngusubize dore aho nahereye. Reka mbe umusomyi nawe ujye mu mwanya wanjye. Ubwo abantu bazajya badutelefona ngo nabo batange ibitekerezo, ubwo urubuga rube rufunguye kuri bose. Umusomyi:Ndakubaza ye na nyiramubaza ize, aho wampereye nanjye mbone nakwigaranzura! Nkubaze icya mbere cy’abahanga? Umwanditsi: Rwose nditeguye, ngaho mbaza uko ushaka. Umusomyi: Ubundi mbere ya byose, ibintu twita ibibazo ni ibiki koko? Wowe ko uri n’injijuke ubyita ibiki rwose ngo unsobanurire ko maze no kugutinyuka? Umwanditsi: Aho ngaho ngukunze nk’inka imwe. Unshyize igorora rwose nguye ahashashe nka ya numa ngo yaranyereye nuko igwa mu mamera; iti ´´nguye ahashashe mwokanyagwa mwe´´. Ibibazo mu Kinyarwanda cyacu ni ijambo riri mu bwinshi, naho mu buke bwaryo ni “ikibazo”. Ni ijambo riva ku nshinga ebyiri: kubaza cyangwa se kwibaza. Iyo umuntu abajije agatanga ikibazo, aba ategereje igisubizo cyacyo. Buri gihe cyose ubaza aba ashaka kubona cyangwa se gusobanukirwa n’ikintu. Ikibazo ni ingenzi mu buzima bw’abantu kuko gitera kumenya kandi kumenya ni bwo bwenge. Mu kinyarwanda ngo “ kubaza si ukuyoba kandi ngo kubaza bitera kumenya”. Nashimye abantu ba vuba aha babonye ubusobanuro bw’ijambo “ikizamini” ryari ryaratiwe mu ndimi z’amahanga maze mu kinyarwanda bakibonera iryacyo bacyita “ikibazo”. 35 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Ntabwo aho ngaho ariko mpatinda kuko nshaka kwibanda kuri iriya nshinga yo kwibaza ibibazo kuko ari na wo muzi w’ibyo turimo kuganira. Umusomyi: Nakubajije nti ´´ibintu twita ibibazo ni ibiki?´´ Mbese mbihinire mu buke, icyo abantu twita ikibazo ni iki koko? Wishaka kunyigisha nk’uwigisha umwana wo mu kiburamwaka. Ngaho nsubiza icyo nkubajije aho guca i Kibungo, niba tugifite uburenganzira bwo gukoresha iryo jambo mu Rwanda. Umwanditsi: Ndagusubiza rwose wivunika. Mu mwuga w’ubucurabwenge hakoreshwa ururimi rwihariye, aho ijambo nyamukuru rihatse ayandi yose ryitwa “kwibaza”. “Gutekereza”. Ni ikimenyetso kiranga ikiremwamuntu, kikamutandukanya n’inyamaswa n’ibindi biremwa bindi. Ikibazo (ikibazwa) mbona ari igitera umumtu kwibaza, aribyo gutekereza. Kitabayeho numva na we atabaho kuko ubundi umuntu agizwe ahanini no «Kwibaza» ku busanzwe bizwi nko «Gutekereza». Ikibabaje kandi giteye agahinda ndetse nkaba navuga ko cyaba gihangayikishije benshi ni indwara idakunze kumenyekana nyamara iri mu bantu, indwara yo «Kutibaza, cyangwa Kudatekereza». Bivuga kudaha umwanya umurimo wo gutekereza, ubundi benshi bakunze guhunga. Iyo witonze usanga mu bantu benshi bahunga kuba bonyine, ngo batuze, baceceke, biyinjiremo bibaze, batekereze. Uretse ko no mu mvugo isanzwe ikibazo mu kinyarwanda cyumvikana ko ari ikintu gitera kwibaza gusa, kikaba cyakumvikana nanone nk’ ikibazwaho. Iyo ni yo sura ya mbere y’ikibazo nagira ngo isobanuke. Habaho icyo umuntu ubwe yakwibaza kuko ari muzima, ubwonko bwe bukora neza kandi ubundi ibyo ni n’ibintu bisanzwe mu mvugo y’abantu no mu ndimi zose nzi. Ariko icyo numva ushaka kubaza ni isura ya kabiri abantu bakunze kwitiranya n’iya mbere. Ni ikintu umuntu ahura nacyo yita kibi, kitamubereye cyangwa kibangamiye imigendekere myiza y’ubuzima busanzwe bw’umuntu. Ni cyo nshaka gusobanura kuko bagihaye isura mbi kitagombaga kugira. Ni cyo nakubwiye twahaweho impano n’umuremyi ngo tubashe gukoresha iyo mpano itagira uko isa, itunzwe n’ikiremwamuntu yitwa “kwibaza” cyangwa gutekereza. Abanyarwanda babivuga mu mvugo yabo ijimije bati:”Cyago ntugahore kandi ntugahere!” Umusomyi: Aho ni ho nanegwaga rero utanjyanye mu mahamba y’aba none. Umwanditsi: Ndumva rwose icyo umbaza cyakumvikana byibura nk’ibintu ijana(100) bikurikira, bikunze kuboneka mu rurimi rw’ikinyarwanda: twavuga nk’iyo ikibazo kivuzwe ko ari: ingorane, imbogamizi, inzitizi, ikitagenda, kirogoya, impamvu se, umugogoro, ingorabahizi, akaga, amajye, amakimbirane, impagarara, rwangendanyi, igitotsi, amakuba, umwaku, indwara, amahoro make, urwandiko, umusaraba, uburyo buke, kidobya, simusiga, urupfu, ikibabaje, igiteye agahinda, 36 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com umuze, ugusobanya, uguhangana, intambamyi, umuvurungano, bomboribombori, imungu, nkongwa, kabutindi, icyago, icyaha, sakirirego, ubuswa, ikicamahirwe, amarira, serwakira, agatereranzamba, umushito, agasomborotso, inkomyi, amafuti, igikomeye, umushike, umusonga, amabuye, amagufwa, intirimwe, impungenge, ihahamuka, ijamarirwa, kubura uko ugira, impanuka, intamenya, ikosa, ikibi, urujijo, isanganya, uruvagusenya, urubanza , igihirahiro, inyatsi, ihungabana, ubuhemu, ihohoterwa, amahirwe make, ubuhumyi, ukutanyurwa, inzara, amayoberane, kurumbya, kuyoberwa, akumiro, gushoberwa, kurenzwa amaso, kuremererwa, gutabwa, kwangwa, intege nkeya, umugaga, urwitwazo, ikiruhanije, igihombo, ikigeragezo, ihangayika, kubura epfo na ruguru, icyangira umuntu, kunangirwa, ibizazane, gisibya, ikandamizwa, icyorezo, itotezwa, ahaga, aharindimuka n’ibindi… Umusomyi: Ahaaa! Ntunjyane muri byinshi utancanga, simba nsobanukiwe nkawe! Uvuze byinshi, sinabifatira icyarimwe da! Ibyo ni iby’abanyabwenge nkawe, rwose itonde untotorere uce imigemo, ni bwo ndibwumwe kuko maze guhembuka! Umwanditsi: Reka koko ngende gahoro. Mbese umbajije ngo ikibazo ni iki? Nkubwiye nkoresheje uko jye mbyumva mu kinyarwanda cyacu ariko nciye bugufi, ndagira ngo ngusobanurire nciye amarenga mu ngero z’amashusho cyangwa se amafoto, wenda byakumfasha, ugasobanukirwa neza. Ngaho nazanye amafoto abiri hano, umbwire ko yerekana koko ikibazo. Ngaho reba nawe umbwire niba hari icyo bikubwiye. Umusomyi: Nyoroshya buretse gato, mbere y’amafoto, nkubwire uko mbyumva nanjye. Rwose ndumva wakoresha amagambo yawe, usibye ko nuvuga indimi z’amahanga ntaza kuzumva ariko ikinyarwanda cyo ndacyumva cyose. Niba kandi uhitamo gukoresha amashusho, wabikora ni wowe mwarimu jye ndiga ndi nk’ umunyeshuri. Umwanditsi: Ariya magambo ijana yose nta cyo akubwiye? Ubwo nta kintu nawe wibonaho ufite muri ariya magambo? Umusomyi: Nanze kwirirwa nkugora, numvise byose ari ibyanjye uko ubivuze ntacyo ndatunze iwanjye. Birahari ahubwo wagira ngo warangendereye umenya uko narushye uwa Kavuna. Uvuga ngo aba atarabona, utarabona na we kandi azabona ari i Rwanda. Twikomereze ibyanjye byarenze ihaniro ntibikigira uruhero rw’imiti na mba! Yego shenge ngo amafoto!! 37 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Umwanditsi : Mbere y’uko twinjira mu mafoto, biriya bintu ijana wabihungirahe? Wabonye ubuzima bw’abantu butagira biriya bintu ijana, uko wabyita kose, uko byaba bingana kose wabihinduraho iki? Ntiwavutse ukabisanga? Mbese nutaha mu rugo rukuru ntuzabisiga uko wabisanze? Umusomyi: Rwose wintega iminsi, nawe ni uko warabisanze kandi uzabisiga, simbona ko hari aho bitari, nta muntu utabana nabyo, biri mu ngo zose. 2.1. Ibibazo ni abaturanyi, ni abarimu bacu Umwanditsi: Ni aho rero nashakaga ko tugera, niba ubona ko koko ibyo bintu tubana nabyo ntiwanyemerera ko ari abaturanyi bacu? Mbese ubusanzwe hari uhitamo umuturanyi we? Wahiga nka ba bandi ngo tubirandurane n’imizi yabyo, bigende buheriheri, oyeeeee!! Abantu bagerageje kurandura burundu abo bari baturanye byarabananiye none guturana na byo byarabananiye, bamwe bahitamo guhunga abandi, bibwira ko bahunga ibibazo baterwa na bo. Nyamara kandi n’abo bajya guturana na bo, ni abantu nk’abo basize inyuma. Umuntu wamuhungira he? Kereka ugiye munsi y’ubutaka kandi na ho ubanza bari yo benshi. Si njya numva ngo ntaho bukicyera n’ikuzimu ngo bararira! Umusomyi: None jye nawe twabikoraho iki? Si twe twabizanye, si twe bishinzwe, ubwo abo bireba bazabishakira uburyo byakemuka. None niyice? Nigirente koko? Uburiye umubyizi ga mu kwe nta ko aba atagize! Nimumeneke imitwe simbabujije! Nari mfite na muto kandi nkawurinda uruguma. Burya umuryango ga w’inkeho urasana wisunga amasaka birasanzwe! Umwanditsi: Ubwo se ndagushyira hehe rwose? Muri ba bandi batajya bibaza, twita kenshi ba bizengarame, ba ntibindeba, ba nyoninyinshi, ba rutemayeze, ba mutimamuke, ba bihemu, ba ntancuti, ba ntamunoza, ba ziranagana, ba biseseme, ba ntihabose, ba bandi ngo batizwa umuhoro basenya urwabo? Ubwo koko nta soni y’ibintu biri iwawe, ubana nabyo bikugarije ngo si wowe ubishinzwe? Bishinzwe nde wundi watumye uza hano kuri iyi si? Imbere y’amahano, imbere y’akaga, imbere ya jenoside ngo musase niryamire? Wifashe mapfubyi uzinze amaboko ngo hari abo bireba? Abo ni bo bande? Umusomyi: Wa mugabo we ntawakuntumye? Ubwo ko numva untonganya, nakosheje iki ko ari wowe wampamagaye ngo tuganire, nkakubwira uko numva ibyo umbajije, tugiye kujya imunanu turinde tuvugana nabi kubera iki? 38 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Wandekeye ibibazo byanjye ko nawe ntacyo wabikoraho? Niba mbifite birakurya hehe? Wihaye ga kunjora ko ndi injiji! Ndi injiji koko ariko si jye nanjye ni iminsi igira nabi. Umwanditsi: Ayo ni amaganya y’inyombya! Yeee, wari wansabye ko twakwikomereza bimwe by’amafoto nari mvuze. Hano rero mpafite amafoto abiri natoranije ngo nerekane uko wenda bamwe tubona ibintu twita ibibazo. Iyo bimaze kwitwa bityo, hakurikiraho kwibaza impamvu yabyo, aho bikomotse, mbese bitewe n’uko tubyakira, uko twifata imbere yabyo, igihe cyose bidushyikiye. Ngaho reba umbwire niba hari icyo wamenya, wereke n’abandi basomyi na bo bagire icyo badutangariza. Umwanda ni ikibazo Inzoka ni ikibazo Umusomyi: Sinabona uko navuga ibyo mbonye ni akaga abantu bahura na ko muri iyi si, mbona ko katagira ukayobora, ntikagira ukazana, ntikagira uwo karobanura. Icyakora ntubuze byose, gusa urampemukiye kuko unteye agahinda ntari nsanganywe. Umwanditsi : Ibyo urabivuga atari wowe biriho cyangwa atari uwawe byashyikiye kuko ngo burya agahwa kari ku wundi karahandurika kandi mu kinyarwanda ngo umwana w’undi abishya inkonda. Ibi ni ibyo nakwereka byoroheje, hari byinshi biteye ubwoba ubikubise amaso ntiwazongera no kurya. Niba ugifite umutima w’abantu utarahaha uwa kinyamaswa! Ngaho reba andi mashusho umbwire! 39 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Umusomyi : Ariko ubanza wagira ngo ndi ikindi kindi! Wakweretse abanyabwenge nkawe, jyewe rwose urabona nakungura gitekerezo ki? Umva nawe ndi injiji sinize, sinzi ururo n’icyatsi! Ubwo ntundenganya wigorera ubusa? Umwanditsi : Ayo mazina se ni nde wayakwise? Niba ari wowe ubwo ntiwihima? Ibyo byose ni ubusa icyangombwa ni uko uri “umuntu” nta kindi kirenzeho. Umusomyi: Ariko ye, nanjye se naba ndi umuntu? Abantu ntuzi iyo bari? Umwanditsi : Reka nkwereke amashusho umbwire ko abo ubona, niba ari abantu!! 40 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Umusomyi: Yoooo!! Burya koko ngo uvuga aba atarabona! Gusa icyo nakwisabira ni uko wandeka nkitahira, n’imibyizi yawe wanyemereye uyijyanire. Ndumiwe mba ndoga Sekimondo! Ubu se navukiye iki ? Ndatashye rwose wansezerera, utansezerera, ni ha handi, nuvuga ko naguhemukiye ntacyo bitwaye, nawe uzanyanguhire. Ndatashye mba ndoga databuja Sekimondo! Urabeho pe!! Umwanditsi : Warukwiye gusa kugenda umaze byibura kumbwira icyo ubonye icyo ari cyo, ndetse ngo n’abandi basomyi bumve uko wabonye ayo mashusho nkweretse. Umusomyi: Iyo umuntu abuze uruvugiro se yavuga iki? Ibyo mbonye ni akaga kuko sinzi niba ari jye cyangwa nabaye undi muntu. Ndabutswe abana bababaye cyane birenze gupfa, mbona abagore basinze bishwe n’inzoga, mbigereranije mu bwenge noneho numva wa mwijima wo mu isi wavugaga ni bwo unjemo pe! Burya nyabusa bamwe baba barira abandi baririmba. Rwose si igitangaza nsobanukiwe n’uko koko hari aho bamena ibyo kurya, abandi barishwe n’umudari w’inzara. Umwanditsi : Uzi ko nahoze nkwita injiji kandi mbona uzi kwitegereza? None se ubu uramutse utashye icyo wateruye umbaza, waba ugiye uvuga ko ubonye igisubizo cyacyo? Wagize uti «ibibazo n’iki? » Nanjye nti ´´reka ngusubirishe ingero z’amashusho wenda wasobanukirwa´´. Si ndi umwarimu n’ubwo nabyigiye ariko sinabikoze kuko bahembwa make cyane ntakorera. Nigeze kubwira umwe mu banyigishaga mu mashuri abanza, yari yankubise nti «aho kuba umwarimu nzaba umukarani w’amakawa njye ndya ruswa». Umusomyi: Ni koko ubivuze impamo wize kwigisha pe! N’ubwo utabikora, ibyo unkoreye birampagije. Ndisubiye reka nibonere imibyizi yanjye, ndumva maze gushira igihunga. Dukomeze umugore nadataha kare ngo asange urugo rwe, ibyo ni akazi ke n’imituro ye. UmwanditsiI: Ngaho re! Abana bawe ngo ni imituro? Uratinyuka koko ukavuga ibyo? Uribuka uko wahoze uvuga ngo ndihanukira? Ndumva undusha kure gutukana, noneho binarenze urugero. Umusomyi: Ndabizi rwose ko uzi kuningurana noneho ndakwiteje singukira! Ni ukwivugira da! Uje n’iwanjye nabakwereka rwose mu rugo iwanjye mpafite ububeba bune bunanutse bungana n’ishinge. Nyina na we akunda hasi nk’imbuto, ni umurwayi yarajagamwe pe. Utwo dusyigingiri natwo duhora tundaza ishyanga ngo mbone ibyo boreza bokarya amabere ya banyina. 41 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Umwanditsi: Ubwo se koko uzi uwo ubwira? Uretse ko ntacyo nagutwara, ubwo abo bana urabatuka ubahora iki? Ese ubwo ni bwo burere ubaha, ni wo murage waba ubagenera? Abo bana ni bo bayobozi b’iki gihugu mu bihe biri imbere. Ni bo bagabo, ni bo bagore b’iki gihugu, ni bo basirikari n’abapolisi bo mu gihe kizaza. None urabategura ubatuka ibitutsi bingana bityo? Ibyo rwose ni umuco mubi wa cyera ukwiye ndetse no gucika mu gihugu cyacu. Nyabuneka uwampa ababyeyi babanyarwanda bose ngo bumve inshingano dufite zo kutaraga abana bacu ibitutsi. Ibyo bintu by’ibitutsi by’ababyeyi ku bana birazwi mu Rwanda rwo hambere. Ababitutswe none ubu bamwe ni abasaza, abandi ni abagabo n’abagore b’ibikwerere. Nawe ndakwihanije ntiwongere gutukana numva kuko bindya mu matwi rwose, nkababara cyane. Ubwanjye naratutswe bihagije, ndetse na n’ubu iyo mbyibutse numva iz’ikuzimu zibitse. Umusomyi: Abo bana se si abanjye? Ni nde wabambuza ko ngomba kwihanira abo nibyariye? Ubundi igitsure ni cyo kirera umwana. Baragahamba bakunda kunsuzugara! Reka mbatuke izo mbwa ni aba nyina, bose ni ibicucu nka we. Nawe uravuga, ni uko utazi uko bameze! Uwabagutiza kabiri nawe waba nka njye, wabatuka ndetse wanabica ukabakuraho si abo kwifuzwa. Umwanditsi : Reka nkubwire! Ibuka neza amashusho ubonye mu kanya. Nkwibarije? Buriya wasanga abana wabonye, kuriya bari, kuriya bameze, ubona baba barabitutswe na nde? Ni ababyeyi babo, cyangwa ni abanzi babo? Batutswe na nde? Bazize iki, bakoze iki mu mibereho yabo? Mbese ibyo utuka abo bana wabona bibabayeho? Nyamara bavuga ko umuvumo w’ababyeyi ufata uwo bawutukiriye. Ngira ngo mujye mwitonda rwose. Ntiwamenya ibihishe inyuma y’amagambo yawe kuko umuhanga w’umuyahudi uzwi nka Kristo yavuze ati: ”Ndababwira ko ku munsi w’amateka; abantu bose bazabazwa impamvu y’ijambo ry’imburamumaro ryose bavuze. Kubera ko amagambo yawe ari yo azakurengera cyangwa akagukanira urugukwiye”Mt 12:37. Wowe ubwawe urumva atari wowe kibazo, ibindi ntibirengana? Umusomyi: Yampaye inka Sekimondo! Urandambiwe rwose n’ukuntu numvaga nakwizeye? Ko numva umpindukiranye? Rwose ndumva unteye ubwoba! Sinkubeshya ndumva umutima undiye pe! Kuko ntari nzi ko nkora nabi nitukira abana. Nari nzi ko ari ukubarera. Erega nanjye ni ko Data umbyara yandeze, kandi narakuze ntacyo nabaye. Ndumva ariko amagambo umbwiye ancumise mu mutima, none ntangiye guhindurwa. Ubanza ahari maraliya yamfashe cyangwa ni ubuganga ntawamenya. Ntangiye rwose kumva mfite umuriro umubiri wose ndashya cyane aho unyumvishirije ko bishoboka ko ahari ari jye kibazo. None byaba byo akaba ari jye kibazo najya he bati? 42 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Umwanditsi: Ubwo se ubabajwe n’iki, si ibisanzwe? Urumva ari ki kibi mvuze? Ijambo rigukomerekeje ni irihe rwose ngo mbashe kukwitwaraho? Ni uko naba mvuze ko yaba ari wowe kibazo? Ni igitangaza se ntibyashoboka? Umusomyi: Oya si ibyo gusa, ahubwo cyane mpabuwe n’amashusho mbonye unyeretse, nkubitiyeho n’amagambo uvuze ko naba ndi ikibazo iwanjye, ndakangaranye rwose. Nsanze ko bishoboka ko abana banjye iyo mbatuka, mba mbifuriza kumera nk’ariya mashusho mbonye. Mbaye rwose nk’ukubiswe n’inkuba, ya yindi ariko itagira amazi. Ndumva rwose nahungabanye, ubishatse wantabara niba hari icyo wandusha! Umwanditsi: Yewe mwana nyaruka uzanire na none uyu musaza agacupa asome, ndamuzi nakabona arahembuka. Irukanka se nyaruka utebuke!!! Ariko se ayo mashusho ubonye, usanze abo ubonye ari abantu koko? Umusomyi : Umva sinzi uko nabivuga! Niba ari abantu, niba ari utunyamaswa, ni imigata gusa, mbega mbega!!! Nuwabampera ubusa sinabona aho nabashyira weeee!!! Ndumva nzanye urumeza umubiri wose pe!! Umwanditsi : Ndagira ngo mbwire abasomyi bacu bazatubwire na bo, badusobanurire «umuntu» icyo ari cyo!! Ikibazo cyabarizwahe? Cyashakirwahe? Umusomyi: Mbega sha, uratebutse rwose. Ahari nagarura agatima! Nuko nuko nyabu nzaguhemba urantabaye pe! Ndagasomaaa! Umwanditsi: Mbese nturumva noneho igisubizo cy’ikibazo wambajije? Wambajije uti ´´wambwira rwose ibibazo icyo aricyo?´´ Nta cyo urumva na n’ubu? Umusomyi: Mbega mbega umwarimu uteye ubwoba! Ntangiye gusobanukirwa gake gake pe! Menye ibibazo ko biri mu bantu, mpereye ku byo mbonye, ntekereje nanjye ubwanjye ko ndi nyirabayazana wabyo n’ibiri ku banjye ari jye biturukaho. Nyamara kandi ku busanzwe, nari nigaramiye habe no gucishiriza. Umuntu abana n’ibintu bikomeye gutya ntarabukwe? Ndi mu bibazo byinshi koko najyaga nivugisha none menye ukuri, nsanze ndi ikibazo. Nibera gusa mu mazi abira pe! Ndivugisha nivugira ngo nintaha ndabahingukahe? Abantu se koko ntigeze ngaragariza urukundo na rimwe, habe n’agaciro na gato nabahaye, ubu rwose si jye wababereye intambamyi? Nyabura nyina wabo uwo we ni ifu iseye imbere yanjye! Ni bwo ngifunguka amaso pe! Naramwishe yanga kuvaho! Nsanze narisenyeye ntabizi none ndabona ntazi n’aho nabihera ngo wenda nongere nubake bundi bushya. 43 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Umwanditsi : Ndacyafite amatsiko yo kukwibariza utubazo niba unyemereye rwose nkwiseguyeho kuko nzi ko kare nakubabaje. Ndagira ngo unyihanganire. Umusomyi : Ni jye wo kugusaba imbabazi ahubwo, wowe nk’umwarimu wanjye wakoraga akazi kawe kandi nagushimiye kuko wampuguye bikangirira akamaro. Mbaza rwose ndumva maze gutuza gatoya, ndagusubiza uko mbyumva. Umwanditsi: Urakoze urakagira Imana! Abo bana bawe bane ubundi bitwa bande? Utuzina twabo wabise ni utuhe? Umusomyi: Mbese ugira ngo njya menya n’amazina yabo? Nanjye ga nakuze nitwa Rubyogo, ndiretse aho nzaniye umugore. Ariko ndakubwira ayo njya mbahamahagara. Ndibuka ko umwe ari “Nyanayimbwa” undi ni “Mabereyanyina” undi ni “Nyakuvunumuheto”. Ubwo se harya ubwo ni bangahe? Umwanditsi: Umaze kuvuga batatu, hasigaye undi umwe kuko wambwiye ko ari bane! Umusomyi: Ohooo! Nakibutse agahererezi, ni agato k’agakobwa kangana amayara. Ako ngahamagara ” Gashwari”. Ubundi nyine izina mvuze uwo mpamagaye aba yiyizi, akanyitaba kandi yihuse. Uko ni ko bimeze iwanjye nyine. Puuu!!! Umwanditsi: Ubwo se nyina wa bo nta kazina ke, we wamugeneye? Umusomyi: Uwo ni we wabanje, namwise” Gicucu”. Burya abagore ni ibicucu nta bwenge bagira kandi yarabyemeye nta kibazo antera, arambona akareba hasi, ntashobora kuvuga ijambo na rimwe imbere yanjye. Umwanditsi: Umuhamagara se ngo «Gicucu» akitaba? Ubwo si ukunsetsa gusa? Umusomyi: Nta kindi Gicucu kiba iwanjye na we arabizi ko ari igucucu cy’umugore. Yareka kuba umugore se akaba kindi ki? Nawe ugeze iwanjye n’ubwo bwose utahinjira kubera ubukene bwinshi, wabona ko ari agacucu k’umugore kari aho, gatereye aho ngaho. Rwose si ukumutuka ni ko ari. Umwanditsi : Ubwo se uwanjye na we ni igicucu n’ubwo bwose utari wamubona? Ko uvuze ko abagore bose ari ibicucu? Utuka na nyoko wakubyaye? Ntuzi ko na we ari umugore? 44 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Umusomyi : Reka reka uba uroga Sekimondo! Uwo mugore wawe, we ni Mabuja!! Sinahangara kumutuka ntibikabeho. Uwo we ni umubyeyi angana data wambyaye! Umwanditsi: Ubwo se, we si umugore? Arusha iki uwawe? Ibyo wavuga ku wawe si byo wamuvugaho? Bose si abagore nyine? Umusomyi: Reka abantu bararutana rwose wimugereranya n’uwo mutindi wo mu cyaro! Undi ni Madamu, naho uwo wanjye ni Mama kibwa kuko ari nyina wa Nyanayimbwa, ako kana k’iwanjye nakubwiye. Umwanditsi: Nkwibarije twitonze, ubwo muri ibyo biri iwawe, ikibazo ni ikihe? Ni abo bana bawe babaye ikibazo, ni umugore wawe cyangwa ni wowe kibazo? Ngaho aho isi yoramiye iyo yiha gusumbanya “abantu”, ikanabarera ibigisha ubusumbane buteye gutyo, bamwe bakagira agaciro, abandi bakakavutswa. Ibyo ni byo twakwinjiza mu rubuga rw’ibibazo dushaka gushinga ku isi yose. Umusomyi: Wabona mukazanyiheramo akazi da! Ngaho wenda ubwo najya mbatwaza amashakoshi yanyu! Umwanditsi: Uwakaguha se kakumarira iki, niba kadashobora guhesha agaciro utwo turemwa tw’Imana ndetse n’uwo nyabura nyiramiruho? Ese ubundi ubwo uwakubwira ngo tukwinjize mu rubuga rw’ibibazo wakwishyira hehe? Tuvuge nko mu Rwanda, ku mugabane w’Afurika se, cyangwa se ku isi yose. Ubwo usanga waba uwa kangahe mu bugarijwe n’ibibazo byinshi kurusha abandi? Usanga utaba nk’uwa mbere? Umusomyi : Nakubwiye kuva kare ko ntazi gusoma, ubwo no kubara na byo simbizi. Ariko ndatsiroye naba uwa mbere mu Rwanda. Mu bindi bihugu by’ Afurika byo sinamenya ariko ku isi yose wenda uwitwaga Yobu njya numva muri za Bibiliya, abaye uwa mbere naba uwa kabiri kuri we kandi byacambwa tukaba twagwa miswi. Urambwira se ngo Afurika, ngo isi n’ijuru, rwose sindarenga hano ku Kamonyi. Gusa kure navuga njya nyarukira ni i Kigali gusa nabyo ni rimwe na rimwe ngahita nigarukira. 45 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Aba bo se ni abantu nka we, nka njye? Umwanditsi : Reka wenda jye wagenze nkwereke ifoto yindi umbwire uko wakwigereranya na bo. Ndakwereka ishusho imwe gusa, umbabarire ntiwikange nka mbere, ureke tuganire gusa nta kibazo. Umusomyi : Mba ndoga Sekimondo! Bariya bo rwose ndabaruta! Bahungu mwe dore ko bagira ngo iki? Sinzi ko hari umunyarwanda ukirira ku rukoma. Ndabaruta pe! Ndabaruta rwose! Oya, ntungereranye na bariya, jye ndi umukire. Yoooo!! Ndi umukire ye! Ndi umuherwe! Sinkubeshya mba nica Sekimondo!!! Umwanditsi : Ni abantu? Cyangwa se ni inyamaswa? Umusomyi : Ni abantu, ariko ubanza ari n’impunyu sinzi ko buzuye!!! Umwanditsi : Ngaho re! Habaho abantu buzuye n’abacagase? Iryo ringaniza se ryazanywe na nde? Ngira ngo aho ikibazo nyamukuru gishingiye ni aho ngaho, uko umuntu areba undi ntamubonemo ishusho ye ahubwo akamubonamo ikindi kintu ntazi, akamubatiza amazina mabi gusa gusa, amazina y’udusimba n’ay’izindi 46 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com nyamaswa none ngo ni inyenzi, ejo akaba ikimonyo, n’ibindi n’ibindi … ari byo biba bitegurizwa kuzabakorera ibikorwa bibi. Umusomyi : Nawe ariko ntukwiye gukabya wirengagiza ukuri. Uvuze ko nyir’urugo yapfuye si we uba amwishe. Abo unyeretse nyuma rwose ni impunyu si abantu, mbese baturanye n’inyamaswa, na bo ni nka zo kandi kuvuga ukuri ntibyica umutumirano. Umwanditsi : Hari ho ikintu wavuze numva ndimo kugarukaho. Wagize uti ´´uvuga burya aba atarabona´´. Ni koko abazungu bakomeje gusuzugura abirabura kugeza ubungubu ni ukwiyahura hagati yabo. Naho ubundi «umuntu» afite impande ebyiri, ashobora kuba mwiza, ukaba wamuha ibyawe byose, ariko iyo yabirindutse akaba mubi wamuha imbwa zikamurya. Umusomyi : Gusa genda aho wabaye hose uzi ubwenge pe!! Ibyo ko ntajyaga mbyibaza wowe ubizanye ubikuye he? Umwanditsi: Nta bwenge bundi budasanzwe mfite, wingira uko ntari. Iyaba wari uzi ko ndi umuswa wa wundi wa nyuma ugereranyije ibyo umuntu azi n’ibyo yakagombye kumenya. Gusa nakomeje kubwira abantu ko ubushakashatsi n’ubucurabwenge ari byo nkingi yo kumenya, bampa urw’amenyo ngo ibyo nadukanye ni ibiki? Iyo ufite icyo wita ikibazo imbere yawe, uba ubonye akazi kuko uba ubonye uburyo bwo kugishakira igisubizo, bikaba ari umwitozo wo kwiga ubwenge bukenewe kuri buri muntu wese ngo abone kuba umuntu nyamuntu. Umusomyi: Ndarengana, simbyumva da! Jye ndi rubanda rwose rwihitira mu nzira, ntacyo nakwimenyera, singiye kwimena umutwe niha imirimo ndashoboye. Nsanzwe nta n’ubwenge bwo kunjyana ku musarane nifitiye uranteye. Umwanditsi: Ariko se utagera we ntagereranya? Ubwenge kimeza se bugomba kwirirwa butujyana mu mashuri aya yadutse ya none? Nanga ko mwipfusha ubusa muhunga kwibaza! Harya barababwiye ngo nimwice abatutsi murabikora? Mwabibazwa mukitwaza ngo nta bwenge mwari mufite? Nzaba ndeba ubwo bupfayongo aho buzabageza! Ese ubundi mwakwemeye uko muri? Niba koko kwica ari bwo bwenge mufite kandi ko ari ikibarimo, aho kubeshyera ukuri? Nabaza nti ´´mbese igitekerezo cyo kwica undi umuntu, kiza mu bwenge kivuye hehe? Bibase bitewe n’iki rwose? Bigenze bite se? Mbese aba abisanganywe cyangwa kiravuka gusa kikamutungura mu mutwe? Kiba ari gishya muri we?´´ 47 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Njya mbona hari abantu batinya no kureba aho bica inkoko cyangwa agakwavu ko kwirira. Ibyo kubahuka bakica umuntu barebana mu maso byo babihera he? Biza bite? Umusomyi: Utanjyana mu manza z’abanyarwanda nta muntu nishe rwose. Jyewe sinzi n’iby’amoko iyo biva n’aho bigana, uzabaze rwose nta dosiye ngira ndi umwere pe!! Ahubwo nariciwe nawe uravuga? Umwanditsi: Umva mbese, ubwo se amoko ni amasura? Twese ntitwabizize ntacyo twakoze? Tuzira amasura adasa n’ay’abandi? Isura ni yo muntu? Umuntu ko atuye imbere mu mutima? Uwo ni we rero muntu nyamuntu. Mbese iyo tuvuga ngo “umuntu” ni uwo tuba dutunga agatoke. Uw’inyuma we ni ikote nk’uko turizi twese. Umusomyi: Buriya se umuzungu ntaturusha ubwiza? Ko bajya badusuzugura kakahava? Ikote ryabo n’iryacu ntibyakanishirijwe hamwe? Umwanditsi: Erega ntuzibeshye ubundi bwo ujye umenya ko na bo barwaye indwara nk’iy’abandi bose kuko burya ku isi umuntu ni umwe. Abantu bose aho bari hanuka urunturuntu nta kindi. Ntuzikange ngo ni za bazungu. Mbere yo kuba abera ku ruhu, babanza kuba abantu nkawe, nkanjye. Igikanka cy’abantu bose ni kimwe. Irangi, isura, imiterere, imico, ubutunzi, byose ni ibikangisho udakwiye gutinya. Reka nkumare impaka nkwereke amashusho umbwire uko iyo abazungu bayabonye batekereza mu bwenge bwabo. 48 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Umusomyi: Ngaho rero noneho ndagira nte ko Mama yambyariye ubusa? Ibyo mbonye ibyo se kandi ni ibiki? Umva rwose uraguma kunyereka ingagi wenda zisa n’abantu ariko se urashaka kumbwira iki koko? Ko numva imvugo yawe rwose ihambaye, ntayumva? Umwanditsi: Urandenganya rwose iyo mvugo si iyanjye kuko nta na kimwe naremye mu byo ndimo gukoresha nkwereka inzira y’ubushakashatsi yo gucengera icyo twita ikibazo. Bitandukanye no gufata ibintu uko wibwira mu bwenge bwawe, uko wabibwiwe, uko wabyumvanye abandi, uko wabyiboneye, uko warezwe, uko watojwe, uko ibikurimo bimeze, ibyo wonse mu mashereka, ibyo wagaburiwe mu mabyiruka yawe, ibyo wanduruye mu murage warazwe, ibyo wandurukanye mu muryango wavutsemo, ibyo wapakiwemo mu mashuri wize, ibyo wakuye mu bitabo wasomye, mu mafilimi wabonye, uko ibinyamakuru usoma bibivuga, uko amaradiyo n’amateleviziyo abivuga, uhereye ku bigukikije bikuzengurutse, aho ugeza amaso, aho ugeza umutima n’ubwenge, ukurikije ibihe isi igezemo, uko amajyambere agezweho abyita, uko abo wita abahanga b’igihe urimo babivuga, uko Leta iriho ibisobanura, uko iyobokamana ry’aho uri ribyigisha, uko umuco w’aho uri ubifata, uko rubanda rwose babizi, uko abakomeye n’abasirimu bariho babyidoga n’ibindi. Sinazarangiza. Umusomyi: Oya, none se iriya ibanza si ingagi? Uriya ukurikiye ni igiki? Ni ingagi yenda gusa n’umuntu w’umwirabura? Indi ikurikira ni umuzungu? Ko nzi ko abazungu ari beza? Ibyo wabikuyehe rwose? Nsobanurira ni ukuri sindatahura icyo ushaka kumbwira. Umwanditsi: Mbese wowe ubona ko hareba ijisho? Cyangwa hareba ubwenge n’umutima? Ubundi umuntu ureba uko yiboneye abona gusa gusa ibimurimo. Umuntu abona ikibazo ku bandi uko akizi kandi na we kimurimo. Abanyarwanda bari bazi ubushakashatsi, igihe bavugaga ko “nyir’amaso yerekwa bike ibindi akirebera”. Nasomye mu byanditswe bya kera ko Imana ngo ijya kurimbura i Sodoma, yaramanutse ngo iza kwirebera ko ibyo baharegaga koko ari byo. Amaso atagira ubushakashatsi ngo abanze ashishoze ashire ibicyezicyezi ntareba neza. 49 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Ahubwo yirebera ibiri mu muntu areba, akareba nk’uwirebera mu ndorerwamo maze akibona wese. Dore uko nabigushushanyiriza ngo wenda ube wakumva. ? ?? ?? ? ? ? ? ? ? ? ? ? ? ? ? ? ? ? ? Nyiri amaso yerekwa bike…………………. Umusomyi: Ahaaa! Ninjiye ishuri bahu! Reka wenda nshyitse akabuno hasi nige! Naho ubundi ndabona bikomeye, yeee! Ndabona ijisho ryiza wee rireba umunyabibazo nkanjye! Najya nakwibona, mbonye umugabo wambaye ibibazo! Ni jye ku gahuru rwose, waranyitegereje ntiwibeshye. Wa mugabo we wambwiye koko ibi bintu bimeze gutya wabikuyehe? Umwanditsi: Nabyigishijwe n’ibitagaragara kuko nahagurutse, nkajya kubihaha kure cyane, mu mahanga ya kure. Umusomyi: Ngo ibitagaragara? Kandi wa muntu we ubanza koko ukorana n’abapfumu. Ibyo bitaboneka ni ibiki ko nakomeje kugukeka amababa? Umwanditsi: Nakubwiye ko nabyigiye kure cyane sinzi icyo ushaka kindi! Umusomyi: Waretse kunyisha amatsiko ukambwira neza ibyo bintu ko wenda nanjye nazajya kwibariza nkaba nakira nanjye? Umwanditsi: Ibitagaragara mbese ni nk’uko bavuga ngo ubusa butagaragara nyine. Umusomyi: Ubusa warabubonye se? Umwanditsi: Narabubonye nyine! 50 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Umusomyi: Busa bute? Umwanditsi : Reka mbukubwire mu gisigo nahimbye mvuyeyo, wowe utege amatwi gusa, urambaza ndangije kukubwira. Si byo? Umusomyi: Nguteze yombi daweya! Umwanditsi: BURYA UBIBA UBUSA NI BWO ASARURA Narazindutse njya iyo iryamukururrijya Nuko ngana ahitwa iyo bweze Ndagenda ngera iyo gihera Njya iyo igihugu giterwa inkingi. Nasanze agaca gacuranga Nyiramusambi isabagirira inanga Nuko mbanza ga guteza ubwega Nanga ariko gukeza ubuhake. Ariko kuko nari ngiye kurahura Nahawe umuriro ndahambira ndataha Naje mpungiza ngo utazimira mu nzira Nkabura amahaho nagiye guhaha. Munzira nkimirana ngaruka iwacu Nageze ku gahuru kamaze abantu Mbona ubusa bucanye umuriro Buhaye bwenyegeza mu ziko! Nti wa busa we uragira ute? Nabwo buransubiza buti: Burya koko utazi ubwenge ashima ubwe! Wavuye hano uzinduwe n’iki? Narabusuzuguye ndabusatira Ngombutwike n’umuriro wanjye Ngenda natanya ngo mbukange Ngeze aho bwari buri ndabuheba. 51 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Niyamiriye nibaza aho burigitiye Buvugira mu muyaga buti: Ariko ubabajwe n’iki Ko ubonye icyo washakaga? Buti si ubusa se washakaga si bwo ubonye? Nuko ndumirwa ndikubura ndataha Ngenda ariko nimyiza imoso Nibaza ukuntu ubusa bunyigishije. Umusomyi: Aho wagiye ni hehe ko ntahamenye? Umwanditsi: Ni i Bweramasimbi!!!! Umusomyi: Ntabwo mpazi, sinamenya imvugo yawe, uraca amarenga gusa. Umwanditsi : Ubwo ahari ndamara ibinonko, ngire nte se? Ubwo ni ubwenge naringiye kurahura, kandi naje mbuzanye, ni bwo nkoresha mu kwandika. Umusomyi : Oyaaa, ibyo birandenze, ahubwo ndakibaza umuntu nabonye wambaye ibibazo hoseeeee…! Ndumva yankukiyemo yanze kumva mu bwonko! Byanyishe rwose, ubanza ari yo mpamvu koko ntaho bitari. Ni wowe wigeze kuvuga ngo ntaho bukicyera n’ikuzimu ngo bararira. Ni koko waritegereje! 2.2. Ni nde nyirabayazana w’ibibazo byo mu isi ? Umwanditsi : Ese ubundi wasanze nyirabayazana w’ibibazo ari nde? None se, wasanze ibibazo biri aho tubibona? Cyangwa biri mu mitwe yacu? Umusomyi : Ubwo ga uravuga ko ari twe ndiri yabyo! Ubwo se natwe twaba turi ibibazo nk’uko numva ushaka kubivuga? Umwanditsi: Ubwo abatavunwa no kwibaza bagusubiza ngo ni natwe bisubizo da! Utankorera ishyano ngo ndatukanye. Umusomyi : Sinzi ko byashoboka rwose. Umugabo nabonye wambaye umwenda w’ibibazo ubona se yakwambara umwenda w’ibisubizo bigashoboka? Byaba ari ubufindo nk’ubundi! 52 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Umwanditsi: Yawambikwa na nde? Uticaniye se arahurira undi? Muri iyi si dutuye ni nde ufite umwambaro w’ibisubizo, uretse inyaryenge zo hanze aha? Ni nde waba se afite umuti w’ibibazo byugarije iyi si ntabe yarawutanze? Uwawubika ntugere kuri bose na we yaba ari umugome mu bandi. Umusomyi: Ahaaa!! Ibitekerezo byiza bibaho da! Wenda n’aho tugeze ni abahanga bacu batumye tukiriho, ntubatabire amacumu rwose. Umwanditsi : Ndumva unganisha wenda mu rubuga rw’ibyo nakwita ibitekerezo by’impagarike, na byo wenda tuzabigeraho vuba. Icyakora si ibitekerezo byiza byabuze, ahubwo ahari habuze ababyakira kuko rwose njya nsoma ibitekerezo by’abahanga batubanjirije nkumirwa, nk’abagereki bitwaga ba Pitagore, ba Diogene, ba Socrate, ba Plato, ba Arisitoti, n’abandi benshi. Aho hari mbere ya Yezu bise Kristo w’umuyahudi wari umuhanga cyane ngo wakoraga n’ibitangaza. Abo bose bazanye ibitekerezo byiza gusa, ariko isi inanirwa kubyakira no kubibyaza umusaruro ukwiriye. Nibwira ko abo bacurabwenge b’i Bweramasimbi, rwose bakoze umurimo wabo uko bikwiriye, ariko imbuto babibye zose, zimwe zagiye zigwa ku kara, izindi zigwa ku rutare ntizagondora, izindi zigwa mu mahwa araziniga kubera kubura ubutaka bwiza. Iyo ubutaka bwiza buza kubaho, haba harabonetse umuti w’ibibazo kera kose. Umusomyi : Ndakica Sekimondo, umugabo wambaye ibibazo yankukiyemo ndumva ngiye gusara kubera we. Yanze kumvamo ubanza yankukiyemo yo gatsindwa. Ibyo umbwira byose ntacyo numva ahubwo ndumva ndi ahandi hantu. Ngiye guturumbuka nirukanke meze nk’uwataye umutwe. Umwanditsi : Nushaka wiruke ugere iyo gihera. Icyo nzi ni uko utakwiruka ngo ubisige kuko aho wiruka ugana na ho birahari. Iyo uhageze usanga byakuzengurutse, ndetse ukabura aho ubikwiza. Nkwereke indi shusho? Cyangwa wahahamutse ntukibona? Umusomyi: None se abandi basomyi bo waba ubajijije iki? Umwanditsi: Dore umugabo wazengurutswe n’ibibazo di! Ureke kwitakisha!! Umusomyi: Ariko umugabo anyagiranwa n’abandi ati ´´jyewe naboze!´´ Sinumva uko nakwibabariza umutima kuko mbona atari jye jyenyine! Ibibazo ni gature mwokabyara mwe! Singaye nawe wavugaga ibyo gukingura iduka ryabyo, koko birarenze byuzuye isi n’ijuru!! 53 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com IBIBAZO.COM/ URUBUGA RW’IBIBAZO Umwanditsi : Uyu mugabo urabona ari nka nde? Umusomyi : Ahaaaa!!! Uwo wikwirirwa ujya kure uwo ni jye rwose ku gahuru, wikirirwa uvunika nibonye weeeee!! Rwose ni Sahabo jyewe mwene Sayinzoga wa Nikobari! Sekimondo yampaye bihogo agira ngo ntazicwa n’ubworo! None Mama yambyariye ubusa, ndibonye ndimenya pe!! Umwanditsi : Yooo!!! Menye n’akazina kawe ntarushye, burya witwa Sahabo? Umusomyi : Yeee!! Mwene Sayinzoga wa Nikobari ntubyibagirwe! Umwanditsi: Ubwo uzi icyo bivuze, icyo Sayinzoga bisobanura mu Kinyarwanda? Umusomyi: Ahaaa! Urancyurira se ko wampaye inzoga? Cyangwa urandambiwe kuko usanze ndi umunyabibazo nk’uriya mugabo mbonye wazengurutswe na byo? Umwanditsi : Nakubwiye kuva kare kose ko ibibazo ari ibiryo byanjye, ni wo mwuga wanjye, ndabinezererwa cyane. Umusomyi: Ariko ugende aho uvuka uri mubi pe! Nari ngiye kwibeshya ngo uri umugome ndabona uri umurozi wa wundi w’ibisebe. Nushaka inzoga zawe uzireke maze kuzisesemwa!! Urankina ku mubyimba ngo kuko ndi umunyabibazo byamaze kurenga? Izo nzoga kuva ubu ndanziretse maze ndebe!! Umwanditsi : Nagize ngo wacururutse ngo kuko utari wenyine wugarijwe na byo, none turanyagiranwa ukababara? Ariko kuki wibona mu bivuzwe byose? Ni wowe utuye isi wenyine nta bandi baturage bayo bahari? Jye si ndi umuntu nkawe, nta bibazo mfite? 54 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Umusomyi: Erega ni uko ibyigondoye iyo babivuze bitabura kurakara! Ndigaruye, wavuze data Sayinzoga ndumvirana windenganya. Harya ngo bivuga iki? Umwanditsi: Bivuga ngo si ay’inzoga ahubwo ngo ni ko bari!!! Sogokuru wawe!!! Umusomyi: Nuko rero Nikobari yabyaye Sayinzoga? Umwanditsi: Yeee!!! Sayinzoga abyara Sahabo, nawe wagombaga kubyara Ndahimana na Nyirasikubwabo, amazina wagombaga kwita twa twana twawe!! Umusomyi: Ngaho re!!! Ni jye wazanye ibibazo iwanjye? Ndagira nte we? Nkabona weeee! Iryo nagushije, burya ni jye nyirabayazana rwose w’ibibazo byanjye n’iby’inzu yanjye!!! Umwanditsi: Ahubwo ni wowe kibazo ibindi ni ibibwana byacyo bikuzengurutse! Umusomyi: Aho ariko simpumvise, sinsobanukiwe na busa. Umwanditsi: Umwanditsi wanditse iby’umugabo w’umuhanga w’umuyahudi witwaga Yesu, yamwanditse ngo “Ntiyagombaga kubwirwa iby’umuntu kuko yari azi ikimurimo” (Yoh 2:15). Mbese wibajije neza ikiba mu muntu wasanga ari igiki? None se iyo nyir’ubwite ari we ubaye ikibazo bigenda bite? Nta kindi, ibyo bimukikije byose abibonamo ibibazo gusa gusa kubera ibimurimo nyine. Reka wenda nkoreshe andi mashusho ni bwo dushobora kumvikana. 55 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Umusomyi: Yooooo!! Nimumfate weeee! Ndapfuye rwose, ndapfuye ndarangije! Ibyo ni ibiki wa mugabo we ko wazanywe no kunyica gusa? Ni nde wakuntumye rwose, wambabariye ntugume kundya umutima? Umwanditsi: Humura, humura !!! Ntiziryana wigwa ruhabo, nta cyo zigutwara! Ibyo ubona ni ibikurimo, ni ubwoba bwawe, rwose wikangwa n’ubusa. Ubundi ga ujya kwica ubukombe ngo arabwagaza. Wikipfuka mu maso ahubwo yarambure urebe urumirwa! Umusomyi: Oyaaaa!!! Uwo ni jye ku gahuru rwose, ibibazo byanjye ni nk’izo nyamaswa zinkikije. Ndahungira hehe ko mpejeje? Umwanditsi: Ibyo by’uko muri wowe uziko ziryana, ntabwo ari byo rwose. N’ibyo bibazo ubona ni uko ari ko ubyita, si ibibazo, ni abarimu bo kukwigisha gutekereza, ngo ubone gushyira ubwenge ku gihe, maze ubone guca akenge, uve mu bunyamaswa ukunde ube umuntu. Umusomyi: Ariko koko ubwo si ugushinyagura? Ibibazo ni abarimu? Ngo abarimu bigisha ubwenge? Nawe rwose ukwiye kujya hamwe n’abandi, abacamanza bakaguhata ibibazo! Umwanditsi : Dore andi mashusho maze nkwereke ibyo watinyaga ko umuntu yabitinyutse!! 2. Ikibazo urakireka kikakuzinonga mu cyondo, ariko ugakomeza umutsi ugatwaza. 1. Iyo uhuye n’ikibazo ntugihunga uracyegera, ukagenda wese uko wakabaye udatinya no gupfa. 4. Ikibazo burya ni ikinyoma gusa gusa, insinzi yacyo iba kure, ariko amaherezo ni mu nzu ! 3. Kugera kure siko gupfa 56 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com BURYA INYAMASWA MBI NI UMUNTU GUSA, IZINDI ZOSE ZIRAMENYEREZWA! Umusomyi: Yoooo!! Ubanza ndota disi! Ubwo se hari umuntu wakwegera inyamaswa ntimurye? Urambeshya nawe! Umwanditsi: Umuntu we se si inyamaswa? Inyamaswa se yarya indi? Umusomyi: Icyo rwose ni cyo mpfa nawe. Nanga ko uri umunenganenzi. Ubwo urateta urahoha? Umuntu ko ari umuntu ni inyamaswa? Widutesha agaciro di!! Umwanditsi : Umuntu w’umunyabwoba se wamwita iki? Wa wundi udatinya kugenda nijoro ahubwo agatinya icyo barihuriramo? Umusomyi : Urantera bya siyasa byawe kandi udutuka! Ndumva aho urengura uganisha di! Umwanditsi: Ariko ko numva uvuga mu bwinshi bw’abantu, abo mwebwe ni bande? Umusomyi: Ni abasomyi bawe, twebwe! Umwanditsi : Abasomyi banjye? Ubwo se abo nandikiye iki gitabo, urabona nabasuzugura? Ntubona ko ari bo bakiriya banjye? Twigishwa gufata neza abatugana badusaba serivisi da! Cyane abacuruzi bacu uko bagombye gufata abantu ngo babahe service ituma bazagaruka. Umusomyi: Umucuruzi wo hanze aha se, uzamwigisha uherezehe? Asuzugura ate se iyo amaze gushyikira urunoti ko atangira kwirarika, yakureba n’irihumye? Umwanditsi : Ni nde wakugize umugenzuzi w’abacuruzi? Ntukivange mu bitakureba!! Umusomyi: Sinivanga, ni ko rubanda hanze aha bavuga, ndarengana, iwacu ni i Buhoro ku giti cy’Imana, hakuno y’i Bweramvura!! Umwanditsi : Ibibazo wabyibagiwe ko numva washyomotse? Umusomyi : Si wowe wandangaje? Wanteyemo rwa ruhwiko rwawe! None nibagiwe na za nyamaswa nabonye. Nuko urakoze kuko unyibukije. Umwanditsi : Ndakurangaza se, nkaba nageza aho amadini yesheje imihigo mu kwibagiza abantu ibibazo ku isi ngo bakaba baza kumwanya wa mbere! Umusomyi: Aba kabiri ni bande? 57 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Umwanditsi : Umwanya wa kabiri sindamenya uwawegukanye, wahoze urwanirwa mu gikombe cy’isi yose na bibiri bagwaga miswi ngo ni umupira w’amaguru n’umuziki! Umusomyi: Komeza umbwire se uwaba akurikira ndumva uri intyoza mu makuru!! Umwanditsi : Ukurikira ku rutonde byari ibitanzangazamakuru. Umusomyi : Hanyuma? Umwanditsi : Oya, ubanza mbyitiranije ngira ngo nibeshye, ni inzoga n’itabi! Umusomyi : Naho ibiyobyabwenge babishyira hehe? Ariko jye nabanza ifaranga da! Umwanditsi : Oya, mperuka ahubwo hakigirwa impaka hagati y’ubusambanyi n’ifaranga. Umusomyi : Ariko abo ni bande babitondekanya? Umwanditsi : Ni ishyirahamwe ry’abashakashatsi ku isi yose. Umusomyi : Nta politiki bavugamo? Umwanditsi: Zimya Radiyo yawe na Televiziyo tubone gukomeza. Umusomyi: Na byo ni ibirangaza mu bindi? Cyangwa birashukana? Umwanditsi : Ndeka rwose ubundi kwiga no kubona akazi ni byo bitwibabarije! Umusomyi : Naho ijuru se urishyira hehe? Umwanditsi : Nintarijyamo ni nde uzamfunga? Umusomyi : Nutarijyamo uzajya mu muriro utazima, hariho ahandi habaho? Umwanditsi: Ibyo na byo? Nakwigumira ikuzimu, mu kibahima cyanjye! Umusomyi : Aho da!! N’ubundi ngo mujyayo mukagaruka!! Umwanditsi : Ibyo birangaza ni byo byakuruye ubukene mu gihugu. Musaza, warangaye ibyo si byo bibabaje, va muri ayo manjwe turebe ahakomeye! Umusomyi : Koko ni byo. Uziko twatakaje ibyo twavugaga bifite ireme? 58 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com 2.3 Ibibazo bya bamwe ni amaramuko y’abandi Umwanditsi : Twavugaga ku bibazo byo muri iyi si byabaye akarande. Abantu bataye umutwe bashaka kubikemura ngo bicike burundu biveho buheriheri maze batsinde urugamba rwo kurwanya indwara zigize hangaharya. Reka mfate wenda urugero rwa malariya rwumvikana kuri bose, yoreka imbaga nyamwinshi y’abaturage b’iyi si. Maraliya yarahagurukiwe ahantu hose, baratangatanga ngo bayirwanye cyane!!! Impuhwe n’urukundo by’abagiraneza byatera kwibaza cyane! Umusomyi : Noneho amaso yanjye arahumye! Ndabona umubu w’igisore ufite amabara meza cyane niba ari wo utera Malariya? Ndabona abadoda inzitiramubu, niba ari mu ruganda simbinzi, umuzungu usekera mushiki wacu n’akana karyamye mu nzitiramubu. Umwanditsi: Ubwo icyo utabonye ni amadorali umwana aryamiye! Umusomyi : Nayabwirwa n’iki? Ko ntazi n’uko asa, sinzi n’icyo bivuze? Umwanditsi: Ni amafaranga akoreshwa mu gihugu cy’Amerika ujya wumva. 59 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Umusomyi : Yego Mama, ese amanyarwanda ntakorayo? Umwanditsi: Oya, ahubwo turayavunja tukabona amadorali. Umusomyi : Ubwo se Maraliya n’amadorali bihurira he? Umwanditsi: Wikimena umutwe ntiwasobanukirwa! Umusomyi : Ntiwambwira ibya ruriya ruganda? Umwanditsi : Nabikubwira byakumarira iki? Umusomyi : Nkazajyayo kwiyakira akazi mu nganda zikomeye! Umwanditsi : Uraca umugani ku manywa! Bakaguha kuko kabuze abagakora? Cyangwa ko uri mwene nde? Umusomyi : Barakicwa na Sekimondo! Nzakomeza nikenere, nta cyo byari bintwaye! Umwanditsi : Ubabajwe n’akazi, ubabajwe na Maraliya yayogoje abantu? Umusomyi : Byombi birambabaje da! Niba ari nketi unshakamo! Umwanditsi : Urongeye kunkekamo maneko? Icyo nakubwiraga kwari uko washyira ubwenge ku gihe, maze nawe wibaze ikibazo cyugarije isi kandi gitungishije benshi ubona kizavaho ryari? Umusomyi : Ahaaa!!! Abize ni mwe mubwirwa, nimushake akazi, murandure na Maraliya! Umwanditsi: Ntiwemera ko Maraliya ari icyorezo ku isi hose? Cyane muri Afurika yacu? Umusomyi : Ndabyemera da! Umwanditsi: Wemera iki? Umusomyi : Nemera ko Maraliya yatumaze iwacu mu mirenge kandi dukeneye ubutabazi bwihuse, rwose yatumaze sinakubwira! 60 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Umwanditsi: Buri muntu n’ikimwibabarije! Reka abashakamo akazi bikorere nawe ukomeze gutakishwa na Maraliya utange akazi nyine! Imitunu y’igikeri ntiyabujije abavomyi kuvoma. Hakoreshwa imari itubutse ngo abanduye Maraliya bavurwe kandi bitabweho cyane, babashe kongera kubaho itabahitanye. Haba mu kuyikingira, haba kuyivura yamaze gufata umuntu, byose birahenze pe!! Imiti ntitumizwa mu manyarwanda uramenye!!! 61 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Amahanga abonamo imirimo naho abarwayi ba marariya bite? 62 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Ikibazo cya maraliya kiba ikibazo ku barwayi bayo, kikaba igisubizo ku bahanga itunze kuko itanga akazi, ikongera ubwenge mu bayishakira umuti nyawo, ikaba umuyoboro w’ishoramari ku bafite akayabo bashaka gutubura ngo bakabyaze ibya mirenge. Mu bigaragara ikibazo cya maraliya gihitana benshi, kikaramira benshi kurushaho. Ikindi kandi ni uko imibu itera maraliya nta ho izajya kuko yiyongera mu masaha makeya cyane, ikikuba inshuro nyinshi cyane, ikararika imbaga, ari nako itungisha benshi. Uwariye niwe urya ga!! Ingabo z’intarumikwa zirwanya Maraliya zambariye urugamba ngo ziyihashye!!! Marariya yarahagurukiwe rwose!!! Indege kabuhariwe mu gutera imiti yica imibu!!! 63 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Ubukene bujyana no kwemera ibyo wibwira ko byagukiza ubutindi bwo kudasa n’abakurusha kuguhakisha ubwenge buhanitse. Bakumvisha ko rwose Imana na Yo ivura maraliya, iyo uyitayeho ikaba yagusiga inote, ukava mu bukene bukugarije kandi ntawabyanga. UFITE AMATWI YO KUMVA YUMVE KUKO MARALIYA IRACYARI YOSE MU SI. Umusomyi : Yewe ni uko ndi injiji, uranyeretse rwose ayo mashusho yose ni Maraliya gusa gusa, wayivuye imuzi. Ngaho rero ubwo ikibazo ni ikihe? Urashaka kumbwira ko Maraliya atari ikibazo mu bantu? Iyo myumvire se ni iya gihanga cyangwa ni iya giswa? Umwanditsi : Mu by’ukuri tugeze aho wenda twatangira gusobanukirwa ko imyumvire yacu ku kitwa «ikibazo» idahwitse na busa. Iyo turebye neza tubona ko Maraliya atari yo kibazo, ahubwo ifite ikiyitera ari cyo «Umubu». Umubu na wo ni agasimba karemwe hamwe n’utundi twinshi dufite umurimo wihariye mu bintu bituzengurutse, mbese bidukikije. None se uwaremye uwo mubu, yaba yaratwangaga akaturemera ikishi? Yaba se yarashakaga ko dupfa tugashirira ku icumu tumazwe na Maraliya? Aho ibyo bitekerezo bibi si byo twaba tumutwerereye? Umusomyi : Ndahamya ko Imana itagirira nabi abayo. Ntangiye ahubwo kubona nanjye ko ikibazo kitari ku Mana ahubwo wenda ari twe twitera ibyo byose wa mugani wawe. Umwanditsi: Dushatse kwanzura mu kibazo cya Maraliya, uko giteye nta cyo twagihinduraho, gusa navuga ko uburyo bwiza budahenze bwaba bubereye twese ari ugusubiza ameza icyubahiro yambuwe kuko nitegereje nsanga uwaba arya byubahirije amategeko y’ubuzima ntabwo yafatwa na Maraliya n’iyo yarumwa n’umubu wa hehe. 64 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Umusomyi : Umva nawe icyo nanga! Ko mbona abasirimu bize n’abandi bakize turyamana na bo mu bitaro barwaye Maraliya, ni uko baba bariye nkatwe se? Umwanditsi : Ntabwo uzi abarya nabi aho bari byihorere! Umusomyi : Nawe se warya urusosi mbona birenza, ukavuga ko urya nabi!? Umwanditsi : Turekere aho twoye gutandukira, ibibazo ni byinshi mu isi, kimwe muri byo nticyakemura ibyugarije umubumbe wacu wose. Umusomyi : Ndavuga iki se, ko uretse kurya nabi, naba nabonye he ibyo kurya kandi no kuburara mburara! Kereka iyo nabonye umvumbya nka we uko wangenjeje none, wandabagije pe! Usa na Sekimondo turi ku Kamonyi. 65 66 Urubuga rw’ibibazo/Ibibazo.Com Igice cya3 Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi 67 68 Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi 3 Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi 3.1. Uwari umutware w’isi yahindutse umuja wayo Umwanditsi : Ariko kuva aho twaganiririye nturambirwa kuvuga Sekimondo? Umusomyi : Sekimondo abaye ikibazo nonaha? Ariko kuki muvunwa n’umutwaro mutikoreye? Uw’abandi yagize ineza itavugwa, ampa bihogo ibyara inkuku y’urwirungu. Ndamwirahira ye maze ikibyimbye kimeneke kandi nzabiraga n’abazankomokaho bose. Ngo Sekimondo ateye ikibazo mu Rwanda? Yaruha yaruha uyu mubyeyi ye! Sinzi icyo yabatwaye rwose, sinzi icyo yishe, sinzi icyo azira! Turabipfa rwose! Nari nagukunze ariko uvuze nabi Sekimondo, twakwangana rwose. Umwanditsi : Urimena se wihora iki? Sekimondo si we kibazo, ibyo yakoze si cyo kibazo, kuba wamwirahira si cyo kibazo, kuba ariho cyangwa atariho si cyo kibazo, abazagukomokaho n’umurage uzabaraga si cyo kibazo, bihogo yaguhaye si cyo kibazo, iyo yibarutse si cyo kibazo, kandi ineza ntiyabyara ikibazo. Umusomyi : Ubwo se noneho ikibazo kirihe? Umwanditsi: Ngaho nawe findura aho kiri niba kandi nta cyo ubona, na byo ubivuge. Umusomyi : Ubwo nta cyo nyine, ndumva ari wowe wari ufite ikibazo ngo ndamwirahira kenshi, wenda ubwo hari aho bikurya. Mbwira wowe kuko ntiwashoza urugamba udashobora no kururwana. Umwanditsi : Nakubwiye ko kumwirahira atari ikibazo kandi aho ikibazo kiri hose gishingiye muri wowe. Ikigaragara ni uko niba uhora uririmba Sekimondo, isazi ihise ni Sekimondo, umuyaga uhushye ni Sekimondo, agakomye kose ni we, nta cyo wimariye na busa. Dore rwose ntukigera iwawe uretse kwirirwa werera, ubungera uvuga Sekimondo, nta kintu habe na kimwe ufasha Madamu wawe, nta n’icyo umariye abo wabyaye. Rwose yewe no guhinga ntukikoza mu murima, wirirwa ugenda imisozi urata Sekimondo, uzenguruka utubari twose ngo Sekimondo yaguhaye inka. Ubwo abo wabyaye n’uwo mwashakanye bazaba aba nde? Ubwo ikibazo kibashyikiye kandi kitagombaga kubaho, ntihariho nyirabayazana wacyo? Byumvikane kandi ko ntawutanga icyo adafite. Uwazanye ikibazo yagikuye ahantu nshaka ko twembi twafatanya gutahura. 69 Umusomyi : None ubabajwe n’uko yayimpaye? Yagize nabi se? Ikibazo ndumva ari wowe ugifite muri wowe, naho jye nta cyo mfite. Utangiye no kunyitira umugore Madamu nkaho ari umusirimukazi nk’uwawe. Urateza ibibazo iwanjye aho bukera wowe nakumvise. Umwanditsi : Reka gukina turi mu bikomeye! Banza wumve rwose, twumvikane. Wowe ubwawe kubaho kwawe kwatumye habaho n’abandi bantu. Ibyo si byo, si ukuri mvuga? None dore bagiye kubura imibereho kuko uwakababeshejeho yabaye intumwa idatenguha ya Sekimondo, yirirwa yogeza ivanjili ya Sekimondo muri Kamonyi yose, ayogoza imisozi ngo bamenye ineza yamugiriye. Ushobora kumbwira igihe uzavira mu buja bwo kwa Sekimondo? Uzigobotora ryari iyo ngoyi rwose yakugize imbata ijoro n’amanywa? Ibyo byose ukora byatunga urugo, abana bagakura bakagana ishuri? Umusomyi : Si jye ni ukuri watumye nawe ubwawe utamenya Sekimondo. Nawe iyo uza kumumenya, wari kumera nka njye, ukaba umwigisha kuko we ampa bihogo sinabimusabye. Ni yo mpamvu iyo neza ingana gutyo intera rero kudasinzira ntamushimiye ngo mubwire n’abandi bantu! Umwanditsi : Nkwibarije wanyemerera? Iyo nka bihogo iracyariho? Sekimondo se we aracyariho? Umusomyi: Inka narayigurishije ndayikenuza, naho Sekimondo we yaratabarutse nk’abagabo bose uko uzi nawe bagenda. Ari mu buruhukiro bw’iteka ryose ni ko Padiri yatubwiye. Umwanditsi : Noneho ni uguterekera gusa wibereyemo? Uterekera Sekimondo n’inka yaguhaye, ibintu byombi bitakiriho? Umusomyi : Reka wamugabo we, utankorera ishyano bakamfungira amasakaramentu ngo ndaterekera. Uramenye utanteranya, hano haba umukozi wa Kiriziya, aratureguza buri gihe. Umwanditsi : Ibyo se kandi ni kibazo ki? Iyo Kiriziya se yagufunga? Igira pirizo? Ubwo se ubona atari ubundi buja, guhakwa n’ibyo ubona n’ibyo utabona? Iyo Kiriziya birashoboka ko rwose yagutungira abana? Ubwo ko numva uhunga ukomeje inshingano zawe, ubundi uwavuga ko wowe ubwawe umaze guhinduka ikibazo gihambaye yaba acumuye? 70 Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi Umusomyi : Mbaye ikibazo nte se, naba narambuye nde? Hari uwo mbereyemo umwenda ngo umbwire mwishyure? Uba uroga Sekimondo, ndumva nta we mbereye ikibazo rwose! Ndi umukene kandi gukena si indwara, indwara mbi nzi ibaho ni maraliya yatumaze, ni yo yatuzonze nabi cyane. Umwanditsi : Mwayirwanyije se ntimukurikira ibivugwa? Umusomyi : Twayirwanya dute ko nta ntwaro zo kuyirwanya dufite? Ariko yihorere Leta yarayihagurukiye ku buryo bukomeye, ubu twese baratubwiye ngo duhagurukire icyarimwe tuyirwanye kandi ngo tuzayitsinda byanze bikunze. Umwanzi iteka nta kanya wamuha ko guhumeka, ubundi ugomba gukoresha imbaraga zose ngo umurwanye wivuye inyuma. Umwanditsi: Ubwo se barwanya Maraliya ubwayo? Cyangwa se barwanya umubu? Bazawumaraho se ku isi ntuzongere kuboneka? Sinakweretse ko Marariya yahagurukiwe n’isi yose? Ariko ko itunze benshi! Ndabona rero bagifite akazi gakomeye, sinzi wowe icyo umara ngo Maraliya icike iwawe! Mbe uherukayo ryari niba wirirwa mu gasozi wogeza ivanjiri y’uwaguhaye inka bihogo, warwanya Maraliya ryari? Umusomyi: Mu rugo sinkunda kuhaba kuko bahora banshaka, bambaza za mitweli, umisanzu y’amashuri, imiganda itavaho, za sako, kwicira urugo ruzengurutsweho n’ibigunda turwanya Maraliya. Baba bampiga nanjye ducungana, nabona bagiye nkanyarukirayo, umugore akampa utwaka nkongera nkigendera. Umwanditsi: Ubwo se ni nde uhingira urugo? Umusomyi : Ni uwo muburanka w’umugore, sinabikubwiye kuva kare? Ubwo kandi yicara ancungira ba bandi bayobora umudugudu na barudifensi, sinabona ibyo mbahonga buri gihe, bararya ntibahaga bo gasiga ubusa! Umwanditsi : Ndumva uhigwa kurusha inkware yo mu gasozi cyangwa umubu bakomera amashyi kandi bashaka kuwica. Nawe se akantu kangana amara kagahuruza ingabo z’isi yose zikaza zigahagurukiye ngo kuko ari cyo kibazo nyamukuru gihangayikishije isi yose. Gusa woweho urabeshya ni ha handi hawe, amaherezo bazagufata, dore baraguhigisha uruhindu bazashirwa bakubonye. Humura nagira ngo numve ko uri igikange kandi mbona umaze guca akenge! 71 Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi Umusomyi : Wishinyagura nawe ngo bampigisha uruhindu? Ahubwo wavuze ko bazana n’imbunda iyo baje aho iwacu! Iyo bampiga wagira ngo ni jye mubu wa wundi utera Maraliya. Nawe se uje wese aza azanye n’uhetse imbunda, bakaza kandi berekeza iwanjye. Sinzi uwabanterereje. Hari aho rero mbarungurukira, nkicira mu cyanzu, nkacaho, nkambuka ku musozi wundi ntibabe bambona na busa. Umugore tuba tubiziranyeho. 3.2 Amajyambere ko aza yirukanka arasanga nde? Umwanditsi: Ngahore! Maraliya ga si cyo kibazo, umubu si wo kibazo, ingamba zo kubirwanya zose zaregeranijwe, imari itubutse yo kubikora irahari, ntakibura ngo turwane urwo rugamba. Ikindi ni uko ndetse n’iyo imibu yakwishyira hamwe, ikajya inama igategura imyigaragambyo ikaze, twayirasa urufaya igashiraho. Amajyambere rero duharanira, ni uko abatuye isi, ari ababa mu mijyi cyangwa se ababa mu byaro babaho neza kurushaho. Twakwibaza rero tuti ´´Mbese nk’ubwo araza asanga bande koko? Niba abaje babasanga babazaniye ayo majyambere, abitwa ko ari bo banyirayo, ahubwo bakabihisha ngo baje kubaka ruswa, ayo majyambere aza asanga bande koko?´´ Buri wese yabyibaza rwose kuko bitumvikana uko waba uje gukiza umuntu, na we agafashamo, akaguhunga izuba riva. Mwigeze mwumva hari umuntu uhunga umugisha? Bibaho? Umusomyi : Rwose ntabwo ngenda mpunze umuntu uje ansanga, jyewe iyo nkubise amaso imbunda, ibikoba birankuka kuko nabonye icyo imbunda yakoze muri jenoside. Kuyobozwa imbunda bintera ubwoba nkihungira, reka napfa niruka, nta kundi nabigenza. Umwanditsi : Ineza baba baje bakubwira ni wowe ifitiye akamaro bwa mbere, ubundi ni abana bagukomokaho ngo babashe kuzabaho neza mu gihe kiri imbere. Iyo mbunda ni ibijyanye n’umutekano wawe baba babungabunga, si wowe baba baje kurasa rwose. Ubwo se ari wowe bashaka bakuburira he? Mukunda kumva nabi rwose ibyo si ibintu byakagombye kuba ikibazo, wenda si na cyo kibazo rwose, twashakishiriza ahandi. Imbunda nta cyo itwaye kandi kuyitinya si wo muti ahubwo ibereyeho kurinda umutekano wawe. Umusomyi : Ariko murahindira rwose. Waza uje kurwanya Maraliya, waza uje kurwanya imibu ukazana imbunda irimo n’amasasu? Ukaza wambariye urugamba nk’uhiga umwanzi? Cyangwa tubyite ko ahari wenda baba baje kurasa imibu itera iyo Maraliya? 72 Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi Umwanditsi : Hari ikintu gikwiye kumvikana neza kuri buri muntu wese. Ntabwo waba uharanira umunsi n’ijoro ko umuntu runaka yatera imbere ngo uce ruhinga nyuma umuhigire kutamubura, ugira ngo umugirire nabi. Ibyo rwose ntibishoboka kuko kwaba ari ukumva ibintu uko bitari. Umusomyi: Ndumva ibyo uvuga ari nko kwitana bamwana, sinzi niba nanjye navuga ijambo rikumvikana. None se ko uba mu mujyi nanjye nkaba mba mu cyaro, ubwo ntujya umenya ko ijoro ribara uwariraye? Ni twe tuzi ukuri kuko duterwa ubwoba ku mugaragaro kugeza igihe duhunga, abo mu rukiga bakajya guca inshuro mu nduga, abandi mu Mutara, abandi mu burasirazuba ahitwaga i Kibungo cyera. Kuva mu ngo umuntu agakizwa n’amaguru tugasiga abagore mu ngo, nta kindi kibitera ni uburyo dushakwamo amafaranga ku ngufu, tutayabona bikaba byatugwa nabi cyane. Turahigwa kurusha imibu itera Maraliya, imbunda zaguzwe ku bwinshi zakwirakwijwe hose, nyamara imibu yo iridegembya nta nkomyi. IKIBAZO NI MARALIYA? IKIBAZO NI UMUBU? IKIBAZO KIRWANYWA NI IKIHE KOKO? Reka nibarize n’ubwo ntize. Uwarasa imibu we yabona amasasu yica imibu yose uko ingana? Ubwo se imibare yayo yabarwa ite? Umubu umwe wagenerwa isasu ryawo, uwundi iryawo? Ko se njya numva ngo yororoka buri saha, ubwo amagi yayo aturagwa buri mwanya, utubu duto duto tukimara kuvuka dute? Ndabaza nti:´´Umuntu yatangirira he, agahereza he?´´ Umwanditsi : Ibyo si umurimo wawe wo kumenya uko barasa, aho bahera n’aho busiriza. Imbunda wowe uzi n’icyo ari cyo? Uretse kuyirebesha amaso gusa? Ntugomba kuyitinya kuko ni iyo kukurindira umutekano, si iyo kukugirira nabi! 73 Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi Umusomyi : Ngaho re! Ubwo se wankanga sinikange koko? Ngaho wapfa imbunda mu cyaro ubwo se waba uje guhiga inkware, waba uje kwica imibu, waba uje guhiga imiserebanya, ko ari byo bibayo? Twebwe abahatuye iyo tubonye imbunda, turayihunga kuko icyo tuyiziho ni uguturika no kumena amaraso nta kindi. Niba tubaye ingaruzwamuheto, tukaba turagizwa imbunda, ubwo nta kundi tumaze kuba ibibazo mu isi wa mugani wawe. Umwanditsi : Ndumva wenda kugera ku ngingo rwose! Ubundi isi ifite ibibazo bizwi irwanya yivuye inyuma, ubwo na bwo ari na ko ibishoramo imari itubutse cyane. Ibyo ni nk’ubukene, indwara z’ibyorezo nka Sida, Maraliya, n’izindi, ubujiji, ubushomeri, ibikorwa remezo, iby’uburinganire bw’umugore n’umugabo, ihohoterwa ry’umugore n’umwana, demukarasi n’ibindi bijyana na byo. Isi yabishyize mu mirongo migari ibirwanirizamo, ikurikije uko ababanjije kubaho mbere yacu babitekereje. Mbese usanga ahari batinya guhanga ibishya kuko wenda gukopera byoroshye. Ikibazo jye mbona, n’ubwo ahari nanjye naba nibeshya, mbona ikibazo ari uko barangamira inyungu zabo zitandukanye, bigatuma batagarura amaso n’ibitekerezo byabo ku mugenerwabikorwa, Nyir’icyubahiro wari waragenewe gutegeka isi. Uwo ni we Muntu kuri iki gihe wahindutse umugaragu w’isi, ubunyamaswa muntu bugatuma aba ikibazo nyamukuru, nyamara isi ntiyabimenya, ntiyabyitaho na gato. Ibintu byasimbuye umuntu, icyubahiro cye cyahoze ari intavogerwa, ndetse n’agaciro gakomeye yari afite, karutishijwe ak’ibintu ngo agomba gutunga. Ikibigaragaza gikomeye ni uko nawe ubwe yabaye igicuruzwa mu bindi kandi na we ubwe arabyemera, ndetse yumva bimubereye. Umusomyi : Nifuzaga kubasezeraho kuko tumaranye umwanya munini cyane. Nize rwose kandi nafashe amasomo akomeye, ndumva ningera imuhira nisuzuma ngashyira ubwenge ku gihe, ngatangira guha madamu n’abana icyubahiro n’agaciro bibakwiriye. Ndumva narisuzuguye bihagije, binatuma nsuzugura abanjye bose. Umwanditsi : Ngaho rero utashye wita umugore wawe madamu? Abantu bose uko bari ni abantu, ntabwo uko bameze ari byo bibagira abantu, bahujwe cyane n’amaraso ateye kimwe, buryaga ngo bose ni bene mugabo umwe. Bose bakomoka kwa Sebantu na Nyirabantu. Kuva isi yaremwa kurinda izarangira, abantu bazakomeza kuba abantu nta kindi bazaba cyo. Nubwo benshi batekereza kubahindura abamalayika, kubigeraho bizabagora, ubanza isi yashira bataraba ikirenze umuntu. 74 Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi Umusomyi : Ntacyo mvuze ntiteranya. None se ko ari mwe mubona ko tutari abantu, wakwanga izina utihamagara? Uko mwatwise amazina menshi ni ko twabaye da! Mwebwe muri abanyacyubahiro naho twe turi abatindi bo kubabarirwa kuko turi abakene bo gufashwa muri byose. Numvise ko ubujiji bwacu, ubukene, indwara, umwanda, urugomo, ubusinzi, ubusazi, n’ibindi byinshi batubonaho bitanga akazi; kabeshejeho benshi da!! Umwanditsi : Ibyo se kubimenya no kuvuga byahindura iki? Byose si wowe wabyivugiraga ko ariko umeze, hari ubwo wumvise ari jye wabyadukanye? Babumvishije ko muri ibyo byose, namwe murabyemera. Ubwo se umuntu yakwita agatebo nawe ukamwemerera maze yakenera kuyora ivu ntakwitabaze? Yaba akosheje ate kandi akeneye igikoresho cyo gukuraho umwanda? Ikibazo ni wowe, ikibazo ni jyewe, ikibazo ni uwemera kuba icyo ushaka kumuhaka amwita, ntabashe kwibaza ibyo guteshwa icyubahiro n’agaciro yaremanywe kuva kera. Umusomyi : Ngaho ndigendeye wowe wize noneho uzabyandike, wenda nibabisoma bazikubita agashyi. Ndagiye kandi utankoze mu ntoke, inzara nintsinda mu nzira urishima? Umwanditsi : Ndumva ugiye ujyanye n’ingeso zawe! Si wowe wavugaga mu kanya ibyo gufashwa? Abo wibwira ko ari bo kibazo ngira ngo nawe ni wowe kibazo. Nubimenya ukabyemera uzaba utangiye inzira yo kubikira. Akira agahamba (amuha agaceli k’ijana) utazanteza urubwa wokagira Imana we, sinakira imivumo wagenda umvuma. Umusomyi : Nuko nuko Databuja!! Ungana Sekimondo wampaye bihogo! Yoooo!! Urankijije pe! Wa mutindi w’umugore nari kumuhinguka he? Urakabyara ubyaje inka shenge urantabaye! Murabeho. Umwanditsi : Ngaho genda amahoro (Yivugisha… . Yewe ngo: Bazirunge zange zibe isogo pe, koko harya ngo akabaye icwende ntikoga ngo gake?) Yoo! Uwarose nabi wese… . Dore yibagiwe ya mibyizi ibiri namwemereye none arigendeye nt’antagatima rwose!! 75 Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi 3.3. Umuntu watakaje indangamuntu Umwanditsi : Narazindutse kare cyane njya mu gihugu cyiza bandahiriye ngo gitemba amata n’ubuki. Ngeze ku mupaka wacyo bambaza uwo ndi we, mbasubiza ko ndi umucurabwenge, nkaba n’umwanditsi mpuzamahanga. Bambajije ikingenza mbabwira ko nje gusura igihugu cyabo kuko bakivuga neza, abantu bose bakirahirira. Bambajije aho nturutse mbabwiza ukuri ko nje mva mu Rwanda. Mbabwiye gutyo, mbona bararebanye bose nyoberwa impamvu. Bambaza niba nzi icyo gihugu uko kitwa, mbabwira ko ari u Rwanda rw’ahandi, barandeka ndagenda, mfashe ikaramu yanjye n’ikaye mu ntoke. Nateze imodoka yaho nerekeza mu murwa mukuru tuhagenda amasaha menshi ntazi umubare kuko naje gusinzirira mu nzira, nakangutse tugezeyo. Mbega isuku, mbega isuku mu muhanda! Wasukamo amata hasi ukinywera nta kibazo. Nahingukiye kuri bariyeri yinjira mu mujyi, mu murwa mukuru, mpasanga abapolisi bitonda cyane bafite ikinyabupfura ntarabona ahandi. Bambajije ikingenza, mbabwira ko jye ndi umucurabwenge, nkaba n’umwanditsi uje kugenderera igihugu cyabo, ko nandika cyane ku bibazo bya Muntu. Bambaza niba ndi umushakashatsi mpuzamahanga wiga ku bibazo bya Muntu koko, mbasubiza ko atari ibyo gusa, ahubwo ikigeretseho ndi umucurabwenge w’umunyarwanda. Bampa karibu kuko babonye ko wenda nzanywe n’ikibazo kiri iwabo. Umuntu twazanye kuva ku mupaka yaje anyitegereza sinamenya impamvu, aho bigeze mubaza mu Kinyarwanda nti ´´ariko ko undeba cyane waba unzi?´´ Ohoo! Aransubiza ati ´´nakubonye mbona ko uri umunyarwanda kandi nanjye ndi we´´. Ndamubaza nti ese witwa nde? Ati ´´nitwa Sabizeze wa Sebiyogera ndi impunzi, nibera ino aha ngaha´´. Dutangira kuganira ubwo mba mbonye byibura intangiriro. Sabizeze: Yooo! Iyo iwanyu muraho se? Umwanditsi : Turaho rwose i Rwanda amahoro arahinda, turarya tukaryama, amajyambere ni yose, igihugu cyarasubiranye, tumaze gutera intambwe ishimishije. Ngira ngo amahanga yose araturirimba, raporo z’ibyo twagezeho zimaze kumenyekana ku isi yose. Sabizeze: Nanjye ubu nari mpunze ngo mve muri iki gihugu kuko byakomeye, nuko bangaruriye ku mupaka kuko ntarabona ibyangombwa. Umwanditsi : Byakomeye se habaye iki? Sabizeze: Abantu bashiriye muri gereza babafunga, nta mbabazi na gato kuko iki gihugu cyubahiriza amategeko cyane, mbese buri muntu wese aradagadwa kuko byadogereye hari umupolisi wigize hangaharya yafunze abantu bayobewe. 76 Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi Umwanditsi : Ngo iki? Umupolisi wa Leta? Ni we wamaze abo ashinzwe kurinda? Ubwo se ni nde noneho uteza umutekano muke mu gihugu? Sabizeze: Wowe uri umushyitsi uravuga ayawe. Hano ni igihugu kigendera ku mategeko aravuga nyine akabatsinda bose, habuze n’umwe wamuvuguruza! Umwanditsi : Oyaa, mbwira neza nawe wikabya ngo ni ukubahiriza amategeko. Ubwo se uwo mupolisi afite irihe pete? Ntabamukuriye bamutegeka? Sabizeze: Ibyo hano ntibikora! Kuva kuri Perezida kugera ku muhinzi mworozi bose barareshya imbere y’amategeko pe! Ni ibintu ntarabona ahandi, twarumiwe twibaza ko ahari isi igiye kurangira. Umwanditsi : Ngo afunga abantu se, avuga ko abaziza iki? Sabizeze : Rwose ni ikintu kimwe kitanaruhije rwose, ngo ni «INDANGAMUNTU» Umwanditsi : None se hano ntihari ibiro by’ indangamuntu zitangirwamo? Icyo ni ikibazo cyafunga umuntu? Sabizeze : Wagize ngo ni ibikino? Ndumva wivugira ayawe, wagizengo ni mu Rwanda rw’iwanyu mwitetesha! Umwanditsi : Waba uzi aho uwo mupolisi ari ngo nigireyo murebe? Binteye amatsiko rwose! Sabizeze: Ndagutungira agatoki gusa, atanyifungira n’ubundi nta byangombwa bya hano nigiriraga. Ugira ngo ni kure se ko Komisariya iri hano hirya! Umwanditsi : Tugende, nanjye nashaka amfunge ariko mfite amatsiko yo kureba uwo mupolisi wahindishije igihugu cyose umushyitsi. Sabizeze: Ntureba rwose hariya hari amagorofa abiri asa n’abangikanye? Imbere yayo, nuhagera urabona abantu benshi bagemuriye abafunzwe, aho ni ho akorera ariko ateye ubwoba ndakubwiye. Genda, ndaguma nkurindire, nimbona utagarutse ndamenya ko nawe yagushyizemo. Umwanditsi : Ndagiye igishaka kibe, jye sinjya ntinya aho rukomeye, undinde yenda waza kunshumbikira nkarara iwawe. Sabizeze: Genda da! Impunzi se icumbikira abantu na yo idafite aho yegeka umusaya? Ahubwo ndararira impamba yawe waje witwaje! 77 Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi Umwanditsi (kuri Komisariya): Ndabasuhuza, ba nyakubahwa, mugire amahoro! Umupolisi: Ko numva unshyira mu bwinshi, urandebamo bangahe? Umwanditsi: Ndakubonamo wowe n’abo uhagarariye ku bw’amategeko. Umupolisi: Ndumva udasanzwe, twagufasha iki ko uje utugana? Umwanditsi : Numvise inkuru yaciye igikuba, ngo hari umupolisi wamariye abantu muri gereza abafunga ngo none igihugu cyacitse umugongo, abantu bose baradagadwa, nje kubaza ko ari ukuri kuko ndi umugenzi muri iki gihugu. Umupolisi: Uje uturuka hehe? Umwanditsi: Nje mva mu Rwanda. Umupolisi: U Rwanda rwa hehe? Umwanditsi : U Rwanda rwa Kanyarwanda! Umupolisi: Numvise ko namwe mwakataje sha, ngo birashyushye iwanyu, imiyoborere imaze gushinga imizi. Ubundi ukora iki, uri umunyamakuru? Umwanditsi : Ntabwo ndi we, ahubwo ndi umucurabwenge, ni wo mwuga wanjye! Umupolisi: Iyo uba umunyamakuru ntiwari kumva mu nzara. Nanga ko bashyushya inkuru bishakira gucuruza ibyabaye. None wowe ngo urashaka kumenya icyafunze abantu bari hano? Si jye ubafunga ahubwo bafungwa n’amategeko bitoreye, naho jye ni ukuyakurikiza gusa. Umwanditsi : Ngo abantu bafungiwe hano baba ari benshi cyane? Umupolisi: Icyo si cyo kibazo, ngira ngo igikomeye ni ukumenya impamvu ibafunze. Umwanditsi : Numvise ngo ni indangamuntu bazize baba badafite, ni byo se? Umupolisi: Ibyo wumvise ni byo rwose, itegeko rivuga ko umuntu wese utuye iki gihugu agira indangamuntu. Aho ayibarijwe hose akayerekana, atayibona agafungwa. Nabajije abo nashyize muri gereza bose iyo ndangamuntu bananirwa kuyinyereka, nkurikiza itegeko, mbabika aho itegeko rinsaba kubashyira. Umwanditsi : Nonese ino mugira ibiro byihariye bishinzwe icyo gikorwa cyo gutanga indangamuntu ku baturage bose? 78 Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi Umupolisi: Icyo nshinzwe ni ukubahiriza itegeko, ibindi wabibaza ababishinzwe. Umwanditsi : Nabona uburenganzira se bwo kuvugisha abafunzwe ngo numve na bo uko babyivugira? Umupolisi : Ngwino rwose ngukingurire ubabaze, si ibanga, ni ku mugaragaro bose babireba. Umwanditsi : Ariko ntinya ibintu bibiri cyane, ntinya gereza n’ibitaro! Umbabarire ntumpezemo, sindigera mfungwa na rimwe. Umupolisi : Humura ndaguherekeza ntugire ubwoba, ukore umurimo wawe nanjye ndakora uwanjye, wenda wamfasha kumvisha abantu uko ukuri kumeze. Umwanditsi : Ko mbona batubona bagahunga, bakagendera kure yawe? Hamagara umwe aze hano tuvugane. Umupolisi: Yewe wowe ngwino hano uganirize umushyitsi. Umwanditsi : Wowe wafungiwe iki, kandi wafunzwe ryari? Umufungwa(1) : Nafunzwe ejo, kandi nafungiwe indangamuntu. Umwanditsi : Umuntu ungana gutyo ntagira indangamuntu koko? Ku busanzwe se ukora iki? Umufungwa(1) : Nsanzwe ndi umuhinzi, umuturage usanzwe, uwo mupolisi namweretse icyo nari mfite twese twita indangamuntu, aranga ngo si yo, numva avuga ibifaransa ntazi niba ngo iyo ari indangagihugu, simbizi nabonye bampa igipapuro ndigendera. Umupolisi : Noneho uranyigaritse kandi nawe waranyemereye ko iyo atari indangamuntu? Umwanditsi : Wazana nkareba nanjye? Umufungwa(1): Ngaho nawe irebere dore ngiyi wenda wandenganura. 79 Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi Umwanditsi : Mbega ukuntu ari keza, uzi ko ikoranabuhanga hano ryakataje koko. Ko mbona se uyifite wafungiwe iki? Umupolisi: Ntabwo nawe urasobanukirwa! Reba neza urabona ko hariho ubwenegihugu, ibendera ry’igihugu, amazina ye, n’ifoto ye, ndetse na sinya ye. Ibyo se ni byo byaranga umuntu? Cyangwa se ni ukuba ari umwenegihugu runaka? Umwanditsi : None se ibyo ntibihagije ntibyashyizweho n’itegeko? Umupolisi: Ni byo rwose ibyo uvuga ariko niba twumvikana, iyi ni “National Identity” cyangwa “Identité Nationale” mu ndimi z’amahanga yabizanye ino iwacu, babiha n’amazina yabyo byitwa. Wowe ntiwize ngo usobanukirwe n’icyo mvuga? Indangagihugu n’indangamuntu bishobora kwitiranywa? Igihugu n’umuntu tubifate kimwe? Umwanditsi : Ngaho re! Ko numva utumye nibaza cyane? Ndikanze sinkubeshya rwose! Ubanza aho hadutsinda koko twabisobanuye nabi mu kinyarwanda. Ariko ndacyabaza kandi kubaza si ukuyoba. Ko mbona hariho amazina ye n’ifoto ye, ibyo si ibimuranga ko ari we koko? Umupolisi: Urumva ko bibaye ibyo, byaba ari ukwanga kumwitiranya n’undi, wenda bahuje nk’amazina, bahuje ababyeyi se n’ibindi. Nyumva ndavuga ngo “I- nda- ngamuntu” indanga nde? Ikiranga ko ari iki? Cyerekana ko ari…… Umwanditsi : Umuntu Umupolisi: None? Izina ntirihinduka uko bibaye ngombwa? Ntiwagira izina ry’umuntu utari umuntu? Wagira izina ry’umwami utari umwami? Rwabugiri w’iwanyu ntiyitwaga Sezisoni? Ntiyambuye umukene izina rye, akaba ari we witwa Rwabugiri? Izina se ni ki? Ngo ifoto? 80 Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi Ubuse wakwemeza ko ifoto yanjye yangira umuntu ndamutse ntari we? Abakobwa benshi hanze aha ntibatizanya izo mwita indangamuntu? Ndababaza indangamuntu ni ko itegeko rivuga, ntabwo rivuga indangagihugu. Murazibona mbarekure, murazibura mugumemo tuzabashyikirize ubutabera mucirwe imanza. Umwanditsi: Mundeke nshyire ubwenge ku gihe. Itegeko rivuga uko indangamuntu izaba imeze, ibiyiriho byose, niba kuri iyingiyi abantu bakwereka, ibiteganywa n’itegeko biriho byose, aba bantu ntibaba barengana, Nyakubahwa? Umufungwa(1): Urakagira so wakubyaye, wenda ahari watuvuganira tugataha. Umupolisi: Ndabaha urugero rufatika. Niba witwa Gasimba, icyo unyereka ni ikiranga Gasimba nk’izina gusa. Witonze wasanga izina wakagombye kwitwa harimo inyuguti imwe yakoshejwe, ya “a” ikurikira “G”. Ibyiza bari gushyiraho “i”, bikaba Gisimba. Igipapuro cyanditswe gisobanura uko ababyaye n’ababatije impinja bashatse kubyita, ariko ntibiranga abo muri bo koko. Ibyanditswe n’uko muri, bishobora kuba bihabanye cyane. Noneho ga muraza no kumpakanya, icyo munyereka ninkita ikirangazina? Cya kindi twajyaga twiga mu ishuri! Ubundi izina barikubajije ntiwarivuga mu kanwa hari icyo byahindura? Umwanditsi: Ahaa! Zirimwabagabo mba nkwambuye! Ndavuga iki ndeke iki? Iwacu natwe ni ko biri, ariko nta kibazo dufite. Umupolisi: Ariko se nkwibarije, abakoze jenoside iwanyu ntibari bafite icyo mwita indangamuntu? Byababujije gukora amarorerwa ya kinyamaswa? Ubuse ntimwongeye mukabaha izindi? Nazibambura kuko batagaragaje indangamuntu. Nta mico y’abantu mbonye aho. Ikiranga umuntu ukibuze, ntugire ubumuntu, watwara iryo zina udakwiriye kuryitwa? Igipapuro n’umutima bihuriye he? Umwanditsi: Ndeka undorere izo z’iwacu zari zanditsemo n’ubwoko ndumva nabuze igifaransa nsubiza! 81 Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi Umupolisi: Habaho se ubwoko bufite uburenganzira bwo kwica ubundi? Ibyanditse mu mpapuro n’ibyo bakoze hari aho bihuriye? Ndashaka indangamuntu, niba twumvikana kandi niba nkosheje munkosore. Ibiranga umurimo umuntu akora, na byo bibaho, na byo bimeze nk’ibyo mwita ko byaba biranga umuntu. Ngirango iwanyu aho bashoboraga no kubyita indangamunyarwanda, kuko umunyamahanga batabimuha, keretse amaze kubona ubwenegihugu. Reka nguhe urugero rw’indangamirimo: Ikarita iranga umukozi Ikarita iranga umwenegihugu Umwanditsi: Mubinyemereye nakwibariza akabazo kamwe nsigaranye? Nemeye ko natsinzwe. Umupolisi: Wabaza ni uburenganzira bwawe. Umwanditsi: Ziriya mpapuro bakweretse ko wazise indangagihugu cyangwa indangamwenegihugu, abantu baramutse bafite iyo ndangamuntu ushaka kuvuga, ntibakora amarorerwa? Umupolisi: Sinarinzi ko ngosorera mu rucaca! Si jye wazise indangagihugu, ni abazituzaniye bazita uko ziri ngo ni “National Identity”, itandukanya umugande n’umunyakenya. Igatandukanya uyifite n’undi mugenzi we ngo batitiranwa, umwe ngo afatwe mu 82 Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi kigwi cy’uwundi. Uwaramuka afite indangamuntu koko, ubwo yakora iby’abantu ntiyakora iby’inyamaswa. Nta ndangamuntu iba mu bindi bihugu uretse iwacu babyanditse ahari bashaka nko guhanura ko wenda mu bihe bizaza iyo ndangamuntu izabaho ku isi, niba abantu na bo babayeho kuko ubanza kugeza ubu ntawuyifite. Banihanangiriza abantu kutayisiga imuhira, ngo nibayitwaze. Umufungwa(2): Banyakubahwa se rwose nanjye nabaza akabazo? Umupolisi: Rwose baza nta gitugu kiri hano, ni amategeko n’uburenganzira busesuye. Umufungwa(2): Ko naberetse indangamuntu yanjye kandi nsanzwe nerekana hose mukanga, ni ukuvuga se ko ntari umuntu? Murabona ndi inyamaswa? Umupolisi: Sinigeze jyewe nkubwira ko uri inyamaswa! Ntumbeshyere! Ubundi se isura ni yo muntu? Turakureba nyine mu gikoba, inyuma usa n’abantu ariko ushobora kuba wakora nk’ibikoko mu mwanya muto cyane. Waba wakoraga iki hanze aha? Umufungwa(2): Nari umushoferi wa tagisi. Umupolisi: Watwaraga imodoka imeze ite? Umufungwa(2): Ni kositeri nini. Umupolisi: Ndakwibutse sha, si wowe ejo bundi wahitanye imbaga y’abantu benshi muri agisida? Ntibyatewe n’inzoga n’umuvuduko ukabije? Abagore n’abana wahekuye ni bwo bumuntu uje kugaragaza hano? Uzabarera? Uri igikoko mu bindi ceceka aho ngaho! Mu kwezi gushize twaje kubaza umugore wawe mu bitaro yananiwe kugera hano! Ntiwamukubise hafi yo kumwica? Ntiwari ufite urwo rupapuro urugendana mu mufuka? Mu mutima wagendanaga iki? Si ubugome gusa gusa? Ko wubika amaso wandebye ko nkuzi rwose. Ubwo se ibyo ukorera mu rwihisho ntazi bingana iki? Umwanditsi: Menye icyangenzaga ndabashimiye rwose, ndumva nize amashuri akomeye munyemereye nakomeza urugendo rwanjye. Umupolisi: Reka tugukingurire sinzi niba hari icyo wibagiwe kubaza rwose ntujyane ipfunwe. 83 Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi Umwanditsi: Ntacyo ahubwo ni jye wo kwibaza, ibyo numviye hano! Murakoze, ndabashimiye. Umupolisi: Mwirirwe namwe tubifurije ikiruhuko kiza hano iwacu. Sabizeze: Mbega ko watinze wabaye amahoro? Umwanditsi: Reka sinakubwira nahuye na wa Mupolisi ariko yanyumije. Abantu yabamariyemo koko kandi ni benshi cyane. Ikiri abaturage, abakozi, abagore, abasore n’inkumi, abasaza n’abakecuru, abihaye Imana, ba pasteri, sinakubwira ingeri zose bararira ayo kwarika. Ababagemuriye na bo ni uruvunganzoka. Ariko kandi afite ukuri ni uko tutakumenyereye, aravuga icyo afungira abantu ugashoberwa. Sabizeze: Twebwe muri iki cyumweru kuva bitangiye ntabwo dusinzira kuko abantu bafite ubwoba cyane. Umwanditsi: Ndabona abayobozi b’inzego zose bazahagurukira icyo kibazo mu maguru mashya, abantu ntibagume guhahamuka, wenda bashyireho amategeko mashya ariko umutekano w’abantu ugaruke vuba. Sabizeze: Yewe! Ndabona imodoka nyinshi zerekera kuri Komisariya reka tujye kwiyumvira. Umwanditsi: Reka tugende twihuta wenda iryo natakaga abayobozi bo hejuru baba bahageze. Umukuru w’umutekano mu gihugu: Bantu mwese muri hano turabasuhuza kandi twifatanyije namwe muri ibi bihe byo guhangayika aho mufungiye muzira kutagira indangamuntu kandi amategeko mwitoreye asaba ko buri wese ayigira, akayigendana, aho ayibarijwe akayerekana. Mugenzi wacu ushinzwe kubahiriza amategeko yashatse ko yadushyikiriza iyo dosiye ngo tuyisuzumane ubwitonzi, buri wese ahabwe uburenganzira bwe. Subutiti: Ndashaka guhumuriza buri wese ko ubwo niyiziye, buri umwe wese araza kumva ko igihugu cyacu kiyemeje kubahiriza amategeko uko byagenda kose. Ndenganura urengana wese, ngahana uwo amategeko ansaba guhana koko. Muranzi mwese muzi ko ndi inyangamugayo ku buryo budasubirwaho. Umukuru w’akarere: Tumaze iminsi twumva amakuru yerekeranye n’ikibazo cy’indangamuntu, abantu benshi bafite ubwoba bwacyo, nyamara muzi ko mwadutoye ngo tubabere aho mutari. Twiteguye kubahagararira uko bishoboka kose (AMASHYI NGO KACIKACI). 84 Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi Mu nama rwagati y’abayobozi inama irayoborwa n’ushinzwe umutekano mu gihugu: Ijambo ry’ibanze: Bavandimwe dusangiye imirimo yacu yo kuyobora iki gihugu mu mahoro arambye, turi imbere y’ikibazo cyagombye kuduha umutekano usesuye, none ni cyo kigiye kuduteza akaga mu gihugu cyose. Abantu baradagadwa batinya gufungirwa kutagira indangamuntu nyamara bazifite mu by’ukuri dukurikije amategeko dufite mu gihugu. Umwe muri twe we ubyumva ukundi, yashatse kubahiriza itegeko uko riri, afunga abantu benshi none byashakuje, mu gihugu imidugararo ni yose. None turi hano ngo turenganure abaturage bacu kandi twubahirize itegeko mu buryo bwose nta kujenjeka. Buri wese afite umwanya wo gutanga ibitekerezo uko abyumva. Subutiti: Ndabashimiye rwose ko mumpaye akanya ko kuvuga kuri iki kibazo cyaciye igihugu umugongo. Ndabona tudakwiye kwirirwa turenganya abaturage ahubwo twasaba umupolisi wabigizemo uruhare runini guhagarika igikorwa cyo gufunga abantu. Tukabanza tukumvikana uko byagenda ngo dushyire ibintu byose mu buryo. Umukuru w’akarere: Ndifuza gusobanukirwa icyo cyaha gifunga abantu n’ukuntu mbona cyaciye ibintu. Umupolisi: Banyakubahwa, banyacyubahiro muri hano, twiyemeje kubaka igihugu cya mbere ku isi mu bintu byose bishoboka, cyane kubahiriza amategeko yitorewe n’abaturage natwe turimo. Amategeko agenga indangamuntu avuga ko buri muntu wese utuye iki gihugu ategetswe kuba ayifite kuri we kandi akayigendana aho agiye hose. Igihe cyose abisabwe akayerekana ako kanya! Iyo ayibuze agomba guhita ahagarikwa, akaba afunzwe agategereza gushyikirizwa abacamanza bakamuhana bakurikije amategeko yabigenewe. Umukuru w’akarere: Ibyo byose ni byo kandi izo ndangamuntu ni twe tuzitanga, sinibaza utayifite aho yaba yarahungiye ngo byoye kumugeraho. Ariko ndatangazwa n’uko abo nabonye bafunze bose bazifite, ndanabazi neza kuko ni njye abenshi wazibihereye. Umupolisi: Nawe Nyakubahwa ibyo uvuze ni byo rwose ariko se wabahaye indangamuntu cyangwa wabahaye ikindi cyakwitwa indangagihugu? Umukuru w’akarere: Nta ndangagihugu twigera dutanga. Ibyo ni amagambo adasobanutse ntabwo twata igihe ku magambo abantu bafungwa, abandi bahagarika imirimo y’inyungu zubaka igihugu ngo barabagemuriye. Amagambo ntaho uhuriye n’ubuzima bw’igihugu cyose, tuve mu bikino dukore ibyo abaturage bacu badutoreye. Murakoze!! 85 Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi Ushinzwe umutekano: Ibyo Meya avuze ndumva ari byo dukwiriye gukurikiza kuko tugomba guhumuriza abaturage bacu ngo umutekano w’igihugu usubirane. Naho indangagihugu niziza na zo tuzazitanga. Ubwo uwagira icyo abaza yabaza, uyu mupolisi akwiye kurekeraho gufunga abantu tukimara kuva hano. Umupolisi: Ubu se muranyemeza ko iki gihugu gituwe n’abantu cyangwa se gituwe n’ibikoko? Subutiti: Gituwe n’abantu rwose twese turabizi si ibyo kwibazwaho, nuhabona inyamaswa uzazifunge nakubwira iki. Jya usoma ibyanditse, ibindi wibwira ni amahamba! Umupolisi: Ndabona musa n’abihuta nagira ngo nsubize Subititi ko ibyo mbaza ari ibyanditse, ndabaza indangamuntu kandi ni byo byanditse mu itegeko, ni na ko ribivuga. Sinigeze mbaza indangagihugu kuko bambwira ko bazifite, icyo babuze ni indangamuntu. Banyuranije n’itegeko ubwo rero guhanwa ni ngombwa kandi ni ko twabyumvikanye. Ushinzwe umutekano: Ndagiye rwose mfite inama yihutirwa cyane, ibi ni ibintu mwashoboraga kurangiza mutagombye kuntesha igihe kandi muzi ko nkomerewe n’umutekano w’igihugu cyose. Umupolisi: Nyakubahwa se ko numva mwigendeye, ubu twakoze inama itagira umwanditsi! Twavuze gusa amagambo y’umuyaga adafite aho yanditse. Ndahera he ngo nshyire mu bikorwa ibyo muntegeka gukora? Jye nubahirizaga itegeko ryanditse, uko twumvikanye mu nama zitandukanye, na zo twarandikaga. None ndabisimbuza iki ngo ibyo nakoze mubiteshe agaciro? Ushinzwe umutekano: Mwese ntawafashe inyandikomvugo y’inama? (Ngo ce) Uyu mupolisi se ibyo avuga si byo koko? N’ubwo nihutaga reka duce bugufi twandike ibyemezo by’inama tubimuhe abone aho ahera afungura abantu, jye ndamwumva rwose! Subutiti: Umuco wo gukora inama mu kirere wari umaze kutwokama. Ngira ngo igihugu twashakaga kubaka ntaho turakigera na gato. Nibaza ko birangiye byose mwampa uburenganzira uyu mupolisi nkamukorera idoyiye na we, akisobanura kuko arakabije kuduteranya n’abaturage bacu kandi muzi ko ari bo baduha amajwi mu matora. Umupolisi: Ndumva Nyakubahwa SUBUTITI anyifuriza ibyiza rwose. Mumureke akore uko abyumva. 86 Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi Ubwo mwemeye ko twakwicara tugakora inama yanditse, n’ubwo mutarashyiraho umwanditsi w’inama, nasabaga ko mwantega amatwi gato ngasobanura ibi bintu mwese numva murimo gutangarira. Ushinzwe umutekano: Ohoo! Muhamagare sekereteri aho aze hano yandike vuba na vuba! Umupolisi: Niba ngifite ijambo ba Nyakubahwa, muribuka ko mu nama twakoreye mu mwiherero uheruka, turi ku Ijanja ku musozi usumba iyindi, twaganiriye ku marorerwa y’abaturanyi bacu, jenoside yakorewe abatutsi bo mu Rwanda, muri 1994. Twashatse gukuramo inyigisho byaduha ngo dushobore kubaka igihugu kigomba kuba icya mbere ku isi yose mu kubahiriza amategeko y’igihugu n’andi mpuzamahanga tuba twarashyizeho umukono. Ibyabaye mu baturanyi si byo kubaririza, isi yose yarabimenye kandi hagaragajwe igipimo kidashidikanywaho cy’ubunyamaswa n’icy’ubumuntu ku isi yose aho bigeze (Degree of civilization). Byabonetse ko urushinge cyangwa umutima w’umuntu bihengamiye cyane ku bunyamaswa, urebye uko abantu bishwe urw’agashinyaguro, bahiga umuntu bukware cyangwa indi nyamaswa bakuharo inyama zo kurya. Mu by’ukuri nta kantu habe na gato k’ubumuntu kabagaragayeho. Twavuze ko dusanga imari itubutse ya Leta n’iy’amahanga dushora mu bantu itubutse cyane, tugira ngo turebe ko abantu bacu, abaturage batuye iki gihugu bagira agatima ka kimuntu. Nyamara ahubwo usanga barushaho kugira umutima w’ibikoko gusumbya, ari na byo ahanini byadutera gufata izindi ngamba nshya zazahura ubumuntu kandi zihashya ubunyamaswa. Umukuru w’akarere: Rwose sinumva uko uyu mugabo twumvikanye ko yafungura abantu yafungiye akamama none akaba azana andi mahamba yo kuturangaza kandi abantu batakamba basaba kurenganurwa! Abaturage duhagarariye ni bo duhoza ku mutima, igihe cyose batamerewe neza, natwe nta cyo twaba tubereyeho kuko ni cyo dushinzwe mbere na mbere. Umupolisi: Niba batangiye kwandika, wambwira ko icyo wowe wita kumererwa neza ku muturage icyo ari iki? Umukuru w’akarere: Mbona ko ari ukwishyira akizana, agakora, agatera imbere, agateza n’igihugu cye intambwe ishimishije mu majyambere yacyo cyiyemeje. Umupolisi: Gutera imbere k’umuturage se uvuga ni ugukaraba agacya, ni ukwambara akaberwa, ni ugutura heza akabasha wenda se kwivuza ndetse akabasha no kwiga akaminuza? 87 Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi Umukuru w’akarere: Yego nyine n’ibindi wibagiwe byose dushinzwe kumugezaho! Umupolisi: Ahaho ni ho hanega cyane. Nibwira ko abantu dufite atari imashini dusukamo amavuta ngo zikore akazi dushaka ko zidukorera. Mbona zaba za Leta z’ibihugu, amadini dusanga muri buri gihugu, imiryango itegamiye kuri Leta ikoreramo n’iy’impuzamahanga, byose biharanira ikintu kimwe rukumbi ari cyo uguteza imbere Muntu ngo abe umuntu ku rugero rushimishije.Turubaka imihanda myiza, amazu y’akataraboneka n’ibindi byiza bitagira uko bisa. None se nkubaze, mu Rwanda hakurya aha, hari uko batari baragize? Abantu ntibabyutse mu gitondo bakamera nk’intare zaramukiye umuhigo, bakica imbaga y’abantu basaga miliyoni mu minsi ijana? Ndetse bakanasenya ibyubatswe bivuye mu mbaraga zabo ubwabo? Kandi si mu Rwanda gusa no mu Burayi byarabaye, mu barabu biraba umunsi n’ijoro. Nakwibutsa uko uwitwa Kadhafi yavugwaga neza mu gihugu cye, uko ngo yagiriye neza cyane abaturage ba Libiya. Ubundi nta gushidikanya rwose umutima wa kinyamaswa urarushaho gukomeza kwiyongera mu isi. Nimureke noneho twemere dutegure abazakora jenoside iwacu, natwe tuzamamare nk’abandi maze twese umuhigo mu bugome bwa Muntu. Twandikwe mu mateka y’isi ko turi abicanyi kabuhariwe? Si byo ahari byaduha icyo twaraga abana bacu? Subutiti: Wowe se umutima wa kimuntu werekana ni ugufunga abantu ubarenganije? Uko ni ko harya barera abantu kimuntu? Ubu se barishimye cyangwa barasetse? Ntimugakabye ibyo bya siyasa byanyu ngo mubikangishe abantu, natwe tuzi gutekereza have! Ushinzwe umutekano: Ndasaba ko SUBUTITI yafata ibitabo bye akisohokera, akaduha umwanya wo kumva mugenzi wacu, uwo mutima w’amacakubiri ni wo usenya kurusha ibindi byose ngo mwebwe, natwe, uraducamo ibice se, twese ntituri bene mugabo umwe? Bakujyane mu ngororamuco ubanze wigishwe. Nuko akimara gusohoka, ndasaba ko nk’uko twabyemeje twarangwa n’umuco wo kubahana, umwe wese akamenya ko uko ashaka ko bamukorera na we ari ko abanza gukorera abandi. Uyu mupolisi ni umukozi usanzwe, yewe nta n’ipeti rya gaporari afite. Ariko afite kubahwa nk’umwana w’igihugu. Tumwumve nakosa tumukosore, aho kuzana umuco wo kwitana bamwana n’igitugu gishingiye ku mirimo twahawe n’igihugu. Umukuru w’akarere: Ndabona impagarara zigeze no mu buyobozi, ndacyabaza ngo wenda ndusheho gusobanukirwa. Gufunga umuntu no kumufasha gutera intambwe mu bumuntu bihuriye hehe? Umupolisi: Nyakubahwa rwose dukwiye kwemera tukiga kuko icy’ingenzi ni umuntu ariko uburyo bwagaragaje umusaruro ufatika ni uko yakwigishwa cyane kubaha amategeko, burya amategeko uko akoze, arengera bose ntakurobanura. 88 Ikibazo nyamukuru isi ifite kandi itakizi Abantu bakayigishwa, bagatozwa mbese kuyatinya ngo batavaho babangamira abandi na bo batiretse. Ikimenyetso gikomeye ni uko natangiye kubahiriza amategeko yanditse, abantu benshi bikabageraho, na bo bagahungabana simbihakana ariko mu gutekereza ku cyo bafungiwe, barasanga koko indangamuntu mvuga iboneka nk’iyitiranijwe n’indangamwenegihugu. Byatuma abantu batangira kumva bayishakisha kandi ikazaboneka ngo babone kuba abantu nyabantu. Naho kwambara impu zombi inyuma uri umuntu, imbere uri ikirura, nibiveho rwose, kwitiranya sibyo. Mureke duherere uruhande rumwe rwo kubaka umutima wa kimuntu mu bantu, tubone duhashye uwa kinyamaswa hariki kare. Ushinzwe umutekano: Aho wavugiye nanjye nakubaza ijambo rimwe gusa rizira irya kabiri kuko ndakumva cyane. Ubundi ikiranga umuntu ko ari umuntu nyamuntu ni igiki? Cyangwa ni ibintu ki niba ari na byinshi? Umupolisi: Nyakubahwa muyobozi, byanditse mu mitima yacu, ntabwo ari ivanjiri nshyashya nzanye mu bantu. Hari amateka yo mu baturanyi nigeze kumenya aranyigisha. Ngo hari umutware wa kera witwaga Kamuzinzi watwaraga ahitwaga ku Gisenyi, aza gufatwa afungirwa ahitwaga i Gitarama ubu sinibuka uko bahise. Nuko afungwa n’umupolisi mugenzi wanjye witwaga Nyirarugema, akajya amukubita buri gitondo, ku manywa na nimugoroba. Umunsi umwe aramukubita byo kumwica rwose, abantu bari bahari bati shahu Kamuzinzi wasabye imbabazi uwo mugabo, ataza kuvaho anakwica. Kamuzinzi aho aryamye aho ati ´´nimundeke nipfire, ubundi se ko umuntu asabwa icyo afite? Muragira ngo ngire nte?´´ Nyirarugema abyumvise arekeraho kumukubita, isoni ziramwica, kuva ubwo ntiyongera kumukubita ukundi. Umuntu wese arangwa na byinshi ariko hari ibiza ku rutonde rwa mbere: Icya mbere ni ukubaha abandi bantu, nta kindi uhereyeho uretse ko ari abantu nkawe. Ikindi ni imbabazi bita impuhwe mu yandi magambo! Hari icya gatatu isi yananiwe, bita ngo”Urukundo”. Kuva ruvugwa bwa mbere ku isi, rwaheze mu magambo gusa, mu kuri ntirurahinguka hano ku isi, ngira ngo benshi baracyarutegereje na njye ndimo. Ibyo uko ari bitatu; kubahana, imbabazi n’urukundo ni byo bihatse ibindi byose. Ibyo ni byo nabona ko biranga umuntu hamwe n’ibindi byigishwa bikanga gufata mu mitima yacu. Ngiyo indangamuntu mvuga mwese mwitiranya n’impapuro zanditswe n’ubutegetsi bw’iyi si ngo bumenye abaturage babwo babuyobotse. Izo mpapuro zikunze kwitwazwa n’abakozi bakora mu masosiyete akomeye, impapuro z’uruhusa rwo gutwara ibinyabiziga n’indangamuturage w’igihugu runaka, byose byifashishwa mu gutahura abatari mu murongo ushakwa kandi ngo banakumire ibyaha byahungabanya umutekano w’abantu n’ibintu bashinzwe kurinda. 89 90 Igice cya 4 Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe 91 92 Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe 4 Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe 4.1 Umuntu wese abaye ikibazo byagenda bite? 1. Iyo rugo umugabo ruba abaye ikibazo rugushije mu ishyano rugo; urwo ridasanzwe. 2. Iyo umugore abaye ikibazo mu rugo; urwo rugo ruba rugushije ishyano ridasanzwe 3. Iyo umugabo n’umugore bombi babaye ikibazo mu rugo; urwo rugo ruba rugushije ishyano ridasanzwe. 4. Iyo umwana abaye ikibazo mu rugo; urwo rugo ruba rugushije ishyano ridasanzwe 93 Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe 5. Iyo umukuru w’umuryango abaye ikibazo mu muryango; uwo muryango uba ugushije ishyano ridasanzwe 6. Iyo umuntu abaye ikibazo ku musozi; uwo musozi uba ugushije ishyano ridasanzwe. 7. Iyo umuturanyi abaye ikibazo mu bo baturanye; abo bantu baba bagushije ishyano ridasanzwe. 8. Iyo umuturage abaye ikibazo mu Mudugudu; uwo mudugudu uba ugushije ishyano ridasanzwe. 9. Iyo umuyobozi w’Umudugudu abaye ikibazo mu mudugudu; uwo Mudugudu uba ugushije ishyano ridasanzwe. 10. Iyo umuyobozi w’akagali abaye ikibazo mu kagali; ako kagali kaba kagushije ishyano ridasanzwe. 11. Iyo umuyobozi w’umurenge abaye ikibazo mu murenge ; uwo murenge uba ugushije ishyano ridasanzwe. 12. Iyo umuyobozi w’akarere abaye ikibazo mu Karere; ako Karere kaba kagushije ishyano ridasanzwe. 13. Iyo umuyobozi w’intara abaye ikibazo mu ntara; iyo ntara iba ugushije ishyano ridasanzwe. 14. Iyo umuyobozi w’umujyi abaye ikibazo mu mujyi; uwo mujyi uba ugushije ishyano ridasanzwe. 94 Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe 15. Iyo umuyobozi w’ikigo runaka abaye ikibazo mu kigo; icyo kigo kiba kigushije ishyano ridasanzwe. 16. Iyo umwalimu w’ishuri abaye ikibazo mu ishuri; iryo shuri riba rigushije ishyano ridasanzwe. 17. Iyo umunyeshuli abaye ikibazo mu ishuri; iryo shuri riba rigushije ishyano ridasanzwe. 18. Iyo Musenyeri wa Diyosezi abaye ikibazo muri Diyosezi ; iyo Diyosezi iba igushije ishyano ridasanzwe. 19. Iyo Padiri mukuru wa Paruwasi abaye ikibazo muri Paruwasi ; iyo Paruwasi iba igushije ishyano ridasanzwe. 20. Iyo Pasiteri w’idini runaka abaye ikibazo mu idini; iryo dini riba rigushije ishyano ridasanzwe. 21. Iyo Shekhe uyobora abayisilamu abaye ikibazo mu idini rya Islamu; abo bayisilamu baba bagushije ishyano ridasanzwe. 22. Iyo umuyobozi w’ibitaro abaye ikibazo mu bitaro; ibyo bitaro biba bigushije ishyano ridasanzwe. 23. Iyo umuyobozi w’ ibiro runaka abaye ikibazo mu biro; ibyo biro biba bigushije ishyano ridasanzwe. 24. Iyo umuyobozi w’imirimo abaye ikibazo mu mirimo; iyo mirimo iba igushije ishyano ridasanzwe. 25. Iyo umuyobozi w’abapolisi abaye ikibazo; abo bapolisi baba bagushije ishyano ridasanzwe. 26. Iyo umuyobozi w’ingabo abaye ikibazo; izo ngabo ziba zigushije ishyano ridasanzwe. 27. Iyo umuyobozi w’ishyirahamwe runaka abaye ikibazo mu ishyirahamwe; iryo shyirahamwe riba rigushije ishyano ridasanzwe. 28. Iyo umuyobozi w’umushinga runaka abaye ikibazo; uwo mushinga uba ugushije ishyano ridasanzwe. 95 Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe 29. Iyo umwe mu bageni abaye ikibazo mu birori by’ubukwe; urwo rugo rushya bagiye kubaka; ruba rugushije ishyano ridasanzwe. 30. Iyo umukuru w’ igihugu runaka abaye ikibazo mu gihugu; icyo gihugu kiba kigushije ishyano ridasanzwe. 96 Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe 4.2 Inzozi burya zigirankana iyo urose ukazikabya Umwanditsi : Inzozi burya ni ukuri zigira ayazo, nararose kandi ndota nabi cyane kuko narose abantu benshi banyirunkana bashaka kunyica, banturumbuye mu rugo, mu rutondo rwa kare. Nagiye kumva numva barakomanga byo guca urugi, barahondagura bavuga ngo ninkingure vuba na vuba ntazuyaje. Umutima wahise umvamo nibaza ikibaye, ubwo mba mbatuye umwenda ndakingura ngira ngo nsohoke, ndebye hanze mbona iwanjye hazize, urugo rwose rwuzuye abantu benshi ntanabasha no kubara, bose bitwaje amahiri n’amacumu. Nahise ntekereza ko jenoside yagarutse mu Rwanda, ariko nibutse ko batubwiye ngo ntibizongera ukundi (Never again) ubwo mbura igisubizo mba ndacanganyukiwe. Ubwo mu kanya nk’ako guhumbya baranjuguse, bantura hasi barangarika, ngo ninsobanure ibyo maze iminsi nandika. Mbaza ibyo ari byo bankubita ibibatira by’imihoro ngo nimvuge vuba. Narabarebye mbona nta n’umwe nzi nibaza ikintu nzira ndakibura. Bati wahakana ko utari umwanditsi ? Nti ndi we rwose ariko sinzi icyo nanditse cyo kunyicisha. Umwe ankubita urushyi rwiza cyane mu musaya w’iburyo ngo nimvuge ukuntu umuntu aba ikibazo ku gitabo mperutse gusohora. Ngo narabatutse ninisobanure mvuge abo nashakaga kuvuga ngo ntibumva ukuntu nigize umwanditsi utukana. Mbasaba kundeka ngo mpaguruke mbabwire, mbona baremeye ariko benshi basakuza cyane bavugira hejuru ngo nibakureho umwanda. Nazamuye ukuboko ngo baceceke batuze mbabwire, mbona haje agahenge. Ndatangira nti ´´bavandimwe muraha´´, barasakuza ngo ntacyo bapfana nanjye bantuka ngo ndi imbwa, ndi igicucu n’ibindi. Ndakomeza nti ´´uwo nanditse ko yabaye ikibazo ni jyewe ubwanjye´´. Batera hejuru bati ´´nyine ni wowe kibazo, uyu munsi turakikiza maze uve ku isi´´. Ndavuga nti ´´ariko rwose mugiriye Imana yabaremye byibura mundeke mvuge. Nuko ndakomeza nti ´´Nta muntu navuze ni jye wivugaga´´. Umuntu wari nk’umukuru wabo ati ´´ niko sha? Nti ´´karame´. Ngo umva nawe, ngo karame nawe! Ubwo ati ´´ uba mu rihe shyaka?´´ Nti`` nta na rimwe mbamo``. Ati``uba mu rihe dini?`` Nti `` nta ryo mbamo!`` Ati ``ufana iyihe kipe muzo ku mugabane w’u Burayi?`` Nti ``nta n’imwe!`` Ati: ``Izo mu Rwanda?`` Nti ``nta n’imwe.`` Ati ``ibyo ni ibyaha bitatu biranga umuntu udasobanutse nkawe, ubwo ukaba ugomba kuva mu bandi kuko tudashaka umuntu utuvangira anatubangamira kandi dushaka gukorera hamwe!`` Undi hirya ngo nigize umunyabwenge ku buhe buryo? Naravuze nti`` ese ubwo ni irihe tegeko naba narishe? Batera hejuru ngo ni bo bashyiraho amategeko, ngo ni na bo bayubahisha, ngo simbarusha kuyamenya. Nabarebye ku jisho mbona aho namenera, ndacomoka ngenda nk’umurabyo maze bose banyirukaho induru ivuga, imijugujugu, amabuye, abaturage mpiseho bakiyirukira bampunga. Nazamutse umusozi wa Huye nerekeza ahantu ho mu bisi bya Huye. 97 Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe Nagendaga kibuno mpa amaguru ariko ndiruka ndabasiga kure, cyane ahazamuka kubera ubwoba bwinshi. Nagize ntya mbona mpingukiye ahantu ho mu gahinga, abandi bo bakiri hagati y’umusozi bazamuka banshakisha. Ngiye kubona nibona nzengurutswe n’abagabo barebare cyane ahari bafite nka metero eshatu. Batangira kumpata ibibazo. Umwe mu bagabo barebare : Bite wowe ugeze hano ute kandi uje gukora iki ko hano hatagendwa bibaho ? Umwanditsi : Ngeze hano mpunga imbaga nini y’abantu bashakaga kunyica, barankurikiye ni benshi cyane bafite intwaro za gakondo, barashaka kunkura ku isi. Umwe mu bagabo barebare: Barakwica se bakuziza iki ? Tubwire ikibaye tumenye uko twagutabara, niba ari ngombwa. Umwanditsi : Baje iwanjye mu gitondo bahondagura inzugi, nkinguye baramfata bangarika hasi ngo nimvuge ukuntu nabatutse mu gitabo mperutse gusohora. Ngo ninsobanure ukuntu umuntu yabaye ikibazo mu isi, ngo ubwo ni bo navugaga. Nabasobanuriye ko ari jye wivugaga, baba bambonyeho impamvu, ngo barashaka kwikiza ikibazo ngo bankure ku isi. Mu gihe tukivugana nabashije kubatoroka ndirukanka banzamura uyu musozi wa Huye, ndiruka ndabasiga, ni bwo ngeze hano ntabizi, nahungaga rwose. Nimuntabare baranyica dore bafite amahiri n’amacumu byo kunkuraho!! Umwe mu bagabo barebare: Abo bantu se ni bariya tureba? Ngaho subiza amaso inyuma utubwire niba ari bo? Umwanditsi : (akebutse yipfutse mu maso) Yebaba we!! Noneho ndagira nte ko Mama yambyariye ubusa we! Aba ni bo bari banyirukanye se? Oyaa, abandi bari abantu nyabantu rwose, ndabona ibi ari ibintu ntazi ibyo ari byo!! 98 Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe Umwe mu bagabo barebare: Twe turakubwira ko ari bo baje bakwirukanye nta bandi tubona. Ubwo nyine ubabonye isura nyayo, ni bo bitwa abantu ahubwo ari:«Inyamaswabantu». Muntu ni ikiremwa gihambaye gishobora iteka gufata impu nyinshi zirimo uruhu rw’ubunyamaswa nyine. Umwanditsi: Inyamaswabantu se ni iki ko ntamenya urwo rurimi muvuga? Umuntu yaba umuntu akaba n’inyamaswa se birashoboka? Umwe mu bagabo barebare : Ariko nawe ubanza utabaga mu isi rwose! Ntabajya bavuga ko umuntu ari n’Imana? Uwo uvugwaho kuba ndeste yaba Imana icyo ataba cyo ni iki? Umwanditsi: Ibyo kuba nk’Imana byo najyaga mbyumva ariko ibyo kuba inyamaswa byo ndumva bikomeye. Umwe mu bagabo barebare: Ariko ubanza utarabaga mu Rwanda kuko wakagombye kumenya ko ibyabereyeyo muri Mata 1994, abantu bagaragaje isura nyayo y’ubunyamaswa ku isi yose. Reka tukwereke andi mashusho wenda wasobanukirwa. Umwanditsi: Nimundeke mundorere nanjye nta kindi nsigaje nimunyiyicire birangire kuko sinkwiye kubaho mbana na ziriya nyamaswa ndeba kuriya. Nimundangirize rwose na none nta cyo mbereyeho ngomba kuva ku isi uyu munsi. Umwe mu bagabo barebare : Gupfa ukavaho si wo muti nyakuri ahubwo urabivuze uti ``nabana na bo?`` Ni aho ipfundo riri kuko si wowe wabaremye kandi aho wazajya ku isi yose uzahabasanga. Gusa ikiruta ni ukwiga kubana na bo. Ikindi giteye amatsiko kandi nawe ubwawe ni uko umeze. Umwanditsi : Uvuze ngo iki? Ngo nanjye ni ko meze? Rwose urantutse nta mutima w’inyamaswa njya ngira nabusa. Umwe mu bagabo barebare: Ni ko rwose umeze kuko uri umuntu kandi umuntu nakubwiye ko ashobora gufata amasura menshi cyane. Reka tuve mu nyamaswa kuko ndumva byakunaniye gusobanukirwa. Dufate urugero ku muntu usanzwe tukwereke amasura nk’atatu gusa, ukaba wamuyoberwa. Ngaho itegereze iyi shusho utubwire uko ubyumva. Umwanditsi: Mbere y’uko mwanyereka iyo shusho, nagira ngo nanjye mbabwire ko ibyo nabonye abantu bankorera, ntacyo nabatwaye nagito binteye kumva ko isi ifite ikibazo gikomeye kuko yakomeje kwibwira ko ituwe n’abantu; nyamara itazi ko ituwe n’ibikoko, ibirura, amasega aryana gusa, ibisimba bibi,… 99 Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe Nabanaga n’abantu rwose, nabaga mu bantu, nanjye ndi umuntu ariko nanze abantu kandi nabazinutswe rwose, bamvuye ku nzoka pee! Numva bananteye iseseme, banteye icyo ntazi. Sinzi aho nzongera guhurira n’uwitwa umuntu, ibyanjye na bo byarangiye, nababonye ntibambonye. Mbonye mbakizwa n’Iyakare hehe no kuzongera kumbona rwose, ku Mana tuzahurira kwa Nyagasani niba bazanabakingurira simbizi, puuuuu! Mbavumiye ku gahera kandi ndavumye simvumuye, muragashira! Umwe mu bagabo barebare: Ibyo turabimenyereye mu bantu, ubwo se ubarushije iki? Ngaho noneho reba utubwire uko ubibona, n’ubwo wakoresha amarangamutima yose. Umwanditsi: Yooo!! Mbega! Ibyo byo ni ukuri, ni byo nirirwa mbona, uko ni ko nanjye ntahakana ko ari ko meze. Ntaho mubeshye ntawabahakanya na gato ukuri kuri imbere ye. Umwe mu bagabo barebare : Ubwo wemeye ibyo ubaye umunyeshuri mwiza kandi ko nawe wibona muri iyo nzira yo kwihinduranya nk’uruvu kwa Muntu. Ubwo bubasha ni na bwo bushobora kumuha gufata isura ya kinyamaswa. Maze ibikorwa bye bigakurikira, ubwo agatekereza kinyamaswa, akavuga kinyamaswa, agakora kinyamaswa. Ni ukuvuga ko ashobora kwihinduranya bitewe n’ibibaye, agahinduka ashaka kureba uko yaramuka kuko atabikoze yapfa agashiraho, akarimbuka. Umwanditsi : Erega nahahamutse sinkiri umuntu! Ndumva nabaye nk’igishushungwe, nta n’ubwenge bukindimo pe! Simbasha kumva neza ibyo mugerageza kumbwira. 100 Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe Umwe mu bagabo barebare : Ndagutiza imbaraga, humura urebe ko wagira agatima ko gusobanukirwa. Ndakubona urimo guhinda imishyitsi, tuza, humura ntacyo ukibaye ubwo wageze hano. Rwose shira ubwoba, ushire impumu. Icyo ni cyo ab’isi bose babuze ngo bashobore kuba abantu nk’uko tubishaka. Babuze nyine igikomeye wavuze urimo kubura, ari cyo kiruta ibindi byose kandi nyamara ni cyo twaboherereje gushaka ku isi. Twagira ngo mwige «UBWENGE». Bimaze kugaragara rero ko aho kwiga ubwenge mukomeza ahubwo gusubira inyuma mu bunyamaswa aho mwatangiriye. Umwanditsi : Ahuuu! Ndumva ngaruye akenge ni ukuri nari ngiye pe! Numvise niba atari ukumvirana ngo mwatwohereje hano ku isi kwiga ubwenge? Muri bande abo uvuga ko mwatwohereje? None se ubwo abiga amashuri n’abandi bahabwa inyigisho zitandukanye hano ku isi wenda ntibyaba ari byo bagamije? Umwe mu bagabo barebare : Ngira ngo ibyo kumenya abo turi bo si umurimo wawe, wikwiruhiriza ubusa. Icyo mbona ni uko witiranya ubumenyi n’ubwenge. Ahari kubera ubukene bw’ururimi rwanyu, iyo sura mbi ya kinyamaswa mu zindi ndimi irasobanuka neza ; mbese nk’uko mwavuze icyo mwita ubwicanyi bwabaye mu gihugu cyanyu, rimwe ngo ni amarorerwa, ubundi ngo ni jenoside ariko nko mu giswahili bavuga neza ko ari «Mauwaji ya kinyama». Mugifaransa bavuga neza ubunyamaswa ko ari: «Sauvagerie». Ntuzikange nubona umuntu mwari kumwe akoze ibya kinyamaswa. Muri ibi bihe ni byo byeze ahantu hose, cyane cyane abo mufite icyo mupfana ni cyo kimenyetso kigaragara cyane ni uko mutazi gusoma iyo nyandiko yacu. Umwanditsi : Ubwo se mwe mubona bizahereza hehe? Ko byanga bigakomera? Nta ho byasize urabona ko no mu rubyiruko ari ho hakabije cyane. Umwe mu bagabo barebare : Ntabwo mubyumva? Mu rubyiruko se byajyayo bitagira aho bivuye? Biba byabanje mu bakuru kuko ni bo bitwa ko bazi ubwenge. Nonese byaba ari ibimanuka biva mu kirere bikagwirira urubyiruko? Ibyo ntibyashoboka, niba biba mu bana ni uko no mu bakuru biba byarahageze na mbere kose. Ntimuvuga ngo umwera urututse i bukuru bucya wakwiriye hose? Umwanditsi : Ariko se ko navuga ko maze gushira impumu aha ngaha ndi ni hehe? Ndabona ntazi ahantu ndi rwose ariko ni heza gusa! Nta ho nari nabona ku isi hasa n’aha hantu! Bavuga ngo i kuzimu na ho simpazi, ndetse no mu ijuru sinzi uko hasa. 101 Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe Aha turi ni hehe koko, ko mbona abagabo barebare beza cyane, ibiti byiza koko ntarabona ku isi, aha hantu ni hehe wa mugabo we? Umwe Mu Bagabo Barebare : Aha ni kwa Nyagakecuru mu Bisi bya Huye, uwambaye inyama n’amaraso ntabwo agera hano. Mu kanya turagushyira Nyagakecuru ubwe, maze akugenze uko ashaka, naho twe turi abagaragu be, tugendera ku itegeko rye buri gihe. Umwanditsi: Nyagakecuru se aracyabaho? Ntituzi ko yapfuye atakibarirwa mu isi y’abazima? Umwe mu bagabo barebare : Tugende ubwo numubona uze kumubaza niba yarapfuye cyangwa akiriho. Ubundi se kuri wowe kubaho ni iki uko ubyumva? Abariho bose bagomba kubaho nkamwe? Ibyo ni ibitekerezo bigufi cyane. Umwanditsi: (Baranjyanye nkabona ndakoza amaguru hasi, ngenda nguruka) Ndabona ibyiza gusa gusa, aha hantu simpava pe! Ndigumira hano, rwose sinshobora gusubira muri ziriya nyamaswa ngo ni abantu. (Tugeze ahantu hagaragara ko ari i bukuru, mbona umugore mwiza cyane, ntangira gutekereza uwo bavuga ngo ni Bikiramaliya, mbona abanjyanye bikubise imbere ye icyarimwe, nanjye ndunama ntanga icyubahiro kuko nari nkikijwe n’abagabo barebare benshi. Nubuye umutwe mbona wa mugore arabagirana nk’izuba pe! Ubwoba burantaha nibaza uwo ari we.Gusa narikomeje ndashikama ariko numva ko ibyanjye birangiye. Nyagakecuru : Abarinzi b’ingoro yanjye barakunzaniye ngo ngucire urubanza, uje uturuka hehe, iwanyu ni hehe? Umwanditsi : (narajijinganije nsanga mu mutwe ntacyo nkibuka) Nanjye sinzi uko ngeze hano, icyo nibuka n’abantu benshi banyirukankanaga n’abagabo barebare bantabaye ndumva nta kindi nibuka. Nyagakecuru : Ntabwo uzi iyo uva? Aho waje uva? Aho wama? Umwanditsi: Ntabwo mpibuka rwose ndumva ntazi uko meze. Nyagakecuru : Ngicyo ikibazo nyamukuru kiri kuri benshi bo ku isi aho mutuye. Ntibazi iyo bava, byumvikane rero ko ubwo nyine batanazi n’iyo bajya. Umwanditsi : (Abanzanye bahise bigendera, nsigara aho jyenyine, nananiwe kubumbura umunwa kuko nta gisubizo nari mfite. Ndaceceka gusa mbura icyo navuga. Ntinya no gukomeza kumureba mu maso kubera kurabagirana kwe kwinshi, nsigara nubitse umutwe gusa). 102 Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe Nyagakecuru : Tugutize ubwenge ko nduzi washiriwe? Umwanditsi : (Muri jye hajemo agatima numva sinzi uko mbaye, noneho igitengo kinshiramo ntangira kumva neza) Ndabashimiye ku byo numva bingezemo ahari nanjye naba umuntu. Nyagakecuru : Twabahaye isi nziza yuzuyemo ibyiza byose, ubwo twaremaga umuntu twamugize umutware wayo, tuyimuhaho umugabane ngo ayitegeke, ayitunganye, tumuha umugisha ngo yororoke agwire, yuzure isi. None isi yabaye ubutayu, ibyari biyitatse bimaze gushiraho, ndetse n’abantu twahaye kororoka baranga bakamarana. Ngaho reba uko umuntu ashaka kubaho wenyine kuri iyi si. Iyi foto yafatiwe ku isi aho uturutse, iragaragaza ko umuntu yanze akaba abaye ikibazo mu isi, twamuhayeho kuyibera umutware. Urabivugaho iki wowe? Umwanditsi : Nyagasani Nyagakecuru : Habaho Imana imwe winyitiranya na yo rero, si ndi Nyagasani. Umwanditsi : Ndaca bugufi kuko ntazi aho ndi aho ariho. Ariko iriya foto iteye ubwoba, nanjye naje bendaga kunyica, ni uko natabawe n’abarinzi banyu. Ndabona 103 Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe ku isi kuyibaho byatunaniye kuko ahari ubwenge bwabaye ingume mu isi yose. Nyagakecuru : Ubwo rero ikibazo kiri ku isi twavuga ko ari ubwenge bwabaye ingume? Ikibazo nyamukuru twe tubona ari Muntu. Twibaza ko n’ubwo bwenge nta wo kubushaka uhari kandi ntabwo bujya bwibunza, ahubwo burashakwa bukabonwa. Ikibazo rero ku isi, si ubwenge ikibazo ni umuntu. Wibaze nawe umutware w’urugo, umutware w’inzu, umutware w’umuryango ari we ubaye ikibazo, abo ahagarariye baba babaye abande? Umwanditsi : Icyo nasaba ni inama, uko byagenda ku isi. Jye mbona nta gisubizo dufite, ubundi turamutse tumenye aho twagishakira, abantu bose bakora iyo bwabaga ngo bakagishakisha ingufu kuko hafi ya bose barababaye cyane kandi nta kundi bafite kugira. Ndumva mwatugira inama yadufasha kuva muri ako kaga turimo. Nyagakecuru : Ubuse hari igihe mutabonye inama zacu? Inama zacu ziba mu mategeko muzi yanditse muri mwe, mu mitima yanyu. Nawe umbwire ubu ku isi mwubaha ayahe mategeko? Mugira amategeko mutinya? Nsubiza umbwire amategeko mwumvira, abayobora muri byose? Umwanditsi : Twumvira amategeko y’abantu bashyizeho, aya Leta zumvikanyeho, ayo ibihugu byumvikanyeho, andi ajyanye n’ubumuntu yataye agaciro ariko abantu na bo barabizi ni uko ntacyo babikoraho, bicigatiwe n’udutsiko dufite intwaro zo kwica abandi bantu. Mbese hakaba n’utundi twabohoje umuco w’amahanga bihangira ibyabo. Nyagakecuru : Ubwo se ikibazo ni amategeko? Cyangwa ikibazo ni umuntu? Umwanditsi : Ndabyumvise koko ubanza umuntu ari we kibazo isi ifite itakizi! Nyagakecuru: Turashaka kukureka ngo usubire ku isi, ujye kuvuga iyo nkuru, n’ubwo tuzi neza ko abagomba kukumva batazakumva. Ibyo ntibitangaje kuko n’uwo twabwiye kuza avuga yogeza urukundo ntabwo bamwumvise na busa. Ariko ntacyo, ibyo ni byo bizabacira urubanza, ntibazitwaza ko batabibwiwe. Umwanditsi : Ngaho re! Nanjye se naba mbaye intumwa nk’izindi nzi? Nyagakecuru : Ntusanzwe uri umwanditsi? Uzabyandike ubundi wicecekere! Uzaba ushohoje umurimo wawe. Hariho icyakoretse, igihe twabonye isi igiye gushira, imazwe na Muntu wadukiriye ibibakikije agatemagura uko yiboneye. Twagerageje gukoresha inzira zikomeye, ibihugu birahaguruka bamukoma imbere n’ubwo bwose atarekeye aho ariko yagabanije umurego wo kwangiza ibibakikije byose. Yari afite 104 Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe muri we umutima wo kwangiza gusa, akaramuka yangiza, akirirwa yangiza, akarara yangiza. Umusaruro wavuyemo ni uko byibura umutima we wafashwe n’ubwo butumwa, aranabubumbatira, bamushyiriraho n’amategeko atabagaho, n’ubwo bwose atayubahiriza yose. Umwanditsi: Nasaba se ba nyakubahwa ko nakwibariza ikibazo kimwe gusa? Nyagakecuru: Ngaho baza rwose uko wumva ntawe ukwakura. 4.3 Ubundi mumtu aba ikibazo ate? Umwanditsi: Nagira ngo mumfashe nsobanukirwe ukuntu Muntu ahinduka ikibazo mu isi, kandi nyine yari umutware wayigabiwe ku mugaragaro? Bigenda bite ngo abe koko ikibazo? Ndasobanuza! Wenda nanjye nazabazwa n’abandi icyo kibazo! Nyagakecuru: Ni mu nzira nyinshi ahinduka akaba ikibazo! Kubera ububasha twamuhaye agenda yishyiriraho ukuntu yakwica amategeko twamushyiriyeho yo kumuyobora. Ibyo yabikoze kuva yaremwa, na n’ubu ni ko ameze iyo umwitegereje akivuka mu nda ya nyina, aba ari nk’umumalayika rwose ariko uko agenda akura ni ko akuza ingeso, akigishwa bibi, agakora bibi kuko ubundi twamuhaye gufata vuba ibyo yigishijwe. Reka tuguhe urugero rutari kure: ni ukuntu avuka ari intama, agakura vuba na vuba mu gihagararo, ugasanga mu gihagararo ari mukuru ariko mu mutima atarigeze arenga iyogi. Reba iyi shusho utubwire niba uyu hari icyo wamubwira kijyanye n’itegeko rimuyobora mu nzira yo gushyira mu gaciro. Umwanditsi : Ngaho noneho ndagira nte? Uyu ni umugabo rwose, dore n’ibyanwa ariko mu mutima we imbere aracyari mu mbindo rwose! Nahakana mvuga iki? Ni ko bimeze rwose nta guca iruhande! Nyagakecuru : Dore ubutumwa butomoye wajyana mu bantu ….«Iyo umuntu ahindutse ikibazo ….(When Man becomes problem)…. (Quand l’Homme devient problème….)». 105 Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe Ndagira ngo ubyumve neza, turaguha urugero rufatika mubana na rwo iwanyu i Rwanda. Itegereze umubyeyi w’umugore wabyaye umwana, akamurushya cyane amubyara, agakora ijoro n’amanywa ngo wa mwana abeho, akure afite ibyangombwa byose. Aba amutezemo amakiriro yose yo mugihe kiri imbere. Nuko wa mwana ku buryo butandukanye akaza kurumba, akaba ikigoryi kibi, agapfa umutima ahagaze, atagira akenge na busa. Ibyo abwirwa kandi akorerwa, ntihagire ikimufataho na kimwe. Ubwo uwo mubyeyi azagira ngo iki? Azikorera amaboko ati :`` Naruhiye ubusa, uwo navunikiraga ni we ubaye ikibazo, sinirenganya, sindenganya rubanda, sindenganya isi, sindenganya Imana, nta cyo itampaye!´´ Ni uko nyine amabere yamwonkeje nta kundi akikora, umubyeyi agasubiza amerwe mu isaho, akumirwa ndetse akifuza no kwipfira akava ku isi, aho kubona icyo yabyaye gipfapfana. Ni byiza ko murwana ishyaka ryo kubaka igihugu cyiza gifite isuku, imihanda myiza ya kaburimbo, amateme, amashuri, amavuriro meza, amajyambere ahantu hose! Nonese uwo mubikorera(umugenerwabikorwa) nabaduka mu gitondo akabisenya byose, nk’uko yashenye ibya mbere muzavuga iki? Loni, imiryango mpuzamahanga, barara amajoro ngo bashakishe icyo Muntu abura ku isi yose. Bakagishakira kubura hasi no hejuru ariko kubera kutamenya aho ikibazo kiri, aho gishingiye koko, bakamara inyaka nyinshi basohora amaraporo menshi bibikaho. Amaraporo se niwomuti uvura ibyananiranye? Mu kuri baravura ibibazo aho kuvura Nyirabyo. Mbese «Barica Gitera aho kwica ikibimutera» wa mugani w’iwanyu. Ngirango ni namwe muvuga ngo «Bazirunge zange zibe isogo». Nyir’ubwite akwiye kubanza gusubizwa mu cyubahiro yahoranye, naho ubundi muragosorera mu rucaca! Umwanditsi : Ndabyumvise rwose kuko najyaga ngerageza kubyandikaho gake gake, kenshi nkabivuga ntanumva neza ibyo ari byo ariko ndumva bisobanutse noneho, ubanza nanjye nabihagararaho. Nyagekecuru : Nitwe twabigushyiragamo ngo ube wavuga, tugasanga ntusobanukirwa neza. None twakuzanye hano ngo ufunguke ubwenge, wumve aho guhata ingufu! Umwanditsi : Nimumbwire icyo cyubahiro Muntu yahoranye kugira ngo ndusheho gusobanukirwa. Nyagakecuru : Rwose ca ubwenge, umurebye mu biremwa byose usanga aremetse nk’ibindi? Twakubwiye ko yahawe ubutware bwo gutwara isi n’ibiyirimo byose, ubutware se ntibugendana n’icyubahiro? Umwanditsi : Ni byo rwose ni ukuri kuzima! 106 Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe Nyagakecuru : Icyubahiro yagihawe n’Umuremyi, ni nde wundi wo kukimuvutsa? Mu biremwa byose nta we ariko ibyo mwamukoreye mu Rwanda muri 1994, ni iby’icyubahiro? Birya ni ikimenyetso cya nyuma twahaye isi ngo imenye igipimo cy’aho igeze mu kubaha icyo Umuremyi yubahishije. Ibyo birakomeje mu ngo no mu miryango yanyu kuko mwanze kubiha agaciro kabyo. Mwagombaga kwigisha isi yose mubahumura amaso ngo barebe na bo aho isi igeze. None se ni ko birimo gukorwa? Ni yo mpamvu bigikomeza mu miryango hirya no hino aho guhagarara, ngo habeho ituze mu bantu no mu miryango yabo. Umwanditsi : Turashize! Nyagakecuru : Murashize nyine, twababwiye kera icyubahiro cy’umubyeyi, tuti:``Umututse gusa byonyine akwiye kwicwa’’.None si ukumutuka gusa byonyine, aricwa n’uwo yibyariye! Ikibabaje ni uko ahubwo mukomeza mukareberaaa nk’aho nta buremere bifite. Umubyeyi ni iki kuri wowe? Amerewe ate mu bihugu by’i Burayi? Muri Amerika ngo bateye imbere, umubyeyi avuze iki? Iwanyu ni mwe muvuga ngo uriye umusaza aruka imvi! Urwo ni urugero twafata rw’umuntu w’umubyeyi ariko buri muntu afite icyubahiro cye uko ari mu rwego arimo. Nt awe usumba undi mwese muri bene Muntu. Nyamara murabizi murabiririmba buri munsi ariko biri kure nk’ukwezi mu gushyirwa mu bikorwa. Umwanditsi : Nta cyo mfite cyo kuvuga! Nyagakecuru : Oya wiceceka! Banza umbwire niba hari umuntu ku isi wabashije kurema amaraso? Baragerageje ariko barangije barananirwa, barasezera ku mugaragaro. None bigenda bite ngo mutinyuke kuyasesa mwica abantu nkamwe: umwana yica se, yica nyina, umuvandimwe yica undi, umubyeyi yica icyo abyaye. Ijambo nyamukuru rigiye kumara isi ryitwa «Kwica»! Ndetse nukosheje ngo «yishe itegeko». Ryarabananiye ngo muryigobotore, kuva kubwa Gahini kugeza uyu munsi imyaka n’imyaniko irashize mutarabasha gutsirimura ibyo kwica, byabaye igisubizo cya buri kibazo kiri ku isi? Ese ko tubona ikibugarije cyose ngo muhagurukira icyarimwe ngo mukirwanye, ko mutarwanya «kwica»ngo mubishyire no mu mihigo ngo bizaranduke burundu ku isi? Ibyo mwabikoreye kandi uwo twohereje mbere, wari uje gucungura umuntu; Yezu w’umuyahudi mwamuhembye iki kitari ukumwica? Kwica……… Kwica…….. Kwica……….. Kwica……. Kwica……. Kwica………. Kwica…………. Kwica……. Kwica……….. Kwica……….. Kwica icyo utaremye? Ko nta nama mpuzamahanga iraba isuzuma ikibazo cyo Kwica? Ni uko namwe bibarimo n’ubwo bwose mwitinyira gupfa ariko mugatinyuka kwica. Umwanditsi : Najye ga naje ndi inkirirahato bari banyishe! 107 Iyo umuntu ahindutse ikibazo mu isi iba igushije ishyano ridasanzwe Nyagakecuru : Baguha se icyo badafite? Ni yo mazimano bazimanira abandi!!! Ni uko mutazi «kwica» icyo ari cyo ko ari ukwikoza ubusa gusa kuko umuntu ni nk’igiti afite, imizi igera kure kandi ishibuka vuba cyane. Gutema igiti hejuru imizi irongera igashibuka bidatinze. Icyo ni cyo twita ubwenge mutashatse kumenya, mwihimbira ubwanyu, mukomeza gukopera ubw’abandi ngo aha niyo majyambere. Nimuharanire amajyambere ya Muntu ni yo akomeye kuko amenye ubwenge yatunganya ibisigaye. 108 Igice cya 5 Inyamaswa mbi ni umuntu 109 110 Inyamaswa mbi ni umuntu 5 Inyamaswa mbi ni umuntu Umwanditsi yagize atya abona arakangutse, yibaza aho yari ari, yabona abantu agahunga. Kubera inzozi zikomeye cyane zari zamunanije cyane. Yari ameze nkuwataye umutwe atabasha kuruhuka bihagije. 5.1 Kanzanire Veneranda ati: ‘’Navuye muri Nyabarongo inshuro ebyiri’’. Bitewe rero n’uruzinduko yagombaga kujyamo ahitwa i Mpimba, yarazindutse ku munsi ukurikiyeho, ajya gusura abantu b’inshuti ze kwa Bwana Ndahimana na Kanzanire. Mu gihe bamaze kumwakira baraganiriye baza kugusha ku marorerwa yagwiririye igihugu, akaga ka jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Umugore wo muri urwo rugo Madamu Veneranda Kanzanire, aza gutekerereza umwanditsi ibyo yahuye na byo mu gihe cy’iyo jenoside yakorewe abatutsi. Reka tubyumvire hamwe n’abasomyi! Ubuhamya bw’umudamu witwa kanzanire veneranda Uko avuga Imana yamukoreye muri jenoside:Yavuye mu ruzi rwa Nyabarongo incuro ebyiri Muri jye nabayeho ndi umuntu ukunda Imana, nkunda gusenga. Umunsi umwe umuntu aza kungenderera, ambwira ko mfite impano 9 ndetse 10. Nari mfite umuryango udakunda gusenga, bakantoteza cyane kuburyo najyaga gusenga nihishe. Najyaga ngira amasengesho yo kwiyiriza, tukajya gusenga n’abandi twari dufatanije. Imana ikaduheramo imbaraga cyane. Ababyeyi barantoteje cyane muri uko kwiyiriza ngo ngiye gupfa. Uwiteka yari yaraduhaye gahunda ko tuzakiza ikirema. Intambara ijya kuba baranze ko umukuru w’igihugu yapfuye, hashize ibyumweru bibiri, ni bwo byakomeye cyane. Nari ndi aho nasengeraga, ni ho nahise njya kuba. Ubwo nyuma y’ibyumweru bibiri, ni bwo mu ma saa saba z’ijoro Imana yambwiye ko ngomba gutaha mu rugo. Ngeze mu nzira mpura n’igitero kiramfata bavuga ko bangize ingwate kuko ngo babuze musaza wanjye. Havuyemo umwe agiye kuntera inkota, undi araza aritambika iyo nkota ntiyamfata. Nahise nsubira bwangu aho nasengeraga, ibyo kujya mu rugo mba ndabiretse. 111 Inyamaswa mbi ni umuntu Igitero cyarongeye kidusanga aho twari turi n’abandi, kiradufata, batujyana kuturoha mu ruzi rwa Nyabarongo hafi y’iwacu. Batugejejeyo, bamwe kubera ubwoba bijyanamo ubwabo ariko jye ntegereza ko bandohamo. Ubwo umwe yaraje anturuka inyuma nari mpetse umwana w’umuntu twari kumwe, ansunikiramo n’abandi. Twagiye tureremba hejuru y’amazi gutyo, nkumva nkiri muzima kandi ntazi koga, nkabwira Imana ngo inyakire ndaje. Turagenda turenga nk’amasegiteri atatu ariko baturiho bareba ko twibira. Twageze aho bita i Runda mu Nyange, ni ho naviriyemo. Wa mwana nari namwururukije bamuroshye ukwe nanjye ukwanjye. Ubwo maze gukuka nagiye kwihisha mu bisheke, mpahurira n’umuntu w’umugabo arambaza ati ``uvuye he?`` Ati: ``Ubwo nyine uvuye mu ruzi.`` Ati: ``Ubwo nawe uri umututsi’’. Naramushubije ngo sindi we, aranga anjyana kuri bariyeri, ati: ``ni bo bari bugutegeke. Angejeje yo barandeba na bo ntibanyica. Ubwo ansubizayo ndakaraba. Nyuma y’ aho haza abasirikare batwara abantu, bati: ``n’uriya ni we naze``. Tugeze hirya umwe ankuramo anshyira ku ruhande, ambwira ko afite mugenzi we ushaka umugore, ngo azamunshyingire tubanze tumarane iminsi itatu, ndanga. Ubwo bari bafite n’inzoga baraduha, jye nanga kuyinywa, mbabwira ko nakijijwe. Bahise batujyana ku ruzi noneho baduhambiranya amaboko twese baducishamo igiti, ubundi barundumurira mu ruzi. Uko umugozi wari umboshye waje gucika simbizi. Nuburukiye aho bita mu Nzove. Hari mu ishyamba ribi cyane bikabije ariko naritambutsemo nshaka kugera ku muhanda byamfashe iminsi. Naje kugera ku giti cy’inyoni muzi mwese njya mu rugo rw’umuntu ariko na we yari interahamwe. Baranyakira nuko mbatekerereza ibyanjye. Ab’iwacu bajyaga bagemura inzoga hafi y’aho ariko Imana ikinga ukuboko ntibambona. Intambara yarakomeje ndetse turahungana kugera muri Zayire (Zaïre), umuntu akampa agatenge, undi ikanzu kuko nari mfite gusa ibyo naje nambaye. Nagiye mpurirayo n’ab’iwacu ariko Imana ikomeza gukinga ukuboko kwayo, ntihagira ujya kumpururiza. Twaje guhura n’umugore twari duturanye, aho hari mu gihe cy’ihinga, akaba yarigeze kunsaba imigozi yo gutera, ndamuha. Hari harigeze kuza mu murugo abantu cumi na babiri, Papa arabacumbikira. Kubera iyo neza twabagiriye bemera ko aho mu buhungiro bajya nanjye njya gufata ariko bakampa duke, ibikomeye ntibatume mbifata. Bakambwira ngo njye mfata duke gusa. Ubwo turi muri Zayire, umutima wampataga gutanga ubwo buhamya, Imana irandinda ntibagira icyo bantwara. Hari aho twaje kugera bakambwira ko bazanta mu Rushoga (Ikigezi kinini cyane) ariko ntibyashobotse, twarawambutse turataha. Tugeze mu Rwanda nza kubona umwana w’inshuti yanjye ku Ruyenzi, na bo babaga mu nkambi, baranshumbikira, bukeye ndataha nsubira iwacu, ngezeyo nsanga 112 Inyamaswa mbi ni umuntu habaye amatongo, icyakora mpura n’umugabo wari inshuti y’iwacu, aranjyana aranshumbikira. Mu minsi mike mbona ha handi nasengeraga baracyasenga, nkomeza kujyayo, haza kuza abatanga amabati, njya gufata, ndongera ubwo ndubaka, abo ni kwa Padiri. Haje kuza rero ibyo kwishyuza abasahuye ariko jye sinirirwa mbijyamo ndekera iyo. Umwe mu basahuye iwacu, yaribwirije anzanira amafaranga ndongera ngura andi mabati ndubaka. Mu 1997 ni bwo nageze mu rugo mvuye mu buhungiro. Mu 1998 mu kwezi kwa 11 ni bwo nakoze ubukwe ndi nyakamwe ariko Imana ingirira neza, ubukwe burataha ndubaka. Nkaba rero ndiho gutyo mfite abana 4. Nabwo kubyara iteka mbyara banteruramo abana, gusa Imana ikomeza kundinda. Uwo mperutse kubyara we bagombye kunyongera umwuka. Mu ntangiriro z’uyu mwaka nafashwe n’indwara y’umutima, ndetse n’iy’amaraso ariko ubu maze kwisuzumisha bambwira ko nta kibazo umutima ukora neza. ========================================================= Umwanditsi : None se Ndahimana ko wumvise umugore wawe avuga, ibyo byose wari ubizi nk’uko yabitondoye? Ndahimana : Nari nzimo dukeya ariko numvise noneho byinshi ntarinzi. Umwanditsi: Wowe se Veneranda ubungubu urebana ute n’abo bantu? Kanzanire: Turahura tukarebana, tugasabana nta kibazo mbona dufitanye! Ndahimana: None se ko intambara ari intambara wagira ute? Umwanditsi: Ndashaka kumenya buri wese amasomo yakuyemo, ari wowe Veneranda byabayeho, ari twe tubyumvise, twaba twarigishijwe iki? Ndahimana: Navuga ko byanyeretse ukuboko kw’Imana uko gukora mu mbaraga zikomeye! Kanzanire: Nabonye Imana imbere yanjye, nzayigwa inyuma, sinteze kuyivaho na rimwe! Umwanditsi: Nzabyandika mu gitabo ngo abasomyi banjye na bo mbahe umukoro. Gusa jye nizemo ko “inyamaswa mbi ari umuntu”. Ubundi inyamaswa zose siko ari mbi nkuko tubyibwira, namenye inkuru y’imbwa yari mu rugo bishe abantu bose muri jenoside barabarangiza. Noneho isigara mu itongo yonyine, ikaharara, 113 Umwanzuro ikahirirwa, abantu banayizanira ibyo kurya ntibirye, irinda ipfiraho irashanguka. Ni ikintu niyiziye neza n’aho hantu ndahazi, naraperereje bihagije. Uretse n’inyamaswa zo mu rugo n’izo ku gasozi barazimenyereza bigakunda. Ariko umuntu, we ni inyamaswa yindi iruhije cyane. Igihe cyose atakiri umuntu ahinduka ikibazo gikomereye isi n’abayituye. Niwo muzi wa jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.Ibindi ntumbaze ndacyari mu bushakashatsi nanjye. Naho ibindi nabyo mpariye abasomyi. Umwanzuro Dusoza kwandika iki gitabo hari muri Werurwe biganisha muri Mata 2013, aho twibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe abatutsi, muri Mata 1994. Burya ga umwaka ni ubusa wa, sinari nzi ko tumaze umwaka wose twandika iki gitabo. Iyo nkoresheje amaso yanjye y’ubwenge bukeya nsanganywe, nkareba ayo marorerwa yakozwe n’abanyarwanda, bayakorera abandi banyarwanda, birandenga nk’uko bigendekera buri wese ufite umutima wo kubiba bugufi, ashaka kubicengera ngo abyumve, yifuturiremo umusemburo w’ibyiza byaminjirwa mu mitima y’abana b’abanyarwanda aho bari bose, kuri iyi si ya Rurema. Byanteye kwibaza ibibazo byinshi. Ikindi navuga ni icyo natangaza ngira nti “mfite amatsiko! Mfite amatsiko! Mfite amatsiko! Mfite amatsiko! Mfite amatsiko! Mfite amatsiko! Mfite amatsiko!” kuri iyo Jenoside yacu twe abanyarwanda kubera ko kuyandikaho bitamaze amatsiko ahubwo yakomeje kwiyongera kurushaho. Narakubitirije nshaka guhanuza abandushije intera mu kujijuka. Nari narabariwe uwitwa Bamenya ngo waba uzi ubwenge cyane, nuko ndazinduka, musanga aho bandangiye atuye mu mudugudu wa Bweramvura, ahantu ho ku giti cy’Imana y’abagore. Nazindutse iya rubika numva nashobewe n’icyo nzasubiza abasomyi banjye igihe bazambaza bati: “hanyuma se…´´ Bati: ´´si jye wahera nka wa mugani .?´´ Ngo genda gusa uduteye amatsiko! Nageze kwa Bamenya mu rukerera nk’umunyarwanda wese ugiye guhanuza, ndasuhuza bisanzwe: Umwanditsi: Yemwe aba hano muraho, murakoma? Bamenya: Uraho nawe mwana w’umuntu? Komeza uze ntabwo duheje, kwa Bamenya kubanza kuvunyisha si ngombwa ngwino rwose wisanzure ni karibu wa mugani w’abanone. Icara aho mu kirambi hari agasambi k’abashyitsi, maze ushire impumu usiganuze icyo ushaka cyakuzinduye. Umwanditsi: Ni ubwa mbere ngeze mu rugo rwanyu, sinzi uko bigenda, sinzi ikibanza 114 Umwanzuro gukorwa niba hariho kubanza gutanga amaturo, kubanza kwivuga, gutegereza umuhereza wanyu, hato hataza kubaho gukosa, nkabura n’icyangenzaga ngataha amara masa. Bamenya: Oya, rwose ibyo byose ntabiba hano, nta cyacumi, nta n’amaturo, nta mugaragu ubahano, nta buhake tugira, turihagije. Naho ubundi nkuko hano ari kwa Bamenya nyine, turakuzi neza, none se nturi umwanditsi? Umwanditsi: Ndi we rwose, nta ho mwibeshye. Bamenya: Ndetse n’ibyo wandika turabizi, n’ibibazo waje wibaza, ugitekereza kuza hano tuba tuzi ibyawe byose, ntuvunike mwana w’umuntu. Umwanditsi: Ni koko barakundahiriye, ngo mu bwenge nta we mubunganya, uri Bamenya koko ngo izina ni ryo muntu. Bamenya: Uhawe rugari rero, ngaho baza ibyakuzanye, witinda, shira ubwoba n’amakenga, ubaze nta mususu, hano ni mu mudendezo, ishyire kandi wizane. Umwanditsi: Naje rwose mu mwanya wanjye ubwanjye no mumwanya w’abasomyi banjye ngo mbabarize ibyo bari kuzambaza kuko nsanga nta bisubizo bihamye byabanyura mfite. Nanditse ibintu ari ubwa mbere binjemo, nanjye mbona bikomeye ariko cyane kuko nanditse kuri jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 yabaye mu gihugu cyacu, nashatse kuza ku bandushije gusobanukirwa ngo bamfashe kuko nanjye ndi umuntu mfite aho ngarukira. Bamenya: Kuki se wihaye kwandika ibyo nawe ubwawe utabasha gusobanura? Iyo utegereza ukazabanza gusobanukirwa nawe ubwawe? Umwanditsi: Narigaga nigana abandi, ngo nanjye ngire icyo nakwandika, ngire umuganda natanga ku bibazo byugarije isi muri rusange n’u Rwanda rwacu by’umwihariko. Bamenya : Ibyo wanditse, humura turabizi neza, wabanje kwibaza kuri jenoside yakorewe abatutsi bo mu Rwanda muri mata 1994, uvuga ko ibyayo bigiteye urujijo. Byo byatumye ukomeza kureba ku iterambere rya muntu aho rigeze ku isi. Ukibaza na none ukuntu umuntu wahawe gutwara isi none akaba yarabaye umucakara wayo. Wibaza ukuntu yabaye ikibazo, agahangara gukora jenoside, ushaka kugaragaza ko yananiwe kwibaza kandi kwibaza ari byo bikuru, bitandukanye kure no kutibaza, byo muvumo w’iyi si. Washatse kwereka abasomyi bawe ko isi iri mu mwijima w’icuraburindi kuko ibyo yita ibibazo atari byo bibazo. 115 Umwanzuro Ujya ku cyo wise urubuga rw’ibibazo, ugaragaza ko ibyo abantu bita ibibazo ahubwo ari abaturanyi, ari abarimu, ndetse n’iby’ibanze (raw material) bibatera kwibaza n’ubwo bahagurukira ngo kubirwanya babishakira ibisubizo, ari bwo babasha gutekereza kurushaho, biga kumenya ubwenge. Ugenda werekana ko, koko ahubwo isi itamenye ko wa muntu iharanira gukiza ibibazo ari we umaze guhinduka ikibazo mu isi n’ubwo isi itabizi gutyo. Wafashe urugero watangiriyeho rw’umuntu wahindutse ikibazo iwe mu rugo, no mu gihugu, azize ko yabuze iterambere rya muntu. Aho waranahatinze cyane kuko werekanye ko hagati y’abize amashuri n’abatarayize hari itandukanirizo rinini, dore ko batabona ibibazo ku buryo bumwe. Werekanye ko abize bashakira imirimo ibabeshaho ku batize. Aha ni na ho wakoresheje urugero rwa Maraliya. Abantu bake bize bavugako bitangira guhumura no kuyobora injiji zitakandagiye mu mashuri yanone, aya nyine ya kizungu. Mbese ngo babereka urukundo babakunda mu kwita ku bibazo byabo ni ko kubitaho ngo babasivilize babe abantu nyabantu. Ngo bave mu bunyeshyamba (ubunyamaswa), mbese nk’uko abazungu baje kubikorera abirabura mu bukoloni bwabo. Nubwo ariko batabasobanuriye byinshi mu byabazanye, nko kwagura amasoko y’ibikorerwa mu nganda zabo, n’ibindi byari byihishe inyuma y’impuhwe zitabarika ngo ziva kwa Mungu wabo. Aho washatse kwereka abasomyi ko abantu bose ari kimwe. Baba abazungu cyangwa abirabura, ko uruhu nta cyo rwongera ku muntu. Igikomeye watinzeho ni icy’inyamaswabantu urengura uganisha kuri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, uko bishwe urw’agashinyaguro, birenze n’ukwemera kw’abantu. Wanyuze kuri uriya mupolisi wafunze abantu babuze indangamuntu, ugera mu nzozi zo kwa Nyagakecuru, aho wigishijwe byinshi utari uzi. Washoje ugaragaza ko iyo umuntu ahindutse ikibazo aho ari hose, aho hantu ari, haba hagushije ishyano ridasanzwe. Waje kwanzurira ku buhamya bwa Kanzanire mu gihe cya jenoside, wavuye mu ruzi rwa nyabarongo ubugira kabiri, yivugira uko byamugendekeye byose n’amasomo mwe ababyumvise mwakuyemo. Umwanditsi: Nonese igitabo nanditse cyasohotse ntari nanakirangiza? Ibyo byose mwaba mwarabibwiwe n’iki? Ko numva rwose mubizi imvaho? Bamenya: Nakwibutsaga ko ushyira mu bwenge ko uri kwa Bamenya, witangazwa n’uko tuzi ibyawe, ninako tuzi ibyo abantu bose, uko batuye umugabane w’isi, uko bayingayinga miliyari umunani. Ibyo muzi n’ibyo mutazi, byaba ibyahise, ibiriho, n’ibizabaho, kuko ubwenge nitwe tubufite wivunika mwana w’umuntu. Umwanditsi: Ndumiwe ndumiwe mbuze urwo navuga, ubwo noneho n’ibibazo naje ndibubaze byose mwamaze kubitahura, reka nicecekere noneho munsubize ntarushye. Ariko munyemereye nabibariza rwose utubazo mfiteho amatsiko, kandi mwampaye umudendezo n’ubwisanzure bwose. 116 Umwanzuro Bamenya: Ngaho baza rwose sicyo cyakuzanye se? Umwanditsi: Ubundi narangiwe n’abantu hano naje ntahazi, ko tuvugana ntabareba nkumva ijwi ryanyu gusa, wowe ngo witwa Bamenya urinde koko uri muntu ki, ngo nkumenye rwose? Icyakabiri munyemereye mbibarize rimwe; aha hantu ndi ni he ko nabonye Iyakare inkura kwa Nyagakecuru, aha ho namenya nzahava nte? Bamenya: Kubaza si ukuyoba rwose urabajiije. Ndakumenyesha ko ntari umuntu kandi ko niyo naba naranigeze no kuba we ntakiri we. Icyakora nzi ibyerekeranye n’abantu iyo biva bikagera. Ikindi ntabwo ndi ikimanuka ngo wenda mbe naraturutse hejuru, kuko ubucurabwenge nyarwanda buzi batatu gusa: Ni Kigwa wabanje amanutse avuye kwa Syerezo,ariwe Nkuba, umwami wo hejuru. Yazanye kandi n’umuvandimwe we Mututsi, hamwe na mushiki wabo Nyampundu. Jye rero si ndi ikimanuka rwose ushire amatsiko. Ikindi si ndi umwami, kuko ntaho ntwara, jye ndi Bamenya kandi ndi ku murimo natumwe gukora. Naho ibyo kumenya aho uri hano, ni ibweramvura ku giti kitwa Imana y’abagore. Ibindi ntibikureba, utaza no kuvaho wita mu mata nk’isazi, wivanga mu bitakureba nyine. Umwanditsi: Ariko nubwo ntanyuzwe, ndumva uri umunyarwanda kuko urwo rurimi rwacu numva uruzi cyane. Bamenya : Icyo nicyo cyakuzanye se ko numva wibanda mu gushaka kuntarura? Waba warabariwe ko nazimiye, ko naba ndimo gushakishwa? Ko umbaririza cyane wantumwe nande mwana w’umuntu? Kandi ndumva ushaka kumpa ubwenegihugu bwanyu ntabwo nasabye, umva rero mwana w’umunyarwanda, itonde kandi ucishe make, ayo marere uyasubize iwanyu. Umwanditsi: Ndaca bugufi rwose ndemera ko natandukiriye, kandi nisumbukuruje, naje nshaka rwose gusiganuza uko namenya niba uko mbona umuntu wari warahawe gutwara isi, yarahindutse umucakara wayo, namwe niko se mubibona koko? Ibyo bikaba bituma aba ikibazo mu isi dutuye? Bamenya: Muntu ajya guhinduka ikibazo mu isi, akaba umucakara w’ibyo yakagombye gutegeka, byahereye kera kose mu bihe byambere by’ikubitiro, yavuye mu byimbo bye, ava ku ntebe y’ubutware yihimbira imibereho mishya y’iwe bwite, nan’ubu kandi akomeye ku migambi ye itayegayezwa. Twamugabiye impano nyinshi zo gukoresha, igihe twamushyiraga kuri iyi si. Zimwe murizo zihatse izindi zose ni ”Ubwenge hamwe n’Umubiri”. Ibyo twagirango agire ibikoresho bya ngombwa mu murimo wo gutwara isi, nkuko wabyanditseho. Ariko nyamara nawe uhamanya nkatwe ko uwakwitegereza neza ubungubu yasanga ahubwo isi ariyo imutwara, inamugenga rwose. 117 Umwanzuro Ni ukuvuga ko ibiri mu isi aribyo aharanira cyane kugeraho no gutunga agatunganirwa. Ibindi bidafatika bikaza cyangwa ntibize, ariko akabona ibyo ararikiye. Umwanditsi: Nanjye numvaga ko aho duhamanya, icyo natsindagira jye numva n’abasomyi banjye bazibazaho, ni impamvu nyamukuru yateye Muntu kuva mu birindiro bye, no mu nshingano zikomeye gutyo yari yahawe, akiremera izindi nzira zidahwitse, urebye neza zaba zigiye kworeka mu nyenga iyi si twese dutuye. Ibyo bikoresho rero bikomeye koko “ubwenge n’umubiri”, nyamara birahari ntagushidikanya, arabifite. Habuze iki? Hangiritse iki? Bamenya: Aho urabajije rwose, reka tugusubize mu bwitonzi kandi tubigendemo gahoro. Ibikoresho nakubwiye yahawe bikomeye uko ari bibiri “Ubwenge n’umubiri”, aho kubibungabunga yarabigurishije ashaka imibereho myiza, nyamara ubundi asanzwe afite iruhande rwe. Umubiri wabaye igicuruzwa ku masoko mpuzamahanga yose, nk’ibindi byose bikenerwa mu buzima (Health becoming a commodity). Ubwenge bwitiranijwe n’ubumenyi rusange, butanga akazi kuri bamwe, bavuga ko bigisha ubwo bwenge abandi batabufite. Nabo rero bakabaha ibyo bivumburiye, ariko babibagurishije ibya mirenge (science without conscience). Igikomeye abantu batamenye, batahaye agaciro, kandi aricyo mugenga w’umuntu, ni ubwenge bufashe igice kinini cyane cy’ubuzima bw’umuntu, cyikaba kihariye 99%. Icyo ni igice cye kitaboneka, kidafatika, kigizwe n’urusobe rw’ibitekerezo twashyize mu muntu, ngo yigenge, agenge n’isi yose. Ibanga rero ryahishwe abaswa, ni uko igice abantu babona bibwirako aricyo kinini, kandi kigaragara, kinafatika, aricyo “mubiri”, uwongereyeho ibyawo byose, gifite gusa 1%. Niba wabasha gusoma ibi bikurikira, ngaho irebere: Ibigaragara 1% Ibitagaragara 99% • 118 Umubiri wa 1% ugira impagarike cyangwa umucuri, ibitagaragara bya 99%. Ibitekerezo n’ubwenge nabyo bigira impagarike n’umucuri, biba byiza cyangwa bibi! Hariho inzira ebyiri nta ya gatatu ibaho, ibyo tubisanga mu mpara kubiri zose: Ikiza- ikibi/ Epfo-Ruguru/Indyo- moso /Umugabo- Umugore/I Umwanzuro intangiriro- Iherezo/Ikiryoshye- Ikirura/Etc…… Gucurika ni ukubusanya ibyo byombi kimwe kigafata umwanya w’ikindi. Es :20.21 Umwanditsi: Nanjye noneho ntangiye kumvamo gake, aho Muntu yaba wenda yaraguye koko: Muntu ahora arwana yita cyane ku biboneka gusa, amasaha 24/24 n’iminsi 7/7, akoresheje ririya 1%, ngo yisobanurire iriya 99%. Nyamara ntazi ko ibyo“bitekerezo” bye bitagaragara, aribyo bimurutisha ibindi biremwa byo ku isi ya Rurema, n’ibyo mu isanzure y’umwuka itagira imipaka. Bamenya: Ibyo nibyo, ariko reka tubituruke mu mizi, Muntu uko abona ahumeka bitamugoye, akavuga atarushye, agakora uturimo twe, akagenda, akicara atabitinzeho, akareba ibiri mu maso ye, akarya, akaryama, ninako yumva ko gutekereza nabyo yabikora bitamugoye (spontaneous thought). Nyamara ibyo byose abasha gukora bihatswe n’ibitekerezo byihariye 99%, nkuko nari maze kubivuga haruguru. Impamvu ntayindi ni uko ari byo komanda wa byose, mu mikorere y’umubiri wo ubarwaho 1%, wongeyeho no kwibaza k’umutima. Mbese ubwo birumvikana ko ibitekerezo aribyo Muntu mu yandi magambo asobanutse, no mu mvugo isanzwe abantu bashobora kumva neza. Umwanditsi: Ahaa! Aho niho hantu ho gusobanurwa cyane, mutubwire noneho aho ruzingiye? Bamenya: Wishyuhaguza se ko nawe wanze ukaba ushaka kumbera umuntu. Itonde niko nakubwiye, dutotore amagambo ntugire ngo biroroshye. Wenda wowe wacishiriza, ariko imvugo yacu abantu bayumva ni bake cyane. Ndagerageza kwigisha nk’uwigisha umwana muto: Ubwo wumvise ko ibitekerezo bihatse ibindi byose mu buzima bw’umuntu, byihariye rwose 99%, naho umubiri n’irari ryawo bagasigarana gusa 1%, hariho gusobanukirwa n’ahantu navuze hajyanye no kwitiranya ibyo byombi, kimwe kigafata umwanya w’ikindi. Hariho aho umuntu yiyumva nkaho umubiri ariwe Muntu, mbese umubiri ubwawo ukaba wakwegukana 99%, byaba byayobora bikanategeka ibitekerezo bye, we akabifata nkaho ari 1% bisigaye. Iyo ntambara ishingiye mu guhitamo kwa Muntu, bishoboka ko yaba yarabibwiwe, akabyigishwa akiri umwana, akabifata atyo nk’umuco w’iwabo. Ibyo yaba abizi cyangwa atabizi, yabishaka atabishaka, ntacyo bihinduraho , ahubwo ajya gusanga, agasanga ayoborwa n’ibyo yahisemo, bivuga ko ayoborwa na 1% aribyo mubiri. Ubyumve ko iyo 1% we aba abyita ko ari 99%, yiyemera ko azi ubwenge, kandi ngo ayobora umubiri n’ubuzima bwe bwose. Ubyumve ko ntahandi yaguye uretse kuyoba hagati y’inzira ebyiri z’ibyerekezo bihabanye kure. Imwe iganisha mu cyiza, indi yerekeza mu kibi, amaherezo bishyika mu buzima cyangwa mu rupfu. Gusa wumve ko nta hagati habaho, utaza kwibeshya cyane nka benshi bakunze kubyitiranya. 119 Umwanzuro Umwanditsi: Wenda ahari jye nacishiriza nkagira utwo natoramo, ariko sinziko abasomyi banjye bakwifindurira icyo mushatse kuvuga. Erega iyo mvugo yanyu ubundi irahanitse si ukwivugisha! Bamenya: Ndumva icyo ushaka kuvuga, na mbere yuko uvuga mba narangije kumenya icyakugoye. Abanyarwanda bari barahishuriwe kuva kera cyane, ibanga rikomeye andi mahanga atashoboye kumenya. Gusa abanyamahanga baje babitesheje agaciro, barabyangiza bitangira kwibagirana. Amategeko ariho ntajya ahinduka cyangwa asaza nkuko mwe mubara igihe gishira. Abakurambere banyu bajyaga bashaka gutakambira ibitagaragara, bakajya ku muntu babona ko abarushije ubumenyi, bakajya guhanuza. Babikoraga ku buryo bubiri butandukanye, aribwo “Impagarike n’Umucuri”. Ibyo ninabyo ibitekerezo byose by’abantu bigenderaho, bakavuga basaba mu mpagarike ngo; Umva Mana y’i Rwanda usanze ngira impagarike, ngira ubugingo, ntapfa, ntapfusha, ntanyagwa, nsekera abana banjye n’inka zanjye…… Baba basaba”Umucuri” bati; Umva Mana y’i Rwanda, usanze ntagira impagarike, nta bugingo bundimo, mpfa, mpfusha, nyagwa, ntasekera abana banjye, n’inka zanjye…. Urumva ko hariho ibyerekezo by’ibitekerezo bizima, aribyo iby’impagarike, n’ibindi bipfuye biri mu cyerekezo cy’umucuri, biganisha ku rupfu. Umwanditsi: Ariko se ko numva ayo magambo ahari naba atari ubwa mbere naba nyumvise. Icyo nibuka naba narigeze kuyumvaho, ubanza byari imvugo ikoreshwa n’abapfumu ba kera mu Rwanda rwo hambere. Noneho se ni ukuvuga ko uyu munsi wa none, shenge kuri iki gihe turimo abantu ba none bazabikozwa? Icyakora sinzi niba numvise neza se cyangwa numviranye? Ndagirango nyasubiremo ntaba nibeshye na gato, muravuze ngo: “Impagarike n’umucuri”? Naba narayumvise koko hambere, ariko nanjye sinzi neza icyo bisobanura. Mbabariye abasomyi banjye! Bamenya: Ukwiriye koko kubaza kuko byabayeho ukiri umwana, naho ukuriye ugasanga byararengejweho urwiri. Iryo jambo ngo “impagarike n’umucuri” biragaragara ko ukeneye kwigishwa cyane mubyo bene wanyu bateye utwatsi ngo ni ibishenzi: Abakurambere bababanjirije bashyikiranaga n’isi y’ibitagaragara, bakamenya kubaza no gushyikiriza abanyabubasha ibyifuzo byabo. Ntaho kandi bitaniye n’ibikorwa kuri icyi gihe, kuva mu burengerazuba bw’isi kugera mu burasirazuba bwayo, kuva mu majyaruguru y’isi kugera mu magepfo yayo, abantu bahagurukiye kubaza, kwambaza, kuramya, muri make mu byo bita gusenga bakora kumanywa na nijoro. Haba kera, haba n’ubungubu, ibibazo byugariza abantu, kabone n’iyo byahindura isura, byose birasa kandi bikubiye mu magambo atatu: ubukene, inkota, n’ibyorezo, bihora ari bimwe ku isi yose mu bihe byose. 120 Umwanzuro Abantu nabo ntibahinduka, bamwe muribo bumva bagomba gutakamba uko bahuye n’ibibagerageza, bakiyambaza ibitagaragara, ngo bibafashe kubatsindira ibyo ari byo byose, babona ko bibarushije intege. Abandi ntibagire wenda n’icyo biringira gusaba, bakikoreshereza kimeza yabo na gakondo yabo, bagakora ibibajemo gusa. Umwanditsi: Mwadusobanurira se ayo magambo uko ari abiri ngo abantu bamenye neza uko babyifatamo ko ibibazo byugarije isi bikeneye umuti uvuguswe n’abahanga. Bemenya: Ukwiye kuba wazashaka undi mwanya mugari wo kugusobanurira mu buryo burambuye ayo magambo, ni amabanga akomeye mwaragijwe murayanga, mwihimbira ibyanyu n’inzira zanyu mwigishijwe n’amahanga, kandi abenshi bibereye mu nzira y’umucuri, bahamanya n’imitima yabo, bibeshya ko bari mu mpagarike. Byahe birakajya, ubwo rero mwana w’umuntu, kandi mwana w’umunyarwanda, buzakuzindure uje kwiga gusa kuri uko kuri, wowe n’abasomyi bawe. Umwanditsi: Ndabinginga ko mutansezerera ntababajije icyo mubona cyateye jenoside yakorewe abatutsi bo mu Rwanda, kuko kirampangayikishije, jyewe n’imbaga y’abasomyi banjye batabarika. Rwose niba bishoboka mutubwire uko mwebwe mubibona twoye kwicwa n’amatsiko yuzuye agahinda n’urujijo. Bamenya: Ndumva nabyo byazakuzindura ukaza tukagusobanurira, ariko niba wumvise neza icyo nakubwiye, wari kwiyumvisha ubwawe ko jenoside uvuga yabaye mu Rwanda, yaje ikuruwe n’ibitekerezo by’umucuri, byavutse mu mitima ya bamwe, bagenda babiba mu bandi birakura, birafumbirwa, birabagarwa, biruhirwa, biragengarara, igihe kigeze birera birasarurwa. Umwanditsi: Ngo jenoside yarakuruwe, yakuruwe n’ibitekerezo by’umucuri? Bamenya: Windondogoza wa mwana we, ubusanzwe twabahaye agaseke k’ibanga, murakagurisha nk’uko mwigurishije namwe ubwanyu. Umwanditsi: Burya se agaseke k’i Rwanda niryo banga ry’abanyarwanda? Mwambabariye mukansobanurira, ko ntabasha kwisobanurira iryo banga kabitse rwose, mwa babyeyi mwe mwambwiye sinjyane amatsiko angana gutya. Bamenya: Ndakubwira humura wihogora, ubundi ku isi yose haba itegeko rimwe gusa rizira irya kabiri. Ni itegeko rya rukuruzi, itegeko ry’urukundo, nta rindi ribaho rwose haba mu bihe byashize, ibiriho n’ibiza. Gusa wagirango iryo tegeko ntimurizi, kandi twarohereje abahanuzi bakomeye kubibamenyesha, aho kubikora mukabihindura indirimbo. 121 Umwanzuro Umwanditsi: Ngo rukuruzi? BAMENYA: Niryo nyine ko mbonye utangara, ni ukuvuga ko utazi ko isi ubwayo ikurura ibintu byose ikoresheje itegeko rya rukuruzi? Ikindi kandi nkuko ubizi ishyamba naryo rikurura imvura, ninako ibitekerezo by’umucuri bikurura ingaruka mbi, n’ibitekerezo by’impagarike bigakurura ibyiza byose mwifuza. Ntitwabaha inzira n’itegeko ribagenga, ngo nimunanirwa kuyinyuramo musabe ibyiza byo mu nzira y’urupfu mwihitiyemo. Reka nkwereke igishushanyo uzajya wibuka wazageza no ku basomyi bawe,mu bisobanuro by’impagarike n’umucuri: Ibitekerezo bigira ibyerekezo (Direction) bibiri gusa, aribyo “ibitekerezo by’impagarike “ N’ibitekerezo by’umucuri”(Positive thgouths-Negative thgouths) Ibitekerezo by’Impagarike Ubuzima Ibitekerezo by’umucuri Urupfu Iyo ibitekerezo bitarafata icyerekezo, habaho ibyo bita «Gutekererezwa» Ahakoreshwa inyuguti ya «W» nibwo tubona urutonde ngo: Gusindagizwa Gutapfunirwa Gutotorerwa Gutonorerwa Gutamikwa 122 Umwanzuro Kwambikwa… sekeni Gukorerwa Guhakwa Guhakirizwa Kwemezwa Gukolonizwa Gusemurirwa Iyo nyuguti ya «W» niyo itugize abo tutagombye kubabo, cyane duhereye kunsanganyamatsiko yacu yo Kumenya kwicurira «Ubwenge», ngo twige kwigirira umumaro dukeneye kwimarira: Umugani w’ikinyarwanda urabumvisha icyo dushatse kubagezaho; ngo «Iyo agashesho kashize uwahekwaga arigenza»!!!!!!! Baheka umwana ukiri muto cyane utaramenya kugenda. Byaba ishyano kubona umuntu mukuru ahekwa nk’abana ni nde wakubwira kuguheka uri mukuru ukemera? Wemeye, waba wabuze ubwenge rwose! Ndabona umutwe wawe utabasha kwakira ibintu byinshi icyarimwe, waremererwa cyane ntugire aho ubigeza, reka uzaze ubutaha tuzakwakira rwose, humura hano ntiduheza! Umwanditsi: Ntabwo nareka kuvuga ko munyanzuje bwangu, nari ngifite byinshi byo kubaza ariko wenda mumpaye inama ya nyuma nabwira n’abasomyi banjye byaba bimpagije. Bamenya: Nashoje kubwa none gusa utaza kujyana iryo pfunwe, inama naguha ni ugufata ibyemezo bikomeye byo kubanza gutahura ko Muntu agengwa n’ibitekerezo by’umucuri, bituma yanga abandi nawe atiretse, ahora atukana, acyurirana, yijujuta, aganya, apfobya, ahekenyaa menyo, ajunditse umujinya, avuga amagambo asharira, agaya byose, anegura abandi, ahimana atiretse, ari rugaya nkongoro, nyamwanga uwamuhaye, ashakisha za biracitse, abunza imitima, avuga kurusha inzogera, ari mutanyurwa, mudashima, ari rusekampunzi, yikoreye abandi, adatuza mu kubunza imitima…… Akabisimbuza kuva mu mucuri akinjira mu mpagarike ye, n’iy’umuryango we ; humura erega ntiyaba ari wenyine muri iyo nzira, ubufasha buba buri hafi aho. Muntu akwiye gutangira kwicuza igihe kinini amaze mu bitekerezo by’umucuri, maze agatangira gusaba imbabazi, no guca bugufi, agatangira kwitoza mu nzira z’urukundo, atangire asabane n’abo barebanaga ay’ingwe, avugurure umubano wabaye agasogororo, yiyemeze ineza gusa, ibitekerezo by’imigisha myinshi kuri bose, 123 Umwanzuro nta kurobanura abantu ku butoni, nta guheza abandi, kwiyemeza gusangira n’abari abanzi be, kwifuriza ineza igihugu n’isi yose, no kutagira uwo agirira ishyari n’inzika idashira. Nahagurukire kwiyunga n’abantu no gushakisha inzira zose zo guhindura imitekerereze ye, yibagirwe ibyahise byamugejeje aho ari ubungubu, nuko yiremere ubuzima bushya, kandi ubushobozi bwose buri muri we, dore ko yanabuhawe ku buntu. Nasubirane ubutware bwo gutegeka isi, no gushira ubwoba ubwo aribwo bwose, harimo n’ubw’urupfu kuko nta rubaho. Ni ikinyoma kimaze igihe cyahindutse ukuri, kandi ahere ubungubu nonaha atazuyaje, atangire none….. UMWANDITSI: (Yivugisha…..) yibaza ku gaseke k’ibanga, yibukako ubwo igihugu cya Isiraheri cyahagabwaho ibanga ry’isezerano ”igitereko cy’amatabaza arindwi”, u Rwanda rwahawe agaseke, kabitse ibanga ry’urukundo. Amatabaza arindwi ya Israheli Agaseke k’I Rwanda Uwantiza amaso y’ubucurabwenge ngo mbashe kureba hirya y’ibigaragara, ngo ndebe wenda niba nabona iyo nyamibwa; iyo bavuze muri ya ndirimbo y’abagaturika yitwa “Rata Siyoni”. Mfite ipfunwe rwose, iyo ndebye aka gaseke k’ i Rwanda nsanga kabitse amabanga y’urukundo nsanga ari keza cyane, n’uwampa ibya Mirenge ku ntenyo, sinakagurisha kuko nta giciro kabona hano kuri iyi si dutuye. Ubwo se bampa angahe? Ninkagurisha se mu Bushinwa, nzongera kugatira abakaguze bazakampe? Ko bakajyanye batazi icyo kaba kabitse? Mfite impungenge ko umunsi umwe bazagapfundura, akanyoni karimo kakigurukira, simenye iyo kahorobeye, mu mashyamba y’inzitane iyo giterwa inkingi. Umva nanjye ngo ndaca umugani ku manywa! Ubundi se agaseke gapfunduwe n’utabigenewe, ntikaba kakiri agaseke, kahinduka icyibo cyo kudahisha ibishyimbo mu kigega. 124 Umwanzuro Jenoside yakorewe abatutsi bo mu Rwanda, ko mbona ari agaseke kagipfundikiye, kazapfundurwa na nde ko byanga bikanshobera? Urujijo rwayo rurarushaho gututumba, kandi ni nako amatsiko yishe benshi, bashaka kumenya neza icyo iyo jenoside ihatse munda yayo. Niba ari inyana, niba ari ikimasa, dore ko ntawe umenya akari inyuma ya Ndiza. Ese mama yaba ari agapfunyika karimo ubutumwa bugenewe ab’isi bose? Ni umwihariko w’abanyarwanda se? Ibyo ari byo byose mbaye nk’abandi bose, navuga ko nta kindi kiba mu gaseke, uretse ubusa n’ubwo naje gutahura ko butabaho. Niko wa natangajwe rwose n’umunyeshuri wambwiye ngo zeru ni ubusa, namubaza uko byagenda niba tuyongeye kuri rimwe, niba riguma kuba rimwe, mbona arikanze. Mubajije igituma yikanga ubusa, ati: ´´Sinamenye uwahaye zeru agaciro´´, nanjye musaba gusibira kuko ari bwo azamumenya. Ambwira ko bitagishoboka! Nanjye nti: ´´Ni udushya!´´. Nakomeje kubyibazaho, ndatwaza nkomeza kubicunda mu bwonko bushaje, nzirikana ku magambo y’umuririmbyi w’umwana w’umunyarwanda, wagize ati:” jenoside ni umusaraba w’uru Rwanda”. Nkomereza aho ndeba mu mateka y’umusaraba, n’umuntu wawubambweho nsanga hafubitsemo amabanga menshi ajyanye n’icyubahiro umusaraba wahawe kandi ugifite na n’ubu. Ngenda nibaza gutyooo… nsanga maze kurenga imisozi myinshi, nyibaruye mburamo umusozi wa karuvariyo, washinzweho wa musaraba w’icyubahiro. Nageze aho mbona ko umwijima ukabije mu bwenge bwanjye bwa kigakurunga, nuko ntira umutaka w’ubucurabwenge kuko imvura y’urujojo yo mu itumba ryo muri Mata yari indembeje cyane. Aho nari ngeze sinamenye uko hitwa, bampaye umutaka ndashyekerwa mbatira n’amadarubindi ngo mbashe gusesengura iby’umusaraba w’abanyarwanda. Nibutse ako kanya ko imisozi yose ari nyarusange, kandi ko inzira zose zigera i Roma, nsanga imisozi y’i Rwanda yaranyoye amaraso y’abana b’u Rwanda, nshira amanga nyitiranya n’umusozi wa karuvariyo isohoza abantu bose i Jabiro kwa Jambo. Ndacyatwaza ariko nanzuranya, ngo ntaza kwanzura nanduranije, kandi burya ngo zishira abakunzi bakiza, dore ko uwavuga amatarire y’inzuki yaba atakinyoye ubuki. Reka nifatanye n’umwarimu w’isi wabajije abanyeshuri be ikibazo agira ati ´´Iyo umuntu ubwe ari we uhindutse ikibazo aho ari, atuye, aba, abarizwa, arara, akorera, yiga,yigisha, ashushanyiriza, akaratira, ategekera, atanditse utwe, ashyuhiriza inkuru, ashakishiriza, ahahira, abitse igisabo, ashabikira acira umusiri, adederezwa, aho akesha amaramuko, aho yagakiriye, bigenda bite?´´ Baricaye mu cyumba bakoreramo ikibazo, bamwe batangira kwishima mu mutwe, abandi bacisha amenyo inzara. Bamwe banditse ibibajemo, abandi basubiza ibyo babonye, abenshi ariko ni abasubije impapuro uko bakazibahaye. Ntacyo bitwaye kuko ngo: ‘’Nta gihugu cy’abatsindwa ni ukwihangana!’’ 125 Umwanzuro Musomyi nawe muvandimwe nshuti y’umusaraba, shira ubute, kandi ushire ubwoba, ushire umususu, urebe mu mpande zose z’isi uko ari enye, wagure amarembo y’u Rwanda n’ay’ubwenge bwawe, ugurishe ibyo utunze byavamo ifaranga ritubutse, ugure ikiruta ibindi byose, ari bwo “bwenge” bufubitswe n’ubucurabwenge bwahishwe abahanga bo mu isi. Maze uhine akagongo wicare ukore icyo kibazo, kandi ubyumve rwose ni wowe twese dutezeho amakiriro, kuko nutsinda tuzakwambika umudende, maze iyo dipolomi idutunge; nuhabwa imirimo y’ikirenga, uhembwe agatubutse. Mugire impagarike n’ubugingo bana b’u Rwanda!!! 126 Ibitabo twasomye Ibitabo twasomye 1. Edgar Morin,la methode de; 1. La nature de la nature<<tome 1 Edition du seuil 1977 ISBN 2-02-005819-7 ed.complete;978-2-005771-4, tome 1>>.(ISBN 1er publication:2-02-004634-2,tome 1.) 2. Edgar Morin,la methode de; 2. La vie de la vie<<tome 2 Edition du seuil 1980 ISBN 2-02-005819-7 ed.complete;978-2-02-008648-6, tome 2>>.(ISBN 1er publication:202-005637-2,tome 2.) 3.Edgar Morin, la methode de; 3. La connaissance de la connaissance. <<tome 3 Edition du seuil 1986 ISBN 2-02-01444-9>> ;(ISBN 2-02-005638-0, ed.complete ISBN 2-02-009257-3 1er publication, tome 3). 4. Edgar Morin, la methode de; 4. Les idées. <<tome 4 Edition du seuil 1991 ISBN 978-2-02-023960-8>> (ISBN 2-02-013669-4, 1er publication) 5. Edgar Morin, la methode de; 5. L’humanite de l’humanite. <<tome 5 Edition du seuil 2001 ISBN 978-2-02-02-o61644-7>> (ISBN 2-02-022715-0, 1er publication). 6. Edgar Morin, la methode de; 6. Ethique . <<tome 6 Edition du seuil 2004 ISBN 978-2-02-02-7578-0183-3>> (ISBN 2-02-078638-9, 1er publication). 7. Edgar Morin, la methode de; Penser.Les presses de l’universite Laval 2008 tous droits reserves.imprime au Canada depot 4e trimester 2008. 8.Louis de LACGER du clerge d’Albi, LE RUANDA imprimatur Kabyayi 9juille 1959 + A perraudin vie,apost. 9.Rick warren,The Purpose driven life.Zondervan 2002<<ISBN-10:0-310-60393-5 ISBN-13:0-310-60393-1>> 10.MUGESERA Antoine:Imibereho y’abatutsi kuri Repuburika yambere n’iyakabiri (1959-1990)<<Les edition rwandaise,Kigali,Mars,2004>>. 11. AYN RAND, OBJECTIVISM: The Philosophy of AYN RAND LEONARD PEIKOFFMeridian Published by the Penguin Group- First Meridian Printing, December 1993. Copyright Leonard Peikoff,1991 12. Rhonda Byrne, The Secret, Beyond Words Publishing. First Published in Great Britain by Simon & Schuster UK Ltd, 2006 ACBS company-Copyright 2006 by TS Production Limited Liability Company 127 Ibitabo twasomye 13. Rhonda Byrne, The Secret The Power, Beyond Words Publishing. First Published in Great Britain by Simon & Schuster UK Ltd, 2006 ACBS company-Copyright 2006 by TS Production Limited Liability Company 14. Rhonda Byrne, The Secret The Magic, Beyond Words Publishing. First Published in Great Britain by Simon & Schuster UK Ltd, 2006 ACBS company-Copyright 2006 by TS Production Limited Liability Company 15.Mgr Alloys BIGIRUMWAMI; Imihango n’imigenzo n’imiziririzo mu Rwanda, Diocese de Nyundo, Qautrieme Edition 200416. P. Bernardin MUZUNGU, UBUCURA-BWENGE(Le Laboratoire du savoir) Cahiers Lumiere et Societe No 35 Septembre 2006- Imprime par AZ Media Plus. 17. ERVIN STAUB, The Roots of Evil- The origin of Genocide and other group violence-Cambridge University Press 1989. First published 1989-First paperback edition 1992- Reprinted 1993(twice),1994,1 995,1996,1997,1998,1999,2000,2001,2002(twice) Printed in the United States of America-ISBN 0521 42214 Paperback. 18. STEPHEN KINZER- A THOUSAND HILLS- Rwanda’s Rebirth and the Man who dreamed it. By WILEY Copyright 2008 Published by John Wiley&sons,inc Hoboken,New Jersey. ISBN 978-0-470-1215-6(cloth) 19. Louis Second Docteur en Theologie, La Sainte Bible,Edition Revue avec References. Alliance Biblique Universelle 20. R. DE VAUX OP Directeur de l’Ecole Biblique de Jerusalem- La Bible de JerusalemLes Editions du CERT 29, boulevard La Tour Moubourg-Paris 195621. Le Saint Coran et la traduction en langue francaise du sens de ses versets. Edite par La Presidence Generale des Editions des Recherches Scientifiques Islamique de l’IFTA, de la predication et de l’orientation Religieuse, l’an 141022.Philip Yancey, where is God when it Hurts- Zondervan Publishing House, Grand Rapids, Mishigan. A Division of Harper Collins Publishers. Copyright 1990, 1997 – 23. Dr. Paul Brand and Philip Yancey, The gift of pain, why we hurt & what we can do about it- Zondervan Publishing House Zondervan Publishing House, previously titled The Gift Nobody Wants. Copyright 1993,1997 by Paul Brand and Philip Yancey. 128 Ibitabo twasomye 24. MICHAEL NEWTON,PH.D JOURNEY OF SOULS-The case Studies of Life Between Lives,First Edition 1994. Llewelly Publications 2143 Wooddale Drive-Woodbury, MN 55125-2989. Printed in the United States of America. 25. P. Allexis Kagame ; Inganji Karinga 129 130 131 132 133 134 135 Byatekerejwe kandi bikusanywa na NSENGIMANA Evase Contacts: Mob. +250 788504422 Email: [email protected] Website: www.ubucurabwenge.org Ikigo cy’ubucurabwenge cyo ku Kamonyi Rwanda Byatunganirijwe mu icapiro rya Genius Printers Limited Av. de la Justice - Imbere ya Chez Venant Kigali/Rwanda E-mail: [email protected] Tel: 0786385953 - 0788389490 Ukwakira 2013 136